Blog

  • Ikiraro gihuza Muhanga na Gakenke cyasenywe n'imvura nyuma y'iminsi icyenda gitashywe – #rwanda #RwOT

    Icyo kiraro cya metero 60 z'uburebure cyari cyatashywe ku mugaragaro tariki ya 11 Mata 2022 nyuma y'amazi agera kuri atatu cyubakwa.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko cyasenyutse bitewe n'imvura yabaye nyinshi cyane.

    Ati 'Ikiraro cyacitse mu masaha ya nijoro, abatekinisiye batubwira ko byatewe n'imvura yabaye nyinshi cyane ikuzuza umugezi wa Nyabarongo. Ikiraro rero cyacitse cyegamye ku ruhande rwa Muhanga mu Murenge wa Rongi.'

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu ishami ry'ingabo z'u Rwanda zirwanira mu mazi zahageze gufasha abaturage kwambuka hakoreshejwe ubwato kugira ngo ubuhahirane hagati y'uturere twombi budahagarara burundu.

    Ikindi ngo ni uko itsinda ry'abatekinisiye ndetse na Engineering Brigade yari yacyubatse hamwe n'abakozi b'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubwikorezi no kwita ku mihanda, RTDA, bahageze kugira ngo bafatanye gushaka igisubizo ku kibazo cyabayeho.

    Icyo kiraro cyari gifite ubushobozi bwo kwikorera toni 15 bikaba byari biteganyijwe ko kizaramba imyaka 15 abaturage nibagikoresha neza.

    Kucyubaka byatwaye amafaranga asaga miliyoni 185Frw.

    Inkuru bifitanye isano: Ikiraro gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke cyongeye kuba nyabagendwa

    Ikiraro gihuza Muhanga na Gakenke cyacitse cyegama ku ruhande rwa Muhanga mu Murenge wa Rongi

    Icyo kiraro cya metero 60 z'uburebure cyari cyatashywe ku mugaragaro tariki ya 11 Mata 2022

    Abaturage bashaka kwambuka bategereje ubwato ngo bubafashe

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiraro-gihuza-muhanga-na-gakenke-cyasenywe-n-imvura-nyuma-y-iminsi-icyenda

  • Kamonyi: Mu minsi ibiri, habonetse imibiri irenga 40 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iyo mibiri irimo iyatangiye kuboneka ku wa Mbere tariki ya 18 Mata 2022 ubwo hacukurwaga icyobo gifata amazi mu kigo cy'Ababikira cyitiriwe Mutagatifu Anna, giherereye mu Mudugudu wa Mikamba mu Kagari ka Mbati mu Murenge wa Mugina.

    Muri icyo cyobo hari hamaze kubonekamo imibiri 37 kugeze kuri uyu wa Kabiri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina, Ndayisaba Egide, yavuze ko ibikorwa byo gushakisha indi mibiri muri icyo cyobo bikomeje kuko bigaragara ko ikirimo.

    Ati 'Twasanze aho imibiri iri ari ahantu hiciwe umubare munini w'Abatutsi, twafatanyije n'abaturage mu gikorwa cyo gukuramo imibiri kandi umuganda wo gushakisha indi mibiri urakomeje.'

    Mu murenge wa Nyamiyaga habonetse imibiri irindwi kuva ku wa mbere tariki ya 18 Mata 2022 na bukeye bwaho ku wa Kabiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yabonetse mu gikoni cy'umuturage, abwira abayobozi ko atari azi ko iyo mibiri ihari kuko isambu yubatsemo inzu yayihawe na Sekuru kandi ngo igihe Jenoside yakorwaga yari akiri muto.

    Mudaheranwa ati 'Ibi bigaragaza ko hari abaturage bazi aho imibiri iri ariko banga gutanga amakuru kuko n'umwaka ushize wa 2021 hari imibiri 46 twasanze mu kibanza cy'umuturage wasizaga ashaka kubaka.'

    Mu gice cy'Amayaga ni ahantu hiciwe Abatutsi benshi barimo abari bahatuye n'abahanyuraga bahunga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abaturage bongeye gusabwa kubohoka bagatanga amakuru y'ahakiri imibiri y'abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi bibutswa ko uyatanze atabiryozwa.

    Igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse giteganyijwe tariki ya 26 Mata 2022.

    Indi mibiri irindwi y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu gikoni cy'umuturage mu Murenge wa Nyamiyaga

    Abaturage basabwe kubohoka bagatanga amakuru y'ahakiri imibiri y'abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

    Ubwo hacukurwaga icyobo gifata amazi mu kigo cy'Ababikira cyitiriwe Mutagatifu Anna mu Murenge wa Mugina, habonetse imibiri 37 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-mu-minsi-ibiri-habonetse-imibiri-irenga-40-y-abazize-jenoside-yakorewe

  • Arsenal itesheje umutwe Chelsea iyinyagira ib… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino watangiye ku isaha ya 20h45 za Kigali, Arsenal ishaka umwanya wo mu makipe ane ya mbere kuko yagiye gukina ibizi ko Manchester United yatsinzwe na Liverpool FC.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Chelsea: Mendy; James, Christensen, Sarr; Azpilicueta (c), Loftus-Cheek, Kante, Alonso; Mount; Lukaku, Werner Abasimbura: Kepa, Chalobah, Thiago Silva, Jorginho, Saul, Barkley, Havertz, Pulisic, Ziyech

    Ku munota wa 13 gusa byari bihagije ko Nketiah aba yafunguye amazamu, Arsenal itangira kubikamo ubwoba Chelsea. Ku munota wa 17 nyuma y’imikino ine gusa Werner ni we wateretse igitego mu izamu, Chelsea iba irishyuye.

    Ku munota wa 27 Smith Rowe yatsinze igitego cya kabiri cya Arsenal, ikipe ikomeza kuyobora umukino. Bidateye kabiri Azpilicueta yatsinze igitego cya Chelsea amakipe anganya 2-2, igice cya mbere kirangira uko.

    Abakinnyi Arsenal yabanje mu kibuga: Ramsdale; Holding, Gabriel, White, Tavares, Elneny, Xhaka, Odegaard, Saka, Smith Rowe, Nketiah Abasimbura: Leno, Cedric, Swanson, Lokonga, Azeez, Hutchinson, Martinelli, Pepe, Lacazette

    Mu gice cya kabiri ku munota wa 57 Nketiah yatsinze igitego cya kabiri kikaba icya 3 cya Arsenal, umukino wenda kurangira Bukayo Saka atsinda igitego cya penaliti umukino urangira ari ibitego 4 bya Arsenal kuri 2 bya Chelsea yari yakiriye umukino.

    Chelsea ntiyahiriwe n’umukino wo kuri uyu wa Gatatu

    Smith Rowe yatsinze igitego cya 2 cya Arsenal 

    Nketiah yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino 

    Umikino warangiye Arsenal itsinze Chelsea ibitego 4-2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116506/arsenal-itesheje-umutwe-chelsea-iyinyagira-ibitego-4-2-116506.html

  • A$AP Rocky umukunzi wa Rihanna witegura kwiba… – #rwanda #RwOT

    Rihanna na A$AP Rocky bari bamaranye iminsi mu biruhuko mu gihugu cya Barbados. Ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy'indege ataha, yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kurasa umuntu.

    Rocky ubundi wiswe n'ababyeyi Rakim Mayers, kuwa 06 Ugushyingo 2021 yashinjwe icyaha cyo kwibasira umuntu akoresheje imbunda.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 nibwo Rocky yatawe muri yombi ku bufatanye bw'inzego z'umutekano zirimo urw'iperereza na polisi ya leta ya Los Angeles nk’uko NBC News yabitangaje.

    Nk’uko kandi iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza, uwibasiwe yavuze ko Rocky yaje amwegera ku muhanda afite imbunda mu ntoki akamurasa inshuro eshatu kugera kuri enye isasu rimwe rikamufata mu kiganza.

    Uku kuraswa ntabwo kwari kwarigeze kuvugwaho mu itangazamakuru nk’uko NBS yabitangaje. Forbes Magazine yo ikomeje kugerageza kuvugana n'abavugizi ba Rocky nyuma yuko atawe muri yombi ngo bumve icyo babivugaho. 

    Mu mwaka wa 2019 Rocky yari yatawe muri yombi aranafungwa mu gihugu cya Sweden azizwa guhohotera umuntu nyuma y’uko yishoye mu mirwano.

    Rocky n'ushinzwe umutekano we baje guhamwa n'icyaha ariko ntibagira igihano bahabwa cyeretse iyo aba yari insubira cyaha muri icyo gihugu.

    Icyo gihe kandi Rocky yari yisobanuye avuga ko yarimo yitabara. Perezida Donald Trump ashingiye ku mashusho yafashwe, yemeje ko ibyo Rocky yakoze byari bikwiriye.

    Mu kwezi kwa Mutarama 2022 ni bwo A$AP Rocky na Rihanna batangaje ko bitegura imfura yabo. Mu cyumweru gishize ubwo Rihanna yaganiraga n'ikinyamakuru gikomeye mu mideli yatangaje ko yishimira Rocky kuko umubano wabo ushingiye ku kubwizanya ukuri kandi ko yishimira kuba ari kumwe nawe mu buzima asigaje ku isi bwose.

    A$AP Rocky yatawe muri yombi

    Ntabwo hatangajwe aho A$AP Rocky yakoreye icyaha 

    A$AP Rocky atawe muri yombi habura iminsi mbarwa ngo we na Rihanna bibaruke imfura

    Uwibasiwe na A$AP Rocky yatangaje ko yarashwe nawe inshuro ziri hagati y’eshatu n’enye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116505/aap-rocky-umukunzi-wa-rihanna-witegura-kwibaruka-yatawe-muri-yombi-igitaraganya-116505.html

  • Ku matara y’i Nyamirambo Rayon Sports ikubise… – #rwanda #RwOT

    Umukino ubanza wahuje aya makipe wabereye mu karere ka Musanze wari warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

    Nubwo Rayon Sports yarushije Musanze mu minota 45 y’igice cya mbere, iyi kipe y’i Musanze yagerageje gukina neza no kwihagararaho my minota 15 y’igice cya mbere, aho yagerageje kugera imbere y’izamu Ryan Rayon inshuro nyinshi ariko gutsinda igitego biranga.

    Amahirwe abakinnyi ba Musanze barimo Ikechukwu, Idrissa na Wafula babonye ntibayabyaze umusaruro ntibyari kubagwa neza mu minota yakurikiyeho aho Rayon Sports yabacurikiyeho ikibuga, ibarusha umupira ku buryo bugaragaza.

    Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Pierrot, Onana, Kevin, Blaise na Makenzi bacanye itanura imbere y’izamu rya Ntaribi wa Musanze ariko amahirwe ntabasekere.

    Ku mupira wari uvuye muri koruneri, ku munota wa 24′ Nishimwe Blaise yafunguye amazamu atsindira Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira yateresheje ukuguru kw’indyo abakinnyi ba Musanze bawukuramo yongera awusubizamo atsinda igitego.

    Rayon Sports yakomeje gukina neza ikomerwa amashyi n’abafana benshi bari baje kuyishyigikira nayo ikomeza kubashimisha.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Rayon Sports iri imbere ku ntsinzi y’igitego 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports aho Pierrot yasohotse mu kibuga hinjira Dinjeke.

    Nkuko yasoje igice cya mbere, Rayon Sports yatagiye igice cya kabiri isatira cyane binyuze ku bakinnyi barimo Kevin, Onana na Esenu.

    Ku munota wa 55′ Niyigena Clement yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports yatsindishije umutwe, iyi kipe y’abafana ikomeza kuyobora umukino.

    Musanze yabaye nk’ikangutse itangira gukina neza ishaka kwishyura biza no kuyihira ku munota wa 61 ubwo Ndizeye Samuel yategeraga umukinnyi wa Musanze mu rubuga rw’amahina umusifuzi yemeza ko ari penaliti.

    Penaliti yatewe neza na Irokan Ikechukwu atsindira Musanze igitego cya mbere.

    Rayon Sports yabonaga neza ko bishoboka ko yatsindwa igitego cya kabiri igahita isezererwa, yiminjiriyemo agafu yongera gusatira bikomeye izamu rya Musanze.

    Ku mupira wari uturutse muri koruneri yatewe na Iranzi, ku munota wa 70 Musa Esenu yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu yatsindishije umutwe.

    Iki gitego cyateje impagarara mj bakinnyi ba Musanze bavugaga ko umupira utarenze umurongo w’izamu ariko umusifuzi yemeza ko ari igitego.

    Ku munota wa 77 Niyitegeka Idrissa yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo imuviramo kubona umutuku asohoka mu kibuga nyuma y’ikosa yari akoreye Onana.

    Rayon yakomeje gusatira ishaka ibindi biitego ariko amahirwe ntiyabasekera, ari nako Musanze yahize igitego cya kabiri ariko biranga.

    Iminota 90 yarangiye Rayon Sports yegukanye intsinzi y’ibitego 3-1 inakomeza muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC.

    Rayon Sports XI: Kwizera Olivier, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Mugisha Francois Master, Nizigiyimana Karim Makenzi, Nishimwe Blaise, Iranzi Jean Claude, Muhire Kevin, Musa Esenu, Willy Onana

    Musanze FC XI: Ntaribi Steven, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Dushimumugenzi Jean, Muhire Anicet, Nshimiyimana Amran, Niyitegeka Idrissa, Eric Kanza Angua, Samson Ikechukwu, Harerimana Obed, Kamanda Luke Wafula

    Uko amakipe azahura muri 1/4 kirangiza:

    Bugesera FC vs Rayon Sports

    AS Kigali vs Gasogi United

    Etoile De L'Est vs Police FC

    Marines vs APR FC & Amagaju FC

    Rayon Sports mu byishimo nyuma yo gutsinda Musanze Fc ibitego 3-1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116503/ku-matara-yi-nyamirambo-rayon-sports-ikubise-musanze-inkoni-3-ishimangira-ko-ishaka-igikom-116503.html

  • Ihere ijisho uburanga bwa Miss Nimwiza Meghan wikuye k'ubuyobozi mu muryango wa Miss Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni Mwiza Meghan yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2019 aza kwegukana ikamba nyuma agirwa umuyobozi ushinwe itumanaho muri iri rushanwa ariko kugeza ubu byamaze gutangazwa ko Nimwiza Meghan atakiri umwe mu bayobozi bategura iri rushanwa.

    Miss Meghan yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bitegurwa n'iri rushanwa hamwe n'abandi ba Nyampinga bo mu myaka itandukanye.

    Miss Meghan ni mwiza ubwo yambikwaga ikamba 2019

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bwa-miss-nimwiza-meghan-wikuye-k-ubuyobozi-mu-muryango-wa

  • Rayon Sport Fc yongeye guha ibyishimo abafana bayo(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo habaye umukino wo kwishyura mu gikombe cy'a mahoro wahuzaga Rayon sport FC na Musanze FC dore ko umukino wa mbere amakipe yombi yanganyirije i Musanze.

    Ni umukino waranzwe no guhangana hagati ya makipe yombi gusa birangira Rayon sport itsinze ibitego bitatu kuri kimwe (3-1).

    Ku munota wa 27' nibwo Nishimwe Blaise yarekuye ishoti rikomeye maze umuzamu Ntaribi steven bimunanira kurigarura.

    Amakipe yombi yakomeje gusatirana gusa ku munota wa 57' Niyigena Clement yongeye gutsindira Rayon sport igitego cya kabiri.Rutahizamu Musa Esenu yongeyemo  igitego cya gatatu .

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-fc-yongeye-guha-ibyishimo-abafana-bayoamafoto/

  • Jumpy Boyz yashyize hanze indirimbo “Ndakasa” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itsinda Jumpy Boyz ry'abaraperi babiri Vendrick19 na The Paz ryashyize hanze indirimbo Ndakasa.

    Iyi ndirimbo Ndakasa Jumpy Boyz yakoranye na Bably 28, ije ikurikira My Honey is My Homie iri tsinda rimaze iminsi rishyize hanze. Amajwi yayo yakozwe na Hubert Beatz na Hervis Beatz mu gihe amashusho yatunganyijwe na Tn zethy.

    Mu kiganiro Vendrick19 wo muri iri tsinda yagiranye na YEGOB, yatangaje byinshi kuri iyi ndirimbo.

    Yagize: ati 'Iyi ndirimbo ivuga ku nkuru y'umukobwa uba utishimiye uko abanye n'umukunzi we kubera kumwima umwanya. Muri iyi ndirimbo umuhungu abaza umukobwa ati: 'Ese burya ndakasa? Umukobwamukobwa agasubiza avuga ko umuhungu atari shyashya.' Icyo nicyo indirimbo ishingiyeho.'

    Iyi ndirimbo Ndakasa isohotse nyuma gato y'iyo bise My Honey is My Homie.

    Vendrick19 yashimiye abakunzi babo, ndetse avuga ko bakomeje gukora izindi ndirimbo kandi nziza.

    Yagize ati: 'Dushimira abakunzi bacu ko bakomeza kudufasha muri muzika yacu, kandi turabategurira ibindi bikorwa byiza kandi byinshi.'

    Jumpy Boyz yatangiye umuziki muri 2015 bakiga mu mashuri yisumbuye, gusa bawinjiyemo by'umwuga muri 2019.

    Izindi ndirimbo bakoze zirimo Animateri, Sinteze Gukora Ubukwe, Happy Birthday na My Honey is My Homie ari nayo yabanjirije Ndakasa.

     

    Source : https://yegob.rw/jumpy-boyz-yashyize-hanze-indirimbo-ndakasa/

  • Itangazo: KALINDA Umuganwa yasabye guhindura amazina akitwa KALINDA NSENDA UMUGANWA #rwanda #RwOT

    Uwitwa KALINDA Umuganwa yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KALINDA NSENDA UMUGANWA mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina nuko ari amazina yahawe n'uwo ba bashyingiranywe

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kalinda-umuganwa-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kalinda-nsenda