
Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-21-babonetse-mu-bipimo-5-185

Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-21-babonetse-mu-bipimo-5-185


Ibifasgijwe n’abakinnyi basanzwe bakinira Musanze FC mu cyiciro cya mbere, Munyashyaka Gilbert ‘Lukaku’ na Kwizera Jean Luc bafashije CETRAF FC kwegukana Igikombe cy’Irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu nyuma yo gutsinda Makamburu FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri iki Cyumweru, wari witabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Rumuri Janvier.
Makamburu FC yabonye uburyo bwo gutsinda ubwo Dusabe Jean Claude yari akiniye nabi Nduwayezu Jean Paul inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ikosa rihanwe na Niyonshuti Gad umupira ukurwa mu izamu n’ubwugarizi.
Kwizera Jean Luc yafunguye amazamu ku munota wa 29, ku mupira yahawe ari ahagana ku murongo w’urubuga rw’amahina, arawufunga mbere yo gutera ishoti rikomeye ryaruhukiye mu ngunj y’iburyo bwa Bimenyimana Patrick wari mu izamu rya Makamburu FC.
Mugenzi Cédric usanzwe ukinira Kiyovu Sports yasimbuye ku ruhande rwa CETRAF FC ubwo igice cya kabiri cyari kigitangira naho Benedata Janvier bakinana ajyamo ku munota wa 60 asimbuye Gakwavu Jean Berchmas.
Ku munota wa 74, Ishimwe Thierry yahuye n’umupira wari uvuye kuri Niyonshuti Gad awuteye adahagaritese ujya hejuru gato y’izamu rya CETRAF FC.
Nyuma y’umunota umwe, Makamburu FC yabonye ubundi buryo bwiza ku mupira uteretse watewe na Niyonshuti Gad, ariko ku bw’amahirwe make ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze.
Habura iminota 13 ngo umukino urangire, Munyeshyaka Gilbert yashimangiye intsinzi ya CETRAF FC atsinda igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye ku giti cy’izamu nyuma ya koruneri yari imaze guterwa.
Ku munota wa 88 ni bwo Ishimwe Thierry yatsinze igitego cy’impozamarira cya Makamburu FC ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.
Gutsinda uyu mukino byahesheje CETRAF FC kwegukana igikombe ndetse byari ibyishimo ku bakunzi bayo kuko bihimuye kuri Makamburu FC yari yabatsinze ibitego 2-1 mu matsinda.
Amakipe umunani yo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu ni yo yari yitabiriye aya marushanwa y’umupira w’amaguru mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yatangiye guhera tariki ya 16 Mata.
CETRAF FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ntagipfubusa igitego 1-0 mu gihe Makamburu FC yari yatsinze Nyabihu penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mpera z’ukwezi gushize.
Abahanzi Meylo, Clemy Umuhire na The Bless basusurukije abitabiriye umukino wa nyuma bari kumwe na DJ Young na MC Montana.
Abafatanya bikorwa muri iri rushanwa bari Musanze wine, Makamburu wine, Meraneza, Next Bar, Mukungwa River Side Night Club, Ntagipfubusa Ltd, Masita na Canal Plus Musanze.
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kiri mu bihangayikishije inzego zitandukanye mu Rwanda kuko hari abo bitera kugira agahinda gakabije.
Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.
Yagaragaje ko abenshi mu bagezweho n’uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko ½ cy’Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.
'Accidental Vacation'Â Ni filime ya One Percent Entertainment yo muri Nigeria, ireberera inyungu z’uyu muhanzikazi akaba ari n’umwe mu bakinnyi b'imena b’iyi firime, ndetse igitekerezo cyayo kikaba cyaraturutse kuri we.
Alliah Cool avuga ko 'Accidental Vacation' ari firime igaruka ku bantu benshi bahuriye mu biruhuko ku buryo butunguranye, ndetse ikaba igaragaramo ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Tanzania, Nigeria, Ghana, Afurika y'Epfo n'ibindi bice.
Alliah Cool akomeza avuga ko iyi firime izaba irimo imico itandukanye bitewe n'uko abo bantu bagaragara muri iyi filime bahuriye mu biruhuko, bazaba ari abo mu bihugu byinshi.
Yagize Ati 'Ni filime nziza kandi ngari. Nishimiye kugira umushinga urimo abakinnyi bakomeye nk'abo twakinanye. Hari byinshi ngiye kunguka byisumbuye ku bumenyi nari nsanzwe mfite.'
Amakuru INYARWANDA ifite ni uko biramutse bikunze ishobora kunyura ku mbuga zerekanirwaho filime zikomeye nka Netflix ndetse na Amazon, kuko abarebera inyungu Alliah Cool bamaze iminsi mu biganiro n'ibi bigo.
Ibi biganiro biramutse bigenze neza iyi firime ikanyuzwa kuri Netflix cyangwa Amazon, yaba ari indi ntambwe itewe kuri Cinema nyaRwanda cyane cyane urebeye mu mibare n’abakurikirana izi mbuga ku isi yose.
Mu bakinnyi barimo bo muri Nigeria bafite amazina akomeye harimo Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, azwi cyane mu gutera urwenya.
Uyu mugore w'imyaka 31 yamenyekanye muri filime zitandukanye, zirimo 'School of Thought' n'izindi.
Harimo kandi Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother, ubwo yabaga ku nshuro ya kane. Uyu yamenyekanye muri 'My Village People', 'Kambili: The Whole 30 Yards Biodun', 'While you slept' , 'Gold Diggin' n'izindi.
Hari na Richard Mofe-Damijo w'imyaka 60, umaze igihe kinini mu ruganda rwa sinema muri Nigeria. Uyu yamenyekanye muri filime nka 'Hostages' , 'Scores to Settle', 'The Wedding Party 2', 'God Calling', 'Love Is War', 'King of Boys: The Return of the King' n'izindi.
Hari n'abandi benshi batandukanye bazwi cyane muri Nigeria, barimo Roxy Antak wamenyekanye muri 'Seven and a Half Dates' ukinana na Alliah Cool ari umukunzi we, n'abandi.
Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi bagezweho mu Rwanda, ndetse firime ye yise Alliah The Movie ni imwe muri firime zakunzwe cyane, ndetse zirimo ubutumwa bwagiye bufasha abantu batandukanye banagiye babitangira ubuhamya.
Uretse sinema, Alliah muri Werurwe yari yamuritse magazine yise 'Alliah Mag' igamije gusakaza ibikorwa by'abagore.

Alliah hano ari kumwe na Richard Mofe-Mofe uzwi muri Cinema uzanagaragara muri iyi
Yayimuritse nyuma y'aho tariki 7 Werurwe yari yakoze igikorwa kigamije gufasha abagore gufunguka mu mutwe, bakamenya uko babyaza umusaruro amahirwe babonye bityo bakabaho neza kuko amahoro ya mbere ahera mu nda. Iki gikorwa yakoze cyari kirimo abagore n'abakobwa 59.
Muri Gashyantare, Alliah Cool yatangajwe muri ba Ambasaderi b'Umuryango w'Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador]. Ubu arebererwa inyungu n'Ikigo cy'Abanya-Nigeria, cya One Percent International MGT.
Muri Nzeri umwaka ushize yaherukaga gushyira hanze filime 'Alliah the movie', igaruka ku ihohoterwa rikorerwa abagore.

Muri iyi firime hazaba hagaragaramo ibihe bitandukanye

Iyi firime bazagaragaramo bakenyeye, abagabo n’abagore

Iyi firime izagaragaramo imico itandukanye

Iyi firime izibanda cyane ku bantu bahuriye mu biruhuko

Muri iyi firime imico itandukanye mu biruhuko imaze gutera benshi amatsiko

Roxxy Antak wamenyekanye muri firime yitwa ‘Seven and half Dates’ akina ari umukunzi wa Alliah

Imbyino zijyanye n’imico y’ibihugu zizagaragara muri iyi firime

Aba bose biganjemo ibyamamare muri Cinema y’Afurika bazagaragara muri iyi firime


Alliah Cool ni umwe mu bakobwa bahagaze neza muri Cinema

Alliah ari kubarizwa muri Nigeria

Alliah mu ifatwa ry’amashusho


Ambasaderi Alliah Cool azaba ari muri Uganda ku nshuro ya mbere muri kampanye y’amahoro muri Afurika
KANDA HANO UREBE FIRIME IHERUKA ALLIAH THE MOVIE YA ALLIAH COOL
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Colonel Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko Maj Gen James Birungi n'intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw'iminsi ine mu Rwanda.
Yakomeje ati “Bari mu ruzinduko rugamije gushimagira ubufatanye mu bijyanye no guhererekanya amakuru mu iperereza hagati y'ibihugu byombi.”
Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, na we yagarutse kuri ru ruzinduko, ashima uburyo intumwa za Uganda zakiriwe mu Rwanda.
Ati “Ndashimira Afande Kagame, General Nyakarundi ndetse n'abandi bavandimwe bacu bo mu gisirikare cy'u Rwanda ku bwo guha ikaze Urwego Rushinzwe iperereza mu Ngabo za Uganda i Kigali. Imana ihe umugisha Uganda n'u Rwanda.”
I thank Afande Kagame, General Nyakarundi and our brothers in RDF for warmly welcoming our CMI to Kigali. Godbless Uganda and Rwanda. 🇺🇬 🇷🇼 pic.twitter.com/zxJaCMvoLG
â” Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) June 5, 2022
Ubu butumwa buje bukurikira ubundi Muhoozi aherutse kwandika ashima uruhare inzego z'iperereza z'ibihugu byombi ziri kugira mu kongera kubaka umubano uhamye.
Ati “Ndashimira aba bajenerali babiri, Gen Birungi na Gen Nyakarundi (Bombi bayoboye inzego z'iperereza) ku bwo gutanga urugero muri iyi nzira yo gusubiza umubano mu buryo. Ugire uruzinduko rwiza mu Rwanda nshuti Birungi. Imana ihe umugisha ubumwe n'ubuvandimwe buri hagati y'u Rwanda na Uganda.”
Uru ruzinduko rwa Maj Gen James Birungi ruje rukurikira urwo itsinda ry'abasirikare bakuru b'u Rwanda barimo Umuvugizi w'Ingabo, Col Ronald Rwivanga ndetse na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi bagiriye muri Uganda.
Iki gihe nabwo bakiriwe n'itsinda ry'abasirikare bakuru ba Uganda riyobowe na Maj.General Birungi.
Maj Gen James Birungi agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi biri mu rugendo rwo kuzahura umubano w'ibihugu byombi wari umaze igihe warajemo agatotsi, kuko Uganda yashinjwaga guhohotera Abanyarwanda no gushyigikira abashaka guhungabanya ubuyobozi b'u Rwanda.
Ibihugu byombi byafashe iki cyerekezo gishya nyuma y'ingendo z'akazi Lt Gen Muhoozi yagiriye mu Rwanda ubugira kabiri, ndetse akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byaje no gutuma umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi wongera gufungurwa.
Kuba Umuyobozi wa CMI yagirira uruzinduko mu Rwanda ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko umubano w'ibihugu byombi ugana aheza.
Uru rwego Kandiho rwagiye rushyirwa mu majwi ku kuba ku isonga mu bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda no gushyigikira abagamije kurwanya igihugu.
CMI imaze igihe iregwa by'umwihariko n'u Rwanda gushimuta Abanyarwanda, ikabakorera iyicarubozo, abandi ikabasaba kujya mu mitwe y'iterabwoba irimo RNC, P5, FDLR, FLN n'indi ihorana imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano warwo.
Ibi byose rwabishinjwe ubwo rwari rukiyoborwa na Maj Gen Abel Kandiho.
Uyu musirikare kandi raporo nyinshi zamushyize mu majwi kubera uruhare rwe mu guhonyora uburenganzira bwa muntu. Mu Ukuboza 2021, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano biri mu rwego rw'ubukungu, aho imitungo ye yose iri muri iki gihugu yafatiriwe kandi Abanyamerika bakabuzwa gukorana na we ubucuruzi.
Uyu mugabo yakuwe muri uwo mwanya wo kuyobora CMI nyuma y'iminsi itatu Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ahuye na Perezida Kagame, ndetse bakagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano w'ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi.
Icyo gihe ngo yamwijeje ko “nta muyobozi mu rwego rw'umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke“
Ni ibikorwa byabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi, hafatwa abantu barimo barindwi bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, batatu bacuruzaga rwihishwaibikomoka kuri peteroli, n'abandi babiri bacuruzaga inzoga zitujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko hafashwe litiro 480 z'ibikomoka kuri Peteroli, zirimo litiro 460 za Lisansi na litiro 20 za mazutu, zafatanwe abantu batanu.
Yagize ati “Iki gikorwa cyakozwe na Polisi ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'izindi nzego z'umutekano, hagamijwe gufata abantu bacuruza ibiyobyabwenge n'abandi bagurisha ibikomoka kuri peteroli mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bakabigurishiriza ku masoko atemewe muri Gacurabwenge.”
Yasobanuye ko amazina y'aba bantu yamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.
Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bakora ibikorwa bitemewe nibwo Polisi yahise itegura bikorwa byo gufata abo bacuruza ibiyobyabwenge, abacyekwaho ubujura, n'abacuruza ibikomoka kuri Peterori mu buryo butemewe n'abakora bakanacuruza inzoga zitemewe.”
Birakekwako ko ibi bicuruzwa by'ibikomoka kuri Peteroli aba baturage babyiba ku modoka nini zitwara Lisansi cyangwa bakabigura n'abashoferi batwara izi modoka.
Mu Rwanda umuntu ushaka gucuruza ibikomoka kuri Peteroli abihererwa uruhushya n'ikigo kibifite mu nshingano, kuko kibanza kugenzura neza aho azabicururiza niba nta kibazo hafite cyateza impanuka.
Utabikoze gutyo aba anyuranije n'amategeko, bityo arabihanirwa
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abantu-12-bafatiwe-mu-mukwabu-wa-polisi
Kuri uyu wa Gatandatu Ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko n'Ihuriro ry'abagize inteko ishinga mategeko rishinzwe kurwanya Jenoside, basuye ndetse bafata mu mugongo izi Ntwaza.
Nyirabukima Kezia uvuka mu Karere ka Rubavu wasigiwe ubumuga na Jenoside, yavuze ko ataraza muri uru rugo ubuzima bwe bwari bugoye, ariheba, kuko yumvaga ntacyo acyishoboreye.
Ati 'Nari mbayeho nabi kuko nagendaga ncumbagira, ntagira epfo na ruguru. Hari umusore wo muryango twasigaranye yaje gushinga urugo ampa inzu nyibamo, ariko mbayeho nabi. Icyakora nahabwaga inkunga y'ingoboka ikamfasha, murabona nk'umuntu wamugaye ntacyo nari nishoboreye.'
Si we gusa na kuko na Gakuba Pancras uvuka mu Karere ka Rusizi, yaje kuvunika umugongo abura umuntu umuvuza, ku buryo atashoboraga no kwicara. Ahubwo ngo yabaga akumbagurika hasi, atagira kivurira.
Yagize ati “Muri Jenoside nabuze abo mu muryango wajye nsigara ndi nyakamwe, naje kugwa hasi mvunika umugongo ku buryo namaze igihe kumbagurika hasi narabuze ujyana kwa muganga. Nguma aho, ariko Umurenge unkorera ubuvugizi njyanwa kwa muganga, ndoroherwa.”
Nyirabukima avuga ko aho agereye muri uru rugo rw'Impingazima yavujwe. Nubwo akigendera mu igare, yongeye kugarura icyizere cy'ubuzima.
Gakuba na we ntagikumbagurika ku mbuga, kuko ubu ashobora kwijyana aho aryama mu gihe mbere yabifataga nk'inzozi.
Asaba urubyiruko kugera ikirenge mu cya bakuru babo barwaniye iki gihugu, ubu abaturage bakaba bayeho neza kandi mu mahoro.
Umuyobozi w'Urugo rw'Impinganzima rwa Rusizi, Adelle Bamuzinde, yavuze ko bishimira ibyiza bagezeho, avuga ko mu gukomeza kwitabwaho, hakenewe n'icumbi ryajya ryifashishwa n'abasura izi ncike.
Depite Mbakeshimana Chantal yavuze ko kwita ku barokotse Jenoside bakeneye kwitabwaho gutya, ari urugedo rukomeza.
Yagize ati “Ibyo dukora ni mu bufatanye n'izindi nzego zitandukanye nk'Inteko Ishinga Amategeko, tuzakomeza dukore ubuvugizi nk'intumwa za rubanda. Nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingombyi, kandi kubaka izi ngo ni urugendo. Twashima ibimaze kugerwaho kuko hamaze kubakwa ingo enye, ni igikorwa cyiza kandi twishimira ko kizakomeza”.
Mu gihugu hari ingo z'Impinganzima enye za Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera. Urugo rwa Rusizi rurimo intwaza 37.