Blog

  • Amayeri mashya abakobwa badukanye mu gukura ibyinyo abagabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe usanga abagabo cyangwa abasore bataka ko abakobwa babariye amafaranga ari byo benshi bita 'gukura ibyinyo'.Muri iyi nkuru turabagezaho amwe mu mayeri bene aba bakobwa bakoresha kugirango baryarye abasore babarye utwabo:

    1.Mfite umushinga nshaka ko umfashamo

    Akenshi hari abakobwa babeshya abakunzi babo ko babonye imishinga yo gukora kugira ngo ibinjirize amafaranga. Akaba yabwira umukunzi we ko yamufasha kubona amafaranga kugira ngo ayashore muri uwo mushinga, akamwizeza ko azayamwishyura buhoro buhoro, kenshi birangira atayamwishyuye, maze akamubeshya ko yahombye.

    2.Mfite amasabukuru anyuranye muri iki gihe

    Abakobwa bamwe na bamwe bakunze kubeshya abakunzi babo ko hari isabukuru bizihiza y'ikintu runakam bakababwira ko bakeneye amafaranga kandi nyamara atari ukuri. Akenshi babivuga bitunguranye kugira ngo umusore bakundana atahagera agasanga nta byabaye.

    3.Ndarwaye nabuze uko njya kwa muganga

    Hari bamwe mu bakobwa babeshya abakunzi babo ko barwaye indwara nabo bayobewe iyo ari yo, bigatuma babasaba ubufasha bw'amafaranga ngo babashe kujya kwivuza kandi nyamara batarwaye. Iyo umusore abyumvise rero hari uhita amwoherereza amafaranga ngo ajye kwivuza, ayo akaba arayariye.

    4.Tugiye gutandukana kuko utanyitaho

    Hari abakobwa babura aho bahera ngo babashe kubona amafaranga bifuza ku musore cyangwa umugabo bacuditse, maze bagahitamo kumubwira ko igisigaye ari ubutandukanam urukundo rwabo rugasenyua kuko ngo nta kintu gifatika umusore amukorera. Hari bamwe mu basore bahita barekura akayabo kugira ngo urukundo rudasenyuka.

    5.Natakaje telefone yanjye imuhira

    Akenshi hari bamwe mu bakobwa babura ahandi bahera ngo babashe gukura amafaranga ku bakunzi babo, bagatira telefone bakabahamagara ngo bababwire ko telefone zabo zatakaye. Akaba abonye aho ahera agusaba kio niba umukunda koko wamufasha akabona indi. Nyuma wamara kumuha amafaranga yo kugura indi, akazakubwira ko iyambere yaje kuyibona.

    6.Nabuze amafaranga yo kwishyura inzu

    Hari abakobwa bamwe na bamwe bikodeshereza amazu, ugasanga igihe akeneye amafaranga, ariyambaza umukunzi we ngo amufashe kubona ayo kwishyura ubukode. Iyo bimaze kuba akamenyero hari ubwo umukobwa asaba umukunzi we amafaranga kandi ukwezi ko kwishyura kutaragera, ubwo akaba ayamukuyeho bitamuruhije.

    7.Ndatwite

    Abakobwa bakura ibyinyo bakunze kubeshya abasore bifatiye, ko batwite kugira ngo babone uko babasaba amafaranga yo kujya kwa muganga, cyangwa se kugira ngo babone uko bagura ibyo kurya kugira ngo umwana azakure neza. Iyo umusore adafite gahunda yo gufasha uwo yateye inda, akora uko ashoboye akamuha amafaranga yo gukuramo iyo nda. Hari abakobwa baka abasore amafaranga yo gukurishamo inda kandi badatwite.

    Source : https://yegob.rw/amayeri-mashya-abakobwa-badukanye-mu-gukura-ibyinyo-abagabo/

  • Rayon sport mu myitozo ikakaye bitegura APR FC(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi w'a kabir Rayon sport yakoze imyitozo ikomeye mbere y'umukino ubahuza na APR kuri uyu wa gatatu.

    Ni myitozo yaranzwe no gukora cyane ndetse abakinnyi bose barahari nta mvune irangwa muri gikundiro .

    Umuzamu Oliver kwizera yagaragaye yishimye ndetse yemeza ko ku munsi w'ejo batsinze APR fc bazahabwa akayabo kagera kuri miliyoni .

    Umukino waherukaga guhuza aya makipe yombi muri shampiyona byarangiye amakipe yombi anganyije (0-0).

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-mu-myitozo-ikakaye-bitegura-apr-fcamafoto/

  • Video y’umunsi: The Ben yasazwe n’ibyishimo ateruye umwana muto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya The Ben yazamuye amarangamutima y'abafana be ubwo yagaragaraga mu mashusho ateruye umwana muto ibyishimo byamurenze.Ni amashusho yashyize kuri Instagram ye maze yandikaho ati' ni tondo The Ben'.

    Abakurikira uyu muhanzi bagiye bavuga kuri aya mashusho aho bamugaragarije ko bishimiye uburyo yishimiye gukina n'umwana muto.

    Source : https://yegob.rw/video-yumunsi-the-ben-yasazwe-nibyishimo-ateruye-umwana-muto/

  • Uruzinduko rwa Kylian Mbappe i Madrid rwasize iki? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbappe yari agiye i Madrid gutembera yo, aho bivugwa ko yari yagiye gusuzuma ikirere cyaho ndetse no kumenya ibigize umugi wa Madrid.

    Mbappe yakoze urugendo rumeze nk'ubukerarugendo, aho bivugwa ko yari yagiye kwitoza imico y'abatuye i Madrid.

    Nubwo Mbappe yari yagiye i Madrid, nta muyobozi wa Real Madrid bigeze bahura na we.

    Mbappe yajyanye i Madrid na Achraf Hakimi basanzwe bakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu bufaransa.

    Mbappe yavuze ko azavuga aho azerekeza nyuma ya shampiyona ya Ligue 1, bivuze ko abafana ba Real Madrid na PSG bazasubizwa nyuma ya tariki 21 Gicurasi.

    Amahirwe menshi n'uko ikipe ya Real Madrid ariyo ishobora kwegukana uyu mukinnyi, aho bishimangirwa no kuba uyu musore yari yagiye gusura umugi wa Madrid.

    Mbappe akaba yamaze gusubira i Paris,  nyuma y'uruzinduko rw'umunsi umwe yagiriye i Madrid aho ikipe ya Real Madrid ibarizwa.

    Source : https://yegob.rw/uruzinduko-rwa-kylian-mbappe-i-madrid-rwasize-iki/

  • Umugeni yambuwe ubuzima ku munsi w’ubukwe bwe bitewe n’impamvu ibabaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Pakistani habereye amahano,aho abavandimwe bane b'umusore wari warongoye bikekwa ko bagize uruhare mu kwica umugeni kubera ko ngo basanze atari isugi ku munsi w'ubukwe bwe.

    Igipolisi cy'ahitwa Jacobabad cyavuze ko ibi byabaye nyuma y'ubukwe bwa Khanzadi Lashari na Qalandar Bux Khokhar. Abashinzwe iperereza bakaba bakeka ko umusore wari warongoye yanize umukobwa nyuma yo gusanga ngo atakiri isugi nyamara ngo aba bombi bakaba bari basanzwe ari n'ababyara n'ubukwe bwabo bukaba bwarateguwe n'imiryango yabo nubwo abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko atahatiwe kubana n'uwamwivuganye.

    Bivugwa ko abapolisi bahageze bari kumwe na musaza wa nyakwigendera, nyuma yo kwinjira mu nzu bakaba barasanze umurambo w'umugeni ku buriri umugabo we ntawuhari.

    Nk'uko ibya mbere byavuye mu iperereza rya polisi bivuga, ngo umugabo yari amaze gusanga umugore yarongoye atakiri isugi, yahise ahamagara abavandimwe be bane maze bafatanya kumuniga kugeza ashizemo umwuka.

    Source : https://yegob.rw/umugeni-yambuwe-ubuzima-ku-munsi-wubukwe-bwe-bitewe-nimpamvu-ibabaje/

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye 7 mu bipimo 6,625 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bose bakaba babonetse i Kigali. (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-7-mu-bipimo-6-625

  • Umukinnyi Bizimana Djihad n’umukunzi bagiye kurushinga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bizimana Djihad ukinira ikipe y'Amavubi aritegura gukora ubukwe n'umukunzi we Simbi Dalida aho bivugwa ko buteganyijwe muri iki Cyumweru.

    Uyu mukinnyi wakiniye amakipe arimo Rayon Sports, APR FC na Waasland Beveren ,biteganyijwe ko tariki 12 Gicurasi 2022 aribwo azasaba akanakwa umukunzi we bitegura kubana akaramata. Ni mu gihe tariki 15 Gicurasi 2022 hazaba imihango yindi y'ubukwe irimo no kwiyakira.Bivugwa ko tariki ya 9 uku kwezi aribwo habaye inama y'ubukwe bwabo yabereye mu karere ka Kicukiro kwa Dalida.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-bizimana-djihad-numukunzi-bagiye-kurushinga/

  • Sena yashimiye Legacy Clinics kubera urwego igezeho mu guhangana n'indwara zitandura – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu birebana n'imitangire ya serivisi z'ubuvuzi n'imivurire y'indwara zitandura mu bigo nderabuzima no mu mavuriro yigenga.

    Ubu bugenzuzi kandi bugamije kumenya uko abaturage bahabwa serivisi z'ubuvuzi, imbogamizi bahura nazo n'uko zakurwaho, kugenzura uko ibigo nderabuzima byubakiwe ubushobozi mu bijyanye n'abakozi, ibikoresho n'imiti mu kuvura indwara zitandura, gusuzuma ireme rya serivisi z'ubuvuzi bw'indwara zitandura ku bigo nderabuzima no mu mavuriro yigenga, uko abaturage bazitabira n'icyizere bazifitiye ndetse n'ibindi.

    Senateri Dr. Habineza Faustin wari uhagarariye itsinda ryasuye Legacy Clinics, yabwiye IGIHE ko banyuzwe n'ubushobozi iri vuriro rifite.

    Yagize ati 'Twishimiye ubushobozi twabasanganye, bafite ibikoresho bigezweho nk'imashini ya MRI, n'ibindi byifashishwa mu buvuzi twasanze bikora neza ku rwego rwiza. Twanabonye bafite ubushobozi bwo kwita ku barwaye indwara zitandura nk'umutima, umuvuduko w'amaraso, diabète n'izindi zitandukanye.'

    Yavuze ko bunguranye ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo ubushobozi bw'iri vuriro burusheho kwiyongera, anatanga icyizere ko hari ubuvugizi bugiye gukorwa kugira ngo imbogamizi bagaragarijwe zibashe gukemuka.

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by'Ubuvuzi muri Legacy Clinics, Dr. Yves Bizimana, yabwiye IGIHE ko indwara ya diabète n'umuvuduko w'amaraso ari zo ziza ku isonga mu zitandura zikunze kugaragara cyane muri iri vuriro.

    Yavuze ko Legacy Clinics ifite ibikoresho bihagije bibasha gupima indwara zitandura, ikagira n'inzobere mu kwita ku bazirwaye.

    Ati 'Dufite abaganga b'inzobere mu kuvura indwara zitandukanye nk'amagufwa, umutima, indwara z'ubuhumekero n' izindi zinyuranye. Dufite kandi ibikoresho bihagije ku buryo iyo umurwayi akeneye ikizamini gikorerwa aha atiriwe ajya ahandi.'

    Dr. Bizimana yanahishuye ko mu byo baganiriye n'iyi Komisiyo, harimo imbogamizi bahura nazo mu mitangire ya serivisi.

    Yagize ati 'Twabagaragarije imbogamizi dufite ziri hagati y'ivuriro n'ibigo by'ubwishingizi bitishyura bimwe mu bizamini.'

    Iyi Komisiyo ya Sena y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu izasura ibigo nderabuzima 50 byo mu turere 14, n'Umujyi wa Kigali hitabwa ku biri mu bice by'umujyi n'icyaro,ibitaro by'Uturere 15, Ibitaro bikuru bibiri, n'ibigo by'ubuvuzi byigenga bine.

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi muri Legacy Clinics, Dr. Yves Bizimana, yagaragaje imbogamizi iryo vuriro rigihura nazo

    Ubu bugenzuzi bugamije kugenzura imitangire ya serivisi z’ubuzima mu Rwanda

    Senateri Dr. Habineza Faustin wari uhagarariye itsinda ryasuye Legacy Clinics, yashimiye serivisi zitangwa n’iri vuriro

    Abasenateri basobanuriwe serivisi zitangwa na Legacy Clinics

    Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics, Jean Malic Kalima, aganira n’abasenateri basuye ibi bitaro

    Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics, Jean Malic Kalima, yari yitabiriye iki gikorwa

    Abasenateri basobanuriwe serivisi zitangwa na Legacy Clinics barazishima

    Legacy Clinics yatangije ikoreshwa ry'imashini ya 'MRI’ ishobora gusuzuma indwara zitandukanye mu buryo bworoshye

    Legacy Clinics ni rimwe mu mavuriro make mu Rwanda afite imashini za MRI

    Legacy Clinics yashimiwe uruhare rwayo mu gutanga serivisi nziza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-yashimiye-legacy-clinics-kubera-urwego-igezeho-mu-guhangana-n-indwara

  • RRA ikomeje guhana abacuruzi badafite EBM n’abayikoresha nabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyongeye kugaragaza urutonde rw’abacuruzi batatanze inyemezabuguzi za EBM cyangwa bagatanga izitubya umusoro, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rra-ikomeje-guhana-abacuruzi-badafite-ebm-n-abayikoresha-nabi

  • Kigali haratangira Inama ya eLearning Africa… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kongera kwakira Inama ya eLearning Africa, ikaba izatangira kuwa 11 Gicurasi 2022 ikazasozwa kuwa 13 Gicurasi 2022, ikazitabirwa n'abantu batandukanye barimo n'abo mu nzego za Leta n'iz'abikorera. Mu bashyitsi bakuru bazitabira iyi nama baturutse mu Rwanda harimo Minisitiri w'Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Paula Uwingabire kimwe na Minisitiri w'Uburezi.

    Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n'umwe mu bazitabira iyi nama, Bwana Hagenima Daniel akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Top Skills World yasobanuye icyo biteze muri iyi nama agira ati:'Intego yacu ni ukwigisha abatuye isi, kuko njye nizera ko ubumenyi buhenze buhindura bamwe ariko ubumenyi buhendutse kuri bose bwahindura isi.'

    Akomeza agira ati: 'Ni byinshi cyane nk'urubyiruko rukunda kandi rugakorera muri Africa, eLearning Africa izadufasha mu kongera ubunararibonye kubijyanye na eLearning cyane ko izaba yitabiriwe n'abandi bakora nk'ibyo baturutse kw'isi hose harimo muri Ireland, UK, USA, German n'ahandi, ibi kandi bizadufasha kwigira nk'abanya Africa.'

    eLearning Africa yatangiye mu mwaka wa 2005, icyo gihe yahise ibera muri Addis Ababa mu mwaka wa 2006, ibera Nairobi 2007, Accra 2008, Dakar 2009, Lusaka 2010, Dar Es Salaam 2011, Cotonu 2012, Windhoek 2013, Kampala 2014, Addis Ababa 2015, Cairo 2016, Port Louis 2017, Kigali 2018, Abijan 2019 none igiye kongera kugaruka muri Kigali 2022.

    Mu myaka yose itambutse, abarenga ibihumbi 18,188 bitabiriye iyi nama ya eLearning Africa baturutse mu bihugu bisaga 100 by'isi yose, ariko  80 ku ijana bya Africa inararibonye zigera 3730 zagiye zitanga ibiganiro muri iyi nama kubyerekeranye n'iterambere ry'imyigire yifashishije murandasi.

    Indimi zikoreshwa muri iyi nama ni igifaransa n'icyongereza.

    Iyi nama ikaba ikorwa mu buryo bw'ibiganiro mpaka byo mu matsinda ku ngingo runaka, kimwe no guhanahana ibitekerezo byose bigakorwa hifashishijwe uburyo bwuje udushya butuma abantu babasha gutanga ibitekerezo binoze kandi by'ingirakamaro, abitabiriye iyi nama kandi bahabwa umwanya wo gutanga ubunararibonye bagiriye mubyo bakora bya buri munsi.

    Habaho kandi n'umwanya kubitabiriye wo kumurika udushya bahanze mu birebana n'uburyo bwo kwiga hifashishijwe murandasi, buzwi nka eLearning mu rurimi rw'icyongereza.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Paula Ingabire uri mu bashyitsi bakuru bategerejwe mu nama ya eLaerning Africa muri Kigali Convetion Center

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya nawe ari mu bazitabira inama ya eLearning Africa

    Umuyobozi Mukuru wa Top Skills Hagenimana Daniel uri mu ntiti zizitabira iyi nama


    Reba hepfo Urutonde rwa bamwe mu bitezweho kuzatanga ibiganiro muri iyi nama
















    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117063/kigali-haratangira-inama-ya-elearning-africa-iritabirwa-naba-minisitiri-barimo-uwuburezi-k-117063.html