
Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bamporiki-yahagaritswe-ku-mirimo

Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bamporiki-yahagaritswe-ku-mirimo
Umuhanzi Rugamba Yverry yasezeranye imbere y’amategeko na Uwase Vanessa aheruka gushinga ivi hasi akamwambika impeta fiançailles.
Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko kwa Yverry na Vanessa bakunda kwita Vanillah wabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura.
Iri sezerano ryo guhamya kubana akaramata, Yverry yari yaherekejwe na bamwe bo mu muryango we ndetse n’inshuti ze ziganjemo abahanzi bagenzi be nka Olivis ndetse n’umuraperi Danny Nanone.
Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 12 Kamena 2022.
Basezeraniye imbere y’amategeko nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022 nibwo Yverry yasabye Vanessa ko yazamubera umutima w’urugo, igihe basigaje ku Isi bakazakimarana undi arabyemera.
Ubwo Yverry yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI mu Kwakira 2021, yavuze ko we na Vanessa bamaranye imyaka 3 bakundana.
Adaciye ku ruhande yavuze ko ikintu kimwe yamukundiye ari uko ari mwiza.
Mu mpera z’umwaka ushize haje inkuru z’uko Yverry yaba yatandukanye n’iyi nkumi yihebeye, ahanini byashingirwaga ku kuba yarasibye amafoto bari kumwe kuri Instagram ye, ibintu yavuze ko yakoze mu rwego rwo kugira ngo batandukanye ubuzima bwabo n’ubuzima bw’umuziki akora umunsi ku munsi.
Rugamba Yverry ni umuhanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo zikunze kwifashushwa mu bukwe nka ‘Umutima’ 'Amabanga’, 'Nduwawe’, 'Naremewe wowe’, ‘Uziye igihe’ n’izindi.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-rugamba-yverry-yasezeranye-imbere-y-amategeko
Muri Kigali, hari kubera ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byo gutangiza ku mugaragaro Icyiciro cya Kabiri cy'umushinga wo guteza imbere Imiturire igezweho mu gihugu, (Rwanda Urban Development Project)

Ni umushinga ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa biteganyijwe ko uzarangira mu 2025.
Uzakorerwa by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali n'imijyi itandatu iwunganira irimo Musanze, Rubavu, Rusizi, Muhanga, Huye na Nyagatare, nk'uko Igihe yabyanditse.

Ibiganiro byo kuwutangiza byitabiriwe n'Ubuyobozi bwa Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Banki y'Isi, abafatanyabikorwa batandukanye, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali n'indi iwunganira ndetse n'abahanga mu by'imiturire yo mu mijyi.

Niba iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa nk'uko bivugwa, byitezwe ko izarangiza ikibazo cy'ubucuciki mu miturire i Kigali ishingiye ku gutura mu tuzu tudafashije rimwe na rimwe tunashyira ubuzima mu kaga.

Rayon Sports yamaze gufata gahunda y’umwaka utaha w’imikino, yemeje ko mu bakinnyi bayo bari ku mpera z’amasezerano izongereramo 7 ni mu gihe izagura abagera ku 10.
Muri iyi nkuru ISIMBI iragaruka ku mazina 7 y’abakinnyi ba Rayon Sports bashobora kongererwa amasezerano.
Ni inkuru yashingiwe kuko bitwaye muri uyu mwaka w’imikino ndetse namwe mu makuru ISIMBI yakuye mu bantu ba hafi b’iyi kipe.
Ku ikubitiro umunyezamu Kwizera Olivier, ni umwe mu bakinnyi barimo gusoza amasezerano yabo muri Rayon Sports, uyu mukinnyi bivugwa ko Rayon Sports ititeguye kuba yamurekura ahubwo izamwongerera amasezerano.
Uyu mwaka w’imikino ntabwo yatangiye neza kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina ariko ubu akaba yarahawe umwanya ndetse afasha iyi kipe ikaba igomba kumwongerera amasezerano. Bivugwa ko kandi Hakizimana Adolphe ashobora kwerekeza muri APR FC.
Iranzi Jean Claude na we wagarutse muri Rayon Sports mu Kwakira 2021 nyuma yo kwirukanwa na Pharco FC, ni umwe mu bakinnyi bagarageje imbaraga no gufasha Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, na we ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yifuza kongerera amasezerano.
Nyuma yo gusnyira Rayon Sports umwaka umwe ku bihumbi 500, Nizigiyimana Karim Mackenzie yagaragaje gukora cyane ndetse yerekana ko barumuna be hari byinshi bagifite byo kumwigiraho, ntabwo Rayon Sports yakora ikosa ryo kumurekura izamwongerera amasezerano.
Niyigena Clement, umwe muri ba myugariro bo mu mutima w’ubwugarizi bahagaze neza kugeza ubu muri shampiyona, nubwo bivugwa ko APR FC imwifuza ndetse ibiganiro bisa n’ibyarangiye ariko amakuru avuga ko Rayon nayo itarakurayo amaso.
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira akaba kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin, ni undi mukinnyi na we uri ku mpera z’amasezerano kuko yari yasinye umwaka umwe, na we ari ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yifuza kongerera amasezerano ariko na we akaba afite gahunda yo kujya gukina hanze y’u Rwanda aho avuga ko hari amakipe amwifuza.
Hari kandi rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Mael Dinjeke wasinyiye iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yasinye amezi 6.
Uyu rutahizamu uri ku musozo w’amasezerano ye muri iyi kipe, ubuyobozi bwashimye umusaruro we ndetse amakuru avuga ko ibiganiro bigeze kure na Rayon Sports ngo abe yamwongerera amasezerano .
Undi mukinnyi ushobora kongererwa amasezerano ni Ishimwe Kevin wasinyiye ubuntu muri Gashyantare 2022, uyu na we yashimwe n’umutoza Jorge Paixão bityo ko na we ari mu bakinnyi Rayon Sports itekereza kongerera amasezerano.
Nubwo hari aba bakinnyi yifuza kongera amasezerano, hari kandi nabo izarekura ndetse hari n’abo izagura aho hari amazina amwe namwe nka Hakizimana Muhadjiri, Usengimana Faustin, Rafael ukinira Bugesera FC n’abandi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-7-rayon-sports-ishobora-kongerera-amasezerano
Adil Erradi Mohammed utoza APR FC, yongeye kumvika mu itangazamakuru arishinja gukora mu buryo buhabanye n'umwuga bakora.
Uyu mutoza avuga ko bamwe mu banyamakuru bavuga ibyo batazi ku ikipe ye ya APR, rimwe narimwe bakanayihimbira.

Yabasabye kugerageza gukora akazi kabo kinyamwuga, kuko kugeza ubu bakora nk'abatazi ibyo barimo.
Yikomye amwe mu mazina y'abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo hano mu Rwanda, avuga ko ibibazo biri mu mupira w'amaguru aribo banyirabayazana.

Erradi Mohammed yavuze ko umunyamakuru Kazungu utarize ,utazi igifaransa yewe udafite n'amashuri 5 abanza niwe uhindura ibyo yavuze ukundi.

Yagize ati 'hari ibyo ntumva nka Radio 10, Kazungu , utarize n'amashuri 5 abanza, agasuzugura umutoza wa APR kuva naza hano,uwa Police, Uwa Rayon sport n'umutoza w'ikipe y'igihugu?, undi ni Anta yize iki ?aziki mu mupira w'amaguru? Yari umucuruzi w'imigati ,ntacyo azi hanyuma agasuzugura ibyo abatoza bakora? Ntibyumvikana?'
Uyu mutoza yakebuye ibi bitangazamakuru kutemera imyitwarire nk'iyo y'abanyamakuru babo kuko byangiza umupira w'amaguru mu Rwanda.
Si ubwambere umutoza wa APR FC Adil Erradi Mohammed yumvikanye yikoma itangazamakuru ndetse akavuga ko atazongera kurivugisha. Mu minsi ishize yari yarakuye Radio Frash mu bitangazamakuru azajya avugissha ,abategeka kuza kumusaba imbabazi kuko bamuvugira ibyo atavuze.
Ni nyuma y'umukino wo kwishyura wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, aho Ikipe ya Marines FC yatunguranye itsinda APR FC igitego 1-0 benshi bakayishinja guharira Marine iyitsinze rimwe kuva yabaho.
Gusa byarangiye APR ariyo ikomeje muri ½ cy'igikombe cy'amahoro
Iyo nyubako izubakwa ahahoze Ibiro bya Perefegitura ya Butare, kuri ubu hakorera Umurenge wa Ngoma, Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Ngoma na Radio y'Abaturage ya Huye.
Izubakwa n'abo bacuruzi bibumbiye hamwe mu itsinda ryitwa Huye Trading Company (HTC). Yateganyirijwe ingengo y'imari ya miliyali 7 Frw, izubakwa mu kibanza gifite metero kare zirenga ibihumbi 19.
Umuyobozi wa HTC, Niyonzima Albert, yavuze ko batekereje kuzamura iyo nyubako bagendeye ku mahirwe y'iterambere babona mu Mujyi wa Huye.
Yagize ati 'Tumaze kubona amahirwe ari mu mujyi wacu y'ibibanza bya Leta bihari, twishyize hamwe kugira ngo tuhashyire inyubako ihuriweho n'abacuruzi bakorera mu mujyi, igasubiza ibibazo akarere gafite kandi igateza imbere n'abikorera bahatuye.'
Yasobanuye ko bazubaka inyubako mpuzabikorwa irimo amahoteli, restaurants, amaduka, amasoko ya kijyambere, alimentation, aho abantu baruhukira, ibiro, ahaparikwa imodoka n'ibindi.
Bateganya gutangira kuzamura iyo nyubako muri Nyakanga 2022, igice cya mbere kikuzura mu mwaka umwe. Kugeza ubu bamaze gukusanya miliyoni 320 Frw bifuza kongera mu gihe gito.
Umwe mu bagize iryo tsinda, Muhimpundu Jeannette, yavuze ko ikindi biteze kuri iyo nyubako ari ugutanga akazi ku biganjemo urubyiruko.
Ati 'Nabonye ari uburyo bw'iterambere ry'akarere kacu ku buryo kagaragara neza kandi abantu bakabona akazi mu kuzamura inyubako ndetse na nyuma yaho yuzuye.'
Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Gicurasi 2022, abagize iryo tsinda bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, bakoreye urugendoshuri mu Mujyi wa Kigali basura inyubako za CHIC na MIC basangizwa ubunararibonye mu bikorwa nk'ibyo bashaka gukora kugira ngo bazabikore neza.
Hakizimana Claude yabwiye IGIHE ko bamaze gusura izo nyubako no gusobanurirwa byinshi kuri zo basanze igikorwa cyabo kizashoboka.
Ati 'Icyo nabonye ni uko ari igikorwa gisaba imbaraga n'ubwitange kurenza uko twabitekerezaga kandi ni ibikorwa birambye ku gihugu, ku bana bacu no ku bandi bakagira ejo hazaza heza, kubikora rero birashoboka.'
Umuyobozi Mukuru w'Inyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali, Mazimpaka Olivier, yabagiriye inama yo gukomeza inzira batangiye kandi bagakora ibintu byubahirije amategeko.
Ati 'Ni ukumenya amategeko agenga sosiyete nk'iyi bakoze kandi bakagerageza kwishakamo ubushobozi bwinshi bushoboka noneho inguzanyo za banki zikaba nkeya.'
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko muri Huye hamaze kugezwa ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi na internet ku buryo byorohereza abikorera gukora neza.
Yabasabye gukomeza kubyaza umusaruro ibibanza bya Leta biri muri uwo mujyi mu rwego rwo kuwuteza imbere nabo ubwabo bakunguka.
Ati 'Nyuma y'uko habayeho gukwirakwiza ibyo bikorwa remezo ni bwo hatangiye ibiganiro n'abikorera tureba uko byabyazwamo ishoramari kugira ngo umujyi wa Huye nk'umwe mu yunganira Kigali ugire ibyibanze bikenerwa n'abawugenda ndetse n'abawutuye.'
By'umwihariko yagarutse ku kibazo cya parikingi gikunze kugaragara mu mujyi wa Huye, avuga ko iyo nyubako izagikemura.
Iyo nyubako izafasha no mu ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Huye.
Hari Abadepite mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda bagaragaza ko kuba abaturage bagituzwa ku butaka bahingaho bibateza igihombo, bityo ko igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka rikwiye kwigwaho na Minisiteri zirenze imwe.
Muri Raporo umugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta yashyikirije Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi n'ibidukikije  mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda tariki 23 Mata 2021, bimwe mu bibazo byagaragayemo birimo kuba nta genamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka ryakozwe.
Muri iyi raporo kandi hagaragaramo abaturage bakibangamirwa n'ibyotsi by'inganda.
Bamwe mu badepite bagaragaza ko igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka idakwiye guharirwa Minisiteri imwe ahubwo gikwiye kwigwaho n'izirenze imwe kigashakirwa igisubizo kuko bikomeje gutera umutarage igihombo.
Depite Christine Muhongayire yagize ati 'Ikindi gikomeye ni ikijyanye n'igenamigambi. Tuzabibaza Nyakubahwa Minisitiri umunsi azaba yaje, Ikijyanye n'igenamigambi  mba numva cyagutse.  Kiraguka kikajya muri minisiteri nyinshi, ku buryo numvaga hari umwanzuro dukwiye gukora ujyanye n'igenamigambi ry'ubutaka. Kuko ubutaka nibwo budutunze uyu munsi ni nabwo buzakomeza kudutunga no mu bihe bizaza. Numva rero ko iyo igenamigambi ritarimo rikorwa neza.'
Depite Albert Ruhakana ati 'Abaturage batugaragarije ko iki gishushanyombonera gishya aho bahingaga hamwe bahashyize imiturire, bivuze ko iyo hagiye mu miturire hajya ibiciro bihanitse mu misoro bikabagora, kubera kwishyura imisoro myinshi.'
Perezida wa Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi n'ibidukikije  mu Nteko Ishingamategeko Hon.Uwera Kayumba Marie Alice, avuga ko iki kibazo bakiganiriyeho na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ndetse ko byemejwe ko bizashyirwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha.
Yagize ati 'Iki kibazo twakiganiriyeho na Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda, igaragaza ko ikizi ndetse ko bazagikemura mu ngengo y'imari y'umwaka utaha.'
Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi n'ibidukikije mu nteko ishingamatageko umutwe w'abadepite, yihaye  intego yo gukemura ibibazo byose bikigaragara mu bijyanye n'imicungire y'ubutaka, byaba na ngombwa bigashyikirizwa Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente, igihe byananiye izindi nzego zibifite mu nshingano.
AGAHOZO Amiella
The post Abadepite basanga hakwiye gukorwa igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka hirindwa igihombo ku muturage appeared first on FLASH RADIO&TV.

Kugeza ubu Moscow ntivuga ko iri mu ntambara muri Ukraine , ahubwo ibitero byayo imaze ukwezi igaba muri icyo gihugu ibyita “ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare”.
Uburusiya bwahakanye ibivugwa ko kuwa mbere buzatangaza intambara yeruye muri Ukraine, bubyita “ibidafite ishingiro”.
Ni mugihe byavugwaga ko iki gihugu cyiteguye gutangaza byeruye ko kiri mu bihe bidasanzwe by'intambara, bitandukanye n'uko cyatangiye ibitero muri Ukraine kivuga ko mu minsi itanu gusa kizaba cyageze ku ntego yacyo bikarangira bihindutse.
Abategetsi bo mu burengerazuba bahwihwisaga ko Perezida Vladimir Putin ashobora gukoresha akarasisi k'intsinzi ka buri mwaka tariki 09 Gicurasi(9) agatangaza intambara yeruye.
Ariko Dmitry Peskov umuvugizi w'ibiro bya Kremlin, yavuze ko izo mpuha nta kuri “na busa” zifite.
Minisitiri w'ingabo w'Ubwongereza Ben Wallace mu cyumweru gishize yavuze ko akarasisi ka Moscow ko kwibuka intsinzi ku ba Nazi no kurangira kw'intambara ya II y'isi – gashobora gukoreshwa mu gutangaza intambara n'ibitero bishya muri Ukraine birimo ingabo nyinshi kurushaho.
Uretse akarasisi kaba buri mwaka i Moscow, hari andi makuru avuga ko Kremlin yaba irimo gutegura igisa n'akarasisi no mu mujyi wa Mariupol muri Ukraine, umujyi ubu wafashwe hafi ya wose.
Manchester City yahuye na kumwe mu guhirima gukaze kubayeho kugeza ubu mu mateka ya Champions League, ubwo Real Madrid yayigaranzuraga ivuye mu manga, igakatisha itike y'umukino wa nyuma na Liverpool, uzaba ku itariki ya 28 y'uku kwezi kwa gatanu i Paris.
Kugeza ku munota wa 90 w'umukino, City yari imbere ya Real ho ibitego bibiri ku giteranyo cy'imikino yombi, nyuma yuko Riyad Mahrez yari yayitsindiye igitego ku munota wa 73, cyiyongera ku bitego 4-3 City yari yatsinze Real mu mukino ubanza mu cyumweru gishize.
Nuko Rodrygo ahindura ibintu.
Uyu Munya-Brazil, w'imyaka 21, winjiye mu kibuga asimbuye, yinjije igitego ku mupira yari ahawe na Karim Benzema mu munota wa nyuma ku gihe gisanzwe cy'umukino â” ni ryo shoti rya mbere Real yari iteye mu izamu muri uwo mukino wo mu ijoro ryo ku wa gatatu.

Nyuma yaho ho amasegonda 90, yatumye aya makipe anganya ku giteranyo cy'ibitego, ubwo yabonezaga n'umutwe mu mfuruka yo hejuru mu izamu, ku mupira wari uvuye kwa Dani Carvajal.
Ibyo byatumye ikibuga Santiago Bernabéu, cyari gisanzwe kirimo urusaku rwinshi rw'abafana, kijya mu byishimo birenze.
City, yibwiraga ko igiye gukomeza ku mukino wa nyuma wa Champions League wa kabiri wikurikiranya ku makipe yo mu Bwongereza, yahise isuherwa (ikonja).
Amakipe yombi yari yabonye amahirwe yo gutsinda umukino mu gihe gisanzwe cy'iminota 90 y'umukino. Umunyezamu Ederson yabujije Rodrygo gushyiramo igitego cya gatatu, mu gihe Phil Foden wa City yateye hanze y'izamu ari mu rubuga rw'amahina.

Nuko rero umukino ukomereza mu gice cy'iminota 30 y'inyongera â” ndetse Real iba ari yo ibona igitego cya rurangiza, muri uyu mukino wa kimwe cya kabiri cya Champions League ushobora kuba ari wo wa mbere ukaze ubayeho kugeza ubu.
Benzema yambuye Ruben Dias umupira mu rubuga rw'amahina, uyu myugariro wa City amushyira hasi. Benzema yinjiza ku munota wa 95 penaliti ivuye kuri iryo kosa, kiba igitego cye cya 43 muri uyu mwaka. Nta gushidikanya ko ari cyo cy'ingenzi cyane mu byo amaze gutsinda.
Ibyo byatumye hagiye kwisubiramo umukino wa nyuma wa Champions League wo mu myaka ya vuba aha ishize, ubwo Real yatsindaga Liverpool ibitego 3-1 mu mwaka wa 2018.
Nyuma y'umukino wo ku wa gatatu, umutoza wa Real Carlo Ancelotti, ubaye umutoza wa mbere ugeze ku mikino ya nyuma itanu ya Champions League, yagize ati:
'Sinshobora kuvuga ko tumenyereye kubaho ubuzima nk'ubu, ariko ibyabaye iri joro byabaye ku mukino na Chelsea no ku mukino na Paris [Saint-Germain]'.

'Ugombye kuvuga impamvu yabyo, ni amateka y'iyi kipe adufasha gukomeza guhatana n'iyo biba bisa nkaho ibyacu byarangiye'.
Rodrygo, watumye Real inganya na City ku giteranyo cy'ibitego 5-5, yagize ati: 'Twari turimo dutakaza umukino, twari twapfuye kandi ibyabaye byabaye.
'Hamwe n'uyu mupira [umwambaro], twiga buri gihe guhora turwana kugeza ku musozo. Ni nkaho twari twapfuye ariko hamwe n'igitego cyanjye cya mbere twatangiye kwizera'.
Ku mutoza wa City Pep Guardiola, ubu igikombe cya Premier League ni cyo yerekejeho amaso â” aho ikipe ye irusha inota Liverpool iyikurikiye ku mwanya wa kabiri, mu gihe hasigaye imikino ine ngo shampiyona irangire.
Avuga ku gutsindwa na Real, yagize ati: 'Birakomeye kuri twe, sinabihakana'.
Yabwiye igitangazamakuru BT Sport ati: 'Ntitwakinnye neza cyane uko dushoboye, ariko ni ibisanzwe, [muri] kimwe cya kabiri, abakinnyi bumva igitutu no gushaka kubikora. Iby'umupira w'amaguru ntumenya uko bigenda, ni umukino nk'uyu [ubiboneraho]. Tugomba kubyemera.

'Twari turi hafi cyane y'umukino wa nyuma wa Champions League.
'Ubu ducyeneye kubyakira [ibyabaye] tukabivamo, hamwe n'abantu bacu iwacu ndetse no mu mikino ine ya nyuma [isigaye] dufite'.
@BBC
The post Manchester City yahuye n'uruva gusenya mu mateka ya Champions League appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/05/05/manchester-city-yahuye-nuruva-gusenya-mu-mateka-ya-champions-league/