Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, Perezisa Evariste Ndayishimiye yavuze ko ashyigikiye icyemezo cyo kohereza ingabo za EAC muri DRC.
Yagize ati 'Nakiriye neza itangazo rya Nyakubahwa Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya unayoboye EAC ku muti w’ibibazo bibangamiye amahoro, umutekano n’ituze biri muri burasirazuba wa DRC bikomeje kubangamira imibereho y’abaturage bose bo mu karere.'
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi irimo Red-Tabara na FNL.
Ubu butumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, buje bukurikira itangazo rya Perezida Uhuru Kenyatta ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena, rivuga ko atangaje ko itsinda ry’ingabo rihuriweho n’Ibihugu bya EAC rigomba kujya muri DRCongo.
I warmly welcome the statement of H.E Uhuru Kenyatta @StateHouseKenya, President of #Kenya and Chair of @jumuiya on the security situation in the Eastern DRC which aims to restore peace, security & stability for the well-being of all the population of the region.
â” SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) June 16, 2022
Iki cyemezo gishingiye ku myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu tariki 21 Mata 2022 ko hagomba gushyirwaho iri tsinda ry’ingabo rihuriweho.
Perezida Uhuru Kenyatta yavuze tariki 14 na 15 Kamena yavuganye n’abakuru b’Ibihugu bya EAC ku murongo wa Telefone ku bibazo by’umutekano biri mu Ntara ya Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo.
Yavuze ko abagaba bakuru b’Ingabo bo mu Bihugu bigize EAC bazahurira mu nama izaba ku Cyumweru tariki 19 Kamena mu rwego rwo kunoza imyiteguro yo kohereza izi ngabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa gatatu, tariki ya 15 Kamena 2022, umukuru w'igihugu Félix Tshisekedi yayoboye Inama Nkuru y'Umutekano yagejejwe kuri ba perezida b'imitwe ibiri y'inteko ishinga amategeko. Ni inama ya kabiri nk'iyi ibaye kuva imirwano yatewe no kwigomeka kwa M23 mu burasirazuba bw'igihugu itangiye.
Guverinoma ya congo yongeye gushimangira icyemezo cyayo cyo kurengera ubusugire bw'ubutaka bwayo kandi ivuga ko ibabazwa n'imyifatire y'u Rwanda iyo guhungabanya amahoro y'abaturage ba Kongo.
Raporo y'iyi nama yagize iti”Iki gikorwa ni ikindi gitero no guhonyora nkana ubusugire bw'ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Iyi myitwarire y'intambara y'u Rwanda igamije kongera guhungabanya amahoro n'ituze by'abaturage bacu b'inzirakarengane. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yiyemeje kurengera buri santimetero kare yose y'ubutaka bwayo “.
Ku bw'ibyo, Kinshasa irasaba ko u Rwanda “rwahita rukura ingabo zarwo zitwikiriye umutwe w'iterabwoba wa M23 ku butaka bwa Kongo; ko guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ihagarika amasezerano yose y'imikoranire, n'andi masezerano yagiranye n'u Rwanda”.
Umwaka urashize, DRC n'u Rwanda bishyize umukono ku masezerano i Goma (Amajyaruguru ya Kivu) yerekeranye cyane no gufatanya uruganda rutunganya zahabu. Amajwi menshi y'Abakongomani asaba ko ayo masezerano arangira.
Inyeshyamba za M23 zatsinzwe muri 2013 na Leta ya Kinshasa n'abo bari bafatanyije,ariko M23 yongeye gufata intwaro mu mpera za 2021, ishinja abategetsi ba Kongo kutubahiriza amasezerano yo gusezerera no gushyira mu gisirikare abarwanyi bayo.
Imirwano yakajije umurego mu byumweru bishize kandi Kinshasa yashinje Kigali ko yashyigikiye uwo mutwe.
Mu cyumweru gishize, ingabo za DRC zashinje u Rwanda kohereza abasirikare bayo 500 mu burasirazuba bw'igihugu, leta y'u Rwanda yongeye kubihakana, nk'uko ihakana ko ishyigikiye M23.
Ku wa mbere, nyuma yo gufata Bunagana, ingabo za Kongo zashinje u Rwanda “gutera” ku butaka bwarwo.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bugaragaza, Gen Ekenge ageza ijambo ku bitabiriye imyigaragambyo yamagana u Rwanda ashinja kuba intandaro y’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.
Muri iyi mbwirwaruhame Gen Ekenge yashimiye Abanyekongo mu nzego zose bashyigikiye ko igihugu cyabo gitekana, ashimangira ko FARDC itazemera na gato ko hagira akandi gace ka Kivu y’Amajyaruguru kajya mu maboko ya M23 n’abafatanyabikorwa bayo yise ibyihebe .
Yagize ati :' Ndashimira abatabiriye iyi myigaragambyo y’amahoro. Mu izina rya FARDC, Polise n’izindi nzego z’umutekano , ndababwiza ukuri ko tutazemera ko hari akandi gace ka Kivu y’Amajyaruguru n’ubutaka bw’igihugu cyacu muri rusange kajya mu maboko y’ibi byihebe n’abafatanyabikorwa babo'
Gen Ekenge yashoje ijambo rye akangurira Abanyekongo kwigaragambya mu mahoro bamagana ibikorwa bigayitse bikorwa n’abaturanyi babo.
Gen Ekenge si ubwambere yumvikanye ashimangira ko ibihugu bituranye na RD Congo bifasha M23, dore ko ubwo Umujyi wa Bunagana wafatwaga yemeje ko ari ingabo z’u Rwanda zawufashe aho kuba M23 bahanganye.
Recevant ce mercredi 15 juin le mémo de la société civile au nom de l’autorité provinciale,le Gén. Ekenge porte-parole du Gouv. remercie la population pour le soutien indéfectible aux @FARDC_off et la @comgenpnc Il a rappelé la population à marcher pacifiquement. pic.twitter.com/eKl3m1NZjg
â” Gouvernorat du Nord-Kivu 🇨🇩 (@GouvNordKivu) June 15, 2022
Ubutegetsi bwa gisirikare bwa Kivu ya ruguru buvuga ko bumaze gutegura ibikenewe byose ngo ingabo zijye kwisubiza umujyi wa Bunagana.
Hagati aho Perezida Félix Tshisekedi yaraye ayoboye inama nkuru y’igihugu ya gisirikare yigaga ku kibazo cyo mu burasirazuba bw’igihugu, nk’uko ibiro bye bibitangaza.
Mu itangazo, umutwe wa M23 – uvuga ko ushaka ibiganiro na leta – watangaje ko ingabo za leta zimaze kohereza abandi basirikare hagati ya 1,000 na 2,000 muri Rutshuru kandi ugira uti : 'Ntabwo bazanywe n’amahoro”.
Francine Mundele atuye i Kinyamahura hafi y’umujyi wa Bunagana uri ku mupaka, yabwiye BBC ati : 'Ubwoba ni bwinshi, intambara ikomeye ishobora kuba hano. Abahunze ni benshi nabo ubu batinye kugaruka'.
Emery Samvula uba mu mujyi wa Bunagana nawe yabwiye BBC ko nubwo hari ituze ariko hari n’ubwoba ko imirwano ikaze ishobora kubera iwabo.
Mu butumwa bwanditse, Samvula yagize ati : 'Hari ituze hano, ariko sinavuga ko ubuzima ari ubusanzwe kuko hari ubwoba ko FARDC igihe cyose ishobora kugaba ibitero bikomeye'.
Abaturage baheruka guhunga imirwano yo mu mpera z’icyumweru gishize b’i Bunagana n’ibice by’inkengero zayo benshi ntibaragaruka mu ngo zabo, nk’uko Mundele na Samvula babyemeza.
Samvula ati : 'Hari bacye bagarutse ariko benshi baracyagumye aho bahungiye kugira ngo babanze barebe uko ibintu bigenda.'
Kuwa gatatu, Brig. Gen. Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare bwa Kivu ya ruguru, yabwiye abaturage bari mu myigaragambyo ati : 'Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo tuvane ku butaka abo baterabwoba n’ababafasha.'
Kuwa gatatu, Angèle Dikongue-Atangana uhagarariye ishami rya ONU ryita ku mpunzi muri DR Congo yavuze ko abantu 130,000 bavuye mu byabo muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo za Kivu ya ruguru kuva mu kwezi gushize kwa Gicurasi, nk’uko Radio Okapi ibivuga.
Muri abo, abagera ku 8,000 bahungiye muri Uganda kubera iyi mirwano imaze igihe hagati ya M23 n’ingabo za leta.
Ndasaba ko umutwe w’ingabo z’akarere utangira â” Kenyatta
Ibiro bya Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ari nawe ukuriye Umuryango wa Africa y’iburasirazuba byasohoye itangazo rivuga ko yifuza ko umutwe w’ingabo z’akarere abakuru b’ibi bihugu bemeje utangira gukora.
Iri tangazo rivuga ko Kenyatta yavuganye na bagenzi be kuri telefone kuwa kabiri n’ejo kuwa gatatu ku kibazo cya DR Congo.
Aba bategetsi mu kwezi kwa Mata(4) bari bemeje ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo 'ako kanya' ngo ujye kurwanya imitwe y’inyeshyamba yose muri DR Congo.
Mu gushyiraho uwo mutwe w’ingabo, inama y’abakuru b’ingabo yiga ku ishyirwaho ry’uyu mutwe yabereye i Goma izakurikirwa n’indi nama yabo izaba ku cyumweru tariki 19 Kamena i Nairobi yo 'kurangiza imyiteguro yo kohereza umutwe w’ingabo z’akarere', nk’uko iryo tangazo ribivuga.
Muri iryo tangazo, Uhuru Kenyatta avuga ko asaba 'ko umutwe w’ingabo z’akarere zitangira' zikarwanya inyeshyamba 'zose' mu ntara za Ituri, Kivu ya ruguru, na Kivu y’epfo.
U Rwanda, rushinjwa na DR Congo gufasha M23, ntirwitabiriye inama y’i Goma mu gihe hari umwuka mubi n’ubu ukomeje, ntibizwi niba ruzitabira inama y’i Nairobi. U Rwanda ruhakana gufasha M23.
Rayon Sports bivugwa ko yamaze kumenyesha abakinnyi bayo bagera ku 10 ko batazakomezanya mu mwaka utaha w’imikino wa 2022-23.
Iyi kipe yagize umwaka w’imikino wa 2021-22 utari mwiza aho ishobora gusoza shampiyona ku mwanya wa 4.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko iyi kipe nubwo itarasohora itangazo ariko yamaze kumenyesha abakinnyi 9 bari n’bagifite amasezerano ko umwaka utaha itakibakeneye, aba bakiyongera ku basoje amasezerano ariko batifuza gukomezanya n’iyi kipe.
Hari kandi umunya – Cameroun, Mael Dinjeke wasinyiye Rayon Sports muri Gashyantare asinya amezi 6 akaba atazongerwa andi, mu mikino yakiniye Rayon Sports yayitsindiye igitego kimwe, hari na mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe cya Cameroun Steve Elomanga wari wasinye imyaka 2 ariko akaba agiye nyuma y’umwaka umwe, na we yatsindiye iyi kipe igitego kimwe.
Hari kandi umunya- Mali, Sanogo Souleyman winjiye muri Rayon Sports muri Nzeri 2021 asinye imyaka 2, bivugwa ko agomba gutandukana n’iyi kipe ataratsindira igitego na kimwe.
Undi mukinnyi w’umunyamahanga ugomba gutandukana na Rayon Sports ni Manace Mutatu wari wasinye imyaka 3 muri 2020 akaba yari asigaje umwaka umwe, uretse umusaruro muke, uyu mukinnyi anashinjwa imyitwarire mibi.
Uretse aba bakinnyi hari n’abakinnyi b’abanyarwanda bagomba gutandukana n’iyi kipe, yamaze kumenyesha ko itakibakeneye.
Barimo myugariro Habimana Hussein Eto’o uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports.
Undi mukinnyi usoje amasezerano wamaze kumenyeshwa ko atazakomezanya n’iyi kipe, ni Mujyanama Fidele wayinjiyemo avuye muri Heroes FC 2020.
Abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati binjiye muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino basinye imyaka 2, Byumvuhore Tresor na Mushimiyimana Mohammed nabo bivugwa ko bamaze kubwirwa ko batagikenewe.
Bukuru Christophe winjiye muri Rayon Sports muri Gashyantare 2022 na we ni undi mukinnyi iyi kipe yamenyesheje ko yajya kwishakira ahandi.
Uretse aba bakinnyi bivugwa ko nka Bukuru Christophe na we ashobora gutandukana na Rayon Sports.
Hari kandi n’abakinnyi basoje amasezerano bivugwa ko batifuza kongera amasezerano bayobowe n’umunyezamu Kwizera Olivier ndetse na kapiteni wayo, Muhire Kevin.
Kwizera Pierrot yari yasinye imyaka 2 n’igice muri Gashyantare
Steve Elomanga ntiyahiriwe n’uyu mwaka w’imikino muri Rayon Sports
Habimana Hussein Eto’o nyuma y’imyaka myinshi na we agomba gutandukana na Rayon Sports
Sanogo yabeshye abakunzi ba Rayon Sports
Mael Dinjeke nyuma y’amezi 6, Rayon Sports yamubwiye ko batazakomezanya
Bukuru Christophe na we bivugwa agomba gutandukana na Rayon Sports
Mujyanama Fidele mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Byumvuhore Tresor na we azatandukana n’iyi kipe amasezerano ye atarangiye
Mushimiyimana Mohammed, Rayon Sports ntimubona mu bakinnyi bayo umwaka utaha w’imikino
Imihanda izakoreshwa kuri uwo munsi ni: Marriott Hotel – Ubumwe Grand Hotel – Muhima – Kinamba – ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu, Polisi yasabye abantu kuzakoresha indi mihanda aho abava ku Gisozi banyura: ULK – Beritwari – kwa Gaposho – Gakinjiro – Kinamba – Kacyiru cyangwa Utexrwa. Mu Mujyi bakoresha Onatracom – Gereza – Muhima – Nyabugogo – Poid Lourd – Kanogo – Rwandex.
Bati 'Turasaba abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza umuvundo w'ibinyabiziga n'impanuka. Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore. Ugize ikibazo waduhamagara kuri 9003 na 0788311155.'
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye Televiziyo Rwanda ko uretse kugaragaza imihanda izakoreshwa n’abitabiriye CHOGM, hazaba hari n’abapolisi bazafasha kumva ikibazo cya buri wese washakaga gukoresha uwo muhanda uri kunyurwamo n’abitabiriye CHOGM.
Ati “Icya gatatu gikomeye ni uko n’umupolisi azaba ahari kugira ngo yumve ikibazo cya buri muntu ku giti cye uko agenda. Ikibazo afite.”
CP Kabera yasabye abanyarwanda gukomeza gukurikirana amatangazo atangwa agaragaza imihanda izakoreshwa, gukurikiza gahunda y’iyo mihanda uko yatangajwe no koroherana mu mihanda.
Ati “Ni ikintu cya ngombwa kubera ko hari n’ubwo nabo ubwabo ibikorwa byabo bishobora kubatera umuvundo [Aravuga ku kutoroherana mu muhanda].”
Bamwe mu batuye mu mirenge y'icyaro mu karere ka Muhanga, barasaba ubuyobozi bw'Akarere ko icyumweru giharirwa serivisi z'ubutaka kidakwiye kubera mu mujyi gusa. Bavuga ko gukorwa bityo bigora abatuye mu bice by'icyaro nyamara ari nabo kenshi usanga bakenera izi serivisi. Bahamya ko ku murenge rimwe na rimwe bagasanga umukozi ubishinzwe yahawe izindi nshingano cyangwa se nawe kubera ko byinshi mu byo bakenera abyohereza ku karere ugasanga biratinda.
Munyankindi Hormisdas utuye mu murenge wa Kibangu waganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu wa Kabiri amusanze aho yaje gusabira Serivise z'ubutaka mu mujyi wa Muhanga, avuga ko yagiye gusaba serivisi ku murenge atuyemo bamubwirwa ko umukozi wakagombye kuyimuha azagaruka ku kazi mu cyumweru gitaha.
Abaturage baje gusaba Serivise z'Ubutaka ziri gutangirwa ku kigo cy'Urubyiruko cya Muhanga guhera kuri uyu wa Kabiri.
Yagize ati' Naje hano mvuye mu murenge wa Kibangu nje gusaba serivisi mu butaka bitewe nuko iwacu ku murenge nahageze bakambwira ko umukozi azagaruka nyuma y'icyumweru, bityo mpitamo kuza ino aha kuko nyikeneye, ariko bakwiye kujya baza iwacu mu cyaro ntibibere mu mujyi gusa'.
Mujawimana Rosalie utuye i Mushishiro, avuga ko byamugoye kuza kwaka serivise i Nyamabuye. Asaba ko bishobotse iki cyumweru cyajya kiba mu gihembwe maze umwaka ukazajya kurangira nibura uduce twose twagezweho.
Yagize ati' Naje hano nje guhererekanya ubutaka n'uwo twabuguze. Amatike ni njyewe wayishyuye. Byamvunnye kubera kuza hano, ariko iki cyumweru bakituzanire iwacu tureke kuruha tuza ino aha. N'iwacu ku mirenge usanga hari ibibazo byinshi, bajye bazenguruka imirenge niho byadufasha tukabasha guhabwa serivise nziza kandi zihuse iwacu'.
Gakwaya Thomas, avuga ko bitewe n'imiterere y'aka karere asanga iki gikorwa atari icyo gukorwa kabiri mu mwaka, ahubwo nk'uko hari inzindi serivise zegerezwa abaturage bakwiye kubitekerezaho n'izi zikajya zizenguruka kabone n'iyo zakorwa iminsi 3 yonyine imirenge yegeranye ikahahurira.
Yagize ati' Rwose ntabwo iki gikorwa gikwiye kuba kabiri gusa mu mwaka bitewe n'imiterere y'aka karere, ahubwo bakwiye kukinoza bakaza iwacu mu mirenge kuko usanga dukeneye serivise kurushaho, ariko bagiye bahuza imirenge yegeranye bakayikorera byadufasha amatike akaba macye n'imvune zikagabanuka'.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ibyo abaturage bavuga bagomba kubitekerezaho. Abizeza ko mu mwaka utaha bazabegereza izi serivisi nubwo nabyo bisaba ubushobozi, ariko ko bagiye kubitegura kuko nibo bakorera.
Yegize ati' Natwe twamaze kubona ko ari ikibazo nubwo bisaba amikoro menshi, ariko tuzagerageza turebe niba mu mwaka utaha bizadushobokera nabo tubegereze icyumweru duharira gutangamo serivise z'ubutaka kandi birashoboka ko twabasura kugirango be kuza mu mujyi. Gusa ariko banakwiye kugana imirenge ntibajye bategereza iki cyumweru kuko nibo dukorera'.
Si ubwa mbere abaturage basabye kwegerezwa bene izi serivisi kuko abatuye mu bice by'icyaro nko mu Ndiza bavuga ko hari serivise batabonera igihe ndetse bikabasaba kuza mu mujyi, byaba izi z'ubutaka ndetse na serivise z'ubutabera n'izindi. Basaba ubuyobozi ko bwamanura izi serivise mu bice by'icyaro zikegerezwa umuturage.
Muri iki cyumweru mu karere ka Muhanga, hateguwe icyumweru cyahariwe Serivise z'Ubutaka, aho abafite ibibazo bijyanye n'iyi Serivise baturuka ibice bitandukanye by'Akarere bakaza guhinduranya ibyangombwa bitewe n'uwaguze cyangwa gusaba ko icyakoreshwaga ubutaka gihinduka, hari n'abasaba ibyangombwa byatakaye cyangwa byibwe n'izindi serivise ku birebana n'ubutaka.
Microsoft yatangaje ko igiye guhagarika burundu ikoreshwa rya Internet Explorer, porogaramu yayo yifashishwaga n'abantu bashaka kujya kuri internet, nyuma y'imyaka 27 ishyizwe muri mudasobwa.
Internet Explorer yatangiye gukoreshwa mu 1995. Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena, iyi porogaramu ntabwo iri buze kongera gukora muri mudasobwa iyo ariyo yose.
Umuntu uyitunze uzajya ushaka kuyikoresha, izajya ihita imuyobora kuri Microsoft Edge abe ariyo akoresha.
Internet Explorer yamamaye cyane mu gihe Microsoft ariyo yari iyoboye Isi y'ikoranabuhanga, mbere y'uko Google, Facebook, TikTok n'izindi mbuga nkoranyambaga zibaho.