Blog

  • Itangazo:COLLETHA Mukayuhi yasabye guhindura amazina akitwa N STRATON COLLETHA BIHIGIMONDO #rwanda #RwOT

    Uwitwa COLLETHA Mukayuhi yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa STRATON COLLETHA BIHIGIMONDO mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-colletha-mukayuhi-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-n-straton-colletha

  • Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis agiye kugana inkiko arega umunyamakuru #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis avuga ko agiye kwitabaza inkiko arega umunyamakuru nyuma y’uko bivuzwe ko afunzwe azira kurya miliyoni 6 za ruswa yahawe na APR FC.

    Ku munsi w’ejo nibwo hakwirakwiye inkuru y’uko umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yaba afunzwe azira ruswa ya miliyoni 6 yahawe na APR FC ngo azitsindishe mu mukino uzabahuza ku wa Gatandatu.

    Uyu mutoza akaba yavuze ko umunyamakuru wabitangaje yarengereye akaba rero agiye kwitabaza inkiko kuko yabeshyewe.

    Ati 'Ndagana inkiko, ndamurega rwose, abantu barimo barampamagara bambaza niba nfunzwe ngo kubera 6m (miliyoni 6) za ruswa nahawe na APR FC. Abanyamakuru mumaze kurenga umurongo! Ibi ni ugusebya umuntu.'

    Ibi bivuzwe mu gihe Kiyovu Sports irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 27 izakinamo na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022.

    Ni umukino ukomeye kuko amakipe yombi ahanganiye igikombe kandi yegeranye mu manota, iyatsinda hari icyo bayifasha. APR FC iyoboye urutonde n’amanota 60 Kiyovu Sports ni iya 2 n’amanota 57.

    Haringingo ngo umunyamakuru wavuze ko afunzwe aramujyana mu nkiko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-kiyovu-sports-haringingo-francis-agiye-kugana-inkiko-arega-umunyamakuru

  • US: Umugenzi 'utazi ibyo gutwara indege” yayimanuye ubwo umupilote yari yataye ubwenge #rwanda #RwOT

    Imbuga z'amakuru muri Florida ziri gushakisha umugenzi utaramenyekana wururukije indege wenyine nyuma y'uko umupilote arwaye agata ubwenge.

    Uwo mugabo amajwi ye yumvikanye mu bubiko bw'amakuru y'ingendo abwira abagenzura ikibuga cy'indege ko “nta gitekerezo afite cy'uko bahagarika indege”.

    Umugenzuzi w'ingendo z'indege kandi wigishije abapilote bashya yamuyoboye uko ayururutsa ku kibuga mpuzamahanga cya Palm Beach kuwa kabiri.

    Birangiye bombi bahise bahurira mu muhanda w'indege barahoberana, ariko bivugwa ko batibwiranye.

    Uyu mugabo yumvikana abwira abagenzura indege ati: “Mfite ikibazo gikomeye hano. Umupilote wanjye yataye ubwenge.”

    Icyo gihe indege yari ku butumburuke bwa 2,7 Km.

    Abajijwe aho baherereye, yarasubije ati: “Nta n'igitekerezo mfite.” Yasubije gusa ko arimo areba umwaro wa Florida imbere ye.

    Ucunga ingendo z'indege yarambwiye ati: “Gumisha hamwe amababa y'indege ubundi ugerageze gukurikira umwaro, ujya mu majyaruguru cyangwa mu majyepfo. Turi kugerageza kugushaka.”

    Ahantu hamwe yagize ati: “Simbasha no kubona 'tableau' inyereka amakuru y'urugendo. Mwebwe mufite amakuru kuri ibyo?”

    Yongeraho ati: “Nta gitekerezo mfite cy'uko bahagarika indege, nta kintu na kimwe nzi gukora.”

    Robert Morgan, ugenzura ingendo z'indege ku kibuga cya Palm Beach yari mu karuhuko ubwo uwo bakorana yazaga kumubwira uko bimeze.

    Morgan umaze igihe kinini mu kuyobora indege n'imyaka irenga 20 mu kwigisha kuyitwara, ntabwo aratwara indege ya moteri imwe muri ubu bwoko – Cessna 208 – ariko yabashije gukoresha ikarita yerekana ikizuru cy'iyi ndege aha amabwiriza uriya mugenzi.

    Yabwiye WPBF-TV ati: “Nari nzi gusa ko irimo kuguruka nk'izindi ndege zose. Nari nzi kandi ko ngomba kumufasha gutuza, nkamwereka umuhanda w'indege nkanamubwira uko agabanya ingufu maze akabasha kuyururutsa.”

    Mu majwi yafashwe, Morgan yumvikana yigisha uyu mugabo “kwigiza imbere ibifashi bitwara indege kandi akamanuka buhoro buhoro” uko agenda yegera aho igwa.

    Morgan ati: “Mbere y'uko mbimenya, yarambwiye ati 'nageze hasi. Iki kintu ndakizimya nte?'”.

    Nyuma uyu mugenzi na Morgan bahise bahurira hasi ku muhanda w'indege, barahoberana banafata ifoto.

    Ariko muri ibyo byishimo Morgan ntiyigeze abaza uwo mugabo izina, nk'uko umunyamakuru wa WPBF yabibwiye BBC kuwa gatatu.

    Izina rye kandi ntabwo ryigeze rifatwa mu biganiro mu majwi ya radio

    Morgan yabwiye CNN ati: “Numvaga ngiye nko kurira, byari igihe cy'amarangamutima. Yambwiye gusa ko ashaka kujya iwe kureba umugore we utwite…Byari na byiza kurushaho.

    “Mu maso yanjye yari intwari, naho njyewe nakoraga akazi kanjye gusa.”

    Nyuma y'uko iyi ndege igeze hasi, Morgan yumvikana mu majwi ashimagiza uyu mugenzi udasanzwe ku bandi bapilote.

    Yabwiye umupilote witeguraga guhagurutsa indege ati: “Ubonye ko abagenzi babiri bururukije iriya ndege!”

    Umupilote aramusubiza ati: “Uravuze ngo abagenzi nibo bururukije iriya ndege? Ohh Mana yanjye. Bakoze akazi keza.”

    Mu butegetsi bw'ikigo gishinzwe indege bavuze ko iyo ari indege bwite yanditse ku muntu wo muri leta ya Connecticut.

    Yari imaze nk'isaha ihagurutse i Marsh Harbour muri Bahamas, nk'uko ikigo gikurikirana ingendo z'indege FlightAware kibivuga.

    Umupilote wari utwaye iyi ndege yajyanywe ku bitaro n'ikipe y'abatabazi bo ku kibuga cy'indege. Amazina ye n'uko amerewe ntabwo byatangajwe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/us-umugenzi-utazi-ibyo-gutwara-indege-yayimanuye-ubwo-umupilote-yari-yataye

  • Umunyamakuru Mike Karangwa mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wamamaye mu gisata cy’imyidagaduro mu Rwanda, Mike Karangwa ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana azize uburwayi.

    Kasimba Clement, se wa Mike Karangwa yitabye Imana ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi, akaba yaraguye mu bitaro bya CHUK.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Mike Karangwa yavuze ko se yari umuntu wita ku bandi, ahamya ko bagiranye ibihe byiza, akaba avuga ko ibigwi bye bitazibagirana.

    Mike Karangwa yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Salus, yakoreye kandi ibitangazamakuru bitandukanye, Isango Star, Radio & TV10, ubu ari kuri BTN TV, azwi cyane kandi no mu kanama nkemurampaka ka Misa Rwanda.

    Mike Karangwa yavuze ko se yari umuntu mwiza wita ku bandi

    Se wa Mike Karangwa yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-mike-karangwa-mu-gahinda-gakomeye

  • I Kigali hongeye kuboneka umubare munini w’abanduye #COVID19 #rwanda #RwOT

    Mbere yaho ku wa Kabiri mu Rwanda hari habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bose bakaba barabonetse i Kigali.

    Iki cyorezo kimaze iminsi nta muntu gitwara ubuzima mu Rwanda, kugeza ubu
    abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare ibigaragaza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/I-Kigali-hongeye-kuboneka-umubare-munini-w-abanduye-COVID19

  • Diamond Platnumz agiye gukora ibyananiye abahanzi batari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko agiye kwibikaho indege ye bwite azajya agendamo, ibintu bidashobora gukorwa na buri muhanzi wese.

    Uyu muhanzi yabitangarje mu butumwa yandikiye Sallam SK ureberera inyungu ze ahamya ko uyu mwaka uzasiga yibitseho indege ye bwite(private Jet).Ni nyuma y'aho uyu muhanzi yifurizaga uyu Sallam isabukuru y'amavuko y'imyaka 42.

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-agiye-gukora-ibyananiye-abahanzi-batari-bake/

  • Umutoza wa Apr Fc yashyamiranye n’uwa Rayon Sports hafi yo kurwana (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixão yashwanye na mugenzi we utoza ikipe ya Apr ubwo umikono wahuzaga ayo makipe yombi wari urangoye. Ibi byabaye nyuma y'uko umukino wari urangiye ari ubusa ku busa, nuko aba batoza bombi bagira kutumvikana, barashwana gusa ariko bamwe mu bakinnyi babashije guhosha uko kutumvikana babifashijwemo n'abapolisi bari aho ku kibuga.

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-yashyamiranye-nuwa-rayon-sports-hafi-yo-kurwana-videwo/

  • Iby'ingenzi ku myiteguro ikomeye imaze gukorwa mbere ya CHOGM izabera i Kigali – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubigerageza mu 2020 no mu 2021 bikanga kubera ubukana bw'icyorezo cya COVID-19, ubu icyizere kiri hejuru cyane ko guhera ku wa 20-26 Kamena, abantu baturutse mu bihugu 54 bazaba bakoraniye i Kigali.

    Mu buryo buhita bwumvikana, ni amahirwe yo kwinjiza agatubutse kuko bazakenera aho barara, ibyo kurya n'ibindi bashobora gukenera guhaha.

    Harimo n'amasezerano y'ubucuruzi n'ishoramari ashobora gusinyirwa mu biganiro bijyanye n'iyi nama.

    Ibyo ariko bizajyana no kuba imihanda myinshi ishobora kuzafungwa cyangwa guhindurirwa ibyerekezo, ubwo abayobozi bazaba bajya cyangwa bava kuri hoteli zabo cyangwa ahabera inama.

    Ibyo bigatuma hakenerwa imihanda myinshi yafasha abantu kugera aho bagiye, batifashishije ya yindi izaba inyuramo abanyacyubahiro.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko mbere y'uko icyorezo cya COVID-19 gitera, hari byinshi byari bimaze gukorwa mu kwitegura iyi nama.

    Hari haranateganyijwe miliyari 10,5 Frw zo gukoreshwa mu bikorwa remezo birimo kwagura imihanda n'ibibuga by'indege.

    Ati 'Muri rusange tumaze gukoresha hafi miliyoni 4,7$ (miliyari zirenga 4 Frw), tubona rero tumaze kwitegura ku rwego rushimishije.”

    Eng Uwase yabigarutse ari kuri Televiziyo Rwanda.

    Ikibuga cy'indege cyarateguwe

    Eng Uwase yatangaje ko imyiteguro yakozwe guhera ku Kibuga cy'Indege aho abayobozi bazururukira kugera aho bazarara.

    Ati “Twahereye ku gutegura Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, aho abantu binjirira n'aho basohokera twarahaguye mu buryo bugaragara, n'aho indege ziparika ubwazo, indege zirenga 50.”

    Imihanda

    Uvuye ku kibuga cy'indege, Eng Uwase yavuze ko umuvundo n'uruhurirane rw'imodoka bishobora kubabaho cyane cyane nk'iyo habaye inama nkuru nk'iyi.

    Icyakora ngo Guverioma yashyize imbaraga mu kwagura imihanda isanzwe no guhanga imishya.

    Eng Uwase ati “Hafi ya yose yaruzuye – imihanda umunani ari byo bilometero 12 birenga, hari n'indi mihanda icyenda minini [irimo kubakwa], navuze umwe wa Sonatubes-Gahanga ubu ugeze kuri 96% yo kuzura, hari n'indi mihanda uwo mu Itunda ugeze kuri 70% kurenga, yose izaba yuzuye mbere ya CHOGM. Imyinshi iteganyijwe kuzura mu mpera z'uku kwezi, ariko kandi imbaraga zizakomeza gushyirwamo.”

    Bijyanye n'uburyo indege nyinshi zizaba zururukira i Kanombe, bamwe mu bazagira ikibazo cy'imihanda ni nk'abatuye mu bice bya Masaka, Kabuga, Gasogi n'ahandi hagana Iburasirazuba. Impamvu ni uko umuhanda ugera ku kibuga cy'indege uzaba ufunzwe.

    Eng Uwase yavuze ko hari nk'umuhanda wa Nyarutarama na Contrôle Technique ukagera ku Kimironko n'indi iyunganira, ishobora kwifashishwa n'abantu bajya mu mujyi rwagati cyangwa i Nyabugogo.

    Mu bice bya Kabeza, Rubirizi n'ahandi, hari umuhanda uca mu Itunda uhura n'uva i Kanombe, ushobora kwifashishwa.

    Eng Uwase ati “Uzuzura, ugeze hafi 70%, ni ibintu byihuta ku buryo tuzawukora tukawurangiza.”

    “Ariko hari n'umuhanda na wo ukwiye gukoreshwa cyane uca mu bice bya Kabeza uvuye ahahoze Alpha Palace hotel, hari n'undi uturuka muri Niboye, mu by'ukuri iyo mihanda ikoreshejwe neza yatugeza aho tugiye.”

    Yavuze ko mbere ya CHOGM iyo mihanda izamenyekanishwa, ikarushaho kwifashishwa, cyane ko mu bayikenera harimo abajya gutanga serivisi nko kwakira abashyitsi.

    Hoteli bazararamo

    Umuyobozi w'ihuriro ry'ubukerarugendo mu rugaga rw'abikorera mu Rwanda, Frank Mugisha, yashimangiye ko nta mpungenge z'uko abantu u Rwanda ruzakira bagira ibibazo by'aho bazarara.

    Ati “Muri Kigali tubara ibyumba bigera ku 8000, iyi nama izazana abantu hagati ya 5000-6000, ibyo rero biragaragara ko mu by'ukuri umujyi turiteguye, aho bazarara hahagije harahari.”

    Uretse abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bategerejwe i Kigali, harimo n'abakirwa mu buryo bwa cyami, harimo nka Prince Charles wo mu Bwongereza. Eswatini iyoborwa n'Umwami Mswati III na yo iba muri Commonwealth.

    Mugisha yavuze ko inzego nyinshi zirimo gukorana, kuko hari nk'ubwo umuyobozi umwe ashobora gusaba hoteli nk'ebyiri wenyine, bitewe n'itsinda bazaba bari kumwe.

    Ati “Hari gahunda iri gukorwa, uku kwezi kuzagera hagati yamaze kunonosorwa, aho tumenya ngo nk'umwami wa Eswatini arashaka ibyumba 70 ariko azabonaho wenda 15 abandi bajye aha n'aha, kandi bigakorwa mu buryo bunonosoye, bw'ikoranabuhanga.”

    “Ntazagire ngo ashake aha, asange [hafashwe], hari n'izindi nama zizahuza abikorera, z'abayobozi b'urubyiruko, nanone no kumenya ngo nihehe abazitabira iyi nama [bazaba bari], niba ari i Rusororo, ni izihe hoteli zihegereye? Ibyo byose gahunda irahari kandi irakorwa mu buryo bunoze.”

    Serivisi muri hoteli

    Mugisha yavuze ko bamaze iminsi bazana mu Rwanda inzobere mpuzamahanga, zigahugura abakora muri za hoteli.

    Ni impuguke ngo zirimo gufasha mu gukarishya ubumenyi mu bijyanye n'igikoni, guha amafunguro n'ibinyobwa abagana hoteli, abashoferi n'abandi.

    Yakomeje ati “Muri aya mezi abiri twafashaga ba bandi bashinzwe amaserivisi, kugira ngo twongere tubahugure, tuzana impuguke zo hirya no hino, ba batetsi bamenyereye gutekera abaperezida ku Isi mu bihugu bitandukanye baza aha, bahura na ba ba shefu bacu, abaseriva imivinyo, hari ikintu cyakozwe gikomeye.”

    Ayo mahugurwa kandi ngo ahuzwa n'amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Inzu zikikije imihanda

    Mu buryo bwo kwitegura, Eng Uwase yavuze ko abantu batuye ku mihanda babashije kuvugurura inzu zabo, kandi byakozwe neza.

    Ati “Imihanda migari abafite ibipangu, aho ngaho babaye nk'ababyubaka neza, benshi barabikoze, hari abo twagiye dufatanya nko ku muhanda ngira ngo mugenda mubona ku mihanda imwe n'imwe nko ku muhanda ujya ku kibuga cy'indege [i Kanombe].”

    “Hari no gusiga irangi, abakora ibikorwa by'ubucuruzi bakagerageza gukora ku buryo hasa neza, henshi twarabifatanyije kandi byagenze neza.”

    Yavuze ko abatarabikora nabo bakwiye kubyihutisha.

    Imijyi yunganira Kigali

    Uretse mu Mujyi wa Kigali, Eng Uwase yavuze ko hari byinshi bimaze gukorwa mu mijyi y'ubukerarugendo nka Musanze, hanozwa imikorere y'amahoteli n'ibibuga by'indege bihaboneka.

    Ati “Ni ukugira ngo ba mukerarugendo baza bifuza no gutwarwa wenda n'indege, bazagire aho bashyikira. Mvuze Musanze ariko na Rubavu ni umujyi twashoyemo imari ifatika, ndetse n'indi mijyi ifatika.”

    “Nka Rusizi twujujeyo hoteli y'inyenyeri enye ya Kivu Marina Bay, mu Burasirazuba nka Nyagatare mu zi ko hari Hotel Epic, ariko igikomeye cyane ni serivisi kuko ntabwo twereka abantu ko dufite inyubako nziza, ariko ibikorerwayo bidafatika.”

    Imodoka zizatwara abantu

    Mu kwitegura abashyitsi kandi, u Rwanda rwanateganyije uburyo bazakora ingendo baba bajya kuri hoteli cyangwa ahazabera inama n'ibindi bikorwa bizajyana nayo.

    Eng Uwase ati “Dufite kompanyi z'ubucuruzi dukorana zifitanye amasezerano na leta, ziteguye rugikubita, zitegura imodoka zose zizakenerwa kugira ngo tubashe gutwara abashyitsi bacu, cyane cyane abashyitsi baje barangaje ibihugu byabo imbere.”

    “Ariko kandi twanakoze ku buryo na bya bihugu bizaza bitugenderera bigira nka lisiti y'abandi bantu cyangwa izindi kompanyi, bashakayo imodoka kandi bagafashwa mu buryo bwihuse.”

    Gusa yavuze ko basabye ko abashoferi barushaho guhugurwa, haba mu myitwarire ikwiye, indimi n'ibindi.

    Kurimbisha umujyi

    Mu bikorwa remezo birimo kwitabwaho harimo no kuba umujyi ugiye guhabwa amatara abona neza, ajyanye n'igihe. Iyo ngo ni gahunda y'igihe kirambye.

    Eng Uwase yakomeje ati “Ariko noneho by'umwihariko kubera inama dufite, mu Mujyi wa Kigali hari ibilometero birenga 50 turi gukora, kugira ngo icyo gihe koko tuzakore inama byose byaka kandi neza.'

    Ibyo bikajyana n'amatara y'imitako agenda ashyirwa mu masangano y'imihanda, muri Car Free Zone n'ahandi.

    Yavuze ko mu bijyanye n'amashanyarazi, Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) cyakoze isuzuma ku miyoboro yose, umurongo ku wundi, harebwa niba imeze neza.

    Ati “Yagiye aho dukura amashanyarazi mu bigo biyatunganya ireba ko nta kibazo kizaba, yewe ndetse dukora no ku buryo dukora icyo twita 'black start', mbese tukazimya ibintu byose bagatangira nk'aho nta gihari, ngo turebe ko nabyo babishobora.”

    No mu bijyanye n'amazi hakozwe igenzura, nubwo mu minsi ishize amazi yabuze muri Kigali yose kubera ibiza byari byaciye itiyo.

    Eng Uwase yavuze ko ubusanzwe amazi atunganyirizwa mu nganda akohererezwa abaturage, ariko ananyura mu bigega.

    Ati “Ibigega 21 bimaze kuzura byiyongera ku bigega twari dufite Mujyi wa Kigali, muri gahunda twari dufite yo kuvugurura imiyoboro. Ubwo rero duteganya ko byegera iyo nama tuzabyuzuza [amazi], ku buryo n'iyo haba ikibazo icyo ari cyose rwose bitahita biba ikibazo gikomeye ku nama.”

    Ibyo ngo ni gahunda ihoraho, ku buryo intambwe zirimo guterwa zidateze gusubira inyuma.

    Uyu muhanda urimo kubakwa ahazwi nka Kicukiro Centre uzaba ari uwa mbere uteye utya mu gihugu

    Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali cyaravuguruwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-ingenzi-ku-myiteguro-ikomeye-imaze-gukorwa-mbere-ya-chogm-izabera-i-kigali

  • Umubyeyi wa Mike Karangwa yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, aguye mu bitaro bya CHUK.

    Mike yavuze ko Se yari umuntu w'abantu w'umuhanga kandi uzi kwita ku bandi. Avuga ko Se yaharaniye ko abana be 'tugira ubuzima bwiza'.

    Yavuze ko umurage Se asize uzarandaranda ibihe n'ibihe, amwifuriza iruhuko ridashira.

    Karangwa yatangiriye urugendo rwe rw'itangazamakuru kuri Radio Salus akomereza kuri Radio Isango Star ndetse na Radio/Tv10.

    Uyu munyamakuru afite ubunararibonye mu gukemura impaka mu marushanwa y'ubwiza. 

    Yatoranyijwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka k'irushanwa rya Nyampinga wa Kaminuza y'u Rwanda, yakoze imyaka itatu mu irushanwa rya Miss Rwanda kenshi ariwe uyoboye akanama nkemurampaka.

    Muri iki gihe akorera BTN Tv. Kandi yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa igikorwa cya Rwanda Gospel Stars n’ibindi.

    Mike Karangwa yavuze ko Se yabaye umuntu w'abantu 

    Mike Karangwa ubwo yambikaga ingofero Se mu bukwe bwe na Isimbi Roselyne bwabaye ku wa 17 Gashyantare 2019

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117098/umubyeyi-wa-mike-karangwa-yitabye-imana-117098.html

  • Clarisse Karasira yakorewe ibirori byo kwiteg… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo Clarisse Karasira yakorewe ibi birori byo kwitegura imfura ye y'umuhungu n'umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie.

    Ibi birori bya 'Baby Shower' byabereye ahitwa Gorham, mu rugo rwo kwa Naomie Lincoln ni muri Leta ya Maine.

    Byateguwe bigizwemo uruhare n'Abanyarwanda basanzwe batuye muri uyu Mujyi barimo Divine Irakoze [Mama Igor], Honorine Gihozo, Micky Sindayigaya n'abandi.

    Ku wa 1 Gicurasi 2021, Clarisse Karasira na Dejoie bemeranyije kubana nk'umugabo n'umugore mu bibi no mu byiza, mu muhango wabereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly ruherereye i Nyarutarama muri Kigali.

    Ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abarimo umuhanzikazi Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Uwanjye Mukuru wa Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] wari uhagarariye umuryango wabo.

    Hari kandi umubyeyi Mama Cecile wo mu muryango w'Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye. Hon.Tito Rutaremara, Hon.Uwimana Consolé na Hon.Mukakalisa Jeanne d'Arc.

    Clarisse Karasira na Ifashabayo, basezeranyijwe na Pasiteri Raphael Ndahayo wo mu Itorero Christian Life Assembly.

    Aba bombi basezeranye imbere y'Imana, nyuma y'uko ku wa 18 Gashyantare 2021, basezeranye imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo.

    Kuva ku wa 5 Ugushyingo 2021, Clarisse Karasira ari kubarizwa muri Amerika n'umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie barushinze muri Gicurasi 2021. 

    Clarisse Karasira uherutse gushyira ahagaragara indirimbo 'Angelina' yakorewe ibirori bya 'Baby Shower' 

    Clarisse avuga ko muri Amerika yahasanze abafana benshi bashyigikiye inganzo ye 

    Clarisse aritegura gushyira hanze indirimbo yahimbiye umwana we. Amashusho yayafatiye muri Amerika 

    Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo baritegura kwibaruka umuhungu 


    Abanyarwanda batuye muri Amerika bagaragarije Clarisse ko banyuzwe n’inganzo ye 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ANGELINA' YA CLARISSE KARASIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117097/clarisse-karasira-yakorewe-ibirori-byo-kwitegura-umwana-atwite-amafoto-117097.html