Blog

  • Umwumbati wahoze ari ibiryo by'abakene n'abagaragu ushobora guhangana n'ibura ry'ibiribwa #rwanda #RwOT

    Mu ruhererekane BBC ibagezaho rw'amabaruwa y'abanyamakuru b'abanyafurika, Elizabeth Ohene wo muri Ghana yanditse ku kamo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yagiriye inama abaturage b'igihugu cye yo kurya imyumbati mu gihe igiciro cy'ifu y'ingano gikomeje kuzamuka hirya no hino ku isi.

    Hari amoko abiri y'ingenzi y'ibihingwa by'ibinyamizi biribwa muri Afurika y'uburengerazuba — imyumbati n'ibikoro.

    Imyumbati iboneka umwaka wose, irahendutse kandi irazwi, ariko umuntu abivuze neza, umwumbati uzwi cyane nk'ikiribwa cy'abakene muri Afurika y'uburengerazuba.

    Ikindi gihingwa kizwi cyane muri ako karere ni ibikoro, dore ko n'umwanditsi w'ibitabo uzwi cyane, Chinua Achebe, igikoro yakise umwami w'ibihingwa.

    Isarurwa ry'ibikoro riba ritegerejwe cyane muri Ghana, hari n'imihango idasanzwe ikorwa mbere yuko ibikoro bishya bitangira kuribwa kandi twambara imyambaro yacu myiza kugira ngo twizihize icyo gihingwa.

    Umwumbati muri rusange ni ikiribwa cya buri munsi kandi kera ni wo wari utunze abakene n'abagaragu.

    RC Musanze - Mu gikoni, turarebera hamwe uburyo wateka... | Facebook

    Numvise ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda arimo gukangurira abaturage b'igihugu cye kwibanda ku mwumbati mu gihe igiciro cy'ingano kirimo kizamuka cyane muri kino gihe ubuzima buhenze cyane hirya no hino ku isi.

    Yaravuze ati: 'Niba nta mugati uhari, rya umwumbati (muwogo).'

    Ayo magambo ya Museveni yakuruye impaka mu gihe abamunenga bavuga ko byerekana ko nta gahunda igaragara afite yo guhangana n'ikibazo cy'ubuzima buhenze muri kino gihe.

    Hano muri Ghana, twigeze kugira minisitiri w'imali mu myaka ya 1960 wagerageje kwisobanura ku izamuka ry'imisoro avuga ko abakene ritashoboraga kubagiraho ingaruka ngo kuko barya ubugari (gari) — ifunguro rikunzwe cyane rikozwe mu ifu y'imyumbati.

    Icyo gihe, ubugari muri rusange bwari buzwi nk'icyo kurya cy'abakene kandi uwo muminisitiri yisobanuye avuga ko iyo wongeye amazi muri kimwe cya kabiri cy'igikombe cy'ifu y'imyumbati, iratubuka cyane hakavamo ubugari buhagije abantu batatu. Byari bihendutse kandi ukarya ugahaga.

    Uwo muminisitiri kandi yashakaga kuvuga ariko ateruye ko abakene bataryaga umugati cyangwa umuceri cyangwa se ibindi biribwa bigezweho bitumijwe mu mahanga. Muri rusange ibi yavugaga muri icyo gihe byari ukuri.

    Mu myaka yakurikiyeho twagize umujyanama wa leta wahanganye n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa avuga ko abantu bagombye kurya 'kokonte' mu mwanya w'umuceri n'ibindi biribwa bitumizwa mu mahanga.

    'Kokonte' ni ifunguro rikorwa mu ifu y'imyumbati kandi kimwe n'ibikomoka byose ku myumbati, byari bizwi ko ari ifunguro ry'abakene.

    Perezida Museveni yanavuze ko na we ubwe arya imyumbati. Mu yandi magambo rero nta wagombye guterwa isoni zo kuboneka arya umwumbati kubera ko ubu usigaye warabaye ifunguro rifatwa na perezida.

    Muri iyi minsi, iki gihingwa cyihanganira izuba ryinshi, kinavugwaho ko gifite ibyiza byinshi ku buzima  nko kuba imizi yacyo itarimo 'gluten' kandi kikaba gikize ku ntungamubiri ya C.

    Ntabwo nzi niba muri Uganda naho imyumbati ifatwa nk'ikiribwa cy'abakene, ariko muri Ghana twe twavuye kure.

    Reka nguhe urugero rw'ubugari. Bwaretse gufatwa nk'ikiribwa cy'abagaragu n'abakene igihe bwahindukaga ikiribwa cy'ingenzi mu mashuri yose abanyeshuri bigamo bacumbikirwa.

    Bajya ku ishuri bitwaje umufuka w'ifu y'ubugari maze ku ishuri igatekwamo amafunguro y'ubwoko bunyuranye.

    Ariko ubugari bwinjiye mu butetsi bwo mu rwego rwo hejuru igihe umutetsi uzwi cyane, Barbara Baeta, yatangiraga uburyo bwo kubuteka yise 'gari foto' — ubugari bujyanye n'isosi n'amafi yagabuye igihe Minisitiri w'intebe, Kofi Abrefa Busia, yakiraga abashyitsi mu rwego rwa leta mu 1970.

    Ubugari rero bwahise buhinduka ifunguro ritangwa mu biterane by'abantu bakomeye kandi bwari bugezweho. Urebye, amafunguro anyuranye akomoka ku mwumbati yahaye abantu amafunguro bishimira kuvuga ko bafata.

    Ntibitandukanye cyane no mu myaka ya 1960 muri Amerika igihe abirabura baho batangiraga kwitabira kurya ibyo abirabura baryaga ari abacakara, maze bakabivanamo amafunguro agezweho kandi umuntu yifuza kurya.

    IMYUMBATI NUYITEKA GUTYA👆IZAKURYOHERA CYANE😋//UKO WATEKA IMYUMBATI UTAYIGERETSE KU BISHYIMBO - YouTube

    Ntekereza ko abatetsi bo muri Ghana bareba ukuntu batangiza ubucuruzi bwo guteka muri Uganda bagatangizayo amaresitora yajya ategura gusa amafunguro y'ibikomoka ku myumbati.

    Kandi mfite icyizere ko ubu busazi buvugwa muri Ukraine niburangira, umwumbati uzahinduka ikiribwa hirya no hino muri Afurika bahitamo maze tukarekera ingano ba nyirazo bazihinga.

    Dushobora kuba tudafite umuntu wo kuvuga ibigwi umwumbati nk'umwanditsi Chinua Achebe, dushobora kuba tudafite iminsi mikuru yagenewe umwumbati ariko rero nta wuzongera kuvuga ko ari ikiribwa cy'abakene.

    Kandi na Perezida Museveni ntibizongera kuba ngombwa ko yongera kuvuga amagambo ahamagarira abaturage b'igihugu cye kwitabira kurya umwumbati.

    @BBC

    The post Umwumbati wahoze ari ibiryo by'abakene n'abagaragu ushobora guhangana n'ibura ry'ibiribwa appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/06/umwumbati-wahoze-ari-ibiryo-byabakene-nabagaragu-ushobora-guhangana-nibura-ryibiribwa/

  • Imirwano ikomeye ‘yubuye’ hagati ya M23 n’ingabo za leta zifatanyije na FDLR #rwanda #RwOT

    Hari hashize icyumweru imirwano ihagaze nyuma y’uko izi nyeshyamba zitangaje ko zivuye mu duce zari zarafashe muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo z’intara ya Kivu ya ruguru.

    Umuvigizi wa M23, Willy Ngoma,yabwiye BBC ati : 'Barimo kuturasaho kuva saa 5h30'.

    Ingabo za leta ntacyo ziravuga ku byatangajwe na M23 kuri iyo mirwano, BBC yagerageje kuvugana n’umuvugizi wazo, ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

    Kuwa gatanu ushize, umutwe wa M23 wasohoye itangazo uvuga ko 'ingabo za leta n’abafatanya nazo' bitegura kubagabo ibitero bishya.

    Bertrand Bisimwa umwe mu bakuriye umutwe wa M23 yatangaje kuri Twitter ko kuba 'ingabo za MONUSCO ziri muri iyi mirwano binyuranyije [n’ibyasabwe] n’inama y’umutekano ya ONU'.

    Mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi gushize imirwano iheruka hafi y’umujyi wa Goma yatumye abaturage hafi 100,000 bava mu byabo.

    Iyi mirwano iravugwa mu gihe uyu munsi i Goma hateganyijwe inama y’abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.

    Abo basirikare bakuru baraterana bigendanye no gushyiraho umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba zizanga gushyira intwaro hasi muri DR Congo.

    Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bateraniye i Nairobi mu kwezi kwa Mata(4).

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Imirwano-ikomeye-yubuye-hagati-ya-M23-n-ingabo-za-leta-zifatanyije-na-FDLR

  • Ubwongereza nabwo bwiyemeje guha Ukraine misile za mbere ziraswa kure #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere Ubwongereza bugiye koherereza Ukraine misile ziraswa kure, nk'uko byatangajwe na minisitiri w'ingabo, nubwo Uburusiya bwongeye kuburira uburengerazuba.

    Minisitiri Ben Wallace yavuze ko intwaro zizwi nka 'M270 multiple-launch rocket system' zizafasha Ukraine kwirwanaho imbere y'Uburusiya.

    Leta y'Ubwongereza ntabwo iremeza ingano y'izo ntwaro izohereza, ariko BBC yumvise se ko ku ikubitiro ari eshatu.

    Icyo cyemezo kigendanye n'icya Amerika, nayo mu cyumweru gishize yatangaje ko izoherereza Ukraine 'rocket system'.

    Ibyo Amerika yavuze byarakaje Moscow, ku cyumweru Perezida Vladimir Putin yavuze ko bazongera ahantu barasa muri Ukraine niba uburengerazuba bwoherereje Kyiv intwaro zirasa kure.

    Ben Wallace atangaza biriya, yavuze ko bagomba gufasha Ukraine bayiha 'intwaro z'ingenzi icyeneye mu kwirwanaho ku guterwa itarashotoranye'.

    Ati: 'Mu gihe imirwanire y'Uburusiya yahindutse, niko natwe ubufasha bwacu kuri Ukraine bugomba guhinduka.

    'Izi ntwaro z'ubushobozi bukomeye zizafasha inshuti zacu za Ukraine kwikingira misile z'ubugome zirasirwa kure ingabo za Putin zirasa ku mujyi nta gutoranya.'

    Ubwongereza na Amerika nibyo bihugu biri imbere mu gufasha Ukraine, gusa kuyiha ubu bwoko bw'intwaro ni ikintu gikomeye, nk'uko umunyamakuru wa BBC uzobere mu bubanyi n'amahanga Jonathan Beale abivuga.

    Ni ukwemera kandi ko Ukraine iri kugorwa no guhatana n'intwaro zirasa imizinga z'Uburusiya, nk'uko abivuga.

    'Multiple launch rocket system' y'Ubwongereza ishobora kurasa misile 12 mu munota umwe zikagera kuri 300km ku gipimo zoherejweho — kure cyane kurenza izo Ukraine ubu ifite.

    Ni ubwoko bumwe bw'intwaro Amerika nayo igiye kohereza, 'M142 High Mobility Artillery Rocket System (HIMARS)'.

    'Ibi bifite intego imwe' – Putin

    Ku cyumweru, mu kiganiro kuri televiziyo ya leta y'Uburusiya, Perezida Putin yavuze ko ibyo Amerika igihe kohereza 'ntacyo bivuze'.

    Yagize ati: 'Muri rusange, ibi byose byo kongera intwaro bohereza, uko mbibona, bifite intego imwe — kugira aya makimbirane maremare bishoboka.'

    Putin yaburiye ku kohereza izi ntwaro zirasa kure, ati: 'Nizoherezwa, tuzafata imyanzuro ikwiye dukoreshe intwaro zacu, kandi dufite izihagije, zo gutera n'ahandi tutararasa.'

    Uku kuburira kwabaye mu gihe ku cyumweru ibisasu bimwe byarashwe i Kyiv, ibitari biherutse, mu gihe ubu intambara iyogoza mu burasirazuba mu karere ka Donabs.

    Uburusiya ubu bwashyize ingufu kuri aka karere nyuma y'uko ingabo zabwo zisubijwe inyuma n'iza Ukraine mu kwezi kwa gatatu.

    Imirwano ikomeye ubu irimo kubera mu mujyi wa Severodonetsk.

    Gufata uyu mujyi byaha ingabo z'Uburusiya n'inyeshyamba zishyigikiye kugenzura akarere ka Luhansk, mu gihe kandi bagenzura aka Donetsk bituranye.

    Utu duce twombi ni utw'ingenzi cyane mu rwego rw'inganda muri Ukraine.

    Ku cyumweru, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko yasuye ingabo ziri ku rugamba i Donabas mu mijyi ya Lysychansk na Soledar.

    Ibindi bihugu bitandukanye byizeje koherereza Ukraine intwaro zigezweho.

    Ubudage bwemye kohereza 'system' yabwo igezweho kurusha izindi yo kurinda ikirere — Iris-T — ngo ifashe Ukriane kuzibira ibitero byo mu kirere by'Uburusiya.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubwongereza-nabwo-bwiyemeje-guha-ukraine-misile-za-mbere-ziraswa-kure

  • Ibyo Bruce Melodie yakoreye mu gihugu cy'Ubudage ntabwo bizibagirana (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo umuhanzi Bruce Melodie yataramiye abari bitabiriye igitaramo yakoreye mu mujyi wa Hannover. Ni kimwe mu bitaramo Bruce Melodie yakoze muri gahunsa yihaye yo kuzenguruka umugabane w'Uburayi (Europe Tour).

    Nkuko amashusho yagiye hanze abigaragaza, Beuce Melodie yanyuze cyane abari bitabirie igitaramo cye ndetse bafatanya nawe kuririmba indirimbo ze zitandukanye zirimo Katerina, Ntakibazo n'izindi.

    Dore uko byari bimeze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/ibyo-bruce-melodie-yakoreye-mu-gihugu-cyubudage-ntabwo-bizibagirana-video/

  • Umubyeyi umaze umwaka avuza umwana kanseri mu… – #rwanda #RwOT

    INYARWANDA yamukoreye ubuvugizi, Minisiteri y'Ubuzima imufasha kujya kumuvuza mu gihugu cy'u Buhinde.

    Burame Lucky Sefu yujuje imyaka 11 y'amavuko, irimo imyaka irenga ine ahanganye na kanseri yafashe ku musaya w'iburyo.

    Ubu amaze umwaka n'amezi abiri avurirwa mu bitaro byo mu Buhinde, ariko ntarabasha gukira neza.

    Misitatuma yabwiye INYARWANDA ko ashima Minisiteri y'Ubuzima ubufasha yamuhaye akajya kuvuza umwana we, ariko ko agikeneye ko imufasha.

    Avuga ko asaba Minisiteri kumufasha ikamwishyurira ikiguzi cy'ubuvuzi busigaye.

    Ati 'Ndasaba ko Minisante yamfasha ikishyura ikiguzi cy'ubuvuzi busigaye kugira ngo umwana abukorerwe, hanyuma bakatwishyurira n'amatike kuko inzara iri hafi kutwicira mu Buhinde.'

    Yavuze ko umwaka n'amezi abiri ashize ari kumwe n'umwana we mu Buhinde babayeho mu buzima bubi, bitewe n'uko abari bamwijeje kumufasha n'abashinze urubuga GoFundMe bakusanyirijeho inkunga yo gufasha umwana batigeze babimushyikiriza.

    Ati 'Tumaze hano umwaka n'amezi abiri, ntabwo nkora, njyewe nagiye nizeye abantu bakoze GoFundMe y'umwana banasabaga ubufasha bw'umwana ariko ntabwo babaye abizerwa.”

    “Kuko njye nagiye ari bo nizeye. N'umudamu wagiye muri Minisante akavuga ngo azatwishingira turi hano [Mu Buhinde] yarabeshyaga, yabeshye Minisante yari afite ibindi yibereyemo.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko nta bushobozi afite bwo kugaruka mu Rwanda, agasaba Abanyarwanda, Ambasade y'u Rwanda mu Buhinde kumufasha akagaruka mu Rwanda. 

    Ati 'Inzara irenda kutwikicira hano. Njye nta bushobozi mfite bwo kuguma inaha, ndasaba Leta y'u Rwanda kumfasha nkava hano.'

    Yavuze ko hashize iminsi 14 yandikiye Minisiteri y'Ubuzima, abasaba kumufasha akavuza umwana we akabona n'itike yo kugaruka mu Rwanda. Ariko ntarasubizwa.

    Ibaruwa yo ku wa 1 Mata 2022, uyu mubyeyi yandikiwe n'ibitaro Narayana Hrudyalaya Limited biherereye mu Mujyi wa Bangalore bikurikirana umwana we, bigaragara ko yaciwe agera kuri miliyoni 2 Frw kugira ngo umwana we bakomeze kumuvura.

    Uyu mubyeyi yavuze ko atabashije kubona aya mafaranga, bituma asohorwa mu bitaro atangira kuba ku muhanda n'umwana we bimuviramo uburwayi.

    Ati 'Bansabye ko mbanza kwishyura ayo mafaranga kugira ngo ubuvuzi bw'umwana burangire. None ntabwo turi mu bitaro, turi hanze y'ibitaro, umwana yirirwa atoragura ibiryo muri 'restaurant' inzara irenda kunyica ku buryo mpagarara nkatirira. Nanjye nararwaye, ariko ntekereza ko ntakindi ndwaye, ndwaye inzara.'

    Yavuze ko ubu akeneye miliyoni 2 Frw yo kuvuza umwana we kugira ngo ubuvuzi yagombaga guhabwa burangire.

    Akavuga ko atabaza Minisiteri y'Ubuzima cyangwa se 'Ambasade y'u Rwanda mu buhinde iducyure nk'Abanyarwanda bahagiriye ikibazo’.

    Yavuze ko mu burwayi bw'umwana we yitabaje inshuti n'abavandimwe, ku buryo bitoroshye kongera kubasubira imbere. Avuga ko ubuvuzi umwana we akeneye ari ubuzakorwa mu gihe cy'iminsi itatu.

    Ushaka gufasha uyu mubyeyi ushobora gukoresha Nimero: +918050702453 cyangwa se +250788361730.

    Inkuru bifitanye isano: Yagurishije inzu ye kugira ngo avuze umwana we kanseri.

    Abaganga bakoze uko bashoboye bagerageza kuvura kanseri uyu mwana 

    Uyu mubyeyi arasabwa miliyoni 2 Frw kugira ngo umwana bamuvure akire


    Aha ni mbere y’uko uyu mwana batangira kumuvurira mu Buhinde


    Uyu mwana amaze imyaka ine ahanganye na kanseri yafashe ku musaya


    Hakenewe miliyoni 2 Frw zo kuvuza uyu mwana na Miliyoni 1,500,000 Frw kugira ngo babashe gutaha mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117845/umubyeyi-umaze-umwaka-avuza-umwana-kanseri-mu-buhinde-aratabaza-117845.html

  • USA:Umwiyahuzi yarashe abantu , babiri bahita bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Abashinzwe ubutabazi baraye mu kazi ko kujyana abakomeretse kwa muganga.

    Polisi yo muri Philadelphia yatangaje ko byabereye aho imihanda ibiri yitwa Third and South streets ihurira.

    Barindwi mu bakomeretse bajyanywe mu bitaro byitiriwe uwabaye Perezida wa gatatu w’Amerika witwa Thomas Jefferson.

    Umuvugizi wa biriya bitaro yavuze ko bariya barwayi bakigezwa kwa muganga umwe yahise apfa.

    Iyi ni inshuro eshatu zikurikiranya mu gihe kitageze ku kwezi abantu barasira abandi mu ruhame.

    Muri Leta ya Texas, USA, umusore w’imyaka 18 y’amavuko aherutse kurasa abana bari mu ishuri abicana n’abarimu babiri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/USA-Umwiyahuzi-yarashe-abantu-babiri-bahita-bahasiga-ubuzima

  • #CHOGM2022: Amarangamutima yabahangamideli b… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwatanzwe na bamwe mu babarizwa mu ruganda rw'imideli mu Rwanda mu ruhande rwo kuyihanga, bashimangiye amahirwe ari mu kuba CHOGM igiye kubera mu Rwanda. Moses Twahirwa, umuhangamideli na nyir'inzu y'imideli ya Moshions yambika abiganjemo abayobozi, abanyamahanga n'abifite yagize ati:'Nicyo gihe cyacu cyo kurabagirana, aya ni amahirwe aza rimwe mu buzima, ahasigaye ni ahacu ngo tubashe kuyabyaza umusaruro. U Rwanda ni igihugu cy'ubwiza kandi ni ahantu ho kubasha gusobanura abo turibo. Kandi nizera ko ibikorwa byacu by'ubugeni bizabasha kugera kure, kuko ubuyobozi bwacu n'abasogokuru baduharuriye inzira. Ibisigaye ni ibyacu mu kibuga cyacu kinoze, hamwe n'impano zacu zizatugezayo.'

     

    Kagirimpundu Kevine, umuhangamideli, umuyobozi mukuru uri no mu bashinze sosiyete ya Uzuri KY itunganya inkweto, imaze kuba ubukombe no mu mahanga aho iherutse guhiga izindi ikegukana miliyoni zisaga 100Frw mu irushanwa ritegurwa n'ikompanyi y'imideli ya Tommy Hilfiger, nawe yakomoje ku mahirwe akomeye ari mu kuba u Rwanda rwakiriye CHOGM avuga ku buryo ibyajyaga bituma benshi bajya imahanga ubu biba bigiye kubaza hafi ati:'Kwakira CHOGM bituzaniye amahirwe akomeye. Mbere y'iyi nama Abanyarwanda bahoze bafata urugendo rwo kujya kwerekana ibyo bakora, ariko kuri ubu kwakira abarenga ibihumbi 5 baturutse hirya no hino ku isi ni amahirwe adasanzwe ku Banyarwanda yo kwamamaza ibyo bakora na serivisi nziza iboneka mu rw'imisozi igihumbi.' Moses Twahirwa umwe mu bahangamideli bakomeye mu Rwanda

    Kevin Kagirimpundu Umuyobozi Mukuru wa Uzuri KY

    Ishimwe Ysolde na Kevine Kagirimpundu bashinze Uzuri KY

    Ubutumwa bwa Kevine Kagirimpundu 

    Ubutumwa bwa Moses Twahirwa 

    Harabura iminsi 14 CHOGM 2022 igaterana aho izaba hagati ya tariki 20 na 26 Kamena 2022

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117843/chogm2022-amarangamutima-yabahangamideli-bo-mu-rwanda-habura-iminsi-14-ngo-africa-yakire-i-117843.html

  • Kamonyi: Abagize Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi baremeye Intwaza #rwanda #RwOT

    Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 04 Gicurasi 2022 bagiye kuremera'Intwaza' mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Taba, Umudugudu wa Karuri. Mu byo bakoreye uyu mubyeyi w'Intwaza, harimo kumuha ibiribwa, kumwubakira Akarima k'Igikoni, Kumutunganyiriza umuhanda ugana iwe, kubaka Fondasiyo y'inzu, Gukora isuku mu nzu, Guteka bakamugaburira n'ibindi.

    Uwizeyimana Christine, Umuyobozi w'Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, yabwiye intyoza.com ko ibikorwa bakoreye uyu mubyeyi w'Intwaza, Nyanayingwe Agnes ari ibikorwa bigize igikorwa cyagutse cy'Ubukangurambaga batangiye ku bikorwa bibangamiye Umuryango Nyarwanda.

    Abaje bikoreye berekeza kwa Nyanayingwe Agnes.

    Muri ibyo bikorwa harimo; Igwingira ry'Abana, Kurwanya Ubuzererezi bw'Abana, Abana bata ishuri, Ihohoterwa ry'Abana n'Abangavu ndetse n'ibindi bifuza ko bigendana na Manifesito y'Umuryango RPF Inkotanyi mu bikorwa byahizwe ko bigomba kuba byagejejwe ku banyarwanda mu 2024.

    Mu kuremera uyu mubyeyi w'Intwaza, Uwizeyimana avuga ko nabyo biri muri Gahunda batangije yo kuremera Ababyeyi b'Intwaza, bakababa hafi mu gikorwa bise Marenaje, aho bifuza ko aba babyeyi bakozweho na Jenoside yakorewe Abatutsi bagasigara bonyine, ko badakwiye gukomeza kumva ko ari bonyine, ko hari abahari bo kubitaho no kubarwanira ishyaka, babahumuriza.

    Ababyeyi baje bikoreye ibiseke.

    Avuga ko mu kurwanya Igwingira ry'Abana, batunganije imirima y'igikoni ndetse bakagaburira Abana, babaha ibiryo n'Amata, ndetse bereka ababyeyi n'Abakiri bato ko Umwana ari uwo kwitabwaho, akabaho neza, agakura neza kugira ngo azigirire akamaro, akagirire Umuryango ndetse n'Igihugu.

    Uwizeyimana Christine, yasabye abakiri bato baje kubigiraho ko bakwiye kugira imyitwarire iboneye bagamije kurema muribo ahazaza heza kuko aribo mbaraga z'Igihugu zubaka, aribo kandi babyeyi b'ejo hazaza.

    Aha barimo batunganya umurima w'igikoni.

    Yabasabye kutiyandarika, Abakobwa bagakomera ku busugi bwabo, Abahungu nabo bagakomera ku b'Ubumanzi bwabo. Yanabasabye kugendera kure ikibi cyose n'igisa nacyo, kwirinda icyaha, ibiyobyabwenge n'ikindi cyose cyabatesha umurongo wo gukora ibyiza Umuryango n'Igihugu babakeneyeho.

    Nyanayingwe Agnes, Intwaza yaremewe n'aba bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi, yabwiye intyoza ko yishimiye cyane ibyo yakorewe, ko byongeye ku mwereka ko atari wenyine, ko hari abamwitayeho.

    Aha, Uwizeyimana yaherezaha umubyeyi Nyanayingwe kimwe mu biseke yashyikirijwe.

    Agira ati' Iki gikorwa cyankuye mu bwigunge ndetse n'inzara ndabona nayishize kubera ko bandemeye icyo kurya, mbese muri make bampaye ibyo nari nkeneye. Harimo; Umuceri, Ibishyimbo, Soya, Ifu, mbese byose nabonye birimo kandi ni byiza'.

    Nyanayingwe, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye Umugabo n'Abana be bane agasigara ari wenyine. Avuga ko yabayeho mu buzima bubi, ariko kubera ubuyobozi bwiza bw'Igihugu aza gushakirwa aho kuba yitabwaho.

    Mu rugo kwa Nyanayingwe byari ibirori.

    Ashimira Perezida Kagame Paul we wagaruriye Abanyarwanda icyizere cyo kongera kubaho, by'umwihariko Abarokotse Jenoside. Yagize ati' Yatugaruriye icyizere cyo kubaho, Imana imuhe Umugisha, Imana ikomeze kumuha kuyobora neza, Imana ikomeze kumuha ihirwe. Ndamushimye abyumve'.

    Akomeza ati' Mu by'ukuri nabonye aba bantu numva hari izindi mbaraga zindi imbere n'inyuma, hose zingose. Byantunguye. Imana nayihereje icyubahiro, nashimye, nabonye Abana. Nubwo nta mwana mfite ariko numvise mfite abana ndetse bandebera kure. Baje n'ibintu byo kumfasha, mbona Ababyeyi bitwaje uduseke, mbona urugaga rw'ababyeyi bitwaje uduseke. Nashimye. Imana ibahe umugisha, aho bakuye isubizeho, kandi umutima mwiza bafite wo gufasha abantu, abatishoboye, incike nkatwe tudafite abana, bakoze bagize neza, Imana ibagirire neza izabahe gukomeza gutera intambwe'.

    Si buri wese washoboye guhisha amarira, atari ay'akababaro ahubwo ibyishimo.

    Ibikorwa byakozwe n'Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi kuri uyu munsi gusa, byahawe agaciro k'amafaranga y'u Rwanda asaga ibihumbi magana acyenda na mirongo itanu( 950,000Frw). Ni ibikorwa biteganijwe kurangirana n'ubukangurambaga buzageza kuri 25 Kamena 2022, ariko bakavuga ko hazaba hasojwe ubukangurambaga gusa, ibikorwa byo bizakomeza. Ni ubukangurambaga kandi bwatangijwe ku bikorwa bigomba gukorwa mu midugudu yose uko ari 317 igize Akarere ka kamonyi, aho bifuza ko byinshi mu bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda byaba byahawe umurongo.

    Abana bakiri bato bagaburiwe indyo yuzuye, bahabwa n'amata.

    Kwa Nyanayingwe, abahageze bacinye umudiho karahava.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-abagize-urugaga-rwabagore-rushamikiye-ku-muryango-rpf-inkotanyi-baremeye-intwaza/

  • Perezida Kagame yashimiye Umwamikazi Elisabeth II wizihije imyaka 70 yimye ingoma – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 5 Kamena nibwo mu Bwongereza hasojwe iminsi ine y'ibirori byo kwishimira imyaka 70 Umwamikazi Elisabeth II amaze yimye ingoma.

    Ni ibirori byizihijwe n'ibihumbi by'abaturage hirya no hino mu Bwongereza n'ahandi ku Isi mu bihugu biri mu muryango wa Commonwealth.

    Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yavuze ko imyaka 70 Umwamikazi Elisabeth II amaze ku ngoma yakoranye umurava inshingano ze.

    Ati 'Dushimiye Umwamikazi Elisabeth II wizihiza yubile y'imyaka 70 n'umuhate yagaragaje mu gukorera abaturage mu myaka 70 ishize. Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira #CHOGM2022, turifuza gukomeza guteza imbere ubushuti n'ubufatanye mu muryango wa Commonwealth.'

    Congratulations to Queen Elizabeth II on the occasion of her #PlatinumJubilee and her dedication to service over the last 70 years. As Rwanda gets ready to host #CHOGM2022, we look forward to strengthening the friendship and cooperation within the Commonwealth family.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) June 5, 2022

    Kuwa Kane tariki 2 Kamena nibwo mu Rwanda hizihijwe imyaka 70 ishize Umwamikazi Elisabeth II yimye ingoma, aho hacanywe urumuri Imbuga City Walk ahazwi nka Car Free Zone, ndetse ni igikorwa cyabereye ku isaha imwe mu mu mijyi yose ya Commonwealth.

    Mu muhango usoza ibi birori by'iminsi ine, Umwamikazi Elisabeth II w'imyaka 96 yashimye urukundo yagaragarijwe n'abantu bo mu bice bitandukanye by'Isi.

    Ati 'Nakozwe ku mutima n'uburyo abantu benshi bigabije imihanda bizihiza imyaka yanjye 70.Nubwo ntabashije kwitabira buri gikorwa cyabaye, umutima wanjye wari kumwe namwe mwese kandi ndajwe ishinga no gukomeza gutanga umusanzu wanjye mfashijwe n'umuryango wanjye.'

    Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II [Elizabeth Alexandra Mary Windsor], yavutse ku wa 21 Mata 1926.

    Yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y'uko Se, Umwami George VI atanze. Elizabeth II ni umugore wa gatandatu mu bayoboye u Ubwami bw'u Bwongereza, akaba ariwe muyobozi uyoboye igihe kinini mu mateka y'u Bwongereza.

    Umwamikazi Elizabeth II kuri ubu ni we Muyobozi Mukuru w'Umuryango wa Commonwealth, akaba yaragennye Charles, Igikomangoma cya Wales kuzamusimbura igihe azaba atanze.

    Inkuru bijyanye: U Rwanda rwizihije Yubile y'Umwamikazi Elizabeth II (Amafoto)

    Mu 2018 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’Umwamikazi Elisabeth II

    Abato n’abakuru bishimiye imyaka 70 ishize Umwamikazi yimye ingoma

    Abana mu myambaro y’amabara agize ibendera ry’u Bwongereza bari babukereye mu birori

    Imyiyereko itandukanye imaze iminsi i Londres hizihizwa imyaka 70 y’umwamikazi ku ngoma

    Igikomangoma Charles n’umufasha we Camilla bakata umutsima mu kwizihiza imyaka 70 Umwamikazi yimye ingoma

    Aha abaturage bari bari hanze ya Windsor Castle aho umuryango w’ibwami ubarizwa

    Ibihangano by’ubugeni bitandukanye bimaze iminsi bigaragara hirya no hino mu Bwongereza

    Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bimaze iminsi byizihiza isabukuru y’imyaka 70 Umwamikazi amaze ku ngoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-umwamikazi-elisabeth-ii-umaze-imyaka-70-yimye-ingoma

  • Huye: Hari kubakwa Ingoro ya FPR Inkotanyi ya miliyoni 950 Frw (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyo nyubako yatangiye kuzamurwa muri Werurwe 2022 mu Mudugudu wa Bukinanyana mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma. Igizwe n'inyubako eshatu zigerekeranye harimo imwe yubatse munsi y'ubutaka.

    Iri kubakwa ku buso bwa metero kare 1532, izaba ifite ibyumba 17 birimo ibiro umunani n'ibindi bitatu by'inama harimo icyakira abantu 800.

    Ni inyubako biteganyijwe ko izuzura mu gihe cy'umwaka umwe kandi izaba irimo n'inzira zorohereza abafite ubumuga kuyigeramo bitabagoye.

    Izaba irimo Ascenseur (lift) ifasha abantu kuyizamukamo byihuse. Ikindi ni ibyumba byo kwambariramo, icyumba cy'imyitozo ngororamubiri, isomero, aho gufatira icyo kunywa, aho kunywera icyayi n'ahandi harimo n'aho kuruhukira ndetse n'igice cyagenewe kuparikamo imodoka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye akaba na Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi ugomba kuba intangarugero mu byiza byose kandi ukagira n'inyubako isobanutse yo gukoreramo.

    Ati 'Umuryango ukagira n'Ingoro isobanutse ijyanye n'icyerekezo ariko atari iyo gukoreramo gusa, ahubwo ikaba ishobora no kubyara inyungu mu bikorwa bimwe na bimwe umuryango wakora.'

    Yavuze ko iyo nyubako ijyanye n'icyerekezo cy'igihugu cyo guteza imbere imijyi yunganira uwa Kigali kandi yubahirije igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Huye giherutse kwemezwa.

    —  Iri kubakwa n'abanyamuryango ubwabo

    Sebutege yavuze ko iyo nyubako iri kubakwa n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye ubwabo, kandi hari icyizere ko izuzurira ku gihe.

    Ati 'Iyi nyubako izubakwa n'abanyamuryango mu buryo dusanzwe dukora twitangira ibikorwa by'umuryango n'ubundi. Ibyo mwabonye byose bimaze gukorwa bishingiye ku bushobozi abanyamuryango bagenda batanga.'

    Ashingiye ku mubare w'abanyamuryango ibihumbi 230 bari mu Karere ka Huye, yavuze ko buri wese atanze umusanzu wa 1000 Frw buri kwezi, mu mezi atatu baba babonye amafaranga yose yo kuyubaka.

    Yavuze ko byose bishingiye ku bukangurambaga kugira ngo abanyamuryango bose bumve kandi basobanukirwe uwo mushinga w'ubwubatsi n'akamaro kawo.

    Depite Ruhakana Albert yashimye umushinga w'iyo ngoro avuga ko na we azatanga umusanzu we kugira ngo yihutishwe.

    Ati 'Ndumva nk'abanyamuryango twicaye hano umusanzu wacu urakenewe ndetse byaba ari n'isoni igihe twaba tuyitashye mu mwaka twihaye, umunyamuryango uri hano atarashyizeho sima cyangwa ikaro.'

    Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko hakwiye guterana inama y'imihigo ngo abashaka gutanga inkunga babikore kandi hagashyirwaho na nimero ya konti muri banki yo kuyinyuzaho.

    Ati 'Ndumva hakwiriye inama imeze nk'iy'imihigo, abanyamuryango bayitabiriye umwe akavuga ngo 'ntanze imifuka ibiri y'isima' gutyo gutyo uko buri wese ashoboye. Mudufashe muduhe na nimero ya konti umuntu ashobora kujya anyuzaho inkunga abonye.'

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Kamena 2022, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye bahuriye hamwe mu nama y'ubukangurambaga bugamije kunoza imikorere n'imikoranire.

    Imiterere y'Igishushanyombonera cy'Ingoro ya FPR Inkotanyi i Huye

    Yitezweho kongera iterambere n’ubwiza bw’Umujyi wa Huye

    Ni inyubako biteganyijwe ko izuzura mu gihe cy'umwaka

    Ni inyubako ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu

    Izaba irimo ascenseur (lift) ifasha abantu kuyizamukamo byihuse

    Igishushanyombonera cyamaze gushyirwa ahagaragara

    Iyo nyubako y’Ingoro ya FPR Inkotanyi yatangiye kuzamurwa

    Inzu FPR Inkotanyi yari isanzwe ikoreramo mu Karere ka Huye

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Huye bahuriye mu nama

    Sebutege yavuze ko iyo nyubako iri kubakwa n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye ubwabo, kandi hari icyizere ko izuzurira ku gihe

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Kamena 2022, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye bahuriye hamwe mu nama y'ubukangurambaga

    Sebutege yavuze ko byose bishingiye ku bukangurambaga kugira ngo abanyamuryango bose bumve kandi basobanukirwe uwo mushinga w'ubwubatsi n'akamaro kawo

    Habayeho n’umwanya wo gutaramira abitabiriye iyo nama

    Depite Uwamariya Veneranda na we yitabiriye iyo nama y’ubukangurambaga

    Depite Ruhakana Albert yashimye umushinga w'Ingoro ya FPR Inkotanyi avuga ko na we azatanga umusanzu we kugira ngo yihutishwe

    Biyemeje kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye bahuriye hamwe kuri iki Cyumweru

    Abitabiriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye akaba na Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi ugomba kuba intangarugero mu byiza byose

    Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko byaba byiza hateranye inama y'imihigo kugira ngo abashaka gutanga inkunga bayitange

    Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre atanga ibitekerezo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hari-kubakwa-ingoro-ya-fpr-inkotanyi-ya-miliyoni-950-frw-amafoto