Blog

  • Icyadindije iyubakwa ry'isoko rya Rwamagana rizatwara miliyari 10 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi ubuyobozi bwabitangaje nyuma y'aho muri Gashyantare bwari bwavuze ko bwamaze kubona ibyangombwa byose ndetse imirimo yo kubaka ikaba yari gutangira muri Mata.

    Kuri ubu nta kintu na kimwe kirakorwa ku hazubakwa isoko rishya kuko hakiremera isoko rishaje.

    Bamwe mu bacuruzi bahacuririza bavuga ko bataramenya igihe bazimukira ngo kuko ubuyobozi buhora bubabwira ko ari mu minsi mike iri imbere ariko ngo bareba n'aho bazabimurira bagasanga nta kintu na kimwe kirahakorwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze mu byumweru bibiri biri imbere imirimo yo kubaka isoko rishya aribwo izatangira nyuma yo gutunganya aho bagiye kwimurira isoko.

    Ati ' Abaturage twababwira ko imirimo igiye gutangira vuba cyane, kuko kwimura abaturage bari bafite isoko ntabwo byoroshye. Navuga ko habayemo ibintu bibiri byatumye bisa naho imirimo idindira, icya mbere ni ibijyanye n'amasoko. Muzi ko iyo hari uwapiganwe akavuga ko abona yajurira bishobora gutwara amezi atatu kugira ngo twongere dushungure neza dusesengure, ibyo byose byagiye bidukoma mu nkokora.'

    Icya kabiri yavuze ko ari ukureba aho bimurira isoko rya Rwamagana aho ngo kuri ubu babonye ubutaka bunini buri hafi y'agakiriro ka Rwamagana ari naho bagiye kwimurira isoko.

    Ati ' Ubu turi gusiza ngo tuhubake aho bazaba bagiye kugira ngo mu gihe cy'izuba n'imvura batazagira ikibazo. Turizera ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri bazaba bimutse kuko uzubaka isoko yamaze kuboneka ndetse n'uzamukurikirana nawe yarabonetse.'

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko kuri ubu bamaze gukorana inama n'abahagarariye abikorera mu Karere ka Rwamagana ndetse n'abayobozi b'isoko kugira ngo batangire kubwira abarikoreramo kwitegura kwimuka kugira ngo hatazagira utungurwa no kubona yimuriwe ahandi.

    Isoko rya Rwamagana biteganyijwe ko rizubakwa mu byiciro bitatu, rikazaba rigeretse inshuro eshanu. Rizuzura ritwaye miliyari 10.8 Frw.

    Mu cyiciro cya mbere hazubakwa ibisima byo gucuririzaho 1000, amaduka 40, ububiko ndetse na parikingi y'imodoka 58 n'ubwiherero 32.

    Mu gice cya kabiri isoko rizagira imiryango 88 ndetse hanubakwe irerero rizajya rikoreshwa n'ababyeyi baricururizamo, naho mu gice cya gatatu imiryango izazamuka igere kuri 90, rigire na parikingi yakira imodoka 90 zirimo imbere hanze ho igire parikingi yajyamo imodoka 26.

    Isoko rizubakwa mu byiciro bitatu

    Ni isoko rizaba rigeretse inshuro eshanu

    Iri soko rizaba ryubatswe kuri metero kare zirenga 6400


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyadindije-iyubakwa-ry-isoko-rya-rwamagana-rizatwara-miliyari-10-frw

  • Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byiyongereye cyane #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Ernest NSABIMANA (PhD. Eng), yatangaje ko igiciro cy'ibikomoka kuri Peteroli kiyongereye.

    Litiro ya Mazutu yavuye ku 1368 igera ku 1503 [Hiyongereyeho 135], iya Essence iva ku 1359 igera ku 1460 [Hiyongereho 101].

    Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yatangaje ko nubwo ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byiyongereye, abagenzi badakwiye guhangayika kuko ibiciro by'ingendo rusange byo bitaziyongera.

    Minisitiri Nsabimana yagarutse ku biciro bishya by'ibikomoka kuri Peteroli, avuga ko Leta yigomwe miliyari zirenga 14 Frw kugira ngo iri zamuka ritagira ingaruka ku baturage

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ibiciro-by-ibikomoka-kuri-peteroli-byiyongereye-cyane

  • Deal Done: Real yamaze kwibikaho kabuhariwe w’umufaransa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku makuru dukesha Fabrizio Romano ni uko byamaze kurangira habura gushyira umukino ku masezerano ubundi akerekanywa I Santiago Bernabeu.

    Aurelién Tchouaméni yamaze kwemeranya na Real Madrid ko agiye kuzayikinira mu myaka itanu iri imbere aho aje gukomeza mu kibuga hagati byagaragaragako abarimo bamaze gukura harimo Lucas Modric, Croos ndetse na Casemiro.

    Aurelién Tchouaméni agiye kuzajya afatayanya na Eduardo Camavinga ubundi umwanya wa Mbappé bakazawuzuza mu myaka iri imbere mu gihe ubungubu bitakunze.

    Real Madrid izakoresha ibizamini by'ubuzima Aurelién Tchouaméni nyuma y'umukino wo kwishyura hagati ya Croatia ndetse n'Ubufaransa.

    Source : https://yegob.rw/deal-done-real-yamaze-kwibika-kabuhariwe-wumufaransa/

  • Kigali: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya imyanda ituruka mu bwiherero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu cy’isuku n’isukura (WASAC), ku bufatanye na komisiyo ishinzwe kubungabunga amazi y’ikiyaga cya Victoria (LVBC), baratangaza ko bitarenze (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-hagiye-kubakwa-uruganda-rutunganya-imyanda-ituruka-mu-bwiherero

  • #CHOGM yahumuye mu mihanda ya Kigali- AMAFOTO – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izaba kuva kuwa 20 kugeza kuwa 25 Kamena 2022. Mu gihe imyiteguro ikomeje yo kwakira iyi nama, imihanda y'ahazwi nko muri ‘Peyage’ ugana mu Mujyi rwagati, ‘Peyage’ ugana kuri Kigali Convention Centre yashyizwemo ibyapa bisobanura byinshi kuri iyi nama.

    Bisa n'aho iyi mihanda ari imwe mu mihanda izifashishwa mu gihe cya CHOGM.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aherutse kubwira itangazamakuru ko hari gutegurwa ikarita izagaragaza imihanda izifashishwa mu gihe cya CHOGM, bityo ko ntawe ukwiye kugira impungenge.

    Polisi y'Igihugu, igira abantu inama yo gukoresha indi mihanda, mu gihe uwo bashakaga kunyuramo basanze ufunze. Ibi byapa byashyizwe muri iyi mihanda, bitanga ubusobanuro kuri CHOGM n'ibindi.

    U Rwanda rugiye kwakira inama ya CHOGM, mu gihe imibare igaragaza ko ari igihugu cya gatatu ku isi mu kubahiriza ihame ry'uburinganire, aho abarenga 61% by'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ari abagore.

    Ku wa 23 Nzeri 2008, Perezida Paul Kagame yavugiye mu Nteko Rusenge ya 63 y'Umuryango w'Abibumbye i New York ko ihame ry'uburinganire ari imbarutso y'iterambere y'u Rwanda rwifuzwa.

    Ati 'Ku birebana no kongerera ubushobozi abagore no kubashishikariza kugira uruhare mu buzima bwa politiki, imibereho myiza n'ubukungu by'igihugu; twakomeje gutera intambwe igana imbere.

    Twemera ko, usibye no kwimakaza ihame ry'uburinganire mu gihugu cyacu, iyi ari n'imbarutso y'iterambere rituganisha ku kugera ku cyerekezo cyacu cyo kubaka u Rwanda rwa bose, rutekanye kandi rurangwa na demukarasi.'

    Ibihugu 48 muri 54 bigize Commonwealth bifite amategeko ahamye ajyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni mu gihe 41 bifite amategeko ahana guhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Mu kiganiro cyabereye kuri Twitter Space mu minsi ishize, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yavuze ko CHOGM ari ‘amahirwe akomeye ku Rwanda akwiye kubyazwa umusaruro, mu ishoramari no kwagura ubufatanye'.

    Umuyobozi wa Commonwealth ni Umwamikazi Elizabeth II. Azasimburwa n’Igikomangoma cya Wales, Prince Charles. Commonwealth igizwe n'abaturage basaga miliyari 2.5.

    U Buhinde ni cyo gihugu gifite abaturage benshi mu bibarizwa muri uyu muryango, kuko gifite miliyari 1.4. Ni mu gihe Nauru ari cyo gihugu gifite abaturage bacye, kuko gifite abakabakaba ibihumbi 13.

    Afurika ni wo mugabane ufite ibihugu byinshi muri Commonwealth, kuko harimo ibihugu 19.

    Intego z'uyu muryango ni Iterambere, Demokarasi, n’Amahoro. 

    U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu mwaka wa 2009.

    Guhera muri Kamena, Umuyobozi wa CHOGM azaba Perezida Paul Kagame, icyicaro cyayo kimukire mu Rwanda kugeza mu 2024.

    Icyicaro giheruka cyari mu Bwongereza, umuyobozi akaba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

    Iyi nama ya CHOGM igiye kubera mu Rwanda yahawe insanganyamatsiko igira iti 'Ejo heza dusangiye: dushyira hamwe, duhanga udushya, twiteza imbere.'

    Uretse kuba inama ya CHOGM ihuriza hamwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abikorera ku giti cyabo, abahagarariye ibihugu byabo, abashoramari n'abandi, inajyanishwa n'ibikorwa by'imyidagaduro bifasha abayitabiriye kwidagadura.

    Ni ku nshuro ya kabiri iyi nama igiye kubera muri Afurika nyuma y’imyaka 14.

    Ku kigero cya 86% u Rwanda ni cyo gihugu gifite umubare w'abagore benshi bari mu kazi mu muryango wa CommonWealth.  Ikigero muzandengo muri Commonwealth ubundi ni 56.3%

    Canada ibarizwa muri uyu muryango ni yo ifite umubare w'abakobwa benshi bagera mu mashuri yisumbuye ku kigero cya 100%.    

    Imihanda imwe n'imwe yo muri Kigali yarimbishijwe ibyapa bya CHOGM 

    Inama ya CHOGM (Commonwealth Heads of Governments Meeting), yitabirwa n'Abakuru b'ibihugu 54 bigize uyu muryango    

    U Rwanda rugiye kwakira 'bwa mbere' Inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM 

    Mu 2009 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Commonwealth uyobowe n'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II 


    Umuhanda wa ‘Peyage’-mu Mujyi rwagati- ‘Peyage’ kugeza kuri Convention Centre harimbishijwe ibyapa bya CHOGM 



    Ubusitani buritabwaho uko bucyeye n’uko bwije 




    Kwita ku bidukikije ni inkingi ikomeye mu mibereho ya muntu 


    M Hotel iri muri hoteli zo muri Kigali zizakira abazitabira CHOGM    

    Hari inyungu nyinshi u Rwanda ruzakura mu kwakira iyi nama ya CHOGM no kuba rubarizwa muri uyu muryango mugari wa Commonwealth     

    Mu nama ya CHOGM yo mu 2018 i Londres nibwo u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama     

    Hari gukorwa imirimo yo kwagura imihanda, kuyirimbisha (gusiga amarangi) n'indi   

    Commonwealth ni umuryango uhuriyemo ibihugu 54 byiganjemo ibyahoze bikoronijwe n’Ubwongereza




    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117974/chogm-yahumuye-mu-mihanda-ya-kigali-amafoto-117974.html

  • Kamonyi: Ubuyobozi bwa EP-APPEC burishimira intambwe bumaze gutera mu gusigasira Uburezi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ishuri ryashinzwe n'Ababyeyi bishyize hamwe bagamije guteza imbere Uburezi n'Umuco-APPEC( Association des Parents Pour la Promotion de l'Education et de la Culture), barishimira intambwe iki kigo kimaze gutera mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo Ababyeyi baharaniye. Mu mwaka wa 2003, bibarutse ishuri ribanza, batangirana abayeshuri 33 none bageze kuri 613 kandi uko umwaka utashye abagana ikigo bariyongera bitewe n'ubuhamya bw'abaharangiza n'abahiga bitewe n'ibyiza bahabonera.

    Ugeze muri iki kigo ku ruhande rw'icyiciro cy'amashuri abanza-EP-APPEC, dore ko hari n'ikiciro cy'abiga imyuga n'ubumenyingiro-TVET, usanganirwa no kubona zimwe mu nyubako nshya zihuzuye. Zubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw'abanyeshuri ariko kandi no kujyana n'igihe ngo abana bigire ahantu hagutse kandi hafite isuku.

    Inyubako nshya mu kigo zafashije mu guca ubucucike no kugaragaza isuku.

    Iki kigo, cyashinzwe mu mwaka wa 1984 ari ishuri ryisumbuye( Collège APPEC), igihe mu Rwanda by'umwihariko mu rwego rw'Uburezi hari ibibazo by'Ubusumbane, Akarengane n'iringaniza byakorwaga mu mashuri.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki kigo cyongeye gutangira gukora, ndetse mu mwaka wa 2003 kibaruka ishuri ribanza-EP-APPEC, aho uwo mwaka batangiranye abana 33. Nyuma y'icyo gihe, ubu mu masuri abanza abanyeshuri bageze kuri 613 kandi intego y'aho bashaka kugera irakomeje. Ni mu gihe kandi mu kigo cy'imyuga n'Ubumenyi ngiro-TVET bafite abanyeshuri 500 biga mu mashami atandukanye ariyo; Accounting, Business services, Software development n'ubwubatsi.

    Mu ishuri abanyeshuri bicara bisanzuye.

    Ababyeyi bashinze iki kigo, bishimira ko inzozi bari bafite zabaye impamo, ko ikigo cyatanze umusaruro ufatika mu guteza imbere no gusigasira ireme ry'uburezi hamwe no kongera umubare w'abanyeshuri cyane cyane ko gishingwa mu mwaka wa 1984, mu Burezi hari biriya bibazo twavuze hejuru.

    Umuyobozi wa EP-APPEC avuga kuri zimwe mu ntego z'ikigo n'icyo basaba ababyeyi b'abana mu kubaka Umwana Umuryango n'Igihugu bakeneye.

    Umuyobozi w'ishuri ribanza-EP-APPEC Kalisa Jean Baptiste, yabwiye intyoza.com ko icyo bashyize imbere ari umusanzu wabo mu bwenge n'imbaraga bafite mu gusigasira no gutanga uburezi bufite ireme, bajyana n'icyerekezo cy'Igihugu muri Politiki y'Uburezi. Baharanira kandi ko umwana ava mu rugo iwabo, akakirwa ndetse akitabwaho mu rwego rwo kumuremamo uzigirira akamaro, akakagirira Umuryango n'Igihugu muri rusange.

    Isuku ni isoko y'Ubuzima. Gukaraba intoki byagizwe umuco, biba isomo mu yandi.

    Abana biga muri iki cyiciro cy'ishuri ribanza, bafatira amafunguro ku ishuri, ibyo ubuyobozi buvuga ko nabyo biri mu byagize akamaro cyane mu kwegerana n'abana no kubakurikirana kuva bageze ku ishuri kugera batashye.

    Umuyobozi w'iri shuri ribanza-EP-APPEC, Kalisa Jean Baptiste asaba Ababyeyi ubufatanye mu kwita ku burere n'uburezi bihabwa aba bana, bakumva ko inshingano ku mwana iyo zisangiwe aribwo umwana abasha kuvamo uw'ingirakamaro, uwo umubyeyi cyangwa umurezi we azabona akishima kuko azaba amubonamo umuntu nyamuntu wiyubatse kandi wubaka Igihugu.

    Abanyeshuri bari kumeza bafata amafunguro.

    Amazi y'imvura ntabwo apfa ubusa cyangwa se ngo agire ibyo yangiza.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ubuyobozi-bwa-ep-appec-burishimira-intambwe-bumaze-gutera-mu-gusigasira-uburezi/

  • AKUMIRO : Abubatse ikigo cya Dian Fossey ntibahembwe baravuga ko bafungiwe ku Murenge ubwo cyatahwaga barindishwa Abapolisi #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko bafungiwe mu cyumba cy’Umurenge wa Kinigi bavuga ko mbere bari babwiwe ko baza ku biro by’umurenge bagakemurirwa ikibazo cy’amafaranga basigawemo ubwo bubakaga iyi Dian Fossey yubatswe na MASS Design.

    Aba baturage banavuga ko ubwo bahageraga umwe ku wundi yagendaga yinjizwa muri Salle ndetse n’ukeneye kujya kwihagarika agaherekezwa mu mutekano uhagije nkuko babivuga.

    Umwe yagize ati : ' Narindi mu rugo numva ngo bari kubatumaho hano ku Murenge kandi bari batubwiye ngo ibibazo byacu birakemukira hano.'

    Undi ati : 'Bahise bavuga ngo bari baje kutwishyura amafaranga nuko bamwe bahita babafata ngo nibagende mu Murenge kandi twari tuzi yuko tuje gushikira amafaranga yacu. Dore nari nazanye n’akabido n’agafuka nziko ndahaha. None byanze bayatwimye !'

    'Ku muryango hari hari abapolisi babiri ! Ibaze kuba twari turataha ahantu twubatse nuko bakadutumizaho kugira ngo tuze badufunge !' 'wajyaga kuri W.C bafashe imbunda ngo nta kintu yavuga, ngo ntacyo yatubwira batazongera kumufunga.'

    Ibi aba baturage bavuga ko ari ukubahohotera kuko bakozwe mu gihe iki kigo cyatahwaga ku mugaragaro. Bavuga ko batekereje ko byakozwe mu rwego rwo kubakumira kujya kwishyuza amafaranga yabo basigawemo mu bashyitsi bitabiriye uwo muhango.

    Umwe ati : ' Ngo kwari ukugira ngo batajya aho ibirori biri bakabona ko banze kubishyura ! Bati none reka tubashyire hano kugira ngo abanyamahanga batababona kuko baba basebya igihugu.'

    Undi ati : ' ni ihohotera bari kudukorera ! Nonese kubona barahataha bakaza kudufungirana si ihohotera !' ' Twabifashe nabi ndetse dutekereza ko ubuyobozi bwo hasi bwadupfukiranyije bikagera no hejuru.'

    Icyakora Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi buhakana ibivugwa n’aba baturage. Buvuga ko butabafunze nk’uko babivuga cyane ko hari uburyo bwinshi bari kubazamo amafaranga yabo, ahubwo ko yari inama kandi yajemo ushaka.

    Ati : 'Bahageze baganira n’abayobozi ariko haje ushaka. Nonese ko bari abantu 200, haje 200 ! Baganiraga n’ubuyobozi kugira ngo byumve ibibazo byabo.'

    Iki kigo cy’ishuli cya Dian Fossey cyatashwe ku mugaragaro rizajya rikora ubushakashatsi ku rusobebe rw’ibinyabuza. Iri shuli ryubatsweho n’abakozi barenga 200, ariko muri bo 60 nibo bagaragaza ko batishyuwe, nk’impamvu yo gufungwa kwabo kuko bakunze kugaragaza ko iyi kompanyi yabahaye akazi ariko hari imishahara itabahaye, mu gihe abandi bagiye birukanwa nta nteguza bahawe, ibintu binyuranyije n’amategeko agenga umurimo.

    Ivomo:Isango Star

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/AKUMIRO-Abubatse-ikigo-cya-Dian-Fossey-ntibahembwe-baravuga-ko-bafungiwe-ku-Murenge-ubwo-cyatahwaga-barindishwa-Abapolisi

  • Kenya : Amazina y’abantu ibihumbi 250 bapfuye yagaragaye kuri lisiti y’Itora #rwanda #RwOT

    Ubu bugenzuzi kandi bwasanze hari abantu hafi ibihumbi 500, umuntu umwe yanditse inshuro ebyiri naho abarenga ibihumbi 226 bariyandikishije bakoresheje ibyangombwa bibaranga bitari ibyabo.

    Muri iyi raporo yasohotse, hagaragaramo abandi bantu biyandikishije bafite ibyangombwa bitemewe.

    Umuyobozi wa IEBC Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Kenya, Wafula Chebukati, yavuze ko kubera amakosa menshi yagaragaye muri iyi raporo izatinda gusohora lisiti ya nyuma y’itora.

    Byari byatangajwe mbere ko iyi lisiti izasohoka tariki ya 09 Kamena 2022 cyangwa mbere yaho ariko byimuriwe tariki ya 20 Kamena, igihe cyongereweho kizafasha komisiyo gukosora amakosa yagaragajwe.

    Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya ateganyijwe tariki ya 09 Kanama uyu mwaka. Abakandida bane bamaze kwemezwa kuzahatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu ni David Mwaure, George Wajackoyah, Raila Odinga na William Ruto.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Kenya-Amazina-y-abantu-ibihumbi-250-bapfuye-yagaragaye-kuri-lisiti-y-Itora