Blog

  • Umusifuzi yariye iminwa, perezida wa Rwamagana ashyira akazi mu kaga – Ibitaravuzwe byanatumye FERWAFA yisubiraho #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umusifuzi ariye iminwa imbere ya komisiyo ishinzwe amarushanwa, izuba ryongeye kurasira kuri Rwamagana City maze FERWAFA yisubiraho ku mwanzuro yari yayifatiye wo kuyitera mpaga bayishinja gukinisha umukinnyi wari wujuje amakarita 3 bigaha amahirwe AS Muhanga yo gukomeza muri ½.

    Rwamagana City yatomboye gukina na AS Muhanga muri ¼ cy’igikombe cy’icyiciro cya kabiri, umukino ubanza wabaye tariki ya 4 Kamena 2022 ubera i Rwamagana maze AS Muhanga itsinda 1-0.

    Umukino wo kwishyura wabaye tariki ya 8 Kamena 2022 ubera i Muhanga maze Rwamagana itsinda 2-1 biba 2-2 mu mikino yombi, ariko Rwamagana ikomeza kubera ko yatsinze ibitego byinshi hanze.

    Tariki ya 9 Kamena 2022 AS Muhanga yahise irega Rwamagana City muri FERWAFA kubera ko mu mukino ubanza ngo hari umukinnyi wa Rwamagana City witwa Mbanze Josua wakinnye afite amakarita 3 y’imihondo.

    FERWAFA ikaba yarahise imenyesha amakipe yagomba gukina imikino ibanza ya ½ yagombaga kuba tariki ya 11 Kamena ko isubitswe igomba kuba uyu munsi tariki ya 14 Kamena 2022 kubera ko hari amakipe yatanze ikirego.

    Tariki ya 13 Kamena 2022 nibwo bamenyesheje Rwamagana City ko yatewe mpaga kubera umukinnyi wabo wakinnye afite amakarita 3 y’imihondo, iyi kipe nayo yari yabyumvise mbere mu itangazamakuru yahise yihutira kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko ibyo bavuga ari ibinyoma.

    Ubu bujurire bwa Rwamagana City Rwamagana bwasabaga ko FERWAFA yabemerera bakaha email na raporo y’umwimerere by’umusifuzi na komiseri igaragaza ko Mbanze Josua yahawe ikarita y’umuhondo yuzuza ikarita ya 3 ku mukino wa Nyagatare tariki ya 22 Gicurasi 2022 kuko abakinnyi bayihawe ari batatu, Uwayezu Jean de Dieu, Muganuza Jean Pierre na Habineza Samuel, byatumye umukino wa AS Muhanga yari yahawe amahirwe yo gukomeza na Interforce FC usubikwa.

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo akanama gashinzwe amarushanwa kateranye maze gasuzuma ubujurire bwa Rwamagana City maze gahita gatesha agaciro ikirego cya AS Muhanga.

    Cyaba cyari icyemezo cyafashwe n’umuntu ku giti cye?

    Bivugwa ko nyuma y’uko AS Muhanga itanze ikirego akanama gashinzwe amarusanwa katigeze gaterana ahubwo umunyabanga wa FERWAFA yabimenyesheje Gasana Richard ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA ndetse anamuba raporo yashingiweho. Muhire Henry ni ko guhita yandika ibaruwa itera mpaga Rwamagana City.

    FERWAFA yirengangije nkana ibyo yabwiye Rwamagana City

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rwamagana City buri cyiciro yahamgaragara muri FERWAFA ikayibaza amakarita abakinnyi bayo bafite, hari mu rwego rwo guhuza iyo raparo n’iyo ikipe ifite.

    Binavugwa ko mbere y’umukino ubanza wa ¼ na AS Muhanga, Rwamagana City yabajije muri FERWAFA bababwira ko nta kibazo na kimwe abakinnyi babo bafite.

    Nyuma y’uko babwiwe ko Josua afite amakarita 3, yanasabye ko bajya muri MTN (nubwo bigoranye) bakabaha ibiganiro bagiranye na FERWAFA mbere y’umukino wa AS Muhanga.

    Umuyobozi wa Rwamagana City yashyize umwanya we mu kaga

    Uwimana Nehemie, umuyobozi w’ikipe ya Rwamagana City, yarahiriye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ndetse n’Intara ko barenganyijwe bagomba kumufasha bakarenganurwa.

    Ubu buyobozi bwamubwiye ko FERWAFA ivuga ko ifite ibimenyetso by’uko Mbanze Josua afite amakarita 3 y’imihondo, Nehemie wari wanze kuva ku izima, yabajijwe uko bizagenda nibaramuka basanze arimo kuburana amahugu, na we abasezeranya ko iyo uwo mukinnyi aba afite ayo makarita batari kujya mu manza ndetse ko nibasanga babeshya we azahita ava ku buyobozi bw’ikipe ya Rwamagana City, maze Intara y’Iburasirzuba n’Akarere ka Rwamagana binjira muri iki kibazo.

    Rwamagana City yatewe ubwoba

    Nyuma yo kujurira iki cyemezo, bivugwa ko komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yateye ubwoba Rwamagana City bayibwira ko ibyo irimo itabizi kuko raporo bafite igaragaza ko uyu mukinnyi wabo afite amakarita 3 y’umuhondo.

    Raporo zaranyuranye, umusifuzi arya iminwa maze Rwamagana City irarenganurwa

    Raporo ifatika (hard) ya komiseri yagaragazaga ko kuri uyu mukino wa Nyagatare, Mbanze Josua yabonye ikarita y’umuhondo ituma yuzuza amakarita 3 y’umuhondo ariko nk’uko Rwamagana yari yasabye raporo y’umwimerere yohererejwe komisiyo ishinzwe amarushanwa mu buryo bwa email basanze uyu mukinnyi atari mu bahawe ikarita.

    Ibi byatumye hitabazwa umusifuzi bakunda kwita Java wasifuye uyu mukino maze abazwa raporo yo kuri uyu mukino, yariye iminwa abura icyo asubiza avuga ko yibagiwe kuyikora ni mu gihe raporo ya komiseri we yari yohereje yagaragaza ko Mbanze Josua atari mu bakinnyi bahawe ikarita kuri uwo mukino.

    Icyari gisigaye ni uko aka kanama nyuma yo kubura ibimenyetso, kafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ikirego cya AS Muhana maze Rwamagana City ikaba ari yo izakina ½ na Interforce FC, igihe umukino uzabera kikazatangazwa vuba.

    Rwamagana City yatsinze urubanza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusifuzi-yariye-iminwa-perezida-wa-rwamagana-ashyira-akazi-mu-kaga-ibitaravuzwe-byanatumye-ferwafa-yisubiraho

  • Imana ishimwe ko itajya inkoza isoni ku munsi wanjye – Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yashimiye Imana ko yamuhaye impano ikomeye ku munsi w’isabukuru ye yegukana igikombe cya shampiyona.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022, umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yari yagize isabukuru y’amavuko, bikaba byarahuranye n’uko yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2021-22, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0.

    Ishimwe Pierre yabwiye ISIMBI ko ari iby’agaciro gakomeye kuri we ndetse ko Imana itajya kumukoza isoni ku isabukuru ye kuko n’umwaka ushize ayigira, bari bakinnye na Rayon Sports bayitsinda 1-0.

    Ati “Ni iby’agaciro, ndabyishimiye cyane, bimaze kuba kabiri ubushize twari twakinnye na Rayon Sports mu Bugesera ku isabukuru yanjye ndatsinda, ubu noneho bihuriranye dutwara n’igikombe, Imana ishimwe ko itajya inkoza isoni ku munsi wanjye.”

    Akomeza avuga ko uyu mwaka w’imikino ari umwaka wakomereye APR FC cyane bitewe n’uko yatakaje abakinnyi bakomeye ariko akaba ashima Imana ko bawitwayemo neza.

    Ati “Ni umwaka w’imikino utari woroshye, njye na bagenzi banjye ntibyari byoroshye harimo abakinnyi bashya dutakaje abandi bakuru kandi bakomeye, rero byabanje kudutonda, benshi ntabwo bumvaga ko APR FC yatwara igikombe ifite abakinnyi bato bangana gutya ariko tuberetse ko APR FC ihora ari ikipe ikomeye cyane.”

    Ishimwe Pierre ni umunyezamu ukiri muto utanga icyizere, yazamuwe muri APR FC nkuru mu mwaka w’imikino hagati wa 2019-2020, umwaka wawakurikiyeho wa 2020-21 nibwo yaje kwigarurira umwanya ubanza mu izamu rya APR FC, kugeza uyu munsi akaba ari we nimero ya mbere mu izamu ry’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Ishimwe Pierre (30) yashimiyimana ko itajya imukoza isoni

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imana-ishimwe-ko-itajya-inkoza-isoni-ku-munsi-wanjye-umunyezamu-wa-apr-fc-ishimwe-pierre

  • #COVID19: Abanduye 29 barimo 26 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 29, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-29-barimo-26-babonetse-i-kigali

  • Ronaldo na Rodriguez ibyishimo ni byose aho bari muri Majorca – YEGOB #rwanda #RwOT

    Christiano Ronaldo ndetse n'umugore we bagaragaye bari kwishimira ibiruhuko barimo ku bwato bwabo  bufite agaciro ka miliyoni 5.5  z'amayero.

    Mu mwaka wa 2020, Christiano Ronaldo akaba aribwo yaguze ubwato buhenze bupima feet 88 bwa Azmut Grande.

    Christiano na Georgina bari hamwe n'abana babo Christiano Ronaldo Jr, Eva, Matteo, Alana, Martina, ndetse n'undi mwana baherutse kwibaruka witwa Bella w'amezi abiri.

    Uyu muryango ukaba uri kurira isi mu bwato bw'akataraboneka buri mu nyanja yegereye imisozi ya Tramuntana muri Espanye.

    Ubu bwato bukaba bufite ibyumba bitanu ndetse n'ubwogero butandatu bufite ibisabwa byose.

    Source : https://yegob.rw/ronaldo-na-rodriguez-ibyishimo-ni-byose-aho-bari-muri-majorca/

  • Igikombe cyari cyarabaye kimveho birangiye kibonye nyiracyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cyari igihe kingana n'umwaka urenga amakipe arimo arwanira igikombe cya shampiyona ndetse amwe agaragaza imbaraga zidasanzwe gusa ariko birangiye nyiri ukunywa amazi ayanyoye.

    APR FC itozwa n'umutoza Mohammad Erradi Adil, itsinzwe imikino ine yonyine nyuma y'uko yari imaze imikino 50 idatsindwa ikaza gukorwa mu nsina z'amatwi na Mukura FC.

    APR FC itwaye igikombe cya 20 kuva yashingwa nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ikaba ari nayo kipe mu Rwanda ifite ibikombe bya shampiyona byinshi.

    APR FC itwaye igikombe itsinze police ku mukino wa nyuma ibitego bibiri ku busa aho icya kabiri cyatsinzwe na Barafinda ku munota wa nyuma ndetse kiyovu sports yari ihanganye na APR FC nayo yatsinze Marine FC ibitego bibiri ku busa.

    Erradi Adil atwaye igikombe cye cya gatatu kuva yagera mu Rwanda ntawundi mutoza uzi uko igikombe gisa ndetse  kugeza magingo aya bari no kuri fial y'igikombe cy'amahoro aho bazakina na AS Kigali.

    Source : https://yegob.rw/igikombe-cyari-cyarabaye-kimveho-birangiye-kibonye-nyiracyo/

  • Impano z'abato zasabiwe kwitabwaho by'umwihariko ngo zitadindira zitarakura – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ubwo yitabiraga igikorwa cyo guhemba abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa yo gushushanya yateguwe na NESA ku birebana n'ubumenyi abana bafite ku Nama ya CHOGM u Rwanda rugiye kwakira.

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa 15 Kamena 2022, ku bana 30 bahize abandi mu gihugu hose.

    Zimwe mu mpano zikunze kuboneka mu bana bato harimo imbyino, ubusizi n'ubuhanzi bw'imivugo, gushushanya no gukina imikino itandukanye irimo Taikwondo, umupira w'amaguru n'indi.

    Ababyeyi b'abana batsinze bagaragaje ko kubaha umwanya wo gutekereza no gukora ikibarimo byabaye ipfundo ryo gutanga umusaruro watumye bagaragaza ubuhanga buhanitse mu gushushanya.

    Umwe yagize ati 'Urebye umwana iyo umuhaye umwanya, ashobora gukora ibintu bikagutangaza. Ntitwari tuzi ko uyu mwana wacu afite impano nk'iyi yo gushushanya, ibi bigaragaza ko akurikiranwe akiri muto byazamugirira akamaro ahazaza.'

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Ishuri cya Adonai Smart Academy, giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, Mutebi John, waganiriye na IGIHE yemeza ko gutegura umwana bikwiye gutangira akiri muto.

    Ati 'Ubushakashatsi bwerekana ko ikintu afite cyangwa uzamubonamo ugomba kugishakisha akiri muto kuko icyo wamubwira cyose agikora. Iyo umuntu amaze kwigira hejuru ngira ngo nkuko mbibona nk'abazungu bamuhera hasi y'imyaka itanu kugira ngo babone impano ye.'

    Yavuze ko iyo umwana afashijwe akiri muto bimuha kwagura impano ye, ikaba izwi kandi bishobora kumufasha no mu myigire ye.

    Ati 'Uko bagenda bazamuka izo mpano za bo tuzaba twarazibonye ndetse turashaka ko abana bazagera kure ariko byahereye hasi. Mu kiruhuko tuzagira icyo bita umwiherero w'abana, urabizi ko tuzagira ikiruhuko hafi amezi atatu. aho tuzakira n'abandi bana biga ku bindi bigo.'

    Yasabye abarezi n'ababyeyi gushyira imbaraga mu kwiyegeraza abana aho gupfundikirana impano zibarimo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko izo nshingano zikwiye kuba iza buri wese ngo abana bitabweho bikwiye.

    Ati 'Ubu buhanga bafite biradusaba natwe gushyiramo izo mbaraga kugira ngo dukomeze gufasha abana bacu kubukoresha none ndetse n'ejo hazaza. Uwo ni umukoro kuri Minisiteri y'Uburezi n'abandi bari mu mashuri.'

    Uretse impano zo gushushanya ku bana bato ariko kuri ubu hari izindi zigaragara mu bana b'Abanyarwanda bigashimangira ubuhanga mu birebana n'ikoranabuhanga bunguka.

    Mu 2017, umwana witwa Gisa Gakwisi Didier w'imyaka 13 yubatse ikibumbano kiri mu isura imeze neza nka Kigali Convention Centre (KCC), akoresheje ibumba.

    Mu Karere ka Muhanga ho uwitwa Ndayisaba Victor Emmanuel, wiga mu mwaka wa Gatatu w'Amashuri yisumbuye, yakoze robot yakwifashishwa mu gutera imiti, gukoreshwa mu nganda, gufata amashusho n'ibindi.

    Aba biyongeraho abanyeshuri bo kuri GS St Pierre Nkombo bakoze ikoranabuhanga ryifashisha imashini mu kubikuza amafaranga ibizwi nka 'ATM [Automated Teller Machine]. Iri koranabuhanga ryatangiye kwifashishwa ndetse abaturage bakomeje guhabwa serivisi za banki barikoresheje.

    Abo banakoze moto ifite umwihariko wo gukoresha umunyu n'amazi hagamijwe kubungabunga ibidukikije. Bagize igitekerezo cyo kuyikora nyuma yo kubona ikibazo kiri muri sosiyete kijyanye n'iyangirika ry'ikirere.

    Minisiteri y'Uburezi yakunze guca amarenga ko hakorwa ibiganiro bigamije gushyiraho porogaramu ishakisha abana bafite impano kugira ngo bafashwe kuzagura, zibagirire umumaro.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guteza imbere impano z’abana bikwiye gutangira bakiri bato

    Ubuhanga nk’ubu bw’abana bato bukwiye gukirikiranwa bakiri bato bagafashwa gukuza impano zabo

    Abana bato basabiwe kwibandwaho mu kuzamura impano zibarimo

    Turikumana wakoze radio afite impano idasanzwe mu ikoranabuhanga

    Abana bo ku Nkombo mu Karere ka Rusizi na bo bakoze moto itangaje

    Gisa Gakwisi Didier yakoze ikibumbano kimeze nka KCC ndetse yandikaho n’amagambo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yagaragaje-ko-kuzamura-impano-z-abato-bikwiye-kwitabwaho-bakiri-mu

  • Itangazo: MUHAMED Lamine yasabye guhindura amazina akitwa CAMARA Mohamed Lamine #rwanda #RwOT

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-muhamed-lamine-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-camara-mohamed-lamine