Blog

  • Umugabo yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kumara imyaka 5 nta mugore agira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Kenya yatangaje uburyo asigaye aryohewe n'ubuzima ndetse ngo akomeje kwishimira ukuntu arimo kwiyitaho nyuma y'imyaka 5 yose nta mugore afite.

    Mu mafoto uyu mugabo witwa Jackson yashyize kuri Twitter yerekanye yagaragaye arimo gutegura amafunguro ye maze yandikaho ko bimunezeza kuba ari wenyine. Yavuze ko nta mugore ufite mu buzima bwe mu myaka itanu ishize kandi ko yabayeho neza.

    Five years without a woman in my life na naishi vizuri pic.twitter.com/bFcr63cme1

    — JacksonKE™🇰🇪 (@ItsJacksonKE) May 5, 2022

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yasazwe-nibyishimo-nyuma-yo-kumara-imyaka-5-nta-mugore-agira/

  • Rayon Sports na AS Kigali zatakaje, APR FC itsindira i Rusizi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino y’umunsi wa 26 wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu, APR FC ni yo kipe yonyine yabashije kubona amanota atatu mu gihe indi mikino habayemo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-na-as-kigali-zatakaje-apr-fc-itsindira-i-rusizi

  • Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zifanyije n’abaturage mu muganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zifatanyije n’abaturage batuye muri Lokiliri Payam (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/sudani-y-epfo-ingabo-z-u-rwanda-zifanyije-n-abaturage-mu-muganda

  • Abimukira 750 binjiye mu Bwongereza,kuzanwa mu Rwanda byo ntibabikozwa #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisiteri y'Ingabo mu Bwongereza yagaragaje ko abimukira 761 ari bo bamaze kwinjira mu Bwongereza mu minsi itandatu y'uku kwezi kwa Gicurasi gusa, byatumye umubare w'abinjiye kuva uyu mwaka watangira ugera ku 7484.

    Ni mu gihe leta y'u Rwanda yasinyanye n'Ubwongereza amasezerano y'ubufatanye, yo kwakira bamwe muri abo bimukira baba binjiye mu buryo bunyuranije n'amategeko.

    Bamwe muri aba baganiriye na BBC bayibwiye ko aho kugira ngo bemere kuzanwa mu Rwanda bahitamo kwiyahura, abandi bati'ndibaza ukundu Ubwongereza buzanyohereza mu gihugu cy'ubutegetsi bw'igitugu?'

    Aba baravuga ibi nyamara Leta zombie zashyize umukono kuri aya masezerano, zivuga ko agamije kurinda ubuzima bw'aba bimukira no guca ikimeze nko gucuruza abantu gikorerwa mu mazi magari aho bambukira.

    Abimukira bakoresha ubwato buto bubambutsa umuhora uzwi nka English Channel.

    Iyi mibare ivugwa y'abambutse ishobora kwiyongera bitewe n'uko ababambutsa barimo kubifashwamo n'uko inyanja imeze neza. Kuri uyu wa gatanu gusa hambutse abimukira 50 barimo abagore n'abana bato.

    U Bwongereza kandi bukomeje intambara yo guhangana n'abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n'amategeko n'abariyo badafite ibyangombwa, aho kuri uyu wa Gatanu hari abanya-Albania, basubijwe iwabo.

    Imigirire nk'iyi yamaganywe n'umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye ONU, Bwana António Guterres avuga ko bidakwiye, kandi atumva uburyo igihugu gikize cyanga kwakira impuzi ahubwo kikazoherereza igihugu gikennye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abimukira-750-binjiye-mu-bwongereza-kuzanwa-mu-rwanda-byo-ntibabikozwa

  • Burera: Polisi yafashe amasashi ibihumbi 50 atemewe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera tariki ya 05 Gicurasi 2022 yafashe abagabo babiri bafite amasashi ibihumbi 50 atemewe gukoreshwa, ubwo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/burera-polisi-yafashe-amasashi-ibihumbi-50-atemewe-mu-rwanda

  • Nyagatare: Yagiye kwiba urutoki ananirwa kuva mu murima bikekwa ko yafashwe n'uruhereko #rwanda #RwOT

    Ahagana mu ma saa kumi n'imwe za mu gitondo mu karere ka Nyagatare,mu mudugudu wa Barija B,mu kagari ka Barija habonetse umugabo wari wicaye mu rutoki iruhande rw'igitoki atavuga atabasha n'ubwiruka,bikekwa ko yari umujura watererejwe ibizwi nk'uruhereko.

    Nkuko amakuru dukesha Flash FM avuga ko ahagana saa mbiri nyir'urutoki witwa BAGUMA(Kibaruma),yahajyeze yemera ko yabikoze kuko abajura bamurembeje,amukubitisha ikoma ry'umubyare umujura arahaguruka ariruka.

    Mu mafoto yashyizwe hanze,yagaragaje uyu mugabo yicaye muri uru rutoki bivugwa ko yari agiye kwibamo.

    Mu kiganiro Umuyobozi w'Akagari ka Barija,Madamu Karungi Sarah yahaye UMURYANGO yavuze ko ayo makuru ari ukuri uyu mugabo yafatiwe muri uru rutoki mu gitondo ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano.

    Ati “Twafashe umujura nibyo koko muri urwo rutoki ku bufatanye n'irondo n'abaturage batanze amakuru ahagana saa kumi n'imwe zishyira saa kumi n'ebyiri za mu gitondo.

    Nyuma yo kumubona twihutiye guhamagara nyiri urutoki kuko yari amaze igihe ataka cyane ko bamwiba ibitoki kandi isambu ye iri hafi y'umuhanda.Twafashe uwo mujura tumushyikiriza inzego zibishinzwe.

    Ku bijyanye nibyo kuvuga ngo hashyizweho uruhereko,ayo makuru mwayiherwa na nyirubwite ariko nk'ubuyobozi twafashe umujura,tumushyikiriza ubuyobozi mu nzira iboneye y'ubutabera.

    Tumubajije niba hasanzwe hari ibibazo by' ubujura mu gace abereye umuyobozi,Madamu Karungi yavuze ko bitabura kuko ari agace k'umujyi gafatanye n'icyaro ariko bashyize imbaraga mu gukaza amarondo no gukorana n'abaturage bakikorera ayabo marondo kugira ngo bahashye ubu bujura.

    Yavuze ko nta bibazo by'ubujura budasanzwe bari bafite uretse abiba imyaka kuko iri kwera ndetse n'ibitoki.

    Yavuze ko basabye abaturage ubufatanye mu gucunga umutekano no gukaza amarondo ndetse igihe babonye umujura cyangwa ikindi kibazo bakihutira kubimenyesha inzego.

    Iyi nkuru si ubwa mbere ivuzwe mu Rwanda kuko kuwa 25 Ukuboza 2020 nabwo Umugabo w'imyaka 28 wo mu Mudugudu w'Akabeza mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza,yagiye kwiba igitoki agitemye agiheraho kugeza mu gitondo ubwo nyir'umurima yahamusanze agahuruza ubuyobozi bukamushyikiriza inzego z'umutekano.

    Umusaza w'imyaka 65 wahemukiye uyu mujura yavuze ko bari baramuzengereje bamwiba ibitoki, akenshi ngo buri gihe ibitoki bye byabaga bigejeje igihe cyo kubisarura yaza agasanga babyibe.

    Ubusanzwe benshi mu bakoresha uruhereko babikora mu rwego rwo gucungira umutekano ibihingwa byabo abajura. Ngo rutuma umuntu wese uje kwiba ahafatirwa akazavaho ari uko nyirawo ahageze.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyagatare-ukekwaho-gushaka-kwiba-igitoki-yafashwe-n-uruhereko-ananirwa-kugenda

  • Amarenga abakobwa benshi bakora akajijisha abasore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibimenyetso cyangwa se amarenga abakobwa bakora ,agatungura abasore ndetse ntibasobanukirwe icyo bishatse kuvuga.Tugiye kurebera hamwe amwe mu yo:

    1.Guhumbaguza, Kurya intoki, Gukora mu misatsi no Gukebaguza

    Iyo umukobwa ahumbaguzwa, akarya intoki, akikora mu misatsi, agakebaguzwa aba yagutinye. Umukobwa uzabonaho ibi bimenyetso aba yakugizeho ikibazo ko ushobora kumugirira nabi ku buryo biba bisaba ko ukora ibishoboka kugira ngo ye kugutinya.

    2.Kwipfumbata akareba hirya

    Iyo umukobwa yipfumbase akanga ku kureba mu maso ujye umenya ko atagushaka. Umukobwa ashobora kuba adashaka kuvugana nawe ariko akabura aho ahera abikubwira. Nubona umukobwa yifashe gutyo kandi akareba hirya uzahite ukuramo akawe karenge.

    3.Guceceka, Guseka no Kumwenyura

    Iyo ubajije umukobwa ikintu agaceceka aba yemeye. Guceceka bisobanura yego. Iyo umubajije uti ese niwowe wabwiye runaka ko dukundana? Iyo acecetse aba ariwe wabimubwiye. Kandi nanone iyo umubajije agaseka cyangwa akamwenyura nabwo aba yemeye.

    4.Kugukoraho buri kanya

    Iyo umukobwa ari kugukoraho buri kanya aba ashaka ko mumenyana kurushaho. Umukobwa uba ugufata intoki, cyangwa akakwikoreshwaho, akakwikubitisha udushyi aba ashaka ko mumenyana birushije ibisanzwe. Uwo mukobwa kandi uzasanga akwigana waseka nawe akisetsa.

    Source : https://yegob.rw/amarenga-abakobwa-benshi-bakora-akajijisha-abasore/

  • Ibya Bamporiki niko bimeze. Guhanwa nabyo birafasha – Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yasubije Bamporiki Edouard wamusabye imbabazi ku byaha akurikiranyweho, avuga ko umuntu wese yakora icyaha, ariko no kukirinda birashoboka kandi ko guhanwa nabyo bifasha.

    Ibi umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gicurasi 2022, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter asubiza Edouard Bamporiki wari umaze kumusaba imbabazi ku bwo kubuzwa amahwemo n'umutima kubera icyaha aherutse gukora cyo kwakira indonke.

    Ni ubumwa Bamporiki yashyize kuri twitter Saa Kumi n'ebyiri n'iminota 55 z'umugoroba.

    Yagize ati 'Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.'

    Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko urwa Twitter, bamwe bamuha inkwenene abandi bamushimira ubutwari bwo kwemera amakosa yakoze akabisabira imbabazi batangira gusaba umukuru w'igihugu, guca inkoni izamba akakira imbabazi za Bamporiki.

    Uwitwa Yumva Jean Paul  yavuze ko izi mbabazi azikwiye kandi ko bikwiye kumusigira isomo ryo kutongera gukora ikibi.

    Ati 'Imbabazi z' Uwiteka n'abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!'

    Perezida Kagame yahise asubiza Yumva ko ibyo avuga ko bifite ishingira ariko bitari uguhora ukosa ugasaba imbabazi nk'uko bamporiki yabigenzaga.

    Ati 'Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk'ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n'abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!'

     Kuri uyu wa kaane tariki 5 Gicurasi nibwo ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje umwanzuro wafashwe na Perezida wa Repubulika, wo guhagarika ku mirimo Bamporiki Edouard, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

     Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko Bamporiki  akurikiranweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo.

    Iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

    Nyakubahwa Umukuru w’uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 6, 2022

    Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) May 6, 2022

    The post Ibya Bamporiki niko bimeze. Guhanwa nabyo birafasha — Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/07/ibya-bamporiki-niko-bimeze-guhanwa-nabyo-birafasha-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibya-bamporiki-niko-bimeze-guhanwa-nabyo-birafasha-perezida-kagame

  • Abadepite bahamagaje Minisitiri w'Uburezi kubera Amashuri ya siyanse atagira Laboratwari #rwanda #RwOT

    Inteko Ishinga Amategeko yahamagaje  Minisitiri w'Uburezi, gusobanura uko amashuri yigisha Siyansi atagira Laboratwari.

    Abadepite babivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2022, ubwo batangaga Raporo  y'ingendo rusange bakoze mu turere twose tugize intara n'umujyi wa Kigali, harebwa imibereho y'abaturage hanasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'iterambere.

    Ikibazo cy'amashuri yigisha siyansi n'ikoranabuhanga atagira ibikoresho, ni kimwe mu byagaragajwe n'Abadepite batanze raporo mu ngendo hirya no hino mu gihugu.

    Izi ntumwa za rubanda zagaragaje ko nta musaruro wakwitegwa kuri aba baneshuri biga muri ubu buryo, ari nayo mpamvu banzuye ko minisitiri w'uburezi agomba kubitaba agatanga ibisobanuro.

    Depite Edda Mukabagwiza, Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite ushinzwe amategeko gukurikirana no kumenya ibikorwa bya Guverinoma, agaragaza ibibazo by'ingutu byagaragaye cyane mu myubakire y'amashuri.

    Yagize ati 'Hari ikibazo cya ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by'amashuri batarishyurwa, nk'urugero kuva mu 2013, mu murenge wa Mushubi  mu Karere ka Nyamagabe ndetse n'ahandi. Ku birebana n'abana bataye amashuri, Abadepite bishimiye cyane ubufatanye inzego zose zabishyizemo ari ababyeyi, ari abayobozi b'inzego zibanze n'ibigo by'amashuri kugira ngo hagarurwe abana benshi bari barataye amashuri, mu byukuri iki ni igikorwa gikomeza.'

    Depite Edda Mukabagwizaakomeza agira ari 'Ariko ibibazo byagaragayemo ni ukuba umubare w'abana bataragaruka ku ishuriusanga amashuri awuzi ndetse n'inzego zibanze ziwuzi, ariko Ugasanga ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'ubw'ibigo by'amashuri nta sesengura bwakoze kugira ngo hagaragazwe aho abo bana baherereye n'impamvu batagaruka mu ishuri.'

    Bamwe mu Badepite bakimara kumva ibi bibazo byagaragaye mu mashuri bahise banzura ko minisitiri w'uburezi agomba kwitaba inteko, agasobanura ingamba bafite  mu rwego rwo gukemura ibi bibazo.

    Depite Frank Habineza yagize ati 'TVET ziri hirya no hino hari ikibazo cyagaragaye, ntibagira integanyanyigisho, ku buryo batubwiye ko abarimu bashakisha ku giti cyabo bikoreshereza amasomo banditse. Minisitiri w'uburezi azaze adusobanurire.'

    '

    Depite Uwamariya Veneranda yagize ati 'Ibibazo twagiye tugaragaza mu bibazo by'amashuri, iyo turebye ku rwego rw'umurenge dusanga hari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge. Ni gute ibibazo bitabonerwa igisubizo?'

    Depite Musolini Eugène yagize ati 'Uburezi bufite ireme harimo gahunda nyinshi, kwigisha umwana kugera ku ikoranabuhanga, ariko ahenshi usanga amashuri atagira umuriro w'amashanyarazi.'

    Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite Edda Mukabagwiza, yavuze ko Minisitiri w'Uburezi atanakwiye gusobanura gusa ibi bibazo biri mu mashuri, ahubwo akwiye no kubazwa urunturuntu mu ishyirwa mu myanya ry'abarimu.

    Yagize ati 'Minisitiri w'Uburezi azahamagarwa, kubera ishyirwa mu myanya ry'abarimu. Ibyo rero bizahuzwa n'ibi ngibi kuko minisitiri w'uburezi ntiyahamagara kabiri.'

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, bagaragaje ko  mugihe cy'amezi atandatu ibibazo byagiye bigaragara mu mashuri bigomba kuba byahawe umurongo, kuko Leta iba yashoyemo amafaranga menshi mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi.

    Iki kibazo cy'ireme ry'uburezi si n'ubwa mbere kivuzwe mu burezi bw'u Rwanda, kuko igihugu giherutse kwanzura gutumiza abarimu bazaturuka mu mahanga ndetse abazava muri Zimbabwe bazatangira akazi muri Nzeri, 2022.

    AGAHOZO Amiella

    The post Abadepite bahamagaje Minisitiri w'Uburezi kubera Amashuri ya siyanse atagira Laboratwari appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/07/abadepite-bahamagaje-minisitiri-wuburezi-kubera-amashuri-ya-siyanse-atagira-laboratwari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abadepite-bahamagaje-minisitiri-wuburezi-kubera-amashuri-ya-siyanse-atagira-laboratwari