
Blog
-
#COVID19: Mu Rwanda abanduye 11 babonetse mu bipimo 5,326 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 06 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya cumi n’umwe (11) bakaba (…) -
Kamonyi: Akora ibiryo by’amatungo mu bishishwa by’imyumbati #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyirasagamba Alice ni umuyobozi wa Nyamiyaga Akanoze Company itunganya imyumbati ikayikoramo ibintu bitandukanye harimo kuyikuramo ifu no kuyikuramo ibiryo (…)
-
Hon.Bamporiki yemeye ko “yakiriye indonke”asaba imbabazi Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Mu magambo yuzuye umutima umunetse Hon.Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame,yemera ko yakiriye 'indonke'.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Nyakubahwa Umukuru w'u Rwanda,Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”
Ku wa Kane tariki 05 Gicurasi, 2022 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, rwatangaje ko Bamporiki Edouard afungiye iwe mu rugo.
Itangazo rya Guverinoma ryo ryasohotse rivuga ko Perezida Paul Kagame mu bubasha ahabwa n'itegeko nshinga yamuhagaritse mu mirimo ye kubera ko hari ibyo agomba gusobanura akurikiranyweho.
Amakuru y'ihagarikwa rya Bamporiki yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu masaha ya nyuma ya Saa Sita yo kuri uyu wa Kane ko Bamporiki n'umwe mu bayobozi bungirije b'umujyi wa Kigali batawe muri yombi, gusa nta gihamya cyari cyakagiye hanze.
Kuri gahunda, byari byitezwe ko atanga ikiganiro mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba MIJEUMA, Minisiteri yari iy'urubyiruko n'amashyirahamwe, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byari biteganyijwe ko atanga ikiganiro cyitwa 'Twahisemo kuba umwe' mu muhango wo kwibuka abari abakozi n'abayobozi bayo. Gusa yakuwe kuri gahunda ku munota wa nyuma asimbuzwa Nkusi Deo.
Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda.
Ni umusizi, umwanditisi, n'umukinnyi wa filimi n'amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine ari umudepite w'ishyaka riri ku butegetsi,FPR, mu 2017 agirwa umukuru w'Itorero ry'igihugu, naho kuva 2019 yagizwe ushinzwe urubyiruko n'umuco muri leta.
Mu ugushyingo 2019 nibwo Hon.Edouard Bamporiki wari umaze imyaka isaga 3 ari umuyobozi w'itorero ry'igihugu,yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

-
Icyo Perezida Kagame yasubije Bamporiki wemeye icyaha akamutakambira #rwanda #RwOT
Nyuma y’uko Bamporiki Edouard yemeye ko yakiriye ruswa agatakambira Perezida Kagame amusaba imbabazi, yamusubije amubwira ko gukosa bibaho ariko ikibi ari uko umuntu adahinduka, ko bene uwo aba akwiriye guhanwa.
Ku munsi w’ejo nibwo haje itangazo ry’uko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritswe ku kazi kubera ibyo yakoze agikurikiranyweho.
Nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzayaha bwatangaje ko Bamporiki afungiwe iwe aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi bisa nkabyo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bamporiki Edouard yemeye icyaha maze atakambira Perezida Kagame amusaba imbabazi.
Ati 'Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye..'
Nyakubahwa Umukuru w’uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.
â” Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 6, 2022
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Bamporiki, bavuga ko ari iby’agaciro kuba yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi.
Umwe muri bo witwa Yumva Jean Paul yanditse ati ' Imbabazi z’uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!'
Perezida Kagame niho yahise aza asubiza ubutumwa bwa Yumva Jean Paul aho yavuze ko ibyo avuga ari byo yumvikana ariko Bamporiki we ahora akora amakosa agasaba imbabazi.
Ati ' Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!'
Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!
â” Paul Kagame (@PaulKagame) May 6, 2022
Muri 2019, Edouard Bamporiki wayoboraga Itorero ry’Igihugu nibwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
-
Perezida Kagame yavuze kuri Bamporiki wemeye ko yakiriye 'indonke' #rwanda #RwOT
Nyuma y'uko Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yemeye ko yakiriye 'indonke' agasaba imbabazi Perezida Kagame, yagize abivugaho abinyujije kuri Twitter.
Ubutumwa bwa Bamporiki bwanyuze ku rukuta rwe rwa Twitter yemera ko yakiriye indonke,
Â
Perezida Kagame abinyijije aho basubiriza ubutumwa bwanditswe n'uwitwa Jumva Jean Paul wavuze ati 'mbabazi z' Uwiteka n' abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!'
Perezida Kagame yanditse ati 'Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!'

Abantu batandukanye bahise bandika ubutumwa basaba Perezida Kagame guha imbabazi Bamporiki, abandi bavuga ko atahora atanga imbabazi.
Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2022/05/06/bamporiki-yemeye-ko-yakiriye-indonke/
Â
Â
The post Perezida Kagame yavuze kuri Bamporiki wemeye ko yakiriye 'indonke' appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/05/06/perezida-kagame-yavuze-kuri-bamporiki-wemeye-ko-yakiriye-indonke/
-
Bamporiki yemeye ko yakiriye 'Indonke' #rwanda #RwOT
Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yemeye ko yakiriye 'indonke' asaba imbabazi Perezida Kagame.
Uyu mugabo wahagaritswe ku mirimo ndetse agatangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa n'ibifitanye isano nayo tariki ya 5 Gicurasi 2022, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yemera icyaha ni nyuma y'uko umutima we umubujije amahwemo.
Yagize ati 'Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.'
Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13 /8/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, risobanura ko ruswa ari igikorwa icyaricyo cyose gikorerwa mu nzego za Leta, iz'abikorera, sosiyete sivili, n'imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hagamijwe kwigwizaho imitungo udashobora gusobanura inkomoko yawo, cyangwa gukora ishimisha mubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko, byaba bikozwe na nyiri ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.
Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 17, aho icyaha cya ruswa kiri mu byaha by'ubugome bihanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka itanu kugeza ku gifungo cya burundu.
Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2022/05/05/bamporiki-edouard-ari-mu-maboko-ya-rib/
Â
Â
iriba.news@gmail.com
The post Bamporiki yemeye ko yakiriye 'Indonke' appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/05/06/bamporiki-yemeye-ko-yakiriye-indonke/
-
PNL: Kakule Mugheni na Marti Fabrice mu bakin… – #rwanda #RwOT
Imikino ibiri y'amakipe ahanganiye igikombe niyo ihanzwe amaso, APR FC irabarizwa mu karere ka Rusizi aho igomba kwisobanura na Espoir FC, mu gihe Kiyovu Sport izakira Bugesera FC ku Cyumweru i Nyamirambo.
Espoir FC yitegura guhangana na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi, izaba idafite Niyongira Patience kubera ibibazo by'amakarita, mu gihe nta mukinnyi wa APR FC ugongwa n'iki kibazo muri uyu mukino.
Kiyovu Sports izakira Bugesera ibura myugariro wayo, Benedata Janvier mu gihe iyi kipe y'i Bugesera nta mukinnyi ibura.
Rutsiro FC ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri isaha n'isaha izakirwa na Gorilla FC i Kigali idafite abakinnyi batatu barimo Mumbere Jonas, Iragire Saidi na Bwira Bandu Olivier, mu gihe nta mukinnyi wa Gorilla FC utazakina uyu mukino.
Mukura izakira AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu idafite Kubwimana Cedric, mu gihe AS Kigali ya Cassa Mbungo izaba idafite Mugheni Kakule Fabrice na Niyibizi Ramadhan.
Ku Cyumweru Police FC izakirwa na Gasogi United idafite bamwe mu nkingi za mwamba zayo zirimo Ndayishimiye Eric na Twizeyimana Martin Fabrice.
Abakinnyi batemerewe gukina imikino y'umunsi wa 26:
1. Kakule Mugheni Fabrice (As Kigali)
2. Niyibizi Ramadhan (As Kigali)
3. Niyongira Patience (Espoir FC)
4. Kwizera Epaphrodite (Gicumbi FC)
5. Benedata Janvier (Kiyovu SC)
6. Mutuyimana Djuma (Marine FC)
7. Kubwimana Cedric (Mukura Vs&L)
8. Ndayishimiye Eric (Police FC)
9. Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC)
10. Bwira Bandu Olivier (Rutsiro FC)
11. Iragire Saidi (Rutsiro Fc)
12. Mumbere Malikidogo Jonas (Rutsiro FC)
Imikino y'umunsi wa 26 ya shampiyona y'u Rwanda:
Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2022:
Rayon Sports vs Gicumbi
Etincelles vs Musanze FC
Mukura vs AS Kigali
Gorilla FC vs Rutsiro FC
Etoile de l'Est vs Marines FC
Espoir FC vs APR FC
Ku Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022:
Kiyovu Sports vs Bugesera FC
Gasogi United vs Police FC
Mugheni Fabrice ntazakinir AS Kigali mu mukino bazahanganamo na Mukura -
Ngororero: Abajyanama b’ubuzima biyemeje guhangana n’ibitera igwingira ry’abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abajyana b’ubuzima bo mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero, baravuga ko bagiye guhangana n’ibibazo bitera igwingira ry’abana, birimo amakimbirane mu (…)
-
RIB yavuze impamvu Bamporiki Edouard afungiwe iwe mu rugo kandi akekwaho icyaha gikomeye #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco,Hon.Bamporiki Edouard afungiye mu rugo rwe aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo.
Iki cyaha cya ruswa ni icyaha gikomeye mu Rwanda akenshi abagikurikiranyweho bahita bafungwa ariko siko byagenze kuri uyu munya Politiki,ibintu byabereye benshi urujijo.
Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB,Dr.Murangira B.Thierry,yahaye UKWEZI TV,yavuze byinshi kuri iri fungwa rya Bamporiki ryatumye benshi bacika ururondogoro.
Yagize ati “Yategetswe n'umugenzacyaha kutarenga imbago z'urugo rwe.Umugenzacyaha afite uburenganzira ahabwa n'itegeko bwo gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza.Ibyo umugenzacyaha yamutegetse harimo kutarenga imbago z'urugo rwe.”
Abajijwe niba hari umurinzi ugomba kuba uri ku rugo rwa Bamporiki amubuza kuharenga,Dr Murangira B.Thierry yagize ati “Iyo urenze ibyo waategetswe n'umugenzacyaha uba ushobora kubihanirwa kuko uba utangiye kunyuranya nibyo amategeko asaba.
Abajijwe ku mpamvu Bamporiki we yafungiwe mu rugo,yagize ati “Ntabwo ari uko yari umuyobozi ahubwo nuko byamenyekanye kuko byakozwe k'uwari umuyobozi ariko ni ibisanzwe bikorwa kuko ingingo ya 67 irabitegeka,ingingo ya 80 irabitegeka mu gitabo giteganya imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha.
Abajijwe niba Bamporiki yaburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo nkuko bigenda kuri gukorwaho iperereza yavuze ko bizaterwa nuko umushinjacyaha we azabibona kuko ubugenzacyaha buzakora dosiye bukayimushyikiriza.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko iperereza riri gukorwa kuri Hon.Edouard Bamporiki ariko hari abandi babajijwe kandi ko bikiri mu iperereza.
Abajijwe niba muri dosiye ya Bamporiki harimo visi Meya w'Umujyi wa Kigali ushinzwe ibijyanye n'imiturire,Dr.Merard Mpabwanamaguru,yavuze ko ukekwa wese yabazwa ndetse ko hari ibyo yabajijwe ku giti cye kandi ko adafunze.
Ingingo ya 67 y'Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha ni yo yashingiweho Bamporiki ategekwa kutarenga urugo rwe.
Ni mu gihe ingingo ya 80 yo ivuga ko iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwaho icyaha ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza.
Bimwe mu byo ashobora gutegekwa ni ukuba mu karere k'aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera; kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n'uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza.
Ategekwa kandi kutajya aha n'aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n'iki; kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe.
Mu 2019 ni bwo Bamporiki yagizwe Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu nyuma mu 2019, Umukuru w'Igihugu amuha inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.
-
Umuyobozi wa APR FC yasabye abakinnyi gukora ibikomeye, abaha isezerano #rwanda #RwOT
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC gukora ibikomeye bagatwara ibikombe byombi barimo guhatanira, na we abasezeranya ko nabo ibisigaye bazabibabaza.
Ibi yabibwiye abakinnyi ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022 mbere y’uko berekeza i Rusizi gukina na Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona uzaba ku munsi wo ku wa Gatandatu.
Lt Gen Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi ko urugamba rugeze ahakomeye, bafite imikino ikomeye kandi yegeranye, akaba ari yo igomba kugena uko umwaka w’imikino w’iyi kipe uzarangira.
Ati 'urugamba rugeze ahakomeye namwe muri kubibona ko dufite imikino imeze nka finale kuri twe, kandi iyo mikino yose iregeranye, rero iyo mikino yose niyo igomba kugena uko umwaka wacu wagenze haba kuri Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.'
Yakomeje abwira abakinnyi ko bagomba gutsinda iyi mikino yose maze bakegukana ibyo bikombe byombi, abasezeranya ko babikoze nk’ubuyobozi nabo biteguye gukora ibyo bazabasaba nk’ibisanzwe.
Ati 'Ndizera ko ibyatambutse byatambutse, imitima twese tuyerekeje kuri iyi mikino isigaye, muri abakinnyi beza kandi bafite intego mu buzima, muri bakuru muzi icyo tubakeneyeho, ni ibi bikombe bibiri kandi kubyegukana birashoboka cyane. Ni mubyegukane natwe nk’ubuyobozi icyo tubagomba kirazwi nk’uko bisanzwe, muzatubaze kuko turi hano ku bwanyu.'
Yabibukije ko bageze mu bihe bikomeye aho batitonze basanga ibyo baruhiye byose bigiye, abasaba kwitonda bakirinda abajyanama kuko ngo iyo bigeze muri ibi bihe baba babaye benshi kandi abenshi babayobya.
Yabasabye gukora amateka bari bamaze imyaka hafi 8 badakora, bagatwara shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu mwaka umwe.
APR FC iheruka gutwara shampiyona n’igikombe cy’Amahoro icya rimwe ubwo yatwaraga shampiyona ya 2013-14 ikanegukana igikombe cy’Amahoro cya 2014.
Uretse umukino APR FC izakinamo na Espoir FC ku munsi w’ejo, tariki ya 14 Gicurasi izakira Kiyovu Sports, ikine na Gorilla tariki ya 23 Gicurasi, tariki ya 26 Gicurasi yakire AS Kigali ni mu gihe izasoza shampiyona ikina na Police FC tariki ya 29 Gicurasi.
APR FC kandi ikaba iri muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Rayon Sports tariki ya 11 Gicurasi, umukino wo kwishyura ukaba tariki ya 19 Gicurasi.
Umuyobozi wa APR FC yasabye abakinnyi gutwara ibikombe byose uko ari 2
Mugheni Fabrice ntazakinir AS Kigali mu mukino bazahanganamo na Mukura