Blog

  • #COVID19: Abantu 15 banduye babonetse mu bipimo 2,883 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 4 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 15, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-15-banduye-babonetse-mu-bipimo-2-883

  • Gisagara:Umukobwa yabenzwe ku munsi w'ubukwe #rwanda #RwOT

    Gisagara: Umukobwa wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yategereje umuhungu bari gukorana ibirori by'ubukwe, yari kumusaba akanakwa, ndetse bagasezerana mu kiliziya ariko umuhungu ntiyaboneka ku munsi w'ubukwe.

    Taliki ya 03 Kanama 2022 nibwo iriya mihango y'ubukwe yagombaga kuba hagati ya Felix na Denyse, umukobwa yari gusabirwa iwabo akaba ari naho bamukoshereza, bagasezeranira imbere y'Imana muri Paruwasi ya Magi ho mu Karere ka Gisagara.

    Abantu bari babukereye ngo bagiye gutaha ubukwe bamwe muri bo bafite impano bari butange abandi baranatwerereye birangira ubukwe butabaye.

    Umwe mubari batashye ubwo bukwe yabwiye UMUSEKE ko bategereje abageni ngo basezerane baraheba, yongeho ko bariya bombi muri uyu mwaka wa 2022 aribwo bari basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Mukindo.

    Ati 'Umusore yagiye ku wa Gatanu avuga ko agiye gushaka ibijyanye no kwitegura ubukwe ariko anagiye kwiga (asanzwe yiga muri Kaminuza) birangira atagurutse, ariko agenda yabwiye ababyeyi be ko bakomeza gutegura ibijyanye n'ubukwe, gusa mbere y'ubukwe nibwo byagaragaye ko umuhungu atari gufata telefone kugera ku munsi w'ubukwe ntiyaza.'

    UMUSEKE wamenye amakuru ko bariya bombi bari gusezerana imbere y'Imana bafitanye umwana mukuru w'umukobwa, biracyekwa ko icyatumye umuhungu atagaragara ari uko iwabo (w'umuhungu) batashakaga uwo mukobwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Gitega Biziyaremye Samuel yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye na bo byabatunguye.

    Yavuze ko yaganirije umukobwa amubwira ko umugabo we amaze iminsi itatu atamubona kuko hari imihango yagombaga kubanza gukorwa kwa Padiri umuhungu ntiyahaboneka.

    Ati 'Turacyamushakisha, icyatumye ataza mu bukwe ntitwakimenya kereka tumubonye akatwibwirira. Gusa amakuru atugeraho ni muzima ntacyabaye kidasanzwe.'

    Gitifu Samuel yongeyeho ko imyiteguro y'ubukwe yose yari yarabayeho aho kuba barahashatse, ubuyobozi bw'Akagari bwaratiwe intebe n'ibyuma byo gucuranga (akagari karabigira) umuhungu yarabyemerewe.

    Umukobwa nta kazi agira, naho umuhungu ni umunyeshuri muri Kaminuza, abatashye ubukwe babonye ubukwe butabaye abari bafite impano bazisubizayo, naho ibyari byateguwe by'ibinyobwa n'ubukwe bahise babirya, ibinyobwa biranyobwa.

    Ubuyobozi bwa hariya bwasabye abantu bagiye gushinga ingo kubanza bakagenzura neza byose mbere y'uko basezerana imbere y'amategeko mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo bya hato na hato.

    Umuyobozi yabwiye UMUSEKE ati 'Urumva niba umusore yabenze umukobwa ku munsi w'ubukwe, ni icyasha na we ubwe bishobora kwica ibindi biba biri imbere. Abantu bashobora gusesengura umusore akaba ari we munyacyaha kuko akenshi ni na we ufata iya mbere akajyana umukobwa mu Murenge.'

    Théogène NSHIMIYIMANA
    Radio Flash&TV/ Nyanza

    The post Gisagara:Umukobwa yabenzwe ku munsi w'ubukwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/08/05/gisagaraumukobwa-yabenzwe-ku-munsi-wubukwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gisagaraumukobwa-yabenzwe-ku-munsi-wubukwe

  • Mbona ari ukubaremera nubwo gushyira hanze ab… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize ni bwo hatangiye gucicikana amakuru y’uko abakoresha urubuga rwa Youtube bose bahishe aba 'Subscribers' bitazongera gukunda kuko nubwo nyiri uru rubuga atabyikorera iyi kompanyi ubwayo izabyikorera kuko iyo serivisi nta mahirwe igifite.

    Ibi koko byatangiye kuba ndetse ab’inkwakuzi bahita bubahiriza iri tegeko ntarirarenga, muri abo higanjemo abahanzi barimo nka Bruce Melodie byagaragaye ko afite abamukurikira umunsi ku wundi 'Subscribers' ibihumbi 347 kimwe na 'Views' Miliyoni 44.8.

    Ni mu gihe The Ben utegerejwe mu gitaramo mbaturamugabo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kanama 2022 muri BK Arena byagaragaye ko afite aba 'Subscribers' ibihumbi 164 na 'Views' Miliyoni 27.9.

    Nubwo bamwe babona ko aba banyamuziki n'abandi banyuranye batamajwe, ariko si ko njye mbibona kuko nsanga ahubwo Youtube ibaremeye. Impamvu ni uko yaba bo kimwe n'abandi batandukanye bafite abafana benshi ariko abo bafana bakaba batari bazi ko abahanzi babo bafite umusaruro udakwiye kuri uru rubuga mu buryo bw’aba 'Subscribers', nta kabuza bagiye gukanda inzogera bidasubirwaho bongerere abahanzi bakunda umubare w’ababakurikira.

    Kuri ubu urutonde rw'abahanzi nyarwanda bafite aba subscribers benshi ruyobowe na Meddy ufite abagera ku bihumbi 984, ibi binajyanirana n'umusaruro wo hejuru wa 'Views' zigera kuri Miliyoni 180.

    Bruce Melodie ari mu bahanzi bari barahishe aba ‘Subscribers’ ariko Youtube iramugaragaje 

    The Ben ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena mu mpera z’iki cyumweru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119690/mbona-ari-ukubaremera-nubwo-gushyira-hanze-aba-subscribers-bibyamamare-nka-the-ben-na-bruc-119690.html

  • Umukinnyi mpuzamahanga Rayon Sports yaguze yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w'Umurundi, Mbirizi Eric ukina hagati yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kanama 2022 aho aje gukinira Rayon Sports.

    Mbirizi Eric wakiniraga Le Messager Ngozi y'iwabo mu Burundi, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kuri uyu wa Kane, saa Kumi n'ebyiri n'igice nkuko tubikesha Rwanda Magazine.

    Ku kibuga cy'indege i Kanombe yakiriwe n'umutoza we Haringingo Francis ndetse n'Umuvugizi w'ikipe Nkurunziza Jean Paul.

    Rayon Sports yatangaje ko isigaje abandi bakinnyi 2 b'abanyamahanga.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ndetse akaba asanzwe ari Kapiteni w'Ikipe y'u Burundi ya CHAN, byitezwe ko azagaragara mu mukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Musanze FC ku wa Gatanu saa Kumi n'ebyiri i Nyamirambo.

    Aje yiyongera ku bandi bakinnyi bashya barimo Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC.

    Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène na Nkurunziza Félicien bakiniraga Espoir FC, Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bavuye muri Heroes FC na Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-mpuzamahanga-rayon-sports-yaguze-yageze-mu-rwanda

  • Mushiki wa The ben yashyize hanze ukuri kose k'ubukwe bwa The ben na Pamella (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Belinda Umurerwa wamenyekanye mu itangazamakuru aho yakoreye bimwe mu bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda ,ndetse akaba ariho yubakiye izina.

    Mu kiganiro yagiranye na sabin yahishuye ko The ben ari we musaza we bahuza cyane dore ko ari inshuti kuva mu bwana ,ndetse yemeza ko mu bavandimwe be ariwe bahuza.

    Belinda yongeye guhishura ko Pamella yageze mu muryango wabo kandi ko umuryango wabo wakunze imico ye,ndetse yemeza ko ari umukobwa w'umutima mwiza.

    Mu magambo kandi yirinze kugira icyo avuga ku bukwe bwa musaza we The ben,Gusa yemeza ko ari vuba kuko n'umukobwa yamaze kwakirwa mu muryango wo kwa The ben.

    Source : https://yegob.rw/mushiki-wa-the-ben-yashyize-hanze-ukuri-kose-kubukwe-bwa-the-ben-na-pamella-video/

  • Minisiteri yUbuzima igiye gutanga Doze ya 2… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rya nyujijwe kuri Twitter ya Minisiteri y'Ubuzima rigaragaza ko hagiye gurangira gutangwa Doze ya 2 ishimangira y’urukingo rwa Coronavirus. Yavuze ko izarutanga haherewe ku bafite imyaka 60 n'abandi bafite intege nke z'umubiri bitewe n'uburwayi bafite nk'uko byatangajwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt. Col. Dr Tharcisse Mpunga.

    Iri tangazo riragira riti: 'U Rwanda rwatangiye gahunda yo gutanga doze ya 2 ishimangira y'urukingo rwa Covi-19. Guhera ku wa Mbere tariki 08.08.2022. Iyi doze izatangira gutangwa kuri site zose z'ikingira hibandwa ku bakuze bari hejuru y'imyaka 60 n'abandi bafite intege nke z'umubiri'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119695/minisiteri-yubuzima-yangaje-ko-igiye-kongera-gutanga-doze-ya-2-yurukingo-rwa-covid-19-rush-119695.html

  • Udukingirizo tumaze gutangwa muri expo mu cyumweru kimwe turaruta abazitabira igitaramo cya The Ben – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe kingana n'icyumweru kimwe gusa imurikagurisha ririmo ribera i gikondo ritangiye, amakuru aravuga ko hamaze gutangwa udukingirizo 79 420 ku abagana iri murika gurisha.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gukumira Virusi itera Sida muri AHF Rwanda, Nteziryayo Narcisse yavuze ko bahisemo gutegura gutanga udukingirizo muri expo kugira ngo barinde abanyarwanda bagana expo ndetse n'abanyamahanga kandi bashimishijwe no kuba abantu barimo baritabira kudufata ku bwinshi.

    Yagize ati 'AHF ntabwo tujya dusigara inyuma mu bikorwa nk'ibi mu gukumira ubwandu bushya cyane cyane ko muzi ko dufite abantu bagera ku bihumbi 227 mu Rwanda bangana na 3% by'abanyarwanda bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, ni muri iyo mpamvu twaje kugira ngo turwanye ko uwo mubare wakwiyongera.'

    Yavuze kandi ko udukingirizo duhari ku bwinshi ku buryo uko abantu bazajya bagenda biyongera nta mpungenge z'uko utwo dukingirizo tuzashira kuko ni ibintu biteguye.

    Source : https://yegob.rw/udukingirizo-tumaze-gutangwa-muri-expo-mu-cyumweru-kimwe-turaruta-abazitabira-igitaramo-cya-the-ben/

  • Basketball U18: U Rwanda rwatsinzwe na Mali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 18 batangiye imikino y’igikombe cya Afurika batsindwa na Mali amanota 67 kuri 49. Wari umukino wa mbere mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/basketball-u18-u-rwanda-rwatsinzwe-na-mali

  • Amarira aba miss bariraga y’ibyishimo yabaye amarira y’agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko twese tubizi, ababaga batowe muri miss rwanda bahabwaga ibihembo bitandukanye ndetse bakanabongereraho kwiga muri university of kigali ku buntu gusa ariko amaso yaheze mu kirere.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru inyarwanda.com, cyagiye kubaza amakuru agendanye n'iyo kaminuza kuba itarimo kwishyurira abakobwa batsinze muri miss rwanda nkuko bari babyemeye gabaruka bahakuye igisubizo bamwe bari bamaze iminsi bibaza impamvu yabyo.

    Nkuko tubizi, umuyobozi wa organisation yateguraga amarushanwa ya Miss rwanda ariwe prince kid yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bitandukanye, ibi bikaba byaratumye University of kigali ibura amwe mu makuru yari ikeneye bituma baba bahagaritse kubishyurira.

    Umuyobozi mukuru wa kaminuza ya kigali nta bisobanuro byinshi yahaye uwo munyamakuru ikizwi neza ni uko yamubwiye gutaha akzagaruka amuzaniye urupapuro rw'ibibazo agahabwa ubusobanuro yifuza.

    Source : https://yegob.rw/amarira-aba-miss-bariraga-yibyishimo-yabaye-amarira-yagahinda/

  • Inzobere za ONU zavuze ko zifite 'ibimenyetso bikomeye' bishinja u Rwanda gufasha M23 #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'inzobere za ONU rivuga ko rifite 'ibimenyetso bikomeye' ko ingabo z'u Rwanda zarwanye hamwe n'inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro.

    BBC yanditse ko biri muri raporo ikiri ibanga y'impapuro 131 ibiro ntaramakuru Reuters na AFP bivuga ko byabashije kubona kuri uyu wa kane.

    Leta y'u Rwanda yakomeje kwamagana ibirego nk'ibi , ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo uvuga ko nta bufasha uhabwa n'u Rwanda.

    Iryo tsinda rya ONU rivuga ko 'ryabonye ibimentetso bikomeye by'ibitero bya gisirikare byakozwe n'abo muri RDF (Rwanda Defence Force) muri Teritwari ya Rutshuru hagati y'Ugushyingo (11) 2021 na Nyakanga (7) 2022'.

    Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura ibice bimwe bya teritwari ya Rutshuru hamwe n'umujyi muto wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo.

    Iyi raporo ivuga ko abasirikare ba RDF bagabye ibitero bari kumwe na M23 ku ngabo za DR Congo ziri kumwe n'imitwe yitwaje intwaro, kandi bahaye M23 intwaro, amasasu, n'impuzankano, nk'uko Reuters ibivuga.

    Iyi raporo ivuga ko kandi zimwe mu ngabo za DR Congo zafashije kandi zikarwana ziri kumwe n'ihuriro ry'imitwe irimo uwa FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

    AFP isubiramo ibiri muri iyi raporo ivuga ko tariki 25 Gicurasi (5) ikigo kinini cya gisirikare cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru cyarashweho n'imbunda nini n'intoya.

    Ko iki cyari 'igitero gifatanyijwe' na M23 n'ingabo z'u Rwanda, nyuma y'uko ingabo z'u Rwanda zigera ku 1,000 zambutse zikinjira muri DR Congo ku munsi wari wabanje.

    Mbere y'igitero cyafashe umujyi wa Bunagana, no kuri uwo munsi nyirizina, ingabo z'u Rwanda zari hafi, iyi raporo ivuga ko ibikesha amashusho ya drone ya MONUSCO, abahamya, n'amashusho n'amafoto y'abantu basanzwe.

    Ivuga ko ingabo z'u Rwanda zibanze ku nyeshyamba za FDLR kandi ikavuga ko abasirikare ba DR Congo barwanye bari kumwe n'imitwe itandukanye irimo n'uwo wa FDLR.

    Igisirikare cya DRC cyagiye gihakana gufasha FDLR cyangwa gufatanya n'izindi nyeshyamba.

    Imirwano y'ingabo za DR Congo na M23 yabaye icururutse nyuma y'iyabaye kuwa kabiri nijoro muri teritwari ya Rutshuru mu duce two hafi y'ikigo cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/inzobere-za-onu-zavuze-ko-zifite-ibimenyetso-bikomeye-bishinja-u-rwanda-gufasha