Blog

  • Mu mafoto reba urutonde rw' Abakobwa 10 bakina film ku Isi bakunzwe cyane kubera ubwiza bwabo burenze #rwanda #RwOT

    Film ni ikintu gikunzwe kurebwa na bantu bose bitewe n' ubwoko ikozwemo, mubakina ayo mafilm usanga barabaye ibyamamare bikomeye kubera kurebwa n' abantu benshi bitewe nu kuntu iyo film iba yarakunzwe. Hakozwe urutonde rw' abakobwa 10 bambere bakunzwe muri uyu mwaka wa 2018.

    10. Francia Raisa

    Francia Raisa ni umufaransakazi wavutse mu mwaka wa 1988, yatangiye gukina amafim akiri umwana muto. Yamenyekanye mu mafilm nka Dirty Lies na The secret life of Emily Brair.





    9. Amber HeardAmber
    Amber HeardAmber yavutse mu mwaka wa 1986 avukira ahitwa Austin mu mujyi wa Texas. Niwe mukobwa waje ku mwanya wa cyenda mu bakobwa bafite uburanga bakina amafilm.




    8. Imogen Poots
    Imogen ni umukobwa w' imyaka 28 akaba afite ubwenegihugu bw' Abongereza. Yamenyekanye muma film nka Need for speed, Green Room na a Long way down.

    7. Scarlett Johanson
    Johanson ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina muri Hollywood bitewe n' amafilm yakinnyemo akomeye akabihuza n' akazi gasanzwe akora ko kumurika imideli. Johanson wimyaka 32 yakinnye mu mafilm nka Iron Man, Avengers, na Captain America.





    6. Margot Robbie
    Margot Robbie niwe uza ku mwanya wa 6 mu bakobwa bikimero banakunzwe cyane muri hollywood muri uyu mwaka wa 2017. Yamenyekanye mu mafilm nka The Legend of Tarzan, hamwe na Focus akinana na Will Smith.




    5. Emma Roberts
    Emma Robets yavutse taliki ya 10 Gashyantare 1990. Yakinnye mu mafilm nka Nerve, American Horror story n' izindi nyinshi.


    4. Hailee SteinfeldHailee
    Hailee SteinfeldHailee ukunzwe mu bakinnyi ba film ubusanzwe azwo no mu muziki doreko yagiye akora indirimbo zitandukanye. Uyu mukobwa yakinnye mu mafilm arimo The Edge of seventeen na True Gift.

    3. Emmy Rossum

    The Day after tomorrow, The Phatom of Opera, Dragon ball ni amwe mu mafilm uyu mukobwa yamenyekaniyemo.


    2. Chloe Grace MoretzGrace w' imyaka 20 ni umukobwa ukiri muto ariko akomeje kwigarurira imitima ya benshi biturutse ku bwiza bwe ndetse n' ubuhanga agaragaza akina. Yakinnye muri Carrie, The 5th wave na if I stay.




    1. Alexandra DaddarioAlexandra Daddario niwe mukobwa uza kumwanya wa mbere mu bakunzwe aho abantu benshi bamukundira amaso ye ajya gusa nk' ubururu. Yakinnye mu mafilm yamenyekanye nka Baywatch, San Andreas na Burying The Ex.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-mafoto-reba-urutonde-rw-abakobwa-10-bakina-film-ku-isi-bakunzwe-cyane-kubera

  • Nyagatare: Ubwoba ni bwose ko baribwa n'ingona nyuma yo kubakirwa amavomo ya baringa #rwanda #RwOT

    Abatuye mu mirenge ya  Rwimiyaga  na Matimba mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bahawe robine amazi agahita agenda, ibituma bamwe bajya kuvoma mu mugezi w'Akagera, nawo batinya kuko ngo habamo ingona zishobora kubarya.

    Si ubwa mbere humvikana ikibazo cy'amazi mu Karere ka Nyagatare, kuko abatuye mu mirenge itandukanye ikagize, usanga ari ikibazo badasiba kugeza kuwo babonye wese batekereza ko yabakorera ubuvugizi.

    Dore nk'aba batuye mu Kagari ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko bubakiwe ama-robine nk'abatishoboye, gusa aya mazi ntiyatinzemo nk'uko babisobanura.

    Umwe yagize ati 'Umwaka ugiye kurangira iyi robine ureba ni umutako, amazi sinyabona. Tubireba gutyo tukabirebesha amaso ariko nk'ubu leta izi ko tuvoma ariko ntituvoma.'

    Undi ati 'Ntamazi tugira nk'ubu hashize umwaka nta mazi dufite, n'abafite robine barayabuze. Turasaba ubuvugizi ko haboneka amazi, kuburyo nubwo izuba ryakaka tukabona amazi y'Inka.'

    Mu Kagari ka Karushuga mu murenge wa Rwimiyaga nanone, abahatuye benshi amazi bayakura mu mugezi w'Akagera.

     Usibye ko bayavoma bayakandagiyemo bigatera benshi impungenge y'isuku yayo, banafite ubwoba ko ingona zibamo zabica.

    Umwe mu bahavoma ati 'Abantu bagwa muri kano kagera, noneho wenda baduhaye nka robine n'abantu baba baruhutse. Ingona nazo ziraza, waba uri nka hano ugasanga niba ari nk'umwana muri kumwe, ntumenya igihe yamutwariye, ujya kureba ugasanga byarangiye.'

    Undi ati 'Harigihe uba wunamye  gutya, ikaza ikagutwara. Ntumenye n'igihe ikujyaniye.'

    Perezida w'inama njyanama y'akarere ka Nyagatare, KABAGAMBA Wilson, avuga ko Akarere koko kadafite amazi ahagije, gusa akizeza bamwe muri aba baturage, ko mu mezi abiri bazagezwaho amazi, inzira yemeza ko akarere katangiye.

    Ati 'Muri Nyagatare dufite amazi tutaragera ku kigero abaturage bifuza, ariko nanone muri uyu mushinga twasuye haraho ugeze. Ikigaragara ni uko ibijyanye n'inyubako imirimo yibanze yararangiye, hari utuntu dukeya batwijeje ko tuzarangira mu cyumweru kimwe, ibisigaye ni igerageza kandi nayo iri mu nshingano zacu nk'Akarere.'

    Yunzemo agira ati 'Icyo twiyemeje ni uko tugiye gukorana n'ubuyobozi bwa WASAC kugira ngo batange amazi atuma igerageza ribasha gukorwa, ni ikintu cyoroshye tubona ko nko mu kwezi,  mu mezi abiri ya mazi araza gutangira gukora. Arko nk'uko twabibonye dufite gusa taps (robine) umunani(8) ni nkeya ku bigega bifite metero kibe magana atatu(300).'

    Muri Werurwe uyu mwaka, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), cyatangaje ko mu Burasirazuba bw'u Rwanda, by'umwihariko mu Karere ka Nyagatare, hakunze kwibasirwa n'amapfa cyane cyane mu bihe by'izuba.

    Kuri ubu hakozwe umushinga ugamije gufasha abaturage baho kubona amazi meza, kimwe mu bitanga ikizere ko igihe cyose habaho impinduka.

    KWIGIRA Issa

    The post Nyagatare: Ubwoba ni bwose ko baribwa n'ingona nyuma yo kubakirwa amavomo ya baringa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/06/nyagatare-ubwoba-ni-bwose-ko-baribwa-ningona-nyuma-yo-kubakirwa-amavomo-ya-baringa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-ubwoba-ni-bwose-ko-baribwa-ningona-nyuma-yo-kubakirwa-amavomo-ya-baringa

  • Abaturarwanda barahamagarirwa kwisuzumisha uburwayi bw’amaso #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) hamwe n’Ikigo mpuzamahanga cyita ku buvuzi bw’amaso(One Sight) barasaba Abaturarwanda kwita ku maso yabo, harimo no kwitabira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abaturarwanda-barahamagarirwa-kwisuzumisha-uburwayi-bw-amaso

  • Akarere ka Gakenke kasabwe kwishyurira uwitabiriye ikizamini cy'akazi wese ibihumbi 5000FRW #rwanda #RwOT

    Akarere ka Gakenke kasabwe kwishyurira na Kaminuza ya INES RUHENGERI kwishyurira buri mukandida wese uzitabira ikizamini cy'akazi ku myanya itandukanye yashyizweho ibihumbi 5000FRW kugira ngo akoreshe imashini na interineti yabo.

    Muri Werurwe uyu mwaka,Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko nta kigo cya leta kizongera gukoresha ibizamini by'akazi byo kwandika hadakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda impugenge z'uburiganya zagendaga zigaragazwa n'abapiganira imyanya y'akazi.

    Ibi byatumye uturere n'ibindi bigo bya Leta bitangira gushakisha ahari za mudasobwa na Interineti kugira ngo abakandida bahataniye imyanya y'akazi bahakorere.

    Akarere ka Gakenke ko mu ntara y'Amajyaruguru kandkiye kaminuza ya INES Ruhengeri kayisaba kubaha aho gukorera ibizamini birangira iyi kaminuza yemeye ko abo bakandida bashaka aka kazi bahakorera ariko buri umwe agomba kwishyurirwa ibihumbi 5000 FRW nkuko biri mu rwandiko iyi kaminuza yanditse.

    Ibi bivuze ko akarere ka Gakenke kasabwa kwishyura Ines Ruhengeli aga miliyoni 50 FRW igihe abakandida basaba akazi baba babaye ibihumbi 10 ngo kabone aho gakoreshereza ibizamini abasabye akazi.

    Ubwo UMURYANGO wabonaga aya makuru n'iki kibazo cy'ubwishyu bw'aho gukorera ibizamini,wavuganye n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke,NIZEYIMANA Jean Marie Vianney kuri telefoni atubwira ko akarere kiteguye kwishyura ayo mafaranga.

    Ati “Nta yandi mahitamo dufite kandi nta bandi bafite ubushobozi nk'ubwabo[INES RUHENGERI].N'ukuvuga ngo nta bandi bashobora kudufasha gukoresha ibizamini kuko twarebye ahandi hose dusanga ntabwo kandi ibizamini bigomba gukorwa online.

    Twashingiye ko bafite icyumba kinini gifite imashini na internet yihuta,.Biruta kuba wafata icyumba kirimo imashini 10 ufite abakandida ibihumbi 2000,bazakora iminsi nka 20.

    Abajijwe niba igiciro basabwe na Ines Ruhengeri bazacyishyura,Meya yagize ati “Tuzacyishyura kuko ayo mafaranga yo gukoresha ibizamini aba yarabazwe mu yo akarere kagomba gukoresha.Azishyurwa.”

    Umuyobozi w'Ishami ry'Abakozi n'Ubutegetsi mu karere ka Gakenke,KALISA N. Justin,we yabwiye UMURYANGO ko bakimara kubona iyi baruwa ya INES RUHENGERI bayisabye ko hagabanywa amafaranga ndetse ha

    Ati “Ibaruwa twarayakiriye kandi turacyari kuganira nabo.Twari twabandikiye tubasaba kuhakoreshereza ibizamini nabo baradusubiza ariko hari indi baruwa twabandikiye tubabwira ko 5000FRW ku mukandida ari menshi ahubwo byaba 4000 FRW ku mashini imwe.

    Buriya 5000 FRW ku mashini bitandukanye na 5000 kuri buri mukandida ari ku mashini bivuze ko twayikoreshaho inshuro 3,mu gitondo, saa sita na ku mugoroba ariko ari ku mukandida buri wese uyinyuzeho agomba kwishyura 5000FRW.

    Ni politiki ya Leta ndetse yumvikanye na za Kaminuza zayo kujya zifasha mu gukoresha ibizamini ariko iriya kaminuza irigenga.”

    Uyu muyobozi yavuze ko iyi gahunda ari nziza ndetse izafasha mu guha serivisi nziza Abanyarwanda bityo ntacyo zitwaye gusa avuga ko hari ibiganiro na INES RUHENGERI kugira ngo ayo mafaranga agabanuke.

    Akarere ka Gakenke kavuga ko Imibare y'abemerewe gukora ibizamini by'akazi mu myanya itandukanye ari 6,300 ariko abazitabira bashobora kugabanuka.

    Twagerageje kuvugana na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA) ariko ntibyadukundira,tukaba turi bukomeze kugerageza kumva icyo ivuga kuri iki kibazo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/akarere-ka-gakenke-kasabwe-kwishyurira-uwitabiriye-ikizamini-cy-akazi-wese

  • Irengero ry’abantu Batatu baguye mu Kiyaga cya Kivu rikomeje kuba ikibazo #rwanda #RwOT

    Tariki 2 Gicurasi 2022 nibwo habaye impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Kivu, bwari butwaye abantu 33 babiri muri bo bitaba Imana, abandi batatu ntibaboneka.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, Mudahemuka Christophe, yavuze ko abantu batatu bakomeje gushakishwa. Ni mu gihe abandi babiri bapfuye bazize iyo mpanuka bamaze gushyingurwa naho abandi barohamye baravuwe, uretse abantu babiri bakiri mu bitaro bya Murunda.

    Mudahemuka avuga ko impanuka yatewe n’uko ubwato bwari butwaye abantu butarabigenewe kuko bwari ubwo kuroba, ndetse n’abari baburimo nta myambaro ibarinda kurohama bari bafite.

    Avuga ko bafashe ingamba zo kugira inama abaturage kwirinda kujya mu mazi y’ikiyaga harimo umuyaga.

    Ati : “Twafashe ingamba zirimo kugira inama abaturage kwirinda kujya mu mazi y’ikiyaga harimo umuyaga mwinshi, ikindi bagomba gukoresha ubwato bwabugenewe, kuko buriya bwato bwakoze impanuka ntibwagenewe gutwara abagenzi, ikindi ni uko abagenda mu bwato bagomba kwambara umwambaro ubarinda kurohama.”

    Mudahemuka avuga ko abaturage bakoze impanuka bavaga mu Kagari ka Remera mu Mudugudu wa Bigabiro berekeza mu Kirwa cya Bugarura aho bari bagiye guhemba umuturage wabyaye.

    Uretse kuba ubwato butaragenewe gutwara abagenzi, ngo bwari butwaye abantu benshi 33, hakiyongeraho n’imizigo bwari bupakiye.

    Ivomo:Ikigali Today

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Irengero-ry-abantu-Batatu-baguye-mu-Kiyaga-cya-Kivu-rikomeje-kuba-ikibazo

  • Ubwenge buzi ubwenge, Ndi idebe ryawe, Ntitud… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa Kane, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Bamporiki “akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo”. Ahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco nyuma y’imyaka hafi 3 yari awumazeho dore ko yahawe izi nshingano n’Umukuru w’Igihugu tariki 04 Ugushyingo 2019. Ni inshingano yagiyeho nyuma y’imyaka isaga 3 yari amaze ari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, izi nazo akaba yarazigiyeho nyuma yo kuba Umudepite kuva mu 2013.

    Iyo yivuga bya Kinyarwanda, Edouard Bamporiki agira ati “Ndi Bamporiki wa Mwitende, Mwitende wa Habimana, Habimana wa Majangwe, Majangwe wa Muhizi, Muhizi wa Mugisha, Mugisha wa Musinga, Musinga wa Senyakayaga, Iwacu ni Nyamasheke- Nyaruguru”. Bamporiki Uwayo Edouard yavutse tariki 24 Ukuboza 1983, avukira i Nyamasheke mu Ntara y'Uburengerazuba, ari naho yaje kwiga amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye. Azwiho gukoresha Ikinyarwanda cyumutse mu mbwirwaruhame ze bigasaba benshi gushaka ababasobanurira ibyo aba yashatse kuvuga.

    Muri iyi nkuru, InyaRwanda.com tugiye kugaruka ku magambo Edouard Bamporiki yavuze mu bihe bitandukanye, gusa turibanda ku yo yatangaje muri uyu mwaka wa 2022 ndetse n’andi y’impanuro, ubwenge n’adasanzwe yavuze mu myaka yatambutse. Bamporiki turi kuvuga, uretse kuba yari umwe mu bagize Guverinoma, ni n’umuhanzi w’umusizi, umukinnyi wa Filime n’Ikinamico ndetse akaba n’Umwanditsi w’Ibitabo. Yamamaye mu Urunana akinamo yitwa Kideyo.

    Mu bijyanye n'ibihembo, mu mwaka wa 2008 yabonye igihembo yakuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba yarahembewe kwandika filime nziza (Best Script) ubwo yandikaga Filime 'Long Coat', iyi ikaba ari filime yagaragayemo abahanzi b'abanyarwanda nka Nirere Shanel wamamaye nka Miss Shanel, Mani Martin na Jimmy Gatete. Ni inshuti y’abahanzi nyarwanda dore ko amaze kugabira inka abahanzi banyuranye barimo Mani Martin, Social Mula, Patient Bizimana n’abandi. Nawe ariko yaragabiwe, mu bamugabiye hakaba harimo Alliah Cool.

    Reka twitse kuri amwe mu magambo yavuzwe na Edouard Bamporiki:

    1. Ubwenge buzi ubwenge:

    Aya magambo yayanditse kuri Twitter tariki 04 Gicurasi 2022. Niyo yaherukaga kwandika mbere y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaza ko ahagaritswe ku mirimo. Ni amagambo y’ubwenge azimije cyane, benshi bakaba batanze ibitekerezo ko batiyumvisha icyo yari ahatse kuvuga.

    2. Nitudafata ruswa nk’urundi rugamba turwanya mu buryo runaka dushobora kuzatsindwa:

    RIB yatangaje ko Bamporiki ‘akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo’. Ushobora kwibaza niba hari imbwirwaruhame Bamporiki yigeze gutanga ku kurwanya ruswa. Mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo mu bihe byashize, yaragize ati “Nitudafata ruswa nk’urundi rugamba turwanya mu buryo runaka dushobora kuzatsindwa. Ariko dukomeze kuzirikana ko Abanyarwanda badatsindwa kandi n’imishinga yapfuye ariyo bene yo banze gupfira”. Hano yasabaga abanyarwanda guhagurikira kurwanya ruswa.

    3. Ndi idebe ryawe:

    Kuwa 09 Mutarama 2022 ni bwo hasakaye amashusho ya Bwana Bamporiki avuga ako ari idebe rya Isimbi Alliance [Alliah Cool] umwe mu bakinnyi ba filime bahagaze neza muri iyi minsi. Mu mashusho y'amasegonda macye yasakaye, Bamporiki agaragara avuga mu Kinyarwanda cyiza kandi cy'umwimerere ati 'Iyo umugore aguhaye inka ukayemera, ahandi iyo umugabo wayiguhaye witwa umugaragu ariko iyo uhawe n'umugore ukayemera witwa idebe. Ndi idebe ryawe!'

    Ibyatunguye benshi ni ukumva Bamporiki Edouard avuga ko yemeye kuba 'idebe' rya Isimbi Alliance. Bamwe bibajije niba ari 'idebe' basanzwe bazi iri rivamo amavuta cyangwa se ibindi, abandi ariko basanzwe bazi ikinyarwanda cy'umwimerere basobanura ko umugabo ugabiwe inka n'umugore yitwa 'idebe'. Gusa hari n'abavuga ko 'idebe' ari umuntu watese cyangwa se batetesheje cyane. Mu bihe byo ha mbere ariko hari n'ababyeyi bajyaga batuka abana babo ko ari 'idebe' mu kumvikanisha ko nta bwenge bafite cyangwa se ari abaswa mu ishuri. 

    Nyuma y’impaka n’ibindi biganiro byatigishije imbuga nkoranyambaga, Bamporiki yaje gusobanura impamvu yiyise Idebe, avuga ko iyo uri umugabo ukagabirwa idebe n’umuntu w’igitsinagore, icyo gihe wowe wagabiwe uba uri idebe rye. Ati “Umugabekazi Nyirakigeli Murorunkwere bamutuye Inka nziza z’inzirungu bari banyaze muri Ankole, ngo ahitemo Umutware umwe azigabira, ahitamo kuzigabira Umugaragu we yakundaga cyane witwa Seruteganya. Uhereye uwo munsi Seruteganya yitwa idebe k’Umugabekazi. Kwiga ni uguhozaho”. Ibi yabitangaje tariki 10 Mutarama 2022.

    4. Umugabo ahindura ku buriri ntahindukira ku ijambo:

    Ubwo yari yitabiriye ibirori by'itangwa ry'ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2014, umukinnyi w'ikinamico, umwanditsi w'ibitabo, umukinnyi wa filime ndetse akanazikora, akaba ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda yatangarije abari aho ko mu bihembo by'ubutaha azahemba amadolari 1000 umukinnyi witwaye neza. Nyuma y'uko atangaje ibi, abantu banyuranye bagiye bibaza niba koko ari byo cyangwa yarabivuze mu rwego rwo kwikinira.

    Nyuma y’ibi inyaRwanda.com twamwegereye tumubaza niba koko yarabivuze akomeje maze adutangariza ati, 'Ndi umugabo, kandi nk'uko babivuga mu Kinyarwanda ko umugabo ahindukira ku buriri adahindukira ku ijambo, ntabwo najya imbere y'abantu bangana kuriya ngo mbabeshye. Nibatora neza umukinnyi uzaba witwaye neza muri biriya bihembo ubutaha njye ariya mafaranga nzayatanga.'

    5. Ntimwaba mwaranyuze mu bimene by’amacupa ngo nanirwe guca mu bimene by’ibicuma

    Mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame mu mwaka wa 2014 ni ukuvuga mu myaka 8 ishize, Bamporiki wari ukiri Umudepite hari aho yagize ati “Ibimene by'amacupa: Urugamba mwakoze ngo mbohoke ni urugendo rurerure ngereranya no kunyura mu bimene by'amacupa, mu cyerekezo muduhaye tuzakomeza kuzirikana ko mwababaye ngo tubeho kandi nzaharanira ko aya mateka meza mwubatse abato bazayasanga adatobamye kubera njye. 'Ntimwaba mwaranyuze mu bimene by'amacupa ngo nanirwe guca mu bimene by'ibicuma.'

    IGIHANGO: Nyakubahwa, mwarwaniye ineza, amahoro n'uburenganzira by'Abanyarwanda, abariho icyo gihe, abariho none n'abaza.. nsoje iyi baruwa mbasezeranya ko mu minsi yo kubaho kwanjye nzaba umurinzi w'ibyo mwagejeje ku Rwanda nkazabisanganiza abazankomokaho, kandi ngaharanira ko u Rwanda ruba igihugu cy'Indashyikirwa ku isi kuko mwaduhaye intango inyemeza ibyo. Umuryango wanyu Nyakubahwa urindwe n'Imana kandi wubahwe na bose, Umuryango w'Inkotanyi zose usogongere kuri iri shimwe mbatuye”. Kanda HANO usome ibaruwa yose.

    6. Ubundi iyo uri umuntu uzwi, ukubonye yakagombye kuba yishyuye

    “Biratangaza kubona umuntu anyura mu mujyi abantu bose bamuzi ariko atagira aho ataha, ubundi iyo uri umuntu uzwi, ukubonye yakagombye kuba yishyuye, ariko niba umuntu akubonera ubusa, uba utunze ubusa. Niba icyakugize icyamamare ari ubusa ubwo nacyo gitunze ubusa, aha rero tugomba gucaho akarongo tukemera tukiga”. Ibi yabitangarije InyaRwanda.com mu 2016 mu gukebura abakinnyi ba Filime bishimira gusa kuba bazwi kandi nta cyo binjiza.

    7. Ndi mu kazi Petiti

    Tariki 20/03/2021 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ijambo ‘Ndi mu kazi petit’ ryavuzwe bwa mbere na Edouard Bamporiki ubwo yakosoraga imvugo y’umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Uwari MC ari we Lucky Nzeyimana wa RBA yabajije uyu mukobwa ikibazo yabaza Umukuru w’Igihugu baramutse bahuye, undi mu kumusubiza atangira agira ati ‘namuhereza ikibazo,..’, maze Bamporiki wari Umuyobozi ushinzwe Umuco mu nshingano ze aramukosora amubwira ko batavuga guhereza ikibazo ahubwo ko yakabaye avuga ngo “Namubaza nti”.

    Uwitwa Marina_94 kuri Twitter yasubije Bamporiki ko nta kosa uyu mukobwa [Miss Kayirebwa] yakoze, kuko wasanga wenda yari kwandika ikibazo akagihereza umukuru w’igihugu. Ati “Icyo utumvise n’iki se ko ukunda kwishyira imbere yamuhereza ikibazo nyine? Kuki utatekereje se yacyandika akakimuhereza? (…).” Bamporiki yahise asubiza uyu muntu ati “Ndi mu kazi petit” bishatse kuvuga ngo “Ndi mu kazi wa mwana we”. Kuva ubwo ijambo “Ndi mu kazi Petit” ryahise risakara, abashabitsi banatangira gucuruza imyenda yanditseho iryo jambo.

    8. Imana y’i Rwanda yarakoze kudukiza ibirohwa

    “Iyo isôko ari rizima byoroshya umurimo. Imana y’u Rwanda yarakoze kudukiza ibirohwa. Intekerezo nzima abaturage bazima. Umutoza w’Ikirenga ni we sôko tuvomaho”. Aya magambo yayavuze tariki 27 Mata 2022. Yasubizaga kuri Twitter uwitwa Osée Nkurikiyimana wanditse ati: “Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu. Muri iyi minsi, nagize amahirwe yo kumva impanuro za Bamporiki na Gatabazi. Muri ingobokarugamba, muri abahizi muri abarinzi b’igihango, muri ba murwanashyaka b’u Rwanda. Nimukomere”.

    9. Mujye mutamika abana u Rwanda:

    “Mu byo mwigisha byose mujye mutamika abana u Rwanda, kugira ngo nibakura bazajye bazirikana ko aribo bazarasanira u Rwanda ndetse bakimana u Rwanda”. Yabivugiye mu Karere ka Nyanza tariki 15 Mata 2022 mu gikorwa cyari cyateguwe na REB.

    10. Umuzingo w’ibigwi by’Intwari ni Iriba bwavomwamo:

    Bamporiki yanditse aya magambo kuri Twitter kuwa 27/03/2022

    11. Ubumwe bw’intore bunoza intambwe:

    Aya magambo yayakoresheje kenshi ku mbwirwaruhame ze ndetse urebye kuri Twitter ye gusa usanga yarayakoresheje inshuro hafi 10 muri uyu mwaka wa 2022.

    12. Kwimana u Rwanda bibiza ibyuya ubigize:

    “Kwimana u Rwanda bibiza ibyuya ubigize, bigatanga ibyishimo n’ishema ku banyarwanda twese. Mwishyuke umwo Benimana REG Basketball muduhaye ibyishimo Umu, nk’ikimenyetso cy’ibyiza ejo haje”. Ibi yabyanditse tariki 14 Werurwe uyu mwaka nyuma y’uko REG itsinze US Monastir yo muri Tunizia.

    13. Imana y’i Rwanda yarakoze kuturemera inzira itaduhanda

    “Imana y’i Rwanda yarakoze kuturemera inzira itaduhanda itugeza ino, abageze ino twese iyi nzira ihenze, itaraduhenze ntinaduhande ntitukayibere ibihanda. Umwari ntiyimwe abamwigisha! Mpinga ibyara agasani tanga umuganda u Rwanda rwande n’ejo twese imihigo twese. Umugore ni ubuzima”. Aya magambo yayanditse kuri Twitter tariki 08 Werurwe 2022.

    14. Gusebya u Rwanda birasema

    Bamporiki ati: “Gusebya u Rwanda birasema. Umunyarwanda usebya u Rwanda aseba mbere yarwo. Ntiwasebya icyo uricyo udasebye. Ntiwakanduza umwambaro wambaye utanduye. Dutareme u Rwanda abarutaramanaga bave ibuzimu”. Yabyanditse kuwa 26 Gashyantare uyu mwaka.

    15. Tubatamike amasomo, tubatamika n’u Rwanda

    “Muri gahunda y’Ukwezi k’Umuco Mu Mashuri, nasuye Ishuri rya Les Poussins. Nahasanze u Rwanda, nahabonye abana: Bazi u Rwanda, Basa n’u Rwanda, Batamiye u Rwanda, Batarama u Rwanda! Babyeyi, Barezi, dukomeze dutoze neza, tubatamike amasomo, tubatamika n’u Rwanda! Bazakura barwimana”. Ibi yabivuze tariki 25 Gashyantare uyu mwaka ubwo yari yasuye ikigo cya Les Poussins giherereye i Gikondo muri Kicukiro.

    16. Utabarutse atutira aba yujuje

    “Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Paul Farmer Nshuti y’u Rwanda. Rwaratatse urarutabara, rwarahuruje uraruhururira, rwararirize uraruhoza, rwunamutse uhagararana narwo mu bwema. Washimiwe n’Umutware wacu mu isi, Umutware w’ijuru nakugororere”. Aya magambo y’ubwenge yayavuze kuwa 21/02/2022 mu kunamira Prof. Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro.

    17. Iyo umunyarwanda ageze mu bisambo aravuga ngo ibitari ibyanjye ntibirara mu byanjye

    Ruzindana Rugasaguhunga ni we wanditse kuri Twitter aya magambo tugiye kugarukaho mu ngingo eshatu (17,18 & 19), hari kuwa 20 Gashyantare 2022, icyo gihe Hon. Bamporiki akaba yaraganiraga n’abanyarwanda baba mu Buyapani. Muri ayo magambo harimo ayo Bamporiki nawe yashyize (Retweet) kuri Twitter ye. Ati “Iyo umunyarwanda ageze mu bisambo aravuga ngo ibitari ibyanjye ntibirara mu byanjye. Iyo ageze ahantu ubupfura butagize icyo buvuze aravuga ngo twahanuwe n'Umukuru w'u Rwanda kuba imfura, kuba intwari, kuba intangarugero, ntabwo nshobora gutatira indangagaciro”.

    18. Ntitwifuza ko Umukuru w’Igihugu yatanga icyerekezo hakagira usuzugura icyerekezo cye

    Bamporiki ati “Dukomere ku Rwanda, Ubunyarwanda, Umukuru w'u Rwanda. Turi Abanyarwanda, turwanira inyungu z'u Rwanda kandi ntitwifuza ko Umukuru w'u Rwanda yatanga icyerekezo hakagira usuzugura icyerekezo cye ngo tubyemere kuko turi mu murongo w'ubutatu budatana.

    Ibi byahozeho kuva na kera: Wakoraga ku Rwanda, Umwami na Rubanda bagahaguruka. Wakora ku Mwami, Rubanda bagahagurukira rimwe. Wakora kuri Rubanda, Umwami agahaguruka! N'ubu ni ko bimeze kandi mwagiye mubona ingero; mwabonye aho umwana w'Umunyarwanda akorwaho ari mu mahanga Igihugu kigahaguruka kikamurwanaho ndetse kikabaza ngo kuki Umwana w'Umunyarwanda akorwaho?”.

    19. U Rwanda rurabona, u Rwanda ruraseka

    Ati “Twigeze kugira ingorane Ambassadors of Christ Choir ikorera impanuka muri Tanzaniya [hari ku wa 9.05.2011], mu kanya nk'ako guhumbya twabonye indege ya RDF itabara byihuse! Bivuze iki rero? Biravuze ngo: 'Iyo Umunyarwanda agize ingorane aho ariho hose, u Rwanda rwishakamo ubushobozi ngo Umunyarwanda atagwa muri ako kaga.'

    U Rwanda ni ahantu, u Rwanda ni ukuntu, u Rwanda ni uburyo, u Rwanda rufite ikindi gisobanuro kirenze kuba ubutaka, imisozi n'abantu. U Rwanda rurumva, u Rwanda ruravuga, u Rwanda rurabona, u Rwanda rurishima, u Rwanda ruraseka, u Rwanda rurababara, uRwanda ni UBUZIMA. Iyi ntekerezo itujyemo, duharanire ko u Rwanda rutababara ariko tunibuke ko rufite ijisho rireba aho turi n'aho tujya bityo twibaze ngo ibyo turimo bimariye iki u Rwanda? Iyo bimeze gutyo n'iyo wari ugiye gutsikira uravuga ngo simbikora ntababaza u Rwanda”.

    20. Mukwete inkweto, ihaho rya none ni wo murage w’ejo

    Ni amagambo y’ubwenge Bamporiki yavuze mu ntangiriro za 2022. Ati “Mukwete Inkweto, ihaho ryanone niwo murage w’ejo. Abakuru bubatse Ibigega, bararima batera imbuto; Kuhira, Kubagara, Kurinda, Gusarura no Guhunika ntawe Abato bazabisiganya. Kwanda k’u Rwanda ni inshinga izatondagurwa uko ibihe biha ibindi. 2020 Uzaduhire nk’Abahanuwe. U Rwanda nirweme”. Hari kuwa Kuwa 4 Mutarama 2022.

    21. Ubona uwangara, amwibutse umutongero w’Umutware wacu wabujije ab’umu kwangara

    “Ubona uwangara, amwibutse umutongero w’Umutware wacu wabujije ab’umu kwangara. Nyuma amutungire urutoki uyu murwa twiyubakiye, amumenyeshe ko iteka rya wa wundi waruhezagamo Abarwo ryakuweho n’irigira riti: u Rwanda Rwacu Twese. Mwarakoze”. Hari kuwa 15 Feb ubwo yavugaga ku ifoto nziza cyane yafashwe na Plaisir igaragaza umujyi wa Kigali mu gihe cya nijoro. Ni amagambo y’ubwenge yavuze abwira abanyarwanda bikunda kuba mu mahanga ko Kigali yabaye nziza cyane.

    22. Iyo Abanyarwanda bacitsemo ibice tugera ahabi

    Bamporiki yatanze impanuro ku rubyiruko, ati “Bana b’Abanyarwanda muramenye ntihazagire ubacamo ibice; kuko iyo Abanyarwanda bacitsemo ibice tugera ahabi; Indangagaciro z’umuco wacu tuzikomereho. Ingeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyagwenge, ubusambanyi n’ibindi byangiza ubuzima bwanyu ntabwo mubyemerewe; mubirwanye no muri bagenzi banyu batari hano kuko n’icyo uwize amarira Igihugu, muri ingabo zirwanira u Rwanda”.

    23. Kuvuga ko utazi Ikinyarwanda, tukumva ko ufite ubwenge nk’ubw’abazungu, nabyo ni igice cy’ubukoloni

    “Ibi rero byo gushyira intekerezo z'abanyamahanga imbere, indimi zabo tukazishyira imbere, wavuga ururimi rwabo akaba ari bwo twumva ko uri igihangange, wavuga ko utazi ikinyarwanda tukumva ko ufite ubwenge nk'ubw'abazungu, na byo ni igice cy'ubukoloni”. Ibi yabivuze muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yari yasuye abanyeshuri ba Nu-Vision High School ry’i Kabuga. Mu ntangiro za Werurwe 2022 ubwo yari muri Lycee de Kigali nabwo yavuze amagambo akomeye ati “Kubuza umwana wawe kuvuga ikinyarwanda ni ubukunguzi”. Kanda HANO usome iyo nkuru.

    24. Umuntu yakurira mu buyobozi bwa Perezida Kagame, hanyuma akaba ikigwari ate?

    'Umuntu yakurira mu mateka y'Intwari nka Rwigema no mu buyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, hanyuma akaba ikigwari ate?' Hano Bamporikie yaganiraga n'abanyarwanda batuye muri Koreya y'Amajyepfo na Cambodia, ubwo bizihizaga Umunsi w'Intwari z'igihugu mu #Ubutwari22. Aya magambo ya Bamporiki yashyizwe kuri Twitter na Pamella Mudakirwa kuwa 6 Gashyantare 2022.

    25. Kwiga biravuna cyane

    “Kwiga biravuna cyane. Tekereza kwiga amashuri yose ukayaminuza, ariko bikarangira utamiye ibintu bikuyobya ubwenge. Bana b’u Rwanda mwirinde icyabayobya ubwenge cyose’. Hano byari tariki 02 Gashyantare 2022 mu kwizihiza ukwezi k’Umuco mu Mashuri.

    26. Harakabaho u Rwanda rurwana ku barwo

    “Turi Umu. Dusangire Ishimwe duhaye Iy’i Rwanda yatwambukije irya nyanja! Umwega asanganije umusinga ubuzira umuze. Nshimye abaho akubutse. Akiri umwo, mwakotanye neza. Harakabaho u Rwanda rurwana ku barwo, uwanga u Rwanda arakubure Umutware umutura umutwaro ngo atwaze. #RwandeRwemye”. Ni ubutumwa bwaherekeje ifoto ye n’umugore we mu mpera za Mutarama 2022.

    27. Kwita umuntu Nyakubahwa atakiri mu nshingano ni ikimaneza

    “Utanga kubahwa ni Nyiricyubahiro kuko afataho akaduhaho. Iyo ampaye inshingano aba abwiye abantu ngo banyubahe kubera izo nshingano. Rero ntabwo twahuza izina, ni amahano, ntabwo ari byo ubundi. Iyo uvuze ngo Nyakubahwa Bamporiki ntabwo ushobora kongera kuvuga ngo Nyakubahwa Perezida. Ni Nyiricyubahiro, ni we utanga kubahwa. Kwita umuntu Nyakubahwa atakiri mu nshingano ni ikimaneza ni ukuba nyine umwubashye kubera ko yigeze kugira inshingano akora ariko nta n’ubwo yakuburanya ngo n’uko batamwise Nyakubahwa”. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Yago Tv Show ikorera kuri Youtube.

    28. Sindasobanukirwa impamvu ababwirizabutumwa benshi bahamya umuriro w’iteka

    Bamporiki ntiyemera ko hazabaho umuriro w’iteka nk’uko Abapasiteri n’ababwirizabutumwa babyigisha. Avuga ibi ashingiye ku rukundo n’impuhwe z’Imana. Yaranditse kuri Twitter ati: “Ibyanditswe Byera-Bitagatifu maze imyaka isaga 30 byumva ariko sindasobanukirwa impamvu Ababwirizabutumwa benshi bahamya umuriro w’iteka. Ubwiza n’ubupfura impuhwe, urukundo n’imbabazi twumvana Umuremyi, byazasozwa no kuduhanisha umuriro Koko!? Mana babarira abakuvuze uko utari”.

    29. Uwatamiye u Rwanda ntatamira itabi

    Bamporiki akunze kumvikana ahamagarira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gutamira u Rwanda. Avuga ko urubyiruko rwatamiye u Rwanda rudashobora gutamira itabi. Ati” U Rwanda ni umushinga w'abakurambere bacu wo kubaka igihugu cy'igihangage gifite aho kerekeza. Iyo umwana w'u Rwanda yamaze gusobanukirwa ngo ndi ingabo irwanira u Rwanda, ndi amaboko yarwo, ni njye uzakirwanira uwo ni wo muco w'ubunyarwanda. Rubyiruko bana b'igihugu mumenye ngo uwatamiye u Rwanda ntatamira itabi, ntatamira ibiyobyabwenge, ntatamira ibimwangiza.” Ibi yabivugiye i Musanze kuwa 02/02/2022 mu ishuri rya Kampanga mu Murenge wa Kinigi.

    30. Haguma amagara

    Bamporiki yatuye amagambo meza ndetse n’ihumure ku Banyarwanda bari bahangayikishijwe cyane na Covid-19 (nubwo n’ubu igihari ariko si cyane nka mbere), ati “Abatangiye Umwaka muri mu kato mukomere, mutsinde, dutsinde muzagira umwaka mwiza uzira akandi kato ako ariko kose. Abatakarimo birinde icyakabatwaramo. Kwirinda, Kurinda abacu bikomeze kuturinda twese. Haguma amagara”. Ni amwe mu magambo yatangaje ku itariki ya 01 Mutarama 2022 mu kwifuriza Abanyarwanda bose Umwaka mushya muhire.

    Edouard Bamporiki yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116910/ubwenge-buzi-ubwenge-ndi-idebe-ryawe-ntitudafata-ruswa-nkurundi-rugamba-dushobora-gutsindw-116910.html

  • U Rwanda rugiye kwakira igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwamaze gusinya amasezerano n’Ishyirahamwe ry’imikino y’Aba-veterans ku isi (FIFVE) mu rwego rwo gutegura igikombe cy’Isi cy’amakipe y’abakanyujijeho “Veteran Clubs World Championship” kizabera mu Rwanda.

    Kuva mu mpera z’umwaka ushize nibwo hatangiye kuvugwa inkuru z’uko u Rwanda ruzakira iri rushanwa rizaba rigiye kuba ku nshuro ya 7.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa 5 Gicurasi 2022 nibwo hasinywe aya masezerano na FIFVE, ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya FERWAFA i Remera.

    Aya masezerano akaba yarashyizweho umukono na perezida wa FIFVE, Fred Siewe ndetse na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier.

    Iki gikombe biteganyijwe ko kizaba mu mwaka wa 2024 bikaza ari n’inshuro ya mbere kibereye muri Afurika. U Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa nyuma y’uko muri Kanama 2021 ubwo Fred Siewe aheruka mu Rwanda yanabonanye na Minisitiri wa Siporo, Munyanaju Aurore Mimosa baganira ku kuba u Rwanda rwakwakira iri rushanwa.

    Uyu muhango wo gusinya aya masezerano ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Patrick M’Boma wakanyujijeho mu mupira w’amaguru wanakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroun.

    Kuri uyu wa Kane, Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’imikino y’Aba veterans ku isi (FIFVE) agamije gutegura irushanwa ry’isi ry’amakipe y’aba veterans “Veteran Clubs World Championship” riteganyijwe kubera mu Rwanda muri 2024. pic.twitter.com/wwBJoMlSlO

    — Rwanda FA (@FERWAFA) May 5, 2022

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’amashyirahamwe yombi ndetse na Patrick Mboma wakiniye amakipe atandukanye arimo ikipe y’Igihugu ya Cameroon ubarizwa muri iryo shyirahamwe. pic.twitter.com/gbojrqaDue

    — Rwanda FA (@FERWAFA) May 5, 2022

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-igikombe-cy-isi-cy-abakanyujijeho-muri-ruhago

  • Kwibuka28: Hibukwa abari abakozi muri MIJEUMA… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022, Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ifatanyije na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco (MYCULTURE) na Komite Olempike y'u Rwanda (RNOSC), n'Inama nkuru y'Abahanzi (RAC), bibutse abari abakozi ba MIJEUMA, abakinnyi, abahanzi ndetse n'inshuti n'abafatanyabikorwa batezaga imbere Siporo n'Umuco bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

    Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, cyari cyitabiriwe n'abayobozi muri Guverinoma, abagize ingaga za siporo, abahanzi batandukanye, abakinnyi mu mikino itandukanye, ababuze ababo bakoraga muri MIJEUMA ndetse n'itangazamakuru.

    Minisitiri Munyangaju na Minisitiri Mbabazi bashyize indabo ku mva

    Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyiguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kubunamira no kubasubiza agaciro bambuwe.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, RoseMary Mbabazi na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa bafatanyije n'abakozi, abahanzi n'abakinnyi batandukanye gucana urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'uko bazahora bazirikana bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.


    Muri iki gikorwa, abahanzi n'abakinnyi batandukanye bibutse bamwe mu bari abakozi ba MIJEUMA, abahanzi, abakinnyi n'abatezaga imbere urubyiruko, siporo n'umuco bagenzi babo babavuga mu mazina, nk'ikimenyetso cy'uko batazazima bazahora bibukwa.

    Hon. Mbabazi yakebuye urubyiruko arwibutsa ko rugomba guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu ijambo ry'ikaze, Minisitiri RoseMary Mbabazi yihanganishije imiryango y'abari abakozi ba MIJEUMA n'abafatanyabikorwa mu guteza imbere urubyiruko, umuco na siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abifuriza gukomera no kudaheranwa n'agahinda.

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko hari abakozi muri MIJEUMA bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse muri bo bishe bagenzi babo bakoranaga, akebura urubyiruko.

    Avuga ko MIJEUMA yagize uruhare mu ngengabitekerezo ya Jenoside kuko banateye inkunga abashakaga kwica Abatutsi babafasha muri byose ndetse banifashishije ubuhanzi. Yavuze ko Jenoside yari yarateguwe kuko utakumva ukuntu mu minsi 100 abantu barenga miliyoni bari bamaze kwicwa.

    Ati'Muri MIJEUMA hari abakozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi abenshi bari urubyiruko, nkaba mboneyeho kwibutsa urubyiruko, bahanzi, bakinnyi nimwe Rwanda rwejo hazaza, mubyo mukora byose mu bisata muherereyeho, mukangurire abantu kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo mubinyuza mu ndirimbo zanyu, muri filime mukina cyangwa mu mu mivugo'.

    Hon.Mbabazi yibukije urubyiruko ko ari imbaraga z'Igihugu abasaba kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe n'ikwirakwizwa ry'ingengabitekerezo ya Jenoside bikorerwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Ngabo Olivier ushinzwe gahunda muri IBUKA yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umwanya wo kuganira ku mateka abantu bakumva aho igihugu cyavuye bakanareba n'aho kigana.

    Ngabo umuyobozi muri IBUKA 

    Mu ijambo rye, Minisitiri Munyangaju yibukije abagize uru rwego rugizwe ahanini n’urubyiruko, inshingano zabo mu guhangana n'abahakana ndetse n'abapfobya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agaruka ku mahitamo y’Abanyarwanda yo kuba umwe.

    Minisitiri Munyangaju yibukije urubyiruko ko rugomba kuba umusemburo w’ibisubizo by’igihugu kuko aribo Rwanda rwejo rutezweho byinshi n’igihugu.

    Asoza ijambo rye ry'uyu munsi, Minisitiri Munyangaju yongeye kwihanganisha imiryango y'abari abakozi ba MIJEUMA hamwe n'abafatanyabikorwa bayo. Yibukije abitabiriye uyu muhango ko Abanyarwanda dufite Igihugu cyiza kiba hafi abaturage bacyo kandi cyiyemeje kubafasha kwiteza imbere.

    Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa avuga ko urubyiruko rukwiye kuba umusemburo w’ibisubizo

    Yongeyeho kandi ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari urugendo abantu badakwiye kurambirwa, ahubwo ko bakwiye gufatanya nk'inshingano bahuriyeho nk'abanyagihugu.

    MIJEUMA yashyizweho mu 1972. Muri 1994, MIJEUMA yari ifite amashami atatu ariyo; Ubuyobozi bukuru bushinzwe siporo n'imyidagaduro n’ubuyobozi bukuru bushinzwe amashyirahamwe, ubuyobozi bukuru bushinzwe urubyiruko.

    Mu mpera za Werurwe 1994, MIJEUMA yari ifite abakozi 544. Muri aba bakozi, hari abakoreraga ku cyicaro cya minisiteri, abandi bagakorera kuri za Perefegitura, Superefegitura na Komini no mu bigo by'amahugurwa y'urubyiruko (CFJ) byari hirya no hino mu gihugu.

    Muri aba bakozi, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y'abakozi bose. Mu 1994, nta mututsi n'umwe wari ukibarizwa mu mwanya w'ubuyobozi kubera umwuka mubi wa politiki. Muri aba bakozi, 37 (75%) ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, 12 bararokoka.

    Abatutsi bavutswaga uburenganzira bwabo (Abemerewe kujya kwiga barangiza ntibasubizwe mu mirimo yabo; Urugero: Oscar Ruzagiriza; Nehemie Mureramanzi).

    Iyimurwa mu kazi ryakorerwaga Abatutsi hatitawe ku mategeko agenga umurimo. Ivangura ry'amoko ryari ryarimakajwe mu gihugu ryagaragaraga muri MIJEUMA, Mu bakozi ba MIJEUMA bo mu bwoko bw'Abatutsi batanageraga ku 9% y'abakozi bose, kandi bakoraga imirimo yo hasi irimo ubwanditsi, gutwara imodoka cyangwa ubukangurambaga.

    Hashyizwe indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane riruhukiye mu rwibutso rwa Kigali


    Minisitiri Munyangaju na Minisitiri Mbabazi bacanye urumuri rw’icyizere

    Umuhanzi Andy Bumuntu yari yitabiriye iki gikorwa

    Umukinnyi ukina umukino wo gusiganwa ku magare Samuel Mugisha 

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116908/kwibuka28-hibukwa-abari-abakozi-muri-mijeuma-minmunyangaju-yakanguriye-urubyiruko-kuba-umu-116908.html

  • Bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo ‘aku… – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizweho Umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ryo kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022 rivuga ko 'Ashingiye ku biteganywa n’Iteko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116;

    None ku wa 5 Gicurasi 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] yahagaritse’ ku mirimo Bwana Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ‘ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.'

    Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanyije amakuru avuga ko Bamporiki yatawe muri yombi. Gusa, 

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo’.

    RIB yavuze “Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

    Tariki 4 Ugushyingo 2019, nibwo Bamporiki usanzwe ari umuhanzi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco. Ni nyuma imyaka isaga itatu yari ishize ari umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu.

       

    Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yahagaritswe ku mirimo kuva kuri uyu wa Kane


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116905/minisitiri-bamporiki-yahagaritswe-ku-mirimo-116905.html