Blog

  • Muhanga: Ababyeyi basabwe kurinda abana ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'imirimo ivunanye #rwanda #RwOT

    Mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umwana w'Umunyafurika, ababyeyi basabwe kurinda abana babo ibibazo bituma bava mu mashuri bakajya mu buzererezi, aho usanga ibyo bibaviramo kwishora mu biyobyabwenge. Hasabwe kandi ko abana barindwa imirimo ivunanye inatuma bahohoterwa biturutse ku makimbirane ya bamwe mu bagize umuryango.

    Uyu munsi mpuzamahanga, wizihijwe kuri uyu wa 16 Kamena 2022 mu mirerenge yose igize akarere ka Muhanga ariko ku rwego rw'Akarere uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kabacuzi ndetse no muri Gereza ya Muhanga.

    Umukozi ushinzwe kurinda no kurengera umwana mu kigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana ( NCDA) ukorera mu karere ka Muhanga, Nkundineza Celestin yabwiye ababyeyi bari bifatanyije n'abana biga ku kigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Buramba ko bakwiye kurinda abana babo amakimbirane usanga mu bagize umuryango kuko atuma abana bakorerwa ihohoterwa ryo ku mubiri ndetse na Roho. Yabibukije ko aheza habo hategurwa hakiri kare.

    Yagize ati' Babyeyi, mukwiye kurinda abana banyu kuko iyo muhugiye mu makimbirane yanyu bituma abana bacu bava mu mashuri bakajya mu buzererezi ndetse bamwe muri bo bagaterwa inda naho abandi bakijandika mu ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge, abandi bakajaya gukoreshwa imirimo ivunanye mu bucukuzi bw'amabuye y'Agaciro n'ibindi'.

    Yongeyeho ko ababyeyi bakwiye kumenya neza uburenganzira bagomba abana babo ndetse bakagerageza kububaha, ariko na none abana nabo bakigishwa kumenya inshingano zabo.

    Mu mukino wakinwe n'abana biga muri Gs Buramba, berekanye uburyo uburenganzira bwabo buvogerwa kubera kutumvikana kw'ababyeyi babo maze bamwe bagahunga ingo bakajya mu buzererezi ndetse bakijandika mu ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyangwa abandi bakajya mu bucukuzi bw'amabuye, aho kugana ku ishuri ngo bategure ejo hazaza heza habo.

    Umuyobozi w'Umushinga FH Rwanda (Food for the Hungry) ufite icyicaro mu murenge wa Kabacuzi, Prudence Ndagijimana yabwiye ababyeyi ko bakwiye kwirinda amakimbirane atuma abana badafatwa neza ngo bajyanwe ku ishuri, bityo ugasanga uburenganzira bwabo buhahungabanira.

    Yemeza ko ibikorwa by'uyu mushinga byose bizakomeza gushaka ineza y'umuryango kandi ko ababyeyi bakennye bazakomeza gufashwa kwivana mu bukene, bahabwa ubufasha ndetse no kubakorera amatsinda.

    Avuga kandi ko hari n'ubundi bufasha buhabwa abana mu gihe cy'itangira ry'amashuri, harimo ibikoresho by'ishuri ndetse n'amatungo ku miryango icyennye kurusha iyindi.

    Mukamwezi Sophie, avuga ko hari imiryango idafata abana babo neza kubera ubwumvikane bucye bigatuma abana bava mu mashuri. Avuga ko muri aka gace, abo bava mu ishuri batakiri benshi kubera ko FH Rwanda yabaye igisubizo ku miryango imwe nimwe yabanaga nabi biturutse ku bukene. Ahamya ko baganirijwe, kandi ko abagifitanye amakimbirane bamenyekana bakaganirizwa.

    Muri Gereza i Muhanga, uyu munsi warizihijwe ndetse abana bitabwaho.

    Si mu murenge wa Kabacuzi gusa bizihije uyu munsi kuko no muri Gereza ya Muhanga bawizihije, bahabwa ikiganiro n' Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere myiza wari uhagarariye Akarere, anatanga ikiganiro gishingiye ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka ariyo 'Turengere umwana twubake ejo heza'. Yibukije uburenganzira bw'umwana burimo; Kubarinda ihohoterwa, kubarinda imirimo ivunanye, kujyanwa mu ishuri, kurindwa ibiyobyabwenge n'ubundi.

    Muri iyi Gereza, harimo abana 51 bari munsi y'imyaka ibiri(2) barikumwe n'ababyeyi babo, hari kandi abandi bana 20 barimo kugororwa. Nyuma y'ibirori byari byateguwe byo kwizihiza uyu munsi, habaye ubusabane.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-ababyeyi-basabwe-kurinda-abana-ikoreshwa-ryibiyobyabwenge-nimirimo-ivunanye/

  • M23 yarashe indege ya FARDC yari ibagabyeho igitero #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 wavuze ko warashe indege y'igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yari igabye igitero ku birindiro byayo bya Kabindi na Tchengerero muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Mu itangazo ry'Umumuvugizi wa M23, Majoro Willy Ngoma, avuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yahanuwe hifashishjiwe imbunda yabo kabuhariwe yo mu bwoko bwa RPG7.

    Yagize ati'Muri uyu mugoroba ahagana saa Cyenda n'igice(15H30),ingabo zacu zifashishije imbunda ya RPG7 zishwanyuje ingege y'Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC yari igabye igitero ku birindiro byacu bya Kabindi na Tchengerero'

    Major Willy Ngoma akomeza avuga ko iki gikorwa gikwiye kubera FARDC n'abafatanyabikorwa bayo nka FDLR na Mai Mai isomo ko uyu mutwe witeguye kwirinda umwanzi wawo aho yaba aturutse hose.

    Umutwe wa M23 umaze iminsi ugenzura agace ka Bunagana kari hafi y'umupaka wa Congo na Uganda. Uyu mutwe watangiye kubura ibitero nyuma yo gushing Leta ya Congo kudashyira mu bikorwa amasezerano basinye mu 2013.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/m23-yarashe-indege-ya-fardc-yari-ibagabyeho-igitero

  • Abakuru b'ibihugu na Guverinoma 35 bazitabira CHOGM – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo inzego zitandukanye za Leta zagejeje ku Banyarwanda aho imyiteguro igeze, mu kiganiro n'abayamakuru.

    Makolo yagize ati “Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bazaba bahari, tuzaba dufite abarenga 35 hano, izo nama zizaba ari umwihariko w'abayobozi ariko tuzi ibyo bazaba baganira, ku nsanganyamatsiko yo kugera ku hazaza hasangiwe.”

    Bitegayijwe ko iyi nama izabera ahantu hatandatu hatandukanye, muri Kigali Convention Centre, Kigali Marriott Hotel, M- Hotel, Intare Conference Arena, Kigali Serena Hotel, na Kigali Conferemce and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.

    Izitabirwa n'abantu basaga 5000.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yemeje ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma 35 ari bo bazitabira CHOGM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakuru-b-ibihugu-na-guverinoma-35-bazitabira-chogm

  • M23 yahanuye indege ya FARDC #rwanda #RwOT

    Itangazo M23 yasohoye rivuga ko indege yahanuwe ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi, ubwo bagabwagaho igitero mu birindiro biri ahitwa Kabindi na Tshengereo.

    Ni nyuma y’uko M23 itangaje ko yigaruriye utwo duce mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu mu mirwano yabahuje n’ingabo za Congo mu Burasirazuba bw’igihugu muri Kivu y’Amajyaruguru.

    Umutwe wa M23 umaze iminsi ugenzura agace ka Bunagana kari hafi y’umupaka wa Congo na Uganda. Uyu mutwe watangiye kubura ibitero nyuma yo gushing Leta ya Congo kudashyira mu bikorwa amasezerano basinye mu 2013.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yahanuye-indege-ya-FARDC

  • umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry'intare ahasiga ubuzima. N'undi uzabigerageza azaba yiyahura! #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki 17 Kamena 2022, ahashyira saa 08h30, umusirikari wa Kongo yamaze guhaga urumogi maze agaba igitero mu Rwanda, ndetse akomeretsa abapolisi babiri bari hafi
    y'umupaka wa Kongo n'u Rwanda.

    Nyuma yo kurasa urufaya rw'amasasu agamije kwica abantu benshi, dore ko yarasaga avuga mu ijwi riranguruye ngo'reka ndase izi mbwa z'Abanyarwanda', abapolisi b'u Rwanda baje kwitabara, maze icyo cyihebe kihasiga agatwe. Cyiciwe muri metero 25 cyamaze kwinjira mu Rwanda no kuvogera ubutaka bwarwo.

    Leta y'u Rwanda yahise isaba Itsinda ry'Ingabo Mpuzamahanga rishinzwe Kugenzura Umutekano ku Mupaka w'Ibihugu byombi gukora iperereza, hanyuma ahagana saa sita z'amanywa umurambo w'uwo musirikari ushyikirizwa Kongo.

    Ubwo imodoka itwaye umurambo yageraga mu mujyi wa Goma yakirijwe induru y'insoresore nazo zahaze ibiyobyabwenge, zaririmbaga ko uwo musirikari ari'intwari'. Bamushimiraga ko yiyahuye agakora mu
    jisho ry'intare, nk'aho byamuguye neza. Muri Kongo ntibazi ko kwiyahura ari ubugwari, kuko uwiyahuye aba yananiwe guhangana n'ibibazo.

    Mu bavuzaga induru hongeye kugaragaramo Umunyarwanda Josué Kabanza, uba i Goma akaba adasiba hafi y'umupaka w'u Rwanda, mu myigaragambyo yo gutuka u Rwanda na Perezida warwo. Yihinduye Umunyekongo mu rwego rwo kuyobya uburari, ndetse akaba n'umwe mu bashishikariza Abanyekongo kurimbura Abatutsi bo muri icyo
    gihugu.Uyu Kabanza akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, akaba mwishywa wa Joseph Nzirorera, umujenosideri waguye muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha. Nta gitangaje rero ko Josué Kabanza yabatwa n'ingengabitekerezo ya jenoside, dore ko ari n'umuyoboke ukomeye w'umutwe w'abajenosideri wa FDLR.

    Hagati aho ariko iraswa ry'umusirikari wa Kongo ntiryabujije Abanyekongo gukomeza kwambuka ari benshi baza guhahira mu Rwanda. Hari bamwe muri bo baganiriye n'itangazamakuru, bavuga ko nta kibazo na kimwe bigeze bagirira mu Rwanda kuva ubushyamirane bwakubura,ndetse basaba bagenzi babo b'Abanyekongo kureka
    ubushotoranyi bukorerwa Abanyarwanda, n'ubwicanyi bwibasiye cyane Abatutsi bo muri Kongo.

    Amakuru dufitiye gihamya aravuga ko inkorabusa zirirwa zitera amabuye mu Rwanda ziba zahawe amafaranga n'abategetsi ba Kongo, abamotari bagahabwa lisansi y'ubuntu ngo bazenguruke umunsi wose mu bikorwa bitagize icyo bibamariye.Twashoboye kumenya ko no mu mujyi wa Bukavu kuri uyu wa gatanu nabo biriwe mu kaduruvayo ngo barigaragambya, ariko abazi neza ibyo muri Kongo bakavuga ko biba ari n'uburyo bwo gukurura akavuyo ngo babone uko bisahurira. Nyamara ibi bisazi by'Abanyekongo bishobora kubabyarira amazi nk'ibisusa!

    The post umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry'intare ahasiga ubuzima. N'undi uzabigerageza azaba yiyahura! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umusirikari-wa-kongo-yakoze-mu-jisho-ryintare-ahasiga-ubuzima-nundi-uzabigerageza-azaba-yiyahura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umusirikari-wa-kongo-yakoze-mu-jisho-ryintare-ahasiga-ubuzima-nundi-uzabigerageza-azaba-yiyahura

  • Top 7 Best NETFLIX Series to Watch Now! 2021 So Far #rwanda #RwOT

    Hello guys! In this video, we'll be counting down our picks for the Top 7 Best Netflix Original Series of 2021 so far. Our countdown includes 'Young Royals', 'Fate: The Winx Saga', 'Shadow and Bone', 'Tribes of Europa', and more Netflix movies! What is your favorite Netflix TV Series of 2021? Let us know in the comments!

    Agree with the list? 🤝 CLICK HERE: https://bit.ly/2KPKQPu

    Thanks for watching, subscribe and hit the bell icon for the latest videos!

    SUBSCRIBE ▶ https://www.youtube.com/channel/UCIS_35P-xjVKekwXmQMXnbA?sub_confirmation=1

    Watch more best movie videos here:-
    Top 10 Best Netflix Movies of 2020: https://youtu.be/vUB-jKFeINQ
    Top 10 Best Upcoming Movies 2021: https://youtu.be/0ZWcgIXtJXw
    Top 10 Supernatural Tv Series: https://youtu.be/iVN_y7lapYw
    Top 5 Best Action Movies of 2020: https://youtu.be/2DJiDfoq4ds

    Cnext's Social Media Pages:
    Facebook: https://www.facebook.com/cnexttv
    Instagram: https://www.instagram.com/cnext_tv/
    Twitter: https://twitter.com/Cnexttv

    NOTE:- we do not own any of the trailers, movie clips, music shown in the video and they are copyrighted contents of the respective owners.

    #Netflix #Series #2021 #Netflix2021 #SoFar #TVShows

    Source

    Source : https://hillywood.rw/?p=8607

  • Arsenal yaguze umukinnyi wo hagati wigaragaje cyane muri Portugal #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Porto yatangaje ko yamaze kumvikana na Arsenal, kuyigurisha Fábio Daniel Ferreira Vieira, umunya-Portugal w'imyaka 22 ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu.

    Uyu musore watangiye kumenyekana no kwigaragaza umwaka ushize,yakoze ku mutima Arteta ahita asaba abamukuriye barimo na Edu kumuzana.

    Vieira yaguzwe miliyoni 35 z'amayero zishobora kuziyongera zikaba 40 igihe yahesha ibikombe Arsenal.

    Uyu musore yabanje mu kibuga inshuro 15 muri 27 yakiniye FC Porto mu mwaka w'imikino ushize ayitsindira ibitego 6 ndetse anatanga imipira yavuyemo ibitego 14 byanatumye yegukana igikombe cya shampiyona.

    Nta mukinnyi wa Arsenal wagize uruhare mu kurema ibitego byinshi mu mwaka w'imikino ushize waruhije uyu musore muto.

    Itangazo ryatanzwe na FC Porto muri iki gitondo ryemeje ko Mikel Arteta yaguze umukinnyi wa kabiri muri iyi mpeshyi.

    Iyi kipe yatangaje iti: “Twumvikanye na Arsenal FC ku masezerano yo kugura burundu umukinnyi w'umupira wamaguru wabigize umwuga Fabio Vieira kuri miliyoni mirongo ine z'ama euro),muri yo,miliyoni eshanu z'ama euro, zizishyurwa bitewe n'ibizagerwaho muri siporo. “

    Ariko, iyi kipe yo muri Porutugali yakomeje yerekana ko bakomeje kuganira na Arsenal mu kurangiza burundu aya masezerano.Biteganyijwe ko kumvikana byose birarangira mu minsi iri imbere.

    Arsenal yizeye ko amasezerano na Vieira azarangiza gusinywa muri wikendi.

    Uyu musore ukina hagati, yifuzwaga kandi na Tottenham, Manchester United na Liverpool.

    Vieira yakinnye imikino yose hamwe 76 mu ikipe ya mbere ya Porto nyuma yo kuzamurwa mu ishuri ry'iyi kipe, atsinda ibitego 10 ndetse atanga imipira 18 yavuyemo ibitego.

    Uyu agiye guhanganira umwanya na Emile Smith Rowe na Martin Odegaard bose bakina umwanya w'inyuma ya rutahizamu [10] akinaho.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal asanze umukinnyi w'imyaka 19 ukomoka muri Brazil Marquinhos uheruka gusinyira Gunners mu minsi ishize.

    Arsenal irifuza abandi bakinnyi 2 bakomeye barimo Gabriel Jesus bivugwa ko biri hafi kurangira na Youri Tielmans bamaze igihe kinini baganira.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yaguze-umukinnyi-wo-hagati-wakoze-ibitangaza-muri-portugal

  • Umusirikare wa Congo yarashwe arapfa nyuma yo gutera mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utaramenyekana umwirondoro, mu masaha ya saa mbiri yinjiye ku mupaka muto uhuza Umujyi wa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umusirikare-wa-congo-yarashwe-arapfa-nyuma-yo-gutera-mu-rwanda

  • Umusirikare wa Kongo yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo cyo kuwa 5, ahagana saa 9h30,Umusirikare w'igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi y'u Rwanda yinjiye mu Rwanda anyuze ku mupaka muto [ petite barrière] arasa birangira arashwe n'inzego zishinzwe umutekano z'u Rwanda.

    Amakuru atangazwa n'abari I Rubavu babonye ibi biba,bavuga ko uyu musirikare yinjiye ku mupaka w'u Rwanda arasa abapolisi b'u Rwanda birangira akomerekeje umwe hanyuma nabo mu kwitabara bahita bamurasa arapfa.

    Uyu musirikare wa Kongo ngo yarashe amasasu menshi yinjira,abapolisi b'u Rwanda baramwihisha uretse umwe yakomerekeje hanyuma umwe aramurasa isasu riramufata ariko akomeza kurasa nibwo undi mupolisi w'u Rwanda yamurashe mu mutwe ahita apfa nkuko amakuru abitangaza.

    Nta munyarwanda n'umwe wasize ubuzima mu masasu uyu musirikare wa Kongo yarashe gusa hari amakuru avuga ko ko hari abandi bantu yarashe bakomeretse cyane ndetse ko bahise bajyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo bitabweho.

    Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y'u Rwanda n'igihugu cya RDC kirushinja gufasha abarwanyi ba M23 gusa u Rwanda rurabihakana rukavuga ko icyo rushaka ari amahoro.

    Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 15 Kamena 2022, ku mupaka w'u Rwanda na RDC i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye y'Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n'igisirikare cy'igihugu cyabo, FARDC.

    Leta y'u Rwanda ihakana ibirego bya DR Congo by'uko abasirikare bayo bafasha umutwe wa M23, ubu wafashe umujyi wa Bunagana ku mupaka wa DRC na Uganda.

    Abategetsi b'u Rwanda ntacyo baravuga kuri ibi byanzuwe n'iyi nama, gusa bagiye bahakana gufasha umutwe wa M23.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umusirikare-wa-kongo-yarasiwe-ku-butaka-bw-u-rwanda

  • Ingimbi z’u Rwanda zabonye itike y’igikombe cy’Afurika, bashiki babo biranga #rwanda #RwOT

    Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball, yakatishije itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika 'U-18 AfroBasket', izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva tariki 23 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2022.

    Iyi kipe itozwa n’umutoza Murenzi Yves, yabigezeho nyuma y’uko yitwaye neza ikaba iya mbere mu mikino y’Akarere ka 5 'FIBA U-18 Africa Championship 2022-Zone V Preliminaries', irimo kubera I Kampala muri Uganda kuba tariki 12 kugeza 18 Kamena 2022.

    Iyi kipe yashimangiye gusoza ku mwanya wa mbere itsinda umukino w’umunsi wa 4 w’iri rushanwa, yongera gutsinda Uganda yakiniraga mu rugo, amanota 72 kuri 59.
    Muri uyu mukino wabaye ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, amakipe y’u Rwanda na Uganda yasoje agace ka mbere inganya amanota 15-15, yongera kunganya mu gace ka kabiri amanota 18-18, ari nako bombi bagiye kuruhuka ari amanota 33-33.

    Ikipe y’u Rwanda yaje kwitwara neza maze itsinda agace ka 3, ku manota 16-9 ndetse n’aka kanyuma (4), ku manota 23-17, yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 13.
    Sano Rutatika Dick, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino n’amanota 21.

    Ikipe y’u Rwanda ikaba isigaje gukina umukino usoza iri rushanwa uzayihuza na Tanzania kuri uyu wa Gatandatu 18 Kamena 2022. Ni mu gihe undi mukino usigaye uzaba uhuza Tanzania na Uganda, wo uraba kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Kamena 2022.
    U Rwanda rwari rwatangiye neza rutsinda Uganda mu mukino wa mbere, 59 kuri 38, wabaye tariki 13 Kamena 2022, ni mbere y’uko itsinda Tanzania mu mukino wa kabiri amanota 73 kuri 57, wabaye tariki 15 Kamena 2022.

    Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere n’amanota 6 kuri 6, Uganda iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 mu mikino 3, naho Tanzania ni ya 3 n’amanota 2 mu mikino 2.

    Ku rundi ruhande, ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18, yo ntabwo yitwaye neza kuko yatsinzwe imikino 3 yose imaze gukina. Mu mukino wabaye ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yatsinzwe na Tanzania bigoranye kuko hitabajwe iminota y’inyongera ku manota 86-79. Yari yatangiye itsindwa na Tanzania kandi ku manota 50-40, yongera gutsindwa na Uganda ku manota 71 kuri 50.

    Ikipe y’u Rwanda ikaba izasoza imikino yayo ihura na Uganda kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022.

    Mbere y’uko ikina umukino wa usoza iri rushanwa, ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 3 n’amanota 3, Uganda ni iya kabiri n’amanota 4 iyanganya mu mikino 2 naho Tanzania ni ya mbere n’amanota 5 mu mikino 3 imaze gukina. Tanzania na Uganda zizishako izahagararira aka karere mu mikino y’Afurika.

    U Rwanda rwitwaye neza rubona itike y’igikombe cy’Afurika mu ngimbi

    Abangavu b’u Rwanda batsinzwe na Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ingimbi-z-u-rwanda-zabonye-itike-y-igikombe-cy-afurika-bashiki-babo-biranga