Blog

  • Zimbabwe: Inzovu zirikubambura ubuzima aho kubazanira amadovize #rwanda #RwOT

    Muri iki gihugu cya Zimbabwe, leta yatangaje ko inzovu zimaze kwica abantu bagera kuri 60 muri uno mwaka uri gusatira kimwe cya kabiri cyawo.

    Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter, Umuvugizi wa leta Nick Mangwana, yagize ati: “Ikibazo cy'umubano mubi hagati y'ibikoko n'abantu giteye agahinda. Muri uno mwaka honyine, abanya-Zimbabwe 60 bamaze gutakaza ubuzima kubera inzovu, abandi 50 bakomerekejwe nazo. Mu 2021, abantu 72 nibo batswe ubuzima n'inyamaswa za Pariki.”

    Mu karere kamwe ka Bubi, inzovu “zonnye imirima zisiga year, ubu zikaba zitangiye gutera zijya mu mihana”, nk'uko yabyanditse.

    Avuga kandi ko ziri kwinjira mu makimbirane n'abantu bikaziviramo gukomeretswaa, ibi nabyo bigatuma ziterwa “n'uburakari hamwe nta n'uwashobora kuzitambika “

    Bivugwa ko muri Zimbabwe habarurwa inzovu 100.000 kandi uyu mubare ukomeje kwiyongera.

    Umuhanga umwe mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mashyamba, Tinashe Farawo, yabwiye AFP ko ibintu bishobora kuba nabi kurushaho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/zimbabwe-inzovu-zirikubambura-ubuzima-aho-kubazanira-amadovize

  • CECAFA: Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na U… – #rwanda #RwOT

    Tombola y'uburyo amakipe azahura mu matsinda muri iri rushanwa, yasize ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu itsinda rya A [mbere] ihuriyemo na Uganda, u Burundi na Djibouti.

    Mu gihe itsinda rya B [kabiri] ririmo Sudani y'Epfo, Tanzania, Zanzibar na Ethiopia.

    Ntabwo u Rwanda rukunze kwitabira irushanwa rya CECAFA y'abagore, ariko na gacye rwitabiriye ntirwigeze rugera kure kuko Tanzania na Kenya aribyo bihugu byakunze kwegukana igikombe.

    Irushanwa ry'uyu mwaka riteganyijwe kubera muri Uganda hagati ya tariki ya 22 Gicurasi na 5 Kamena 2022, aho rizabera kuri FUFA Technical Centre, ikibuga giherereye mu mujyi wa Njeru.

    Itsinda A

    Uganda

    Burundi

    Rwanda

    Djibouti 

     Itsinda B

    Tanzania

    Zanzibar

    South Sudan

    Ethiopia

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irashaka kubaka amateka muri iri rushanwa itaregukana na rimwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117080/cecafa-amavubi-yisanze-mu-itsinda-rimwe-na-uganda-izakira-irushanwa-117080.html

  • Abanyarwanda batandatu basagariwe muri Kenya – #rwanda #RwOT

    Ni ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku cyumweru gishize. Abasagariwe ni Hazikimana Eziel w'imyaka 25, Juvenal Bucumi, w'imyaka 24, Nduwimana Edmond w'imyaka 27, Niyikiza Bernard w'imyaka 23, Chris Charire w'imyaka 28 na Igisubizo Jean Pierre, w'imyaka 24.

    Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko basagariwe ubwo bari bari mu rugo bamaze imyaka itatu babamo.

    Umwe mu bakoresha b'abo Banyarwanda, Nshimiyumuremyi Placide yavuze ko Bucumi yagiriwe nabi ubwo yari mu nzira ajya ku kazi aho asanzwe ateka ikawa n'amandazi.

    Abo bagizi ba nabi ngo baramutangiriye, bamumenesha ikawa yari agiye gucuruza, asubira inyuma ajya gutabaza bagenzi be.

    Abagizi ba nabi baje babirukaho, abandi bajya kwikingirana mu nzu ariko urujyi bararuca barinjira.

    Ayo mabandi agera kuri 15 yari yitwaje intwaro gakondo, yinjiye mu nzu aho abo Banyarwanda baba, atangira kubakubita.

    Nshimiyumuremyi yavuze ko umwe muri abo Banyarwanda yahiye mu gihe abandi bafite ibikomere by'ibyuma batewe. Bahise babajyana ku bitaro.

    Abo bagizi ba nabi kandi ngo basize bibye bimwe mu bikoresho by'abo Banyarwanda nka telefone, amafaranga, pasiporo n'ibindi.

    Nshimiyumuremyi ati 'Turashimira abaturanyi bacu bahamagaye abapolisi bakaza kudutabara. Tumaze igihe tuba aha ariko nta na rimwe twigeze tugirana amakimbirane, sinzi impamvu batugiriye nabi gutya.'

    Yakomeje agira ati 'Twaje muri Kenya gushaka icyo dukora ntabwo ari uguteza akaduruvayo. Duhari mu buryo bwemewe n'amategeko. Dufite ibyangombwa uretse ibyo batwibye, turasaba ambasade y'u Rwanda kudufasha.'

    Uragiwenimana Jean de dieu wabashije gutoroka abo bagizi ba nabi, yavuze ko baje bavuga ko bashaka kubirukana muri ako gace.

    Uyu musore yavuze ko bamaze imyaka itatu muri Kenya, aho baje gushaka icyo gukora. Nka we ku giti cye, yahise abona akazi ko guteka ikawa agahawe n'umwe mu Banyarwanda wahageze kera.

    Ati 'Bwa mbere tugera hano mu myaka itatu ishize, twakiriwe neza ariko ibintu byarahindutse. Aya mabandi akunze kutubwira ko ntaho tuzayacikira kuko turi iwabo ariko twiteguye kuganira nabo kuko ari abaturanyi bacu.'

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Nakuru y'Iburasirazuba, Elena Kabukuru yatangaje ko babiri mu bakekwa bamaze gutabwa muri yombi kandi iperereza rigikomeje.

    Uru rugomo rubaye nyuma y'aho muri ako gace, abanya-Sudani y'Epfo batanu nabo basagariwe n'amabandi yatwitse inzu babagamo umwe agapfa.

    Batatu mu bakekwa batawe muri yombi ndetse ikibazo cyabo cyagejejwe mu rukiko aho bashinjwa ibyaha by'ubwicanyi.

    Nakuru ni Umujyi uri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nairobi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batandatu-basagariwe-muri-kenya

  • Mu mukino ubanza wa 1/2 w'igikombe cy'Amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC ibura abakinnyi 3 barimo Manishimwe Djabel #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya APR FC mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy'irangiza, ni mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro aho uyu mukino ubanza uri bukinirwe kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ku ruhande rw'ikipe ya Rayon Sports iribwakire uyu mukino yaraye isoje imyitozo yayo ya nyuma ku kibuga isanzwe ikoreraho imyitozo kizwi nka Nzove Complex Center, ku makuru ava mu ikipe ya Rayon Sports yo avuga ko Mitima Isaac na Bukuru Christophe aribo bafite ibibazo by'imvune.

    Uyu mukino wishiraniro ugiye guhuza aya makipe akomeye hano mu Rwanda, amakuru ava mu ikipe y'ingabo z'Igihugu ya APR FC aravuga ko ibura abakinnyi batatu b'inkingi zayo za mwamba, mu bakinnyi baburamo hari Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco ndetse na Mugisha Bonheur.

    Uyu mukino ukomezwa ni uko ikipe aya makipe yombi ashaka gutwara igikombe cy'Amahoro kugirango izacyegukana izabashe guserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, ni irushanwa rizwi nka CAF Confederations Cup.

    Uyu mukino ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, uratangira ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye, kwinjira biteganyijwe ko aha make ari ibihumbi bitanu (5 000), ahatwikiriye akaba 10 000 Frw, VIP ni 20 000 Frw naho muri VVIP harishyurwa ibihumbi mirongo itanu (50 000 Frw).

    Biteganyijwe ko abari bube bari kuri Sitade ya Kigali, barasusurutswa na DJ Sonia usanzwe acuranga ahantu hatandukanye.

    Usibye uyu mukino ubanza wa 1/2 ugiye gukinwa, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, Ikipe ya AS Kigali iherereye i Muhanga mu mwiherero izakira ikipe ya Police FC, uyu mukino nawo uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ni umukino ubanza ugiye gukinwa mugihe hategerejwe uwo kwishyura uzakinwa mu cyumweru gitaha tariki ya 19 Gicurasi 2021, ikipe izakomeza muri iki cyiciro ikazahita igera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2022.

    The post Mu mukino ubanza wa 1/2 w'igikombe cy'Amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC ibura abakinnyi 3 barimo Manishimwe Djabel appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-ubanza-wa-1-2-wigikombe-cyamahoro-ikipe-ya-rayon-sports-irakira-apr-fc-ibura-abakinnyi-3-barimo-manishimwe-djabel/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-ubanza-wa-1-2-wigikombe-cyamahoro-ikipe-ya-rayon-sports-irakira-apr-fc-ibura-abakinnyi-3-barimo-manishimwe-djabel

  • Umunyeshuri wa IPRC Karongi yarohamye mu Kiyaga cya Kivu #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi, 2022 bibera mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yahamije iby’iyi mpanuka avuga ko bari gukorana na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi mu gushakisha umurambo.

    Ati 'Nk’uko mwabyumvise hari umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu muri IPRC Karongi wigaga Mechanical Engineering yagiye koga hamwe n’abandi, bivugwa ko atari azi koga ararohama none kugeza n’ubu umurambo we nturaboneka. Turimo gukorana na Police Marine ngo dushake umurambo we.'

    Ayabagabo Faustin yihanganishije umuryango wabuze umuntu wabo, yongera gusaba ababyeyi kujya bita ku bana babo hirindwa impanuka nk’izi, agasaba abantu bakuru na bo gukoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu neza.

    Yagize ati 'Turihanganisha umuryango wabuze umuntu, abantu turabasaba gukoresha Ikivu neza kuko hari abagiye bakirohamamo. Turasaba ababyeyi gukurikirana abana babo kuko hari ababikora nk’imikino ariko batazi ingaruka zabyo, ababyeyi bigishe abana. Abantu bakuru batazi koga nk’ababyiga turabasaba kujya bajyana n’ababizi ndetse bagakoresha ibikoresho bya bugenewe bibarinda kurohama (life jacket).'

    Umurenge wa Bwishyura ufite utugari turimo Kiniha, Rusazi, Gasura dukora ku kiyaga cya Kivu, ibi bituma abaturage bajyamo bajya koga no kwidagadura.

    Impanuka nk’iyi yaherukaga kuba mu mezi ashize, aho umunyeshuri wigaga mu mashuri yisumbuye yarohamye.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umunyeshuri-wa-IPRC-Karongi-yarohamye-mu-Kiyaga-cya-Kivu

  • Zari Hassan wabyaranye na Diamond yaguze imodoka y’agatangaza irengeje miliyoni 130 #rwanda #RwOT

    Umugandekazi uba muri Afurika y’Epfo, yaguze imodoka ihenze yo mu bwoko bwa G-Wagon ndetse igaragara iriho ibirango (Plaque) by’izina rye.

    Iyi G-Wagon ikaba yiyongereye mu zindi modoka z’agaciro uyu mugore w’abana 5 atunze.

    Avuga kuri iyi imodoka ye yagize ati “nkunda uburyo ihindamo. Mwakoze Yas Performance (niyo yayimuzaniye) kuyinzanira n’iki kirango kihariye.”

    Iyo urebye agaciro k’iyi modoka usanga igura amafaranga miliyoni 132 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Zari Hassan uba muri Afurika y’Epfo, ni umubyeyi w’abana 5 barimo 2 yabyaranye na Diamond Platnumz, 3 yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we witabye Imana.

    Imodoka nshya ya Zari Hassan

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-wabyaranye-na-diamond-yaguze-imodoka-y-agatangaza-irengeje-miliyoni-130

  • Ubutasi bwa Amerika bwagaragaje ko Putine arimo gutegura intambara y'igihe kirekire #rwanda #RwOT

    Ubutasi bw'Amerika bwaburiye ko Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin arimo gutegura intambara y'igihe kirekire muri Ukraine, ndetse n'iyo yashobora kugera ku ntsinzi mu burasirazuba ntibyasoza intambara. Ni mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu burasirazuba, aho Uburusiya burimo kugerageza kugira igice bufata.

    Uburusiya bwahinduye umuvuno (ingendo) bwibanda ku gufata akarere ka Donbas ko mu burasirazuba nyuma yuko Ukraine yihagazeho igashobora kubuza amagerageza yo gufata umurwa mukuru wayo Kyiv.

    Ariko nubwo bimeze gutya, ubutasi bw'Amerika bwavuze ko abasirikare b'Uburusiya nta ntambwe ikomeye bari batera.

    Umukuru w'ubutasi bw'Amerika Avril Haines kuri uyu wa kabiri yabwiye akanama ko muri sena y'Amerika ko Putin agishaka 'kugera ku ntego zirenze Donbas', ariko ko hari 'ukudahura hagati y'intego ze n'ubushobozi bwa gisirikare busanzwe [bwo mu ntambara isanzwe] bw'Uburusiya muri iki gihe'.

    Yongeyeho ko Perezida w'Uburusiya 'bishoboka' ko arimo yitega ko imfashanyo y'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) n'Amerika kuri Ukraine igabanuka, mu gihe ukwiyongera kw'ibiciro ku masoko, ibiribwa bidahagije n'ibiciro by'ingufu (ibitoro) birimo kurushaho kuba bibi.

    Ariko Avril, yavuze ko Perezida w'Uburusiya ashobora kwiyambaza 'uburyo bukaze kurushaho' mu gihe intambara ikomeje — nubwo Uburusiya bwakoresha intwaro z'ubumara za nikleyeri ari uko gusa Putin abonye hari 'inkeke ku kubaho' k'Uburusiya nk'igihugu.

    Umukuru w'ubutasi bwa gisirikare bw'Amerika Scott Berrier nkuko BBC ibitangaza, yabwiye ako kanama ko muri sena ko Abarusiya n'Abanya-Ukraine hagati yabo 'hari ukuntu rwabuze gica'.

    Mu mirwano ya vuba aha, Ukraine ivuga ko yisubije ahantu hane mu karere ka Kharkiv ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba. Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko imijyi ya Cherkasy Tyshky, Ruski Tyshky, Rubizhne na Bayrak yose yambuwe Uburusiya.

    Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yavuze ko uduce Ukraine irimo kwigarurira turimo gutuma buhoro buhoro abasirikare b'Uburusiya bava muri Kharkiv, imaze igihe imishwaho ibisasu kuva iyi ntambara yatangira ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri.

    Ariko yavuze ko Abanya-Ukraine 'badakwiye kurema umwuka wo kwiyumvamo igitutu kirenze, aho intsinzi ziba zitezwe buri cyumweru ndetse na buri munsi'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/ubutasi-bwa-amerika-bwagaragaje-ko-putine-arimo-gutegura-intambara-yigihe-kirekire/