Blog

  • Nyuma y'iminsi ikiganiro 'urukiko rw'ubujurire' gihagaze kigiye gusubukurwa n'umunyamakuru Muramira Regis #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo hagiye hanze amafoto y'uyu munyamakuru arimo asinya ari kumwe n'umuyobozi w'iyi Radio akaba n'umuyobozi w'ikiganiro cy'imikino, Sam Karenzi.

    Muramira Regis yakoreye werekeje kuri Fine Fm yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umucyo Radio, Radio1, BTN TV na City Radio yari amazeho imyaka 10.

    Amakuru dukura ku Isimbi n'uko ntagihindutse uyu munyamakuru azatangira gukora kuri uyu wa mbere akaba ari nabwo iki kiganiro kizasubukurwa aho agiye gusimbura Kalisa Bruno Taifa uherutse kujya gutura muri USA n'umuryango we.

    Kuwa 22 Mata nibwo ikiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire' cyaherukaga gutambuka, nyuma iyi Radio yatangaje ko cyabaye gihagaze kubera impamvu zitabaturutseho kizagaruka mu minsi ya vuba, bivugwa ko byatewe n'abanyamakuru bakoraga muri iki kiganiro bari bagiye kugenda barimo Taifa wagiye ndetse na Horaho Axel uteganya kujya muri Amerika nyuma y'ubukwe bwe buzaba muri Kamena 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/nyuma-y-iminsi-ikiganiro-urukiko-rw-ubujurire-gihagaze-kigiye-gusubukurwa-n

  • Ababyeyi bajyanye mu nkiko umwana wabo kubera kutabaha umwuzukuru #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bo muri leta ya Uttarakhand mu majyaruguru y'Ubuhinde bareze umuhungu wabo umwe wenyine bafite kubera ko atarabaha umwuzukuru nyuma y'imyaka itandatu ashatse umugore.

    Sanjeev, w'imyaka 57, na Sadhana Prasad, w'imyaka 61, bavuga ko bakoresheje amafaranga yose bari barizigamiye mu kurera umuhungu wabo, bamurihira ishuri ryo kwiga kuba umupilote ndetse bamukoreshereza n'ibirori by'ubukwe bihenze.

    Barimo gusaba impozamarira ingana n'amadolari y'Amerika hafi 650,000 (angana na miliyoni 670 mu mafaranga y'u Rwanda) mu gihe umwuzukuru yaba atavutse mu gihe kitarenze umwaka umwe.

    Umuhungu wabo n'umugore we bisa nkaho nta cyo barabivugaho ku mugaragaro.

    Iki kirego mu rukiko kidasanzwe cyatanzwe hashingiwe ku “itotezwa mu bitekerezo” abo babyeyi bavuga ko bakorewe.

    Prasad, se w'uwo muhungu, avuga ko yakoresheje amafaranga yose yari yarizigamiye, mu 2006 akohereza umuhungu we muri Amerika kwiga gutwara indege, bikamutwara amadolari y'Amerika 65,000 (miliyoni 67 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Yasubiye mu Buhinde mu mwaka wa 2007, ariko atakaza akazi ke, bituma umuryango we ugomba kumufasha mu buryo bw'amafaranga mu gihe kirenze imyaka ibiri, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru Times of India.

    Shrey Sagar, w'imyaka 35, nyuma yaje kubona akazi k'ubupilote. Ababyeyi be bavuga ko mu 2016 bakoresheje ubukwe bwe na Shubhangi Sinha, ubu ufite imyaka 31, bizeye ko bazabona “umwuzukuru wo gukina na bo” mu gihe cyabo k'ikiruhuko cy'izabukuru.

    Ababyeyi bavuga ko barishye kwiyakira ko mu bukwe kwabereye muri hoteli yo mu cyiciro cy'inyenyeri eshanu, imodoka ihenze y'amadolari y'Amerika 80,000 (miliyoni 82 mu mafaranga y'u Rwanda) n'ikiruhuko cy'ukwezi kwa buki cyo mu mahanga.

    Prasad yagize ati: “Umuhungu wanjye amaze imyaka itandatu ashatse ariko na n'ubu ntibateganya kubyara.

    “Nibura tubaye dufite umwuzukuru wo kumara igihe turi kumwe na we, akababaro kacu kazihanganirwa”.

    AK Srivastava, umunyamategeko ubunganira, yabwiye ikinyamakuru The National ko abo yunganira basabye ayo mafaranga “kubera ubugome bakorewe mu mutwe”.

    Yagize ati: “Ni inzozi kuri buri mubyeyi kugira umwuzukuru. Bari bamaze igihe kirekire bategereke kugira umwuzukuru”.

    Ikirego cy'abo babyeyi, cyatanzwe mu rukiko rwo mu mujyi wa Haridwar, cyitezwe kuburanishwa mu rukiko ku itariki ya 17 y'uku kwezi kwa gatanu. Umuhungu wabo n'umugore we basa nkaho nta cyo barabitangazaho ku mugaragaro.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ababyeyi-bajyanye-mu-nkiko-umwana-wabo-kubera-kutabaha-umwuzukuru

  • Igiswahili cyagaragajwe nk'izingiro mu itumanaho rikwiye Umugabane wa Afurika – #rwanda #RwOT

    Kwemezwa kw'Igiswahili bivuze ko kizahabwa umwihariko ndetse imikoreshereze yacyo ikimakazwa haba mu mashuri, mu bucuruzi no mu bindi bikorwa muri Afurika.

    Mu ntego Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ufite n'uko mu 2023 muri Nyakanga, Igiswahili kizaba cyatangiye gukoreshwa mu bihugu byose yaba ibyo mu Majyaruguru ya Afurika, Amajyepfo, Uburasirazuba, Uburengerazuba na Afurika yo Hagati.

    Mu 2019 abagize Ishami rya AU rishinzwe Guteza imbere Indimi, ACALAN, bahuriye muri Tanzania bagamije gushaka uko hatezwa imbere indimi Nyafurika bibanda cyane ku Giswahili nk'ururimi rw'itumanaho ryagutse muri Afurika.

    Icyo gihe hemejwe ko hazashyirwaho itsinda rizashishikariza abayobozi ba Afurika mu kubishyira mu bikorwa.

    Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Rwanda abahagarariye ibihugu byabo muri Afurika bagambiriye kwiga uko hashyirwa mu bikorwa gahunda yo gukoresha Igiswahili nk'ururimi rwa AU n'urw'itumanaho ryagutse muri Afurika.

    Iyi nama y'iminsi ibiri yateguwe na ACALAN ku bufatanye n'Inteko y'Umuco, yari ifite intego yo kureba uko imyanzuro yafatiwe muri Tanzania mu 2019 yatangira gushyirwa mu bikorwa muri Afurika yose, gushyiraho Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana, kugenzura no gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe.

    Yanarebye ku gushiraho Komite ishinzwe gukusanya inkunga n'ibindi by'ingenzi bikenewe mu guteza imbere Igiswahili.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ACALAN, Dr Lang Fafa Dampha, yavuze ko Igiswahili arirwo rurimi rwatowe rwo guhuriraho nk'Abanyafurika bityo buri wese akwiye kubigiramo uruhare ngo ibyo bigerweho.

    Yagize ati 'Hakenewe imbaraga nyinshi ngo tubigereho n'uruhare rwa buri wese, inkunga zacu ziva mu bafatanyabikorwa bacu aribyo bihugu by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.'

    Yakomeje avuga ko hagiye gushyirwaho Itsinda rishinzwe gukurikirana by'umwihariko uko inkunga zo gushyigikira iyi gahunda zakusanywa ndetse anashima bimwe mu bihugu bikomeje gushyiramo imbaraga mu guteza imbere igiswahili.

    Impuguke mu Ndimi, Prof Pacifique Malonga, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gutangira gufata ingamba kugira ngo ururimi ruzamukire rimwe.

    Yasabye ko mu Rwanda hashyirwaho urwego rushinzwe iterambere n'imikoreshereze y'Igiswahili bizoroshya mu kugiteza imbere mu gihugu.

    Yakomeje avuga ko hashyirwaho ingengo y'imari yo guteza imbere Igiswahili ndetse hagashyirwaho n'abarimu b'inzobere bo kucyigisha.

    U Rwanda nka kimwe mu bihugu byemeje kandi bishyigikiye iyi gahunda na rwo rwafashe ingamba zizarufasha kugira ngo umwaka utaha Igiswahili kizabe cyamaze gushinga imizi mu gihugu cyose.

    Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze Abanyarwanda bafite inyungu nyinshi mu kumenya Igiswahili.

    Yagize ati 'Ni byiza ko Abanyarwanda bakwiye kumenya uru rurimi mu rwego rwo kunoza neza imihahirane hagati yabo n'ibindi bihugu no koroshya itumanaho ndetse bakarumenya kugira ngo bateze imbere ibyabo nk'abagize Afurika.'

    Yavuze ko nyuma ko kwemeza Igiswahili nk'ururimi rw'ubutegetsi mu Rwanda hari gushyirwa imbaraga mu kucyigisha mu mashuri, abakozi kuko ari rwo ruzifashishwa mu kazi.

    Bimwe mu bihugu byari bisanzwe bikoresha Igiswahili byiyemeje gushyiramo imbaraga no gutanga umusanzu ngo n'ibindi biyoboke.

    Umushakashatsi akaba n'Umwanditsi muri Kaminuza ya Mwalimu Julius Nyerere muri Tanzania, Prof Aldin Kai Mutembei, yavuze ko kuba Igiswahili cyatangira gukoreshwa mu bihugu kidasanzwemo bisaba ubushake n'umurava.

    Yagize ati 'Tanzania nk'igihugu gikoresha Igiswahili twiyemeje gushyigikira iyi gahunda kuko dufite abantu benshi dushobora kohereza hanze kwigisha ndetse tukakira n'abandi baba bashaka kwiga.'

    Mu gushyigikira iyi gahunda Tanzania imaze gutanga ibihumbi 250$ muri ACALAN.

    Igiswahili ni rumwe mu ndimi zikoreshwa cyane ku Isi, aho abasaga miliyoni 200 bo mu bihugu bitandukanye baruvuga.

    Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko u Rwanda ruri gukaza ingamba zo guteza imbere Igiswahili

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ACALAN, Dr Lang Fafa Dampha, yasabye Abanyafurika bose gushyiramo imbaraga mu guteza imbere Igiswahili

    Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bya Afurika bitandukanye

    Impuguke mu Ndimi, Prof Pacifique Malonga, yasabye ko hashyirwamo imbaraga mu kwigisha Igiswahili mu Rwanda

    Nyuma y’iyi nama hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiswahili-cyagaragajwe-nk-izingiro-mu-itumanaho-rikwiye-umugabane-wa-afurika

  • Nyamirambo: Akabari ka Bauhaus kafashwe n'inkongi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    IGIHE yamenye ko aka kabari katangiye gushya mu masaha ya Saa kumi n'ebyiri, bikavugwa ko umuriro waturutse hejuru mu gisenge ugenda usatira ibindi bice.

    Ishami rya Polisi y'u Rwanda risanzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira kurwana no kugabanya ibyago by'uko hari ibyakwangirika. Ntabwo icyateye inkongi muri aka kabari kiramenyekana kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru

    Bauhaus ni akabari kazwi cyane kubera igisope gikunzwe kagira, kakamenyekana kandi ku nyama zizimya ipfa ari nayo mpamvu kari mu tubari dukunzwe i Nyamirambo, cyane cyane muri weekend.

    Bivugwa ko umuriro waturutse mu gisenge cy’aka kabari

    Polisi yagobotse izimya uyu muriro

    Ikirere cyari cyuzuyemo umwotsi nyuma y’uko aka kabari gafashwe n’inkongi y’umuriro

    Bauhaus ni akabari kazwiho kugira igisope gikurura abakiri bato n’abakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-akabari-ka-bauhaus-kafashwe-n-inkongi-amafoto

  • Protais Mpiranya washakishwaga ku byaha bya Jenoside yarapfuye – #rwanda #RwOT

    IRMCT yemeje ko Mpiranya yapfuye tariki 5 Ukwakira 2006 i Harare muri Zimbabwe.

    Protais Mpiranya wahoze akuriye ingabo zarindaga Perezida mu gihe cya Jenoside, ni umwe mu bashakishwaga bari barakorewe impapuro z'ibirego n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho u Rwanda (ICTR), ku ruhare rwe muri Jenoside.

    Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yavuze ko kumenya amakuru y'urupfu rwa Mpiranya ari intambwe ikomeye.

    Ati 'Kumenya amakuru nyakuri y'uwashakishwaga wa nyuma ukomeye Protais Mpiranya, ni intambwe ikomeye mu bikorwa byacu byo gukomeza guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.'

    Yakomeje agira ati 'Ku bahitanywe n'ibyaha bye, Mpiranya yari uwashakishwaga uteye ubwoba kandi wari uzwi nk'uwayoboye umutwe wari ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma ya Jenoside akaba yarabaye mu buyobozi bw'Umutwe wa FDLR. Kwemeza urupfu rwe bitanga ihumure no kumva ko adashobora kongera guteza izindi ngaruka.'

    IRMCT yatangaje ko kumenya amakuru y'urupfu rwa Mpiranya byaturutse ku iperereza ryakorewe ku magufa ye byatanzwe n'Ikigo cyo mu Buholandi gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Netherlands Forensic Institute).

    Serge Brammertz yavuze ko batazahwema gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka n'icyo cyaha ndengakamere.

    Ati 'Ibyavuye muri iri perereza kandi birahamya uburyo Umuryango w'Abibumbye ukomeje kudacogora mu gushakisha abakorewe impapuro z'ibirego zirebana n'ibyaha bikomeye cyane.”

    “Mu myaka hafi mirongo itatu Jenoside ibaye, ibiro byanjye bikomeje gushakisha abatorotse ubutabera batarafatwa no gukurikirana imanza zacu zisigaye, nk'urubanza rwa Felicien Kabuga, ari nako dufatanya n'inzego z'ubushinjacyaha z'u Rwanda n'ahandi.'

    Nk'uwari ukuriye umutwe wari ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu, Mpiranya yakorewe impapuro z'ibirego na ICTR mu 2000, zinashyirwa mu ruhame muri uwo mwaka.

    Yashinjwaga ibirego umunani bya Jenoside, kuba icyitso cy'abakoze Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by' intambara.

    By'umwihariko, yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abayobozi bakuru batari intagondwa igihe Jenoside yatangiraga barimo Minisitiri w'intebe Agathe Uwilingiyimana, Perezida w'urukiko rurinda ubusugire bw'itegekonshinga, Minisitiri w'ubuhinzi na minisitiri w'itangazamakuru.

    Yashinjwaga kandi ubwicanyi bw'abasirikare icumi b'Ababiligi bari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri icyo gihe.

    Nyuma yo gutangaza ibirego bya ICTR bimushinja, Mpiranya yahungiye muri Zimbabwe mu mpera z'umwaka wa 2002, ari naho yabaga kugeza apfuye.

    IRMCT ivuga ko kuba Mpiranya yari muri Zimbabwe, n'urupfu rwe rwabaye nyuma, byahishwe nkana n'umuryango we ndetse na bagenzi be.

    Mpiranya abaye uwa kabiri mu minsi ya vuba bimenyekanye ko amaze igihe apfuye mu gihe yashakishwaga na IRMCT ku byaha bya Jenoside. Muri Gicurasi 2020 nabwo yatangaje ko Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w'Ingabo muri Guverinoma y'Abatabazi, wapfuye muri Kanama 2000 muri Congo aho yari yarahungiye.

    Imva ya Mpiranya Protais yabonetse muri Zimbabwe, bigaragara ko yari yarahinduye amazina akitwa Sambao Ndume


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/protais-mpiranya-washakishwaga-ku-byaha-bya-jenoside-yarapfuye

  • Academy ya PSG mu Rwanda yisanze mu itsinda r… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 20 kugera 25 Gicurasi uyu mwaka, mu gihugu cy’Ubufaransa hazabera imikino y’igikombe cy’Isi gitegurwa na PSG aho amarerero aba mu bice bitandukanye by’Isi yitabira iyi mikino.

    Iyi mikino iba ngarukamwaka, kuri iyi nshuro u Rwanda narwo ruzayitabira nyuma y'aho PSG ifunguye iri Rerero mu mpera z’umwaka ushize. Kuri uyu wa kane mu gihugu cy’Ubufaransa, nibwo habaye tombora y’uko amakipe azahura mu mikino y’amatsinda.

    Mu batarengeje imyaka 11 mu bahungu, u Rwanda rwisanze mu itsinda C ruri kumwe na Qatar, Korea na USA west. Mu batarengeje imyaka 13 nabwo mu bahungu, u Rwanda ruri mu itsinda E ruri kumwe na Qatar USA west Korea n’Ubufaransa.

    u Rwanda rwisanze mu itsinda C mu batarengeje imyaka11

    Biteganyijwe ko iki gikombe cy’Isi kigiye kuba ku nshuro ya 6 kizitabirwa n’ibihugu 10, amakipe 38 ndetse n’ibyiciro 4, n’abana basaga 400. U Rwanda ntabwo ruzohereza abakinnyi b’abakobwa ahubwo biteganyijwe ko umwana utaha bashobora kuzitabira, mu gihe bazaba bamaze kumenyerana no kujya ku rwego rushimishije.

    U Rwanda rwisanze mu itsinda E mu batarengeje imyaka 13

    Ramos ubwo aheruka mu Rwanda yaganiriye na bamwe mu bana baba muri iri shuri

    Akademi ya PSG mu Rwanda ibamo abana basaga 170

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117134/academy-ya-psg-mu-rwanda-yisanze-mu-itsinda-rimwe-nubufaransa-mu-mikino-yigikombe-cyisi-ki-117134.html

  • Breaking news: Nizigiyimana Karim Mackenzie y… – #rwanda #RwOT

    Ubwo imikino y’igikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri mu 2019 yarangiraga, Nizigiyimana Karim Mackenzie wari wagaragaye muri iyi mikino yahise asezera mu ikipe y’igihugu y’Uburundi. Kuva icyo gihe, Uburundi bwakinaga budafite uyu musore kugera aho bibaye ngombwa ko ikipe y’igihugu y’Uburundi yongera kumwitabaza.

    Karim Mackenzie yari yarasezeye mu ikipe y’igihugu y’Uburundi mu 2019

    Mu rwandiko Inyarwanda yaguyeho, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi FFB ryandikiye ikipe ya Rayon Sports risaba ko baha uruhushya uyu mukinnyi, kubera imikino igihugu cyamwonkeje kigiye gukina.

    Uburundi bufite imikino ibiri yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizabera muri muri Cote D’Ivoire mu 2023, aho tariki 4 Kamena bazakina na Namibia muri Afurika y’Epfo naho tariki 8 bakine na Cameroun muri Tanzania.

    Mackenzie yabaye Kapiteni w’Uburundi mu bihe bitandukanye

    Mackenzie wanyuze mu makipe nka APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda, yatangiye gukinira Uburundi mu 2007 aho yasezeye amaze kubakinira imikino 42.

    Mackenzie ni umwe mu bakinnyi bamaze gukina iminota myinshi muri Rayon SportsIshyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi yasabye Rayon Sports ko babaha Nizigiyimana Karim Mackenzie

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117132/breaking-news-nizigiyimana-karim-mackenzie-yagaruwe-mu-ikipe-yigihugu-yu-burundi-117132.html

  • Perezida Kagame yakiriye Umuryango BPN Rwanda ufasha ba rwiyemezamirimo – #rwanda #RwOT

    Uyu Muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, kuri ubu ukaba uri kwishimira isabukuru y'imyaka 10 umaze ukorera mu Rwanda. Ni Umuryango ukomoka mu Busuwisi, ukaba ufite intego nyamukuru zo gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n'iciriritse, igaragaza amahirwe yo kwaguka mu bihe biri imbere.

    Buri mwaka, uyu Muryango ushyigikira imishinga itari munsi ya 20, igahabwa ubufasha burimo amahugurwa atuma ba rwiyemezamirimo bagira ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa mu buryo burambye. Buri mushinga ugenerwa umutoza wihariye uwukurikirana mu buryo buhoraho.

    Ku rundi ruhande, aba ba rwiyemezamirimo bahabwa ubundi bufasha burimo inguzanyo zo kugura ibikoresho bikenewe kugira ngo ibikorwa by'ubucuruzi bishoboke.

    Mu Rwanda, uyu Muryango umaze gukorana na ba rwiyemezamirimo hafi 300 bakora mu nzego zirenga 20.

    Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Alice Nkulikiyinka, ni umwe mu bari bagize itsinda ryakiriwe na Perezida Kagame. Nkulikiyinka yabaye Umuyobozi w'imishinga mu bigo bikomeye mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Asia, mbere yo kwimukira mu Rwanda n'umuryango we, ari nabwo yatangiraga kuyobora BPN Rwanda.

    BPN ifite ibyicaro mu bindi bihugu birimo Kyrgyzstan, Nicaragua, Mongolia na Georgia.

    Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'Umuryango BPN Rwanda ufasha ba rwiyemezamirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umuryango-bpn-rwanda-ufasha-ba-rwiyemezamirimo

  • Breaking News: Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yongeye guterwa ipine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA yamaze kwegeza imbere shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda kubera imyiteguro y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.

    Umunsi wa 29 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere niwo wimuwe ukurwa tariki ya 25 Gicurasi 2022, yimurirwa tariki ya 11 Kamena 2022. Si uyu munsi wimuwe gusa, dore ko bimuye n'umunsi wa 30 wari uteganyijwe tariki ya 29 Gicurasi ushyirwa tariki ya 14 Kamena 2022.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-shampiyona-yikiciro-cya-mbere-mu-rwanda-yongeye-guterwa-ipine/