Blog

  • AMERICA yaburiye ibitero by'ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by'abiyahuzi bishobora gutera umugi wa Goma mu burasirazuba bwa DRC , igice kiri kuvugwamo imirwano y'abitwaje intwaro muri aya mezi.

    Amakuru mashya ku mutekano muri iki gihugu n'uko amabasade ya America ikorera ikinshasa yatangaje ko hari ibyago by'ibitero by'abiyahuzi biri gutegurwa, bikajyana n'imirwano no gushimuta mu mujyi wa Goma uherereye muri kivu y'amajyaruguru.

    Urwego rwa ambasade rushinzwe umutekano muri DRC rwavuze ko hari ibyago by'igitero gishobora kwibasira abaturiye uyu mugi wa Goma.

    Bakomeza bashishikariza abaturage kuba maso, kwirita kujya mu kivunge cyangwa imyigaragambyo n'ibirori no kwitondera abitwara nka bamukerarugendo babakikije.

    Banaburiye abaturage ba America guhagarika ingendo ziberekeza mu mugi wa Goma kubera ubwicanyi buri kuhategurwa n'ibitero by'abiyahuzi.

    kuwa 8 Mata 2022, abantu batanatu barishwe mu gitero cya bombe cyaturikiye ku birindiro by'igisirikare biri ahitwa Katindo mu mugi wa Goma rwagati, kandi hakomeje gutangazwa ibindi byaha byibasira inyoko muntu rusange.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/america-yaburiye-ibitero-by-ibyihebe-mu-burasirazuba-bwa-congo

  • Maj Claver Karangwa ukekwaho ibyaha bya Jenoside yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwa Leta y'u Buholandi bwatangaje ko bwataye muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa, wahoze mu Ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi akaba akekwaho kuyigiramo uruhare.

    Maj Karangwa w'imyaka 65 wari wihishe muri icyo gihugu kuva mu 1998, yafashwe na Polisi y'Igihugu cy'u Buholandi tariki 11 Gicurasi 2022, aho yasanzwe ahitwa Ermelo.

     Uyu wahose mu ngabo za leta yateguye ikanashyira mu bikorw Jenoside, yabaga mu Buholandi kuva mu 1998.

    U Rwanda rwari yaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi aho akekwaho uruhare muri Jenoside binyuze mu bitero karundura byo kurimbura Abatutsi mu mujyi wa Kigali no muri Paruwasi ya Mugina mu Karere ka Kamonyi.

    Mu 1994, Maj Karangwa yari umusirikare mukuru [ofisiye] muri Gendarmerie.

    Bivugwa ko abatutsi bagera ku 30.000 biciwe muri paruwasi ya Mugina.

    Meya wayoboraga Mugina, wagerageje guttabara abatutsi bari bahungiye ayo yyoboraga yishwe n'abasirikare ba Habyarimana

    Ubu bwicanyi bwabaye ku matariki 21-26 Mata 1994.

    Abarokoye I Mugina bavuga ko tariki 25 Mata 1994, ifatwa nk'iherezo ry'Abatutsi muri aka gace.

    The post Maj Claver Karangwa ukekwaho ibyaha bya Jenoside yatawe muri yombi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/13/maj-claver-karangwa-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yatawe-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=maj-claver-karangwa-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yatawe-muri-yombi

  • Kamonyi-Rukoma: Urubyiruko ruri ku Rugerero ruri gukora ibikorwa byivugira(amafoto) #rwanda #RwOT

    Tariki ya 13 Werurwe 2022 nibwo urubyiruko rw'Abahungu n'Abakobwa barangije amashuri yisumbuye mu Karere ka kamonyi kimwe n'ahandi mu Gihugu batangiye ibikorwa by'urugerero. Ni ibikorwa bakora bigamije ahanini kuzana impinduka nziza mu mibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange. Urugerero rwo mu Murenge wa Rukoma ubwo twabasuraga twasanze inzu y'Ibiro by'Umudugudu izaba irimo n'irerero biri hafi kuzura. Hari n'ibindi bikorwa bitandukanye mu gihe gito bamaze ku Rugerero.

    Bimwe mu bikorwa uru rubyiruko rw'Abahungu n'Abakobwa bamaze kugeraho birimo; Inzu irimo ibiro by'Umudugudu wa Tunza, izaba kandi irimo Irerero. Bari kuzamura igikoni ndetse n'ubwiherero bufite imiryango ine. Bubakiye abaturage uturima tw'Igikoni, bahanze ndetse batunganya imihanda y'imigenderano, bakoze Imirwanyasuri n'ibindi. Twanamenye kandi ko izi Ntore mu bindi byinshi zimaze gukora, zigishije imiryango yabanaga itarasezeranye igafata icyemezo igasezerwanywa.

    Dore amafoto agaragaza bimwe mu bimaze gukorwa;

    Aho uru rubyiruko ruri, usanga bakorana umwete.
    Urwo ni rumwe muri uru rubyiruko ku nyubako.

    Aho bashyize amatafari ya rukarakara, barimo kuyahakura bajya kubaka igikoni n'ubwiherero.
    Uwo ugenda w'umupira w'umuhondo ni gitifu wUmurenge twasanze ari kumwe n'abari ku rugerero.
    Uvuye ku nzu izaba ibiro by'Umudugudu n'irerero, ukurikiza ho igikoni kiri kuzamurwa, hagataho ubwiherero bw'imiryango4.
    Ibikorwa byo gupavoma nabyo nibwo babyikorera.
    Imboga zirakuze mu karima k'igikoni bubatse.
    Akarima k'igikoni bubakiye umuturage.
    Bakoze imirwanyasuri mu baturage.

    Ntibatanzwe gukora imihanda y'imigenderano.
    Bahinze imboga mu murima mugari kurusha akarima k'igikoni.

    Ku rugerero nta nzara kuko bafite uko bapanze gahunda zo kwegerana n'ameza.

    Soma hano inkuru y'igihe hatangizwaga Urugerero;Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu babyeyi baherekeje abana babo, babafasha mu bikorwa bitangira Urugerero

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-urubyiruko-ruri-ku-rugerero-ruri-gukora-ibikorwa-byivugiraamafoto/

  • Musanze: Bakomeje imirimo yo kwitegura abazitabira CHOGM #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byifashe hirya no hino mu gihugu, imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena 2022 irarimbanyije, aho no mu Karere (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-bakomeje-imirimo-yo-kwitegura-abazitabira-chogm

  • Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Tanzania #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, wamujyaniye ubutumwa bwa Mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame.

    Perezida Samia yakiriye Minisitiri Biruta mu biro bye biherereye i Dar es Salaam, kuri uyu wa Gatanu Tariki 13 Gicurasi 2022.

    Ntihatangajwe ibikubiye muri ubu butumwa, Minisitiri Dr Biruta yajyanye muri Tanzania aherekejwe n'abarimo Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Gen. Maj. Charles Karamba n'abandi.

    Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda mu mwaka wa 2021.

    Icyo gihe ibihugu byombo byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati  y'ibihugu byombi arimo agenga urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu.

    The post Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Tanzania appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/13/perezida-kagame-yoherereje-ubutumwa-mugenzi-we-wa-tanzania/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yoherereje-ubutumwa-mugenzi-we-wa-tanzania

  • DRC : Perezida Félix Tshisekedi arashaka kurandura burundu udutsiko duhungabanya umutekano #rwanda #RwOT

    Umukuru w'igihugu cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, yaraye atangije amahugurwa ya gisirikare agamije kwigisha imyitwarire n'imigenzereze iranga umusirikare nyawe.

    Perezidansi yatangaje ko yafashe ikemezo kihuta cyo guhugura amatsinda ya gisirikare mu gihugu kubera imyitrwarire ihabanye n'umwuga ikunze kuranga bamwe mubasirikare b'igihugu.

    Atangiza aya mahugurwa adasnzwe, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko igihe ari iki ngo bashyire akadomo ku bikorwa bitiza umurindi ubwicanyi n'ubuhotozi bwibasira abaturage bacu.

    Tshisekedi yakomeje yamagana imigirire yise idahwitse y'ingabo ze FARDC zikihuza n'imitwe yitwaje intwaro itemewe, bakarwanya indi mitwe nayo itemewe nko M23

    Akomeza avuga ko kwitwara muri ubwo buryo ntaho bitaniye no kuzimya umuriro umenamo amavuta!

    Félix Tshisekedi avuze ibi nyuma y'iminsi ine gusa imitwe igera kuri ine yiyemeje gushyira intwaro hasi ikihuza n'igisirikare cya FARDC , amasezerano yasinyiwe muri kivu y'amajyaruguru.

    Perezida wa Congo akomeje kugaragaza imbara mu kubaka kinyamwuga igisirikare cye FARDC, kandi birasa naho atiteguye gutezuka kuri iyi ntego.

    Ubwe yivugiye ko mu mateka ya RDC igisirikare kitigeze kibona ubushobozi nk'ubwo gihabwa ubu, bityo rero ngo n'umusaruro ugomba kugaragarira buri wese.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/drc-perezida-felix-tshisekedi-ararandura-burundu-udutsiko-duhungabanya

  • Hari abarangije kubona inyungu kuri CHOGM – Minisitiri Gatabazi – #rwanda #RwOT

    Muri iki kiganiro cyatambukaga kuri Twitter mu buryo bwo guhanahana ijambo [Twitter Space], hanasobanuwe amahirwe n'inyungu abaturage bazagirira mu kuba u Rwanda ruzakira Inama Nkuru ya Commonwealth izwi nka CHOGM.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe ngo rwakire iyi nama ya CHOGM kuko rwari rwiteguye kandi rufite ubushobozi bwo kuyakira cyane ko hari n'izindi nini rwagiye rwakira mu bihe bitandukanye.

    Ati 'Bimaze iminsi bigaragara ko u Rwanda rufite uburyo bwo kwakira inama nini, zihuriramo abantu benshi, zagiye ziba mu bihe bitandukanye, tukaba turi abantu bafite agaciro n'ubushobozi bwo kwakira iyo nama.'

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko inyungu zo kwakira CHOGM ziruta kure cyane izo abantu bashobora gutekereza kuko kuri ubu hari n'abatangiye kuzibona kandi inama ikibura ibyumweru ngo itangire.

    Ati 'Ubu usibye n'inama izaba mu kwa Gatandatu, ubu ufite icyo avana kuri CHOGM hari abarangije kukibona, iyo mihanda ikorwa iratanga akazi, abagemura ibikoresho by'ubwubatsi, abagemura ibikenerwa hariya bose barabona akazi.'

    'Abakora mu bijyanye no kwakira abantu kandi nabo ubu hari abashyitsi batangiye kuza mu bijyanye no gutegura n'ibindi , bazakira abashyitsi baturuka hirya no hino ku Isi, amahoteli yacu azabacumbikira kandi bakire n'abayobozi banyuranye mu gihe iyi nama izamara. Buriya no kwakira abayobozi bakomeye ku rwego nka ruriya, aho baraye baha hongeye agaciro.'

    Minisitiri Gatabazi avuga kandi ko kugira abantu bagera ku bihumbi bitanu baturutse hirya no hino ku Isi bakinjira mu gihugu, bidasobanura gusa kwinjiza amafaranga mu bijyanye n'amacumbi n'amafaranga akoreshwa, ahubwo bigira izindi nyungu ziva mu bucuruzi cyangwa n'amasezerano atandukanye.

    N'i Bweyeye CHOGM izagerayo

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko muri iyi nama haba inama zihuza abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bikaba byavamo imikoranire y'ahazaza. Ni ibintu asobanura ko bifite inyungu z'igihe kirekire.

    Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko iyi nama itazagera muri Kigali gusa kuko n'umuturage w'i Bweyeye azagerwaho n'iyi nama.

    Ati 'Abaturage rero b'Abanyarwanda bari mu ntara bafite ibyo bejeje, bizaza mu Mujyi wa Kigali bohereza mu mahoteli, bafite ubworozi, ari inyama n'amata bishobora kuzaza bikagaburirwa muri za hoteli, bafite ibintu bacuruza by'ubukorikori bikazaza hano i Kigali bigatangwamo impano cyangwa bikagurwa.'

    Yakomeje agira ati 'Hari ibintu byinshi burya umuturage yungukira muri izi nama bitagombye no kumusanga hariya atuye hirya no hino ariko ibyo yohereje ku isoko iyo biguzwe, amafaranga nawe aba amugezeho.'

    Umwanya wo kwerekana isura nziza y'u Rwanda

    Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald yavuze ko iyi nama izaba umwanya wo kuba abazitabira bazabasha kwibonera n'amaso yabo u Rwanda babonaga mu binyamakuru no muri za raporo zirimo iziruvuga nabi cyangwa abarushinja kuniga ubwisanzure.

    Mutuyeyezu yavuze ko nk'abanyamakuru bazaza muri CHOGM, bazazanwa n'ingingo zitandukanye ariko hari n'abazareba n'andi makuru arimo n'ajyanye n'amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana n'u Bwongereza ku bijyanye no kwakira abimukira.

    Ati 'Kuba rero haba igikorwa kiremereye, gihuruza amahanga, ibitangazamakuru […] ntekereza ko ari amahirwe akomeye cyane azatuma u Rwanda rugaragaza isura yarwo ya nyayo kandi ni na nziza cyane, bikaba byatanga n'umusaruro wunganira uwo Visit Rwanda imaze iminsi iri gutanga.'

    Yakomeje agira ati 'Iyi nama yagombaga kuba mu 2018, iyo ntera irimo ni ndende ku buryo bizanazana n'abanyamakuru benshi kurusha abari kuza mu 2020, ubwo rero ni amahirwe akomeye, ahubwo Abanyarwanda bitegure kuyabyaza umusaruro, abafite ibikorwa amahanga yabona bikurura n'abakerarugendo bazigaragaze ntibazapfushe ubusa ayo mahirwe.'

    Iby'ibanze kuri CHOGM

    CHOGM 2022 izaba hagati ya tariki 20-26 Kamena 2022, u Rwanda rukaba rwaremejwe nk'igihugu kigomba kwakira iyi nama mu 2018.

    Yagombaga kuba muri Kamena 2020, iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19, cyanatumye isubikwa bwa kabiri mu 2021.

    Biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre naho izindi zigende zibera yaba muri Kigali Conference & Exhibition Village, Marriot Hotel na Serena Hotel.

    Nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba Umuyobozi wa Commonwealth mu gihe cy'imyaka ibiri ikurikira.

    Byitezwe ko nibura abantu basaga 6000 bazaba bari i Kigali baturutse mu mahanga, ku buryo bazakenera aho kurara, amafunguro, gusura ibice bitandukanye by'igihugu n'ibindi.

    Uretse inama izahuza abakuru b'ibihugu, indi nama ikomeye ni izahuza abacuruzi, hazaba kandi inama ihuza urubyiruko, abagore, ihuza abayobora imiryango itari iya leta, ihuza abanyabugeni n'abahanzi ndetse hateganyijwe n'umwanya w'imikino n'imyidagaduro.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko aba mbere batangiye kugerwaho n’inyungu za CHOGM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abarangije-kubona-inyungu-kuri-chogm-minisitiri-gatabazi

  • INYANDIKO : Hahishuwe imikoranire ya FDLR na Zimbabwe n’uburyo Protais Mpiranyi witwaga Lizahanande yapfuye yitwa Ndume Sambao #rwanda #RwOT

    Mpiranya wahoze akuriye ingabo zirinda perezida ni umwe mu bantu bakomeye bari bagishakishwa n’ubutabera ku byaha bya jenoside.

    Ruriya rwego rwavuze ko nyuma y’iperereza ‘rigoye kandi rikomeye’ ubugenzacyaha bwabonye ko Mpiranya yapfuye tariki 05 Ukwakira (10) mu 2006 i Harare muri Zimbabwe.

    Urupfu rwe rwemejwe nyuma y’uko ikigo Netherlands Forensic Institute gitanze ubufasha mu gupima ADN/DNA y’ibisigazwa by’aho yashyinguwe, nk’uko itangazo rya ruriya rwego ribivuga.

    Biteganyijwe ko ubugenzacyaha bwa ruriya rwego butangariza abacamanza barwo guhagarika kumugaragaro ikirego kuri Mpiranya.

    Serge Brammertz umushinjacyaha mukuru wa ruriya rwego yatangaje ko urupfu rwa Mpiranya ari “intambwe ikomeye mu guha ubutabera abakorewe jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Mu itangazo, Brammertz yagize ati : “Kwemeza urupfu rwe biratanga ituze ryo kumenya ko adashobora gukora ikibi kurenzaho”.

    Mpiranya yaregwaga ibyaha umunani bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

    Yaregwaga uruhare mu kwica abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wa jenoside barimo uwari minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana.

    Itangazo ry’uru rwego rivuga ko abantu batanu gusa aribo basigaye ku rutonde rw’abashakishwa narwo ku byaha bya jenoside.

    Cameroun yafashe Bagosora we aracika

    Inyandiko y’iperereza ryakozwe na ruriya rwego ivuga ko Protais Mpiranya yavutse mu 1956 mu cyahoze ari komine Giciye muri Gisenyi yitwa Protais Lizahanande.

    Nyuma yaje gufata izina rya mukuru we wapfuye witwaga Mathias Mpiranya.

    Yize ishuri rikuru rya gisirikare, ESO, arirangiza mu 1979. Mu 1993 yagizwe umugaba w’ingabo zirinda uwari umukuru w’igihugu Juvénal Habyarimana.

    Ingabo yari akuriye zagize uruhare rukomeye mu byabaye amasaha macye nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

    Ibyo birimo kwica Uwilingiyimana, gufunga no kwica abasirikare 10 b’ababiligi bari barinze urugo rwe, kwica Faustin Rucogoza wari minisitiri w’itangazamakuru, Félicien Ngango wari minisitiri w’abakozi n’umurimo, Joseph Kavaruganda wari perezida w’urukiko rw’itegekonshinga, na Fréderic Nzamurambaho wari minisitiri w’ubuhinzi.

    Indi foto ya Protais Mpiranya yatanzwe n’urukiko rwa Arusha

    Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi muri Nyakanga (7) 1994, Mpiranya yahungiye mu cyahoze ari Zaire ari kumwe na bamwe mu ngabo yari akuriye, muri Nzeri (9) 1994 abona passports n’umuryango we berekeza i Yaoundé muri Cameroon.

    Mu 1996 nyuma y’ifatwa rya Théoneste Bagosora muri Cameroun, Mpiranya yarahunze asubira muri Zaire mbere y’uko abategetsi baho bagera ku nzu ye bakayisaka, ariko umuryango we urasigara, nk’uko inyandiko y’iperereza ibivuga.

    Gufatanya n’ingabo za Zimbabwe no guhungirayo

    Ruriya rwego ruvuga ko Mpiranya yagiye mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba umukuru wa Horizon Brigade y’uwo mutwe.

    Yabonye inyandiko z’uko yitwa Alain Hirwa, ndetse amenyekana ku izina rya ‘Komanda Alain’ kandi ngo “akundwa cyane n’abarwanyi ba brigade yari akuriye”

    Hagati ya 1998 na 2002, Mpiranya na Horizon Brigade bakoranye n’ingabo za Zimbabwe (ZDF) muri DR Congo mu mirwano ikomeye muri Kasai na Katanga, kandi iyo bridage yarwanye ku duce dutandukanye muri Kinshasa na Lubumbashi ndetse ifasha kurinda ibirombe bya diyama by’i Mbuji-Mayi.

    Mu gukorana nabo, Mpiranya yubatse ubucuti n’abasirikare bakuru b’ingabo za Zimbabwe – zari zaraje muri DR Congo kurengera ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila.

    Icyo gihe “inshuro nibura imwe yagiye muri Zimbabwe ahagarariye FDLR gufata ubufasha”, nk’uko iyo nyandiko ibivuga.

    Nyuma y’amasezerano y’amahoro kuri DR Congo ya 2002 muri Africa y’Epfo, abakuru ba FDLR batari bashyigikiye ayo masezerano bakomeje kurwanya ubutegetsi bwa Kigali bakorera muri Congo, bituma ingabo zaho zitangira kubarwanya.

    Tharcisse Renzaho umunyamabanga mukuru wa FDLR yafashwe muri Nzeri 2002 ashyikirizwa urukiko rwa Arusha, Mpiranya nawe atinya gufatwa ahungira muri Zimbabwe mu mpera z’uwo mwaka.

    Ruriya rwego rwasigariyeho urukiko rwa Arusha ruvuga ko kwinjira muri Zimbabwe yabifashijwemo n’abategetsi baho.

    Umugore we n’abakobwa be nabo baje kuva muri Cameroun bajya i Kinshasa aho bafashijwe kuva bakajya muri Zimbabwe, naho bahava bajya mu Bwongereza.

    Yatuye mu gace k’abakire i Harare kandi akomeza ibikorwa byo gufasha FDLR ndetse abona passport mpimbano ya Uganda ku mazina ya James Kakule, akora ubucuruzi, kandi mu 2003 na 2004 umugore we n’abakobwa be bagaruka kumusura.

    Iminsi ya nyuma n’urupfu

    Mpiranya yakoraga ingendo zitondewe abifashijwemo n’inshuti ze n’abakorana nawe. Ariko nk’impunzi ishakishwa yagiye atakaza imbaraga n’ijambo yari afite mbere, nk’uko ruriya rwego rubivuga.

    Imyaka ya nyuma y’ubuzima bwe yaranzwe n’ubwoba ko aho aba hashobora kumenyakana agafatwa.

    Hagati mu 2006, Mpiranya yafashwe n’uburwayi bukomeye bw’igituntu cyo mu bihaha ajyanwa mu bitaro bya West End Hospital i Harare ku mazina ya Ndume Sambao.

    Yaravuwe biranga maze tariki 05 Ukwakira (10) 2006 arapfa, nyuma y’urupfu rwe umugore we yavuye mu Bwongereza aza kumushyingura mu muhango wateguwe n’inshuti ze tariki 17 Ukwakira.

    Inyandiko y’iperereza ivuga ko Mpiranya yashyinguwe mu irimbi riri hanze ya Harare ku mazina ya Ndume Sambao, kandi umuryango n’inshuti ze bagakomeza guhisha urupfu rwe n’aho yahambwe.

    Ibuye ry’imva ye ryanditseho amazina y’uwapfuye, ariko mu buryo bwitondewe kandi buhishe ku rundi ruhande ryanditseho ko aho ari aharuhukiye Mpiranya.

    “Gukomeza guhisha amakuru no kubangamira iperereza mu kumenya ibisigazwa bya Mpiranya byarakomeje kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka”, nk’uko inyandiko y’iperereza ibivuga.

    BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/INYANDIKO-Hahishuwe-imikoranire-ya-FDLR-na-Zimbabwe-n-uburyo-Protais-Mpiranyi-witwaga-Lizahanande-yapfuye-yitwa-Ndume-Sambao

  • Abaturarwanda barasabwa kwirinda abiyitirira ubuforomo bakabateza ibibazo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM), yizihije umunsi wahariwe abaforomo n’abaforomokazi ku wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, isaba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abaturarwanda-barasabwa-kwirinda-abiyitirira-ubuforomo-bakabateza-ibibazo