Blog

  • Amabanga, Imibereho n’ibikorwa bitangaje by’abasirikare 600 b’Inkotanyi bari muri CND #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 1993 nibwo Batayo ya gatatu y’abasirikare 600 bitwaje intwaro yuriye imodoka igana i Kigali, biba ubwa mbere RPA yinjira mu murwa mukuru w’u Rwanda.

    Ubutwari bw’izi ngabo bukunze kugarukwaho na benshi kubera uruhare zagize mu kurokora Abatutsi n’umurava waziranze mu rugamba rwo kubohora igihugu. Gusa iyo uganiriye na benshi, usanga ari bake bazi ibikorwa byazo by’umunsi ku munsi mu gihe zamaze muri CND Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaratangira.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, wari mu banyapolitiki ba FPR bari barinzwe n’izi ngabo, aherutse kuganiriza She ya Youtube yitwa Izingiro, ubuzima bw’umunsi ku wundi bw’izi ngabo mu mezi hafi atanu zamaze muri iyi nzu jenoside yakorewe Abatutsi itaratangira ngo bahabwe amabwiriza mashya yo kuyihagarika.

    N’ubwo Ingabo za RPA 600 n’abayobozi zari ziherekeje bageze muri CND mu Ukuboza 1993, gufata umwanzuro ubazana muri iyi nzu ntibyari byoroshye kuko hari aho bagiye babanza gusaba harimo Byumba, Kinihira na Camp Kigali bahimwe bababwira ko hegereye Radiyo Rwanda bikaba byaborohera kuyifata.

    Leta ya Habyarimana yashatse ko izi ngabo n’abo zari ziherekeje bajya Camp Kami ariko nabo barabyanga kuko imihanda yose yajyagayo yari ibitaka bigatuma bahabona nk’ahantu hashobora gutegwa ibisasu byo mu butaka.

    Nyuma y’ibiganiro ku mpande zombi RPF yaje kwemera kujya muri CND nyuma y’uko iyi nzu yari yasuwe na zimwe mu ntumwa zayo zirimo Gen James Kabarebe bakayishimira ko ikomeye, kuba ifite inzu yo munsi y’ubutaka kandi ikaba yari ifite ibyangombwa byose nkenerwa.

    Rutaremara avuga ko ubwo bababwiraga ko ari ho bagiye kujya babanje kugira impungenge bitewe n’uko yari hagati y’ibigo by’abasirikare birimo n’icy’abarindaga Perezida Habyarimana (Camp GP) gusa bakaza guhumurizwa na Perezida Kagame icyo gihe wari uyoboye ingabo za RPA wababwiye ko batayo bari kumwe nayo akazi kayo ari ako kubarinda.

    Ati 'Icyo gihe natwe tugiye kuza twarabajije tuti ko tugiye kujya hariya hantu kandi ko byagaragaye ko dukikijwe n’abasirikare hirya no hino bizagenda bite ?. Icyo gihe umukuru w’ingabo niwe watubwiye ati batayo nk’iyi muba mufite niyo ishobora kubarwanaho nk’iminsi igera kuri itanu tukaba twabagezeho cyangwa se ikaba yabafasha irwana igenda babazana tugahurira mu nzira ati iyi batayo n’icyo iba imaze'.

    Nyuma yo kumarwa impungenge iri tsinda ry’abanyapolitiki ba RPF baherekejwe n’ingabo 600 za RPA zirimo Charles Kayonga wari ubayoboye, Gen Maj Charles Karamba icyo gihe wari kapiteni, JacobTumwine, Emmanuel Rugazora na Kwikiriza bafashe inzira bava ku Murindi berekeza i Kigali muri CND.

    Muri uru rugendo Tito Rutaremara yibuka neza nk’urwabaye ejo, avuga ko mu nzira aho bagiye banyura hose habaga hari abaturage bashungereye ku muhanda bamwe baje kwirebera Inkotanyi gusa abandi babishimiye.

    Ati 'Tuza umunsi wa mbere abantu bose kuva i Byumba bari badutegereje aho u Rwanda rwavugaga ko bari budutere amabuye ahubwo wabonaga bishimye, mu mpunzi zari ziri Nyacyonga hariya nazo bavugaga ko ziri budutere amabuye ahubwo wabonaga zishimye ziri ku muhanda, amapikipiki yaduherekezaga aturi imbere n’abantu bose ku mihanda kugera tugeze muri CND.'

    Rutaremara akomeza agira ati “Leta y’u Rwanda yanze ko tunyura muri za Minisieri kugira ngo abantu badahurura ni ko kutunyuza muri Poids Lourd tuzamuka hariya hahinguka kuri Minisiteri y’ingabo, tunyura hariya hahoze Rond Point KCC tuboneza tujya muri CND.'

    Leta y’u Rwanda yahisemo kubanyuza iyi nzira mu gihe iyari isanzwe ari nyabagendwa ari iyo kuzamukira ku Kinamba ukanyura kuri za Minisiteri.

    Ubuzima muri CND

    Nyuma yo kugera muri CND izi ngabo 600 n’abo zari ziherekeje batangiye imibereho mishya muri iyi nzu ubu ikoreramo inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

    Muri iyi nzu izi, ngabo zahawe igice kimwe, aho abayobozi bararaga mu gice cyo hejuru ahandi hakaba ibiro.

    Muri iki kiganiro Tito Rutaremara yagiranye na Izingiro, yavuze ko izi ngabo zabaherekeje zikimara kugera muri CND zatangiye gucukura indake nabo batangira imirimo ijyanye na politiki no kwakira abanyarwanda batandukanye babasuraga.

    Yagize ati 'Icyo abasirikare bacu batangiye ni ugushaka indake zabo zo kwirinda ariko bashaka n’izacu noneho tuguma aho ngaho dutangira gukora imirimo. Ubwo twatangiye guhura n’amashyaka yandi ndetse dutangira guhura n’abanyarwanda baza kureba, hari abazaga kutureba bishimye, hari abazaga kuko bafite amatsiko, hari abazanwaga n’uko babaga badukunze, baje kutuganiriza, hari abazaga mu mirimo nka ba Ambasaderi n’abandi ba tekinisiye bazaga'.

    Akomeza avuga ko muri gahunda z’ubuzima bw’aba basirikare hataburagamo siporo ya mu gitondo bavayo bakabona kujya mu yindi mirimo irimo no guteka.

    Yagize ati 'Mu gitondo kare 4h30 bajyaga kuri mucakamucaka nk’isaha yose ariko natwe rimwe na rimwe hari ubwo twagendaga tukajya kwirukankana na bo bavayo abateka bagateka, bikagera igihe cyo gufungura abarangije bakajya mu bikorwa byo gusuzuma imbuda zabo no kumva amabwiriza y’abayobozi y’ibyo bagomba gukora, hakaba hari abari ku burinzi n’abandi bari buduherekeze nk’abasivire bakababwira, urebye byabaga ari ukujya ku burinzi no guherekeza abayobozi bagiye ku Murindi'.

    Ibiryo n’inkwi aba basirikare batekeshaga bajyaga kubikura ku Murindi gusa mu minsi yakurikiye ibiryo byo batangiye kuzajya babikura mu Mujyi wa Kigali aho bari bari.

    Iyi nyubako ya CND kuri ubu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko niyo yari icumbitsemo abasirikare 600 ba RPA n’abanyapolitiki bari baherekeje

    Rutaremara avuga ko uretse iyi mirimo yo mu buzima busanzwe, abasirikare bagiraga umwanya wo gukora imyitozo ijyanye n’akazi kabo noneho bose bakaza guhurira mu gitaramo cyabaga mu masaha y’umugoroba.

    Aha muri CND kandi hari Canteen umuntu yashoboraga kuguriramo ibyo kunywa birimo inzoga na fanta.

    Bagabweho igitero bageze mu Gatsata

    Rutaremara avuga ko mu mezi atanu bamaze baba muri iyi nzu mbere y’uko jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira, bagabweho ibitero bigera kuri bibiri birimo icyabereye mu Gatsata.

    Yagize ati 'Byabaye kabiri, hari kimwe barashe abahungu bacu bavuye ku Murindi babarasira mu Gatsata, baraswa n’abantu barasaga bari mu nzu zo hirya no hakuno, icyo gihe abana bavamo bajya mu miserege ari nako banarwana gusa baje kurasamo umwe arapfa, abandi bacu bari muri CND baje kubafasha birukana abo bari babateye barataha'.

    Ku wa 6 Mata ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, ibintu byahise bihindura isura kuri izi ngabo 600 zari zitegereje guverinoma y’inzibacyuho, maze zitangira kuraswa n’ingabo za Leta zari i Kanombe na Kacyiru.

    Nyuma y’uko Jenoside yakorerwaga abatutsi itangiye aba basirikare bahawe inshingano nshya na Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye urugamba, wababwiye ko bagomba kuyihagarika.

    Iki gihe iyi nzu bari bacumbitsemo batangiye kuyakiriramo abahungaga ndetse igice gito kigirwa ibitaro byitaga ku bakomeretse.

    Reka tugusubize inyuma gato umenye aba basirikare 600 bahawe inshingano zo kurinda abanyepolitiki ba FPR ,Gen Sam Kaka wari umwe mu bayobozi b’urugamba rwo kubohora u Rwanda avuga ko icyangedeweho ari ukureba abasirikare bagombaga gutanga icyo bari bitezweho.

    Gen Charles Karamba , ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzanie nawe yari mu basirikare 600 ndetse icyo gihe yari afite ipeti rya Captain aho avuga ko ibigo bya Gisirikare byari bikikije CND byibuze byari birimo abasirikare ba Leta bagera ku Bihumbi 10.

    CND ikaba yari ikikijwe n’ibigo bikomeye bya gisirikare bikomeye birimo Camp Kanombe, Camp Kami,Camp Rebero , Camp Kigali na Camp GP.

    Ubwo Indege ya Habyarimana yamara guhanurwa , abatutsi batangiye kwicwa ndetse ibitero bikomeza kwiyongera ku ngabo za CND ari nako abatutsi bakomeretse n’abasumbirijwe bahahungira.

    Abatutsi muri Kigali bari bagiye bahungira ahantu hatandukanye maze harimo Saint Andres, Sainte Famille n’ahandi.

    Icyo gihe Gen Maj Paul Kagame yatanze amabiwirza yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no gutsinda ingabo zayikoraga.

    Mu gutangira gutabara ya Batayo ya 3 yigabanyijemo kabiri ,Eagle Company ihabwa ubutumwa bwo kuri kuri Stade amahoro kubohora abatutsi bari bahahungiye bari basumbirijwe n’interahamwe.

    Umwe mu basirikare barurwanye yavuze ko Eagle Company nayo yigabyemo ibice bibiri , bamwe bazamuka umuhanda wa Kaburimo abandi banyura mu Migina , ngo muri uru rugendo babanje guhura n’umwanzi barwana inkundura.

    Gen Maj Charles Karamba avuga ko ku rundi ruhande ingabo za RPA zari zimerewe nabi n’aba GP ba Habyarimana aho Company ya Chui yari ifite inshingano zo guhangana nayo gusa ngo byaje kuyigora kuko hapfuyemo benshi.

    Hejuru y’inyubako ya CND hari imbunda nini yari ishinzwe kurasa kure mu gukumira ibitero by’ingabo za Habyarimana, uwakoreshaga iyi mbunda , Rwabinuni avuga ko yatangiye kuyikoresha tariki ya 7 Mata 1994 arwana n’aba GP bashakaga kugera muri CND ati’‘Imbunda zandasaga na none nyinshi zari muri Camp Kigali , ku buryo bo bashakaga kugirango baze batwicire abayobozi , natwe batwice abandi badufate mpiri”

    Akomeza avuga ko ku itariki ya 7 , iya 8 n’iya 9 Mata 1994 we n’abandi basirikare bane bamufashaga bahuye n’akazi gakomeye aho buri munota yabaga ashakisha umuntu wese utari uwabo ugeregeje gusatira CND .

    Gen Charles Karamba avuga ko iyi mbunda nini yari ahantu heza cyane ndetse ngo niyo nini bari bemerewe.

    Aba basirikare bakomeje guhatana bonyine kugeza ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali iyobowe na Sam Kaka maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi no guhagarika Jenoside.

    Amabanga, imibereho n’ibikorwa bitangaje by’abasirikare 600 b’Inkotanyi bari muri CND

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amabanga-Imibereho-n-ibikorwa-bitangaje-by-abasirikare-600-b-Inkotanyi-bari-muri-CND

  • M23 yatanze abagabo ku Gitero gikomeye igiye kugabwaho na FARDC ifatanyije na FDLR,Ngo kimaze iminsi gitegurwa #rwanda #RwOT

    M23 ivuga ko imitwe itandukanye y’igisirikare cya Congo, FARDC ndetse n’ibikoresho byayo byavuye ahantu hanyuranye byegerezwa ahazagabwa igitero, ndetse ngo ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe irimo na FDLR- FOCA, iyobowe na Col. RUHINDA.

    Izi nyeshyamba za FDLR-FOCA ngo zajyanywe ahitwa KASIZA, naho inyeshyamba zitwa NYATURA ziyobowe na Jean-Marie ariko zikaba zambara imyenda y’abantu bashinzwe kurinda pariki (ICCN) bo bagiye ahitwa BIKENKE nk’uko iryo tangazo ryasinywe na Major Willy NGOMA ndetse rikanasangizwa na Bertrand Bisimwa ribivuga.

    Uyu mutwe uvuga ko umenyesha amahanga n’abanyekongo ko FARDC ishaka kuwushozaho intambara yirengagije imyanzuro y’Akanama ka UN gashinzwe umutekano yasabye ko imirwano ihagarara bakayoboka ibiganiro bibera i Nairobi ndetse bikaba byaremejwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, kandi na M23 ikaba ibirimo.

    Itangazo rivuga ko M23 yemera ndetse igashimangira ko nta nzira yo gukemura ibibazo mu Ntaramba ishaka, ikifuza ko ibyo isaba bibonerwa igisubizo mu biganiro, bidaheza kuko ari byo byakwiga neza ibibazo bihari kandi bigakemurwa.

    Umutwe wa M23 uvuga ko intambara, bizwi ko igira uyitsinda n’utsindwa, kandi nta kindi yagezaho uretse gutinza kubona ibisubizo bikwiye nk’uko byagiye bigenda.

    Itangazo bivugwa ko ryasinyiwe i Sarambwe ku wa 03 Kamena, 2022 rivuga ko igihe M23 izaterwa yiteguye kwitabara no kurinda abantu bayo.

    Kuri uyu wa Gatanu igisirikare cya Congo, i Goma cyasezeye bwa nyuma abasirikare bagera ku 10 bishwe mu ntambara iheruka gushyamiranya M23 n’izo ngabo mu Cyumweru gishize.

    Imirwano ikomeye yasize Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, u Rwanda rukabihakana ariko na rwo rukayishinja kuba iri gukorana na FDLR mu bitero igaba kuri M23.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yatanze-abagabo-ku-Gitero-gikomeye-igiye-kugabwaho-na-FARDC-ifatanyije-na-FDLR-Ngo-kimaze-iminsi-gitegurwa

  • Fred Mufulukye yagaye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi anagaruka ku butwari bw’Abasesero #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 2 Kamena 2022, ubwo ikigo ayoboye cyibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi.

    Abakozi n’abayobozi b’iki kigo basuye banunamira abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Bisesero, ruherereye mu murenge wa Twumba mu karere ka Karongi ahahoze ari Komine Gisovu.

    Abasesero bazwiho cyane ku butwari bagaragaje mu gihe cya Jenoside aho bashoboye kwihagararaho bagahangana n’ibitero by’abicanyi.

    Uku kwihagararaho kwatumye abayobozi bari bafite ingengabitekerezo yo kurimbura abatutsi, bohereza ingabo,iterahamwe n’imbunda zikomeye,Abasesero bakomeza kurwana ariko hicwamo benshi.

    Umutima wo kurwana kugeza ku mwuka wa nyuma n’uburyo bw’imirwanire, Abasesero babikesha umusaza witwa Birara Aminadab, bafata nk’intwari y’Abasesero.

    Gasimba Narcisse, warokokeye mu Bisesero, avuga ko ahandi bakomoye umutima wo kwirwanaho ari mu kuba kuva mu 1959, ubuyobozi bwariho butari bubitayeho.

    Ati “Ubutumwa naha urubyiruko ni uko nta mutima wo kwica ugira icyo umara, birangiza ukugizeho ingaruka mbi ndetse bikagira ingaruka no kubagukomokaho. Abakiri bato bagombye kutumva ijwi na rimwe ribabwira kugirira nabi bagenzi babo”.

    Mufulukye yashimye ubutwari bw’Abasesero bashoboye kwirwanaho bagahangana n’izari ingabo z’igihugu zabishe aho kubarinda, avuga ko ubufatanye bwaranze Abasesero bukwiye kuba isomo ku Banyarwanda bose.

    Uyu muyobozi avuga nta muntu ukwiye kwaga mugenzi we, ngo amwambure ubuzima kuko ku ihererezo birangira buri wese apfuye, ndetse hakaba ubwo uwishe mugenzi we apfa urupfu rubi kumurenza.

    Ati “Dushyire imbere ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda, dushyire imbere urukundo, turangwe no gushyira hamwe amateka turayasangiye”.

    Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco nyuma yo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi baremeye abarokotse Jenoside batishoboye, babaha inka ebyiri,ibikoresho n’ibiribwa.

    Mu Bisesero hiciwe abatutsi benshi, barimo abari bahatuye n’abaturutse mu ma komine 9 yari agize icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye bahahungiye nyuma yo kurokoka ibitero babaga bagabweho.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rwashyizwe mu nzibutso ziri mu murage w’Isi zicungwa na UNESCO. Rushyinguyemo abatutsi barenga ibihumbi 50.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Fred-Mufulukye-yagaye-abagize-uruhare-muri-Jenoside-yakorewe-Abatutsi-anagaruka-ku-butwari-bw-Abasesero

  • Umusekirite yatereye ivi nyirabuja induru ziravuga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusekirite yavugishije abantu benshi bituma bongera gutekereza ko urukundo rwa nyarwo rukibaho nyuma guterera ivi nyirabuja ndetse akanamwambika impeta y'urudashira.

    Ni ukora akazi k'ubu bodyguard bw'umugore wigisha muri kaminuza akaba yaraje kumukunda hanyuma yigira inama yo kumutungura akamwambika impeta y'urudashira hanyuma uwo mukobwa emotions ziramwica nawe ahita avuga ati yego tuzabane mu byiza n'ibibi.

    Uwo mwalimu yagize ati'Niba amfata nk'umwamikazi w'ubuzima bwe nta cyambuza nange kumufata nk'umwami w'ubuzima bwange kandi sinitaye ku magambo'


    Source : https://yegob.rw/umusekirite-yatereye-ivi-nyirabuja-induru-ziravuga/

  • Abagande bari gucyeza The Ben nk’umwami – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n'umunyamakuru ukunzwe cyane kuri televiziyo ya Uganda NTV Uganda, Crysto Panda yifashishije urubuga rwa Instagram ashimira The Ben wamuhaye amahirwe bagakorana indirimbo yaje kujya hanze 2018.

    Crysto Panda yagize ati 'Ndagukunda muvandimwe The Ben, warakoze kuba umuhanzi wa mbere mpuzamahanga washyize itafari ku music wange, ku ndirimbo 'Asht' 2017. Wanyizereyemo mu gihe ntawundi wabikoze, nzahora kushimira muvandimwe. Nishimiye kongera kukubona, Imana azaguhe umugisha by'iteka, igihe k'ibirori genda witware neza'.

    The Ben yahishuye ko ari kumwe n'umukunzi we muri Uganda, Uwicyeza Pamella ariko ngo yirinze kumwereka itangazamakuru.

    Byitezwe ko The Ben ari buririmbe indirimbo ze zikunzwe muri Uganda kurusha izindi arizo 'Why' yakoranye na Diamond Platnumz, This Is love yakoranye na Rema Namakula, No You No Life yakoranye na B2C, Asht' yakoranye na Crysto Panda na Beenie Gunter, Konahindutse n'izindi.

    Source : https://yegob.rw/abagande-bari-gucyeza-the-ben-nkumwami/

  • Miss Mwiseneza Josiane yagaragaye yabaye icyuki cyane yisize makeup (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019 yatunguye abamukurikira kuri instagram ye maze ashyira hanze ifoto imugaragaza yisize ibirungo (makeup) aho bamwe bavuze ko yari afite ubwiza budasanzwe.

    Nyuma yuko Miss Mwiseneza Josiane ashyize hanze iyi foto, bamwe mu bayibonye ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/miss-mwiseneza-josiane-yagaragaye-yabaye-icyuki-cyane-yisize-makeup-ifoto/

  • U Rwanda rwasezerewe muri CECAFA y’abagore nyuma yo gutsindwa n’u Burundi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yasezerewe mu irushanwa rya CECAFA nyuma yo kutabasha kubona inota na rimwe mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/u-rwanda-rwasezerewe-muri-cecafa-y-abagore-nyuma-yo-gutsindwa-n-u-burundi

  • #COVID19: Abanduye 25 barimo 20 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abantu 25 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-25-barimo-20-babonetse-i-kigali

  • Kigali: ASPP irasaba abatuye umugabane w'Afurika guhindura ibitekerezo n' imikorere #rwanda #RwOT

    Africa Soft Power Project biciye muri Africa Prosperity Network, iributsa abatuye umugabane w'Afurika ko bakwiye kwiha agaciro, ibyo bakora bakabiha icyizere, aho gutegereza ibiva hanze y'uyu mugabane ko aribyo bikwiye gutanga icyizere cy'ejo heza ku bahatuye. Byagarutwseho ku wa 27 Gicurasi 2022 mu kiganiro n'itangazamakuru cyakozwe n'uyu mushinga (Africa Soft Power) i Kigali muri Serena Hotel

    Dr Nkiru Balonwu ukomoka muri Nigeria akaba ariwe washinze uyu mushinga, Africa Soft Power Project avuga ko umugabane wa Afurika ifite abaturage benshi bakiri bato ndetse bafite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro yatuma icyizere cy'abatuye uyu mugabane kiyongera kurushaho.

    Yagize ati' Dukwiye kwirinda gutekereza intege nyinshi z'Abanyamerika kuko ibyo bagezeho barabikoreye. Ibitekerezo bahinduye nibyo byatumye ahakorerwa amafilime muri 'Hollywood' cyangwa inganda zikomeye nka 'Sonny' zikora umuziki mpuzamahanga, nizo zatumye bagera ku rwego tubabonaho kugeza ubu kandi natwe twabigeraho'.

    Dr Nkiru, avuga ko uyu mugabane wa Afurika ukeneye ibisubizo bifatika kandi bigaragaza impinduka nyazo zikwiye abahatuye, aho gutekereza no kujya kuzana ibisubizo byo mu bihugu by'Uburayi n'Uburengerazuba.

    Akomeza avuga ko Abanyafurika bakwiye guhanga udushya, ariko bigahera kubakiri bato kuko nibo bakwiye kuba ibuye ryo kubakiraho ubukungu bukomeye cyane.

    Ahamya ko mu gihe abatuye uyu mugabane bazaba babashije kugena ibisubizo by'ibibazo bafite, ntabwo hazaba hagikenewe ko abayobozi kuri uyu mugabane burira indege bajya mu bihugu by'Uburayi cyangwa iby'Uburengerazuba bajya kuvuga ibibazo by'umugabane wacu kuko tuzaba twamaze kwihaza.

    Ati' Twebwe abatuye umugabane wa Afurika, dukwiye kumva ko turi iwacu bityo tukirinda gushamadukira kujya mu bindi bihugu twizeye ko ariho hari ubuzima bwiza. Dukeneye guhindura umugabane wacu tukawushakira ibisubizo by'ibibazo dufite kuko nta mpamvu zo kujya Iburayi cyangwa mu bihugu by'Uburengerazuba tujya kuvuga ibibazo bitwugarije kuko tuzaba twabiboneye ibisubizo bihamye, ahubwo bo bakaba bakwifuza ko inama zose zibera i Davos, London, Paris, New York na Dubai zajya ziza kubera iwacu. Ibihugu byinshi bikwiye kwigira kuri Kigali kuko ubona ko habera inama nyinshi ndetse n'ubu haritegurwa inama ihuza abavuga ururimi rw'icyongereza (CHOGM).

    Bishingiye ku cyizere cy'Umushinga Africa Soft power Project, binyuze muri Africa Prosperity Network bavuga ko bifuza ko abatuye uyu mugabane bafatanya bakazamura ibihugu byabo kugirango babashe kugera ku ntego nziza kuko hari ibyo guheraho nk'ubukungu karemano butwarwa n'ibi bihugu. Muri uyu muhango, hatangijwe 'Kwahu Summit' ikaba yitezweho guhindura imitekerereze n'imikorere iganisha ku iterambere ry'Umugabane w'Afurika.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kigali-aspp-irasaba-abatuye-umugabane-wafurika-guhindura-ibitekerezo-n-imikorere/