Blog

  • Amazi yabaye ingume muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Hagiye gushira ibyumweru bibiri abatuye Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo batabona amazi atangwa n'Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) kandi ariyo barambirijeho.

    Hari ubwo yagendaga rimwe akaza ariko byahumiye ku murari ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2022 ubwo yagendaga none kugeza ubu mu matiyo y'abakoresha aya mazi nta n'igitonyanga.

    Nk'uko WASAC ikunze kubivuga, amazi ni ubuzima. Imirimo ya muntu yose ikenera amazi kugira ngo akomeze kubaho ariko ubu biragoye cyane ku batuye uyu Mujyi kuko amazi ari kubona umugabo agasiba undi.

    Iki kibazo kiri hirya no hino aho usanga ijerekani y'amazi iri hagati ya 300 Frw na 1500 Frw bitewe n'agace uherereyemo.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bayibwiye ko bagowe n'iki kibazo kuko batabasha gukomeza imirimo yabo ndetse bakaba bari kugura amazi abahenze kandi adasukuye.

    Nshimiyimana Desire atuye mu Murenge wa Muhima mu Kagari ka Rugenge, amaze ibyumweru birenga bibiri adafite amazi, yavuze ko bagura amazi yo mu gishanga ku 1000 Frw.

    Ati 'Tugowe n'amazi dutuma, amazi mu gishanga hano hahoze hakorerera ULK, umuntu utuma ijerekani umuha 100 0Frw ubwo uko aba menshi niko amafaranga yikuba.'

    Yakomeje ati 'Uyu muntu umutuma saa Moya akukugeraho nka Saa Tanu, icyo gihe cyose gahunda zawe ziba zapfuye kandi akakuzanira amazi asa nabi ku buryo bigoye kuyakoresha ibintu byose.'

    Umutesi Chantal atuye mu Murenge wa Remera yavuze ko hagiye gushira icyumweru nta mazi bafite, kugira ngo babashe kubona ayo gukoresha batuma abanyonzi ku giciro kiri hagati ya 500 Frw na 1000 Frw.

    Ati 'Nko ku Cyumweru twagize amahirwe imvura iragwa aba ariyo dukoresha ariko yarashize ubu tujya ku muhanda gushaka abanyonzi dutuma, bitewe n'uko mwumvikanye akakuzanira.'

    Yakomeje ati 'Ubuzima buragoye, reba ibiciro biri ku isoko n'ugize amahirwe yo kugira icyo agura kubona amazi yo kugiteka biba ibibazo, rwose aho u Rwanda rugeze ntabwo twakabaye tubaho gutya.'

    Umuturage wo mu Murenge wa Gatsata, twamusanze muri Nyabugogo ari kuvoma amazi ya Nyabarongo, abajijwe impamvu avuga ko atabona ubushobozi bwo kugura ijerekani ya 300 Frw.

    Ati 'Amazi hano yarabuze ijerekani iri kugura 300 Frw. Twe ko tubasha kugera hano kuri Nyabarongo ubasha nko kugura ayo kunywa no gutekesha wenda ariko indi mirimo dukoresha aya hano.'

    Manizabayo Phenias utuye ku Gisozi yavuze ko ubuzima bumaze kubananira agereranyije ibiciro bisanzwe byariyongereye, byiyongeraho n'ibura ry'amazi.

    Ati “Nkumbuye amazi. Ubuzima bwarushijeho kugorana. imibereho y'i Kigali isanzwe itatworoheye, kongeraho amajerekani atatu y'amazi ku munsi, aratuma birushaho kuzamba. Leta nitabarire hafi.''

    Usibye aba kandi ku mbuga nkoranyambaga abaturage bakomeje kwandika bagaragaza ko babangamiwe n'ikibazo cy'ibura ry'amazi, benshi babaza WASAC uburyo iki kibazo kizakemuka.

    Bamwe mu basubije ubutumwa bwa IGIHE bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko babangamiwe n'iki kibazo bityo ko hakwiye kugira igikorwa mu maguru mashya.

    Uwiyita Kavukire kuri Twitter yagize ati 'Iyo abenshi mu Mujyi wa kigali tugiye gusenga dusaba Imana ngo abayobozi b'Ikigo WASAC beguzwe ariko Imana ntiradusubiza, ariko ngo isubiriza igihe bararye bari menge, ibyumweru bibiri muri Kigali nta mazi koko.'

    Uwitwa Ntigurirwa Fabien Miracle, yagize ati 'Twebwe ku Gisozi tugiye kwimuka kuko ijerekani imwe iri kugura 1500 Frw.'

    Ruzindana serge ati 'Gisozi ho turi gukaraba Jibu kuko niyo ihendutse kurusha kwishyura abantu bajya kukuvomera amazi ahandi. Duheruka amazi kera cyane mudufashe rwose ubuzima buri guhagarara.'

    Abanyujije ibitekerezo byabo kuri Facebook bo bahurije ku kuba barambiwe no kugura ijerekani y'amazi ku 1000 Frw.

    Byagenze bite ngo amazi abe ay'ibura?

    Nubwo ikibazo cy'amazi kimaze ibyumweru bibiri kivugwa, cyakajije umurego kuva ku wa Gatandatu, bitewe n'uko imiyoboro ikura amazi mu Ruganda rwa Nzove yangiritse igacomoka, bigatuma amazi adakomeza gusakara.

    Uru ni Uruganda rutanga amazi mu bice bya Runda, Rugalika, Gihogwe, Kabuye, Nyarutarama, Kibagabaga, Kinyinya, Bumbogo, Rukiri-Gishushu-Remera, Nyakabanda, Gisozi, Kamatamu, Meredien, Faisal, Kanserege, Kimihurura, Rugando, Gacuriro, Kagugu, Rwankuba, Kami na Gasanze.

    Umuyobozi muri WASAC ushinzwe gukwirakwiza Amazi mu mijyi, Rutagungira Methode, yasobanuye uko byagenze ngo habeho ikibazo cyateje ibura ry'amazi.

    Ati 'Havutse ikibazo kubera imyuzure imaze iminsi, yagiye ikuraho itaka ubusanzwe uburemere bwaryo nibwo bufata aya matiyo, ryavuyeho uburemere buba buke amatiyo aratandukana.'

    Yakomeje avuga ko imirimo yo gusana iyi miyoboro igeze kure ndetse ko 'abaturage bari bubone amazi bidatinze'.

    Ati 'Ubu turi kongera kuyahuza no gutsindagira, amakamyo ari kuzana itaka ngo tubashe gutsindagira. Twizera ko amazi aboneka vuba.'

    Usibye aho amazi yabuze ku wa Gatandatu, uyu muyobozi yasobanuye ku kibazo cy'amazi amaze ibyumweru bibiri yaragiye mu Murenge wa Muhima, avuga ko umuyoboro waho wari wagize ikibazo.

    Ati 'Mu Kiyovu dufite umuyoboro uturuka Kagugu ugera Nyabugogo ahitwa ku Ndagara, wari wapfuye mu gihe tugiye kuwukora aha haba harangiritse. N'ubundi ntacyo twari kuwukoraho kuko ubona amazi aturutse aha.'

    Si ubwa mbere ikibazo cy'amazi gica igikuba mu Mujyi wa Kigali, benshi bakibaza impamvu iki kibazo kitabonerwa umuti urambye.

    Rutagungira yavuze ko hari gahunda yo kubaka inganda zitandukanye hirya no hino kugira ngo ikibazo cy'ibura ry'amazi gikemuke.

    Ati 'Iyo Uruganda rwa Kanzenze ruba rudahari ubu Umujyi wose wari kuba usinziriye, aho kugira ngo dukomeze kubaka inganda inzira imwe hatangiye gahunda yo kugenda tuzishyira n'ahandi kugira ngo uruhande rumwe nirugira ikibazo urundi rube ari ruzima.'

    Yakomeje ati 'Ingamba zihari ni uko hari izindi nganda zizubakwa duteganya ko mu mwaka wa 2026 haba hagize urundi rwuzura mu bice by'Iburasirazuba kugira ngo amazi aturuke hirya no hino tuyahurize mu mujyi hagati, hamwe nihaba ikibazo ahandi hakore.'

    WASAC yahumurije abaturage bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo ko bari butangire kubona amazi mu gihe kitarenze amasaha 24.

    Amatiyo yari yarangiritse bituma amazi abura mu bice by’Umujyi wa Kigali

    Abaturage bari kujya kuvoma amazi mabi mu bishanga

    Kwikorera ijerekani ku mutwe byongeye kugaruka mu Mujyi wa Kigali bitewe n’uko amazi yabaye iyanga

    Umuyobozi muri WASAC ushinzwe gukwirakwiza Amazi mu mijyi, Rutagungira Methode, yasobanuye ko ikibazo cy’amazi kiri bukemuke mu gihe gito

    Imirimo yo gusana imiyoboro yangiritse irarimbanyije

    Imiyoboro imwe n’imwe yamaze gusanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amazi-yabaye-ingume-muri-kigali

  • Eminem, Lionel Richie hamwe na Dolly Parton b… – #rwanda #RwOT

    Rock & Roll Hall of Fame ni inzu ndangamurage yahariwe gushyirwamo abahanzi bageze ku bikorwa by’indashyikirwa n’amateka yabo. Iherereye mu gace ka Ohio ho muri Cleveland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rock & Roll Hall Of Fame kuva yashingwa mu 1983 iri ku isonga mu gushyirwamo abahanzi bakomeye ndetse n’abahanzi benshi baharanira kuyijyamo nubwo bose atariko bibahira.

    Buri mwaka hakaba hatangazwa abahanzi batoranijwe kushyirwa mui iyi nzu ndangamurage y’umuziki. Mu masaha macye ashize ni bwo hasohotse urutonde rw’abahanzi bagiye gushyirwa muri Rock & Roll Hall of Fame 2022.

    CNN yatangaje ko urutonde rwabagiye gushyirwa mu nzu ndangamurage ya Hall of Fame rugizwe n’abahanzi 14 bakora injyana z’itandukanye. Muri aba bahanzi barangajwe imbere na Pat Benatar icyamamarekazi mu njyana ya Rock. Umuraperi kabuhariwe Eminem nawe agaragara kuri uru rutonde by’umwihariko akaba ari namwe muraperi wenyine ugiye gushyirwa muri Rock & Roll Hall Of Fame 2022. Icyamamare mu njyana ya R&B Lionel Richie nawe ari mu bahanzi batoranijwe bazashyirwa muri iyi nzu ndangamurage.

    Urutonde rw’abahanzi bagiye gushyirwa muri Rock & Roll Hall Of Fame 2022.

    Abandi bahanzi bakomeye baje kuri uru rutonde kandi harimo umuhanzikazi w’icyamamare Dolly Parton ukora injyana ya Country Music wamamaye kuva mu 1974. CNN yatangaje ko uru rutonde rwishimiwe n’abenshi kuko rwagaragayeho abahanzi bakoze amateka mu muziki kandi bamaze igihe kinini bakora uyu mwuga kuburyo igihe cyabo cyari kigeze ngo bashyirwe muri Hall of Fame. Eminem, Lionel Richie na Dolly Parton bagiye kuri uru rutonde barusanzeho ibindi byamamare nka Jay Z, Micheal Jackson, Nipsey Hussle, 2 Pac, Whitney Houston, Elvis Presley hamwe n’abandi benshi bagiye baca uduhigo mu muziki.

    Dolly Parton, Eminem na Lionel Richie mu bahanzi bagiye gushyirwa muri Rock & Roll Hall Of Fame 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116901/eminem-lionel-richie-hamwe-na-dolly-parton-bagiye-gushyirwa-muri-rock-roll-hall-of-fame-20-116901.html

  • Juno Kizigenza uri kumwe na Bushali muri Ugan… – #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza yabwiye INYARWANDA ko yagiye muri Uganda muri gahunda yo kuhafatira amashusho y'indirimbo ye yakoranye na Bushali [Nawe bari kumwe muri Uganda] ndetse n'indirimbo ye bwite ashaka gushyira ahagaragara mu minsi iri imbere.

    Avuga ko ageze muri Uganda yahahuririye n'uyu muhanzi Grenade, baraganira biyemeza gukorana iyi ndirimbo. Yavuze ko bari kuganira ku ku buryo bwo gukora ‘Audio’ ndetse n'amashusho (Video) mbere y'uko agaruka mu Rwanda.

    Kizigenza ati 'Twahuriye muri Uganda. Turaganira, turahuza, twemeza gukorana indirimbo. Gusa, ubu sinavuga ngo izasohoka [Indirimbo] ryari. Kimwe n'uko nshobora kuzishyira hanze zose [Indirimbo eshatu ari gukora].”

    Grenade uri gukorana indirimbo na Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda, kuva mu mwaka w'2019 yashyira hanze indirimbo ye yise 'Nkuloga'.

    Yavutse yitwa Dewis Ndugwa, avukira ahitwa Lyantode muri Uganda mu 1997. Amashuri abanza yize ahitwa Kitebi ayisumbuye yiga Makindye.

    Uyu muhanzi yaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo African Music Festival cyabereye mu Mujyi wa Dubai. Azwi mu ndirimbo ziirmo “Olimba,” “Mpulira Bibyo,” 'Amen' n'izindi.


    Juno Kizigenza uherutse gusohora indirimbo 'Urankunda' yatangaje ko ari gukorana indirimbo na Grenade ugezweho muri Uganda 

    Grenade yagize izina rikomeye kuva mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo 'Nkuloga'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NKULOGA' YA GRENADE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116895/juno-kizigenza-uri-kumwe-na-bushali-muri-uganda-ari-gukorana-indirimbo-na-grenade-116895.html

  • Birakomeye kuri twe, sinabihakana Mu gahind… – #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Manchester City Pep Guardiola, ubu ahanze amaso igikombe cya Premier League nyuma yo gusezererwa muri Champions League, aho ikipe ye irusha inota rimwe Liverpool iyikurikiye ku mwanya wa kabiri, mu gihe hasigaye imikino ine ngo shampiyona irangire.

    Pep Guardiola yashavujwe cyane no gusezererwa na Real Madrid

    Agaruka ku gutsindwa na Real, Guardiola yagize ati: “Birakomeye kuri twe, sinabihakana”.

    Yabwiye igitangazamakuru BT Sport ati: “Ntitwakinnye neza cyane uko dushoboye, ariko ni ibisanzwe, muri kimwe cya kabiri, abakinnyi bumva igitutu no gushaka kubikora. Iby’umupira w’amaguru ntumenya uko bigenda, ni umukino nk’uyu ubiboneraho. Tugomba kubyemera.

    Twari turi hafi cyane y’umukino wa nyuma wa Champions League, tubibuze mu kanya gato cyane.

    Ubu dukeneye kubyakira tukabivamo, hamwe n’abantu bacu iwacu ndetse no mu mikino ine ya nyuma dufite muri shampiyona”.

    Umutoza wa Real Carlo Ancelotti, ubaye umutoza wa mbere ugeze ku mikino ya nyuma itanu ya Champions League, yagize ati:

    “Sinshobora kuvuga ko tumenyereye kubaho ubuzima nk’ubu, ariko ibyabaye iri joro byabaye ku mukino wa Chelsea no ku mukino wa Paris Saint-Germain”.

    Ni ngombwa kuvuga impamvu yabyo, ni amateka y’iyi kipe adufasha gukomeza guhatana n’iyo biba bisa nkaho ibyacu byarangiye'.

    Carlo Ancelotti yanyuzwe n’uburyo ikipe ye yitwaye muri uyu mukino

    Real Madrid izahura na Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League uteganyijwe tariki ya 28 Gicurasi 2022, umukino uzabera i Paris mu Bufaransa.

    Real Madrid izahura na Liverpool ku mukino wa nyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116900/birakomeye-kuri-twe-sinabihakana-mu-gahinda-kenshi-pep-guardiola-nyuma-yo-gutungurwa-na-re-116900.html

  • Byagendekeye bite abandi banya Politiki bahagaritswe mu buryo bumwe nk'ubwa Bamporiki ? #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho birimo icyaha cya ruswa.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, rivuga ko umwanzuro wo guhagarika Bamporiki wafashwe na Perezida wa Repubulika.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIBRw rwatangaje ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco afungiwe iwe.

    Akaba akurikiranweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo.

    Ibyemezo nk'iki bya perezida bisinyweho na Minisitiri w'intebe byabayeho na mbere.

    Rimwe na rimwe bikurikirwa no kujyanwa mu nkiko, cyangwa se guhagarikwa mu kazi mu gihe runaka uwari wahagaritswe akazahabwa akazi ahandi.

    Biheruka ku wari umukuru w'ikigo cya leta gishinzwe ubuzima, Rwanda Biomedical Center, Dr. Sabin Nsanzimana, wahagaritswe mu mpera z'umwaka ushize “kubera ibyo akurikiranyweho”, nyuma y'amezi atatu yagizwe umukuru w'ibitaro bya CHUB i Butare.

    Jean Marie Vianney Gatabazi minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu uriho ubu, nawe yahagaritswe mu 2020 ubwo yari guverineri w'Intara y'amajyaruguru, maze yandika kuri Twitter asaba imbabazi Perezida Kagame n'ishyaka FPR INKOTANYI, yasubijwe mu mirimo ye hanyuma mu mwaka ushize agirwa minisitiri.

    Muri Mata 2018 Perezida Kagame yahagaritse James Musoni wari minisitiri w'ibikorwa remezo kubera ibyo yavuzweho mu binyamakuru, hashize amezi atandatu yagizwe ambasaderi muri Zimbabwe.

    Muri 2020 kandi minisitiri w'intebe w'u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame yavanye Jenerali Patrick Nyamvumba ku mwanya wa Minisitiri w'umutekano ku mpamvu z'ibyo yagombaga kubazwa.

    Ibyemezo nk'ibi bihagarika abategetsi ntibigezwa mu nkiko ngo rubanda imenye ibyo bari bakurikiranyweho uretse Dr.Isaac Munyakazi wakatiwe azira ibyaha bya ruswa.Yahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi

    Edouard Bamporiki w'imyaka 39,ni umusizi, umwanditisi, n'umukinnyi wa filimi n'amakinamico.

    Yamaze imyaka igera kuri ine ari umudepite w'ishyaka riri ku butegetsi, mu 2017 agirwa umukuru w'Itorero ry'igihugu, naho kuva 2019 yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/byagendekeye-bite-abandi-banya-politiki-bahagaritswe-mu-buryo-bumwe-nk-ubwa

  • Police FC ibaye ikipe ya kane igeze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku uyu wa Katatu tariki 5 Gicurasi 2022,nibwo hasojwe imikino ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro aho ikipe ya Police FC yabaye ikipe 4 izakina 1/2 nyuma y’uko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/police-fc-ibaye-ikipe-ya-kane-igeze-muri-1-2-cy-igikombe-cy-amahoro-2022

  • Bamporiki Edouard wari uzwi cyane muri Politiki y'u Rwanda ni muntu ki? #rwanda #RwOT

    Bamporiki Uwayo Edouard azwi cyane muri Politiki y'u Rwanda,akaba ni umukinnyi w'amafilime, umukinnyi w'amakinamico ndetse akaba n'umwanditsi w'ibitabo, imivugo n'ibisigo bitandukanye.

    Uyu mugabo azwi cyane mu ikinamico urunana aho akina yitwa Tadeyo cyangwa se Kideyo aho muri iyo kinamico ari papa wa Budensiyana na Solina, inshuti ya Bushombe na Sitefano b'i Nyarurembo.

    Bamporiki Edouard yavutse tariki 24 Ukuboza 1983, avukira i Nyamasheke mu Ntara y'Uburengerazuba, ari naho yaje kwiga amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye.

    Yakuze akunda cyane kwandika cyane cyane imivugo, aho yagendaga yitabira amarushanwa atandukanye mu bigo by'amashuri. Afite imyaka 11 gusa y'amavuko, yakoze umuvugo witwa 'Iyo badatsembwa tuba dutwenga' ari nawo watumye amenyekana nk'umusizi akiri umwana, nyuma amaze kuba umusore yagiye abona umwanya wo kuvuga imivugo mu birori bitandukanye byo ku rwego rw'igihugu, nko ku munsi mukuru w'Intwari n'indi minsi mikuru itandukanye.

    Yanditse ibitabo bitandukanye birimo icyitwa “Umusabyi w'umunyu”n'ibindi bitandukanye.

    Bamporiki w'imyaka 39,muri 2003, ubwo yari afite imyaka 20 gusa, yatangiye kumvikana mu Ikinamico “Urunana” ibintu byamugize icyamamare nk'umunyempano idasanzwe mu gukina filime.

    Mu bindi bijyanye n'ubuhanzi, Bamporiki Edouard yakunze kugaragara mu mafilime atandukanye ndetse ahabwa ibikombe n'ibihembo bitandukanye muri sinema, haba mu zo yagiye akina z'abandi ndetse no mu zo yagiye yandika akanazikinamo.

    Muri filime yagaragayemo harimo iyitwa “Munyurangabo” y'umugabo witwa Isaac Chung ukomoka muri Amerika, iyitwa Rwanda take two ya Pia nawe ukomoka muri Amerika, Kinyarwanda ya Ismael afatanyije na Eric Brown n'iyitwa Imitoma ya Kwezi John.

    Mu mafilime yanditse ku giti cye akanakinamo harimo iyitwa Ukuri kuri he ndetse na Long Coat (Ikote rirerire) hamwe n'izo yagiye akinamo z'abandi akaba yaragiye atumirwa mu maserukiramuco y'amafilime atandukanye mu bihugu by'u Burayi na Amerika.

    Mu mwaka wa 2006 yitabiriye Iserukiramuco ry'amafilime rya Cannes mu gihugu cy'u Bufaransa yaherewemo igihembo cy'umwanditsi mwiza.

    Muri 2010 yitabira iserukiramuco I Rotterdam mu Buholandi, muri 2011 yitabira iserukiramuco muri Turukiya ryitwa 'Crimes and punishment'.

    Mu mwaka wa 2011 kandi yitabiriye irindi serukiramuco muri Heartland muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Mu bijyanye n'ibihembo, muri 2008 yabonye igihembo yakuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba yarahembewe kwandika filime nziza (Best Script) ubwo yandikaga Filime 'Long Coat', iyi ikaba ari filime yagaragayemo abahanzi b'abanyarwanda nka Miss Channel, Mani Martin n'umukinnyi Jimmy Gatete.

    Muri 2011 yabonye igihembo cy'umukinnyi mwiza (Best Actor) mu iserukiramuco rya Heartland.

    Bamporiki muri Politiki

    Mu 2013, Bamporiki yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, ahagarariye ishyaka FPR INKOTANYI.

    Yaje kuva muri uyu mwanya agirwa Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu, umwanya yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa manda ye ya Gatatu. Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite.

    Bamporiki yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco mu mpinduka zakozwe n'Umukuru w'Igihugu ku wa 04 Ugushyingo 2019.

    Ni umwe mu bayobozi bo mu Rwanda bakunzwe n'abantu b'ingeri zose kubera kwicisha bugufi n'uburyo yatambutsamo ubutumwa mu mvugo ya gisizi cyane ko ari umuhanzi.

    Yakunze gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora, rukiteza imbere kuko nawe yabigezeho.

    Yatanze ubuhamya bw'uburyo yashoye ibiceri 300 Frw none akaba ageze kuri miliyari 1 Frw.

    Muri 2010, Bamporiki yahawe igihembo n'ikigo Imbuto Foundation cy'umufasha wa perezida wa Repubulika gihabwa urubyiruko rw'indashyikirwa mu Rwanda kubera ibikorwa bye by'ubuhanzi na cinema.

    Mu buzima busanzwe,Bamporiki ni umugabo wubatse, akaba yarambikanye impeta y'urudashira na Uwingabire Claudine tariki ya 18 Ukuboza 2010.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/bamporiki-edouard-wari-uzwi-cyane-muri-politiki-y-u-rwanda-ni-muntu-ki

  • Dore umuti urambye wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), iratangaza ko umuti urambye wo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugomba guturuka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dore-umuti-urambye-wo-kurwanya-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina

  • Umupira Diego Maradona yari yambaye atsinda igitego cy'Akaboko k'Imana' waguzwe akayabo #rwanda #RwOT

    Umupira Diego Maradona yari yambaye atsinda igitego cy'Akaboko k'Imana', n'ikiratwa nk'igitego cy'ikinyejana', ubwo Argentina yatsindaga Ubwongereza mu mukino w'igikombe cy'isi mu 1986, wagurishijwe muri cyamunara ku muhigo wa miliyoni 7.1 z'amapawundi.

    Ayo angana na miliyari 9 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda. Ni yo mafaranga menshi cyane aguzwe ikintu cy'urwibutso mu mikino.

    Steve Hodge wahoze akina hagati mu ikipe y'igihugu y'Ubwongereza, ni we washyize uwo mwenda muri cyamunara, nyuma y'imyaka 36 yari ishize awuguranye (awuhinduranyije) na Maradona, ubwo uwo mukino wamamaye wa kimwe cya kane wari urangiye muri Mexique (Mexico).

    Ni umukino warangiye Argentina itsinze Ubwongereza ibitego 2-1 bya Maradona (ku munota wa 51 n'uwa 55), mu gihe icy'Ubwongereza cyatsinzwe na Gary Lineker ku munota wa 81.

    Nyuma yuko Maradona apfuye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, Hodge yavuze ko uwo mupira utagurishwa.

    Umwenda Diego Maradona yari yambaye mu gikombe cy'isi cyo mu 1986, ubwo yatsindaga igitego cy''Akaboko k'Imana', aha wari umanitse mu nzu Sotheby's ya cyamunara i London, mbere yuko ugurishwa

    Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, Hodge yavuze ko hari 'abantu bakomanga ku muryango wanjye ubudahagarara', anavuga ko amakuru yuko yari arimo gushaka kugurisha uwo mupira atari ukuri.

    Icyo gihe yongeyeho ati: 'Mbibonamo gusuzugura kandi si byo na gato. Ntabwo ugurishwa. Ntabwo ndimo kugerageza kuwugurisha'.

    Ni umukino warangiye Argentina itsinze Ubwongereza ibitego 2-1 bya Maradona (ku munota wa 51 n'uwa 55), mu gihe icy'Ubwongereza cyatsinzwe na Gary Lineker ku munota wa 81.

    Nyuma yuko Maradona apfuye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, Hodge yavuze ko uwo mupira utagurishwa.

    Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, Hodge yavuze ko hari 'abantu bakomanga ku muryango wanjye ubudahagarara', anavuga ko amakuru yuko yari arimo gushaka kugurisha uwo mupira atari ukuri.

    Icyo gihe yongeyeho ati: 'Mbibonamo gusuzugura kandi si byo na gato. Ntabwo ugurishwa. Ntabwo ndimo kugerageza kuwugurisha'.

    Mu gihe cya vuba aha gishize, wari uri mu nzu ndangamurage y'umupira w'amaguru y'i Manchester mu Bwongereza.

    Diego Maradona mu mukino wa kimwe cya kane w'igikombe cy'isi cyo mu 1986 ubwo Argentina yakinaga n'Ubwongereza

    Mu makuru yo ku rubuga rwa internet ajyanye na wo, Sotheby's yavuze ko uwo mupira wahujwe n'amafoto ya Maradona awambaye ubwo yatsindaga ibitego byombi muri uwo mukino.

    Ibyo bitego bibiri yatsinze Ubwongereza biri mu byamamaye cyane mu byo Maradona yatsinze, uyu ufatwa ahanini nk'umwe mu bakinnyi b'umupira w'amaguru b'ibihangange babayeho kugeza ubu.

    Igipfunsi yakubise umupira akawurenza umunyezamu Peter Shilton, cyatumye atsinda icyo gitego cya mbere, kitavugwaho rumwe, cyo mu gice cya kabiri cy'umukino.

    Yacyinjije habura iminota ine ngo atsinde icya kabiri, iki nyuma y'imyaka cyaje gutorwa mu ikusanyabitekerezo ry'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi (FIFA) nk'igitego cyaranze ikinyejana.

    Maradona yarakomeje afasha ikipe y'igihugu cye kwegukana igikombe cy'isi, itsinze ku mukino wa nyuma ubwari Ubudage bw'Uburengerazuba ibitego 3-2.

    @BBC

    The post Umupira Diego Maradona yari yambaye atsinda igitego cy'Akaboko k'Imana' waguzwe akayabo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/05/umupira-diego-maradona-yari-yambaye-atsinda-igitego-cyakaboko-kimana-waguzwe-akayabo/

  • Iperereza kuri Bamporiki,Afungiye iwe mu rugo ,Akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RIB hari itangazo rigira riti”Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo”

    Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 5, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iperereza-kuri-Bamporiki-Afungiye-iwe-mu-rugo-Akurikiranweho-icyaha-cya-ruswa-n-ibyaha-bifitanye-isano-nayo