Blog

  • Perezida Kagame yasabye ko amasomo yavuye muri COVID-19 ataba impfabusa – #rwanda #RwOT

    Ni ijambo yavuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama yiswe World Telecommunication Development Conference 2022, yateguwe n'Ihuriro mpuzamahaga rishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga (ITU).

    Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyateraga, ibikorwa byinshi byarafunzwe, ubucuruzi busigara bwifashisha ikoranabuhanga, abantu basabwa gukorera mu ngo bifashisha rya koranabuhanga, ndetse n'inama abantu bakazikora batari kumwe.

    Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda kimwe n'ahandi ku Isi, icyorezo cya COVID-19 cyihutishije uburyo inzego zitandukanye zibyaza umusaruro ikoranabuhanga, ariko ngo haracyari imbogamizi.

    Zirimo kuba kubona internet yihuta cyane bitagendanye n'izamuka ry'uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa, nko mu kubakira ubukungu ku ikoranabuhanga muri rusange.

    Yakomeje ati “Mu gihe ubwo busumbane bwakwirengagizwa, iterambere rizihuta cyane mu bice bimwe by'Isi, mu gihe ahandi rizagenda buhoro. Imibare irivugira. Kimwe cya gatatu cy'isi ntabwo gifite internet, kandi umubare munini ni abagore bo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.”

    “Inshingano zo guhindura ahazaza h'ubukungu mu ikoranabuhanga kandi ntihagire n'umwe usigara inyuma, ziri mu biganza byacu, dukoreye hamwe. Nta kigo, igihugu, cyangwa urwego rufite ubushobozi bwo kubikora cyonyine. Tugomba gushyira imbere ubufatanye bwa leta n'abikorera mu kwagura uburyo bwo kugera ku ikoranabuhanga rihendutse, kandi tugafasha abaturage bo hasi kubona ubumenyi bukenewe muri iryo koranabuhanga.”

    Yavuze ko ibyiciro by'ibiganiro bizaranga iyi nama, ari amahirwe mashya akwiye kubyazwa umusaruro.

    Yakomeje ati “Mu gihe dushaka kugera ku ikoranabuhanga rigera kuri bose kandi rihendutse, urubyiruko rukwiye kuba ku mwanya wa mbere.”

    Yavuze ko ari rwo rukoresha cyane iryo koranabuhanga, ariko bikanarwongerera ibyago bibishamikiyeho.

    Yavuze ko nko mu mu mwaka ushize, u Rwanda rwatoye itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n'imibereho bwite by'umuntu, hagamijwe kurengera abakoresha ikoranabuhanga ndetse na ba rwiyemezamirimo.

    Yakomeje ati “Icyorezo cya COVID-19 cyashyize ikiguzi kiri hejuru kuri buri gihugu ku Isi, ariko icyizere cyabaye imbaraga z'ikoranabuhanga nk'uburyo bwafasha abantu gukomeza guhangana, guhanahana ubumenyi n'iterambere ry'ubukungu.”

    “Ntabwo twatuma ibyo biba impfabusa. Ubu, ni cyo gihe kiruta ibindi cyo gukora mu buryo bwihuse, kandi twiyemeje, kugira ngo nitwongera guhura mu myaka ine iri imbere – muhawe ikaze kongera guhurira i Kigali – tuzabe twaramaze kurenza ku ntego twihaye.”

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hakenewe imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga nta n'umwe usigaye inyuma, kuko kugeza ubu abaturage miliyari 2,9 hirya no hino ku Isi ritarabageraho.

    Ni mu gihe ngo ikoranabuhanga rigera kuri bose kandi rihendutse ari ingenzi cyane, haba mu guteza imbere inganda, ubukungu no gufasha urubyiruko kubona amakuru ateza imbere ubuzima bwarwo.

    Yakomeje ati “Muri miliyari 2,9 z'abaturage batagerwaho n'ikoranabuhanga, umubare munini ni urubyiruko. Ni urubyiruko wo muri Afurika, umubare munini ni abagore bo muri Afurika.”

    Guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko kandi ngo rugomba kubigiramo uruhare, kuko rwagaragaje ko rukeneye kwicara ku meza afatirwamo ibyemezo.

    Umuyobozi muri ITU ushinzwe iterambere ry'ikoranabuhanga, ​Doreen Bogdan-Martin, yavuze ko abakora mu bijyanye n'ikoranabuhanga bakwiye kumva ko “dufite mu biganza ibisubizo ku ngorane nyinshi zihari uyu munsi.”

    Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Haolin Zhao, yashimangiye ubushake mu kuzina icyuho mu kubyaza umusaruro iri koranabuhanga, kigaragara cyane mu byaro, mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.

    Ati “Ni ahantu dukeneye kongera ishoramari, bikaba biri mu bintu nshyize imbere.”

    Yakomeje ati “Dufite inshingano twese zo kugeza ikoranabuhanga ku bo ritarageraho, kubaka uburyo buha amahirwe ikoranabuhanga rishya ryafasha mu kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye, no gukomeza kwereka isi icyo ITU ishobora gukora, nk'ikigo gitanga ubufasha bwa tekiniki no mu guteza imbere ikoranabuhanga.”

    Muri iyi nama kandi Zhao yanashikirije Perezida Paul Kagame icyemezo cy'ishimwe, kubera uruhare rwe mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda n'ubushake mu gusakaza umuyoboro mugari muri Afurika no hirya no hino ku isi.

    Ni ubwa mbere iyi nama yabereye muri Afurika, ibera muri Kigali Convention Centre. Yitabiriwe n'intumwa zaturutse mu bihugu bisaga 100.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-ko-amasomo-yavuye-muri-covid-19-ataba-impfabusa

  • Hakwiye gukorwa igishoboka cyose kugirango amahoro agaruke hagati y'u Rwanda na DRC-Perezida Denis Sassou #rwanda #RwOT

    Perezida Denis Sassou Nguesso uyobora Congo-Brazzaville yavuze ko hakwiye gukorwa igishoboka cyose kugira ngo amahoro agaruke hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri kurebana ayingwe muri iyi minsi.

    Ibi Perezida Denis Sassou Nguesso yabitangaje ku munsi w'ejo ku cyumweru tariki ya 5 Kamena , ubwo we na mugenzi we Felix Antaine Tshisekedi wa Congo baganiraga n'itangazamakuru.

    Ni ikiganiro cyabaye gisoza uruzinduko rw'iminsi ibiri Perezida Felix Antaine Tshisekedi yagiriraga mu mujyi wa Oyo aho muri Congo- Brazzaville , nyuma y'umwuka mubi umaze Iminsi hagati y'u Rwanda na DRC biri mu byari byamujyanye kureba mugenzi we.

    Denis Sassou Nguesso yavuze ko atari ubwa mbere we na Tshisekedi bari bahuye baganira ku kibazo cya DRC n'u Rwanda.

    Yagize ati'Yemwe na mbere y'uko tuza hano , ibyo bibazo twabiganiriyeho mbere y'inama idasanwe y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe I Malabo.ibyo bibazo nabiganiriyeho n'umuyobozi uriho wa Afurika yunze ubumwe'.

    'Iki kibazo cy'umubano w'u Rwanda na DRC nakiganiriye na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenç uyoboye CIRGL. Twembi twatekereje ko igishoboka cyose cyakorwaa amahoro akaboneka'.

    Muri iki kiganiro Perezida Tshisekedi yatunze u Rwanda agatoki , arushinja byeruye gufasha umutwe wa M23,Asa n'uruburira yavuze ko igihugu cye kuba kirajwe inshinga no guharanira amahoro bitavuze ko ari ikinyantege nke, yungamo ko atekereza ko u Rwanda hari isomo rwize.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/hakwiye-gukorwa-igishoboka-cyose-kugirango-amahoro-agaruke-hagati-y-u-rwanda-na

  • Kigali: Inkongi y’umuriro yafashe imodoka irashya irakongoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kurwanya umuriro, ryahangana n’inkongi itunguranye yafashe imodoka ifite pulake ya RAD500U, yahiriye ahitwa mu Migina, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-inkongi-y-umuriro-yafashe-imodoka-irashya-irakongoka

  • Ni urukundo cyangwa ni irari niraha? Menya u… – #rwanda #RwOT

    Byakubaho ko wamara imyaka runaka uzi ko ukunda umuntu cyangwa se uzi ko we agukunda nyamara ugasanga nta rukunda ruri hagati yanyu uretse iraha n'irari gusa. N'ubwo urukundo n'irari ndetse n'iraha byenda kumera kimwe ku muntu ubyiyumvamo, nta hantu bihuriye na gato. 

    Byombi bishobora gutuma wumva ukunzwe kandi uri umuntu udasanzwe ku mukunzi wawe, ukumva urishimye ariko mu by'ukuri irari ndetse n'iraha bitandukanye cyane n'urukundo. Irari rituma wumva ushaka uwo mukundana kandu ukumva ukururwa n'umubiri we cyane mu bijyanye no guhuza ibitsina. urukundo rwo ni ugukururwa n'umuntu ndetse ukamugirira amarangamutima arenze ay'umubiri.

    Iraha n'irari bishobora kukuryohera cyane kugeza ubwo ubyitiranya n'urukundo kuko uba wumva ari amarangamutima adasanzwe aguhuza n'umuntu runaka. Dore bimwe mu bishobora kukubwira ko ibyo urimo ari irari n'iraha kurusha urukundo nk’uko Elcrema yabitangaje:

    1. Ubona umukunzi wawe ari nta makemwa

    Witegereza uwo mukundana ukabona ni umumarayika, ibintu bye byose ni byiza, mbese ni igitangaza. Ibi akenshi biterwa n'uko hari igihe agukorera ibintu bizamura iraha muri wowe cyangwa se byerekeye irari ry'umubiri, ukumva nta wundi muntu wabaho umeze nkawe.

    Urukundo nyakuri si uko rumera. urukundo nyakuri rwemera ko undi muntu yagira intege nke kandi rukiyemeza kumusindagiza no mu ntege nke. Nta muntu w'umutagatifu ubaho, niyo mpamvu urukundo nyakuri ruguha n'umwanya wo kubona ibibi n'intege nke kugira ngo nubasha kubyihanganira ube uri umuntu koko wakunze byuzuye.

    2. Uritegura cyane iyo mugiye guhura

    Ni byiza ko waba usa neza mu maso y'umukunzi wawe, ariko igihe wisanga uri kwambara imyenda uhinduranya, wireba cyane wibaza niba usa neza cyane, niba uhumura neza igihe cyose ugiye guhura n'umukunzi wawe, menya ko harimo ikibazo. Urashaka ko abona wowe w'inyuma cyane nyamara urukundo nyakuri rureba ku muntu w'imbere kurusha umuntu w’inyuma warimbye cyangwa wisize ibintu runaka.

    Ibi ntibivuga ko utagomba kwiyitaho, ariko ikizakubwira ko umuntu mukundana koko, ntuzatinya ko agusanga uri mu mirimo runaka igusaba kuba udasa neza. Ntuzatinya ko yakubona uvuye muri siporo icyuya cyakurenze, uzumva nta kibazo ufite kuri ibyo.

    3. Igihe mumarana mukora ibindi bintu bitari uguhuza umubiri ni muto cyane

    Abakundana bajya bakora ibijyanye n'amarangamutima y'umubiri, hari abasomana, hari abakoranaho, hari abakora ubusambanyi, byose mu izina ry'urukundo. Byose ni ibyaha, ariko noneho ni akarusho iyo usanga umwanya munini wowe n'uwo wita umukunzi wawe mutajya mugira akandi kanya ko gukora ibindi bintu.

    Umuntu ugukunda by'ukuri aba yifuza kumenya ibyo ukunda, aba yifuza kugufasha mu migambi yawe, aba ashaka kugutega amatwi cyangwa kuguherekeza ahantu runaka ukunda kujya, nko mu rusengero cyangwa mu bindi bikorwa bigushishikaza. Iyo muhuzwa no guhuza imibiri gusa, ni ikimenyetso gikomeye kikwereka ko ibyanyu atari urukundo ahubwo ari irari ribahuza.

    4. Igihe mumara muganira

    Igihe mumara muganira n'uwo mukundana bishobora kukugaragariza uburemere bw'urukundo mufitanye. Umuntu mudashobora kuganira birambuye ntabwo muba mukundana, ahubwo wenda umwe muri mwe aba afite icyo ashaka ku wundi kitari urukundo. Abantu bakundana baraganira, bagishanya inama kandi bakagirana ubucuti bukomeye.

    5. Uburyo mukosorana

    Abantu bakundana usanga kimwe mu bibaranga ari ugukosorana. Igihe ufite umuntu mukundana ariko udashobora kumva akubwira ibintu runaka abona bitagenda, nabyo biba ari ikimenyetso cy'uko atiteguye kubaka umubano w'igihe kirekire nawe. Ikimushishikaje ni iraha n'irari ariko nta rukundo rw'ukuri agufitiye.

    Mu gihe wakwigenzura ugasanga muri ibi 5 tuvuze hari kimwe usanga kiri mu rukundo rwawe n'uwo mukundana, watangira gutekereza cyane niba koko muhujwe n'urukundo cyangwa niba ari iraha gusa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117868/ni-urukundo-cyangwa-ni-irari-niraha-menya-uko-watandukanya-ibi-bintu-benshi-bakunze-kwitir-117868.html

  • Urutonde rw’abarimo Cristiano bamaze kwegukana ibikombe byinshi ba Champions League, Messi abura mu 10 ba mbere #rwanda #RwOT

    Igikombe cya Champions Leaue Real Madrid iheruka kwegukana itsinze Liverpool 1-0, cyatumye Karim Benzema, Dani Carvajal na Luka Modrić banganya umubare w’iki gikombe bamaze kwegukana na Cristiano Ronaldo bahoze bakinana.

    Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere wabashije kwegukana ibikombe 5 bya Champions Leaue, icya mbere yagitwaranye na Manchester United muri 2008, hari mbere y’uko atarwana na Real Madrid ibindi bikombe 4; 2014, 2016, 2017 na 2018.

    Uru rutonde Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) yarukoze ishingiye ku bikombe aba bakinnyi begukanye bakandagiye mu kibuga.

    Kroos na Casemiro ba Real Madrid muri rusange nabo bamaze kwegukana ibikombe 5 bya UEFA Champions League ariko bakaba baragize uruhare muri 4 ariko bakaba batarakinnye umukino wa nyuma wa 2013 na 2014 ni mu gihe Bale, Isco na Marcelo bo bagaragaye ku mikino ya nyuma 4 banegukanye ariko umukino wa nyuma wa 2022 ubwo Real yatsindaga Liverpool bari ku ntebe y’abasimbura ariko ntibakandagiye mu kibuga.

    Hari kandi abakinnyi ku mazina yabo handitseho ibikombe 4 nyamara baragize uruhare muri 3 (bataragaragaye mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Champions League begukanye) abo ni; Lionel Messi (F: 2006*, 2009, 2011, 2015 (Barcelona) Gerard Piqué: 2008*, 2009, 2011, 2015 (Manchester United, Barcelona), Raphaël Varane: 2014, 2016*, 2017, 2018 (Real Madrid) na Xavi Hernández: 2006*, 2009, 2011, 2015 (Barcelona)

    Abakinnyi 12 bamaze kwegukana ibikombe byinshi bya Champions League

    Karim Benzema (Real Madrid, 5)
    Dani Carvajal (Real Madrid, 5)
    Luka Modrić (Real Madrid, 5)
    Cristiano Ronaldo (Manchester United, Real Madrid, 5)
    Gareth Bale (Real Madrid, 4)
    Casemiro (Real Madrid, 4)
    Andrés Iniesta (Barcelona, 4)
    Toni Kroos (Real Madrid, 4)
    Isco (Real Madrid, 4)
    Marcelo (Real Madrid, 4)
    Sergio Ramos (Real Madrid, 4)
    Clarence Seedorf (Ajax, Real Madrid, Milan, 4)

    Cristiano Ronaldo ni we mukinnyi wabanje kuzuza ibikombe 5 bya Champions League mbere y’abandi

    Karim Benzema na we yijuje 5

    Luka Modric ari mu bamaze kwegukana Champions League inshuro nyinshi

    Dani Carvajal na we afite Champions League 5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urutonde-rw-abarimo-cristiano-bamaze-kwegukana-ibikombe-byinshi-ba-champions-league-messi-abura-mu-10-ba-mbere

  • Minisitiri wa Siporo yitabiriye isozwa ry’imikino y’amashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2022, hasojwe imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye, ikaba yasojwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/minisitiri-wa-siporo-yitabiriye-isozwa-ry-imikino-y-amashuri

  • Abarenga ibihumbi 43 bafunzwe by'agateganyo; intandaro y'ubucucike muri za Gereza – #rwanda #RwOT

    Umubare w'abafunze by'agateganyo ni wo mwinshi, aho bamwe bakiri mu nkiko bategereje kuburana bagakatirwa n'inkiko cyangwa se bakagirwa abere bagataha.

    Kuba hari umubare munini w'abatarakatirwa, bituruka ku kuba hatari ibindi bihano bishobora gufatirwa uwakoze icyaha bitari igifungo.

    Imibare ya Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko mu 2020-21, gereza zari zifungiwemo abantu 76.099 mu gihe zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61.301.

    Ni imibare yakomeje kuzamuka buri mwaka, kuko mu 2017 abantu bafunzwe bari 58.230. Bivuze ko biyongereyeho 30,6%.

    Urebye gereza ku yindi, ubucucike buri hejuru cyane muri Gereza ya Muhanga (238,8%), iya Gicumbi (161,8%), iya Rwamagana (151,1 %), iya Rusizi (144,8%), iya Huye (138,6%), iya Musanze (138,2%), iya Bugesera (132,1%), iya Rubavu (127,7%) n'iya Ngoma (103,6 %).

    Gereza zitagaragayemo ubucucike ni iya Mulindi (70,1%), iya Nyamagabe (83,3%), iya Nyarugenge (83,3%), iya Nyagatare (84,6%) n'iya Nyanza (93,5%).

    Mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyatambutse ku Cyumweru, abacyitabiriye bagaragaje zimwe mu mpamvu zituma muri za Gereza 13 ziri mu Rwanda hari ikibazo cy'ubucucike bwinshi.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe guhuza Ibikorwa by'Urwego rw'Ubutabera, Nabahire Anastase, yavuze ko ubucucike buri muri za gereza buterwa no kuba ibyaha byiyongera.

    Ati 'Impamvu ya mbere gereza cyangwa kasho wasangamo umubare wiyongereye ni uko ibyaha biba byiyongera, ushobora gusanga byo bitiyongereye ahubwo hiyongereye raporo zitangwa ku cyaha.'

    'Gereza abantu barayitinya ariko ntibatinye icyaha, umuntu akayitinya ariko hagira umukandagira ku mano akifuza ko we yajya muri gereza, ni ho bahera bavuga ngo Abanyarwanda bakunda gufunga.'

    Umuyobozi w'Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Dr Safari Emmanuel, yavuze ko impamvu hari ubucucike mu Rwanda ari uko icyaha cyose gihanishwa gufungwa.

    Ati 'Dusanga ikibazo kiri mu bashinzwe gufunga kuko ibyaha bifite uburyo biri mu byiciro, hari ibyoroheje, ibikomeye n'iby'ubugome ariko usanga umuntu akora akantu gato agafungwa.'

    'Ubushishozi ni buke, twihutira kubona ko umuntu wese uje imbere ya RIB byanze bikunze ni muri gereza n'ufatanywe igitoki kandi ntabwo aribyo. No mu muryango baragorora na gacaca yagorora n'inteko z'abaturage n'imiterere y'ubuyobozi yagorora ibyaha bito.'

    Nubwo hakiri ubucucike, Nabahire Anastase yavuze ko hakiri kunozwa politiki izafasha guhana abanyabyaha bitabaye gufunga gusa.

    Ati 'Mu minsi iri imbere gereza izitabazwa ari uko bibaye ngombwa, hari ibindi byemezo byinshi bishobora gukorwa nko kuba umuntu ashobora gucibwa amande, kuba ashobora gufungishwa ijisho ari hanze.'

    Yakomeje ati 'Ubu twakoze ibintu byose, twohereje abantu mu Butaliyani kugira ngo barebe uko bikorwa. Hari igikomo umuntu ashobora kwambara kidacika ariko aho uri hakaba hashobora kumenyekana hakaba hari uruzitiro atazarenga. Hari kuba umuntu yatanga ingwate akarekurwa n'igihano nsimburagifungo.'

    SSP Pelly Uwera Gakwaya na we yavuze ko igihano kidakwiye kuba gufunga gusa kuko ubucucike buri muri gereza bushobora guteza ibibazo mu gihe bwakomeza kwiyongera.

    Mu myaka itanu ishize, amadosiye y'ibyaha yagejejwe mu Bushinjacyaha yikubye inshuro zirenga eshatu, biva ku byaha bisaga 25.000 mu 2015, bigera ku byaha 67.512 mu 2020/2021.

    SSP Pelly Uwera Gakwaya yatangaje ko mu Rwanda habarirwa imfungwa n'abagororwa bagera ku bihumbi 84, muri bo ibihumbi 30 ni bo baburanishijwe bakatirwa n'inkiko abandi hafi ibihumbi 43 baracyari mu nzira zo kuburana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-43-bafunzwe-by-agateganyo-intandaro-y-ubucucike-muri-za

  • BREAKING NEWS : Indege za MONUSCO ziri kurasa kuri M23,FARDC na FDLR mu ntambara yo ku butaka ngo intego ni ugusubiza UMWANZI aho yaturutse #rwanda #RwOT

    Umusilikare mukuru wo mu ngabo za FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa muri iki gitondo yabwiye Rwandatribune ko ingabo zabo zatatse ibirindiro by’umwanzi biherereye ku misozi ya Musongati,Tshanzu na Runyoni kandi indege za MONUSCO nazo ziri mu rugamba rwo kumisha urufaya rw’amasasu kuri abo barwanyi.

    Uyu musilikare yakomeje agira ati :'Igisilikare cyacu gikomeye cyinjiye mu birindiro by’umwanzi saa kumi za mu gitondo (04H00) kuri uyu wa 06 Kamena 2022,mu gihe indege za MONUSCO zaje kudutera ingabo mu bitugu mu kanya saa mbiri. Ikindi nuko twiyemeje gusubiza umwanzi aho yaturutse , abaturage bacu bakaba mu mutuzo.'

    Hari hashize iminsi mike inyeshyamba za M23 zisohoye itangazo aho zavugaga ko hari ibimenyetso byinshi byerekana ko intambara ishobora kuba muri kariya karere bitewe n’ingabo za Leta zimaze iminsi ziharunda ibitwaro. Imitwe y’abarwanyi ba FDLR,Mai Mai CMC ,Mai Mai APCLS ,RUD URUNANA na FPP nabo bazanywe n’imodoka za Leta mu gace ka Bunagana.

    Umuvigizi wa M23, Willy Ngoma,yabwiye BBC ati : 'Barimo kuturasaho kuva saa 5h30'.

    Umuvigizi w’ingabo za leta muri Kivu ya ruguru Colonel Ndjike Guillaume Kaiko yabwiye BBC ko ubu bari ku rugamba mu gace ka Shangi muri Rutshuru kuko M23 yateye ibirindiro byabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-NEWS-Indege-za-MONUSCO-ziri-kurasa-kuri-M23-FARDC-na-FDLR-mu-ntambara-yo-ku-butaka-ngo-intego-ni-ugusubiza-UMWANZI-aho-yaturutse

  • Ibyo wamenya ku Rwanda ruzakira Inama ya CHOGM #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, abaturage bakaba bari basigaye mu bukene bukabije, kongera kwiyubaka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-rwanda-ruzakira-inama-ya-chogm