Blog

  • Nyaruguru: Miliyari enye Frw zinjiye mu baturage babikesha ubuhinzi bw'icyayi – #rwanda #RwOT

    Icyo cyayi ni umutungo ukomeye ku baturage bo mu Karere ka Nyaruguru n'abashoramari bashoyeyo ayabo mu buhinzi no mu nganda zigitunganya zikacyongerera agaciro.

    Imibare igaragaza ko kugeza ubu ubuso bwa hegitari 5750 ari bwo buhinzeho icyayi mu Karere ka Nyaruguru, kikaba gitanga umusaruro urenga toni 5700 ku mwaka.

    Hari inganda eshatu zigitunganya ari zo Mata Tea Company Ltd, Nshili-Kivu Factory na Muganza- Kivu Factory. Hari n'izindi ebyiri zigiye kubakwa n'umushoramari mushya.

    Bamwe mu bahinzi b'icyayi muri ako karere bavuga ko cyahinduye imibereho yabo kubera amafaranga bakuramo abafasha kubaho no gukoresha ibyo bakeneye.

    Ngarukiye Deo wo mu Murenge wa Mata yatangiye guhinga icyayi mu 1978 ahereye ku buso bwa are eshanu ariko kuri ubu ageze kuri hegitari 10.

    Ati 'Kuri ubu nsarura toni zirenga icyenda nkakuramo amafaranga arenga miliyoni imwe n'igice. Guhinga icyayi byamfashije kwigisha abana banjye, umuto muri bo ari kurangiza kaminuza. Icyayi cyanteje imbere kuko nubatse inzu kandi mfite n'amatungo ndi umuturage ubayeho neza.'

    Mukarwego Cancilida avuga ko yatangiye guhinga icyayi mu 2018 none imibereho ye yatangiye guhinduka.

    Ati 'Nari mfite ahantu hari ishyamba ariko nta musaruro mbona kuko nta biti byiza byabagamo, hari harimo ishinge gusa. Kuva nahatera icyayi cyatangiye kwera mu 2019 ku buryo nkigurisha ku ruganda nkabona amafaranga nkayikenuza. Namaze kuvugurura inzu yanjye kandi naguzemo n'inka.'

    Ngendahayo Théoneste we avuga ko akimara gushishikirizwa guhinga icyayi yabikoze none cyatangiye kumuha umusaruro.

    Ati 'Mu 2019 nibwo icyayi nahinze cyatangiye kumpa umusaruro, nkigurisha nahise ngura inka ku buryo nsigaye mbona amata n'ifumbire kandi nta kibazo cy'ibiribwa kikiba iwanjye mu rugo. Ibikoresho byo mu rugo na byo narabiguze ku buryo nta kibazo cy'ubukene kiri iwanjye.'

    Uwamaliya Jeanne yavuze ko yiyubakiye inzu ayikuye mu buhinzi bw'icyayi kandi yinjiza amafaranga arenga ibihumbi 100 Frw buri kwezi.

    Ati 'Niyubakiye inzu nziza nyikuye mu cyayi kandi buri kwezi nibarira umushahara w'ibihumbi 150.'

    Uwizeyimana Anne Marie avuga ko icyayi yahinze muri 2017 cyatangiye kwera kandi asigaye asarura akagurisha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier, avuga ko amafaranga icyayi cyinjiza mu baturage asaga miliyari 4 Frw mu mwaka.

    Ati 'Nko mu minsi ishize twabaraga amafaranga agera muri miliyari enye na miliyoni 500 yinjiye mu baturage.'

    Ayo mafaranga yinjira mu baturage binyuze mu bahinze icyayi bakagurisha umusaruro, abahabwa akazi ko kugisoroma, abakora mu nganda zigitunganya, abashyiriweho amarerero yo gusigamo abana babo igihe bagiye mu cyayi n'abandi bayabona mu bundi buryo.

    Imyumvire yo hasi yari yarekenesheje bamwe

    Hari bamwe mu bahinzi b'icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba basigaye bahabwa icyo kunywa mbere y'uko cyoherezwa ku masoko mpuzamahanga, byabakuyemo imyumvire yo kumva ko ari icy'abazungu gusa bituma bacyitaho by'umwihariko.

    N'ubwo hari abamaze imyaka myinshi bagihinga, bavuga ko batari bakagize umuco wo kukinywa kuko bumvaga ko ari icy'abifite bigatuma batacyitaho neza.

    Mbarubukeye Thomas ati 'Ntabwo icyayi twakinywaga twumvaga ari icy'abazungu cyangwa abantu b'abaherwe; twebwe twinyweraga ibigage n'urwagwa. Kuba tutaranywaga icyayi byatumaga tutamenya agaciro kacyo ngo tucyiteho tugihinge neza tubone amafaranga.'

    Mukanyonga Cécille we avuga ko kuri ubu basigaye banywa icyayi bakumva uburyohe bwacyo bikabatera umurava.

    Ati 'Ariko iyo nyoye kuri cya cyayi cyacu cyatunganyirijwe mu ruganda iwacu ndavuga ngo ndimo kumva uburyohe bw'umurimo nakoze.'

    Umusaruro kuri hegitari uracyari muke

    Iyo ugeze mu Karere ka Nyaruguru ukitegereza icyayi cyahinzwe n'inganda ndetse n'icy'abaturage uhita ubona itandukaniro.

    Bigaragara ko umusaruro w'icyayi gihingwa n'abaturage ukiri muke ugereranyije n'uboneka mu cyayi cy'inganda.

    Ibyo ahanini biterwa n'uko hari abaturage bahinga icyayi ntibacyiteho ngo bagifumbire neza banagisasire.

    Abo baturage bagirwa inama yo kwita ku cyayi kugira ngo kibahe umusaruro mwiza uruta uwo basanzwe babona. Barasabwa no kujya bigira ku nganda bakamenya ibanga zikoresha kugira ngo zibone umusaruro mwiza.

    Mu Karere ka Nyaruguru hagaragara imisozi myinshi yamezeho ishinge kandi ba nyirayo bavuga ko nta cyo ibamariye kuko ni yo bayahiriye amatungo itabasha kubora ngo ivemo ifumbire.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru bukangurira abaturage kubyaza umusaruro imirima yabo, cyane cyane ahari ishinge bakahahinga icyayi kuko bafite ubutaka bwiza cyeraho.

    Muri ako karere bazaniwe umushoramari wo mu Bwongereza ufasha abashaka guhinga icyayi akabaguriza amafaranga yo kubikora noneho bakazamwishyira kimaze kwera nta nyungu bamuhaye. Icyo basabwa ni ukuba abafite amasambu yo kugihingaho noneho cyamara kwera bakajya bakigurisha mu ruganda rushya azubaka mu ntangiriro z'umwaka utaha.

    Uwizeyimana Anne Marie avuga ko icyayi yahinze muri 2017 cyatangiye kwera kandi asigaye asarura akagurisha

    Imibare igaragaza ko kugeza ubu ubuso bwa hegitari 5750 ari bwo buhinzeho icyayi mu Karere ka Nyaruguru

    Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko gikomeje kubateza imbere

    Inganda zitunganya icyayi mu Karere ka Nyaruguru zatanze akazi ku baturage

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-miliyari-enye-frw-zinjiye-mu-baturage-babikesha-ubuhinzi-bw-icyayi

  • Ntibikwiye ko uwafashijwe ahora ku rutonde rw’abafashwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze ya Kibungo, Padiri Aimable Ndayisenga, avuga ko Caritas idafasha umukene kugira ngo ajye ahora aza gusaba, ahubwo imufasha (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ntibikwiye-ko-uwafashijwe-ahora-ku-rutonde-rw-abafashwa

  • Icyiciro cya kabiri: Muhanga na Heroes FC zig… – #rwanda #RwOT

    Muhanga yari yatsinze Rwamagana City igitego 1-0 mu mukino ubanza wari wabereye i Rwamagana, gusa umukino wo kwishyura nayo itsinzwe ibitego 2-1 ihita isezererwa ku kinyuranyo cy’igitego cyo hanze. Muhanga yari yazamutse mu itsinda rya 2 iri ku mwanya wa mbere aho yari ifite gahunda yo kugaruka mu cyiciro cya mbere yaherukagamo umwaka ushize.

    Heroes FC nayo ni indi kipe ikuwe amata ku munwa, nyuma y'aho inyagiriwe iwayo na Vision FC ibitego 4-0. Heroes FC yari yagaragaje ko ifite gahunda yo kuzamuka, ubwo mu mukino ubanza yari yagiye gutsinda ku mumena Vision FC ibitego 2-1.

    Mu majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza naho hari umukino ukomeye, aho Nyanza FC yari yakiriye Interforce FC yari yanayitsinze ibitego 2-1. Uyu mukino waje kurangira Nyanza FC nayo itsinze Interforce FC ibitego 2-1 amakipe yombi yitabaza penariti, birangira Nyanza FC isezerewe kuri penariti 10 kuri 9.

    Mu Karere ka Nyagatare, Sunrise FC yari yakiriye Intare FA zanayitsindiye i Shyorongi, abenshi batangira kwikanga ko Sunrise FC ishobora kukanirwa kuzamuka. Ku munota wa 4 gusa, byari bihagije ko Intare FA zibona ko bitari buze koroha nyuma y’igitego Shyaka yari atsinze. Ku munota wa 33 gusa, Mubilu yaje gutsinda igitego cya 2 naho igice cya mbere kibura iminota 8 ngo kirangire, Rucogoza Djihad aterekamo igitego cya 3 umukino unarangira uko. Imikino ya 1/2 izatangira tariki 11 Kamena Sunrise FC yakira Vision FC, naho Rwamagana City yakire Interforce FC, imikino yo kwishyura izabe tariki 14 Kamena uyu mwaka.



    Nyanza FC isezerewe kuri penariti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117960/icyiciro-cya-kabiri-muhanga-na-heroes-fc-zigarukiye-nzira-sunrise-fc-itanga-isomo-117960.html

  • Ibintu by’urukundo si ibintu byanjye – Umuhanzi Safi Madiba #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda usigaye wibera muri Canada, Safi Madiba yavuze ko urukundo ari ibintu atagitekereza kubera ko yabigiyemo igihe kinini ariko bikaba byaramunaniye.

    Yatangaje ibi nyuma y’uko we na Niyonizera Judithe bari barakoze ubukwe bahisemo gutandukana.

    Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye Ally Soudy mu cyumweru gishize, yavuze ko we n’umugore we impamvu batandukanye ari uko bananiwe guhuza nta kindi, ngo nta gihe cyo kwigana babonye.

    Ahamya ko yasanze gukundana atabishobora ahitamo kubivamo burundu.

    Ati “Ibintu iyo usanze utabishobora ubivamo, ibintu by’urukundo nabaye nshyize hasi umupira.”

    Ngo yasanze ari umwanditsi mwiza n’umuhanzi mwiza w’urukundo ariko we atashobora gukundana.

    Ati “Kubera ko turirimba urukundo cyane, hari igihe kigera ukabona urabishoboye, nakubwiye mu buzima tugenda twiga, urukundo nzi kururirimba no kurwandika ariko si ibintu byanjye kuko nk’uko ubivuga nabyivurugusemo inshuro nyinshi cyane ariko byarananiye, ndagerageza nkashaka koroha bikananira.”

    Muri 2017 nibwo yakoze ubukwe na Niyonizera Judithe, 2020 yaje kumusanga muri Canada aho umugore we yabaga, nyuma y’igihe gito nibwo yahise atangaza ko batandukanye.

    Safi kandi yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo na Parfine, Knowless ariko nabo ntibarambanye.

    Safi Madiba avuga ko ibintu by’urukundo byamunaniye

    Yanatandukanye n’umugore we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibintu-by-urukundo-si-ibintu-byanjye-umuhanzi-safi-madiba

  • Kenya: Batangajwe no kubona inzovu yabyaye babiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni gake cyane inzovu zibyara umwana urenze umwe, ariko ni ku nshuro ya kabiri hagaragaye inzovu yabyaye abana babiri muri uyu mwaka mu gihugu cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/kenya-batangajwe-no-kubona-inzovu-yabyaye-babiri

  • Kunsimbuza biravanaho ADF na Mai Mai? – Amb Karega ku Banye-Congo bamusabira kwirukanwa – #rwanda #RwOT

    Ibi Ambasaderi Karega abitangaje mu gihe iki gihugu gikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 wubuye imirwano ndetse ibi bitekerezo bikaba biherutse gushimangirwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wavuze ko nta gushidikanya afite ku kuba u Rwanda rufasha M23 ngo ishotore igihugu cye.

    Ni ibirego u Rwanda rwakunze guhakana, ahubwo rukereka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ibikorwa irimo ari ubushotoranyi, ahanini bushingiye ku kuba ingabo z'iki gihugu ziherutse kurasa ku butaka bw'u Rwanda ubugira kabiri.

    Mu kiganiro Ambasaderi Karega yagiranye n'Ijwi ry'Amerika, yavuze ko ntawe ukwiye gushidikanya ko uyu munsi hagati y'u Rwanda na RDC hari umwuka mubi.

    Ati 'Yego hari umwuka mubi kuva igihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko kuri yo nta M23 nta Rwanda. Ubundi twe nk'u Rwanda tuzi inkomoko ya M23 mu myaka icyenda ishize kuko ari abantu bavuye mu Ngabo za RDC bari bafite ibyo basaba, kandi ni abantu bageze ku rwego rw'imishyikirano na Congo ndetse bagirana amasezerano y'ibyo bagomba gufatanyamo gukemura ariko mu minsi ishize barasanye cyane n'Ingabo za Congo, zahura n'ibibazo zigashaka kubyitirira u Rwanda.'

    Ambasaderi Karega yavuze ko nta kintu gifatika Leta ya Congo iheraho ishinja u Rwanda gushyigikira M23 uretse kubona imbaraga uyu mutwe ufite ikumva ko nta handi wazikura.

    Yavuze ko icyo u Rwanda rushyigikiye ari uko hakomeza inzira y'ibiganiro igamije gukemura ibibazo by'imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati 'Baganira urwicyekwe ruveho, tujye mu bikorwa by'ubufatanye, twese duharanire ko amahoro arambye yaboneka mu Burasirazuba bwa Congo.'

    Yavuze ko kugeza ubu ibiganiro bigamije kunga u Rwanda na RDC bitaratanga umusaruro ufatika ariko yemeza ko impande zombi zizakomeza gushaka uko zabona umuti urambye w'iki kibazo.

    Ku bijyanye n'abasirikare babiri ba RDF Leta y'u Rwanda ivuga ko RDC yashimuse, ndetse iki gihugu kikaba giherutse kwemera ko kizabasubiza, Amb Karega yavuze ko kugeza ubu amakuru afite ari uko bari i Kinshasa.

    Ati 'Amakuru mfite ni uko baba baragejejwe hano i Kinshasa ariko Guverinoma ya RDC yemeye ko izabasubiza u Rwanda, ntibirakorwa ariko twizeye ko ijambo biyemeje rizashyirwa mu bikorwa.'

    Gusimbuza Ambasaderi ntibivanaho ADF na Mai Mai

    Kuva umwuka mubi watangira gututumba hagati y'u Rwanda na RDC, mu byemezo bya mbere iki gihugu cyafashe harimo guhagarika ingendo z'indege za RwandAir zajyaga mu byerekezo bitatu muri iki gihugu ndetse no guhamagaza Ambasaderi Karega.

    Ibi byemezo byakurikiwe n'umubare munini w'Abanye-Congo biraye mu mihanda bamagana u Rwanda ndetse basaba ko Ambasaderi Karega yirukanwa.

    Ni ibikorwa byagiye bigaragara mu Murwa Mukuru Kinshasa, i Goma ndetse no mu baturage b'iki gihugu baba mu bihugu bitandukanye by'i Burayi, ku buryo hari n'igihe hacicikanye amakuru avuga ko Ambasaderi Karega yaba yahungishijwe n'ubwo yaje kunyomozwa, bikamenyekana ko atigeze ahunga ndetse aho ari nta kibazo afite.

    Muri iki kiganiro, Ambasaderi Karega yavuze ko ibyo aba baturage bakora cyangwa basaba atari byo bizatanga ibisubizo by'ibibazo bafite, ahubwo bakwiye kwicara bakaganira n'abayobozi babo ku buryo bwo kubikemura.

    Ati 'Kuntandukanya n'u Rwanda biragoye, ninjye bashyikira, ninjye uri hafi ariko bituma nibaza nti 'ese ibibazo biri mu Burasirazuba, gukuraho ambasaderi cyangwa guca umubano n'u Rwanda cyangwa ndetse no kujya mu ntambara n'u Rwanda birahita bikuraho ADF?, Birahita bikuraho ibikorwa bya FDLR, bya za Mai Mai zitandukanye cyangwa se abantu bapfa muri Ituri, ni wo muti? ni cyo gisuzo?'

    Yongeyeyo ati 'Cyangwa Abanye-Congo bashyira ibitekerezo n'imbaraga hamwe bagafasha inzego z'ubuyobozi kunononsora uburyo abo bitwaje intwaro bazamburwa bagasubizwa mu buzima bwiza, ubushomeri bukarwanywa, imiyoborere ikaba myiza aho bari, aho guterana amagambo cyangwa se inzangano hagati y'u Rwanda na RDC kandi usanga bishingiye ku rwicyekwe n'amagambo.'

    Ambasaderi Karega yavuze ko nta nyungu u Rwanda rufite mu gushyigikira M23 cyangwa ibindi bikorwa byose bigamije gusenya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega yavuze ko abaturage bo muri iki gihugu bakwiye gushaka uko bafatanya n’ubuyobozi bwacyo mu gukemura ibibazo gifite aho kwijandika mu rwango rudafite icyo rushingiyeho

    Abigaragambya muri RDC bamaze iminsi basaba ko Ambasaderi Karega yirukanwa

    Abanye-Congo bakomeje kugaragara mu bikorwa byo kwamagana u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukuraho-ambasaderi-biravanaho-adf-na-mai-mai-amb-karega-ku-banye-congo

  • Afurika y'uburasirazuba yugarijwe n'ikiguzi cy'imibereho kiri hejuru bikabije #rwanda #RwOT

    Banki y'isi yavuze ko Afurika y'uburasirazuba n'ibice bimwe by'Uburayi ari byo byugarijwe mu buryo bw'umwihariko n'ikiguzi cy'imibereho cya mbere kiri hejuru.

    Iyi banki isobanura ko ibyago bya nyabyo byuko ikizwi nka 'stagflation' – ni ukuvuga guta agaciro gukomeye kw'ifaranga hamwe n'ubukungu bwiyongera gacyeya.

    Ivuga ko umuvuduko biriho ukabije cyane kuburyo bizateza inzara ikabije mu batuye isi, ibiherutse kubaho bwambere mu mwaka w' 1970.

    umukuru wa Banki y'Isi David Malpass yavuze ko ibihugu bimwe biri mu nzira y'amajyambere byugarijwe n'imyenda myinshi, leta zimwe zikaba zidashobora guhaha ibicuruzwa.

    Ikigereranyo gishya cyuko Banki y'isi iteganya ko ubukungu buziyongera yagishyize kuri 2.9% , kikaba ari ryo gabanuka rya mbere rikomeye ryitezwe ribayeho mu myaka 80 ishize.

    Hari ubwoka ko habaho guta agaciro gukomeye kw'ifaranga hamwe n'ubukungu bwiyongera gacyeya kubera ibiciro bikomeje gutumbagira.
    Byatumye iburira ko ibihugu bimwe biri mu byago byo kubamo ihungabana rikomeye ry'ubukungu kubera intambara y'Uburusiya muri Ukraine hamwe na coronavirus.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/afurika-y-uburasirazuba-yugarijwe-n-ikiguzi-cy-imibereho-kiri-hejuru-bikabije

  • Haracura iki ko M23 ihishuye ko Tshisekedi yayifashije kurwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila #rwanda #RwOT

    Maj. Ngoma yahishuye ko na mbere y’uko Tshisekedi aba Perezida, hari umubano na we azi yari afitanye na M23. Ati “Ubwo twarwanyaga Kabila, twari dufite ubufasha bw’uyu Perezida ariko uyu munsi aravuga ngo twakira ubufasha bw’u Rwanda ngo tugabe ibitero by’ubushotoranyi kuri iki gihugu.”

    Yibukije amasezerano y’ibanga n’ibiganiro byabaye hagati ya RDC na M23 ariko uyu munsi hakaba hari abayita Abanyarwanda, akibaza uburyo icyo gihe baganiraga n’Abanye-Congo none uyu munsi bakaba bahindutse Abanyarwanda.

    Ati “Turi Abanye-Congo, dukunda igihugu, hari igihe twari abatoni be [Tshisekedi], ni gute uyu munsi yadufata nk’abanyamahanga kandi abizi ko tutari bo ?. Twasinye amasezerano, twaganiriye byinshi, ni gute ubu noneho duhindutse abashotora igihugu ?”

    Uyu mutwe kandi wahamije ko igisirikare cya Congo, FARDC, nta mbaraga gifite zo kuwukura mu bice wigaruriye, ugishinja kubeshya Perezida Tshisekedi n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, yahishuye ko intwaro barimo gukoresha ari izo bakuye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo no muri Kibumba, ntaho bihuriye no kuba barazihawe n’u Rwanda.

    Abwira FARDC ati “Ubwo mwaduteraga, twarabarwanyije turabirukana tugera Rumangabo na Kibumba Twahakuye intwaro nyinshi, ni zo twifashishije uyu munsi ubwo mwaduteraga Saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo. Twarabashushubikanye murangije musinya itangazo ko twishe abantu batanu, ariko muzi ibyo twakoze, ni isomo, ni ukubihaniza bwa nyuma.”

    “Nimukomeza…turashaka amahoro, dukeneye ibiganiro, ariko ntabwo mubishaka kandi nta bushobozi mufite bwo kudutsimbura. Mwabeshye Perezida, mwasenye igisirikare.”

    Maj Ngoma yavuze ko FARDC yahishe Perezida Tshisekedi ko idafite imbaraga zo gutsinsura M23, bituma ayizera yirengagiza amasezerano afitanye n’uyu mutwe. Izi ngabo kandi ngo mu mirwano zishyira imbere abana batazi no gusoma amakarita y’ahantu barwanira.

    Ati “Niba muvuga ko duhabwa ubufasha n’u Rwanda, mwaribeshye munabeshya Perezida. Urwego rw’ubutasi rwanyu ni amafuti, ntirushoboye gushaka n’amakuru na make, muzi gushaka amafaranga, ayo ni yo mateka yanyu, ni byo bintu byanyu, uwo si umuco wo kubaka igihugu mwebwe abanyapolitiki mwishe nabi.”

    Akomeza avuga ko icyo M23 yifuza ari amahoro n’ibiganiro ariko yiteguye kwirwanaho kuko ntawe uzayikura mu duce yamaze kwigarurira ‘kuko ingabo za RDC ntizishoboye’.

    Ati “Guverinoma nikomeza gutsimbarara ko izatsinda, ko izadusubiza inyuma…ntabwo mushobora gukandagira aho turi, ntibibaho, nta bushobozi mufite, nta gisirikare cyabikora mufite. Turashaka amahoro, nimushaka intambara tuzabahatira amahoro.”

    M23 ishinja abayobozi ba RDC kwikubira ibyiza by’igihugu, aho bamwe barenzwe bakaba bagura amasaha y’ibihumbi 120 by’amadolari nyamara abandi baturage bicwa na malaria batabona imiti. Ivuga ko akaga k’umutekano muke, inzara, ubukene iki gihugu gifite buturuka ku buyobozi bubi.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Perezida Tshisekedi yeruye ashinja u Rwanda ku mugaragaro ko rushyigikiye umutwe wa M23. Ni ibirego bimaze igihe ariko u Rwanda ntiruhwema kuvuga ko ababivuga bashaka kurutwerera ibibazo by’icyo gihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Haracura-iki-ko-M23-ihishuye-ko-Tshisekedi-yayifashije-kurwanya-ubutegetsi-bwa-Joseph-Kabila

  • Humura ndimanukiye! Bobo Sylvestre yasohoye i… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Bobo Sylvesre yavuze ko “Iyi ndirimbo ihagaze muri Daniyeri 10:1 ngereranya n’abantu basenze bagatinda gusubizwa noneho bagera mu makuba akomeye bagatakira Imana muri uwo mubabaro, Imana ikabaha ihumure iti ‘ndimanukiye igiciro cyose ko nagitanze, ikiguzi cyose ko nacyishyuye, ni ki kiguteye ubwoba mwana wanjye humura ndimanukiye”.

    Uyu muhanzi w’impano itangaje yakomoje ku mishinga y’umuziki afite mu minsi iri imbere harimo no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi. Yabwiye ko abakunzi be ko abahishiye byinshi. Aragira ati “Mfite imishinga myinshi binkundiye natangira gukorana n’abandi bahanzi ndetse mfite n’izindi project zitararangira mbahishiye, hari imishinga mfitanye n’abarundi kugirana nabyo bazabimenya”.

    Bobo Sylvestre ni umukristo mu Itorero ryitwa Eastwind ryo muri Kigali. Yatangiye kuririmba mu 2000 mu rusengero rwitwa Assemblies of God muri Huye. Nyuma yaho yaje i Kigali azanywe no kwiga akomeza umurimo w'Imana mu buryo byo kuririmba hirya no hino mu nsengero zitandukanye. Mu 2019 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Mu ndirimbo amaze gusohora hairmo: ‘Ndakwiringiye’, ‘Humura’, ‘Amasezerano’ (yo mu gitabo), ‘Yame tosha’, ‘Inkera’ n’izindi.

    Bobo Sylvestre yasabye abakunzi be kumwitega mu minsi iri imbere

    Bobo Sylvestre yahumurije abantu mu ndirimbo ‘Ikintu gishya’

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “IKINTU GISHYA” YA BOBO SYLVESYRE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117953/humura-ndimanukiye-bobo-sylvestre-yasohoye-indirimbo-yihumure-ku-basenze-bagatinda-gusubiz-117953.html