
Blog
-
Arasaba kurenganurwa: Dipolome ye yasohotse iriho amazina y’undi muntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umusore witwa Manirumva Isaie wo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mutenderi, Akagari ka Muzengera,avuga ko yahuye n’ikibazo ku mpamyabushobozi ye (dipolome), (…) -
Rubavu: Haravugwa Umugabo w'imyaka 62 waguye aho yari yararanye n'ihabara #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kanama 2022 ahagana saa munane z'amanywa hamenyekanye inkuru y'umugabo w'imyaka 62 y'amavuko witwa Ndegamiye Djuma wapfiriye muri lodge iri mu Kabari kitwa Kwetu Bar.
Aka kabari gaherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Kivumu mu Mudugudu wa Karisimbi, abaduhaye amakuru bavuga ko yari yararanye n'uwitwa Ikimanimpaye Françoise uzwi ku izina rya Fanny ubusanzwe wari inshoreke ya Nyakwigendera aho babanaga bitemewe n'amategeko.
Aya makuru yamenyekanye ubwo abakozi b'akabari bakomeje kumva nta muntu ukoma n'urugi rw'icyumba rwegetseho bafunguye basanga umugore yagiye mu gihe uwo mugabo we yari yapfuye.

Ibi bikimara kuba nyirakabari yahise ahamagara inzego zishinzwe umutekano ngo zikurikirane ibyiki kibazo.
Umwe mu bo twasanze kuri aka kabari ubwo twataraga iyi nkuru utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze  ati 'Ndumiwe ndumva ntacyo narenzaho gusa ni agahinda kubona umusaza nkuyu apfuye muri ubu buryo buteye isoni gusa ubwo icyamwishe turakimenya ariko kandi niba ari uriya mugore bararanye wamwishe afatwe ahanwe.'
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco yemereye IRIBA NEWS ko iyi nkuru ari impamo.
Yagize ati 'Amakuru twayamenye kuri iki gicamunsi ko uyu mugabo Ndegamiye yapfiriye muri aka kabari kitwa Kwetu Bar. twihanganishije umuryango wa nyakwigendera, turasaba kandi ko abaraye mu macumbi bajya baba bazwi hari n'imyirondoro yabo kuko iyo habaye ikibazo nkiki byorohera abari mu iperereza.'
Ubwo twakoraga iyi nkuru Umurambo wa nyakwigendera wari ugiye kujyanwa kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye, mu gihe uwo mugore bararanye akamusiga yapfuye we yari agishakiswa n'inzego zishinzwe umutekano.
Yanditswe na Mukundente Yves
The post Rubavu: Haravugwa Umugabo w'imyaka 62 waguye aho yari yararanye n'ihabara appeared first on IRIBA NEWS.
-
Nyaruguru: Batangije amarushanwa ku kurwanya isuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, kuri uyu wa 4 Kamena 2022, bwatangije amarushanwa ku kurwanya isuri, abazahiga abandi (…)
-
Abiba insinga z’amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bahagurukiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu gihe ubujura bw’insinga z’amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bukomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu, hashyizweho amabwiriza akomeye agenga (…)
-
Jennifer Coolidge yahishuye ko filime'American Pie' yamuhaye amahirwe yo kuryamana n'abarenga200 #rwanda #RwOT
American Pie ni filime y'uruhererekane yasohotse mu 1999, Jennifer Coolidge yayikinnyemo yitwa Jeanine, ari umubyeyi wa Stifler, umwe mu basore bagaragara muri iyi filime.
Muri 'American Pie', Jennifer Coolidge aba ashaka kuryamana n'umusore wigana n'uyu muhungu we witwa Paul Finch ndetse akaza kubigeraho.
Mu kiganiro Jennifer Coolidge aheruka kugira na Variety yavuze ko iyi filime yamwinjirije amafaranga ndetse ituma amenyekana ku buryo yagize amahirwe yo kuryamana n'abantu 200, atakereza ko bitari gukunda ko bagirana uyu mubano iyo ataza kuba icyamamare.

Ati 'Ndakubwiza ukuri hari abantu nka 200 ntari kuba nararyamanye nabo iyo bitaba iriya filime. Nungukiye byinshi mu gukina iriya filime.'
American Pie ni imwe muri filime zakunzwe cyane cyane n'ab'urubyiruko. Imibare igaragaza ko kuva yasohoka yinjije arenga miliyoni 235$.
-
Kiyovu yazanye umunya-Afurika y'Epfo, Rutahizamu w'umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Kanama 2022 nibwo ikipe ya Kiyovu SC yakiriye umukinnyi wo hagati ukina asatira w'umunya Afurika y'Epfo Riyad Norodien wari usanzwe akina mu ikipe ya Darling CLub Mote Mapembe yo muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mukinnyi ukina asatira yageze i Kigali ahagana Saa tanu z'ijoro aje kumvikana ndetse no gusozanya n'ikipe ya Kiyovu SC, biteganyijwe ko uyu mukinnyi wagiye anyura mu makipe atandukanye y'iwabo muri Afurika y'Epfo asinya amasezerano mu gihe cya vuba.
Riyad Norodien aje gufatanya na Kiyovu Sports Club kwitegura umwaka w'imikino wa 2022-2023 ifite umutoza mushya ufite ubwenegihugu bwa Congo ndetse n'u Bubiligi uherutse gusinya amasezerano y'imyaka itatu mu ikipe y'urucaca witwa Alain-André Landeut.
Mu rwego rwitegura umwaka utaha w'imikino amakipe arimo gasogi United nayo akomeje imyiteguro aho nayo yaraye ihamije ko yasinyishije rutahizamu witwa Nanbur Gabriel Nannim wakinaga mu ikipe yo muri Nigeria, ndetse na Eloundou Ngono Fernand Guy Herve ukina mu kibuga hagati, uyu akaba yakiniraga ikipe ya Union Douala yo muri Cameroun.
The post Kiyovu yazanye umunya-Afurika y'Epfo, Rutahizamu w'umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United appeared first on RUSHYASHYA.
-
'Ndarongora mbere ye'Umunyarwenya nyaxo yibasiye Sebu ndetse ahishura byinshi kuri Knowless – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunyarwenya Nyaxo wamenyekanye muri filime nyaxo comedy ndetse akaba ari mu bamaze kwigarurira abafana benshi kubera ubuhanga bwe.
Mu kiganiro Nyaxo yagiranye na Irene yahishuye ko abona mugenzi we Sebu nta gahunda yo kurongora afite,ndetse ko nareba nabi nyaxo yamutanga kurongora.
Nyaxo yongeye gusetsa Irene  cyane avuga ko atarabona na Knowless cg ahura nawe amaso ku maso , nubwo bakoranye indirimbo nshya aherutse gushyira hanze.
-
Couple nziza muri Uganda: Weasel yagaragaje k… – #rwanda #RwOT
Nyuma y’aho amakuru agaragarije ko Teta Sandra yakubiswe cyane n’umugabo we Weasel akamugira intere nk’uko amafoto yashyizwe hanze agakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, kugeza ubu uyu mugabo akomeje gushyira hanze amafoto ashimangira ko we n’umugore we bameranye neza dore ko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu mugabo yashyiraga hanze amashusho amugaragaza we n’umugore we bameze neza cyane.
![]()
Imwe mu mafoto Weasal yahurije hamwe akayakoramo amashusho yasangije abamukurikira kuri konti ye ya Facebook
Bamwe bati “Uyu mugabo ari kuyobya uburari” n’ubwo hari n’abashimangira ko urukundo rwa Teta Sandra na Weasal ariyo Couple nziza iri mu gihugu cya Uganda, ndetse hari n'abatatinye kumubwira ko ‘yamukuye amenyo y’imbere’.
Teta Sandra ubarizwa mu gihugu cya Uganda hamwe n’umugabo we bivugwa yamukubise akamugira intere, amakuru ye yo gukubitwa akomeje gucanga abantu benshi dore ko hasohoka ifoto, umugabo we agasohora indi. Weasel Manizo wo mu itsinda Goodlife yakomeje gushinjwa gukoresha telefoni ngendanwa ya Teta, agacishaho ubutumwa buhabanye n’ibyabaga byitezwe n’abakunzi ba Teta ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange. Gusa kugeza ubu uyu, mugabo yakoresheje urubuga rwa Facebook agaragaza ko ameze neza ndetse ko nta n'ikibazo afitanye n’umugore we.
Ni amafoto yahuje yo mu bihe bitandukanye amugaragaza we na Teta Sandra, maze ashyiramo indirimbo y’umuhanzi Burna Boy afatanyije na Ed Sheeran bise ngo ‘For My Hand’, maze arenzaho amagambo agira ati “Disclamer I Don’t own copyright for the sound in the background”. Mbere yo kwandika aya magambo uyu muhanzi yashyizeho akantu (Emoji) kagaragaza umugore n’umugabo hejuru hari urukundo, ibi bishatse kugaragaza ko uyu mugabo ameze neza hamwe n’umugore we Teta Sandra, yagiye ashinjwa gukubita.Bamwe mubatihanganiye aya mashusho harimo uwitwa Jason Kukunda wagize ati” Ntukagerageze gukubita umugore, umu rasta w’ukuri ntabwo akubita umugoe kuko ni ababyeyi. Tekereza Mayanja ari gukubita mama wawe, ese wakwishima?”.
LEXX MEDIA, yagize ati” Maze wanamukuye amenyo y’imbere, Uncle daga otimphura” Arenzaho utuntu tugaragaza agahinda. Undi mubatanze ibitekerezo kuri aya mashusho witwa Kaka Kaitesi, yamubwiye ati “Kuki uri gukoresha indirimbo yanjye nkunda ya Burna Boy. Sinkunda abantu bakubita abagore niko yambwiye mu nzozi”. Mu gihe NUP Nup53 we yashyizeho ifoto ya Teta Sandra , igaragaza isura yakomeretse.
Uretse Abanyarwabda batewe intimba n’inkuru ya Teta Sandra, n’Abagande ntabwo bishimiye uburyo uyu mugabo yitwaye kuri uyu mugore we ashinja kumuca inyuma. Kugeza ubu uyu mugabo ari mu bahanzi bazimye muri muzika ya Uganda ndetse no muri Afurika muri rusange, dore ko byagiye bigarukwaho na benshi bavuga ko ashaka kuzukira ku mugore we.![]()
Nta n'umwe wishimiye ikubitwa rya Teta SandraÂ
![]()
-
Ingabo z'u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n'ibyihebe #rwanda #RwOT
Nkuko tubikesha urubuga rwa Minisiteri y'Ingabo z'igihugu, kuva mu kwezi kwa Kane 2022 izi ngabo zifatanyije n'iza Mozambike, ndetse n'iza SADC ziri mu rugamba rukomeye rwo gusenya ibirindiro by'imitwe y'ibyihebe ikorera muri kiriya gihugu.
Intambara irabera mu mashyamba ya Catupa aho ibyihebe bifite indiri mu Mu majyaruguru y'Uburengerazuba mu Karere ka Macomia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ingabo z'u Rwanda zivuga ko biriya bikorwa bya gisirikare byabohoye abaturage 600 bari mu maboko y'ibyihebe.
Nyuma y'imirwano ikomeje, umutwe w'ibyihebe (Islamic State) ikorera muri Mozambique izwi ku izina rya IS-MOZ, abarwanyi bawo bahungiye ahitwa Nkoe na Nguida muri kariya karere ka Macomia, ariko nab wo ngo ingabo zirakomeza kubahiga.

Umwe mu baturage witwa Abdulahim Abrugo w'imyaka 59 ari mu bari bagizwe ingaruzwamuheto n'ibyihebe, yashimiye ingabo zifatanyije kuba zabashije kubasubiza mu mutekano, aho yari mu mashyamba ya Catupa.
Ingabo z'u Rwanda zijeje uriya mugabo ko umukobwa we ukiri mu maboko y'ibyihebe na we ashobora kuzaboneka ari muzima
The post Ingabo z'u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n'ibyihebe appeared first on RUSHYASHYA.
-
Imikino ya shampiyona n’andi marushanwa y’i Burayi yagarutse, Canal+ yadabagije Abanyarwanda #rwanda #RwOT
CANAL+ Group ni yo ifite uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, harimo n’uburenganzira bwihariye mu gifaransa mu bihugu bikoresha uru rurimi.
Mu gihugu cy’Ubwongereza, CANAL+ izerekana imikino 380 yose iba mu mwaka w’imikino w’iyi shampiyona, ndetse by’akarusho, muri shampiyona ya LaLiga, aya masezerano yemerera CANAL+ kujya yerekana buri munsi :
- Imikino itatu myiza muri LaLiga
- Umwe mu mikino myiza cyane ya LaLiga SmartBank (icyiciro cya 2 muri Espagne)
- Inshamake za LaLiga World na LaLiga SmartBank
Imikino yose izajya ikurikiranwa ku mashene ya CANAL + SPORT, ndetse no kuri APP CANAL, yogezwa n’inzobere zikomeye muri siporo kuri CANAL + guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Kanama, aho abafatabuguzi ba CANAL + muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bazashobora kubona umukino wa mbere wa shampiyona yo mu Bwongereza hagati ya Crystal Palace na Arsenal.
Hamwe n’aya masezerano, CANAL+ Group yishimiye kuba umufatanyabikorwa werekana imikino ya Premier League mu myaka itatu iri imbere mu turere dusaga 50, harimo Ubufaransa, Ubusuwisi, Pologne, Repubulika ya Tchèque, Slowakiya, Vietnam na Haïti.
Kugirango abafatabuguzi bashya ba Canal+ barusheho kuryoherwa, hashyizweho iminsi itatu ihera tariki 5 ikazageza tariki 7 Kanama 2022, uguze ibikoresho n’ifatabuguzi abimanikirwa bikanatunganywa (installation) ku buntu.
Abasanzwe bafite ifatabuguzi nabo bahawe amahirwe adasanzwe, aho uzagura ifatabuguzi ryisumbuye kuryo asanzwe afite azahita ahabwa iryo hejuru yaryo mu gihe cy’iminsi 30, bivuga ko nk’uwari ufite irigura amafaranga 5000 rya IKAZE, nagura ZAMUKA ya 10.000 azahita ahabwa iminsi 30 areba ZAMUKA NA SIPORO ya 20.000.


Ni amafoto yahuje yo mu bihe bitandukanye amugaragaza we na Teta Sandra, maze ashyiramo indirimbo y’umuhanzi Burna Boy afatanyije na Ed Sheeran bise ngo ‘For My Hand’, maze arenzaho amagambo agira ati “Disclamer I Don’t own copyright for the sound in the background”. Mbere yo kwandika aya magambo uyu muhanzi yashyizeho akantu (Emoji) kagaragaza umugore n’umugabo hejuru hari urukundo, ibi bishatse kugaragaza ko uyu mugabo ameze neza hamwe n’umugore we Teta Sandra, yagiye ashinjwa gukubita.
Uretse Abanyarwabda batewe intimba n’inkuru ya Teta Sandra, n’Abagande ntabwo bishimiye uburyo uyu mugabo yitwaye kuri uyu mugore we ashinja kumuca inyuma. Kugeza ubu uyu mugabo ari mu bahanzi bazimye muri muzika ya Uganda ndetse no muri Afurika muri rusange, dore ko byagiye bigarukwaho na benshi bavuga ko ashaka kuzukira ku mugore we.
