Blog

  • Iburengerazuba : Imbamutima z’abasogongeye ku musaruro w’ubukangurambaga mpinduramyumvire bwa RPF #rwanda #RwOT

    Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu karere ka Karongi,umurenge wa Bwishyura ahubatswe amazu y’abatishoboye n’uturima tw’igikoni.

    Abubakiwe uturima tw’igikoni ni imiryango ifite abana bari mu mirire mibi. Iyi miryango ivuga ko yari yarabuze ubushobozi bwo kutwiyubakira kubera ko kutwubaba bisaba ibiti, imifuka, ubutaka n’ifumbire.

    Mukansanga Esther wo mu kagari ka Nyarusazi, umwana we ari mu mirire mibi mu ibara ry’umuhondo.

    Ati 'Akarima k’igikoni bakatwubakiye rwose byanadushimishije, bari basanze umwana ari mu mirire mibi, ariko tugiye kugerageza. Nzajya nsoroma imboga mutekere mfite icyizere ko azahita ava mu mirire mibi'.

    Barekayo Seraphine, nawe afite umwana uri mu mirire mibi. Avuga ko yari yarabuze ubushobozi bwo kubaka akarima k’igikoni kubera ko atari kubona ifumbire yo kugashyiramo.

    Ati 'Kuba bantekerejeho bakanyubakira akarima k’igikoni, bishoboka ko n’umwana wanjye ari mu mirire mibi, kazamfasha kubona indyo yuzuye, kubona imboga'.

    Nyiraribanje Assoumpta, Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko ubukangurambaga mpinduramyumvire batangije bugamije gufasha abaturage kumenya ibibazo bibabangamiye no kwishakamo ibisubizo by’ibyo bibazo.

    Mu bikorwa bizibandwaho muri ubu bukangurambaga, harimo kubakira abatishoboye badafite aho kuba, kubaka uturima tw’igikoni mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, gukangurira abangavu kwirinda ibishuko bituma baterwa inda, kugarura abana mu mashuri hagamijwe kurwanya ubuzererezi,…

    Nyiraribanje Assoumpta, Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko ubu bukangurambaga babwitezeho kugabanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

    Ubukangurambaga mpinduramyumvire bw’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkontanyi mu Ntara y’Iburengerazuba bwatangiye kuri uyu wa 4 Kamena biteganyijwe ko buzarangira tariki 25 Kamena 2022.

    Umuyobozi wungirije w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Ntaganira Josuée Michel yasabye abari gukorerwa ibikorwa kubifata neza kugira ngo bizarambe.

    Ati 'Ikigamijwe ni ukugira ngo abaturage mu byiciro byose babeho baguwe neza, ninacyo cyifuzo cy’umuryango wacu wa RPF. Niba inzu yuzuye uyihawe yumve ko agomba kuyisigasira'.

    Vice Chairman wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba Ntaganira Josuée Michel yasabye abari gukorerwa ibikorwa kubigira ibyabo no kubifata neza

    Mu muganda wo gutangiza ubu bukangurambaga wakorewe mu turere dutanu, hubatswe uturima tw’igikoni 42, hanakorwa ibikorwa ku mazu 42 ari kubakirwa abatishoboye

    Mu bikorwa biri kwitabwaho harimo no kurwanya imirire mibi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iburengerazuba-Imbamutima-z-abasogongeye-ku-musaruro-w-ubukangurambaga-mpinduramyumvire-bwa-RPF

  • Nigeria: Yatwitswe azira gushyamirana n'umukuru w'Abayisilamu #rwanda #RwOT

    Polisi ya Nigeria ivuga ko umugabo wari wagiranye ubushyamirane n'umuyobozi wo mu idini rya Islam yapfiriye mu murwa mukuru Abuja, nyuma yo gutwikwa n'agatsiko gashyigikiye uwo munyedini.

    Ahmad Usman, wari ufite imyaka 30, yari uwo mu itsinda ry'abicungira umutekano ryo muri ako gace. Polisi ivuga ko abantu bagera hafi kuri 200 ari bo bamwirunzeho.

    Nta makuru yari yamenyekana ku cyari cyateje ubwo bushyamirane.

    Mu kwezi gushize kwa gatanu, umunyeshuri w'umukristu w'umugore yarakubiswe kugeza apfuye anatwikwa n'abanyeshuri b'abayisilamu bamushinje gutuka idini ryabo mu mujyi wa Sokoto mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

    Uwo wiciwe i Abuja yasobanuwe na polisi nk'”uwo mu bicungira umutekano mu gace ko mu nkengero y'igaraje [ahasanirwa ibinyabiziga] Tipper ku nyubako y'icumbi ya leta mu gace ka Lugbe”.

    Polisi yamusanze aho byabereye afite ubushye bukomeye imujyana ku bitaro, ariko yicwa n'ibikomere by'ubwo bushye.

    Umunyamakuru wa BBC i Abuja Chris Ewokor avuga ko bisa nkaho harimo kwiyongera urugomo rukorwa n'udutsiko tw'abantu muri Nigeria.

    Mu byumweru bibiri bishize, abantu batari munsi ya batanu biciwe mu bushyamirane burimo urugomo hagati y'abatwara abagenzi kuri moto (abamotari) n'abacuruzi mu gace ko mu nkengero y'umujyi wa Abuja.

    Mu minsi micyeya mbere yaho, urugomo rw'udutsiko rwapfiriyemo umukanishi w'ibyuma by'amajwi wari ufite imyaka 38 wo mu mujyi wa Lagos.

    Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu zivuga ko ibi bikorwa biba kenshi by'urugomo rw'udutsiko byongererwa imbaraga n'umuco wo kudahana washinze imizi muri Nigeria, no kuba nta cyizere abaturage bafitiye urwego rw'ubutabera mpanabyaha.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nigeria-yatwitswe-azira-gushyamirana-n-umukuru-w-abayisilamu

  • Kenya: Uwahoze acuruza inkoko arashaka kuba Perezida #rwanda #RwOT

    Ubwana bwa William Ruto ni urugero rwiza rw'ubuzima bw'Abanya-Kenya benshi b'abacyene.

    Yajyaga kwiga mu mashuri abanza nta kintu yambaye mu birenge, inkweto za mbere yambaye yazambaye afite imyaka 15. Yanacuruje inkoko n'ubunyobwa ku muhanda mu duce tw'icyaro two mu karere ka Rift Valley.

    Rero ntibitangaje ko yivuga nk'umuntu uvuganira abacyene, muri iki gihe arimo guhatanira kuba Perezida mu matora yo ku itariki ya 9 y'ukwezi kwa munani.

    Ruto arimo kwiyamamaza ku itike y'ihuriro Kenya Kwanza, imvugo yo mu Giswayile ishatse kuvuga ngo Kenya mbere na mbere. Asezeranya guteza imbere ubukungu.

    Ikigero cy'ubushomeri gitangazwa na leta mu Banya-Kenya bafite hagati y'imyaka 18 na 34 kigera hafi kuri 40%, kandi ubukungu ntiburi gutanga akazi gahagije ku rubyiruko 800,000 rwinjira ku isoko ry'umurimo buri mwaka.

    Ku bw'ibyo rero yahimbye imvugo “igihugu cy'abashakisha imibereho”, ashaka kuvuga urubyiruko rugorwa no kubona ikirubeshaho.

    Ruto yasezeranyije gushyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu ihereye ku bo hasi b'amikoro macyeya.

    Avuga ko izateza imbere abacyene barimo kugirwaho ingaruka zikomeye n'amakuba ashingiye ku kiguzi cy'imibereho yibasiye isi avuye ku cyorezo cya coronavirus n'intambara yo muri Ukraine.

    Uku ni ko kugerageza kwa mbere kw'uyu mugabo w'imyaka 55 ko gushaka kuba Perezida. Yizeye ko azagira amahirwe nk'ayatumye atorwa, ubwo yageragezaga bwa mbere, nka depite mu nteko ishingamategeko mu 1997 ahagarariye akarere ka Eldoret North.

    Yinjiye muri politiki mu 1992, nyuma yuko avuga ko yari yabanje gutozwa n'uwari Perezida wa Kenya icyo gihe Daniel arap Moi.

    Ruto yari umwe mu bagize igice cy'urubyiruko mu ishyaka rya KANU ryahoze rikomeye rya Moi, ndetse yari umwe mu mpirimbanyi zari zishinzwe gukora ubukangurambaga mu batora, mu matora ya mbere mu gihugu ahuriwemo n'amashyaka menshi yabaye muri uwo mwaka.

    Ubu azwiho kuba azi kuvuga imbwirwaruhame (discours) zikwega imbaga y'abantu mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, no kwitwara neza mu biganiro byo mu bitangazamakuru.

    Akenshi atangira kuvuga agira ati: “Nshuti yanjye”, bigatuma yihuza n'abatora ndetse bigaca intege abamunenga.

    Guhindura impande yahozemo

    Nyuma yo gukora mu myanya itandukanye muri minisiteri – harimo n'uburezi – nyuma y'amatora yo mu 2013 yarazamutse agera ku mwanya wa Visi Perezida.

    Ruto yiyamamaje mu matora yo muri uwo mwaka ari kumwe na Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta, atungura Abanya-Kenya benshi kuko we na Uhuru mu matora yabanje bari bari ku mpande zitandukanye muri politiki.

    Kwabaye kwihuza kw'abahuje ikibazo, kuko bombi bari barashyiriweho ibirego n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC (CPI) ku byaha byibasiye inyoko-muntu.

    Hari nyuma yo gushinjwa guteza urugomo rwakurikiye amatora yabayemo guhatana gukomeye yo mu 2007, yiciwemo abantu hafi 1,200.

    Muri ayo matora, Ruto yari yashyigikiye umukandida utavugaga rumwe n'ubutegetsi Raila Odinga – ubu barimo guhatana mu matora y'uyu mwaka – mu gihe Uhuru we yari yashyigikiye uwari Perezida icyo gihe Mwai Kibaki, washakaga kongera gutorwa.

    Ukwihuza kwabo, kwiswe ukwa kivandimwe, kwatanze umusaruro kuko abo bagabo bombi bageze ku butegetsi, bituma baba mu mwanya mwiza wo gukwepa inkeke bari batewe na ICC.

    Icyo kintu bakigezeho ubwo ubushinjacyaha bwa ICC bwakuragaho ibirego kuri Perezida Uhuru Kenyatta mu 2014, ndetse n'abacamanza bakuraho dosiye kuri Ruto mu 2016.

    Ariko ihuriro ryabo ryasenyutse mu 2018, ubwo Uhuru – mu kundi kwihuza kwatunguye abantu – yiyungaga na Odinga, agatuma icyizere cya Ruto cyuko uyu Perezida ucyuye igihe azamushyigikira nk'umusimbura we muri uku kwiyamamaza, kiyoyoka.

    Inshuti za Perezida zashinje Ruto kutubaha abamukuriye, ikirego yahakanye, ariko yemeye ubwo bushyamirane avuga ko we na Perezida “babona politiki mu buryo butandukanye”.

    Ruto aracyari ku butegetsi, kubera ibiteganywa n'itegekonshinga bituma umwanya wa Visi Perezida ugumaho.

    Afite inzu nyinshi agakunda no guhinga

    Amoko agira uruhare runini muri politiki ya Kenya kandi Ruto ni uwo mu bwoko bwa gatatu mu kugira abantu benshi muri iki gihugu, ubwoko bw'aba Kalenjin, bwavuyemo undi Perezida umwe gusa, Moi, wabaye Perezida wategetse igihe kirekire kurusha abandi muri Kenya.

    Yashakanye na Rachael, bamenyaniye bwa mbere mu nama z'urubyiruko rwo ku rusengero.

    Bafite abana batandatu. Umuhungu wabo mukuru, Nick, yigeze guhabwa umugisha n'abakuru bo mu ba Kalenjin, bituma habaho guhwihwisa ko yari arimo gutegurirwa umwanya wa politiki, mu gihe umukobwa wabo, June, akora muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga.

    Ruto akunda ubuhinzi, aho ahinga ibigori, ndetse akorora inka n'inkoko.

    Afite ubutaka bunini mu burengerazuba bwa Kenya no mu karere gakora ku nyanja y'Ubuhinde, ndetse yashoye n'imari mu rwego rw'amahoteli.

    Ruto yavuzweho ruswa muri guverinoma ndetse aho yakuye umutungo we havugwaho byinshi.

    Mu kwezi kwa gatandatu mu 2013, urukiko rukuru rwamutegetse gutanga isambu ya hegitari 40, no guha impozamarira umuhinzi wari wamushinje kumutwarira ubutaka mu gihe cy'urugomo rwakurikiye amatora yo mu 2007.

    Ahakana avuga ko nta kintu kibi yakoze, kandi akomeje kureshya abatora b'urubyiruko abizeza kubaha amahirwe yo guteza imbere ubuzima bwabo, nkuko na we yateje imbere ubuzima bwe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-uwahoze-acuruza-inkoko-arashaka-kuba-perezida

  • Karongi : Urubyiruko rwakoze ibikorwa bya miliyoni zirenga 30Frw #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye 9, hatangijwe ikiciro cy’Itorero ry’Inkomezabigwi aho abarangije amashuri yisumbuye, bakorera aho batuye ibikorwa bitandukanye bigamije guteza igihugu n’abagituye.

    Ubu buryo bushya bwo gutoza bwasimbuye urugerero ruciye ingando. Mu rugerero ruciye ingando abatozwa bahurizwaga mu bigo bakigishwa indangagaciro na kirazira biherekejwe n’amasomo y’uburere mboneragihugu.

    Kuri ubu aya masomo aracyatangwa, icyahindutse ni uko abakora urugerero barukora bataha, kandi bagatozwa bakora imirimo y’amaboko.

    Muri uyu mwaka wa 2022, ibikorwa by’urugerero byatangiye tariki 14 Werurwe bisoza tariki 25 Gicurasi. Ibikorwa by’urugerero byatangiraga saa 7:00-12:00 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa kane. Kuwa Gatanu wa buri cyumweru intore zahuriraga ku murenge, bagatozwa akarasisi, intambwe y’Intore, bakanahabwa ibiganiro n’ibikorwa bibafasha kwimakaza umuco w’ubutore.

    Uru rubyiruko rwubakiye abatishoboye amazu 64, ruvugurura amazu 73, rwubatse ubwiherero 20, ruvugurura ubwiherero 70, rwubatse uturima rw’igikoni 160, rutunganya imihanda ireshya na metero 3180, rutera ibiti 580 by’imbuto ndetse rusubiza abana 444 mu ishuri.

    Uwimana Chantal w’imyaka 24, wo mu murenge wa Twumba avuga ko atewe ishema no kuba yaratanze uruhare rwe mu kubaka igihugu binyuze mu rugerero rw’Inkomezabigwi ikiciro cya 9.

    Ati “Ndumva biteye ishema kuba narafatanyije na bagenzi banjye mu bikorwa by’iterambere byubaka igihugu”.

    Tuyikunde Fabien, umusore w’imyaka 21 ati “Biranejeje kuba naragaragaye hamwe n’urubyiruko twarangirije rimwe amashuri yisumbuye tugakora ibikorwa byubaka igihugu”.

    Tuyishime Jean Paul, ashingiye ku busabane n’ubumenyi yungukiye ku rugerero asaga abakwepa urugerero aribo bihombya.

    Ati “Kuba naritabiriye urugerero hari uburyo binshimishamo kuko hari ibibazo byari bibangamiye abaturage twabashije gukemura. Abantu bakwepa urugerero nabashishikariza kujya bitabira, ngasaba n’ababyeyi kujya bohereza abana babo bagafatanya n’abandi kuko kutitabira urugerero ni igihombo gikomeye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba Saïba Gashanana yavuze ko urugerero rwunganira inzego z’ibanze mu bukankurambaga no mu bikorwa byo kwita ku batishoboye.

    Ati “Urugerero rudufasha mu buryo bubiri, ubwa mbere ni mu bukangurambaga, ubwa kabiri ni mu bikorwa by’amaboko. Twagize umwanya wo gufatanya n’uru rubyiruko kugira ngo bumve ko kwitanga bagakora ibikorwa by’amaboko nabyo bishobora kugira uruhare mu kubaka igihugu”.

    Mu karere ka Karongi Itorero ry’Inkomezabigwi ikiciro cya 9, ryitabiriwe n’abagera kuri 803 barimo abakobwa 414 n’abahungu 393.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Urubyiruko-rwakoze-ibikorwa-bya-miliyoni-zirenga-30Frw

  • Mbere yo kwakira u Rwanda, Sadio Mané yafashije Senegal gutsinda Benin #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, ikipe y’igihugu ya Senegal iri mu itsinda rimwe n’Amavubi, mbere y’uko iyakira mu mukino wa kabiri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mbere-yo-kwakira-u-rwanda-sadio-mane-yafashije-senegal-gutsinda-benin

  • Israel yahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Israel cyahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi bifite agaciro ka miliyoni 140 z’Amafaranga y’u Rwanda byo gufasha Igihugu guhangana n’icyorezo cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/israel-yahaye-u-rwanda-ibikoresho-by-ubuvuzi

  • Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mpera z’iki cyumweru, hibutswe abahoze ari abakozi b’Iposita (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/bibutse-abari-abakozi-b-iposita-26-bazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Dufite isi imwe rukumbi tuyibungabunge: Inter… – #rwanda #RwOT

    Hambere aha, abantu benshi ntibumvaga icyo bisobanura 'kubungabunga ibidukikije' ndetse abagerageje kubyumva wababaza icyo bisobanura, bakakubwira ko ari 'gutera igiti' dore ko hari n'indirimbo zabivugagaho ngo 'Nutema kimwe jya utera bibiri'. 

    Gusa, ubwo ikibazo cy'iyangirika ry'ibidukikije cyakomeje gukaza umurego, ugasanga hirya no hino hagaragara 'ibiiza' bigasenya amazu, imyuzure ndetse n'inkangu n'ibindi bitandukanye; byatumye 'Isi' ihaguruka ngo irengere 'Isi'. 

    Ubu hirya no hino ku isi, haravugwa ibijyanye no kugabanya ikibazo cy'imyuka ihumanya ikirere, ndetse n'u Rwanda ntirwasigaye. Kuri uyu wa kane hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo guhugurira no guha abagore n'abakobwa moto zikoreshwa n'amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere biterwa n'ibinyabiziga bya moto.

    Ikigo nka MTN nacyo, mu minsi ishize, cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukoresha mu bikorwa byayo, umuriro uturuka ku mirasire y'izuba, ndetse inatangaza ko yatangiye gukoresha imodoka zikoresha umuriro w'amashanyarazi, ibi byose ari mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

    Ubwo MTN yamurikaga uyu mushinga wa 'MTN Project Zero', umuyobozi wa Tekinike mu Ishami rya MTN Remera HUB, Gakwerere Eugene yatangaje ko mu gice cya mbere (phase) cy'uyu mushinga bemerewe gukora ubushobozi butarenze kilowati 50, byabafashije kugabanya toni 124 zahumanyaga ikirere. 

    Mu magambo ye, yagize ati: 'Uyu munsi wa none mwabonye ko itegeko rihari rigenwa n'ikigo ngenzuramikorere  ariyo RURA, kivuga y'uko aba bafatanyabikorwa bacu badashobora gukora ubushobozi burenze  kilowati 50. Kilowati 50 ni 3% y'umuriro twajyaga dukoresha yaba hano cyangwa i Nyarutarama muri 'Data Centers' zacu. 3% byagabanyijeho nibura toni 124 duhumanya mu kirere.

    Mu mwaka wa 2021, imibare yagaragazaga ko ikimoteri cya Nduba cyakira toni zirenga 500 z'imyanda ikomeye, na meterokibe 150 kugeza kuri 200 y'imyanda yoroshye yo mu bwiherero.

    Mu myanda yose ihamenwa, 40% ni amafunguro abatuye muri Kigali basigaza. Ibi byose bitera umunuko ukabije, ndetse bikanazamura ibyuka bihumanya ikirere.

    Tariki ya 16 Gashyantare 2022, imvura yasenyeye imiryango 52 mu mudugudu wa Birembo, mu Kagari ka Ngara, umurenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo. Aha ni hamwe muri henshi hasenywa n'imvura mu bihe bitandukanye mu Rwanda.

    Mu bindi bihugu naho, ni kenshi twumva imiyaga, imyuzure n'ibindi biza ahanini bituruka ku iyangirika n'ihumanywa ry'ibidukikije. 

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa kuko abantu bamaze kumenya 'ibidukikije' icyo aricyo, bitandukanye na mbere bityo hari ikizere cy'umusanzu wa buri wese mu kubibungabunga.

    Ati: 'Ubumenyi buriho buriyongera. Aho duhera ni aho tutari tuzi n'ibidukikije icyo aricyo. Ubu nta munyarwanda wavuga ko atazi ko wenda guhinga mu gishanga ukabihinga mu buryo butemewe ko atari byo, nta munyarwanda utazi ko kunyanyagiza imyanda, kujugunya imyanda hirya no hino ko ataribyo, hari aho tumaze kugera tubyumva, ngira ngo twese turabona ko iyo ugenze hirya no hino mu Rwanda ntabwo ubona imyanda igenda ijugunyanze hirya no hino”. 

    “Aho niho upimira ko imyumvire y'abantu imaze kuzamuka ku bijyanye no kurengera ibidukikije. Haracyari, birumvikana, akazi ko gukora ariko byibuze n'abana bato, abafite abana bato murabibona murabizi ko abana basigaye babaza ibibazo bigaragaza ko kubungabunga ibidukikije bumva icyo ari cyo, akamaro kacyo bakumva'.

    Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc, mu ijambo yagejeje [mu buryo bw'iyakure] ku bitabiriye uyu muhango, yagarutse ku buryo ibidukikije ari ingirakamaro mu buzima bwa muntu bwa buri munsi.

    Yagize ati: 'Uyu munsi ugamije ahanini gukangurira abatuye isi ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe'. 

    Yongera ati: 'Insanganyamatsiko y'uyu mwaka [Dufite isi imwe rukumbi tuyibungabunge] ifite ubutumwa bukangurira buri wese by'umwihariko buri muturarwanda, ko tugomba kubana n'ibidukikije mu buryo burambye, tukirinda ibikorwa byangiza Isi rukumbi dutuye. Muri uyu mwaka turizihiza uyu munsi, twizihiza  n'isabukuru y'imyaka 50 Umuryango w'Abibumbye wita ku bidukikije UNEP umaze ushinzwe.

     Iyi nsanganyamatsiko iratwibutsa ko Isi ariyo ngobyi iduhetse yonyine, bityo rero dufitanye isano ikomeye nayo. Muri iyi si dutuye niho honyine dukura umutungo kamere udufasha kubaho mu buzima bwacu bwa buri munsi. Aha twavuga amazi, ubutaka, isanzure, umwuka duhumeka, amashyamba, urusobe rw'ibinyabuzima n'ibindi. Ibi bikatwereka ya sano ikomeye dufitanye n'isi cyangwa se ibidukikije.'

    Ni umuhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel mu masaha ya nyuma ya saa sita. Witabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye, icyumweru cyo kubungabunga ibidukikije kikaba cyasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 3 Gicurasi, 'kubera ko tariki 5 azaba ari muri weekend'. 

    Dore amwe mu mafoto aranga uko igikorwa cyagenze: 

    REBA MU NCAMAKE UKO BYARI BIMEZE MU KWIZIHIZA UYU MUNSI

    AMAFOTO: Sangwa Julien 

    VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117805/dufite-isi-imwe-rukumbi-tuyibungabunge-intero-ninyikirizo-mu-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-117805.html

  • Abanya-Senegal barifuza ko mva muri Liverpool… – #rwanda #RwOT

    Ahazaza ha rutahizamu Sadio Mane mu ikipe ya Liverpool hakomeje gutera amatsiko benshi, nyuma y'amakuru atandukanye akomeje kwemeza ko umwaka utaha uyu mukinnyi atazaba ari muri iyi kipe amazemo imyaka 6.

    Ikiganiro Mane yagiranye na Sky Sports cyaciye amarenga ko adateganya kongera amasezerano nubwo aricyo cyifuzo cy'abafana n'ubuyobozi bwa Liverpool.

    Aganira na Sky Sports Mane yagize ati'Nk'undi muntu wese, nanjye njya ku mbuga nkoranyambaga kandi nsoma ubutumwa buba buriho. Ntekereza ko nka 60% cyangwa 70% by'abanya-Senegal bifuza ko mva muri Liverpool. Nzakora ibyo bifuza, gusa reka dutegereze igihe gito! Reaka tureke kwihuta mu gihe kitarambiranye turamenya uko bimeze'.

    Abafana ba Liverpool baherutse gukora akarasisi basaba ubuyobozi bwa Liverpool kuganiriza byihuse Sadio Mane nyuma yuko hari amakuru yavuzwe ko yaba yitegura gusezera kuri iyi kipe akerekeza mu Budage mu ikipe ya Bayern Munich, ndetse na FC Barcelona ikaba imucungiye hafi.

    Sadio Mane uri ku musozo w'amasezerano ye muri Liverpool yageze Anfield mu 2016 avuye muri Southampton, mu myaka 6 ayimazemo amaze kuyikinira imikino 269 akaba yarayitsindiye ibitego 120.

    Mane yafashije Liverpool kwegukana ibikombe 6 bitandukanye birimo Premier League yari imaze imyaka 30 yirukaho, na UEFA Champions League yegukanye mu 2018-19.

    Sadio Mane yaciye amarenga yo gutandukana na muri Liverpool

    Abafana ba Liverpool basabye Mane kuguma Anfield

    Amakipe arimo Bayern Munich na Barcelona arifuza bikomeye Sadio Mane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117822/abanya-senegal-barifuza-ko-mva-muri-liverpool-kandi-nzakora-ibyo-bifuza-sadio-mane-117822.html

  • Papa w’umukwe yahagaritse ubukwe kubera impamvu isekeje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusaza wo muri Nigeriya yahagaritse ubukwe bw'umuhungu we amuziza ko umudj yacuranze indirimbo zidahimbaza Imana.

    Uyu musaza yahagaritse ibirori hagati kandi yamagana byimazeyo 'Umuziki w'isi' ucurangwa na DIsc Jockey.

    Se w'umusore yasabye ko umuziki wa gikristo ucurangwa cyangwa buri wese agomba gupakira akagenda.

    Yashimangiye ko ari we wari ukuriye ibirori kandi agaragaza ko atemera indirimbo z'isi ndetse n'uburyo abantu babyina mu bukwe. MC yaje kuyobora DJ gucuranga gusa indirimbo za gikirisitu cyangwa ubutumwa bwiza.

    Source : https://yegob.rw/papa-wumukwe-yahagaritse-ubukwe-kubera-impamvu-isekeje/