Blog

  • Kigali: Hagaragajwe ikibazo cy'abamotari batikoza mubazi mu masaha y'ijoro – #rwanda #RwOT

    Icyakora bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko abamotari bakora ijoro batajya bakoresha mubazi kuko ubugenzuzi bwo mu muhanda buba bugenda biguru ntege, bigatuma abamotari bishyiriraho ibiciro bashaka.

    IGIHE imaze igihe ikora ubugenzuzi, aho twabonye ko benshi mu bamotari basaba abagenzi ibiciro biri hejuru y'ibisanzwe bigenwa na mubazi, kandi bamwe mu bo twaganiriye bakaba batarifuje gukoresha mubazi.

    Bamwe mu bagenzi twaganiriye bavuze ko iki ari ikibazo gikomeye, basaba inzego zirimo Polisi kugihagurukira nk'uko bigenda mu gihe cy'umunsi.

    Byiringiro Eugene yagize ati 'Ushaka gukoresha mubazi, byakugora kubona moto yagutwara nijoro, benshi mu bamotari baba bifuza ibiciro biri hejuru kandi dutekereza ko mubazi yaje kugira ngo twese twe guhendwa, yaba mu gihe cy'umunsi cyangwa se nijoro.'

    Mukandori Oliver nawe ukunze gutaha amasaha y'ijoro, yavuze ko gukoresha mubazi ku bamotari bakora ijoro ari imbonekarimwe.

    Ati 'Biba ari amahirwe cyane kubona moto nimugoroba, ikibabaje n'uko abamotari bose baba bishyiriraho ibiciro bishakiye ku buryo wibeshye ngo ugiye gushaka ukoresha mubazi wanaharara.'

    Umumotari utarashatse ko izina rye ritangazwa, we avuga ko banga gukoresha mubazi nijoro kugira ngo babone inyungu iri hejuru.

    Ati 'Urabona ku manywa Polisi iba iri mu muhanda, nta giceri na kimwe umuntu abika ku mufuka ahubwo aba ari kuyihera uwazanye mubazi. Rero iyo natwe tubonye agahenge umuntu ayikuraho kugira ngo abone ko hari n'amafaranga byibuze atahana.'

    Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi.kuko hari abantu bagiye babaha amakuru y'uko hari abamotari batajya bakoresha mubazi mu masaha y'ijoro.

    Yagize ati 'Icyo kibazo turakizi,twagiye tubona abantu batwandikira baduha amakuru, batubwira ko mu masaha yegereye inyuma hari [abamotari] batemera gukoresha mubazi igihe bagiye gutwara abagenzi ku buryo ari n'ikibazo tuzi [kandi] dukurikirana umunsi ku wundi. Mu ngamba dufite harimo kwigisha abamotari ubwabo, tujya tunagirana ibiganiro tubabwira ko bagomba gukoresha mubazi nk'uko amategeko abiteganya.'

    Yakomeje ashishikariza abagenzi kutagenda kuri moto zidacanye mubazi kuko biri mu mutekano wabo ubwabo.

    Hagaragajwe ikibazo cy'abamotari batikoza mubazi mu masaha y'ijoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hagaragajwe-ikibazo-cy-abamotari-batikoza-mubazi-mu-masaha-y-ijoro

  • I Kigali hongeye kuboneka umubare munini w’abanduye #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu 16 banduye Covid-19, abantu 15 muri bo bakaba babonetse i (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/i-kigali-hongeye-kuboneka-umubare-munini-w-abanduye-covid19

  • Clarisse Karasira arakuriwe – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na IGIHE, Karasira yavuze ko aya makuru ari impamo ndetse ko afite ibyishimo n'umugabo we.

    Ati 'Inzozi za benshi bashinga urugo haba harimo kugira abana, gushibuka tukagira abadukomokaho. Nanjye n'umutware wanjye nicyo twifuzaga kandi twasabaga Imana. Bityo kuba Imana yaduhaye impano y'umwana tugiye kwibaruka ni impano iruta izindi zose bityo tukaba twuzuye ibyishimo bitabasha gusobanurwa n'amagambo.'

    Yongeyeho ati 'Bivuze ko tugiye gufata indi nshingano y'icyubahiro yo kurera no kuba ababyeyi muri ubu buzima kandi ntiwabona icyo ubinganya.'

    Yavuze ko we n'umugabo batari bemeza umubare runaka w'abana bateganya kubyara, gusa avuga ko batifuza kubyara abana benshi. Ati 'Twifuza kuzabyara bake tuzabasha kurera, tugaha ubuzima n'uburere byiza bikwiye nk'uko Imana ibidusaba kandi Imana ibidufashijemo.'

    Abanyarwanda batuye muri Amerika baherutse gukorera Karasira n'umugabo we ibirori byo kwitegura umwana (Baby Shower), byakozwe bigizwemo uruhare n'abanyamuryango ba Diaspora ya Maine. Abari ku ruhembe rw'iki gikorwa bari barimo Naomi Lincoln, Divine Irakoze uzwi nka Mama Igor, Honorine Gihozo na Micky Sindayigaya.

    Karasira yabwiye IGIHE ko benshi atari abazi, ati 'Byari ibirori bidasanzwe kuko benshi ntitwari tubazi ariko batweretse urukundo rudasanzwe. Ndifuza ko twakomeza kwerekana ubumwe n'urukundo by'Abanyarwanda batuye muri Maine kuko byaraturenze pe.'

    Uyu muhanzi kandi yavuze ko atigeze agorwa no gutwita ku buryo bitamubujije gukora ibikorwa bya muziki bitandukanye, kandi akaba yiteguye kurera no kuzakomeza gukora umuziki nta nkomyi.

    Karasira azitabira ibitaramo n'amaserukiramuco menshi yatumiwemo muri Amerika. Aritegura gukora igitaramo gikomeye mu mpera z'uyu mwaka, mu gihe afite ibitaramo byo kuzenguruka muri Amerika azakora umwaka utaha.

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali tariki 01 Gicurasi 2021.

    Ubu bukwe bwabo bwitabiriwe n'abantu 20 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Umuhanzikazi Liza Kamikazi wamamaye mu muziki niwe wari 'Marraine' wa Clarisse Karasira.

    Umugabo we Ifashabayo Dejoie yahisemo Umurinzi w'igihango Gasore Serge ko ariwe wamubera 'Parrain'.

    Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza.

    Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubucuti bwabo butangira ubwo. Uko ubucuti bwabo bwarushagaho kwaguka, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by'umuziki n'ibindi.

    Reba indirimbo yitwa 'Angelina' Karasira aheruka gushyira hanze

    Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine muri Amerika baherutse gutungura Karasira n’umugabo we babakorera ibirori bya Baby Shower

    Byari ibyishimo kuri Karasira n’umugabo we

    Basangiye icyo kunywa mu kwishimira intambwe Karasira agiye gutera

    Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie baherutse kurushinga

    Karasira arabura igihe gito ngo abyare

    Amafoto: Pacific Kwizera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/clarisse-karasira-arakuriwe

  • Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali, Maj Gen (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yakiriye-umugaba-mukuru-w-ingabo-za-mali

  • MININFRA yatangaje ko imihanda yose irikubakwa izuzura mbere ya CHOGM #rwanda #RwOT

    Imihanda irimo uwa Sonatubes-Gahanga, irimo kubakwa mu buryo bwa huti huti, ariko iyo unyura ku mpande ubona akazi gasigaye ari kenshi cyane kuburyo ku bw'amaso ya muntu ureba yakeka ko hakibura amezi ari hejuru y'atatu ngo yuzure neza.

    Icyakora Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA), Eng Patricie Uwase, yatangaje ko imihanda icyenda irimo n'uwa Sonatubes-Gahanga (Kicukiro), izaba yarangije gukorwa mbere y'Inama ikomeye ya CHOGM, izabera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Kamena.

    Eng Uwase yabwiye RBA ko mu bikorwa remezo bimaze gutegurwa hari Ikibuga cy'Indege cya Kanombe, kuri ubu ngo gishobora kwakira indege 50 zifite aho zishobora guparika zose icyarimwe.

    Ikindi ngo n'uko imihanda mishya muri Kigali ifite uburebure burenga ibilometero 12 yamaze gukorwa, ndetse n'indi icyenda harimo n'uva kuri Sonatubes ugera ku mugezi w'Akagera (unyuze i Gahanga) irimo kwagurwa.

    Umunyamabanga wa Leta avuga ko umuhanda wa Sonatubes-Gahanga ari umwihariko kuko ufite amahuriro anyura munsi no hejuru ugeze muri Kicukiro-Centre, aho uwifuza kujya mu cyerekezo runaka hari uburyo azajya yinjiramo ahageze.

    Eng Uwase agira ati 'Uwo muhanda uzaba ukoresheje ikoranabuhanga rigezweho, tuzafatanya na Polisi kugira ngo tuyobore Abanyarwanda muri iyi mihanda yaguwe, ibashe kugira akamaro'.

    Mu mwaka wa 2020 ubwo u Rwanda rwatangiraga kwitegura CHOGM, Guverinoma yari yateguye amafaranga angana na miliyari 10 na miliyoni 500, ariko Eng Uwase avuga ko kugeza ubu hamaze gukoreshwa miliyari enye zirenga z'Amafaranga y'u Rwanda.

    CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), ni Inama mpuzamahanga iba buri myaka ibiri ikaba ihuza abakuru b'ibihugu na za Guverinoma 54, byahoze bikoronijwe n'u Bwongereza hamwe n'ibikoresha ururimi rw'Icyongereza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/mininfra-yatangaje-ko-imihanda-yose-irikubakwa-izuzura-mbere-ya-chogm

  • Kumusanganira nishusho yurukundo! Byari iby… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa ba Barack na Michelle Obama bongeye guhura muri Hollywood nk'uko tubikesha ikinyamakuru cya TMZ, bakaba bahuriye ku kibuga cy'indege kizwi nka LAX.

    Bombi Malia na Sacha Obama bakaba bagaragaye ubwo umuto yari aje gutora umukuru. Bikaba byagaragariraga buri umwe ko bari bakumburanye, kandi basazwe n'ibyishimo ubwo umwe yabonaga undi amaso ku maso.

    Ubwo Sacha yabonaga mukuru we, yamufashije kandi gushyira ibyo yari afite mu modoka ubona ko ariko bafite amashyushyu menshi yo kuganira. Mu ukuri ntabwo bizwi igihe bari bamaze batabonana, ariko uko byagaragaraga ni uko bari bakumburanye kandi bishimye.

    Malia ariko akaba na none yaherukaga kunyura ku kibuga cya LAX kuwa 02 Gicurasi 2022.

    Ikinyamakuru kandi cya TMZ kikaba cyabashije kuganiriza aba bakobwa bari mu bakunzwe ku isi, birimo niba baba bishimiye gutura muri California kurusha muri Washington D.C gusa amakuru ntikirabasha kuyashyira hanze.

    Kuri ubu amakuru amaze iminsi acicikana, ni uko Malia ariwe uri kwandika filimi y'uruhererakane inyura kuri Amazon, ya Donald Glover.

    Kuba Sacha yaje gufata ku kibuga cy'indege n'ishusho y'urukundo rwa kivandimwe, ikindi aba bana ubona ko ibyo kwitwara nk'ababaye muri White House, inyubako y'Umukuru w'Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika atari ibintu byabo kuko batabikomeza.

    Sacha yagiye kwakira mukuru we ku kibuga cy’indege

    Malia yaherukaga kunyura ku kibuga cy’indege cya LAX mu ntangiriro za Gicurasi

    Sacha yagiye gutora Mukuru we 

    Barack Obama n’imfura ye Malia Obama

    Cyera Sacha na Malia bakiri bato bari kumwe na se na nyina

    Obama ari kumwe n’abana beObama akunda abakobwa be cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117094/kumusanganira-nishusho-yurukundo-byari-ibyishimo-ubwo-malia-na-sacha-obama-bongeraga-guhur-117094.html

  • Umunyamulenge mu batanira kujya mu Nteko Ishingamategeko ya Amerika #rwanda #RwOT

    Esperance Hope Ikora ahatanye n'abagabo bane ku mwanya wo guhagararira ishyaka ry'abarepubulikani mu nteko ishingamategeko ya leta ya Iowa muri Amerika, akaba akomoka i Mulenge muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo.

    Ikora ufite ubwenegihugu bwa Amerika ati: 'Iwacu ni mu misozi miremire y'i Mulenge'.

    Ubu amaze imyaka irindwi ageze muri Amerika aho yageze ahunze intambara z'iwabo.

    Mu ntara akomokamo ya Kivu y'epfo mu burasirazuba bwa DR Congo hashize imyaka irenga 20 hahora intambara z'imitwe yitwaje intwaro yiyitirira amoko, n'ubu zigikomeje.

    Murisanga

    Yabwiye BBC ati: 'Guhera mfite imyaka umunani nahunze igihugu cyanjye, mba mu ntambara kuva icyo gihe, nkabaho mu gihugu igihe gitoya ngasubira nkahunga, kugeza ubwo nabashije gutuzwa muri Amerika.'

    Kuki yinjiye muri politike?

    Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi bamaze gutuzwa muri Amerika nyuma yo guhunga intambara iwabo, abandi ibihumbi amagana bari mu nkambi mu Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania bategereje guhabwa ubuhungiro mu bihugu nka Amerika.

    Abatujwe muri Amerika benshi bakora imirimo isanzwe yo gushaka imibereho, Hope Ikora umugore ufite umwana umwe ari mu bafite umwihariko binjiye muri politike.

    Ubu arashaka guhagararira ishyaka rye ry'abarepubulikani mu mutwe w'abadepite w'inteko ishingamategeko ya Iowa.

    Ati: 'Nakuze nkunda abantu, nkunda n'ubutabera, ariko nkura ndengana mu gihugu cyanjye kandi ntekereza ko politike yagize uruhare runini muri iryo rengana ryanjye.

    'Rero ngeze hano muri iki gihugu nifuje kwiga kumenya byinshi kuri politike, kandi kumenya politike ni ukuyikora.'

    Esperance Hope for Iowa House 46

    Ikora avuga ko muri Amerika yahasanze ibintu bitari byiza bityo akaba ashaka 'gushyiramo ijwi ryanjye n'imbaraga zanjye ngo mpindure ibyo ntashimye'.

    Ibitekerezo bye yizeye ko bizazana impinduka muri iyi leta atuyemo iruta gato mu bunini intara za Kivu y'epfo n'iya ruguru za DR Congo uzishyize hamwe.

    Ni iki ashaka guhindura?

    Mu kwiyamamaza kwe, Ikora afite intero (slogan) ivuga ngo 'umuryango, uburezi, ubwisanzure n'icyizere'.

    Nubwo muri Amerika yahasanze ubwisanzure buhagije ariko bukeneye gusigasirwa kugira ngo budatakara, nk'uko abivuga.

    Yongeraho ati: 'Hano iwacu (Iowa)… indangagaciro z'umuryango zikeneye kwimakazwa' kuko 'umuryango niwo musingi w'urugo, iyo ibintu byapfuye mu muryango abana bakurana uburere butandukanye…'

    Ikora abwira abagore ko badakwiye 'gupfusha ubusa cyangwa gupfobya ibitekerezo' byabo, kuko 'Imana yabiguhaye ngo bigirire akamaro igihugu cyawe n'ahazaza.'

    Afite amahirwe muri aya matora adasanzwe?

    Ku nshuro ya mbere, uyu mwaka muri Iowa abakandida ku mutwe w'abadepite no muwa sena bazatorwa hashingiwe ku mbibi z'uturere (districts) tw'iyi leta.

    Mu mitwe yombi, abarepubulikani bahasanganywe ubwiganze, kandi bamwe mu basanzwe mu mitwe yombi barimo kwiyamamariza manda nshya.

    Ikora, urimo kwiyamamaza bwa mbere, azahatana mu karere kiswe 'District 46' (reba ikarita yako hano) karimo uduce twa; Grant, Beaver, Grant, Urbandale, na Des Moines aha ari naho atuye.

    Muri ako karere ahatanye n'abagabo bane ku mwanya wo guhagararira ishyaka ry'abarepubulikani — barimo umwe umaze manda eshatu mu nteko ya Iowa.

    Kuri aya matora azaba mu kwezi gutaha tariki 07 Kamena, Ikora avuga ko afite amahirwe yo gutorwa kuko 'yasohotse agakora', akerekana imigambi ye.

    Ati: 'Ntabwo bazampitamo kuko ndi umugore gusa cyangwa bo ngo babahitemo kuko ari abagabo gusa…ndimo gukora kandi nizeye ko ibizavamo ari byiza.'

    @BBC

    The post Umunyamulenge mu batanira kujya mu Nteko Ishingamategeko ya Amerika appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/11/umunyamulenge-mu-batanira-kujya-mu-nteko-ishingamategeko-ya-amerika/

  • Nyamirambo: Hagaragaye umurambo w'umusore bikekwa ko yari umumotari – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022,nibwo uyu murambo wagaragaye mu mukingo mu gace kazwi nka Rwarutabura.

    Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko uyu musore ashobora kuba yari umumotari kuko basanze hafi y'umurambo we hari Casque.

    Byiringiro Innocent yagize ati 'Ni umumotari bishe kuko no hafi ye hari Casque gusa ntituzi niba na moto bayimwibye.'

    Ubuyobozi n'inzego z'umutekano zikorera mu Murenge wa Nyamirambo babwiye IGIHE ko batari bamenya imyirondoro ya Nyakwigendera.

    Polisi n'abakozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB bahise bahagera bajyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ujye gupimwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-hagaragaye-umurambo-w-umusore-bikekwa-ko-yari-umumotari

  • Ngoma:Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira yatorotse asiga yanditse urwandiko rurimo amagambo akomeye #rwanda #RwOT

    Mu nyandiko yanditswe n’uyu mukobwa witwa Furaha Florence Drava tariki 08 Gicurasi 2022, yatangiye ashimira umuryango w’aba babikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be muri iki kigo.

    Ati 'By’umwihariko uburezi nahigiye ndetse n’ibindi byose nahungukiye, ndashimira buri wese bavandimwe banjye mpereye ku muyobozi mukuru w’Intara ndetse n’abandi babikira bose.'

    Yakomeje abiseguraho ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.

    Ati 'Bavandimwe banjye mbasabye kutazirirwa munshikisha kuko ntatakaye ahubwo ngiye kubaho ubundi buzima nk’igitekerezo gishya cyanjemo cyatumye Imana itanyemerera gukomeza ahubwo ikanyereka ubundi buzima n’amateka.'

    Mushimiyimana Beatha uyobora uyu muryango w’Ababikira, yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Station ya Zaza, amenyesha ibura ry’uyu mukobwa ukomoka muri DRC witeguraga kuba umubikira, wabuze mu gitondo cyo ku ya 08 Gicurasi ahagana saa mbiri (08:00′).

    Uyu muyobozi w’aba babikira, yamenyesheje RIB ko bafite impungenge kuko uyu mukobwa Furaha Florence Drava bari bamwakiriye bamuhawe n’ababyeyi be ndetse ko nta telefone yagiraga.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukaba rwahise rutangira gushakisha uyu mukobwa no gukora iperereza ku cyaba cyatumye abura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Mbarushimana Ildephonse, yabwiye RADIOTV10 ko amakuru y’ibura ry’uyu wendaga guhabwa Ububikira bayamenye ariko ko nta birambuye bayafiteho.

    Yagize ati 'Amakuru twarayamenye ariko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.'

    Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’abihayimana zifite uburyo zikora bityo ko amakuru arambuye yatangwa n’ubuyobozi bw’iki kigo cy’abihayimana.

    Furaha Florence Drava wabuze

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Umunye-Congo-wendaga-guhabwa-Ububikira-yatorotse-asiga-yanditse-urwandiko-rurimo-amagambo-akomeye