Blog

  • Biratangaje! Matiyasi FC yo muri Afurika yEp… – #rwanda #RwOT

    Aya makipe abiri yo muri Afurika y'Epfo yakinaga mu cyiciro cyo hasi muri iki gihugu, gusa ibyabaye ni agahomamunwa ubwo Matiyasi FC yatsindaga Nsami Mighty Birds ibitego 59-1, harimo 41 byitsinzwe na Nsami.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru Soccer24 avuga ko ibi byakozwe byari byateguwe kuko Matiyasi FC yahataniraga kuzamuka mu cyiciro cya ABC Motsepe League.

    Mu cyiciro aya makipe yakinagamo, Matiyasi FC yari ku mwanya wa gatatu irushwa amanota atatu n'ikipe ya mbere, gusa hakaba harimo ikinyuranyo cy'ibitego 18.

    Matiyasi na Nsami bateguye uyu mukino bemeranya ko bakora ibishoboka byose ukabonekamo ibitego byinshi, unarangira Matiyasi FC itsinze ibitego 59-1, ariko icyabaye agahomamunwa ni uko ibitego 41 byose Nsami Mighty Birds yabyitsinze.

    Icyagaragaye kindi muri uyu mukino ni uko umukinnyi wahawe ikarita itukura mu gice cya mbere, yatsinze igitego mu gice cya kabiri.

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika y'Epfo ryahise rihana aya makipe, ahanishwa guhagarikwa burundu kongera gukina muri Afurika y'Epfo, nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo ruswa no kugambanira indi kipe bari bahanganye.

    Si amakipe yonyine yahanwe kuko abasifuzi na komiseri w'umukino nabo bahanishijwe kumara imyaka 5 nta gikorwa kijyanye n'umupira w'amaguru bagaragaramo.

    Matiyasi FC yatsinze ibitego 59 harimo 41 byitsinzwe na Nsami Mighty Birds

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117820/biratangaje-matiyasi-fc-yo-muri-afurika-yepfo-yahagaritswe-burundu-mu-mupira-wamaguru-nyum-117820.html

  • Mapping Report yubuye : U Rwanda rurashinjwa kugambirira kuburizamo uruzinduko rwa Papa Francis i Goma #rwanda #RwOT

    Ni imyigaragambyo yateguwe n’abayoboke b’ishyaka PALU ry’uwahoze ari Minsitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa Adolphe Muzito.

    Zimwe mu ntero z’abigaragambya zasubiragamo bimwe mu birego bashinja u Rwanda, aho bagendaga bagaruka ku kuba ngo u Rwanda rwarabaye ikibuga cy’imyitozo y’umutwe w’iterabwoba wa M23 ushinjwa guhungabanya umutekano mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abigaragambya bavuga ko basaba Guverinma ibirimo : Kugira icyo bakora ku biheruka gutangazwa na Perezida w’uRwanda basanga bigamije kugambirira nkana guhungabanya umutekano wa RD Congo. Bavuga kandi ko u Rwanda ngo rufite gahunda yo kuburizamo uruzinduko rwa Papa Francis uteganijwe muri iki gihuhu muri Nyakanga.

    Andi majwi y’abigaragambya yanagarutse ku birego u Rwanda rutahwemye guhakana bikubiye muri Raporo yiswe Mapping yakozwe n’impuguke z’umurwango w’Abibumbye.Iyi ni Raporo ikubiyemo ibirego birega bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bashinja guhagarikira ubwicanyi bwakorewe abasivili mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

    Mu gusoza, abigaragambya bifuje ko hahagarikwa buri gikorwa cyose kijyanye na Dipolomasi gihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Amakimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aturuka ku kuba RD Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Congo Kinshasa(FARDC) mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Congo. Ibi birego byose u Rwanda rukaba rubihakana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Mapping-Report-yubuye-U-Rwanda-rurashinjwa-kugambirira-kuburizamo-uruzinduko-rwa-Papa-Francis-i-Goma

  • Mushikiwabo yamaganye imvugo z'urwango zafashe indi ntera mu makimbirane ya RDC n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umwuka mubi muri RDC wadutse ubwo inyeshyamba z'umutwe wa M23 zuburaga imirwano izishyamiranyije n'Ingabo z'igihugu, FARDC.

    Zishinja leta kudashyira mu bikorwa amasezerano yasinywe agamije gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bo muri uyu mutwe. Congo ishinja u Rwanda ko ruri inyuma y'uwo mutwe mu bikorwa byawo bya buri munsi.

    Louise Mushikiwabo yashimye ibiganiro bigamije guhosha umwuka mubi hagati y'u Rwanda na Congo biyobowe na Angola nk'umuhuza. Yagaragaje ko ari intambwe nziza yatewe n'ibihugu bisanzwe ari ibivandimwe.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na OIF rivuga ko Mushikiwabo yasabye abayobozi kuba maso 'ku bw'ubwiyongere bw'imvugo zibiba u Rwanda ziri gufata indi ntera mu baturage cyane by'umwihariko urubyiruko'.

    Yashimangiye kandi ko abasivile bavuye mu byabo kubera imvururu ziherutse, barindwa, kandi bagafashwa kubona ibikoresho nkenerwa by'ibanze.

    Kuva umwuka mubi watangira hagati y'u Rwanda na RDC, abayobozi batandukanye bo muri RDC bumvikanye mu mvugo zihamagarira Abanye-Congo gufata imihoro bakitegura kwikiza Abanyarwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-yamaganye-imvugo-z-urwango-zafashe-indi-ntera-mu-makimbirane-ya-rdc

  • Abaturage barasaba ko ikibazo cy'abafungwa iminsi 30 y'agateganyo igahinduka imyaka cyitabwaho – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo kigaragazwa n'abaturage bo hirya no hino mu gihugu cyane cyane abafite ababo bafunze iminsi 30 y'agateganyo ariko ugasanga batinda kuburana.

    Abo mu Karere ka Kayonza baganiriye na IGIHE bavuze uburyo hari abana babo ndetse n'abo mu miryango yabo inkiko zategetse ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo bikarangira bamaze imyaka myinshi bikabagiraho ingaruka.

    Mujawamungu Marie utuye mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Rukara, yavuze ko umuhungu we yafunzwe iminsi 30 y'agateganyo mu ntangiriro za 2020 none ngo imyaka ibaye ibiri atari yakatirwa.

    Ati 'Ubu ndabaza ubuyobozi kuba afunze iminsi 30 ikaba ibaye imyaka ibiri nta karengane karimo? Iyo ngiye kubaza barambwira ngo nzajye ku rukiko rwa Nyagatare kandi nta bushobozi mfite.'

    Mujawamungu yagaragaje ko kuba umuhungu we yarafunzwe byamugizeho ingaruka kuko ngo umwana yari afite kumutangirira mituweli n'ibindi nkenerwa biramugora agasaba ubuyobozi kujya bakurikirana umuntu yakatirwa iminsi 30 ntikarenge ataburanye.

    Turatsinze Thomas utuye mu Mudugudu wa Muzizi we avuga ko hari umugabo baturanye witwa Ndayambaje umaze imyaka ine afungiye muri gereza ya Nsinda nyamara ngo yarakatiwe iminsi 30 y'agateganyo.

    Yagize ati 'Iyo abantu bamusuye ababwira ko agikatiye iminsi 30 y'agateganyo kuva icyo gihe imyaka ine irashize agikatiye agateganyo, ntarajya mu rukiko ngo aburane ngo akatirwe cyangwa abe umwere, imiryango yarirukanse bakababwira ngo bategereze azaburana.'

    Turastinze yavuze ko hakwiriye ubuvugizi ku buryo umuntu wakoze icyaha yajya aburana abe bakamenya ko yakatiwe imyaka runaka cyangwa se yabaye umwere aho gutegereza imyaka myinshi.

    Uwitije Claudine ufite abana bane we avuga ko umugabo we yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo akajyanwa muri gereza ya Nsinda none ngo imyaka ibaye ibiri atari yarekurwa.

    Ati 'Nagiye ku rukiko Nyagatare bambwira ko igihe cyo kuburana kitaragera abana banjye bari mu buzima bubi kuko Se adahari ngo dufatanye kubarera.'

    Undi muntu wapfuye atari yaburana ni umuhanzi Jay Polly urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Mata 2021 akaza kwitaba Imana tariki ya 2 Nzeri atari yaburana akiri mu minsi 30 y'agateganyo nubwo yari amaze amezi arenga ane muri gereza

    Umukozi w'Akarere ka Kayonza ushinze ubujyanama mu by'amategeko, Sematungo Innocent, yasobanuye ko ikibazo kijyanye n'ifungwa ry'agateganyo ku cyaha cyoroheje ngo ntirigomba kurenza iminsi 30, iyo ari icyaha gikomeye ngo ntirigomba kurenza amezi atandatu, mu gihe ngo ari icyaha cy'ubugome ntirigomba kurenza umwaka.

    Yavuze ko kuri ubu bagiye gufata imyirondoro y'abafite icyo kibazo bakorane n'inkiko ku buryo ngo abarengana bashobora kurenganurwa, abandi ngo bafashe imiryango yabo gusobanukirwa n'amategeko nuko agenga ibyaha ababo bakurikiranweho.

    Minisiteri y'Ubutabera n'inkiko byasabwe kwita kuri iki kibazo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira n'Iterambere rya Muntu, ( RD), Musime Fred, arasaba Minisiteri y'Ubutabera kwita kuri iki kibazo abantu bakajya barenganurwa.

    Ati ' Icyo twasaba Minisiteri y'Ubutabera, ikwiriye gushyiraho uburyo abantu bari muri iyo minsi 30 bakwiriye gukurikiranwa bya hafi cyane cyane nk'abadafite abantu bababuranira, bakwiriye gufashwa nibura iyo minsi yagera ukatirwa agakatirwa bakabimenya hatabayemo kurengana.'

    Umuvugizi w'inkiko zo mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko iki kibazo giterwa n'imanza nyinshi ziri mu nkiko aho ngo usanga urukiko rufite imanza nk'ibihumbi bitanu hari n'izindi zinjira nyamara abakozi nabo bakiri bake.

    Ati ' Ni ukubera imanza nyinshi mu nkiko, icyo dukora ni uko inkiko zigerageza kuburanisha ziha ubwihutire abafunze, ariko na none ubwinshi bw'imanza zinjira busumbye kure abakozi muri rusange ni nacyo kibazo ariko inkiko zigerageza kuburanisha abafunze bwa mbere.'

    Mutabazi yagaragaje ko inkiko akenshi usanga ziburanisha imanza z'ubucuruzi, imanza mbonezamubano, umurimo n'ubutegetsi ziyongera ku manza nshinjabyaha zose kandi ngo ugasanga zirihutirwa.

    Yavuze ko inkiko zigerageza guha iya mbere abafunze abandi nabo ngo bajye bategereza bazagerwaho ngo ntabwo ari ubushake buke bw'inkiko.

    Hari abafungwa iminsi 30 y’agateganyo ikavamo imyaka myinshi

    Ni ikibazo abaturage b’i Kayonza bagaragaje ariko kiri mu gihugu hose

    Uwitije avuga ko umugabo we amaze imyaka mu minsi 30 y’agateganyo akaba atazi icyerekezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-barasaba-ko-ikibazo-cy-abafungwa-iminsi-30-y-agateganyo-igahinduka

  • Kamonyi: PS wa MINUBUMWE yashyikirije akarere Inka y'Indashyikirwa kaheshejwe n'Inkomezabigwi za Rukoma #rwanda #RwOT

    Abasore n'inkumi barangije amashuri y'isumbuye bari ku rugerero icyiciro cya 9 mu Murenge wa Rukoma, barusoje begukanye umwanya wa mbere ku rwego rw'Akarere no ku rwego rw'Intara, mu gihe ku rwego rw'Igihugu babaye aba Gatatu. Bashyikirijwe Inka y'Indashyikirwa, yatanzwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu-MINUBUMWE. Bahawe inama n'impanuro hashingiwe kubyo bakoze n'ibyo bize ku rugerero basoje.

    Munezero Clarisse, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu-MINUBUMWE, yibukije Abasore n'Inkumi bitabiriye Urugerero icyiciro cya 9, ko Urugerero rwababereye umwanya wo gutozwa Uburere mboneragihugu, bakaganirizwa ku ndangagaciro na kirazira by'Umuco Nyarwanda, kimwe n'andi masomo bahawe abatoza kuba Abanyarwanda beza babereye u Rwanda.

    PS/MINUBUMWE.

    Yababwiye kandi ko Urugerero rwabaye umwanya wo kubaka ubumwe bwabo nk'Abanyarwanda, bakorera hamwe, bakora ibikorwa biteza Igihugu imbere, batanga urugero rwiza rwo kubana no gufashanya ndetse no gusabana biranga Abanyarwanda. Ko kandi babonye umwanya wo kwitoza indangagaciro z'Umuco Nyarwanda, zirimo kugira Ubumwe, Gukunda Igihugu, Gukumda Umurimo kugira ngo zizabaherekeze mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Yabasabye kuzirikana ko Urugerero rwababereye umwanya mwiza wo kuganira kuri Gahunda z'Igihugu ndetse no gusobanukirwa uruhare rwabo mu gufatanya n'abandi kugira ngo zigerweho.

    Dr Nahayo Sylvere, Meya wa Kamonyi ashyikirizwa na PS Munezero, Ibarate y'Inka.

    Mu masomo kandi bahawe, babonye umwanya wo kuganira ku bibazo bigaragara mu muryango Nyarwanda, nk'ibijyanye n'Ubuzererezi, Inda ziterwa Abangavu ndetse n'ibindi bibazo bitandukanye baboneye umwanya wo kuganira ho no kumenya gufata ibyemezo bibaganisha ku mahitamo akwiye.

    Urugerero, ni umwanya mwiza ku rubyiruko wo gutanga umusanzu no guteza imbere Igihugu kuko bagira umwanya wo gufatanya mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bakoresheje imbaraga n'Ubumenyi bwabo nkuko insanganyamatsiko bari bihaye uyu mwaka igira iti' Duhamye Umuco w'Ubutore ku rugerero wo Kwigira'.

    Intore zizihije ibirori mu mbyino no kwiyerekana mu karasisi.

    Mu izina rya MINUBUMWE, PS Munezero yashyikirije Meya wa Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere Inka y'Indashyikirwa ndetse n'ibarate ryayo abitabirye iki gikorwa birebera. Bashimirwa kuba baritwaye neza ku rugerero by'umwihariko izi Ntore n'abazibaye hafi bose bagatuma zesa Imihigo.

    Ibarate ry'Inka ryanditseho ngo' Abesamihigo ba Kamonyi, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu, Ibagabiye Inka y'Indashyikirwa nk'Akarere kahize utundi mu Ntara mu bikorwa by'Urugerero rw'Inkomezabigwi Icyiciro cya 9.

    PS Munezero, yagarutse ku bikorwa byakozwe n'urugerero rw'inkomezabigwi icyiciro cya 9 mu gihugu, avuga ko bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda abarirwa muri Miliyari 2, mu gihe ibikorwa by'Urugerero rwo mu Karere ka Kamonyi bibarirwa mu gaciro ka Miliyoni zisaga 60 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Mu Gihugu hose, mu turere twose n'imirenge yose uko ari 416 igize u Rwanda, Urugerero rwatangiye kuwa 14 Werurwe, rusozwa kuwa 25 Gicurasi 2022. Inkomezabigwi zishoje Urugerero ari 19,945. Mu nsanganyamatsiko bari bafite igira iti' Duhamye umuco w'Ubutore ku rugerero wo Kwigira.

    Umwe mu basirikare batoje izi ntore akarasisi, yasabaga uburenganzira ngo batangire kwiyerekana.
    Abayobozi bacinye akadiho bari kumwe n'urugerero.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ps-wa-minubumwe-yashyikirije-akarere-inka-yindashyikirwa-kaheshejwe-ninkomezabigwi-za-rukoma/

  • Col Bitwenge Ruvusha na Dr Butsitsi mu Basirikare bishwe na M23 bavuga Ikinyarwanda #rwanda #RwOT

    Yari amarira ku bagore babo, n’abantu bo mu miryango yabo, abasirikare bakuru mu ngabo za Congo n’izicungayo amahoro za MONUSCO bafashe mu mugongo ababuze abantu babo.

    Umuhango wo gusezera kuri bariya basirikare wabereye i Goma.

    Umunyamakuru wigenga ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, Baraka Heritier washyize amashusho kuri Twitter ye, yabwiye UMUSEKE ko bariya basirikare bavuye muri Rutshuru na Nyiragongo.

    Baraka avuga ko nubwo byatangajwe ko hapfuye abasirikare bagera ku 10, imirambo itatu niyo yerekanywe ndetse inasezerwaho bwa nyuma.

    Abagera kuri babiri mu bapfuye ni abo mu moko avuga Ikinyarwanda aba muri Congo, bakaba ari Col Bitwenge Ruvusha Alex wa bataillon ya 1303 yapfiriye ahitwa Rugari, ni Umunyekongo ukomoka i Minembwe, Dr Butsitsi na we ni Umukongomani ukomoka i Rutshuru.

    Undi musirikare wasezeweho bwa nyuma nk’uko Baraka yabibwiye UMUSEKE ni Colonel Mushagalusa Birumana wa bataillon 3408 we yapfiriye i Kibumba, akaba akomoka muri Kivu y’Epfo, ahitwa Shubunda ni uwo mu bwoko bwitwa Shi.

    Imirwano ikomeye cyane yatangiye kumvikana mu bice bitandukanye byegereye umugi wa Goma mu Cyumweru gishize, ariko ingabo za Leta ya Congo n’abo zifatanya na bo zibasha gusubiza ibintu mu buryo.

    Ibice bya Rutshuru na Nyiragongo muri Kivu ya Ruguru ubu biratekanye, ndetse amakuru avuga ko abaturage bari bahunze imirwano batangiye gusubira mu ngo zabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Col-Bitwenge-Ruvusha-na-Dr-Butsitsi-mu-Basirikare-bishwe-na-M23-bavuga-Ikinyarwanda

  • M23 yishinganishije ivuga ko FARDC na FDLR bagiye kuyitera #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n'umutwe wa M23 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko ingabo za Leta ziteguye kugaba igitero mu masaha make, iki gitero ngo kimaze iminsi gitegurwa.

    M23 ivuga ko imitwe itandukanye y'igisirikare cya Congo, FARDC ndetse n'ibikoresho byayo byavuye ahantu hanyuranye byegerezwa ahazagabwa igitero, ndetse ngo ingabo za Leta zifatanyije n'imitwe irimo na FDLR- FOCA, iyobowe na Col. RUHINDA.

    Izi nyeshyamba za FDLR-FOCA ngo zajyanywe ahitwa KASIZA, naho inyeshyamba zitwa NYATURA ziyobowe na Jean-Marie ariko zikaba zambara imyenda y'abantu bashinzwe kurinda pariki (ICCN) bo bagiye ahitwa BIKENKE nk'uko iryo tangazo ryasinywe na Major Willy NGOMA ndetse rikanasangizwa na Bertrand Bisimwa ribivuga.

    Uyu mutwe uvuga ko umenyesha amahanga n'abanyekongo ko FARDC ishaka kuwushozaho intambara yirengagije imyanzuro y'Akanama ka UN gashinzwe umutekano yasabye ko imirwano ihagarara bakayoboka ibiganiro bibera i Nairobi ndetse bikaba byaremejwe mu nama y'Abakuru b'Ibihugu bya Africa y'Iburasirazuba, kandi na M23 ikaba ibirimo.

    Itangazo rivuga ko M23 yemera ndetse igashimangira ko nta nzira yo gukemura ibibazo mu Ntaramba ishaka, ikifuza ko ibyo isaba bibonerwa igisubizo mu biganiro, bidaheza kuko ari byo byakwiga neza ibibazo bihari kandi bigakemurwa.

    Umutwe wa M23 uvuga ko intambara, bizwi ko igira uyitsinda n'utsindwa, kandi nta kindi yagezaho uretse gutinza kubona ibisubizo bikwiye nk'uko byagiye bigenda.

    Itangazo bivugwa ko ryasinyiwe i Sarambwe ku wa 03 Kamena, 2022 rivuga ko igihe M23 izaterwa yiteguye kwitabara no kurinda abantu bayo.

    Kuri uyu wa Gatanu igisirikare cya Congo, i Goma cyasezeye bwa nyuma abasirikare bagera ku 10 bishwe mu ntambara iheruka gushyamiranya M23 n'izo ngabo mu Cyumweru gishize.

    Imirwano ikomeye yasize Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, u Rwanda rukabihakana ariko na rwo rukayishinja kuba iri gukorana na FDLR mu bitero igaba kuri M23.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/m23-yishinganishije-ivuga-ko-fardc-na-fdlr-bagiye-kuyitera

  • Afurika irasaba u Burusiya kurekura ibiribwa n’ifumbire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Burusiya buvuga ko buzakomeza intambara burwanamo na Ukraine, Perezida w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Macky Sall, yagiye gusaba Putin (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/afurika-irasaba-u-burusiya-kurekura-ibiribwa-n-ifumbire

  • AKUMIRO ! Abantangiranye na Banki y’Abaturage Imigabane yabo yiswe Intica Ntikize, Hakenewe Amakuru #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabivuze ku wa Gatatu, mu kiganiro yagiranye na Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yahamagarwaga ngo asobanure ibibazo abanyamuryango barimo abamaze igihe kinini muri iyi banki imaze kugurishwa kenshi, bagejeje ku bagize Inteko.

    BPR Bank yashinzwe mu 1975 i Kabarondo yitwa Banki y’Abaturage, igenda igira amashami mu byahoze ari amakomine. Icyari kigamijwe ni ukwegereza abaturage serivisi z’imari. Abayinjiragamo batangaga umusanzu w’umunyamuryango bakagura udutabo two kuzigama bakabona uko babitsa bakanabikuza.

    Abanyamuryango ba mbere n’abagiyemo nyuma kugeza mu 2007 babaye abanyamigabane nyuma y’uko amashami yose ahujwe ndetse hagakorwa n’izindi mpinduka zatumye ihinduka Banki y’Ubucuruzi. Ibi ngo byemejwe n’Inama rusange y’Ihuriro rya Banki z’Abaturage (Union des Banques Populaire du Rwanda).

    Uretse izo mpinduka mu bihe bitandukanye Banki y’Abaturage yagiye igurishwa aho kuri ubu yaguzwe na KCB Bank ikitwa BPR Bank Rwanda Plc. KCB ifite imigabane ingana na 87,56% mu gihe abanyamuryango basanzwe bafitemo 12,44%.

    Mu bibazo abaturage bagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko harimo kuba nta makuru bafite ku bijyanye n’imiterere y’imigabane yabo, inyungu yayo ndetse n’ibyemezo byagiye bibafatirwa badafiteho amakuru nk’uko Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko, Depite Munyangeyo Théogène yabivuze.

    Ati 'Ikiriho ni uko abanyamuryango bavuga bati 'nta makuru twagiye tumenya ku byemezo byagiye bidufatirwa’ ubanza ababahagarariye nta murongo wari uhari wo kunyuzamo ayo makuru ngo bajye bayamenya. Abadepite na bo bakibaza ngo ‘mu guhinduka icyari kigamijwe ni iki’, bagashaka no kumenya ngo ‘ubu abantu bariho n’abatariho, abazwi n’abatazwi bamenya gute amakuru asesuye ko uwafunguraga konti yahitaga aba umunyamigabane ?'

    'Bakibaza ngo imigabane yacu ihagaze ite ? Inyungu zayo ntazo twigeze tumenya ariko noneho hagenda habaho ihererekanya bakumva byaguzwe na banki zitazwi [ubu noneho ubanza baragize amahirwe barumvise iya hafi bari bamaze kumenyera] ; mbese umuntu akibaza mu buryo bw’iterambere impamvu ibyo byose byagiye biba.'

    Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko kugurishwa kwa Banki y’Abaturage byagiye bikorwa hagamijwe kongera imari shingiro no gutanga serivisi zisumbuyeho bikaba ngombwa ko andi mabanki aguramo imigabane ndetse akazana n’ubundi buzobere mu micungire y’amabanki mato nk’uko Banki y’Abaturage yari imeze.

    Mu 2008, yazamuye umutungo wayo igera kuri miliyari 15 Frw. Yavuze ko icyo gihe hakozwe ibarura ry’abanyamuryango haboneka 590.291 ariko badafite imyirondoro yose bitewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi yatumye amwe mu madosiye agenda abura.

    Mu 2009 hatangiye gahunda yo kugenzura abanyamuryango umwe ku wundi ariko ngo iki gikorwa cyakomeje kuruhanya. Abari bafite imyirondoro yuzuye icyo gihe ngo bari 163.175 bakaba ari bo basaranganyijwe inyungu yabonetse.

    Kugeza ubu KCB ifite imigabane ihwanye na miliyari 71,3 Frw naho abanyamigabane basanzwe bafitemo miliyari 10,1 Frw.

    Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko amafaranga abanyamuryango bafitemo ari make ku buryo bisa n’aho nta nyungu bibazanira bityo ko baramutse bagurishije iyo migabane bakavamo ari byo byabafasha.

    Ati 'Buri munyamuryango amafaranga afite ni make cyane. Gushakisha abataraboneka bizakomeza gukorwa naho abazwi bifuza kugurisha imigabane bazabikora, abifuza gukomezanya n’iyi banki bagumemo.'

    'Ni ibintu tubona bishoboka, ntabwo byari byafatwaho icyemezo. Abenshi bafitemo udufaranga duke duke ariko kubera ari umubare munini iyo ushyize hamwe usanga ari amafaranga afatika ariko buri wese afite uwe. Hakwiye kuzagera igihe abamenyekanye bakazagira igihe cyo guhitamo ushaka kugumamo nk’umunyamigabane akagumamo ariko ushaka kugurisha akavanamo amafaranga ye uko yaba angana kose akagira ikindi ayakoresha.'

    Depite Habiyaremye Pierre Célestin yasabye ko amakuru y’uko imigabane y’abaturage igihari akwiye gutangazwa kuko ibibazo babaza bigaragaza ko atabageraho.

    Ku rundi ruhande, Depite Karinijabo yavuze ko amakuru yo gusaranganya inyungu ku banyamuryango ashobora kuba atazwi ashingiye ku kuba na we ari umunyamuryango akaba atarayabonye.

    Yagize ati “Nanjye ndi umunyamuryango [reka ne kuvuga abandi], biragoye ko twamenya ko iyo nyungu yasaranganyijwe. Nta munyamuryango uzi ngo mfite imigabane iyi n’iyi, umugabane ni amafaranga angana atya, kereka niba bamwe babimenya abandi ntibabimenye ariko ngira ngo ayo makuru ntabwo azwi.”

    Depite Ruhakana Albert yavuze ko n’ubundi abanyamuryango bagurishje imigabane yabo nta cyo bakunguka kubera ko amafaranga yabo ari make. Yasabye ko ahubwo bagira andi mahirwe bashyirirwaho nko guhabwa inguzanyo ku nyungu nto.

    Ati “Niba abanyamigabane b’imbere mu gihugu bafite miliyari 10 Frw, umushoramari wayiguze ari we KCB akagira miliyari 71 Frw ariharira 87%, inyungu ntiyaboneka biragaragara. Kuvuga ngo bibaye byiza bagurisha imigabane bakunguka gute ?”

    Muri rusange abadepite basabye ko abaturage bahabwa amakuru mu buryo busesuye nko kumanika intonde z’abanyamuryango kuri buri shami n’amafaranga afitemo.

    Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko nubwo amakuru atangwa bishoboka ko atagera kuri bose, bityo ko iki gikorwa kizarushaho gushyirwamo imbaraga.

    Ati “Umwanzuro wo kunoza ihererekanyamakuru ni wo, rwose hakwiye kunozwa haba mu gukoresha radio abaturage benshi bumva ndetse no kunyuza amakuru kuri buri shami ku buryo n’abahagenda babisoma.”

    Ku bijyanye n’uko hari abanyamuryango bataramenyekana kugeza ubu, yavuze ko igikorwa cyo kubashakisha kigikomeje kugeza mu Ukwakira uyu mwaka. Ku batazamenyekana nyamara harakozwe ibishoboka byose amafaranga yabo azahabwa Leta acungwe hakoreshejwe itegeko ryo gucunga imitungo yasizwe na bene yo.

    Rutayisire Théogène ushinzwe guhuza Banki n’izindi nzego muri BPR Bank Rwanda Plc, yavuze ko ibyo gutanga inguzanyo ku banyamigabane biri kwigwaho ariko agaragaza impungenge ko Banki Nkuru y’u Rwanda itemera ko abanyamigabane bahabwa inguzanyo.

    Yavuze ko banatekereje kubafasha mu bundi buryo nko kubaha amakarita ya ATM hamwe n’aya VIP kugira ngo ugiye ku ishami rukana bamwakire mbere y’abandi.

    Ku bijyanye no gutanga amakuru ku buryo buri munyamuryango wa kera yamenya aho abariza, Manzi Bruce uhagarariye Serivisi z’Ubujyanama mu by’Amategeko muri BPR Bank Rwanda Plc, yavuze ko ubu lisiti z’abanyamigabane bose ziri ku mashami yose ku buryo ukeneye kumenya imigabane afashwa kuyibona naho utariyandikisha na we yabikora agahabwa ayo makuru.

    Abahagarariye BPR Bank Rwanda Plc basobanuye ko amakuru y’ibikorwa byose atangwa binyuze mu bahagarariye abanyamuryango kuko inzego zibahuza na Banki zitigeze zivanwaho.

    Abanyamuryango bafite umuntu umwe ubahagarariye mu nama y’ubutegetsi ku rwego rw’igihugu n’abandi 54 babahagarariye mu nama rusange ya BPR Bank Rwanda Plc.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-Abantangiranye-na-Banki-y-Abaturage-Imigabane-yabo-yiswe-Intica-Ntikize-Hakenewe-Amakuru

  • Kamonyi: Umurenge wa Rukoma wahesheje ishema Akarere bashyikirizwa Inka y'Indashyikirwa #rwanda #RwOT

    Si Akarere gusa kaheshejwe ishema n'urubyiruko rw'Inkomezabigwi z'Umurenge wa Rukoma rusoje urugeroro kuko babaye aba mbere ku rwego rw'Intara, baba aba Gatatu mu Gihugu. Bibukijwe ko ibikorwa byiza by'intangarugero bagezeho mu rwego rwo kubaka Igihugu bagomba no ku birinda. Babwirwa kandi ko' Amaboko duha Igihugu iteka atagaruka ubusa'. Iri ni ijambo babwiwe na Alice Kayitesi, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, abasaba kurisigarira.

    Kayitesi Alice, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo witabiriye isozwa ku mugaragaro ry'Urugerero' Inkomezabigwi' icyiciro cya 9, aho Akarere ka Kamonyi kashyikirijwe Inka y'Indashyikirwa nk'Akarere kabaye aka Gatatu mu Gihugu hose, yababwiye ati' Urugerero ni umuco waranze kandi twifuza ko uzakomeza kuranga Abanyarwanda. Urugerero mu Rwanda ni; Uburere, Umuco dukomora ku bakurambere bacu, aho rwatangiriye mu murage w'Abadaheranwa mu 1675 ku ngoma y'Umwami Rujugira'.

    Guverineri Kayitesi Alice ati' Amaboko duha Igihugu iteka aratugarukira'.

    Yabibukije ko mu rugerero basangamo umurage w'Ubumwe, Ishyaka, Uburere mboneragihugu byatozwaga Abanyarwanda bakibyiruka. Ko kandi ibi byatumye u Rwanda ruhinduka Igihugu cy'Indahangarwa, kitisukirwa kandi gihora gitsinda.

    Yababwiye ko nta wavuga urugerero atavuze Intore kuko arizo zirugize, ko ari Intore idatorezwa gusiga ibyo yatojwe aho yatorejwe, ahubwo itorezwa gutumwa. Ko kandi Ubutumwa bw'Intore atari ubw'Igihe gito, ko ari ubw'Igihe cyose.

    Buri Ntore ihagarariye Umurenge uko ari 12 igize Kamonyi, bashyikirijwe icyemezo cy'Ishimwe.

    Guverineri Kayitesi Alice, yibukije ko mu mpanuro Umutoza w'Ikirenga, Perezida Kagame Paul yashyikirije Abanyarwanda kuwa 15 Gicurasi 2013, yagize ati' Urugerero ni ifumbire y'Ubwenge utarugiyeho aragwingira. Umurima utarimo ifumbire udafite n'Ubutaka bwiza uratera nti hagire icyera. Uwuteraho ibintu ibyo aribyo byose, icyagombaga kuza ari icyatsi kibisi kikaza ari umuhondo cyangwa Gitukura nta kirimo'.

    Yongeye agira ati' Urubyiruko rutarezwe, rutahawe iyo fumbire nta musaruro uvamo, uramubona ukabona umuntu arahita, aragenda hanze, ukabona ni umuntu wuzuye ariko imbere muri we atuzuye, hari ibintu bibuze. Urugerero ni; Uburere dukwiriye guha abana bacu b'Abanyarwanda'.

    Abitabiriye ibi birori bari mu Kiryamo cy'Inzovu.

    Guverineri Kayitesi, yabibukije kandi ko Urugerero rukorwa hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abanyarwanda, aho rugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo by'Igihugu hadakoreshejwe amafaranga menshi, ibyo bikaba aribyo kwishimira.

    Yababwiye ko kuba urubyiruko ruhurira hamwe mu bikorwa by'Ubwitange ku rugerero ari Uburere, Imitoreze ibaremamo kuba Abanyarwanda bifitiye icyizere, bakunda Umurimo, bashishikajwe no kwigira no kwihesha agaciro hamwe no gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo by'Igihugu.

    Abayobozi batandukanye bari kumwe n'intore, bafashe ifoto y'urwibutso.

    Ahereye ku bikorwa rwakoze birimo; Kubakira abatishoboye amazu, Ibikoni, Uturima tw'Igikoni, Gutunganya ibikorwa remezo birimo imihanda, Ibiraro, imiyoboro y'Amazi, ibyanya by'imyidagaduro, Gufasha muri Gahunda z'Uburezi, Kubungabunga Ibidukikije, Gutera ibiti by'imbuto ziribwa n'ibitari iby'imbuto, Gutegura ubusitani ku nyubako za Leta, Guhanga Imihanda mishya no gusana isanzwe, Gukangurira Abaturarwanda gushaka ubumenyi bw'ikoranabuhanga no gutoza ubuhanzi butoza Ishyaka ry'U Rwanda, yagize ati ' Ntore muri aha, nagira ngo nsabe abo turi kumwe babashimire nanjye ndabashimiye'.

    Ati' Mbashimiye umuco w'Ubwitange mwagize, mwiyemeza gukora ibikorwa by'ingirakamaro ku muryango Nyarwanda'. Yakomeje abibutsa ko buri wese aharanira kuba urugero rwiza aho atuye, aho azajya kwiga kugira ngo azajye arangwa hose n'indangagaciro nziza yakuye muri uru rugerero.

    Gitifu w'Umurenge wa Rukoma i Buboso, ashyikirizwa icyemezo cy'ishimwe na Meya w'Akarere, Dr Nahayo Sylvere.

    Yabasabye gufasha abandi kwirinda ibyaha bitandukanye harimo n'icyo guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabasabye kugira umuhate wo gukomeza kumenya byimbitse amateka y'u Rwanda ndetse n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bajye bafasha bagenzi babo kuyumva no kuyasobanukirwa.

    Avuga ku Inka y'Indashyikirwa bagabiwe yagize ati' Iyi ngororano muhawe, iragaragaza ubwitange n'umurava mwagize nk'intore, uruhare rw'Ubuyobozi bwababaye hafi, ndetse n'ingufu z'Ababyeyi n'Abaturage bose b'Akarere bafashije Intore zari ku rugerero kugera ku ntego zari ziyemeje'.

    Kimwe mu bikorwa bikomeye izi ntore zakoze ni ukubaka ibiro by'Umudugudu birimo n'irerero. Byatashywe n'ubuyobozi.

    Yibukije kandi ko ari ngombwa kwibuka ko indangagaciro y'ubwitange ishamikiweho n'izindi ndangagaciro zitandukanye harimo; Ubumwe, Umutekano, Ubufatanye, Ubwuzuzanye, Kudahemuka, Igihango, Ubusabane, Gutabarana, Urukundo, Kugira Ishyaka, Ubutwari, Ubumuntu, Ubupfura, Ukuri, Kudatezuka, Gukorera Ubushake, Gushishikarira Umurimo, Gukorera ku Ntego, Gukora Umurimo unoze kandi ufite ireme, Kwiyubakamo Ubushobozi, Kugira Umuco wo Guhiganwa n'ibindi byose bigamije kubaka Umunyarwanda uhamye no kubaka u Rwanda rwifuzwa. Yabasabye ko izi Ndangagaciro buri wese azigira ize mu buzima bwe bwa buri munsi kandi agaharanira kuzitoza abakiri bato kugira ngo bazazibyirukane.

    Yagize kandi ati' Urugerero ni gahunda itangira ariko itagira umusozo'. Bivuze ko ibikorwa byiza bibaranga ari ibihoraho kandi hose'. Abibutsa ko aho intore iri hose iba iri ku rugerero, ikarangwa na za ndangagaciro zose. Yababwiye ko Urugerero rudasojwe ahubwo rukomeje, ati ' Si nshoje, ahubwo ntangije ikindi cyiciro cy'urugerero ruhoraho aho muzaba muri hose. Dukomeze duhamye umuco w'Ubutore ku rugerero wo Kwigira, kandi tuzirikana ko ' Amaboko duha Igihugu iteka aratugarukira'.

    Abana bato baherewe amata muri iyi nyubako y'umudugudu irimo ishuri ryabo.

    Guverineri Kayitesi Alice, nk'Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo igizwe n'Uturere 8, yasabye utundi turere tugize intara ayoboye kwigira kuri Kamonyi nk'akarere kabaye Indashyikirwa kugira ngo umwaka utaha bose nk'Igihugu bazatere intambwe bakora neza kurusha uko bakoze mbere. Yashimiye buri wese uruhare yagize kugira ngo Inkomezabigwi ziheshe akarere Ishema, abasaba gukomeza iryo shyaka.

    Abayobozi baha abana amata.

    Ibiro by'Umudugudu wa Tunza birimo n'Irerero. Hari Igikoni, ubwiherero ndetse n'Akarima k'igikoni.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-umurenge-wa-rukoma-wahesheje-ishema-akarere-bashyikirizwa-inka-yindashyikirwa/