Blog

  • Umutare Gaby agiye kwirabura umwana we wa Kabiri[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umutare Gaby wamenyekanye mu muziki nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Mesa Kamwe' ari kwitegura umwana we wa kabiri agiye kubyarana n'umugore we Joyce Nzere.

    Mu mafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Umutare Gaby ari mu byishimo ubona ko anyuzwe no gutsinda igitego cy'ubuheta bwe agiye kwibaruka, nyuma y'uko umugore we akuriwe. Ni amafoto abiri abigaragaza neza, cyane ko uyu muhanzi hari indi foto imugaragaza afashe mu kuboko imfura ye, nabwo ubona ko yasazwe n'amarangamutima menshi.

    Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nkwegukane', 'Ntunkangure', 'Urangora', 'Ayo Bavuga', 'Mesa Kamwe', 'Ukunda nde' n'izindi. Ni umwe mu bahanzi bane bashya binjiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 iherutse gusorezwa i Kigali muri 2016.

    Uyu muhanzi yarushinganye n'Umunyarwandakazi witwa Joyce Nzere [Yiga ibijyanye n'icungamutungomuri Kaminuza ya Canberra] usanzwe utuye muri Australia.

    Umutare Gaby yavutse kuwa wa 5 Gicurasi 1990, ni umwe mu baririmbyi bamenyekanye mu myaka itatu ishize [kuko yatangiye kuririmba ku giti cye muri 2014] bakagaragaza imbaraga mu buryo bwihariye.

    Kuwa 26 Gashyantare 2017, UMURYANGO wasohoye inkuru ivuga ku bukwe bw'Umutare na Joyce ndetse ko bagomba kujya gutura muri Australia.Icyo gihe Umutare yabihakanye yivuye inyuma kugeza ubwo umunsi wageze w'ubukwe anafata icyemezo cyo kujya gutura by'iteka muri Australia.

    Abajijwe ku kuba yaba muri Australia, icyo gihe ntiyahakanye cyangwa ngo yemere Ati “Ntawamenya ariko buriya nyine ni muri ibyo bintu navugaga bwo gutegura ubuzima, ndi umuntu wizera uwiteka kuko ariwe uzi aho azajyana..Ndi urubyiruko kandi u Rwanda ruratubohora kuburyo kujya aho ushatse byoroshye ahaa Icyangomba nuko aho njya ngerayo ndi umuntu w'umugabo ntari umuntu w'imbwa uvuga neza igihugu, ugiye neza abanyarwanda bagikunze ndamutse nanagiye nagenda nk'umuntu w'umugabo.”

    Umutare Gaby na Joyce Nzere bashyingiranywe kuwa 16 Nyakanga 2017, umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa The Venue i Kibagabaga, nyuma basezeranywa na Pasiteri wigenga wo mu iterorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi. Nyuma y'iminsi mike, bahise berekeza muri Australia aho Joyce Nzere yari asanzwe aba ari naho bari kugeza ubu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umutare-gaby-agiye-kwirabura-umwana-we-wa-kabiri-amafoto

  • Ibitaro bya Ruhengeri bigiye gukorerwa ubuvugizi buzatuma bitanga serivisi inoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’aba Senateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, ririzeza abagana ibitaro bikuru bya Ruhengeri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibitaro-bya-ruhengeri-bigiye-gukorerwa-ubuvugizi-buzatuma-bitanga-serivisi-inoze

  • Nyagatare: Umuturage yagaragaye yizengurukijeho inzoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, muri Santere ya Matimba hagaragaye umusore wari wizengurukijeho inzoka y’uruziramire agenda mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/nyagatare-umuturage-yagaragaye-yizengurukijeho-inzoka

  • AS Kigali yatsinze Police FC mu mukino ubanza wa 1/2 #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Shabani Hussein Tchabalala gihesheje intsinzi AS Kigali imbere ya Police FC mu mukino ubanza wa 1/2.

    AS Kigali yari yakiriye Police FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2022, ni nyuma y’uko undi mukino wari wabaye ku munsi w’ejo, Rayon Sports yanganyije 0-0.

    Ni umukino watangiranye umuvuduko ubona buri kipe ishaka igitego ndetse agenda arema uburyo ariko kuyabyaza umusaruro bibanza kwanga.

    AS Kigali yabonye amahirwe atandukanye mu minota ya mbere y’umukino harimo ayo Haruna Niyonzima yahushije nyuma yo guhabwa umupira na Lawal ariko yatera mu izamu ukanyura hanze gato yaryo.

    Police FC abasore bayo barimo Twizerimana Onesme na Danny Usengimana bagerageje ariko ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Mbere y’umunota umwe ngo amakipe ajye kuruhuka, AS Kigali yabonye igitego gitsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala, ni nyuma y’ikosa ryari rihanwe na Haruna Niyonzima.

    Ku munota wa 50, AS Kigali yahushije igitego nyuma y’uko Tchabalala yateye mu izamu maze umupira ukanyura imbere yaryo maze Lawal akirambura ariko ntiyabasha kuwusunikiramo.

    Lawal ku munota wa 52 yacomekeye umupira mwiza Haruna Niyonzima aroba Bakame ariko umupira ukubita igiti cy’izamu, Tchabalala asubijemo Bakame arawufata.

    Ku munota 61, Martin Fabrice yahushije igitego nyuma y’umupira yari ahawe na Danny Usengimana ariko ateye mu izamu Fiacre arawufata.

    AS Kigali yahise ikora impinduka havamo Haruna na Ramadhan hinjiramo Gylain na Sarpong.

    Police FC nayo yahise ikora impinduka Sibomana Patrick Papy yasumbuye Aime.

    Izi mpinduka zafashije Police FC kuko uyu musore yayifashije mu gusatira. Ku munota wa 68 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Muhadjiri agiye gushyira mu izamu uca hejuru yaryo.

    Papy ku munota wa 70 yongeye gutanga umupira mwiza ariko Abouba Sibomana ateye mu izamu ukubita umutambiko waryo.

    Casa yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 85, Lawal na Gylain wari winjiye asimbura Haruna maze hajyamo Ndekwe Felix na Mukonya.

    Umukino warangiye ari 1-0. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 18 Gicurasi 2022.

    Wari umukino ubereye ijisho

    Ramadhan ashaka uko acika Zidane

    Bishimira igitego cya Tchabalala

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsinze-police-fc-mu-mukino-ubanza-wa-1-2

  • Protais Mpiranya washakishwaga kubera Jenoside yapfuye mu 2006 #rwanda #RwOT

    Ibiro by'umushinjacyaha w'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) byemeje urupfu rwa Protais Mpiranya, wari ukuriye umutwe w'abarisirikare barinda Perezida Juvenal Habyarimana, washakishijwe igihe kinini kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma y'iperereza rigoye kandi rikomeye, ibiro by'ubushinjacyaha bwa IRMCT biremeza ko Mpiranya yapfuye ku itariki 5 Ukwakira 2006 i Harare muri Zimbabwe.

    Mpiranya ni uwa nyuma mu bari ku isonga bashakishwaga bari barakorewe impapuro zibirego n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho u Rwanda (ICTR), unavugwa kuba yari Umuyobozi Mukuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubu hasigaye abantu batanu gusa batorotse ubutabera batarafatwa bagishakishwa na IRMCT.

    Ku byerekeye iri tangazo ry'uyu munsi, Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT Serge Brammertz yagize ati: 'Kumenya amakuru nyakuri y'uwashakishwaga wa nyuma ukomeye ari we Protais Mpiranya, ni intambwe ikomeye mu bikorwa byacu byo gukomeza guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.'

    Ku bahitanywe n'ibyaha bye, Mpiranya yari uwashakishwaga wari uteye ubwoba kandi wari uzwi nk'uwayoboye umutwe wari ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma ya Jenoside akaba yarabaye mu buyobozi bw'umutwe wa FDLR.

    Serge Brammertz ahamya ko kwemeza urupfu rwe bitanga ihumure n'ubumenyi bw'uko adashobora kongera guteza izindi ngaruka.

    Ati: 'Ibyavuye muri iri perereza kandi birahamya uburyo Umuryango w'Abibumbye ukomeje kudacogora mu gushakisha abakorewe impapuro z'ibirego zirebana n'ibyaha bikomeye cyane. Mu myaka hafi mirongo itatu Jenoside ibaye, ibiro byanjye bikomeje gushakisha abatorotse ubutabera batarafatwa no gukurikirana imanza zacu zisigaye, nk'urubanza rwa Felicien Kabuga, ari nako dufatanya n'inzego z'ubushinjacyaha z'u Rwanda n'ahandi.'

    Yakomeje ashimira  gushimira abafatanyabikorwa bacu ku ruhare runini bagize. Leta y'u Rwanda ikomeje kuba ku isonga mu bashyigikiye ibikorwa bya IRMCT kandi ikaba yaragize uruhare rukomeye muri iri perereza.

    Yashimiye kandi abashinzwe umutekano n'abashinjacyaha kuva mu bihugu nk'u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholandi, Espagne, u Bwongereza, Amerika, Zimbabwe n'ahandi batanze ubufasha.

    Akomeza agira ati: 'Ibiro byanjye kandi birifuza gushimira by'umwihariko umusanzu w' ibimenyetso bishingiye ku bumenyi byatanzwe n'ikigo cyo mu Buholande gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Netherlands Forensic Institute), akaba ari cyo cyakoze isuzuma rya DNA ku bisigazwa bya Mpiranya.

    Nk'uwari ukuriye umutwe wari ushinzwe kurinda umukuru w'igihugu, Mpiranya yakorewe impapuro z'ibirego na ICTR muri 2000, zinashirwa muruhame muri uwo mwaka.

    Yashinjwaga ibirego umunani bya Jenoside, kuba icyitso cy'abakoze Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by' intambara. By'umwihariko, yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abayobozi bakuru batari intagondwa igihe Jenoside yatangiraga barimo Minisitiri w'intebe Agathe Uwilingiyimana, Perezida w'urukiko rurinda ubusugire bw'itegekonshinga, Minisitiri w'ubuhinzi na minisitiri w'itangazamakuru.

    Yashinjwaga kandi ubwicanyi bw'abasirikare icumi b'Ababiligi bari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri icyo gihe.

    Nyuma yo gutangaza ibirego bya ICTR bimushinja, Mpiranya yahungiye muri Zimbabwe mu mpera z'umwaka wa 2002, ari na ho yabaga kugeza apfuye.

    Kuba Mpiranya yari ahari muri Zimbabwe, n'urupfu rwe rwabaye nyuma, byahishwe nkana n'umuryango we ndetse na bagenzi be kugeza ubu.

    Ibiro by'umushinjacyaha wa IRMCT bizashyikiriza icyifuzo abacamanza ba IRMCT mu gihe gikwiye cyo kurangiza urubanza rwa Mpiranya.

    The post Protais Mpiranya washakishwaga kubera Jenoside yapfuye mu 2006 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/12/protais-mpiranya-washakishwaga-kubera-jenoside-yapfuye-mu-2006/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=protais-mpiranya-washakishwaga-kubera-jenoside-yapfuye-mu-2006

  • Central bank maintains key repo rate at 5% #rwanda #RwOT

    John Rwangombwa, the Bank’s Governor, told journalists on Thursday shortly after the Monetary Policy Committee meeting that there was low production in the agriculture season A hence leading to the continued rise in commodity prices.

    The decision to maintain the central bank rate comes in the wake of rising prices of goods and services on the local market with the April inflation rate increasing to 9.9 per cent, well above the central bank’s upper band for 2022.

    Economists had expected the central bank to raise its rate given sustained external inflationary pressures which have been exacerbated by the Russia-Ukraine war—trimming the global supply of wheat and gas.

    In a recent interview with The New Times, Maurice Toroitich, a seasoned banker, said that the current inflation is a result of the challenges in supply chains caused by Covid-19 in the past two years, which were also compounded by the effects of the Russia-Ukraine war.

    'We are likely to see an inflationary environment for a while,' he said.

    Toroitich suggests that a boost in local production would trim imports and help stave off imported inflation.

    'But it takes time to build,' he noted, adding that based on the current events, “we are likely to see sustained inflation for about six to 12 months.'

    Rwangombwa said that the Bank was working with stakeholders to limit the impact of external pressures on Rwanda’s purchasing power. And that, the Monetary Policy Committee will continue to monitor domestic and global economic developments to inform future decisions.

    Source : https://imirasire.com/?Central-bank-maintains-key-repo-rate-at-5

  • Amashyaka 9 yandikiye ONU ayisaba kuyahuriza mu biganiro na Leta y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru Madame Victoire Ingabire Umuhoza Perezida w’Ishyaka DALFA- Umurizi ritaremerwa mu Rwanda,yavuze ko bandikiye Umuryango w’Abibumbye (ONU) bawusaba ko wakotsa igitutu Leta y’u Rwanda,kugirango yemere ibiganiro n’abo batavuga rumwe nayo.

    Victoire Ingabire avuga ko iyi baruwa yashyizweho umukono n’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’amashyirahamwe yigenga adaharanira inyungu.

    Madame Ingabire yakomeje avuga ko u Rwanda arirwo pfundo ry’umutekano muri Afurika y’ibiyaga bigari,ariko ngo ntibumva ukuntu umuryango w’abibumbye utarukangurira gutegura ibiganiro by’amahoro n’abo batavuga rumwe.

    Yagize ati :'Ibihugu byinshi bya hano muri Afurika y’Iburasirazuba byakanguriwe na ONU kuganira ni abi batavuga rumwe,ariko uRwanda bararwirengangije barufata nk’igihugu gifite umutekano,ni muri urwo rwego twandikiye ONU kugirango tuyikebure,yotse igitutu Leta y’u Rwanda natwe tuganire nayo.

    Ishyaka Development And Liberty For All (DALFA)- Umurinzi ryashinzwe na Madame Ingabire Victoire Umuhoza nyuma yo kuva muri FDU- INKINGI yabareye Umuyobozi igihe kinini.

    Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko bigoye cyane uyu mutegarugori kuba yashinga Ishyaka mu Rwanda kuko afite imiziro,yo kuba yarafunzwe igihe kirenze amezi 6,kandi mu mategeko yashyizweho n’urwego RGB kugirango ishyaka ryandikwe kimwe mu by’ingenzi n’uko bamwe mu bayobozi b’ikubitiro bagomba kuba batarahawe igihano cy’igifungo kirenze amezi 6.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amashyaka-9-yandikiye-ONU-ayisaba-kuyahuriza-mu-biganiro-na-Leta-y-u-Rwanda

  • Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse #rwanda #RwOT

    Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yabaga mu kigo cy’Ababikira giherereye mu Kagari ka Ruhembe mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, yabuze nyuma y’uko asize yanditse ibaruwa asezera bagenzi be.

    Furaha Florence Drava wendaga guhabwa ububikira

    Furaha Florence Drava wendaga guhabwa ububikira akaba akomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo tariki 08 Gicurasi 2022 yanditse ibaruwa ashimira umuryango w’ababikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be mu kigo.

    Ati 'By’umwihariko uburezi nahigiye ndetse n’ibindi byose nahungukiye, ndashimira buri wese bavandimwe banjye mpereye ku muyobozi mukuru w’Intara ndetse n’abandi babikira bose.'

    Yakomeje abiseguraho ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.

    Ati 'Bavandimwe banjye mbasabye kutazirirwa munshakisha kuko ntatakaye ahubwo ngiye kubaho ubundi buzima nk’igitekerezo gishya cyanjemo cyatumye Imana itanyemerera gukomeza ahubwo ikanyereka ubundi buzima n’amateka.'

    Kuva ubwo uyu mukobwa ntibongeye kumenya ibye.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mukobwa yabonetse.

    Ati 'Arahari nta kibazo. Yishyikirije RIB ya Kigali niho ari turi kubikurikirana.'

    Mushimiyimana Beatha uyobora uyu muryango w’Ababikira uyu mukobwa yabagamo, yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Station ya Zaza, amenyesha ibura ry’uyu mukobwa, wabuze mu gitondo cyo ku ya 08 Gicurasi, 2022 ahagana saa mbiri 08:00 a.m.

    Uyu muyobozi w’aba babikira, yamenyesheje RIB ko bafite impungenge kuko uyu mukobwa Furaha Florence Drava bari bamwakiriye bamuhawe n’ababyeyi be ndetse ko nta telefone yagiraga.

    Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko cyavuganye n’ubuyobozi bw’Ababikira bitwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uwo cyavugishije ntiyagize byinshi atangaza gusa yavuze ko bamenye inkuru ko uriya mugenzi wabo yabonetse.

    Ati 'Murambabarira, amakuru niba ari mu biganza bya RIB turategereza tumenye uko bigenda. Natwe twamenye ko ahari.'

    Yavuze ko bamaze iminsi bamushakisha ko 'ananiwe' (afite stress) bityo nta byinshi yavuga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Yishyikirije-RIB-ya-Kigali-Irengero-ry-Umunye-Congo-wendaga-guhabwa-Ububikira-bivugwa-ko-yatorotse-agasiga-yanditse

  • Malawi: Batatu bakatiwe gufungwa imyaka 155 buri wese #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagabo batatu bo muri Malawi, buri wese muri bo Urukiko rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka 155, kubera kwica umugabo wari ufite ubumuga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/malawi-batatu-bakatiwe-gufungwa-imyaka-155-buri-wese

  • Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we baritegura kwibaruka imfura yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie batangaje ko bagiye kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, bagaragaza ibyishimo bafite ku kuba bagiye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/umuhanzi-clarisse-karasira-n-umugabo-we-baritegura-kwibaruka-imfura-yabo