Source : https://hillywood.rw/?p=8447
Blog
-
Ibyiciro byamenyekanye nicyo bisaba mu guhes… – #rwanda #RwOT
Ibihembo bya Zikomo Africa Awards 2022 bitangirwa muri Zambia buri mwaka, muri uyu mwaka ibirori bikaba biteganijwe kuzaba mu Ukwakira nyuma y'ihatana rigiye gutangira rizasiga hamenyekanye abegukanye buri cyiciro.
Ibyiciro byatangajwe bikaba birimo iby'umuziki, imideli, siporo, ubushabitsi, filimi, urwenya, ubusizi, imbyino na protocol. Kuba umuntu wakoze neza hagati y'umwaka wa 2021 na 2022 yahatana, bisaba kuba yabonye abantu benshi bagaragaza ko yakoze.
Guhera kuwa 02 Kamena 2022, akaba aribwo binyuze ku rubuga rwa www.zikomoawards.com hazafungurwa kuri buri umwe kuba yahesha amahirwe umuntu mu byiciro bitandukanye twavuze haruguru, bikubiyemo ibindi uko abantu baguhitamo ari benshi niko amahirwe yiyongera yo kuzagira amahirwe yo guhatana.
Icyiciro kigiye gufungurwa ni icya ‘nomination’, hazakurikiraho ‘voting’ nyuma yo kumenyekana kw'abahatanye muri buri cyiciro bazashyirwamo n’abakunze ibyo bakoze nk'uko twabivuze. Ni Zikomo Africa bivuze ko n’u Rwanda rurimo.
Ibyiciro birimo iby'abitwaye neza muri siporo, itangazamakuru, imbyino na protocol
Ibyiciro by'abitwaye neza mu mideli, mu bikorwa by’urukundo, urwenya, ubusizi n’ubwanditsi
Ibyiciro bya ba rwiyemezamirimo, umuziki, filimi, imyambarire na make up
Bamwe mu baterankunga ba Zikomo Africa Awards amarembo kandi akaba agifunguye k'uwifuza gutera inkunga ibi bihembo -
Gicurasi 2022: Bwiza na Okkama mu bahanzi 10… – #rwanda #RwOT
Umuziki nyarwanda ukomeza kugenda ugaragarizwa urukundo mu buryo bunyuranye, aho usanga imiziki y'amahanga itagikurikirwa cyane hano mu Rwanda nk'uko byahoze. Kuri ubu usanga abanyarwanda baba banyotewe no kumva indirimbo z'abahanzi babo, binyuranye no mu myaka yatambutse.
Kuri ubu turi mu mpera z'ukwezi kwa Gicurasi 2022 kuri mu mezi atangira impeshyi iba irimo ibikorwa bishyushye by'imyidagaduro, nk'uko bigaragazwa n'urubuga ruri muzerekana igipimo cyo gukundwa kw'abahanzi n'indirimbo zabo mu bice bitandukanye;
INYARWANDA tukaba twabegeranyirije indirimbo zisoje ukwezi kwa Gicurasi 2022 zikunzwe kuri uru rubuga rwa Youtube mu Rwanda, indirimbo zumvishwe cyane kuri uru rubuga aho ku mwanya wa mbere hari indirimbo ya Bruce Melodie yahuriyemo na Eddy Kenzo yitwa 'Nyoola', akaba ari nawe muhanzi wo mu gisekuru cye na Christopher bagaragara kuri uru rutonde. Uru rutonde kandi ruzaho n'abahanzi bake batari abanyarwanda, ibikomeza gushimangira imbaraga umuziki nyarwanda umaze kugira mu banyarwanda bakunda kumva umuziki yaba ku rubuga rwa youtube n'ahandi.
Mu zindi ndirimbo zigaragara kuri uru rutonde, inyinshi ni iz'abahanzi bo mu kiragano gishya cy'umuziki mu Rwanda, barimo Okkama na Bwiza kimwe n'abandi banyuranye.
Ku mwanya wa 10 hari indirimbo ya Juno Kizigenza yitwa 'Kurura'. Iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa 13 Gicurasi 2022, yayikoranye na Bushali. Amashusho yayo yafatiwe mu gihugu cya Uganda.Ku mwanya wa 09 hari indirimbo n'ubundi ya Juno Kizigenza yitwa 'Urankunda', igaragaramo umwe mu bakinnyi bamenyekanye muri filimi nyarwanda mu yitwa 'Marine'. Igaruka ku nkuru y'urukundo, yumvikanamo n'izina 'Uwayezu' rya Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo.
Ku mwanya wa 08 hari indirimbo ya Clarisse Karasira yitwa 'Kaze Neza' yakoreye umwana we w'imfura agiye kwibaruka n'umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, unagaragara mu mashusho y'indirimbo.
Ku mwanya wa 07 hari indirimbo Nibido ya Christopher akaba ari umwe mu bahanzi bamaze imyaka itari micye mu muziki, bagaragara kuri uru rutonde.
Ku mwanya wa 06 hari indirimbo ya Rema imaze imyaka iri muzikunzwe, usanga icurangwa hirya no hino mu birori. Uyu muhanzi w'umunyanijeriya unaheruka mu Rwanda yashyize hanze mu buryo bw'amashusho muri Gashyantare 2022.![]()
Ku mwanya wa 05 hari indirimbo ya Bwiza, umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima y'abatari bacye mu gihe gito amaze mu muziki, ikaba ari iyitwa 'Ready'. Uretse kuririmba kandi akaba ari n'umuhanga mu kubyina.
Ku mwanya wa 04 hari indirimbo ya Kizz Daniel na Tekno yagiye hanze mu ntangiriro za Gicurasi 2022. Aba bahanzi b'abanya Nigeria bayise 'Buga' ikaba mu gihe kitagera ku kwezi igiye kuzuza miliyoni 10 z'inshuro yarebwe kuri Youtube.
Ku mwanya wa 03 hari indirimbo ya Okkama yitwa 'Puculi', iyi ndirimbo bitewe n'uburyo yakunzwemo kuva yajya hanze, abantu bamwe uyu muhanzi basigaye bamwita 'Mr Puculi' akaba ari umwe mu bamaze iminsi itari myinshi atangiye gukora umuziki bya kinyamwuga nyamara bigaruriye imitima ya benshi.
Ku mwanya wa 02 hari indirimbo ya Kenny Sol usigaye uzwi nka 'Spectacular' yitwa 'Joli'. Ni indirimbo yagiye hanze mu mpera z'ukwezi kwa Mata, ikaba yariyongeye kuzindi zinyuranye zikunzwe z'uyu musore umaze kuba ubukombe mu muziki.
Ku mwanya wa 01 hari indirimbo ya Bruce Melodie uri mu bahanzi bamaze imyaka myinshi babiri, bagaragara kuri uru rutonde kuko abandi bariho ari bashya mu muziki ariko bamaze kuba bagari mu mikorere. Ikaba ari imwe mu ndirimbo amaze iminsi akorana n'abahanzi batandukanye bo mu bihugu binyuranye nka Khaligraph wo muri Kenya, Harmonize wo muri Tanzania gusa iyi yise 'Nyoola' akaba yarayikoranye na 'Eddy Kenzo' wo muri Uganda.Indirimbo zumviswe zikanarebwa cyane mu kwezi kwa Gicurasi 2022 n'abari ku butaka bw’u Rwanda.
-
A$AP Rocky yavuze ibintu bitangaje kuri Rihan… – #rwanda #RwOT
Mu kiganiro na magazine ya Dazed&Confused, Rocky yagize ati:'Nzahora iteka nibutsa abana banjye kutigera na rimwe batakaza icyizere cyo kurotora inzozi zabo, n'iyo baba bakuze zitaragerwaho nta kigomba kubahagarika ku gukomeza guhatana ngo zigerweho.'
Agaruka ku cyizere yifitiye cyo kuzavamo umubyeyi mwiza no kugira abana b'abahanga, ati:'Ndizera ko nzarera abana b'abahanga batagira ivangura muribo, ariko sinshaka kuvuga b'abamalayika gusa mu kuri ndifuza abana beza bafite ababyeyi beza.'
Rihanna na Rocky batangaje ko bitegura kwakira imfura yabo mu ntangiriro za Mutarama 2022, ubwo basangizaga isi amafoto yabo bombi arimo n'agaragaraza ubwambure bw'inda yose ya Rihanna.
Kuva icyo gihe kwerekana inda mu myambarire itandukanye Rihanna yaserukanaga ahantu hatandukanye, nko muri Milan Fashion Week, Paris Fashion Week n'ahandi yabigize umuco akenshi kandi yabaga aherecyejwe na Rocky.
Muri iki kiganiro kandi A$AP Rocky yagarutse kuri Rihanna, ati:'Ntecyereza ko ari ibintu byaremewe kuba, ko njye nawe duhuza muri byose. Ntababeshye bwo mbere y'uko tugira aho tujyana, bidusaba imbaraga nyinshi ngo tubashe kujyanisha. Dufata umwanya munini wo kureba ibyo twambara, rimwe tuba twambaye ibimeze kimwe cyane iyo hari ibyo naguze akabyishimira, mba mbizi ko aza kubyiba ariko akaza kubigarura.'
A$ap Rocky yemeje ko ari mu rukundo na Rihanna muri Gicurasi 2021 ubwo yari mu kiganiro n'ikinyamakuru cya GQ, nyuma y'iminsi itari micye havugwa amakuru y'uko aba bombi bari mu rukundo. Muri iki kiganiro yise Rihanna urukundo rw'ubuzima bwe.
A$AP asanga yararemewe kubana na Rihanna
Kwerekana inda mu gutwita kwa Rihanna byari nk’umuco
A$AP yatangaje ko yizeye kuzarera abana neza -
Canada igiye gushyiraho itegeko rikaze ryo kugenzura igura n’igurishwa ry’imbunda nto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, ari kumwe n’abandi baminisitiri batandukanye, bari (…)
-
RD Congo: Inyeshyamba za M23 zavuye mu bice zari zigaruriye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Inyeshyamba za M23 zo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zavuye mu duce tw’icyaro zaherukaga kwigarurira mu mirwano (…)
-
Karate: Abana 44 bo muri RCCS Champions Academy bazamuwe mu ntera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abana 44 bakina umukino wa Karate babarizwa muri 'The Champions Sports Academy’, ishami riri i Ntarama mu ishuri rya Rwanda Christian Children School, (…)
-
Nyabihu: Rotary Club yishyuriye imiryango 100 ubwisungane mu kwivuza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Imiryango 100 itishoboye yo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, irahamya ko itazongera kurembera mu ngo, ibikesha ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka (…)
-
Sena yasabye RSSB gukemura ibibazo bikigaragara muri Mutuelle de Santé #rwanda #RwOT
Abasenateri bagize Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu, basabye ikigo cy'iguhugu cy'ubwiteganyirize (RSSB) gukemura ibibazo bikigaragara muri Mutuelle de Santé aho usanga ukoresha ubu bwishingizi adahabwa serivisi nziza nk'ukoresha ubundi.
Bimwe mu bibazo byagaragajwe n'Abasenateri mu ngendo bakoze mu turere tugize intara n'umujyi wa Kigali, birimo kuba ibigo nderabuzima nta miti ihagije bigira, serivisi za mutuelle de Santé zigenda biguru ntege no kuba ibigo nderabuzima bitishyurwa ibirarane.
Perezida w'iyi komisiyo senateri Umuhire Adrie arakomeza.
Ati 'Abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza butandukanye, yaba Mutuelle na Rama. Ingingo ya mbere dusanga hakwiye gukemurwa imiti itangwa kwa muganga kuko usanga aba mutuelle batayihabwa, aba Rama bo bakayibona.'
Abasenateri bagize iyi komisiyo basabye ikigo cy'ubwiteganyirize RSSB gusobanura impamvu ukoresha ubwishingizi bwa mutuelle de santé, adahabwa serivisi nk'iz'uwivuje akoresheje ubundi bwishingizi.
Senateri Cyprien Niyomugabo yagize ati 'Iyo twahuye n'abaturage, tubashishikariza kwivuza no kwitabira ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de santé ukabona biri gutera imbere, ariko ntibahabwe serivisi nziza uko bikwiriye.'
Mureshyankwano Marie Rose yagize ati 'RSSB ahenshi bagiye kugenzura banga ko ibigo nderabuzima bitanga serivisi zo kuvura amenyo ku baturage, babima uburenganzira bwo kuyavura.'
Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, Dr Regis Hitimana, avuga ko hari gukorwa urutonde rwa serivisi zishingirwa aho zizajya zivugururwa buri mwaka, mu rwego rwo gukemura ibibazo bikigaragara muri mutuelle de Santé.
Yagize ati 'Amabwiriza azajya avugururwa buri mwaka, kandi tubona ko ibi bizatuma icyuho kiri hagati y'abakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Rama na Mutuelle kizagabanuka, kuko byose bizaba bigiye kuri gahunda yo kuvugururwa buri mwaka.'
Ikibazo cy'abakoresha ubwishingizi bwa Mutuelle de santé badahabwa servisi zinoze, cyakunze kuvugwa n'abaturage.
Aba baravuga ko usanga imiti imwe n'imwe bakenera batayihabwa cyangwa bakabwirwa ko indwara barwaye itavurirwa ku bwisungane mu kwivuza
Umwe yagize ati 'Nkanjye nagiye kwivuza amenyo bambwira ko atavurirwa kuri mutuelle, ngomba kwishyura 100%. Â Byangizzeho ingaruka zo kuremba cyane.'
Mugenzi we ati 'Nanjye nagize kwivuza banyandikira imiti, bambwira ko ngomba kuyiyishyurira ku mafaranga yanjye.'
Abasenateri bagaragarije RSSB ko iki kigo gifitiye imyenda myinshi ibigo nderabuzima, gusa RSSB ivuga ko imyenda ihari ari ingana na miliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda, azishyurwa na Minisiteri y'imari n'igenamigambi mu bihe biri imbere.
 Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, cyagaragaje ko n'ibindi bibazo bikigaragara mu bigo nderabuzima bigiye gushakirwa umuti, bafatanyije na RBC na minisiteri y'ubuzima.
AGAHOZO Amiella
The post Sena yasabye RSSB gukemura ibibazo bikigaragara muri Mutuelle de Santé appeared first on FLASH RADIO&TV.

Ibyiciro by'abitwaye neza mu mideli, mu bikorwa by’urukundo, urwenya, ubusizi n’ubwanditsi
Ibyiciro bya ba rwiyemezamirimo, umuziki, filimi, imyambarire na make up
Bamwe mu baterankunga ba Zikomo Africa Awards amarembo kandi akaba agifunguye k'uwifuza gutera inkunga ibi bihembo









A$AP asanga yararemewe kubana na Rihanna
Kwerekana inda mu gutwita kwa Rihanna byari nk’umuco
A$AP yatangaje ko yizeye kuzarera abana neza