Blog

  • Abakozi n'abayobozi ba Kigali Serena Hotel basabwe umusanzu mu kurwanya abapfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ubwo basuraga uru rwibutso, abakozi ba Kigali Serena Hotel baganirijwe ku mateka yaranze u Rwanda mu 1994, bashyira indabo ku mva bunamira n'imibiri ishyinguye kuri uru rwibutso.

    Nyuma y'iki gikorwa hakurikiyeho umuhango wo gucana urumuri rw'icyizere no guhabwa ikiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cy'iyi Hoteli.

    Uyu muhango wanitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy ari na we wari umushyitsi mukuru.

    Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai, yavuze ko intego yo gusura urwibutso ari uguha agaciro abishwe bazira ubusa.

    Mu butumwa yageneye abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati 'Ibyo barimo ntacyo byabafasha bakwiriye kugaruka mu muryango Nyarwanda abasize bishe ubutabera bukabakurikirana. Kandi bakwiye kumenya ko mu Rwanda twunze ubumwe ari na yo mpamvu ubona urubyiruko rungana gutya ruza gusura no guha agiciro abazize uko bavutse.'

    Yavuze ko mu gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda abantu bose bakwiye kwiyumvamo gahunda ya Ndi Umunyarwanda n'abatayumva bagakomeza kuyishishikarizwa no kuyisobanurirwa uhereye ku rubyiruko cyane cyane mu mashuri no mu miryango bavukamo.

    Yakomeje agira ati 'Ku bapfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga ubu natwe ni ahacu ku basubiza natwe tuzifashishije kugira ngo ubumwe bumaze kubakwa budahungabana tunirinda ko bakomeza kuyobya abatazi aya mateka.'

    Mu kiganiro bahawe, bagaragarijwe intambwe zimaze guterwa mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko itakongera kubaho ukundi nko gushyiraho amategeko ahana ibyaha birindwi byose bifitanye isano na Jenoside.

    Hagaragajwe kandi ko hari ibimaze kugerwaho mu kubaka umusingi w'ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Mu buhamya bwatanzwe n'umukozi w'iyi hoteli warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Habiyambere Didace, wavukiye mu Karere ka Ngomba, yavuze ko umunsi wakurikiye ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, interahamwe zari zimaze kwica abantu benshi cyane.

    Mu buhamya bwe yagarutse ku bihe yanyuzemo byo guhunga amanywa n'ijoro ariko k'ubw'amahirwe aza kurokoka n'ubwo yabuze bamwe mu muryango we.

    Yagarutse ku bihe bitari byoroshye banyuzemo aho abagabo bari bashoboye barwanyaga Interahamwe bifashishije amabuye bahabwaga n'abagore babo ariko nyuma interahamwe zikabarasa urufaya rw'amasasu benshi bakahasiga ubuzima.

    Ashima Inkotanyi cyane kuko avuga ko arizo zamugaruriye ubuzima mu masaha y'ijoro aho yari yihishe zikamugarurira icyizere nyuma yo kuba mu buzima bwo guhunga igihe kinini.

    Uwari uhagarariye Ibuka akaba na komiseri ushimnzwe Imibereho myiza y'Abacitse ku Icumu muri uyu muryango, Rugero Paulin, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amateka mabi buri wese atakwifuza ko yasubira ukundi.

    Yasabye ko amateka yakigishwa ahashoboka hose yewe no mu nsengero kugira ngo benshi basobanukirwe ibyabaye.

    Mu ngero nyinshi yagaragaje yagize ati 'Ingengabitekerezo iracyahari kuyirwanya ntakundi ni ugushyira hamwe twese nk'Abanyarwanda tukamagana ibyabaye bikatubera isomo rikomeye cyane.'

    Yasabye aba bakozi b'iyi hoteli nk'abantu bakira abantu benshi umunsi ku munsi kugira uruhare mu gukoresha umwanya babonye baganiriza amateka y'u Rwanda abatayazi bizafasha no gushya abayagoreka uko bishakiye.

    Abakozi n’abayobozi ba Kigali Serena Hotel basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai yunamiye abazize Jenoside

    Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyarugenge na Gasabo, Maj Paul Ndushabandi ashyira indabo ku mva rusange

    Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Kigali Serena Hotel, Erick Mugesera yunamiye imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Bashyize indabo ku mva rusange zishyinguwemo abarenga ibihumbi 250

    Beretswe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abayobozi n’abakozi ba Kigali Serena Hotel bagize umwanya wo kuganira ku mateka y’igihugu

    Uwari uhagarariye Umuryango Ibuka, Rugero Paulin yasabye ubuyobozi bw'iyi hoteli kugira uruhare mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uyu muhango wanitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-n-abayobozi-ba-kigali-serena-hotel-basabwe-umusanzu-mu-kurwanya

  • MINICOM yibutse Jenoside yifatanya n'imiryango y'ababuze ababo bayikoreraga – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama ukaba wabimburiwe no kunamira imibiri irenga 100.000 y'abazize Jenosise yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

    Mu bazize Jenoside mu rwibutso rwa Nyanza harimo bihumbi bitatu baguye muri ETO Kicukiro aho bari bahungiye ku ngabo zacungaga umutekano za Loni ariko zikaza kubasiga mu kaga.

    Uyu muhango witabirwa n'abakozi ba MINICOM, abahagarariye imiryango y'abari abakozi b'iyahoze ari MINICOMART kuri ubu yasimbuwe na MINICOM.

    Muri iki gikorwa cyo kwibuka kandi habayeho gushyira indabo ku mva rusange mu rwego rwo kunamira abatutsi bazize Jenoside bashyinguye i Nyanza ndetse no kubaha icyubahiro, ari na ko basobanurirwa amateka y'uru rwibutso n'urugendo abahashyinguye banyuzemo ubwo bicwaga.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata yavuze ko hateguwe iki gikorwa kandi icyari kigamijwe ari ugusana, kwiyubaka no gufata mu mugongo ababuze ababo.

    Yagize ati 'Igihe nk'iki cyo kwibuka, ni igihe cyo kuzirikana uruhare rwa buri wese mu kubaka u Rwanda twifuza.'

    Minisitiri Habyarimana yavuze ko mu mpera z'umwaka ushize MINICOM ifatanyije na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboragihugu, hakozwe ubushakashatsi ari na bwo basohoye igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakozi bakoraga muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Imyuga.

    Minisitiri Habyarimana kandi yasabye aba bakozi guharanira ko ibyabaye bitazongera ahubwo bagahagurukira guharanira gutanga umusanzu wabo muri gahunda zitandukanye z'iterambere n'izigamije kubaka igihugu.

    Abana b'abari abakozi muri iyi Minisiteri bishwe muri Jenoside bavuga ko ari amahirwe kubona Minisiteri ibatumira bakabana mu bihe byo kuzirikana ababo bazize uko bavutse, nk'uko Umuhoza Uwase Liliane, umwana wa Mukamurigo Euphigenie wakoreraga iyi minisiteri wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabivuze.

    Yagaragaje kandi ko kubaba hafi byongera gutuma bumva ko batari bonyinye kandi binabafashaka mu rugendo rwo gukira ibikomere.

    Mbere y'iki gikorwa rusange cyo kwibuka, tariki ya 1 Kamena, MINICOM yasuye, inagenera ubufasha bw'imashini ebyiri zo kudoda Ugirase Honorine, umwana wenyine wa Kanyamibwa Felicien wakoreye iyi minisiteri mbere yo kwicwa muri Jenoside.

    Ugirase Honorine yashimye iyi minisiteri kubera ubutwari n'igitekerezo cyiza bagize cyo gukomeza kumuzirikana kuko bimutera imbaraga zo kusa ikivi cy'umubyeyi we.

    Abakozi 36 barimo abagore batatu n'abagabo 33 bahoze bakora muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Imyuga ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Igikorwa cyo kubikuba kiba ngarukamwaka.

    Abakozi 36 ba Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’imyuga ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    MINICOM isanzwe yibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka

    MINICOM yibutse abakozi bayikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata yatangaje ko icyari kigamijwe ari gusana, kwiyubaka no gufata mu mugongo ababuze ababo

    Igitabo cyanditwe ku bufatanye bwa MINICOM na Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda yahoze ari CNLG

    Ugirase Honorine, umwana wenyine wa Kanyamibwa Felicien, yahawe na MINICOM imashini ebyiri zidoda

    Igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakozi bakoraga muri Minisiteri y'Ubucuruzi Inganda n'Imyuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minicom-yibutse-jenoside-yifatanya-n-imiryango-y-ababuze-ababo-bayikoreraga

  • Ururabo rwitwa ‘Penis plant’ rumeze nk’ubugabo rukomeje gusaza abakobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihingwa kidasanzwe giteye nk'ubugabo, kizwiho kuba gifite impumuro mbi cyabonetse ku mugabane w'uburayi ku nshuro ya gatatu mu mateka.

    Igihingwa kizwi ku bimera nka Amorphophallus decus-silvae, bakunze kwita 'Penis Plant ' tugenekereje mu kanyarwanda ni 'Igihingwa cy'ubugabo'  Umuntu umwe wavumbuye izo ndabyo asobanura impamvu. Irindi jambo ryibi bimera ni 'igihingwa cyintumbi' kubera impumuro yacyo iba imeze nkinyama zaboze.

    Ururabo rudasanzwe rwaherukaga kugaragara mu 1997 kandi ubusanzwe rukurira mu kirwa cya Java cyo muri Indoneziya, kandi bisaba imyaka irindwi kugira ngo rukure mu bunini bwawo.

    Igihe ururabyo rwatangiriye mu Burayi kugera ku burebure bwa metero 1.5, abahanga mu bimera batangaye bavuga ko ibyo byabaye bidasanzwe.

    Uru rurabo kandi rukunzwe cyane n'igitsina gore aho usanga bifitoza barufite mu ntoki zabo ubona bafite akanyamuneza. Gusa ariko Leta zimwe na zimwe zo mu Burayi zigenda zibuza aba bakobwa gukora ibi aho bifatwa nko kwikinisha.

    Basobanuye ko igihingwa kizwi cyane kubera impumuro yacyo y'ibyaboze, gikurura udukoko nandi masazi hanyuma akajya kwanduza ibindi bimera.

    Source : https://yegob.rw/ururabo-rwitwa-penis-plant-rumeze-nkubugabo-rukomeje-gusaza-abakobwa/

  • Radio B&B Fm Umwezi ibuze umunyamakuru wayo ukomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Radio 95.3 B&B Fm Umwezi kuri ubu yamaze kubura Umunyamakuru wayo Baryinyonza Elie nyuma yuko asezeye kuri iki gitangazamakuru gitangaza inkuru zibanda ku mikino.

    Ubuyobozi bwa B&B Fm Umwezi bubinyujije kuri Twitter bwanditse amagambo yo gusezera no gushimira Baryonyonza Elie. Bwagize buti 'Turashimira Elie Baryinyonza wari umunyamakuru wacu,mu gihe cyose twamaranye, turashima umusanzu n'ubwitange yagaragaje. Tumwifurije ishya n'ihirwe'.

    Baryinyonza Elie yasezeye kuri Radio B&B Fm Umwezi

    Turashimira Elie Baryinyonza wari umunyamakuru wacu,mu gihe cyose twamaranye, turashima umusanzu n'ubwitange yagaragaje

    Tumwifurije ishya n'ihirwe pic.twitter.com/dkWEY3x7k8

    — B&B FM-Umwezi (@bbfmumwezi) June 4, 2022

    Source : https://yegob.rw/radio-bb-fm-umwezi-ibuze-umunyamakuru-wayo-ukomeye/

  • Kunyara ku buriri bigiye kumwicisha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 10 ukomoka muri state ya Enugu mu gihugu cya Nigeria agiye kwicwa n'inkoni akubitwa na mukase kubera kunyara ku buriri.

    Abashinzwe uburenganzira bw'abana, bahagurukiye hamwe kugira ngo bahangane n'iki kibazo cy'uyu mwana umorerwa ihohoterwa kubera umubiri we.

    Mukase w'uyu mwana avuga ko yatinze kureka kunyara ku buriri rero akaba ari nta kindi yakora uretse kumukubita kugira ngo acike kuri iyo ngeso.

    Source : https://yegob.rw/kunyara-ku-buriri-bigiye-kumwicisha/

  • Abakozi ba MINICOM bibutse Jenoside, bifatanya n'imiryango y'ababuze ababo bayikoreraga – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama ukaba wabimburiwe no kunamira imibiri irenga 100.000 y'abazize Jenosise yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

    Mu bazize Jenoside mu rwibutso rwa Nyanza harimo bihumbi bitatu baguye muri ETO Kicukiro aho bari bahungiye ku ngabo zacungaga umutekano za Loni ariko zikaza kubasiga mu kaga.

    Uyu muhango witabirwa n'abakozi ba MINICOM, abahagarariye imiryango y'abari abakozi b'iyahoze ari MINICOMART kuri ubu yasimbuwe na MINICOM.

    Muri iki gikorwa cyo kwibuka kandi habayeho gushyira indabo ku mva rusange mu rwego rwo kunamira abatutsi bazize Jenoside bashyinguye i Nyanza ndetse no kubaha icyubahiro, ari na ko basobanurirwa amateka y'uru rwibutso n'urugendo abahashyinguye banyuzemo ubwo bicwaga.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata yavuze ko hateguwe iki gikorwa kandi icyari kigamijwe ari ugusana, kwiyubaka no gufata mu mugongo ababuze ababo.

    Yagize ati 'Igihe nk'iki cyo kwibuka, ni igihe cyo kuzirikana uruhare rwa buri wese mu kubaka u Rwanda twifuza.'

    Minisitiri Habyarimana yavuze ko mu mpera z'umwaka ushize MINICOM ifatanyije na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboragihugu, hakozwe ubushakashatsi ari na bwo basohoye igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakozi bakoraga muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Imyuga.

    Minisitiri Habyarimana kandi yasabye aba bakozi guharanira ko ibyabaye bitazongera ahubwo bagahagurukira guharanira gutanga umusanzu wabo muri gahunda zitandukanye z'iterambere n'izigamije kubaka igihugu.

    Abana b'abari abakozi muri iyi Minisiteri bishwe muri Jenoside bavuga ko ari amahirwe kubona Minisiteri ibatumira bakabana mu bihe byo kuzirikana ababo bazize uko bavutse, nk'uko Umuhoza Uwase Liliane, umwana wa Mukamurigo Euphigenie wakoreraga iyi minisiteri wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabivuze.

    Yagaragaje kandi ko kubaba hafi byongera gutuma bumva ko batari bonyinye kandi binabafashaka mu rugendo rwo gukira ibikomere.

    Mbere y'iki gikorwa rusange cyo kwibuka, tariki ya 1 Kamena, MINICOM yasuye, inagenera ubufasha bw'imashini ebyiri zo kudoda Ugirase Honorine, umwana wenyine wa Kanyamibwa Felicien wakoreye iyi minisiteri mbere yo kwicwa muri Jenoside.

    Ugirase Honorine yashimye iyi minisiteri kubera ubutwari n'igitekerezo cyiza bagize cyo gukomeza kumuzirikana kuko bimutera imbaraga zo kusa ikivi cy'umubyeyi we.

    Abakozi 36 barimo abagore batatu n'abagabo 33 bahoze bakora muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Imyuga ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Igikorwa cyo kubikuba kiba ngarukamwaka.

    Abakozi 36 ba Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’imyuga ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    MINICOM isanzwe yibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka

    MINICOM yibutse abakozi bayikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata yatangaje ko icyari kigamijwe ari gusana, kwiyubaka no gufata mu mugongo ababuze ababo

    Igitabo cyanditwe ku bufatanye bwa MINICOM na Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda yahoze ari CNLG

    Ugirase Honorine, umwana wenyine wa Kanyamibwa Felicien, yahawe na MINICOM imashini ebyiri zidoda

    Igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakozi bakoraga muri Minisiteri y'Ubucuruzi Inganda n'Imyuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-minicom-bibutse-jenoside-bifatanya-n-imiryango-y-ababuze-ababo

  • Rubavu: Abaturage bajyaga guca inshuro muri Congo borojwe amatungo magufi – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bakaba biganjemo abafundi n'abayede n'abajyanaga imboga n'ibisusa mu Mujyi wa Goma, aho bavuga ko aya matungo azabafasha kubona amafaranga bajyaga gushaka mu baturanyi.

    Twayigize Ali yagize ati 'Twishimiye aya matungo baduhaye kuko ingurube ziroroka cyane, zizadufasha muri iyi minsi tutabasha kwambuka byoroshye nk'uko byari biriho mbere.'

    Yongeyeho ko 'Nizororoka, bizadufasha kubona ibyo twajyaga gushaka mu baturanyi, bizoroha kuko hano duturanye n'uruganda rwa Bralirwa tuzajya tuzigaburira ibisigara mu gukora inzoga.'

    Mukamuganga Fortune avuga ko ingurube yahawe zizamufasha kwishyurira abana ishuri.

    Ati 'Nishimiye iri tungo bampaye, hari aho rizangeza nk'umubyeyi wibana kandi ufite abana biga. Ngendeye ku buryo ingurube zororoka cyane, ndizera ko nizimara kuba nyinshi abana banjye baziga na kaminuza.'

    Niyongira Elie, Umushumba w'Itorero rya ADEPR, Paruwasi Rubona yagize uruhare mu gutanga izi ngurube, yavuze ko zizatuma abaturage bikura mu bukene.

    Ati 'Twabahitiyemo ingurube kuko zororoka, zigatanga umusaruro vuba kandi bafite ibiryo hafi biva mu ruganda rwa Bralirwa. Turabasaba kuzitaho bazifata neza, zikazahindura imibereho yabo.'

    Umurenge wa Nyamyumba ni wo ufite abaturage bari mu bukene kurusha indi mu Karere ka Rubavu.

    Hatanzwe ingurube zizafasha abaturage kwikura mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abaturage-bajyaga-guca-incuro-muri-congo-bahawe-ingurube

  • Minisiteri y'Uburezi yacyeje umusanzu wa Kiliziya Gatolika mu burezi bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Politiki n'Igenamigambi, Baguma Rose, yabigarutseho ubwo muri Diyosezi Gatolika ya Butare hasozwaga icyumweru ngarukamwaka cy'uburezi gatolika mu Rwanda.

    Yavuze ko mu mashuri y'inshuke 3,401 ari mu Rwanda 25% ari aya Kiliziya Gatolika; mu mashuri abanza 3,691 agera kuri 33,5% Leta iyafatanyije na Kiliziya Gatolika; mu bigo by'amashuri yisumbuye 1,869 angana na 42% nayo Leta iyafatanyije na Kiliziya Gatolika.

    Yagize ati 'Hari imibare igaragara ariko hari n'ibindi byinshi bakora byiza, ni ubufataye bukomeye cyane bwa Kiliziya Gatolika mu burezi bw'u Rwanda. Iyo urebye abafatanyabikorwa bose ba Leta ni yo iza ku mwanya wa mbere.'

    Yasabye ko kiliziya yashyira imbaraga mu kubaka ibigo by'amashuri y'imyuga kugira ngo ikomeze guteza imbere gahunda ya Leta yo kongera amashuri nk'ayo n'umubare w'abayigamo.

    Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Rukamba Philippe, yavuze ko bakora ibishoboka byose kugira ngo bafatanye na Leta gukemura ibibazo biri mu gihugu, hagamijwe imibereho myiza y'abaturage n'iterambere.

    Yavuze ko muri gahunda zabo bagamije kongera amashuri y'imyuga kuko yitezweho umusaruro mwiza.

    Ati 'Umwana rero tuzakomeza tumwiteho n'ubungubu hari amashuri mashya avuka turi gushyiraho amashuri y'imyuga n'andi atandukanye, ibyo byose bizaza biterwa n'ubushobozi ariko nta kuntu Kiliziya itabikora.'

    Gukunda Imana si mu mutwe gusa

    Musenyeri Rukamba yavuze ko Kiliziya icyo igerageza gukora mbere na mbere ari ukureba ibibazo bihari ikabishakira ibisubizo haba mu burezi, mu buzima, mu muco n'ibindi.

    Yavuze ko bigisha abantu gukunda Imana no kuyikorera ariko bigomba kugaragarira mu bikorwa byabo.

    Ati 'Ni byo ni ugufasha abantu gukunda Imana ariko ntabwo ari gukunda mu mutwe gusa. Ni ugukunda umuntu ufite ibibazo uri ahantu uwo muntu bakamufasha kuva mu bibazo bye.'

    Bamwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE bagaragaje ko biyemeje kwiga bashyizeho umwete basaba ababyeyi n'abarezi gukomeza kubashyigikira.

    Irakoze Moise wiga kuri Ecole Technique Saint Kizito Save ati 'Icyo nabasaba ni ukubahiriza inshingano zabo kuko ibyo dusabwa barabizi kugira ngo tubashe gukora ikiba cyaratujyanye ku ishuri kandi ntibadutoze umuco wo mu buzima busanzwe gusa ahubwo bakadutoza no gusenga ndetse no kubahana.'

    Mu gusoza icyo cyumweru cy'uburezi Gatolika, hatanzwe ibihembo ku banyeshuri 50 batsinze neza amasomo yabo ndetse n'ibigo bine by'amashuri byahize ibindi mu gutsindisha neza.

    Wari umunsi w’ibyishimo

    Kiliziya yashimiwe uko iteza imbere amashuri abanza

    Kiliziya ifite 42% by’amashuri yisumbuye ifatanyije na Leta

    Kiliziya yashimiwe uruhare igira mu gushyiraho amashuri y’inshuke

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Politiki n’Igenamigambi, Baguma Rose, yashimye uruhare Kiriziya igira mu burezi

    Kiliziya Gatolika yashimiwe umusanzu itanga mu burezi bw’u Rwanda

    Hahembwe n’amashuri yatsindishije neza

    Musenyeri Rukamba yashimiwe uburyo agira uruhare runini mu burezi ahabwa impano

    Musenyeri Rukamba yashimiye umwana ufite impano yo kuvuga imivugo

    Musenyeri Rukamba yijeje Kiriziya izakomeza gutanga umusanzu wayo mu gukemura ibibazo bihari

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Politiki n’Igenamigambi, Baguma Rose, yasabye kiliziya gukomeza ubufatanye mu burezi

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange na mugenzi we wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome, bari bitabiriye uwo munsi

    Hashimiwe umwarimu umaze imyaka myinshi ari umurezi

    Bahawe ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri n’amafaranga yo kurira ku ishuri

    Amashuri yatsindishije neza yahawe ishimwe

    Abatsinze neza basabwe gukomeza gukora cyane

    Kwiga bashyizeho umwete ni wo mukoro bahawe

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-y-uburezi-yacyeje-umusanzu-wa-kiliziya-gatolika-mu-burezi-bw-u

  • Ukraine yigambye gusubiza inyuma abasirikare b'Uburusiya i Severodonetsk #rwanda #RwOT

    Guverineri w'akarere muri Ukraine yavuze ko abasirikare b'igihugu cye bisubije igice cy'umujyi wa Severodonetsk wo mu burasirazuba, nyuma y'iminsi atangaje ko bavuye muri uwo mujyi nk'uburyo bw'amayeri y'urugamba.

    Biragoye kumenya neza ibirimo kubera i Severodonetsk – mu gihe myinshi mu miyoboro y'itumanaho yaciwe – ariko Guverineri w'akarere yavuze ko abasirikare be basubije inyuma abasirikare bateye.

    Serhiy Haidai yavuze ko abasirikare b'Uburusiya mbere bari bigaruriye hafi 70% by'uyu mujyi wahoze ari uw'inganda (amahinguriro mu Kirundi).

    Ariko nyuma yavuze ko abasirikare ba Ukraine bigaruriye igice kinini cya Severodonetsk.

    Uyu mujyi – w'ingenzi mu ho Uburusiya bushaka gufata – umaze ibyumweru umishwaho ibisasu. Guverineri Haidai yanavuze ko kuhagera kw'izindi ntwaro za rutura iki gihugu cyahawe n'Amerika kuzahindura ibintu.

    Yavuze ko zizatuma abasirikare b'Uburusiya barwanira ku butaka “biruka”.

    Mu ijambo rye avuga buri joro, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yakwennye (yannyeze) igisirikare cy'Uburusiya – cyahoze gifatwa nk'”igisirikare cya kabiri ku isi”.

    Yabajije ati: “Hasigaye iki?” Ati: “Kumwenyura ubabaye gusa… ibyaha byo mu ntambara, ikimwaro [isoni] n'urwango”.

    Ariko icyo gisirikare avuga kiracyagaba ibitero – kandi bizasaba ibirenze amagambo mu kugihagarika.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukraine-yigambye-gusubiza-inyuma-abasirikare-b-uburusiya-i-severodonetsk

  • Batunguwe no kubona amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu byapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Agace ka Minova muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko tariki ya 3 Kamena 2022 batunguwe no kubona amafi n’isambaza mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/batunguwe-no-kubona-amafi-n-isambaza-mu-kiyaga-cya-kivu-byapfuye