Blog

  • Perezida Tshisekedi wa DRC yasubiye muri Kenya ku ganira k'umutekano w'akare #rwanda #RwOT

    Perezida Félix Tshisekedi yageze I Nairobi mu rukerera nyuma y'ibyumweru bibiri gusa avuye muri uno mugi yasinyiyemo kwinjira bidasubirwaho mu muryango wa EAC.

    Ni Amasezerano yahaye Repuburika ya Demokarasi ya Congo uburenganzira bwo kwitwa umunyamuryango w'ibihugu by'Afurika y'iburasirazuba, yasinyiwe imbere ya Perezida Uhuru Kenyatta uwuyoboye kugeza ubu.

    Uyu mutegetsi wa Congo yongeye kugenderera Kenya nyuma y'iminsi mike nanone akubutse mu nama nto y'aka karere yiga ku mutekano yahurije hamwe abakuru b'ibihugu Yoweri Museveni wa Uganda na President Paul Kagame w'u Rwanda.

    Amakuru yatangajwe n'ubunyamabanga bwa Congo Kinshasa avuga ko uruzinduko rwa Perezida wabo rugamije gusubukura ibiganiro ku mutekano muke uvugwa mu burasirazuba bwa Congo, nk'uko inama iheruka yahuje abakuru b'ibihugu ba EAC yabyanzuye.

    Ubunyamabanga bwa Tshisekedi bwavuze ko kandi abakuru b'ibihugu 5 bya EAC bazagira uruhare no gutanga ibitekerezo mu nama nto y'umutekano igiye guhuza Congo na Kenya.

    Muri abo, Perezida w'Uburundi Ndayishimiye nawe yamaze kuger muri kenya kwitabira iyi nama nto ku mutekano w'akarere

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-tshisekedi-wa-drc-yasubiye-muri-kenya-ku-ganira-k-umutekano-w-akare

  • Hatangiye iperereza ku cyateye insanganya y'indege ya RwandAir i Entebbe – #rwanda #RwOT

    Indege ya sosiyete y'u Rwanda y'ubwikorezi bwo mu kirere kuri uyu wa Gatatu mu gitondo yaranyereye igwa inyuma y'ikibuga mu byo isesengura ry'ubuyobozi bwa RwandAir na UCAA ryabanje kuvuga ko byatewe n'ikirere kitari kimeze neza.

    Iyi ndege ikorera ingendo ziva Kigali zigana Nairobi ifite imyanya 75 y'abagenzi. Abari bayirimo bose ntacyo babaye nk'uko iki kigo cyabisobanuye mu itangazo cyashyize ahagaragara.

    RwandAir yatangaje ko iki kibazo kiri kwigwaho kandi ko iri gukurikiranira hafi abakiliya bayo bari muri uru rugendo.

    Itangazo rya RwandAir rigira riti 'Abakozi bacu bahuguwe mu bijyanye no gutwara indege mu bihe bitandukanye harimo n'igihe ikirere cyabaye kibi.' Rikomeza rigira riti “Umutekano w'abakiliya n'abakozi bacu ni cyo dushyira imbere.”

    Nyuma y'iyi nsanganya, igice kimwe cy'ikibuga cy'indege cya Entebbe (17/35) cyarafunzwe by'agateganyo, ibi bikaba byagize ingaruka ku zindi ngendo z'indege zari ziteganyiwe.

    Ikigo cya Uganda gishinzwe iby'indege za gisivile (UCAA), cyatangaje ko ikindi gice (12/30) ari cyo cyifashishijwe ku ndege nto mu gihe hari hategerejwe ko indege ya RwandAir ikurwa mu nzira kugira ikibuga cyongere gukoreshwa mu buryo bwuzuye, ibi bikaba byagezweho ahagana saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba nk'uko mu butumwa cyanyujije kuri twitter bubivuga.

    Iyi ndege yanyereye ku kibuga cya Entebbe kuri uyu wa Gatatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangiye-iperereza-ku-cyateye-impanuka-ya-rwandair-ku-kibuga-cya-entebbe

  • Manchester United yabonye umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Umuholandi Erik Ten Hag yagizwe umutoza wa Manchester United asimbuye Ralf Rangnick wari umutoza w’agateganyo.

    Manchester United yemeje ko uyu mugabo w’imyaka 52 wari umaze imyaka 4 atoza Ajax yo mu Buholandi ari we ugomba gukomezanya n’iyi kipe kugeza 2025 aho ashobora kwiyongeraho umwaka umwe.

    Ten Hag yavuze ko agiye kuza muri Manchester United azi amateka yayo, gusa ngo bizamugora gusiga Ajax bitewe n’ibihe yagiriyemo.

    Ati “Nzi amateka y’iyi kipe ikomeye n’ibyishimo by’abafana bayo, kandi niteguye kubaka ikipe ifite ubushobozi bwo kugera ku byiza bakwiriye.”

    “Bizaba bigoye kuva muri Ajax nyuma y’iyi myaka itagira uko isa, kandi ndizeza abafana bacu umuhate wanjye wose kugira ngo uyu mwaka tuzawusoze neza bishoboka mbere y’uko njya muri Manchester United.”

    Biteganyijwe ko azatangira akazi ko gutoza Manchester United umwaka utaha w’imikino.

    Kuva 2013 Sir Alex Ferguson yasezera muri Manchester United, Ten Hag abaye umutoza wa 5 w’iyi kipe nyuma ya David Moyes, Louis Van Gaal, Jose Mourinho na Ole Gunnar Solskjaer.

    Erik Ten Hag yagizwe umutoza wa Manchester United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manchester-united-yabonye-umutoza-mushya

  • BAL: Zamalek ifite igikombe giheruka iri mu m… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 21 kugera 28 Gicurasi muri Kigali Arena, hazabera irushanwa ry’imikino ya nyuma ya Basketball African League (BAL) irushanwa rihuza amakipe meza muri Basketball ya Afurika.

    Agace ka Nile Conference niko kari gasigaje gutanga amakipe 4 azasanga andi ane yavuye muri Sahara Conference ubundi ahurire mu Rwanda. Amakipe yabonye itike ya 1/4 avuye muri Nile Conference ayobowe na Zamalek yatsinze imikino yose.

    Zamalek ni imwe mu makipe yo kwitega muri iyi mikino izabera mu Rwanda muri Gicurasi 

    Amakipe ane ya mbere yavuye muri Nile Conference ni; Zamalek (Misiri), Petro de Luanda, Cape Towns Tigers (Afurika y'Epfo) na FAP (Forces Armées et Police Basketball) yo muri Cameroun. Aya makipe arasanga, izindi kipe zavuye muri Sahara Conference arizo; REG BBC (Rwanda) yabaye iya mbere, US Monastir (Tunisie), Seydou Lygacy Club (Guinée) na AS Salé (Maroc).

    Imikino igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri aho umwaka ushize iyi mikino nabwo yari yabereye muri Kigali Arena yegukanwa na Zamalek, icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Patriots BBC.


    REG BBC yitwaye neza muri Senegal abanyarwanda bayitezeho byinshi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116509/bal-zamalek-ifite-igikombe-giheruka-iri-mu-makipe-azaba-ari-muri-kigali-arena-mu-kwezi-gut-116509.html

  • REMA yafashe imodoka ipakiye amakarito 500 y’imiheha ya pulasitiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, cyerekanye imodoka y’uruganda rwa NBG Ltd yafatiwemo amakarito (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rema-yafashe-imodoka-ipakiye-amakarito-500-y-imiheha-ya-pulasitiki

  • Musanze: Bahagurukiye kurwanya umwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu bice by’Umujyi wa Musanze, biyemeje guhagurukira ikibazo cy’umwanda ugaragara mu bice bimwe na bimwe, bisa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-bahagurukiye-kurwanya-umwanda

  • #COVID19: Abantu batatu banduye babonetse mu bipimo 6,480 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Raporo ya buri munsi itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-batatu-banduye-babonetse-mu-bipimo-6-480

  • Kuki gupfunyika ibiribwa mu bikoresho bitujuje ubuziranenge bidacika? – #rwanda #RwOT

    Hari aho usanga umuntu aguze ibicuruzwa bakamupfunyikira mu gipapuro cyandikishijeho imiti y'ikaramu cyangwa se imashini. Ibi bipapuro akenshi biba byaratoraguwe mu bimoteri aho babijugunye cyangwa byarakuwe mu bitabo.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko bakibangamirwa n'uko iki kibazo cy'abapfunyika mu bitemewe batajya babihanirwa kandi hari amabwiriza abibuza ndetse amaze n'igihe kinini. Iyo ugiye aho bahahira muri za 'Boutique' usanga ibyo bapfunyikamo bitujuje ubuziranenge.

    Bavuga ko batewe impungenge n'uko hatagize igikorwa bishobora kuzagira ingaruka ku Banyarwanda batari bake bakunze kuzipfunyikirwamo ibiribwa bitandukanye.

    Twagiramungu Justin yagize ati 'Ahubwo se ni irihe duka wajyayo ngo ubure za 'envelope' z'umweru zitujuje ubuziranenge bakora mu mpapuro zo mu makayi cyangwa za zindi bakoresha mu biro? Ahubwo njye nagize ngo ziremewe kuko nta duka riciriritse waziburamo.'

    Uwizeyimana Claudine, we avuga ko atiyumvisha impamvu ubu buryo bwo gupfunyika butujuje ubuziranenge budakurwa ku masoko mu gihe bivugwa ko bushobora kugira ingaruka ku buzima bw'abantu.

    Yagize ati 'Ariko se koko niba zishobora kugira ingaruka ku buzima bw'abaturage kuki batajya bazica ahubwo biguma mu magambo gusa? Njye mbona ari bya bindi byo kwivugira gusa nta kibazo zatera kuko iyo ziba zigira ingaruka ku buzima bw'abantu twese twari kuba twarashize kandi na Leta ntiyari kwemera ko hari abakomeza kuzicuruza cyangwa kuzikora.'

    Uwizeyimana avuga ko ntawajya kugura irindazi, umunyu cyangwa ibindi bintu bike ngo ntapfunyikirwe mu buryo butujuje ubuziranenge.

    Mu mujyi wa Kigali, hari n'abaturage bemeza ko bamaze igihe kinini batunzwe no gukora izi 'envelope' ndetse zibafatiye runini kandi nta muntu wari wababwira ko zamugizeho ikibazo kuko yazikoresheje.

    Umwe bazikora utarifuje ko izina rye ritangazwa yagize ati 'Maze imyaka icyenda ari zo zintunze kuko ndazikora nkazigemurira amaduka dufitanye amasezerano kandi nta n'umwe mu bacuruzi nziha wari wambwira ngo abantu barazinubira cyangwa zateje ikibazo. Nanjye mba numva nta cyambuza kuzikora.'

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z'imiti n'ibiribwa muri FDA, Lasare Ntirenganya, ubwo yaganirahga n'itangazamakuru, na we yavuze ko 'envelope' zanditseho zitemewe kuko zitujuje ubuziranenge cyane ko zishobora gutera abazikoresha indwara.

    Yagize ati “Ibyo bipfunyikwamo byanditseho ntabwo byemewe kuko bishobora gutera ndwara zitandukanye zirimo na kanseri.'

    Yongeyeho ko nubwo abantu bakomeza gukoresha izi envelope zitemewe ku isoko kuko zitujuje ubuziranenge, uwo bafashe azikoresha abihanirwa ndetse ko bisaba guhozaho kugira ngo zicike ku masoko.

    Ubu buryo bwo gupfunyika butujuje ubuziranenge bukunze gukoreshwa bapfunyika ibishyimbo bitetse, umunyu, amandazi, imigati n'ibindi bintu byaguzwe ariko bitaremereye cyangwa bito.

    Imwe mu mpamvu zituma budacika ni uko inganda zikora ibyo gupfunyikamo zitaraba nyinshi cyane mu Rwanda ndetse no kudakora ubugenzuzi bwo guhashya ubu buryo bwo gupfunyika ibicuruzwa bushobora kugira ingaruka ku buzima bw'abaturage.

    Imigati iri mu bikunze gupfunyikwa muri envelope zanditseho

    Ibyo gupfunyikwamo bikozwe mu mpapuro zanditsweho bikunze kuboneka mu maduka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-gupfunyika-ibiribwa-mu-bikoresho-bitujuje-ubuziranenge-bidacika