Blog

  • Camavinga yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye abakinnyi ba Ukraine #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati,Eduardo Camavinga yerekanye urukundo rwo ku rwego rwo hejuru ubwo yashyigikiraga abakinnyi ba Ukraine batarengeje imyaka 21 imipira y'abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa nyuma yumukino banganyijemo ibitego 3-3.

    Kuri uyu wa kane, amakipe yombi yanganyije ibitego 3-3 mu mukino w'amajonjora yo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Uburayi 2023.

    Uyu mukino wakiniwe ahitwa Necmi̇ Kadioğlu Sports Complex i Istanbul muri Turkia,kubera intambara ikomeje muri Ukraine.

    Nyuma y'umukino, uyu mukinnyi wo hagati wa Real Madrid, Camavinga yahaye abakinnyi ba Ukraine amashati yikipe y'ubufaransa abasanze mu rwambariro mu rwego rwo kwerekana ko abashyigikiye

    Yatanze kandi ubutumwa bwo gushyigikira iyi kipe akoresheje Icyongereza cye kitari cyinshi cyane

    Camavinga ati: “Iyi ni imipira yanyu mwese kuko nzi, tuzi ko ibintu bitoroshye. Iyi ni impano kuri mwese.”

    Yongeyeho ati: “Ibintu ni bibi, ndizera ko abantu bose bo mu Burayi bizeye ko bizagenda neza.”

    Nyuma yakiriye amashyi menshi y'abakinnyi n'abakozi ba Ukraine.

    Camavinga, ufite imyaka 19, na we yashimiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Ukoresha Twitter yanditse ati: “Umuntu w'umugabo cyane, akwiriye icyubahiro”.

    Undi yongeyeho ati: “Yubahwe cyane kandi ni umuntu mwiza cyane.”

    Uwa gatatu yanditse ati: “Ndamwishimiye cyane. Umuntu mwiza cyane kuri iyi myaka.”

    Camavinga yavukiye mu nkambi y'impunzi i Cabinda, muri Angola muri 2002 yimukira mu Bufaransa afite imyaka ibiri.

    Muri 2019,yabaye umukinnyi muto wagaragaye mu ikipe ya mbere ya Rennes ubwo yatangiraga gukina na Angers afite imyaka 16, amezi ane n'iminsi 27.

    Yinjiye muri Real Madrid muri 2021 maze agaragara inshuro 26 muri shampiyona ye ya mbere i Bernabeu, afasha Madrid gutwara igikombe cya La Liga ndetse na Champions League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/camavinga-yakoze-benshi-ku-mutima-kubera-ibyo-yakoreye-abakinnyi-ba-ukraine

  • Abiga muri UR-CAVM na INES-Ruhengeri baranenga abishoye muri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rw’abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha Ubuhinzi, Ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (UR-CAVM) Busogo, ndetse n’abo mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/abiga-muri-ur-cavm-na-ines-ruhengeri-baranenga-abishoye-muri-jenoside

  • Papa Francis yasubitse urugendo rwo kuza muri DRC #rwanda #RwOT

    Papa Francis w'imyaka 85 amaze igihe kirenga ukwezi agendera mu igare ry'abafite ubumuga kubera uburwayi amaranye iminsi mu ivi.

    Urugendo rw'uyu Mushumba muri Afurika rwari ruteganyijwe kuva ku itariki ya 2 Nyakanga kugera ku ya 7 uko kwezi. Byari byitezwe ko azaba ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Abangirikani ku Isi, Justin Welby.

    Itangazo rya Vatican rivuga ko uru ruzinduko rwasubitswe kubera uburwayi bw'ivi.

    Riti 'Ku bw'ubusabe bw'abaganga ndetse no kwirinda gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu buvuzi bw'ivi rye, Umushumba Mukuru yasabwe kwimura Urugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y'Epfo rwari ruteganyijwe hagati ya tariki 2-7 Nyakanga, rwimurirwa ku itariki izatangazwa nyuma.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/papa-francis-yasubitse-urugendo-rwo-kuza-muri-drc

  • Adaciye ku ruhande Ingabire Immaculée avuze ku majwi ya Prince Kid na Miss Muheto yateje impaka anakomoza ku Iperereza rigikorwa kuri Bamporiki #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Ukwezi Tv , Ingabire Marie Immaculée avuga ko amajwi ya Prince Kid yateje impaka mu rukiko we ntacyaha abibonamo kuko n’ibyo kuvuga ko yajyanye na Miss Muheto bakarara muri Hoteli imwe ntakibazo kirimo cyane cyane ko atari yamushimuse gusa ngo icyo atakunze ni uburyo Prince Kid yabwiraga Muheto ko azamurwanirira anamwizeza byinshi.

    Agaruka ku cyiswe guhoza ku nkeke byavuzwe mu rubanza rwa Prince Kid Ingabire Marie Immaculée ati”Guhoza rero ku nkeke birasaba ko uba wumubujije gusinzira , umuharasinga amanywa n’ijoro udatuma ahumeka”

    Akomeza avuga ko muri ririya ntaho yumvise Miss Muheto yiyama Prince Kid kandi kandi ko iyo umusore atereta hari n’igihe abenshya umukobwa byaba ibyoroshye cyangwa ibikomeye bityo ko we ntakibazo abibonamo gikomeye.

    Ati ” Ni nde mugabo se utarijeje umugore ibitangaza ?”

    Ageze ku kibazo cya Bamporiki, Ingabire avuga ko afunzwe kuko umushatse ubu utamubona ndetse ko hari benshi bafungirwa mu ngo zabo ahubwo ko ikibazo ari uko baba batazwi akaba ariyo mpamvu bitavugwa.

    Ati” Erega Honorable Bamporiki arafunzwe, Kwemera icyaha si ikimenyetso simusiga , ushobora kwemera icyaha utanagikoze ukacyemera ku mpamvu zitandukanye gusa ngo kucyemera byaba kimwe mu bimenyetso”

    Akomeza avuga ko iperereza RIB yavuze ko rigikorwa kuri Bamporiki we akeka ko uwakiriye ruswa atayakira incuro imwe gusa bityo ko biba bisaba kubisesengura.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.

    Umwanzuro wasomwe ku wa Gatanu, tariki ya 3 Kamena 2022. Uregwa ntiyari mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye ruherereye i Nyamirambo.

    Prince Kid akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

    Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko akurikiranwa afunze rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, kuko nta kimenyetso byari bihari by’uko yasambanyije umukobwa witabiriye Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato.

    Umucamanza mu Rwisumbuye ubwo yasomaga umwanzuro ku bujurire bwa Prince Kid yavuze ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.

    Yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku mutekano w’abatangabuhamya no kuba uregwa afunguwe ashobora kubangamira iperereza hashingiwe ku kuba yari umuntu ukomeye kandi abakobwa yarabagiriye umumaro binyuze muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda.

    Imiterere y’urubanza rw’ubujurire rwabereye mu muhezo

    Ku wa 26 Gicurasi 2022 ni bwo Prince Kid yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza yaburanagamo ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Mu mwambaro uranga imfungwa, Prince Kid urubanza rwe rwahise rwongera gushyirwa mu muhezo ku mpamvu zihuye n’izatumye iburanisha ryo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro naryo rishyirwa mu muhezo.

    Icyo gihe iburanisha rigitangira, Ubushinjacyaha bwahise busaba ko urubanza rubera mu muhezo nk’uko bwari bwabisabye no mu rukiko rwabanje.

    Bwavuze ko ari uburyo bwo kurinda umutekano w’abatangabuhamya no gusigasira umuco mbonezabupfura.

    Ishimwe n’umwunganira mu mategeko basabye umucanza ko urubanza rwaburanishirizwa mu ruhame ndetse rukazanahasomerwa.

    Nyuma yo kumva impande zombie, Perezida w’Urukiko yafashe icyemezo cyo kuburanishiriza urubanza rwa Ishimwe mu muhezo ndetse we n’umwunganira mu mategeko Me Nyembo Emeline batangira gusobanura ingingo zabo uko ari eshanu bashingiragaho bajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

    Nubwo batanze ingingo eshanu ariko zose zisa n’izikubiye kuri ebyiri zishingiye ku kuba Me Nyembo n’uwo yunganira batumva impamvu urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo kandi bumva ko nta mpamvu zikomeye zihari zashingirwaho hemezwa ko ibyaha akurikiranyweho yabikoze ndetse no kuba umucamanza atarigeze agaragaza ko ataha agaciro ingwate yari yatanzwe na Prince Kid kugira ngo akurikiranywe ari hanze.

    Mu rubanza, Ubushinjacyaha bwavugaga ko Ishimwe washinze Rwanda Inspiration Back Up yari yahawe gutegura Miss Rwanda, ashingiye ku bubasha ahabwa bwo kuba ari umuyobozi yegereye abakobwa batandukanye bitabiraga iryo rushanwa akabasambanya.

    Mu iburana rye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yagaragaje ko ibyo byaha byose ari ibyo bashaka kumugerekaho kuko nta kimenyetso kigaragaza ko yabikoze.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasesenguye ingingo zatanzwe na Ishimwe ajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro hagamijwe kumenya koko niba nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

    Me Nyembo yagaragaje ko mu rukiko rwabanje hatabayeho kugaragaza koko uburyo icyaha cy’ishimishamubiri cyakozwe bityo nta mpamvu zikomeye zatuma ukekwa akurikiranwa afunzwe hagendewe gusa ku buhamya bw’umwe mu bakobwa uvuga ko yamusambanyaga amwizeza kumufasha no kumugeza kure mu irushanwa.

    Ubushinjacyaha buvuga ko kuba yarasambanyaga uwo mukobwa kugira ngo azamubonere umwanya mwiza bihagije kugira ngo akurikiranywe naho ibyo kuba avuga ko atari mu kanama nkemurampaka ku buryo yagira iyo amufasha nta shingiro bikwiye guhabwa.

    Urukiko Rwisumbuye rusanga ibyo umutangabuhamya yavuze bitari bikwiye gushingirwaho ngo kuko birashoboka ko abantu babana kandi bafitanye urwango bigatuma yabimushinja.

    Urukiko rusanga iyo yaba impamvu ituma akekwaho koko ariko itaba ikomeye, ibyo bivuze ko kuba impamvu yaba idakomeye urukiko rwanzuye ko ingingo ya Me Nyembo n’uwo bunganira ifite ishingiro.

    Ingingo ya kabiri Prince Kid n’umwunganira we bagaragaje ni ukuba urukiko rwarashingiye ku ijambo 'Happiness’ ryumvikanye mu kiganiro bivugwa ko Prince Kid yagiranye n’umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa byashingirwaho bifatwa nko gusaba ruswa ishingiye ku gitsina kuko ntaho byumvikana mu magambo bakoresheje.

    Me Nyembo yagaragaje ko muri 'Happiness’ nta kintu cyo gusambanya uwo mukobwa kigaragaramo ndetse n’ushinjwa na we ashobora gutangaza ko ibyavugwaga bihabanye n’ukuri.

    Umushinjacyaha we yavuze ko kuba icyaha cya ruswa gisaba uyitanga n’uyakwa guhisha amakuru bidatangaje kuba bakoresha ijambo 'Happiness’ mu kuyishakira izina nkuko hari abashobora kuyita andi mazina nka Fanta, amazi n’andi.

    Urukiko Rwisumbuye rwasobanuye ko kuba ijambo 'Happiness’ ryakoreshejwe mu buryo bwo guhishira ruswa bidatangaje, rwanzura ko rusanga rifatwa nk’impamvu ikomeye ituma hakekwa ko yakoze icyaha cyo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina.

    Ku birebana n’inyandiko yagaragajwe yanditswe n’uwo mukobwa y’uko Ishimwe atigeze amufata ku ngufu, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko imushinjura itahabwa agaciro kuko ikiri gukorwaho iperereza.

    Ku birebana no guhoza undi ku nkeke ngo hagendewe ku butumwa, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ubwo yari yasohokanye na Ishimwe Dieudonné ngo yamwandikiye ubugira buti 'Nonese Kid twaryamana bikavamo ?'

    Nyembo yavuze ibyo bitafatwa ko guhoza undi ku nkeke kuko bitagaragaza koko uwo mukobwa yigeze yiyama Prince Kid.

    Ishimwe Dieudonné we yavuze ibyo byari byaturutse ahanini ku kiganiro yari yakoranye na Voice of America aza kwifashisha Prince Kid arabimufasha hanyuma nyuma aza kumwemerera kumusohokana.

    Mu iburana yavuze ko nubwo bivugwa ko byabereye muri hotel barimo, kuba nta camera y’aho baraye igaragaza amashusho ari gukomangira uwo mukobwa ngo amusabe ko baryamana bidakwiye kwitwa ko yamuhohoteye cyangwa yamuhojeje ku nkeke.

    Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku gukomera kwa Ishimwe bitari korohera uwo mukobwa byatumye atabasha kumwiyama icyakora yabimenyesheje mugenzi we muri iryo joro ngo amubwire isanganya yahuye na ryo ariko kuko hari mu ijoro ntiyabasha kumusubiza.

    Urukiko rusobanura ko ibisobanuro bya Me Nyembo byumvikana ariko bikaba bigomba kuzatangwa mu rubanza mu mizi.

    Umucamanza yavuze ko urukiko rushingiye ku butumwa Prince Kid yahawe, kuba koko abo bombi bari kumwe muri hotel mu Ntara y’Iburengerazuba no kuba muri iryo joro yarandikiye mugenzi we amumenyesha ibyamubayeho koko iyo mpamvu ikomeye yatuma akurikiranwaho icyaha.

    Ingingo ya 83 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha igaragaza ko hashobora gutangwa ingwate ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha byose kandi ishobora kuba amafaranga, umutungo utimukanwa cyangwa kwishingirwa n’undi muntu.

    Muri uru rubanza ariko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ingwate itakemezwa mu gihe hatagaragazwa agaciro kayo, ariko bunagaragaza ko bitewe n’imiterere yarwo idakwiye kwemerwa hanagendewe ku miterere y’ikirego ngo kuko uregwa ashobora kubangamira iperereza mu gihe yarekurwa.

    Urukiko Rwisumbuye narwo rusanga, umucamanza ashobora kumufungura by’agateganyo cyane ko ingwate yatanzwe ihagije kuko Ishimwe yari yatanze inzu n’imodoka nk’ingwate kugira ngo arekurwe akurikiranwe ari hanze.

    Gusa urukiko ruvuga ko hashingiwe ku miterere y’urubanza na cyane ko iyo ingingo igena iby’ingwate itanga n’ubwinyangamburiro bw’umucamanza bityo ko iyo ngwate itashingirwaho.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise rutegeka ko Ishimwe Dieudonné akomeza gufungwa iminsi 30 ngo kubera umutekano w’abatangabuhamya kandi ngo aramutse afunguwe ashobora kubangamira iperereza cyane ko abakobwa bitabiriye Miss Rwanda ngo yabagiriye umumaro ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up.

    Kugeza ubu Ishimwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022, uwo munsi ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Ariya majwi ya Prince Kid nta cyaha nayabonyemo|| Abahungu wafungira ko baterese wabamara||Ingabire

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Adaciye-ku-ruhande-Ingabire-Immaculee-avuze-ku-majwi-ya-Prince-Kid-na-Miss-Muheto-yateje-impaka-anakomoza-ku-Iperereza-rigikorwa-kuri-Bamporiki

  • Myugariro witwaye neza muri Arsenal yateye ivi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Myugariro Ben White witwaye neza mu mwaka we wa mbere mu ikipe ya Arsenal,yateye ivi asaba umukunzi we Milly Adams kuzamubera umugore ubwo bari kumwe mu biruhuko.

    Uyu Myugariro wa Gunners nu Bwongereza, ufite imyaka 24, yateye ivi mu mpera z'ukwezi gushize.

    Ku mugoroba wo ku wa kane, White yashyize amafoto kuri Instagram ye atera ivi, yandikaho ngo “Ndagufite”.

    Hagati aho, Milly, ufite imyaka 25, yanditse kuri konti ye ati”Ndagufite ubuzima bwose” hamwe n'itariki byakoreweho – 29 Gicurasi.

    Aba bombi kandi berekanye ibishushanyo biyanditseho ngo “Ndagukunda” ku maboko yabo.

    Ntabwo bizwi neza aho aba bombi baruhukiye ubwo White yateraga ivi, ariko Milly yerekanye pisine bariho nini cyane

    Hagati aho, White yafashe ifoto Milly yitegereza impeta ku rutoki rwe.

    Icyumba cyabo cyari cyuzuyemo ibipurizo na Champagne kugira ngo bishimire iri sezerano.

    Urukundo rwa White na Milly rwagiye ku mugaragaro mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Nyuma y'aho bagaragaye barya ubuzima ubwo bari basohokanye muri Mata.

    White yinjiye muri Arsenal mu mpeshyi ishize aguzwe miliyoni 50 z'amapawundi avuye muri Brighton.

    Uyu myugariro yakinnye inshuro 37 muri Gunners mu mwaka we wa mbere i London.

    Yahamagawe kandi inshuro enye mu ikipe y'Ubwongereza.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/myugariro-witwaye-neza-muri-arsenal-yateye-ivi

  • Yabaye umuganga nyuma yo guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Daniel Niyonshuti wavutse mu 1994, aravuga ko yakoresheje ibiyobyabwenge igihe kirenga imyaka itanu aba ku muhanda, nyuma yo kubireka agasubira ku ishuri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yabaye-umuganga-nyuma-yo-guhagarika-gukoresha-ibiyobyabwenge

  • Caleb wahoze akinira Rayon Sports, yahishuye ikiganiro yagiranye na Samuel Eto’o wamusabye ifoto #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Burundi wakiniye Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb yahishuye ikiganiro yagiranye na Samuel Eto’o Fils mbere y’umukino wahuje u Burundi na Cameroun.

    Ejo hashize ku wa Kane, u Burundi bwari bwakiriye Cameroun mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, uyu mukino wabereye Tanzania, Cameroun yawutsinze 1-0.

    Ni umukino kandi Caleb atakinnye kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Namibia.

    Uyu musore akaba yaragaragaye aganira na rutahizamu wakanyujijeho muri Cameroun ubu akaba ari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun, Samuel Eto’o Fils.

    Ikibazo cya mbere yabajije Caleb, ni impamvu atakinnye, undi ati “nakuyemo umwenda n’aho ku ikarita ya kabiri y’umuhondo…”

    Yakomeje avuga ko ikiganiro cyakurikiyeho yamubwiye ko ari umukinnyi mwiza kandi yizeye ko umukino wo muri Cameroun azawukina.

    Ati “uri umukinnyi mwiza, ndizera ko nzakubona ubutaha ku mukino wo muri Cameroun. “

    Uyu rutahizamu akaba yahise anasaba Bimenyimana Bonfils Caleb ko bafata ifoto y’urwibutso.

    Caleb akaba yamushimiye inama yamugiriye kubera ko bigaragaza ko arimo gukora cyane bikanamutera imbaraga zo gukora cyane.

    Caleb na Samuel Eto’o Fils

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caleb-wahoze-akinira-rayon-sports-yahishuye-ikiganiro-yagiranye-na-samuel-eto-o-wamusabye-ifoto

  • Abaturage basabye kujya ku rugamba ngo bahangane na RDF #rwanda #RwOT

    Babinyujije kuri umwe mu bayobozi ba AMKA Congo, Jacques Sinzahera, aba baturage bavuga ko Leta ya Congo n’igisirikare cya FARDC bakubahiriza ibiri mu Ngingo ya 63 y’ itegekonshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yemerera umuturage wese ushaka kwitangira igihugu cye kwinjira mu gisirikare.

    Yagize ati :'Ingingo ya 63 y’itegekonshinga ryacu igomba kubahirizwa ku baturage bose dufite ubushake. Turasaba ko twahabwa imiyitozo ya gisirikare mu rwego rwo gutanga umusanzu wacu mu guhangana n’ingabo z’u Rwanda ziyambitse isura ya M23'.

    Ingingo ya 63 y’itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko : 'Abaturage ba Congo bose bafite uburenganzira ntayegayezwa bwo kurengera igihugu cyabo n’ubusugire bwacyo mu gihe gihanganye n’ibitero cyangwa ibikangisho biturutse hanze yacyo.

    Igika cyayo cya 2 kivuga ko:Hashobora gushyirwaho umutwe w’ubwirinzi bw’abaturage bigenwe n’amategeko yandi.'

    Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe M23 mu minsi ishize,ibi birego byose u Rwanda rukaba rutarahwemye kubihana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Abaturage-basabye-kujya-ku-rugamba-ngo-bahangane-na-RDF

  • Kirehe:Umugabo aravugwaho amayeri atangaje yakoresheje ahisha ibiro 42 by’urumogi #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Karenge ,Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Nasho, yafashwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022 ubwo Polisi yakoraga umukwabu wo kumutahura nyuma y’uko hari umuturage wari wamutanzeho amakuru.

    Uwo muturage usanzwe ari umuturanyi w’uyu mugabo, yari yamubonye ahisha urwo rumogi yakuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Tanzani.

    Superintendent of Police (SP) Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko igikorwa cyo gufata uyu mugabo cyabaye nyuma yuko Polisi ihawe amakuru ko hari urumogi rwinshi rwinjiye mu Gihugu ruvuye muri Tanzania.

    Yagize 'Nibwo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Polisi yakoze ibikorwa byo kurufata, bagenzuye muri uwo murima ni bwo bahasanze ibiro 42 by’urumogi rupakiye mu mifuka itatu, niko guhita atabwa muri yombi.'

    SP Twizeyimana washimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, yagize ati 'Ni ikimenyetso cyerekana ko abaturage bamaze kumva neza ububi bwo gukora icyaha.'

    Yaboneyeho gushishikariza buri wese gufatanya n’inzego z’umutekano agatanga amakuru y’aho abonye abakora ibyaha cyane cyane abijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ababikoresha.

    uyu mugabo witwa Nizeyimana n’ ibiyobyabwenge yafatanwe, yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nasho ngo hakurikizwe amategeko.

    ICYO AMATEGEKO AVUGA

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Umugabo-aravugwaho-amayeri-atangaje-yakoresheje-ahisha-ibiro-42-by-urumogi