Blog

  • Rulindo : Umuyobozi w’ikigo arashinjwa kwiba intebe z’ishuri, Hari umucuruzi watawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwatangaje ko uyu murezi yaje gufatirwa mu nzira n’abashinzwe umutekano w’ikigo nyuma y’amakuru yari atanzwe n’abaturage.

    Nyuma haje gukorwa igenzura hagamijwe kureba niba ibikoresho by’ikigo birimo n’intebe byaba bihari , hamenyekana ko habura intebe , maze abaturage batanga amakuru y’aho yajyaga azigurisha niko kuzisangayo.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ,Mutaganda Theophile yavuze ko uyu mucuruzi yamaze gutabwa muri yombi mu gihe umuyobozi ukekwa kuzigurisha atarafatwa ngo nawe ashyikirizwe ubutabera.

    Yagize ati 'Kuba yazijyaniraga umucuruzi byo ni byo kuko amakuru turacyayashakisha yose kuko ni ibintu byamenyekanye ari uko hakozwe iperereza ariko uwo mucuruzi yafashwe,ubwo dutegereje ko nuwo afatwa.'

    Uyu muyobozi yavuze ko ubusanzwe yarasangsanywe imyitwarire itari myiza.

    Yagize ati 'Ni umudiregiteri bigaragara ko imyitwarire ye itari myiza ,afite uburyo ari gukurikiranwa mu buryo bwa Discipline mbese uburyo yitwara nk’umuyobozi w’ikigo ntabwo ari bwiza .Uretse ibyagaragaye hari ibindi byinshi byabanje ku buryo dosiye ye ku rwego rw’imyitwarire irimo inakurikiranwa.'

    Yagiriye inama abandi barezi kwitwara neza kugira ngo babere intangarugero abo bigisha.

    Yagize ati ' Ubundi uburezi ni akazi umuntu akora, abo barera babareberaho, bagomba kwitwara neza ku buryo iyo bitwaye neza bituma n’abo barera nabo basa nk’aho baba intangarugero kuri bo .Ikindi iyo umuntu ari umuyobozi agomba kumva ko ahagarariye inyungu rusange akabikora , abikorera abo abashinzwe nta byitiranye nk’aho ari umutungo we.'

    UMUSEKE wamenye amakuru ko yari amaze umwaka umwe ayobora icyo kigo kuko mbere yayobora ishuri ribanza rya Murambi riri mu Murene wa Bushoke nabwo agaragaraho imyitwarire mibi.

    Kugeza ubu umucuruzi ukekwa kugura izo ntebe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kajevuba mu gihe umuyobozi w’ikigo agishakishwa.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Umuyobozi-w-ikigo-arashinjwa-kwiba-intebe-z-ishuri-Hari-umucuruzi-watawe-muri-yombi

  • Uburusiya bwakatiye igihano cyo gupfa Abongereza 2 n'umunya –Maroc nyuma yo gufatirwa muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Abongereza babiri n'Umunya-Maroc bafashwe barimo kurwanira Ukraine bakatiwe igihano cy'urupfu n'urukiko rukorera Uburusiya rwo mu burasirazuba bwa Ukraine.

    Abongereza Aiden Aslin na Shaun Pinner, hamwe n'Umunya-Maroc Brahim Saaudun, bashinjwa kuba abacanshuro, nkuko bivugwa n'ibitangazamakuru bya leta y'Uburusiya.

    Urwo rukiko, rutemewe ku rwego mpuzamahanga, ruri mu cyiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk ibogamiye ku Burusiya.

    Ubwongereza na Ukraine byamaganye ibyo bihano bakatiwe, bivuga ko bihonyora amategeko mpuzamahanga yo kurinda imfungwa zo mu ntambara.

    Imiryango y'abo Bongereza yashimangiye ko bamaze igihe kirekire bari mu gisirikare cya Ukraine, ko atari abacanshuro.

    Umunyamategeko w'aba bagabo yavuze ko bose bifuza kujuririra igihano bakatiwe, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru TASS bya leta y'Uburusiya.

    Ibiro ntaramakuru RIA Novosti bya leta y'Uburusiya byatangaje ko aba bagabo uko ari batatu baregwa kuba abacanshuro, gufata ubutegetsi mu rugomo no gukora amahugurwa yo gutuma bakora ibikorwa by'iterabwoba.

    Ibiro bya Minisitiri w'intebe byatangaje ko leta y'Ubwongereza “ihangayikishijwe bikomeye” n'igihano cy'urupfu cyahawe Aslin na Pinner, kandi ko ikomeje gukorana na Ukraine mu gushaka ko barekurwa.

    Umuvugizi w'ibiro bya Minisitiri w'intebe – bizwi nka Downing Street – yongeyeho ko imfungwa zo mu ntambara “zidakwiye gukoreshwa ku mpamvu za politiki”.

    Yakomoje no ku mategeko agenga intambara ari mu masezerano y'i Genève mu Busuwisi – atanga “ubudahangarwa ku murwanyi” wafashwe nk'imfungwa yo mu ntambara.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza Liz Truss yamaganye icyo gihano bakatiwe, avuga ko ari “umwanzuro ufifitse utizewe na busa mu rwego rw'amategeko”.

    Yagize ati: “Ibitekerezo byanjye byifatanyije n'imiryango [yabo]. Dukomeje gukora uko dushoboye kose mu kubafasha”.

    Umunyamakuru wa BBC muri Ukraine Joe Inwood, urimo gukurikirana ibihabera ari mu murwa mukuru Kyiv, yavuze ko abo bagabo, bose bari bambaye imyenda y'ibara ry'umukara, bari bahagaze aha bonyine mu rukiko rw'abaharanira ubwigenge kuri Ukraine.

    Avuga ko bari bateze amatwi bashishikaye ubwo basomerwaga icyo gihano.

    Aslin na Pinner bari bahaze batanyeganyega, imitwe yabo ireba hasi.

    Hagati yabo, Brahim we yanyuzagamo akanyeganyega ava ku ruhande rumwe ajya ku rundi, nk'uhangayitse.

    Alexander Nikulin, wari ukuriye inteko y'abacamanza, yasubiwemo n'ibiro ntaramakuru Interfax bya leta y'Uburusiya, agira ati:

    “Mu kugera kuri uyu mwanzuro urukiko ntirwayobowe gusa n'amategeko ariho ahubwo n'ihame ry'ingenzi, ntavogerwa, ry'ubutabera”.

    Aslin, w'imyaka 28, ni uw'i Newark, mu karere ka Nottinghamshire mu majyaruguru y'Ubwongereza.

    Pinner, w'imyaka 48, we ni uwo mu karere ka Bedfordshire, mu burasirazuba bw'Ubwongereza.

    Bombi bafashwe n'abasirikare b'Uburusiya mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Imiryango yabo ivuga ko bari barimo barwana mu gisirikare cya Ukraine.

    Aslin afite umukunzi w'Umunya-Ukraine. Aba bagabo bombi bivugwa ko baba muri Ukraine kuva mu mwaka wa 2018.

    Sorce:BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uburusiya-bwakatiye-igihano-cyo-gupfa-abongereza-2-n-umunya-maroc-nyuma-yo

  • #COVID19: Abanduye bashya 26 ni bo babonetse ku wa Kane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 9 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 26, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-bashya-26-ni-bo-babonetse-ku-wa-kane

  • Isi irashaje: Yafashwe asambanya inka ahita atanga impamvu yatangaje benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Bweramana haravugwa inkuru y'umusore wafashwe ari gusambanya inka yari asanzwe aragira.

    Uyu musore yabonywe na nyirinka yakoreraga akazi ko kuziragira ubwo yari ari kuyisambanya,  nuko nyirinka akibibona yahise ajya gutabaza abaturanyi baraza bihera ijisho ibyo uwo musore yari ari gukora.

    Nyuma yo gufatwa yavuze ko ngo uruhu ari impumyi kuko ngo ari rwo rwamwohereje gusambanya iyi nko.

    Abaturage bavuze ko uyu musore yemeza ko atari ubwa mbere yari asambanyije iyi nka ndetse ko yayisambanyaga yo na ngenzi yayo.

    Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bakavugako ibi ari amahano, Bakabigereranya n'iminsi ya nyuma y'imperuka.

    Uyu ucyekwaho gusambanya inka yahise atoroka, bagasabako yashakishwa hakiri kare bakareba niba nta bibazo by'uburwayi bwo mu mutwe yaba afite.

     

    Source : https://yegob.rw/isi-irashaje-yafashwe-asambanya-inka-ahita-atanga-impamvu-yatangaje-benshi/

  • Erradi Adil yavuze ikintu azahora yicuza mu myaka 3 amaze muri APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byamaze kwemezwa ko umutoza wa APR FC azatandukana nayo uyu mwaka w'imikino urangiye akaba yarasabye abakinnyi kwihangana bagakora cyane kugira ngo azabasigire iki gikombe cya shampiyona basi bazasigare bamwibukiraho.

    Yavuze  ko azahora yicuza kandi azahora ababajwe n'uko atabashije kugeza APR FC ku ruhando mpuzamahanga nkuko byari bikubiye mu masezerano ye.

    Adil Erradi azibukwa mu kuba yaratsinze Rayon sports imvura igwa izuba riva kuko mu myaka 3 amaze ntago yari yatsindwa na Rayon Sports kuko ibirenze yakoze ni ukunganya.

    Source : https://yegob.rw/erradi-adil-yavuze-ikintu-azahora-yicuza-mu-myaka-3-amaze-muri-apr-fc/

  • Umugabo yabuze aho akwirwa nyuma yo kumenya ko abana yitaga abe atababyaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yabuze aho akwirwa ubwo yavumburaga ko abana babiri yitaga abe atari we wababyaye.

    Umugabo w'umwirabura w'umunyamerika yagiye kwa muganga agiye kureba niba ari se wumukobwa muto n'umwana w'umuhungu maze asanga ibisubizo biteye ubwoba.

    Yabonye ko atari se ubyara umukobwa we wimyaka ibiri maze yumvise ayo makuru, ararira. Uyu mugabo ariko yavuze ko azakomeza kumwitaho kuko ari we wenyine yita 'papa'.

    Yashatse kandi kumenya niba umwana w'umuhungu musaza we uherutse kuvuka ari uwe, ariko kandi yakiriye amakuru atangaje avuga ko umwana wavutse atari umwana yamubyaye.

    Umugabo yahise akomereka mu mutima ubwo yinubira uburyo yakoze byose akagura ibintu byabana gusa kugirango bamubwire ko nta numwe mu bana ari uwe byatumye ahangayika cyane.

    This is one of the saddest things I've seen on the Internet pic.twitter.com/FuCCtMIMd1

    — 𝑇𝑒𝑔𝑎, 𝑇ℎ𝑒 𝐴𝑛𝑡𝑖 𝐻𝑒𝑟𝑜 🦖✞ (@xxtega) June 8, 2022

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yabuze-aho-akwirwa-nyuma-yo-kumenya-ko-abana-yitaga-abe-atababyaye/

  • Igikorwa Yolo The Queen yakoze gishobora kuzamujyana mu Ijuru adapfuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yolo The Queen yakoreye igikorwa cyuje ubumuntu n'urukundo umwe mu bafana be wamusabye ubufasha nyuma yo kumubwira ko arwaje Mama we ndetse ko inzu babamo benda kuyibasohoramo kubera ubukode.

    Uyu mufana yari yarandikiye Yolo The Queen abinyujije mu gasanduku k'ubutumwq bugufi (DM) ka instagram maze nyuma yuko Yolo The Queen asomye ubutumwa bwe amugirirq impuhwe amwoherereza amafaranga ibihumbi magana acyenda y'U Rwanda (900,000Frw).

    Uyu mufana wa Yolo The Queen akimara kuyabona yasabywe n'ibyishimo byinshi aramushima ndetse avuga ko ariwe muntu bahuye kuko mbere abi bahuraga bari abagome.

    Source : https://yegob.rw/igikorwa-yolo-the-queen-yakoze-gishobora-kuzamujyana-mu-ijuru-adapfuye/

  • Kabuhariwe mu gutera amakofi yatanze arenga Miliyoni 20 agura imbwa irinda amamodoka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kabuhariwe mu gutera amakofi Tyson Furry yatanze amafaranga angana na  20,000 by'amadorari ku mbwa, ushyize mu manyarwanda akaba arenga Miliyoni 20, kugirango ijye irinda imodoka ze.

    Ku makuru dukesha The Mirror ni uko izajya kandi inagira uruhare mu kurinda  inzu ye ndetse n'umuryango we igihe we azajya aba adahari.

    Uyu muteramakofi wo mu bwongereza akaba yarakunze guterwa n'abajura bashaka kumwiba ibintu bimwe na bimwe by'agaciro aba utunze mu rugo rwe.

    Nyuma yuko Tyson Furry abonye Miliyoni 25 z'amadorari yakuye mu mukino umwe yatsinzemo Dallian Whyite mu kwezi kwa Kane menshi akaba ayakoresha mu kurinda umuryango we.

    Tyson Furry kandi akaba yarimukiye mu nzu ihenze mu mujyi wa Paris aho yayishyuye Miliyoni imwe n'ibihumbi 300 by'amadorari.

    Source : https://yegob.rw/kabuhariwe-mu-gutera-amakofi-yatanze-arenga-miliyoni-20-agura-imbwa-irinda-amamodoka/

  • I Kigali hakusanyirijwe miliyari $18.5 zizafasha mu gusakaza internet ku isi – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga yakusanyirijwe mu nama yiswe Partner2Connect Digital Development Roundtable, yaberaga mu Rwanda kuva ku wa 7-9 Kamena 2022. Ni igice cy'inama y'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Itumanaho (ITU), yiswe ITU World Telecommunication Development Conference, WTDC, ibera mu Rwanda kuva ku wa 6-16 Kamena.

    Ku munsi wa nyuma ya Partner2Connect , ITU yatangaje ko mu gukusanya ubushobozi hitanze inzego 360, hakusanywa miliyari $18.55 agenewe gufasha miliyari z'abaturage kugerwaho n'ikoranabuhanga.

    Mu itangazo yasohoye, Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Houlin Zhao, yatangaje ko inkunga, serivisi, umusanzu mu bya tekiniki n'ubundi bufasha byatangarijwe muri iyo nama, bizafasha mu kwegereza abantu no kubategurira kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.

    Yakomeje ati 'Inkunga zatanzwe ndetse n'ukwiyemeza kwagaragarijwe i Kigali no mu mezi abanziriza iyi nama, bitanga ubutumwa bukomeye ko dufatanyije twagera ku ishoramari mu iterambere ry'ikoranabuhaga kandi ntihagire n'umwe usigara inyuma.'

    Bibarwa ko mu basaga miliyari zirindwi batuye Isi, abagera kuri miliyari 2.9 batagerwaho na Internet.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, unayoboye WTDC, yavuze ko ibihugu byose bikeneye gukorera hamwe niba bikeneye kugera ku ntego byihaye.

    Yakomeje ati 'Partner2Connect ni bumwe mu buryo bwiza bwafasha mu kwihutisha iyo gahunda no kubaka ubufatanye bwageza ku ikoranabuhanga rirambye kuri bose.'

    Ni ishoramari ryakusanyijwe mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu gutuma imirimo myinshi ishoboka.

    Ubwo yatangizaga iyi nama ku wa Mbere, Perezida Paul Kagame yavuze ko mu Rwanda kimwe n'ahandi ku Isi, icyorezo cya COVID-19 cyihutishije uburyo inzego zitandukanye zibyaza umusaruro ikoranabuhanga, ariko ngo haracyari imbogamizi.

    Zirimo kuba kubona internet yihuta cyane bitagendanye n'izamuka ry'uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa, nko mu kubakira ubukungu ku ikoranabuhanga muri rusange.

    Yakomeje ati “Mu gihe ubwo busumbane bwakwirengagizwa, iterambere rizihuta cyane mu bice bimwe by'Isi, mu gihe ahandi rizagenda buhoro. Imibare irivugira. Kimwe cya gatatu cy'isi ntabwo gifite internet, kandi umubare munini ni abagore bo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.”

    “Inshingano zo guhindura ahazaza h'ubukungu mu ikoranabuhanga kandi ntihagire n'umwe usigara inyuma, ziri mu biganza byacu dukoreye hamwe. Nta kigo, igihugu, cyangwa urwego rufite ubushobozi bwo kubikora cyonyine. Tugomba gushyira imbere ubufatanye bwa leta n'abikorera mu kwagura uburyo bwo kugera ku ikoranabuhanga rihendutse, kandi tugafasha abaturage bo hasi kubona ubumenyi bukenewe muri iryo koranabuhanga.”

    Yavuze ko ibyiciro by'ibiganiro bizaranga iyi nama, ari amahirwe mashya akwiye kubyazwa umusaruro.

    Kuri uyu munsi wa gatatu wo gukusanya ubushobozi, u Busuwisi bwatangaje ko bugiye kuba icyicaro cya Giga — gahunda ihuriweho ya ITU-UNICEF igamije kugeza internet ku mashuri yose kugeza mu 2030.

    Iyi nama igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku isi

    Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu birenga 100

    Iyi nama yari imaze iminsi itatu ibera muri Kigali Convention Centre

    Abayobozi biyemeje kurushaho kugeza ikoranabuhanga aho ritaragera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-kigali-hakusanyirijwe-miliyari-18-5-zizafasha-mu-gusakaza-internet-ku-isi

  • Umugabo wanjye naba Pasiteri nzahita ntanduk… – #rwanda #RwOT

    Abantu barahaguruka bakavuga baranguruye n'amajwi yabo yose, bakagaragaza ko bakunda Imana n'umutima wabo wose, nyamara iyo witegereje ibikorwa bya bamwe na none ubona ibihabanye n'ibyo ushobora kwibwira.

    Umugore witwa Tejumola yatinyishije umugabo we, avuga ko umunsi yabaye umukozi w'Imana (Pastor) batazongera kubana, ashimangira ko azahita amuta burundu umubano wabo ukarangira. Uyu mugore yemeje ko umunsi umugabo we azamurutisha gusenga, amasengesho akaba ariyo ashyira imbere batazongera kubana. Uyu mugore yasoje avuga ko atajya yibona yakundanye n'umuntu uvuga ko yiyeguriye Imana, cyangwa Pasiteri. Mu nyandiko ye, uyu mudamu yagize ati

    'Mu gihe uwo twashakanye yaramutse abaye Pasiteri, bizaba bihagije ngo dutandukane. Ibyo ntabwo aribyo mba naraje gukora, sinzigera mva ku mwanzuro wanjye rwose, nzamusezera'.

    Bamwe mubabonye ibi uyu mugore yanditse bifashe ku munwa, abandi baramuhanura bamwereka ko ukuri kwe ntaho gutaniye no kwishuka. Ese wowe utekereza ko uyu mudamu ari mu nzira nziza? Ahari ntabwo ari mu nzira nzima. Ese birakwiriye ko umugore asiga umugabo ngo ni uko yabaye umukozi w'Imana?

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117990/umugabo-wanjye-naba-pasiteri-nzahita-ntandukana-nawe-pe-tejumola-117990.html