Blog

  • U Rwanda rwakuyeho itegeko ryo kwambara Agapfukamunwa #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Gicurasi 2022 yemeje ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa mu Rwanda nk'imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Iyi nama yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry'lcyorezo cya COVID-19 no gushyira mu myanya itandukanye abayobozi.

    Imwe mu ngamba zikomeye zakuweho ni ijyanye no kwambara agapfukamunwa.

    Ingamba yo gukuraho agapfukamunwa igira iti 'Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora, abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Abaturage barakangurirwa kandi gukomeza kwipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.''

    Kwambara agapfukamunwa, byagizwe itegeko kuva muri Mata 2020.

    U Rwanda rwakuyeho agapfukamunwa Nyuma y'igabanuka rikomeye ry'ubwandu bwa Covid-19.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yo kuri uyu wa Gatanu igaragaza ko mu bantu 6702 bapimwe icyenda aribo basanganywe iki cyorezo gusa.

    Abaturarwanda bongeye kwibutswa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/i-rwanda-rwakuyeho-itegeko-ryo-kwambara-agapfukamunwa

  • Michael umukunzi wa Miss Naomie yavuze imyanz… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa umukunzi wa Nishimwe Naomie yanyujije kuri Instagram, urubuga avuga ko agiye kongera uburyo yarukoreshagamo yatangiye agira ati:'Imyaka ine ishize nafashe umwanzuro wo gushyira ubuzima bwanjye mu biganza byanjye. Icyo ibi byari bivuze kuri njye kwari ukubaho ubuzima budafite aho buhuriye n'ubwo umuntu yacyeka cyangwa adakeneye gukunda bipfa kuba bihuje n'icyo njye ntecyereza, mpamanya nanjye ubwanjye ko aricyo gikwiye.'

    Asobanura uko byaje ngo afate umwanzuro wo kubaho ubuzima bwe kandi yigengaho ati:'Uru rugendo rwatangiye ubwo nafataga umwanzuro wo kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2018, kandi nishimiye kuvuga ko bitararangira. Kuva nagera mu Rwanda nagiye ntemberera mu bihugu bitandukanye, nize amasomo yerecyeranye n'isi kandi nanjye ubwanjye.'

    Michael nyuma yo kunyura mu bihugu bitandukanye, yamaze gufata umwanzuro wo gutura mu Rwanda iteka agatangira ubuzima bushya, ati:'Ukwezi kwa Nzeri gushize nibwo nafashe umwanzuro wo kuza gutura by'iteka mu Rwanda, nkubaka ubuzima bwanjye. Muri iki gihe ndi kwitegura kurushaho kandi gukoresha Instagram, nyikoresha nk'umuyoboro wo kunyuzaho urugendo rwanjye n'ibyo ngenda ndwungukiramo.'

    Mu minsi micye ishize nibwo Miss Nishimwe yaherukaga gusangiza abamukurikira ifoto y'uyu musore, akagaragaza amarangamutima ye kuri uyu musore akoresheje akamenyetso k'umutima ubusanzwe karanga abakundana, aba bombi kandi bakaba gukundana kwabo bitari iby'ubu kuko bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo.

    Michael Tesfay akaba ari umusore ufite n'ubumenyi dore ko yasoje icyiciro cya Masters mu buvuzi, muri Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza. Afite imishinga itandukanye ijyanye n'ubuzima irimo n'uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Mu mwaka wa 2018 akaba yarakoze muri Kaminuza y'u Rwanda yimenyereza umwuga, aho yamaze amezi agera kuri ane. Mu birori biheruka bya Miss Rwanda 2022, we na Miss Nishimwe Naomie bakaba barabiserukanyemo bagiye kwihera ijisho uwegukana ikamba, baniyibutsa ibihe bya Miss Rwanda ya 2020 yasize Nishimwe Naomie yambaye ikamba.

    Yiyemeje kuguma mu Rwanda agatangira ubuzima bushya

    Aha agaciro gukora icyo ahamanya n’umutima kurenza ibyo abandi bacyeka

    Arifuza kurushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga

    Michael n’umukunzi we Miss Nishimwe Naomie

    Ubutumwa bwa Michael

       

    Akoresha Michael Tesfay (Prophetic_) ku mbuga nkoranyambaga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117156/michael-umukunzi-wa-miss-naomie-yavuze-imyanzuro-ikomeye-yafashe-irimo-no-kuguma-mu-rwanda-117156.html

  • Sheebah Karungi yavuze ko yakorewe ihohoterwa… – #rwanda #RwOT

    Sheebah uzwi mu ndirimbo 'Beera Nange' avuga ko “igihe kimwe Abanya-Uganda bazaterwa ishema n'umugore umeze nkanjye’. Ashimangira ko ameze neze kandi ni umugore w'indwanyi. 

    Avuga ko yaganiriye na benshi kandi yumviswe. Uyu muhanzikazi yavuze ko adacibwa intege n'ibivugwa. Kandi ko umugore witinyutse uyu munsi 'hari igihe yabayeho yitinya muri we'.

    Muri aya mashusho, uyu mukobwa w'ikimero yavuze ko mu minsi ishize hari ahantu yagombaga kuririmba mu gitaramo cya bamwe mu bantu 'mwubaha, mufatiraho urugero (role model) bigaragaza nk'abantu beza kuri Televiziyo'.

    Avuga mbere y'uko ajya ku rubyiniro umwe mu bagabo yamusanze mu mudoka amusekera, ari kumwe n'abarinzi be, bafungura urugi rw'imodoka yari arimo.

    Uyu muhanzikazi avuga ko yari muri iyo modoka ategereje ko umujyanama we amubwira ko igihe cyageze cyo kujya ku rubyiniro.

    Avuga ko uwo mugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina atatangaje amazina, yitwaye nabi imbere ye n'imbere y'abashinzwe kumufasha mu muziki.

    Sheebah avuga ko yagize umujinya ku buryo yumvaga atajya ku rubyiniro, ariko kubera ko yubaha akazi ke yarabikoze.

    Uyu muhanzi yabwiye abagabo kudafata abagore 'nk'ibikoresho'. Ababwira ko niba bashaka kuryamana n'umugore bakwiye kubisaba neza.

    Yavuze ko abagabo bose bakwiye guharanira guha icyubahiro abagore nk'uko bubaha abakobwa babo.


    Sheebah Karungi ntiyavuze umugabo wamukoreye ihohoterwa…Andrew Mwenda yabihakanye

    Umunyamakuru rurangiranwa muri Uganda akaba n'umushabitsi Andrew Mwenda yashyizwe mu majwi n'abafana ba Sheebah Karungi bavuga ko ari we wamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi, Andrew yanditse kuri konti ye ya Facebook ubutumwa burebure, avuga ko Sheebah yagiye kuri Youtube agatangaza ko 'umwe mu bagabo bakora kuri Televiziyo wifata nk'ikitegererezo yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina'.

    Uyu munyamakuru yavuze ko Sheebah atatangaje igihe ibyo byabereye n'aho byabereye. Yavuze kandi ko Sheebah atigeze avuga niba yarafashwe ku ngufu cyangwa se yaratutswe. Ati 'Ahubwo avuga [Sheebah] ko ibyo byabaye mu maso y'abamufasha mu muziki, kandi ko uwo [mugabo] yari kumwe n'abarinzi.'

    Mwenda yibaza ukuntu umuhanzikazi nka Sheebah uzwi muri Uganda atihutiye gutanga ikirego kuri polisi, ahubwo akajya ku mbuga nkoranyambaga gutangaza ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Yibaza niba Sheebah yarabikoze agamije kwamamara no kuba abantu bamugirira impuhwe. Ati 'Kuki atajya kuri Polisi cyangwa mu rukiko.'

    Uyu munyamakuru yavuze ko ubwo aya mashusho yamaraga kujya hanze, bamwe mu bafana ba Karungi bavuze 'ni njye wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina'.

    Yavuze ko mu buzima bwe atarigera ahura na Sheebah kugeza ubwo 'aya mashusho yajyaga hanze ashinja kumuhohotera'.

    Yakomeje avuga ko ubwo yabonaga aya mashusho yatekereje ko Sheebah yamwibeshyeho, kugeza ubwo abonye bifashe intera agahitamo kugira icyo abivugaho.

    Andrew Mwenda yavuze ko yagerageje kuvugisha Sheebah binyuze kuri WhatsApp agira ngo amubwire avugishe ukuri avuge umugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gutsina.

    Avuga ko mu nshuro zose yahamagaye Sheebah atigeze amwitaba, ndetse n'ubutumwa yamwandikiye ntiyabusubije. Amenya ko bwasomwaga n'umujyanama we.

    Mwenda yavuze ko ibyo Sheebah yakoze atari bishya, kuko ari byo byatumye abarimo Kim Kardashian baramenyekanye ku Isi kandi mu gihe gito.

    Uyu munyamakuru anavuga ko Sheebah yatangaje ko yakorewe ihohoterwa ku munsi umwe n'ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Isesengura rye, asanga uyu mukobwa yari agamije kwemeza ko byabaye avuye mu birori bya Muhoozi. Nyamara atari mu bahanzi bagombaga kuharirimba.

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko yagize umwanya uhagije wo kuganira na Andrew Mwenda, asanga ibyo Sheebah Karungi avuga ari 'inkuru y'ikinyoma'.

    Ati 'Nasomye ibitekerezo byanyu bigaruka kuri Sheebah Karungi. Nahase ibibazo umuvandimwe wanjye Andrew Mwenda, ambwira ko atigeze ahura n'uyu mukobwa [Sheebah Karungi]. Iyi ni indi nkuru y'ikinyoma.'

    Uyu jenerali w’inyenyeri eshatu yavuze ko Sheebah Karungi ari 'umuhanzikazi w'umunya-Uganda ukomeye'. Ati “Ndi umufana we ukomeye”. Yongeyeho ko nta cyaha akoze mu gutangaza ko ashyigikiye urugendo rw'umuziki rw'uyu mukobwa.

    Sheebah Karungi ategerejwe i Kigali mu iserukiramuco rizamara iminsi ibiri ryiswe 'A Thousand Hill Festival (ATHF) azahuriramo na Kizz Daniel. Iri serukiramuco rizabera kuri Canal Olympia ku Irebero, ku wa 12 na 13 Kanama 2022 guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

     

    Sheebah Karungi amaze igihe kinini afatwa nka nimero ya mbere mu bakobwa bakora umuziki muri Uganda 

    Lt Gen Muhoozi yatangaje ko ari umufana wihariye w'umuhanzikazi Sheebah Karungi  

    Uhereye ibumoso:  Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umunyamakuru Andrew Mwenda n'umuhanzikazi Sheebah Karungi






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117148/sheebah-karungi-yavuze-ko-yakorewe-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-lt-gen-muhoozi-na-andr-117148.html

  • Kwambara agapfukamunwa ntabwo bikiri itegeko ku butaka bw'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Kimwe mu byemezo by'inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022, ikayoborwa na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul yanzuye ko kwambara agapfukamunwa ku butaka bw'u Rwanda bitakiri itegeko. Umuntu asabwa ku kambara igihe ari ahantu hafunganye kandi hahurira abantu benshi.

    Soma hano ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022;

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kwambara-agapfukamunwa-ntabwo-bikiri-itegeko-ku-butaka-bwu-rwanda/

  • #COVID19: Abanduye icyenda babonetse mu bipimo 6,702 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu icyenda banduye Covid-19, abantu barindwi muri bo bakaba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-icyenda-babonetse-mu-bipimo-6-702

  • Bimwe mu byavugiwe mu muhezo mu rubanza rwa Prince Kid byagiye hanze #rwanda #RwOT

    Ibi byatumye benshi babyibazaho mugihe na Prince Kid n'Umunyamategeko we yifuzaga ko bibera ku mugaragaro abanyarwanda bose bahari.

    Amakuru dukesha Umuseke nuko Imbere mu Rukiko hakinwe amajwi yumvikanyemo ISHIMWE Dieudonne aganira mu buryo bwo gutereta uwaje kuba Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto ariko 'Prince Kid' n'Umunyamategeko we, Me Nyembo Emeline bayahakanye bavuga ko ari 'amajwi yacuzwe' yumvishwa abantu kugira ngo bamwangishe muri rubanda.

    iki Kinyamakuru kivuga ko Nyuma y'amasaha abiri umuhezo wamaze, ISHIMWE Dieudonne bita 'Prince Kid' Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 by'agateganyo ngo iperereza rikomeze, ndetse ntashyire igitutu ku batangabuhamya ariko Prince Kid agasaba kurekurwa akaburana ari hanze.

    Umuseke uvuga ko nyuma y'impaka ku mpande zombi umucamanza yategetse ko urubanza ruzasomwa ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi, 2022 saa cyenda z'amanywa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bimwe-mu-byavugiwe-mu-muhezo-mu-rubanza-rwa-prince-kid-byagiye-hanze

  • Ingabo z’u Rwanda zashimiwe uruhare rwazo mu kugarura amahoro muri Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Mozambike (IGP), Bernardino Rafael hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ingabo-z-u-rwanda-zashimiwe-uruhare-rwazo-mu-kugarura-amahoro-muri-mozambique

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-57091