Blog

  • Ifarashi yatunguye abantu kubera amayeri yagaragaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifarashi ni inyamanswa igira imbaraga nyinshi ndetse ikaba akazi kayo ari ako kwikorera abantu n'ibintu ibavana ahantu hamwe ibajyana ahandi.

    Ifarashi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho iyo ibonye igiye gukora ica bugufi ikiryamira hanyuma ikagaragaza ko yasinziriye kandi icyo gihe uko wabigenza kose, ntago ijya ikanguka.

    Iyi farashi yongera kubumbura amaso nkaho ikangutse ari uko umuntu wari ugiye kiyigendaho ayiretse akigendera nayo ihita ikanguka yabona agarutse, ikongera igasinzira.

    Abantu batangariye iyi farashi ndetse bamwe bemeza ko ari ko bayireze abandi bakemeza ko nayo iba ikeneye kuruhuka.

    Source : https://yegob.rw/ifarashi-yatunguye-abantu-kubera-amayeri-yagaragaje/

  • Perezida Kagame yakiriwe i Abu Dhabi – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yageze muri UAE aho biteganyijwe ko azunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wahoze ari Perezida w'iki gihugu, witabye Imana.

    Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan, Minister of State of Foreign Affairs and International Cooperation welcomes President Kagame to Abu Dhabi, where he will pay his respects to H.H. Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan and offer his condolences to H.H. Sheikh @MohamedBinZayed. pic.twitter.com/RNKsob78bM

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) June 15, 2022

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan, yitabye Imana ku wa 13 Gicurasi 2022. Yapfuye ku myaka 73 y'amavuko azize impamvu zitigeze zitangazwa.

    Sheikh Khalifa yari Perezida w'iki gihugu guhera mu 2004, ashimirwa uruhare rwe mu gutuma igihugu kirushaho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

    Nyuma y'urupfu rwe hashyizweho iminsi 40 y'icyunamo aho mu gihugu hose amabendera yururukijwe ndetse imirimo mu nzego zose z'igihugu yabanje guhagarikwa mu minsi itatu.

    Perezida Kagame yaherukaga kwakira mu Biro bye, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan, ku wa 28 Mata 2022, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Ku rundi ruhande, Umukuru w'Igihugu yaherukaga muri UAE ku wa 2 Ukwakira 2021. Icyo gihe yagiranye ibiganiro Sheikh Mohamed bin Zayed wari igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n'Umuyobozi wungirije w'Ikirenga w'Ingabo, ubu ni Perezida.

    U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye. Ku wa 2 Ugushyingo 2017 ibihugu byombi byasinye amasezerano y'ubufatanye arimo ajyanye no guteza imbere no kubungabunga umutekano w'ishoramari rya buri gihugu n'ayo kunoza imisoreshereze hirindwa ko ibicuruzwa bisoreshwa inshuro zirenze imwe.

    Muri uwo mwaka hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda bagiye mu butumwa bw'akazi cyangwa bafite ibyangombwa by'inzira by'abadipolomate kwinjira nta Visa.

    Muri Werurwe 2019, UAE yafunguye Ambasade i Kigali. Ifungurwa ryayo ryabanjirijwe n'ibiganiro by'intumwa za UAE na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba ku kunoza umubano ku mpande zombi.

    Muri ibi biganiro impande zombi zashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu guteza imbere uburezi bw'u Rwanda muri kaminuza n'amasomo y'ubumenyingiro.

    Muri ubu bufatanye UAE yemereye buruse Abanyarwanda 20 muri kaminuza zo muri iki gihugu ndetse abagore 100 bahawe amahugurwa mu bijyanye n'ubukerarugendo no kwakira abantu.

    U Rwanda na rwo ruhagarariwe muri UAE aho kuva mu Ukwakira 2019, Ambasaderi Emmanuel Hategeka ariwe ureberera inyungu zarwo muri iki gihugu.

    Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu aho yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan. Yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Emmanuel Hategeka

    Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku kwagura umubano w'ibihugu byombi

    Umukuru w'Igihugu biteganyijwe ko muri UAE azunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wahoze ari Perezida w'iki gihugu, witabye Imana muri Gicurasi 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-i-abu-dhabi

  • #CHOGM:Polisi yatangiye gutangaza imihanda izajya ikoreshwa n'abagenzi basanzwe mu mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Kamena, yatangiye gutangaza amabwiriza ya buri munsi azayobora abakoresha imihanda yo mu mujyi wa Kigali bitewe n'uko imwe n'imwe izaba irimo gukoreshwa n'abashyitsi bazitabira inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza (CHOGM).

    Guhera ku wa 16 Kamena 2022, imwe mu mihanda ya Kigali izaharirwa abashyitsi nkuko byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

    Yagize ati “Kugira ngo turusheho kunoza imigendekere myiza y'urujya n'uruza rw'ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali mu gihe cya CHOGM, abakoresha imihanda barasabwa kuzubahiriza amabwiriza ajyanye n'imikoreshereze y'imihanda azajya atangazwa umunsi umwe mbere yo gushyirwa mu bikorwa kugira ngo babashe gutegura neza ingendo zabo.”

    Yakomeje agira ati “Tuboneyeho gusaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka kandi bagakomeza kubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga imikoreshereze y'umuhanda. Abapolisi bazaba bari ku mihanda mu rwego rwo kubayobora aho bagomba kunyura.”

    Imwe mu mihanda izaba igenewe abashyitsi n'iyishamikiyeho izakoreshwa mu buryo bwa rusange

    Kuri Uyu wa Kane, tariki 16 Kamena, Umuhanda wo mu cyerekezo cya Marriott Hotel – Muhima – Kinamba -Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, uzakoreshwa n'abashyitsi.

    Imihanda izaba ikoreshwa mu buryo rusange kuva ku Gisozi ni ULK- Beritwari – Gaposho- Gakinjiro – Kinamba – Kacyiru cyangwa kuri Utexrwa.

    Abazaba bahagurukiye mu mujyi rwagati bashobora gukoresha umuhanda wa Onatracom – Gereza – Muhima – Nyabugogo – Poid Lourd – Kanogo- Rwandex.

    Abashaka ibisobanuro birambuye bashobora guhamagara ku murongo utishyurwa 9003 cyangwa 0788311155.

    CP Kabera yakomeje agira ati “Abaturarwanda barakangurirwa gukurikira ingengabihe ku mikoreshereze y'imihanda ya buri munsi ku rubuga rwa Polisi (Website) cyangwa kuri Twitter ndetse no kuri radiyo na televiziyo zitandukanye.”

    “Birasanzwe mu muco wacu nk'abanyarwanda ko twakira neza abashyitsi batugana. Dukwiye rero kubigaragaza by'umwihariko mu gihe cya CHOGM nk'uko byagiye bigenda no ku zindi nama mpuzamahanga u Rwanda rwagiye rwakira.”

    Inama ya CHOGM yitezweho kuzitabirwa n'abaturutse mu bihugu 54 biri mu muryango wa Commonwealth. Hirya no hino mu gihugu, imyiteguro yayo irakomeje.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/chogm-polisi-yatangiye-gutangaza-imihanda-izajya-ikoreshwa-n-abagenzi

  • Ingabo za EAC zigiye koherezwa kugarura amahoro kuri RDC #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta unayoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) yemeje ko ingabo z'uyu muryango zigiye koherezwa kugarura amahoro muri RDC, zikazafatanya na Monusco.

    Perezida Kenyatta yatangaje ko ibice bya Ituri no mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru mu bice bya Bunagana iheruka gufatwa na M23 kimwe no mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, bitemewe gutungwamo intwaro uretse inzego zibifitiye uburenganzira, ku buryo undi wese uzifite agomba kuzamburwa.

    Biteganyijwe ko abayobozi b'ingabo z'akarere bazahurira i Nairobi ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, mu myiteguro ya nyuma yo kohereza izi ngabo.

    Ubutegetsi bw'intara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo bukomeje kuvuga ko ingabo z'u Rwanda zateye ku butaka bwa DR Congo zigafata umujyi wa Bunagana.

    Umutwe wa M23 uvuga ko ariwo wafashe Bunagana kuwa mbere nyuma yo kunesha ingabo za leta mu mirwano yo ku cyumweru, maze kuwa mbere mu gitondo zimwe zigahungira muri Uganda.

    Itangazo ry'ibiro bya guverineri wa Kivu ya ruguru rivuga ko 'nyuma yo kubona gutakaza gukomeye ku rugamba kw'abo bafasha, ingabo z'u Rwanda zahisemo kurenga ku mipaka n'ubusugire bw'ubutaka bwacu zifata umujyi wa Bunagana'.

    Leta ya Kivu ya ruguru ivuga ko ibyo ari 'intambara kuri DRC n'igisirikare cya DR Congo' kandi ikemeza ko 'ibikenewe byose byateguwe' ngo bongere gusubiza ibintu mu maboko yabo.

    Leta y'u Rwanda yagiye ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo wahakanye ko ufashwa n'ingabo z'u Rwanda mu mirwano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-za-eac-zigiye-koherezwa-kugarura-amahoro-kuri-rdc

  • Crapton Kibonge n'umugore we bibarutse ubuheta(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu munyarwenya abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 yasangije abakunzi be ifoto y'umwana yibarutse mu buryo bw'amashusho ari kumwe n'umwana we w'imfura.

    Crapton yibarutse umwana we wa Kabiri nyuma y'iminsi atangaje ko afite amatsiko yo kubona umwana w'umuhungu bazaba basa bitegura kwibaruka.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Mfite amatsiko yo kureba umuhungu dusa”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/crapton-kibonge-n-umugore-we-bari-mu-byishimo-bikomeye-nyuma-yo-kwibaruka

  • HEC yiseguye ku banyeshuri 416 biga muri RP batazahabwa inguzanyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, yiseguye ku banyeshuri 416 bari bamaze amezi arenga atatu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/hec-yiseguye-ku-banyeshuri-416-biga-muri-rp-batazahabwa-inguzanyo

  • Ngororero: Umubare 190 mu bukangurambaga bwo kurinda inda zitateguwe mu bangavu #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe aremeza ko urubyiruko ni rubasha kumva ibikubiye mu bukangurambaga bwitiriwe umubare 190, bizatuma abarushuka bakarutera inda z'imburagihe batazagera ku migambi mibisha yabo kuko ruzaba rwarigishijwe neza, rwaramenye inzira zikoreshwa n'abarushuka.

    Meya Nkusi, ibi yagarutseho ubwo Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwatangizaga ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye ku rwego rw'Intara y'Uburengerazuba, aho bari mu karere ka Ngororero. Ni ubukangurambaga bugamije  kwirinda ibyaha byugarije urubyiruko bwatangirijwe mu ishuri rya College de l'Immacule Conception de Muramba ku wa 11 Kamena 2022.

    Meya ati' Mu karere kacu twashyizeho gahunda yo kurandura ihohoterwa rikorerwa abangavu biciye muri Gahunda y'i 190 twahaye igisobanuro cy'uko; Abangavu badakwiye kwishora mu mibonano mpuzabitsina y'umunsi umwe (1), agatwita amezi icyenda (9) maze ubuzima bwe bukaba zeru (0)'.

    Akomeza avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kugira ngo bumvishe aba bangavu ko badakwiye kumva ababashora mu mibonano mpuzabitsina ari bato, kuko bibangiriza ubuzima. Agira kandi ati' Turabona bagenda barushaho kumva impamvu y'iyi gahunda kandi na nyuma ntawuzabasha kubashuka kuko bazaba barigishijwe neza'.

    Yongeyeho kandi ko imwe mu mpamvu bakwiye kugendera kure ababashuka bagamije  kubasambanya ari uko babangiriza ubuzima kandi rimwe na rimwe bakaba bashobora kugwa mu byaha bashaka kwikiza inda batewe. Yabibukije ko amategeko abarengera mu gihe bahuye n'ihohoterwa, baba barikorerwa n'ababarera cyangwa bakarikorerwa n'inshuti z'umuryango.

    Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Kalihangabo Isabelle avuga ko nta mwana n'umwe ukwiye kwangirizwa ubuzima kubera intege nke afite, ahubwo ko buri wese akwiye kumurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose yakorerwa n'uwarimukorera.

    Yagize ati' Ibi dukora ni ugushakira ineza abana bacu, Abana b'Igihugu kuko nta mwana ukwiye kwangirizwa ubuzima kubera intege nkeya. Twebwe abakuru dufate iyambere yo kubarinda ihohoterwa ryose bahura naryo ndetse no gucungira hafi abahohotera abana n'urubyiruko bagafatwa bakaryoza ibyo bakoze'.

    Yongeyeho kandi ko buri mubyeyi murezi adakwiye kwitwaza akamaro amariye umwana kugirango amukoreshe ibyo ashaka kuko ibyo amukoresha bishobora kuba mu bigize icyaha. Yabasabye kwitwararika no kudahungabanya umwana.

    Ihirwe Nezerwa Stella, avuga ko buri wese aramutse yumvise neza igisobanuro cy'imibare yifashishwa n'akarere ka Ngororero mu bukangurambaga bwo kwamagana abangiza abangavu, abaziterwa bagabanuka.

    Yagize ati' Buri wese agomba kumva neza icyo iyi mibare ivuze ku buzima bwacu twebwe abangavu kuko ni twebwe dukorerwa ihohoterwa cyane bityo tukamagana abangiza, abatwangiza bakadutera inda kubera ibishuko batugushamo'.

    Rukundo Jean Pierre, avuga ko urubyiruko rudakwiye kwirara, ko ahubwo rukwiye kumva ibyo rusabwa n'ababyeyi ndetse rugafunguka amaso kuko abarushuka bagamije inyungu zabo ntaho baca, ahubwo bajya bafatwa bagafungwa bataragera ku mugambi wabo.

    Yagize ati' Urubyiruko rw'ubu ubona rwirara cyane, ariko ntabwo ariko bikwiye. Rukwiye kumva neza icyo ababyeyi barushakaho ndetse rukabanza kureba ibyo rukora n'abo rugendana nabo, ariko na none rukirinda abarushuka bagamije kuruyobya kubera inyungu zabo, rugatanga amakuru kugirango abashaka kurushuka bafatwe hakiri kare bataragera ku mugambi wabo'.

    Muri aka karere ka Ngororero, habarurwa abakobwa batewe inda batarageza ku myaka y'ubukure basaga 136 muri 2020-2021, mu gihe muri  2021-2022 bagabanutse bagera kuri 62 kandi ubukangurambaga burakomeje kuko aba bazwi ni abamenyekana. Hari abatabivuga bakabikomeraho kugirango batabazwa abazibateye.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ngororero-umubare-190-mu-bukangurambaga-bwo-kurinda-inda-zitateguwe-mu-bangavu/

  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022 yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yagiriye-uruzinduko-muri-leta-zunze-ubumwe-z-abarabu-uae

  • Southgate yarahiriye kwihimura nyuma yo guseba bikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gareth Southgate yaseseranije abongereza ko agomba gukora ibitangaza nk'ibyo umunyabigwi Sir Bobby Robson yakoze nyuma yuko abafana bamuhaye induru muri 1928.

    Southgate yashimangiyeko guseba bitagomba guca intege abakinnyi kuko ntabwo ari ibidasanzwe kuko ubwongereza bwigeze kongera gutsindwa ibitego 4 na Hungary.

    Agahigo kabi kigeze kubaho ni igihe ubwongereza bwatsindwaga ibitego birenze bine ku busa, usibye no muri iyi mikino ifatwa nk'imyitozo y'ibihugu yitiriwe UEFA Nations League.

    Mu mikino ine yose ubwongereza bwakinnye muri Nations League bakaba baratsindwe ibiri yose ya Hungary ndetse ikaba yarabonye igitego kimwe cyonyine cyatsinzwe na Harry Kane kuri Penalite.

    Mu mukino yaraye atsinzwe, Southgate akaba yari yagerageje guhindura abakinnyi babanzamo kugirango ashake insinzi ye ya mbere muri iri rushanwa.

    Source : https://yegob.rw/southgate-yarahiriye-kwihimura-nyuma-yo-guseba-bikomeye/