Blog

  • Biravugwa ko Harmonize agiye kwambika impeta Kajala baherutse gusubirana #rwanda #RwOT

    Aya makuru yatangiye kuvugwa nyuma y'uko Harmonize uri kubarizwa ku mugabane wa Asia, yagaragaye mu iduka ricururizwamo impeta z'imilinga ya diyama mu gihugu cya Turkey, ahitamo inziza kurusha izindi, bikekwa ko ariyo azambika umukunzi we.

    Ibi bivuzwe nyuma y'igihe kitari gito Harmonize yari amaze asaba imbabazi uyu Kajala Frida bari baratandukanye yifuza ko basubirara.

    Amakuru yavugaga ko aba batandukanye kubera ko Harmonize yashatse kureshya umwana wa Kajala akaba n'umukunzi wa Rayvanny.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/birakekwa-ko-harmonize-yaba-agiye-kwambika-impeta-kajala-baherutse-gusubirana

  • Rwema Denis umujyanama wa Shaddyboo wanakoran… – #rwanda #RwOT

    Mu mafoto n'amashusho Rwema yasangije abakunzi be ku rubuga rwa WhatsApp, yerekanye ko anejejwe cyane no kwambika impeta umukunzi we w'akadasohoka bamaranye igihe mu munyenga w'urukundo.

    Mu muhango wabereye mu karere ka Gasabo, Kacyiru ahitwa Kingdom niho Rwema Denis yasabiye umukunzi we Uwase Faith ko yamubera umugore bakazabana ubuziraherezo.

    Rwema yakundaga kugaragara ari kumwe n'umukunzi we mu birori no mu bitaramo bitandukanye, gusa nta hantu na hamwe yari yagatangaje ko ari umukunzi we cyangwa ngo abivuge mu itangazamakuru.

    Rwema Denis yamenyekanye hano mu Rwanda nk'ufasha abahanzi. Izina rye ryatumbagiye ubwo yafashaga Urban Boys igihe yari ikiri muri Super Level. Nyuma yo gutandukana n'iri tsinda yagiye akora imirimo inyuranye irimo no kuba umujyanama wa Charly na Nina, nyuma yerekeza muri The Mane.

    Rwema Denis ubwo yatandukanaga na Urban Boys byabaye inkuru ndende mu itangazamakuru dore ko yashinjaga abagize iri tsinda ubwambuzi n'ubuhemu.

    Rwema Denis mbere yo kwambika impeta umukunzi we

    Nyuma yo gutandukana n'aba basore yiyunze kuri Muyoboke Alex bafatanya gufasha itsinda rya Charly na Nina. Ntabwo byafashe igihe cyane ko ubwo iri tsinda ryatandukanaga na Muyoboke Alexis, ryasigaye rikorana na Rwema Denis mu buryo butigeze butangazwa cyane.

    Charly na Nina ntibigeze batangaza ko Rwema ari we wasimbuye Muyoboke Alex n’ubwo abakurikiranira hafi umuziki bataburaga guhamya ko ari we usigaye ari umujyanama w'aba bahanzikazi akaba n'ukurikirana inyungu zabo.

    Rwema yari anyuzwe no kubona umukunzi we imbere ye

    Nyuma yo gutandukana na Charly na Nina Rwema yerekeje  muri The Mane aho yagizwe umujyanama 'Manager' w'iyi nzu yabarizwamo Safi Madiba, Queen Cha, Marina na Jay Polly. Icyo gihe Bad Rama Umuyobozi wa The Mane yemereye inyaRwanda.com bwa mbere ko Rwema yinjiye muri The Mane, icyakora ibijyanye n'amasezerano basinyanye yirinda kubigarukaho.

    Rwema Denis yahaye indabo umukunzi we

    Rwema yashinze ivi asaba umukunzi we ko yamubera umugore

    Indabo zahawe umukunzi wa Rwema, Uwase Faith

    Rwema yambika impeta Uwase

    Umujyanama Muyoboke Alex ni umwe mu bari bitabiriye ibyo birori

    Inshuti n’imiryango ya Rwema yari ihari

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118151/rwema-denis-wabaye-umujyanama-wa-urban-boyz-nathe-mane-akaba-numujyanama-wa-shaddyboo-yamb-118151.html

  • Cricket: Umunsi wa gatandatu wirushanwa ryo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kamena, ku kibuga cya IPRC Kigali habereye umukino wahuje ikipe y'igihugu ya Tanzania n'u Rwanda warangiye Tanzania iteye intambwe igana ku gikombe cy'iri rushanwa nyuma yo gutsinda umukino wayo wa gatandatu.

    Muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss, gutombora kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting, cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling, maze ruhitamo kubanza ku batting arinako rushaka uko rwashyiraho amanota menshi, igice cya mbere (first inning break) cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 93, muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 7 b'u Rwanda aribo basohowe n'abakinnyi ba Tanzania (7 Wickets).

    Igice cya kabiri cyatangiye Tanzania isabwa amanota 94 kugirango itsinde uyu mukino, Tanzania ntiyigeze igorwa no gukuraho amanota yari yashyizweho n'u Rwanda kuko muri Overs 15 n'agapira kamwe yari imaze gutsinda amanota 94, abakinnyi 5 ba Tanzania bakaba aribo basohowe n' u Rwanda (5 Wickets), bityo Tanzania itsinda umukino wayo 6 mu irushanwa ryo kwibuka ku kinyuranyo cya Wickets 5.

    Undi mukino wabereye ku kibuga mpuzamahanga cya cricket giherereye i Gahanga, ukaba wahuje Kenya na Nigeria. Nigeria niyo yatsinze toss maze bahitamo gutangira batera udupira (Bowling) arinako bashaka uko babuza Kenya gushyiraho amanota menshi, igice cya mbere (first inning) cyarangiye Kenya ishyizeho amanota 119 muri Overs 20 abakinnyi 5 ba kenya nibo basohowe n'abakinnyi ba Nigeria.

    Nigeria yasabwaga amanota 120 kugirango ibashe kwegukana itsinzi muri uyu mukino, ntibyigeze biborohera kuko muri Overs 20 bari bamaze gushyiraho amanota 77 gusa ndetse Kenya ikaba yasohoye abakinnyi 4 b'ikipe y'igihugu ya Nigeria, bituma Kenya yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy'amanota 42.

    Mu mikino yabaye ku gicamunsi, ikipe y'igihugu y'u Budage yakinye n'iya Botswana kukibuga cy'i Gahanga.

    U Budage nibwo bwatsinze toss, maze batangira ba Bowling mu gihe Botswana yatangiye i Batting, igice cya mbere cyarangiye Botswana ishyizeho amanota 92 muri Overs 19 n'udupira 2, mu gihe abakinnyi bose ba Botswana basohowe n'u Budage (all out Wickets).

    U Budage bwatangiye igice cya kabiri bufite ihurizo ryo gukuraho amanota yari yashyizweho na Botswana, u Budage ntibwashije gukuramo ayo manota kuko muri Overs 14 gusa, ikipe y'igihugu ya Botswana yari imaze gukuramo abakinnyi bose b'u Budage(all out Wickets) icyo gihe u Budage bukaba bwari bumaze gushyiraho amanota 75.

    Ikipe y'igihugu ya Botswana ikaba yahise yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy'amanota 17.

    Undi mukino wabereye muri IPRC Kigali, Brazil yakinye n'ikipe y'igihugu ya Uganda. Brazil niyo yatsinze toss maze bahitamo kubanza ku Bowling, Uganda yo yatangiye i Batting, igice cya mbere cyarangiye ikipe y'igihugu ya Uganda ishyizeho amanota 141 muri Overs 20, abakinnyi 6 nibo basohowe n'abakinnyi ba Brazil.

    Ntibyagoye ikipe y'igihugu ya Uganda kugirango yegukane intsinzi muri uyu mukino kuko muri Overs 17 n'udupira 5 bari bamaze gusohora abakinnyi bose ba Brazil (10 all out Wickets), Brazil ikaba yari imaze gushyiraho amanota 57.

    Umukino warangiye ikipe y'igihugu ya Uganda itsinze Brazil ku kinyuranyo cy'amanota 85.

    Tanzania yatsinze u Rwanda yongera amahirwe yo kwegukana igikombe

    Kenya nayo yatsinze umukino wayo

    U Rwanda ntabwo ruri kwitwara neza muri iri rushanwa rwakiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118167/cricket-umunsi-wa-gatanu-wirushanwa-ryo-kwibuka-wasize-tanzania-yongereye-amahirwe-yo-kweg-118167.html

  • Kigali : Umukozi wo mu rugo yemeye ko yishe umwana w’imyaka 9 #rwanda #RwOT

    Ababyeyi ba nyakwigendera batuye mu Mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yabwiye UMUSEKE ko mu iperereza uru rwego rwakoze ryasanze umukozi wo mu rugo Nyirangiruwonsanga Solange yarishe uriya mwana.

    Yagize ati : 'Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Solange Nyirangiruwonsanga ari we wishe uyu mwana nk’uko na we abyiyemerera.'

    Murangira yavuze ko Nyirangiruwonsanga Solange afungiye kuri RIB sitasiyo ya Remera mu gjhe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ibone uko ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Yavuze ko uyu akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange akaba yahanishwa igihano cya burundu igihe Urukiko rwamuhamya icyaha.

    Urwego rw’Ubugenzacyaha ruributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera agahanwa hakurikijwe amategeko.

    Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka y’amavuko yishwe anigishijwe umwenda iwabo mu rugo taliki ya 12 Kamena, 2022.

    Se umubyara yari yagiye muri siporo naho Nyina ari mu yindi mirimo hafi no mu rugo. Icyo gihe uwo mukozi yitabaje Nyina w’umwana avuga ko hari ikibaye.

    Rudasingwa Ihirwe Davis yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza. Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Kamena, 2022 mu irimbi rya Rusororo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umukozi-wo-mu-rugo-yemeye-ko-yishe-umwana-w-imyaka-9

  • OPERATION Rudahigwa itumye Gen Muhoozi yitwa umugambanyi naho Uganda ishyirwa mu gatebo kamwe n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yari mashya mu matwi y’abakomeje gukurikirana imirwano ya M23 n’ingabo za leta FARDC zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba, FDLR n’indi.

    Mu buryo butangaje Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yabishimangiye ndetse yijundika cyane Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

    Kuri uyu wa Kabiri, Abadepite bamwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Christophe Mboso, bari mu nteko rusange yaciye kuri televiziyo y’igihugu (RTNC), bumvikanye bashinja Uganda kuba umwanzi by’umwihariko Gen Muhoozi bamwita ‘umugambanyi’.

    Christophe Mboso yamaganye icyo yise ‘ubufatanye bw’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Uganda’ avuga ko kubera ibishinjwa Uganda hamwe no kuba umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi hari ubwumvikane yagiranye n’u Rwanda, na bo amasezerano bari bagiye kugirana na Uganda inteko itazayemeza.

    Mboso yavuze ko Uganda kimwe n’u Rwanda atari abafatanyabikorwa bo kwizera kuri RDC. Ati “Na mbere y’uko bariya basirikare bakora ibyo bakoze, twavuze ko nyuma y’ubwumvikane Gen Muhoozi yagiranye n’u Rwanda, twe ntabwo tuzemera ko ariya masezerano yemezwa. Twarayahagaritse ntazemezwa”.

    Mugenzi we Depite Daniel Safi we yagize ati 'Uganda na yo ni umwanzi wacu, umwanzi wanga kwigaragaza, nyuma muzabona ko nari mfite ukuri ko Uganda itugirira nabi.'

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ku rubuga rwa Twitter, yanditse ko muri RDC hari abantu bayobejwe bakoresha amagambo adafite umumaro agamije guhembera intambara.

    Ati “Numvise umuntu umwe wo mu nteko ishinga amategeko ya RDC avuga ko Muhoozi ari umwanzi wa RDC, njyewe ?, Umwanzi wa RDC ni urokora abaturage ubwicanyi bwa ADF muri Kivu ya Ruguru na Ituri, mpandeshatu y’urupfu ?”

    Gen Muhoozi yanatangaje ko agiye guhura na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi kuko ‘bashobora gukemura ibibazo mu buryo bworoshye’.

    Hashize iminsi abayobozi batandukanye ba RDC barijunditse u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23. Ni ibirego bigikomeje. Kuri ubu Uganda na yo yinjijwe mu kibazo abasesenguzi badahwema kuvuga ko ari icya RDC kandi igomba kugikemura ubwayo.

    Abasesenguzi bavuga ko ibyo RDC irimo gukora ari bya bindi by’uhiriye mu nzu utabura aho apfunda imitwe. Bashingira ku kuba Monusco irimo gufatanya na FARDC kurwanya M23 yiyemerera ko nta basirikare ba Uganda yabonye mu mirwano ariko abandi bo bakemeza ko bari bahari.

    Lieutenant-Colonel Harvey, ushinzwe ihuzabikorwa hagati ya MONUSCO na FARDC yumvikanye kuri Radio Okapi iterwa inkunga na Loni, avuga ko ibyo bishinjwa Uganda ari ubusa.

    Harvey ati 'Nta kintu na kimwe twabonye, twumvise ko [abanya-Uganda baba] baragambaniye inshuti zabo FARDC'.

    Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye yahakaniye BBC ayo makuru, avuga ko Uganda itafasha M23 kurwanya ingabo za RDC ngo nirangiza ihe ubuhungiro izirenga 100 zahunze imirwano.

    Brig Gen Kulayigye ati “Abasirikare ba Congo bari bahungiye hano bafashijwe gusubira iwabo. Ubu ntabwo bakiri ku butaka bwacu.”

    Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda abona ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bukwiye kwita kandi bugakemura ibibazo byagaragajwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

    Ati “Ikibazo uyu munsi kiri hagati ya Leta ya RDC na M23 byumvikane, bisobanuke. Ni ikibazo kiri hagati y’Abanye-Congo. Icyo kintu nikidaherwaho ngo batangire bashaka umuti bizakomeza bizurungutane.”

    Operation Rudahigwa yakanze FARDC ?

    Si ibanga umutwe wa FDLR wamaze kwiyunga na FARDC ndetse abarwanyi bawo ni bo bashyirwa imbere mu mirwano na M23, dore ko Congo yo yagaragaje ko uwo mutwe ntacyo utwaye kuko ‘baba bishakira ibiryo’.

    Abasesenguzi bavuga ko kuba FARDC ifatiwe runini na FDLR kandi Gen Muhoozi akaba aherutse gutangaza Operation Rudahigwa, kuri uyu mutwe w’iterabwoba, nta kabuza ari yo mpamvu yatangiye kwijundikwa n’abanye-Congo.

    Lt. Gen.Muhoozi Kainerugaba yaburiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR ko ukwiriye gushyira intwaro hasi mu gihe cya vuba bitaba ibyo Ingabo za Uganda, zikawushwanyuza.

    Muhoozi yanditse ati ' Nitumara gutsinsura ADF, tuzita ku Nterahamwe ziri mu Burasirazuba bwa RDC. Ni abanyabyaha bishe abavandimwe na bashiki bacu mu 1994. Igihe cy’ibiganiro kigiye kurangira. Ntabwo nkeneye RDF ko imfasha, njye ubwanjye nzazishwanyaguza.'

    Aya magambo ya Muhoozi ngo ashobora kuba yarakanze cyane FDLR igahitamo gushaka abavugizi bamagana ibikorwa byo kuyitsinsura. Iyi ikaba ari yo mpamvu Christophe Mboso na bagenzi batangiye gushakira amahwemo FDLR.

    Nta bufatanye bwa RDF na UPDF muri RDC

    U Rwanda rwatangaje ko nta bikorwa by’ubufatanye mu bya gisirikare rufitanye n’igisirikare cya Uganda byo kujya muri RDC kurwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta, aherutse guhakana ko hari ubufatanye bwa RDF na UPDF mu kurwanya FDLR.

    Ati 'Nta bikorwa bizwi uyu munsi by’ubufatanye bwa RDF na UPDF kujya gukora ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya FDLR muri DRC. Gusa nagira ngo mbibutse ko UPDF ifiteyo ingabo, zagiyeyo zigiye kurwana na ADF, twebwe nta ngabo dufiteyo.”

    “N’iyo Operation Rudahigwa, ngira ngo mukwiye kuyibaza uwayivuze, naho twebwe amakuru mfite uyu munsi ni uko nta gikorwa giteganyijwe twaba duhuriyeho n’ingabo za Uganda cyo kujya kugira ibikorwa bya gisirikare dukorera muri DRC dufatanyije.'

    Mu kwezi gushize Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basabye imitwe yitwaje intwaro yose yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira intwaro hasi, bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero n’ingabo z’akarere kose. Ni inama yabereye i Nairobi muri Kenya.

    Minisitiri Biruta yibukije ko imitwe yitwaje intwaro itazubahiriza umurongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu i Nairobi, akarere kazashyira hamwe ingabo zajya kurwanya bene iyo mitwe yaba iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/OPERATION-Rudahigwa-itumye-Gen-Muhoozi-yitwa-umugambanyi-naho-Uganda-ishyirwa-mu-gatebo-kamwe-n-u-Rwanda

  • VIDEO : Abanye-Congo bateye Abapolisi b’u Rwanda amabuye ,Abanyarwanda bari i Goma bashobora kwicwa #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda irushinja ko arirwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ndetse ko rwawufashije kwigarurira Umujyi wa Bunagana. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, rukavuga ko nta sano n’imwe rufitanye n’uyu mutwe.

    Ku rundi ruhande, uyu mutwe nawo uherutse gutangaza ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda yewe ko n’imbunda n’amasasu ukoresha, bimwe ubigura n’abasirikare ba FARDC, izindi ko ari izo wahishe kera ubwo wahungaga ndetse n’izo wambura Ingabo za RDC.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, i Goma haramukiye imyigaragambyo ikomeye yateguwe na Sosiyete Sivile ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

    Yatumye urujya n’uruza rw’abantu bajya i Goma bavuye mu Rwanda ruhagarara, kuko benshi batinye kuba bagirirwa nabi mu gihe baba bambutse umupaka.

    Abigaragambya bageze n’aho bashaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo.

    Bateraga amabuye mu Rwanda, gusa inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizagira icyo zibatwara, zirabareka.

    Iyi myigaragambyo yabereye ahazwi nko ku mupaka Petite Barrière mu gihe ku munini wa La Corniche uzwi nka Grande barrière harimo kwambuka abanye-Congo gusa.

    Ibi bibaye nyuma yuko Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François aburiye abaturage b’akarere ka Rubavu kwirinda kujya muri RDC kubera umutekano wabo.

    Yagize ati “Niba abanye-Congo bahohotera benewabo babahora kuvuga Ikinyarwanda, umunyarwanda uvuye hano siwe bazabura guhohotera.”

    Murenzi Elysé ukora akazi ko kubakisha inzu yavuze ko bitewe n’umuburo u Rwanda rwabahaye n’itangazo ry’uko hari kuba imyigaragambyo yanze kujya i Goma.

    Ati”Itangazo ryasohotse nimugoroba bituma mfata icyemezo cyo kutajyayo bitewe n’amagambo yuzuyemo urwango batubwira, hari n’abanze kutwishyura ayo twakoreye”.

    Mwiseneza Idrissa ukora akazi k’ubucuruzi yakomeje agira ati “Nanze kujyayo kuko n’ubundi nta kazi kari gukorwa uyu munsi kubera akavuyo k’imyigaragambyo yo kwamagana M23 n’u Rwanda”.

    Akomeza avuga ko ibyo barimo gukora bashyira urwango imbere birimo guha M23 ishingiro kuko bigaragaza ko hari ikibazo gikenewe gukemuka.

    Even with this amount of provocation, #CHOGM22 will still happen ! But remember, there’s always a red line not to cross ! pic.twitter.com/lwtbzV4xgZ

    — Arthur Asiimwe (@aasiimwe) June 15, 2022

    Ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma, habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa #M23 uhanganye n’igisirikare cyabo, FARDC. pic.twitter.com/brLO81APIN

    — RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) June 15, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/VIDEO-Abanye-Congo-bateye-Abapolisi-b-u-Rwanda-amabuye-Abanyarwanda-bari-i-Goma-bashobora-kwicwa

  • Burkina Faso: Abagera kuri 50 baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso yavuze ko nibura abagera kuri 50 ari bo baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu mudugudu umwe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/burkina-faso-abagera-kuri-50-baguye-mu-gitero-cyagabwe-n-inyeshyamba

  • Rwema wakoranye na Safi, Marina, Charly na Nina ubu akaba ari umujyamana wa Shaddyboo yateye ivi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rwema Denis umujyanama w’umwamikazi wa Instagram mu Rwanda, Shaddyboo, yateye ivi yambika umukunzi we impeta ya fiançailles amusaba ko bazibanira akaramata.

    Ejo hashize ku wa 14 Kamena nibwo Rwema yashyize ivi ku butaka maze asaba Uwase Faith bamaze imyaka 3 bakundana ko yazamubera umugore.

    Iyi nkumi yari yasazwe n’amarangamutima na we ntiyazuyaje na we ahita amwemerera ko bazashyingiranwa igihe basigaje ku Isi bakazakimarana, Rwema yahise amwambika impeta ya fiançailles.

    Rwema Denis ni izina rizwi mu myidagaduro mu Rwanda aho yari mu bashinzwe inyungu z’itsinda rya Urban Boys muri 2014, nyuma yaje gukorana na Charly na Nina.

    Yaje kujya muri The Mane muri 2019 yarimo abahanzi nka Safi, Marina n’abandi, baje gutandukana ubu akaba ari umujyanama wa Shaddyboo.

    Impeta yambitswe Uwase Faith

    Rwema yarapfukamye ategereje ko Faith aza

    Uwase Faith na we yahise amwemerera amwambika impeta

    Faith yamurebye mu maso aramushimira

    Byari ibyishimo kuri aba bombi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rwema-wakoranye-na-safi-marina-charly-na-nina-ubu-akaba-ari-umujyamana-wa-shaddyboo-yateye-ivi-amafoto

  • U Rwanda ruvuga ko MONUSCO yafashe uruhande mu bibazo bya RDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwavuze ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwahaye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-ruvuga-ko-monusco-yafashe-uruhande-mu-bibazo-bya-rdc