
Blog
-
Musenyeri Papias Musengamana wahawe inkoni y’Ubushumba yasabwe kwita ku bakene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Antoine Cardinal Kambanda yasabye Musenyeri Papias Musengamana, wahawe inkoni y’Ubushumba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, kwita ku (…) -
Aline Gahongayire yavuze kuri Prince Kid, agereranya Miss Muheto na Esiteri wo muri Bibiliya #rwanda #RwOT
Muri iki gihe irushanwa rya Miss Rwanda ryajemo ibibazo kumbugankoranyambaga zitandukanye ibiganiro byinshi usanga bishingiye kuri iri rushanwa bamwe mu byamamare nabo bari kugira icyo bavuga kuri Miss Rwanda.
Mu kiganiro na Yago Aline Gahongayire yavuze ku bantu bigize abacamanza abibutsa ko ibihe bibi umuntu arimo bidakwiye guha urwaho abantu bo kumuvuga nabi kuko baba batazi ejo ikizavamo.
Ibyo yabivuze akomoje kuri Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda ukurikiranyweho ibyaha bitatu birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Aline Gahongayire yasabye abantu kwirinda gukomeza gutera amabuye Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid mu magambo yagize ati” Ntago dukwiye kumutera amabuye cyangwa gukomeza kumucira imanza kuko niba yaranakosheje koko ashobora kubabarirwa cyangwa se agahanwa ariko icyaba cyose ntago dukwiye kwirengagiza ko ari umuntu ku isi nta mwere ubaho, kandi ntidukwiye kwirengagiza ko hari ibyiza byinshi yakoze no kuba hari ba Nyampinga babayeho bakiteza imbere, imiryango yabo ndetse n'Igihugu muri rusange nuko n'umuyobozi wabo yabaga yabigizemo uruhare”.
Umunyamakuru yamubajije ubutumwa yagenera Miss Muheto nk'umuntu wabaye Miss Rwanda mu bihe bitoroshye ndetse kugeza ubu abenshi bakaba bamufata nkaho ariwe mpamvu y'ibirimo kuba byose Aline Gahongayire yagize ati” Muheto kugeza ubu aracyari Nyampinga w'u Rwanda kuko aracyafite ikamba ikintu akwiye kumenya nuko igihe cye cyo gukora ari iki ati” Miss Rwanda igendera ku bintu bitatu birimo ubwenge, ubwiza ndetse n'umuco, kuba yarabaye Nyampinga n'uko ibyo byose yari abyujuje iki nicyo gihe cye gukoresha bwa bwenge afite umuco kandi no kuba arimo kuvugwa ntago byamukuyeho ubwiza bwe.

Uyu muramyi yagereranyije Miss Muheto na Esiteri wo muri Bibiliya anamusaba gusoma inkuru ye kuko yanesheje mu gihe urugamba rwari rukomeye arangije amusaba guceceka agatuza mu magambo meza yagize ati” Singombwa ko uhereza ibisobanuro abatabikeneye umuhanga mwiza arwana bucece, asoza amubwira ko amukunda kandi amwubaha.
Aline Gahongayire yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akunze no kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abantu ndetse tugenda tubona ubuhamya bwa benshi bushimangira ko yahinduye ubuzima bwabo.
-
Huye: Bibutse abari abakozi ba IRST bazize Jenoside, banenga abashakashatsi bayiteguye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakozi b’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi (NIRDA) gikorera mu Karere ka Huye mu yahoze yitwa (IRST), bibutse bagenzi babo 18 bishwe muri Jenoside yakorewe (…)
-
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe zAbarabu Sheik… – #rwanda #RwOT
Minisitiri muri Perezidanse y'igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Abarabu abitangaza, hashyizweho iminsi 40 y'icyunamo ndetse no guhagarika bimwe mu bikorwa bya Minisiteri zose, ibigo bya leta n'abikorera ku giti cyabo mu gihe cy'iminsi 3, harimo no kumanura amabendera akagezwa muri kimwe cya kabiri. Uyu muyobozi yazize ibirimo indwara ya stroke yamufashe guhera mu mwaka wa 2014, kuva icyo gihe ntiyakundaga kugaragara mu ruhame.Â
Sheikh Khalifa yavutse mu mwaka w'1948, avukira ahitwa Al Ain hafi mu nkengero z'aho umuyobozi wa Oman yari atuye, yiswe amazina hagendewe ku ya sekuru witwaga sheikh Khalifa bin Shakhbout.
          Sheikh Khalifa witabye Imana ku myaka 73 Mu mwaka w'1969, igihugu kikiri mu bihe by'ubukoroni bw'Abongereza yabaye Ministiri w'intebe wa Abu Dhabi, nyuma yo kwibohora mu mwaka w'1971, yabaye Minisitiri w'ingabo hamwe n'izindi nshingano. Sheikh Khalifa yasimbuye se mu mwaka wa 2004, ari nawe washinze umuryango wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).
Uyu yakoreshaga ubukungu buturuka mu mavuta yo muri Dhabi, ku mpamvu zo guteza imbere umuco n'ubumenyi by'umwihariko ingoro y'amateka ya Louvre, amashami y'ibijyanye na satellite ya New York University na Surbone.Â
Izina rye kandi ryamenyekanye cyane kubera inzu yamwitiriwe yambere ndende kwisi ifite uburebure bwa metero 828, ikozwe mu byuma n'ibirahure muri Dubai. Nk'abandi bose rero batuye muri iki gihugu yakundaga sport gakondo, agakunda kuroba ndetse agakunda no gukora umwuga w'ubusizi.
Umwanditsi: Iradukunda OlivierÂ
-
Jado Castar yafunguwe #rwanda #RwOT
Nyuma y’amezi 8 afunzwe, umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu wari wamaye nka Jado Castar yafunguwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, David Bayingana, inshuti ye y’akadasohoka bakoranye kuva kuri Radio Salus, Radio 10 kugeza bashinze radio yabo ya B&B FM, yamuhaye ikaze.
Jado Castar yarekuwe yakirwa na David BayinganaSource : http://isimbi.rw/siporo/article/jado-castar-yafunguwe
-
Leta yihaye intego yo kongera amavuriro yo mu rwego rwa kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu rwego rwo gutanga serivisi inoze kandi yihuse ku buzima, Leta y’u Rwanda imaze kuzuza amavuriro umunani (8) yo mu rwego rwa Kabiri, intego ikaba (…)
-
Abitabiriye Kigali Night Run bifuje ko yajya iba kenshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kigali Night Run ibanziriza isiganwa mpuzamahanga rya 'Kigali International Peace Marathon 2022', yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 13 Gicurasi (…)
-
U Burusiya bwavuze ko buzarasa kuri Finland na Suède nibijya muri OTAN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Leta y’u Burusiya yatangaje ko izihorera ikarasa ku bihugu bya Finlande na Suède, mu gihe byaba bibaye abanyamuryango b’Ishyirahamwe rirwanyiriza umwanzi (…)
-
Rubavu: RIB yakanguriye abarimu kwirinda ibishuko bashobora kugushwamo – #rwanda #RwOT
Ni ubutumwa bwatanzwe mu bukangurambaga RIB yatangiye mu Kigo cy'amashuri cya College Inyemeramihigo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Bwari bugamije gusaba urubyiruko kugira uruhare mu gukumira ibyaha byo gusambanya abana, gucuruza abantu, ibiyobyabwenge n'ibindi birwibasira.
Abanyeshuri bavuze ko bahura n'ibigeragezo ariko nyuma y'ibiganiro bahawe bavuze ko hari icyo bungutse ku buryo bakwiye kubyitwaramo.
Hussein Fatuma wiga mu mwaka wa gatatu mu cyiciro rusange avuga ko nubwo na bo bagwa mu bishuko byo gukundana ariko RIB yaberetse uko babyitwaramo.
Yagize ati 'Ubundi abadutereta usanga ari abaturuta nubwo natwe dukundana nabo ariko hari imirongo ntarengwa bitewe n'icyerecyezo umuntu aba yarihaye. Nkuko RIB yabidukanguriye ahanini tugiye kujya twirinda gushukishwa n'ibintu ndetse n'amarangamutima yacu nk'ingimbi n'abangavu.''
Nyiramahirwe Christine avuga ko igihe bagezemo bituma bakundwa n'abahungu ariko ibirebana no kuryamana bagomba kubyirinda.
Yakomeje ati 'Bitewe n'imyaka tugezemo abahungu baradutereta bikaba ngombwa ko wemera hakaba ubwo mugera nubwo yifuza ko mwaryamana. Njye iyo bimbayeho bituma ntekereza ku ngaruka byangiraho ngahitamo kumuhakanira nkuko RIB yatubwiye ko imbeba ifatirwa aho inyura natwe tugomba kuhirinda.''
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasabye abarezi na bo gutera iya mbere bakirinda ibishuko bashyirwamo n'abanyeshuri biganisha ku busambanyi no kujya batanga ibirego igihe byababayeho.
Yakomeje ati 'Mu gukumira ibyaha tuba tubwira n'abarezi na bo bakagira uruhare rwo kubirwanya kuko mu mibare twagaragaje hari aho abarezi nabo bagiye bakora ibyaha. Na bo bagomba gufata iya mbere niba hari umwana uje umugana akaba yamubwira ko hari ingeso mbi arimo amukururiramo zijyanye no kuba yasambanywa akabifata nk'icyaha ntibibe icyaha cy'ikinyabupfura akaba yatera intambwe akegera Ubugenzacyaha ntibirangirire ku ishuri.''
Imibare ya RIB yerekana ko mu myaka itatu ishize, dosiye z'ibirego yakiriye z'abana basambanyijwe ziyongereye kuri 55.2%, abakobwa ni bo bibasiriwe cyane kuko ari 97.1% mu gihe abahungu ari 13.254%
Abanyeshuri biga muri College Inyemeramihigo basobanuriwe byinshi ku byaha bikunze kwibasira urubyiruko
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo badasobanukiwe
Abanyeshuri baganirijwe bagaragaje ko bakuye ubumenyi bwinshi muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasabye abarezi na bo gutera iya mbere bakirinda ibishuko bashyirwamo n'abanyeshuri
Ubuyobozi bwa Polisi bwifatanyije na RIB muri iki gikorwa
Abarezi na bo bahawe umwanya wo kubaza no gusobanuza ku ngingo zitandukanye -
Breaking News: Kwambara agapfukamunwa ntago bikiri itegeko – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 habaye Inama y'Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo uvuga ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi.







Source : https://yegob.rw/breaking-news-kwambara-agapfukamunwa-ntago-bikiri-itegeko/





