
Blog
-
#CHOGM2022: Dore uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 17 Kamena mu Mujyi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda yasobanuye uburyo imihanda mu mujyi wa Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, mu rwego rwo korohereza abazitabira (…) -
Mu Rwanda abatanga amaraso bariyongereye, n’abandi barashishikarizwa kubyitabira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mfashingabo Christian w’imyaka 25 y’amavuko avuga yifuje kuva kera gutanga amaraso, ariko akabura amakuru y’uko bigenda. Nyuma yaje gusobanukirwa mu mwaka (…)
-
Ubukungu bw'u Rwanda bwarazamutse-NISR #rwanda #RwOT
Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamire cyagaragaje imibare y'uko umusaruro mbumbe w'ibyiciro bitandukanye bigize ubukungu bw'u Rwanda yasoje igihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wa 2022 uhagaze, aho iyo mibare yerekana ko ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 7.9% muri icyo gihembwe.
Umuyobozi mukuru wungirije w'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare, Ivan Murenzi yavuze ko umusaruro mbumbe w'u Rwanda wazamutseho ku gipimo cya 7.9% mu mezi atatu ya mbere ya 2022, aho ngo wageze kuri miliyali 3025 uvuye kuri miliyali 2588 wariho mu gihembwe cya mbere cya 2021.
Nubwo ubuhinzi bwagize uruhare rwa 23% kuri uwo musaruro, ntibibujije ko mu mibare yagaragajwe ubu buhinzi aribwo bwazamutse ku gipimo kiri hasi ugereranije n'ibindi byiciro bigize ubukungu bw'igihugu, kuko bwiyongereye ku gipimo cya 1% gusa mu gihembwe cya mbere bitewe n'ibitaragenze neza muri icyo cyiciro.
Uretse umusaruro w'icyayi wazamutseho gusa kuri 3%, muri rusange umusaruro w'ibihingwa ngengabukungu waragabanutse kuko uw'ikawa wagabanutseho 41% yose.Umusaruro w'ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 1% bitewe n'igabanuka rya 4% ry'umusaruro w'ibinyamenke, naho umusaruro w'imboga wagabanutseho 9% ryose.
Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana asobanura ko umusaruro muke mu cyiciro cy'ubuhinzi utatewe n'ibibazo by'intambara ya Ukraine, ahubwo byatewe n'ikirere kitagenze neza.
Muri icyo gihembwe cya mbere, umusaruro w'inganda wazamutseho 10% bitewe ahanini n'izamuka rya 6% ry'umusaruro w'ibikorwa by'ubwubatsi, uw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri wazamutseho 16% n'uwinganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 11%.
Ni mu gihe umusaruro wa serivisi wazamutseho 11% bitewe n'izamuka rya 19% ku musaruro wa serivise zo gutwara abantu n'izubwikorezi ndetse n'uwa serivise z'amahoteli n'amaresitora wo watumbagiye ku gipimo cya 80%.
Umusaruro wa serivise z'ibigo by'imari n'ubwishingizi wazamutseho 13% uwa serivise z'ikoranabuhanga wazamutseho 17% naho serivise z'ubuzima umusaruro wazo wazamutseho 22%.
@RBA
The post Ubukungu bw'u Rwanda bwarazamutse-NISR appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/06/16/ubukungu-bwu-rwanda-bwarazamutse-nisr/
-
ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU IHEREREYE NYARUGENGE #rwanda #RwOT
IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 17/06/2022 I SAA CYENDA Z'AMANYWA (3PM) KUGEZA TARIKI YA 24/06/2022 I SAA CYENDA Z'AMANYWA (3PM).
WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0786061728

-
Mutuelle de Santé yongereye icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda #rwanda #RwOT
Bamwe mu baturage baravuga ko kuba bafite ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé bituma bumva batekanye kuko mu gihe bahuye n'indwara, bivuza kare batararemba cyangwa ngo bahasige ubuzima.Â
Ni mu gihe mbere ngo byasabaga kwitabaza imiryango kugira ngo umuntu ashobore kwivuza.
Ubwisungane magirirane mu kwivuza, bwashyizweho na Leta y'u Rwanda hagamijwe gufasha abaturage kwivuza bitabahenze.
Bamwe mu baturage bavuga ko bubafasha kwita ku buzima bwabo, mu gihe mbere bamwe bagorwaga no kwivuza.
Gakwaya Boniface utuye mu karere ka Gasabo agira ati 'Kuri ubu umuntu udafite Mutuelle de Santé nta buzima aba afite, wibaza ahuye n'indwara uko yabigenza, yakwivuza gute? iyo ugiye kwivuza udafite Mutuelle de Santé wishyura 100%. Muri iki gihe Mutuelle de Santé iratworohereza, mbere wafatwaga n'indwara ukifashisha umuryango kugira ngo ushobore kwivuza, byabaga ari umutwaro munini ku muryango, bajyaga mu madeni kugira ngo umuntu avurwe.'
Uzayisenga Denise utuye mu karere ka Rwamagana ati 'Mutuelle de Santé ni impozamarira, iyo uyifite uba wifitiye icyizere, uba wumva ko ikibazo wagira warwara, warwaza abana, uba ufite amafaranga 200 ukumva ko wajya kwa muganga, mu gihe mbere umuntu yaremberaga mu rugo bitewe no kutabona amafaranga yo kwishyura kwa muganga.'

Abakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) bahamya ko ikoranabuhanga mu myishyurire ryoroheje uburyo bwo gutanga imisanzu.
Ubwo bwisungane kandi bubaha uburenganzira bwo kwivuriza ku mavuriro yose ya Leta mu gihugu.
Kubera kumenya agaciro ka Mutuelle de Santé, abaturage bavuga ko bakora uko bashoboye kose ngo imisanzu isabwa bayitange ku gihe.
Kuri ubu abagana ibitaro n'ibigo nderabuzima abenshi bakoresha ubwisungane mu kwivuza.
Nko mu kigo nderabuzima cya Remera muri Gasabo, mu bantu 200 bakirwa ku munsi, 10 gusa ni bo usanga badafite Mutuelle de Santé, mu gihe mu bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro byakira buri kwezi abaturage ibihumbi 6 bivuza bataha, n'ibihumbi 2 bivuza bari mu bitaro, 95% byabo baba bafite mutuelle de Sante.
Ibi ngo bifasha abaturage kwirinda ibyabaga intandaro yo gukomererwa n'indwara ndetse n'impfu.
Kuva mu mwaka wa 2015 ibirebana no gukusanya imisanzu ya Mutuelle de Santé byashyizwe mu kigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.
Muri uwo mwaka ubwitabire bwari 73%, muri 2020 bwageze kuri 79% naho kuri ubu ni 87%.
RSSB ivuga ko ubwitabire bwa Mutuelle de Santé y'umwaka utaha bugeze kuri 51%, mu gihe nk'iki umwaka ushize bwari kuri 23%.
N'ubwo bimeze bitya ariko, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mutuelle de Santé muri RSSB, Ntigurirwa Deogratias avuga ko kugeza ubu hari abatarumva agaciro ko kugira mutuelle de santé.
@RBA
The post Mutuelle de Santé yongereye icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/06/16/mutuelle-de-sante-yongereye-icyizere-cyo-kubaho-mu-banyarwanda/
-
APR FC ubwo iheruka kubura igikombe yari yahu… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kane kuva ku isaha ya saa 12:30 PM imikino ya mbere y’umunsi wa nyuma wa shampiyona iraba yanzitse aho kuri uyu munsi hakinwa imikino 4, indi ibiri ikazaba ku wa 5 naho ku wa 6 hagakinwa indi ibiri ari na ko shampiyona ishyirwaho akadomo. Uyu munsi wa nyuma urinze ukinwa Kiyovu Sports na APR FC zose zigifite amahirwe yo kwegukana shampiyona.
Imikino y’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona yose iratangira ku isaha ya saa 15:00 PM aho kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo Police FC iri bwakire APR FC naho i Muhanga Kiyovu Sports yakire Marine FC.
Kiyovu Sports irakirira i Muhanga kugira ngo imikino ibere ku isaha imwe
Inota rimwe ni ryo ryakunze gutandukana aya makipe, ni naryo kuri ubu riri gutandukanya aya makipe kuko APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63, Kiyovu Sports ikaba ku mwanya wa kabiri n’amanota 62. Umunsi ubanziriza uwa nyuma Kiyovu Sport yirangayeho kuko As Kigali yari yatsinze APR FC naho Kiyovu Sports inanirwa kwikura i Rusizi inganya na Espoir 0-0.
Kugira ngo Kiyovu Sports yegukane igikombe cya shampiyona, irasabwa gutsinda Marine FC ikinyuranyo cy’ibitego ibyo ari byo byose, hanyuma APR FC igatsindwa cyangwa ikanganya na Police FC. APR FC yo irasabwa gutsinda Police FC ubundi ibindi byava kuri Kiyovu Sports bigateshwa agaciro.
APR FC niyo ifite amahirwe ku gikombeÂ
Umwaka w’imikino 2018-2019, APR FC yari ihanganiye igikombe na Rayon Sports aho ku munsi wa nyuma Rayon Sports yahuye na Marine FC nk’uko Kiyovu Sports iri buhure nayo, hanyuma APR FC ihure na Police FC nk’uko n’ubu iri buhure nayo. Icyo gihe byarangiye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona kuko yasabwaga gutsinda gusa kandi yarabikoze inyagira Marine FC ibitego 3-0.
Indi mikino iri bube: Musanze FC irakira Rutsiro FC, As Kigali ikine na Etoile de L’Est Ku wa 5: Gasogi United izakira Rayon Sports, Etincelles FC ikine na Mukura. Ku wa 6: Gorilla FC izakina na Espoir FC, Gicumbi FC ikine na Bugesera FC.
Abakinnyi batemerewe gukina.
Sadick Sulley wa Bugesera FC
Hakizimana Muhadjiri wa Police FC
Kwitonda Ally wa AS Kigali
Akor Isah Umoru wa Espoir FC
Mutijima Janvier wa Mukura VS&L
Nsengiyumva Isaac wa Rayon Sports FC
-
Abakinnyi ba APR FC batunguye umutoza mu kiganiro n’itangazamakuru bamukorera agashya #rwanda #RwOT
Abakinnyi ba APR FC batunguye umutoza wabo, Adil Erradi ari mu kiganiro n’itangazamakuru bamumenaho amata banamwambika indobo.
Byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022 ubwo APR FC yari imaze gutsinda Police FC 2-0 ihita inatwara igikombe cya shampiyona cya 2021-22.
Ubwo umutoza Adil Erradi Mohammed yari mu kiganiro n’itangazamakuru, abakinnyi bamutunguye mu rwego rwo kumushimira no kwishimira intsinzi maze bamumenaho amazi.
Aba bakinnyi ntibakanzwe n’uko uyu mutoza ari kuganira n’itangazamakuru ahubwo bamumennyeho amata bari bafite ndetse n’amazi yari mu ndobo maze bahita banayimwambika mu mutwe.
Iki gikombe cya shampiyona APR FC yegukanye, ni igikombe cya 20 yegukanye mu mateka yayo, ikaba inagitwaye inshuro 3 zikurikiranya ibintu yaheruka gukora 2013-14, 2014-15, 2015-16.
Bamutunguye bamusanga mu kiganiro n’itangazamakuru
Bamumennyeho amazi n’amata
Indobo bahise banayimwambika -
APR FC itwaye igikombe cya 20 itsinze Police FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022 habaye imikino ine y’umunsi wa 30 usoza Shampiyona ya 2021-2022, ikipe ya APR FC itwara igikombe cyayo cya 20, (…)
-
Gushushanya bigiye guhabwa umwihariko mu mashuri abanza – #rwanda #RwOT
Ibi byagarutsweho n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, kuri uyu wa 15 Kamena 2022.
Hari mu muhango wo guhemba abana biga mu mashuri abanza bahize abandi mu marushanwa yo gushushanya n'ubugeni (drawings, arts, and Painting), bagamije kugaragaza ibyiza by'umuryango wa Commonwealth.
Ni amarushanwa yateguwe mu gihe u Rwanda rugiye kwakira Inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bagize Commonwealth, CHOGM. Yateguwe na Minisiteri y'Uburezi binyuze mu Kigo gishinzwe ubugenzuzi bw'amashuri n'ibizamini NESA.
Aba bana bahawe ingingo zitandukanye bagomba kuvugaho zirimo inkingi z'uyu muryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza, n'icyerekezo u Rwanda rufite muri rusange.
Izo ngingo zirimo ubukungu, iterambere, ubuzima, imibereho myiza, imiyoborere, ikoranabuhaga, uburinganire n'iterambere ry'umuryango, kwihangira imirimo, guhanga udushya n'ibindi.
Muri izo ngingo buri mwana yakoraga umushinga wo gushushanya ashingiye ku yamukoze ku mutima, ari nako nabo bagaragaza ubuhanga budasanzwe.
Ni amarushanwa yahereye ku rwego rw'ibigo by'amashuri, agera no ku rwego rw'uturere ari naho abana 30 batsinze mu turere twose tw'igihugu bahurijwe i Kigali, bagaragiwe n'ababyeyi babo bagashyikirizwa ibihembo.
Birimo ibikoresho by'ishuri n'ibizabafasha gukomeza umwuga wabo wo gushushanya.
Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko abana nubwo bakiri mu mashuri yo hasi bagaragaje ubuhanga buhanitse, bityo ko impano zabo zikwiye gusigasirwa.
Yagize ati “Ibyo mwakoze bigaragara ko mwabikoranye ubuhanga n'umuhate wo gutsinda. Nibyo rero tuba twifuza kandi tukaba twizera ko izi mpano zanyu tubonye hano muzazikomeza, natwe tukaba tubizeza ko tuzakomeza kubafasha uko tubishoboye kugira ngo mukomeze gutekereza aho twageze n'uruhare mufite mu kubaka ejo hazaza.”
Yakomeje agira ati “Twebwe tubarera, ubu buhanga bafite biradusaba natwe gushyiramo izo mbaraga kugira ngo dukomeze gufasha abana bacu gukoresha ubuhanga bafite none ndetse n'ejo hazaza, kandi uwo ni umukoro kuri Minisiteri y'Uburezi ndetse n'abandi bari mu mashuri.”
Yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere ubugeni no gushushanya, muri rusange hagiye gushyirwa imbaraga mu gutegura imfashanyigisho no guhugura abarimu ku birebana no gufasha abana mu guteza imbere impano zabo.
Amasaha yo kubyiga mu mashuri aracyari make
Ubusanzwe abana biga mu mashuri abanza bagiraga isomo bigamo gushushanya, kuririmba n'ubundi bugeni.
Muri iki gihe byakugora kubona umwalimu wicaye ari kwigisha gushushanya, ibyo bikanatuma abana badakunda uwo mwuga nubwo uri mu yihagazeho muri iki gihe.
Abanyeshuri bahembwe nubwo bashushanyije ndetse bakagera ku rwego rwiza, bagaragaza ko ntaho bigeze biga gushushanya, ahubwo ko ari impano bisanzemo.
Niyonshuti Emmanuel wo mu Karere ka Ngororero yabwiye IGIHE ko gushushanya no kuririmba abifite nk'impano ye, ariko ko babonye amasaha yo kujya bahabwa umwanya wo kwiga ayo masomo byaba byiza kurushaho.
Ati “Gushushanya kuri njyewe biza ari nk'impano kuko ku ishuri ryacu ntabwo tubyiga. Baduhaye umwanya wo kwiga gushushanya ku ishuri byadufasha.”
Cyuzuzo Ngabo Glory wo mu Karere ka Gatsibo, yiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza, ariko yatunguye benshi kubera impano ye.
Yashushanyije agacuma ariko gafite byinshi gasobanuye urebye ibikagize, kandi bijyanye na Commonwealth n'inama ya CHOGM itegerejwe kuri uyu wa 20 Kamena 2022, i Kigali.
Yavuze ko ibyo yakoze byose abikomora ku mpano ye, n'ubwo afite umubyeyi umushyigikira mu bitekerezo bye, akamukundisha gushushanya.
Cyuzuzo afite inzozi zo kuzaba umupilote, kandi yizeye ko azabigeraho binyuze mu gukora cyane no guca bugufi nk'uko uyu mwana w'imyaka icyenda abivuga.
Umuyobozi muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ushinzwe u Burayi na Amerika, Ambasaderi Kavaruganda Guillaume, yavuze ko abana bato bakwiye gufashwa ku buryo bamenyekana ku rwego mpuzamahanga, mu birebana no gushushanya.
Abanyeshuri bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gushushanya
Abanyeshuri basabye kugenerwa igihe cyo kwiga gushushanya
Ambasaderi Kavaruganda Guillaume yavuze ko abana bato bakwiye gufashwa kumenyekana
Abana basabwe gukomeza impano n’ubuhanga bagaragaje
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye
Itsinda ry’ababyinnyi b’abanyeshuri ryasusurukije iki gikorwa
Cyuzuzo Ngabo Glory ari mu bana bakoze igishushanyo cyiza
Minisitiri Twagirayezu n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, bahemba umwana wabaye uwa mbere muri Nyarugenge
Niyonshuti Emmanuel wo mu Karere ka Ngororero ni umwe mu batsinze
Abayobozi n’abana bafashe ifoto y’urwibutsoAmafoto: Igirubuntu Darcy
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gushushanya-bigiye-guhabwa-umwihariko-mu-mashuri-abanza
-
M23 yafashe utundi duce nyuma ya Bunagana imaranye iminsi Itatu #rwanda #RwOT
Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Bunagana yavuze ko kuva mu masaha ya nimugoroba mu duce duhana imbibi n’umujyi wa Bunagana cyane mu marembo yaho werekeza Tchengerero habaye kurasana gukomeye aho bivugwa ko ingabo za FARDC zagabye igitero gikomeye zifatanyije na RUD Urunana.
Uruhande rwa FARDC ntirwabashije gutsimbura abo barwanyi,kuko M23 yabigaranzuye ikabambura n’uduce twa Kigote, Rubavu Gitovu ni two muri Gurupoma ya Kabindi.
Ubutumwa umutwe wa M23 wacishije kuri Twitter wagize Uti :'Turabamenyeshako twafashe ikiraro cya Rwankuba n’uduce twa Kigote, Rubavu na Gitovu.
Ibi bibaye mu gihe ingabo za Leta zikomeje kwisuka mu bice bya Rutshuru hafi ya Tchengerero aho bivugwa ko byibuze abasirikare ibihumbi 2000 bavuye mu bigo bya Kitona na Bukavu bakomeje kwikusanya ngo barebe ko bakwisubiza umujyi wa Bunagana.