Blog

  • Itangazo: NYIRAVARA KAMANZI Olive yasabye guhindura amazina akitwa KAMANZI Olive #rwanda #RwOT

    Uwitwa NYIRAVARA KAMANZI Olive yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KAMANZI Olive mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina menshi cg maremare.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-nyiravara-kamanzi-olive-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kamanzi-olive

  • Gatsibo: Imiryango 124 itishoboye yatangiye guhabwa isakaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiryango 124 kuri 140 yo mu Murenge wa Nyagihanga yasabwe kuzamura amazu igahabwa isakaro, yatangiye kurihabwa nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-imiryango-124-itishoboye-yatangiye-guhabwa-isakaro

  • Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda igeze muri ½ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, igeze muri ½ mu mikino ihuza ibihugu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/beach-volleyball-ikipe-y-u-rwanda-igeze-muri-%C2%BD

  • CANAL + yadabagije abanyarwanda mu mashampiyo… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kongera amasezerano yo kwerekana izi shampiyona, CANAL+ Group yahise inaba ikigo cya mbere gifite uburenganzira busesuye bwo kwerekana iyi mikino muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, harimo n'uburenganzira bwihariye mu gifaransa mu bihugu bikoresha uru rurimi ari na ho u Rwanda ruherereye.

    Mu Bwongereza, CANAL+ izerekana imikino 380 yose iba mu mwaka w'imikino w'iyi shampiyona, ndetse by'akarusho muri shampiyona ya LaLiga aya masezerano yemerera CANAL+ kujya yerekana buri munsi: Imikino itatu myiza muri LaLiga, umwe mu mikino myiza cyane ya LaLiga SmartBank (icyiciro cya 2 muri Espagne) ndetse n’incamake za LaLiga World na LaLiga SmartBank.

    Imikino yose izajya ikurikiranwa ku mashene ya CANAL + SPORT, ndetse no kuri APP CANAL, yogezwa n'inzobere zikomeye muri siporo kuri CANAL + guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022 aho abafatabuguzi ba CANAL + muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara baza kubona umukino wa mbere wa shampiyona yo mu Bwongereza uri buhuze Crystal Palace na Arsenal. Uyu mukino uraza kuba saa Tatu zuzuye z’ijoro ku isaha ya Kigali.

    Hamwe n'aya masezerano, CANAL+ Group yishimiye kuba umufatanyabikorwa werekana imikino ya Premier League mu myaka itatu iri imbere mu turere dusaga 50, harimo u Bufaransa, u Busuwisi, Pologne, Repubulika ya Tchèque, Slowakiya, Vietnam na Haïti.

    Ntabwo ari izi gahunda za shampiyona gusa kuko Canal+ Rwanda nayo yagarutse mu isura nshya aho ifite poromosiyo izafasha abakiriya bashya ndetse n'abasanzwe kureba iyi mikino.

    Kugira ngo abakiriya bashya ba Canal+ barusheho kuryoherwa, hashyizweho iminsi itatu ihera tariki 5 ikazageza tariki 7 Kanama 2022, aho umukiriya mushya uguze ibikoresho n'ifatabuguzi abimanikirwa bikanatunganywa (installation) ku buntu.

    Abasanzwe bafite ifatabuguzi nabo bahawe amahirwe adasanzwe, aho uzagura ifatabuguzi ryisumbuye ku ryo asanzwe afite azahita ahabwa iryo hejuru yaryo mu gihe cy'iminsi 30, bivuze ko nk'uwari ufite irigura 5,000 Fw rya IKAZE, nagura ZAMUKA ya 10.000 Frw azahita ahabwa iminsi 30 areba ZAMUKA NA SIPORO ya 20.000 Frw.

    Abanyamakuru basobanuriwe gahunda nshya CANAL + yahagurukanye muri uyu mwaka w’imikino

    Marie Claire MUNEZA ushinzwe ibijyanye n'itumanaho muri Canal+ Rwanda asobanurira abanyamakuru gahunda nshya ziri muri CANAL +

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119703/canal-yadabagije-abanyarwanda-mu-mashampiyona-yiburayi-atangira-kuri-uyu-wa-gatanu-119703.html

  • U Rwanda rwabonye itike ya ½ mu mukino ya Commonwealth #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball iri mu mikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Games) yageze muri ½ nyuma yo gusezerera New Zealand muri ¼.

    Iyi kipe igizwe na Gatsinzi Venuste na Ntegengwa Olivier yageze muri ¼ nyuma yo kuzamuka ari iya 2 mu itsinda aho yatsinze Afurika y’Epfo na Maldives ariko igatsindwa na Australia yazamutse ari iya 1.

    Uyu munsi yakinaga na New Zealand muri ¼, abasore b’u Rwanda baje kubyitwaramo neza bayitsinda ameseti 2-0 (21-18 na 21-19).

    U Rwanda rero rukaba rwahise rukatisha itike ya ½ cya Beach Volleyball muri iyi mikino irimo kubera mu Mujyi wa Birmingham mu Bwonereza ikazahura n’izakomeza hagati ya Australia na Sri Lanka.

    Ntagengwa na Gatsinzi bageze muri 1/2 cya Beach Volleyball muri Commonwealth Games

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwabonye-itike-ya-%C2%BD-mu-mukino-ya-commonwealth

  • Undi musirikare wa RDC yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umusirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, mu gace kakunze kunyurwamo n'abarwanyi ba FDLR.

    Ibitangazamakuru birimo Igihe n'Umuseke byanditse ko ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022, ubwo uyu musirikare wa Congo yarimo yirukanka ku bana bari baragiye intama ashaka kuzibaka, yisanga yageze ku butaka bw'u Rwanda.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga, yabwiye Ibi bitangazamakuru ko uyu musirikare yarashwe kuko yambutse umupaka.

    Ati  'Ni byo. Yambutse binyuranije n'amategeko araraswa.'

    Kugeza ubu Umurambo we washyikirijwe abayobozi ba Congo, ku mupaka wa Kabuhanga.

    Uyu abaye umusirikare wa Kabiri urasiwe ku butaka bw'u Rwanda mu gihe kitageze ku mezi atatu.

    Taliki 17, Kamena, 2022, Minisiteri y'ingabo z'u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko hari umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, winjiye ku butaka bw'u Rwanda akarasa abapolisi babiri bagakomereka, ariko kandi nawe akaraswa agapfa.

    Igisirikare cy'u Rwanda cyavugaga ko uyu musirikare yabanje kurasa Abanyarwanda mu cyo yise kwihorera kubera Mwenewabo wishwe n'umutwe wa M23.

    The post Undi musirikare wa RDC yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/08/05/undi-musirikare-wa-rdc-yarasiwe-ku-butaka-bwu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=undi-musirikare-wa-rdc-yarasiwe-ku-butaka-bwu-rwanda

  • Abakinnyi 3 barimo n’uheruka gutwara champions League batari babona ikipe bazakinira umwaka utaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi batatu bakomeye mu mateka y'isi badafite amakipe bakinira kugeza ubu kandi bigurisha, abo ni abakinnyi bakoze ibitangaza mu mupira w'amaguru.

    Uwa mbere ni Marcelo Vieira da Silva Júnior (Marcelo) umwe mu bakinnyi beza bakinnye kuri gatatu isi yaba yaratunze. Marcelo uheruka gusezera muri Real Madrid baherutse gutwarana champions League ubu nta kipe afite.

    Uwa kabiri ni Edinson Roberto Cavani Gómez (Cavani) uyu ni rutahizamu ukomeye wanyuze mu makipe menshi akomeye nka Manchester United, Paris Saint Germain ndetse n'izindi. Kugeza ubu nta kipe afite. Cavan aheruka gusoza amasezerano ye muri Manchester United ndetse akaba nta kipe iramwifuza.

    Umukinnyi wa gatatu ni Juan Manuel Mata García (Juan Mata) na we ni umukinnyi ukomeye utarabona ikipe kandi ari mu bakinnyi beza bo hagati ariko utaratanze umusaruro yari yitezweho muri Manchester United. Ibyo byatumye batamwongerera amasezerano binatuma kugeze ubu nta kipe arabona.

    Abo bakinnyi bose twavuze bari hejuru y'imyaka mirongo itatu ibyo bishobora gutuma nta kipe ibifuza kuko  bamajije gukura ndetse bituma amakipe atabibonamo mu mishinga yayo y'igihe kirekire.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-3-barimo-nuheruka-gutwara-champions-league-batari-babona-ikipe-bazakinira-umwaka-utaha/

  • Umushinga w'indangamuntu ikomatanyije wahagaritswe burundu #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) bwatangaje ko umushinga wo guhuriza hamwe ibyangombwa by'ingenzi ku indangamuntu wahagaritswe, kuko hari ibyo amategeko atemera ko bihuzwa.

    Kivuga ko ibikoresho byari byaraguzwe kubera uyu mushinga bizakomeza kwifashishwa mu kazi ka buri munsi k'iki kigo, cyane ko gikataje mu ikoranabuhanga.

    Mu mwaka wa 2006 ni bwo Guverinoma yemeje ishyirwaho ry'indangamuntu ikomatanyijeho ibyangombwa by'ingenzi umuntu akenera birimo nk'uruhushya rwo gutwara imodoka, impamyabumenyi aho mu gihe iyo ndangamuntu yaba yashyizweho bitari kuba bigikenewe ko uyifite agira ikindi cyangombwa yitwaza.

    Bimwe mu byangombwa byateganyirizwaga guhuzwa muri iyo ndangamutu ikomatanyije bigera kuri 7 harimo, indangamuntu ubwayo, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Pasiporo, nomero ya RSSB, ubwishingizi, Nomero y'usora (Tin Number) ndetse n'abagize umuryango.

    Byari biteganyijwe ko umuntu wayikenera yazajya atanga amafaranga y'u Rwanda 15,000.

    Hari abaturage bagaragaza ko gukomatanyiriza hamwe ibyangombwa nkenerwa ku ikarita ndangamuntu, ari inyungu ikomeye cyane mu gihe umuntu agiye gusaba service zisaba ibyangombwa byinshi.

    Raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta y'umwaka warangiye tariki 30 kamena 2021, igaragaza ko mu mwaka wa 2015 haguzwe imashini ya miliyari 2.5 z'amafaranga y'u Rwanda yo gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga w'indangamuntu ikomatanije, kugeza ubu hakaba nta kirakorwa. 

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe ikorwa ry'indangamuntu n'itangwa ryazo muri NIDA, Manago Dieudonné avuga ko bitewe n'uko hari ibyo amategeko atemera ngo uyu mushinga warahagaritswe.

    Nanone ariko ikigo gishinzwe indangamuntu gisobanura ko harimo gutekerezwa ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rigezweho, aho hazajya hafatwa ibikumwe byose by'umuntu kugira ngo amakuru akomeze kubikwa kandi yizewe kandi ngo bimwe mu bikoresho byaguzwe mu mushinga wahagaritswe bizifashishwa mu mushinga mushya w'ikoranabuhanga utegerejwe.

    Kugeza ubu habarurwa abantu basaga gato miliyoni 8 bafite irangamuntu bavuye kuri miliyoni 5 n'ibihumbi 200 bazihawe mu mwaka wa 2008 ubwo irangamuntu zikozwe mu mpapuro zakurwagaho. 

    Usibye gukora indangamuntu z'abenegihugu, ikigo gishinzwe irangamuntu kinatunganya impushya zo gutwara imodoka, ikarita z'impunzi, iz'abanyamahanga baba mu Rwanda n'ibyangombwa by'abanyarwanda baba mu mahanga.

    RBA

    The post Umushinga w'indangamuntu ikomatanyije wahagaritswe burundu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/08/05/umushinga-windangamuntu-ikomatanyije-wahagaritswe-burundu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umushinga-windangamuntu-ikomatanyije-wahagaritswe-burundu

  • Congo yasohoye itangazo kuri Raporo y’Ibanga ishinja u Rwanda 'kuyigabaho ibitero no gufasha M23' #rwanda #RwOT

    Iyi raporo irimo ibirego bishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 no gucengera kw’ingabo zarwo ku butaka bwa Congo. Gusa, itangazo ryasohowe n’u Rwanda ruhakana ibi birego, ndetse rukavuga ko ntacyo rwavuga kuri raporo itaremezwa.

    Congo yo ivuga ko 'yishimiye akazi kakozwe n’itsinda ry’impuguke za UN zahawe akazi ngo zikore raporo, ifite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ingabo z’u Rwanda zafashije inyeshyamba za M23 mu gihe cy’imirwano mu burasirazuba bwa Congo, hagati y’ugushyingo 2021 na Nyakanga, 2022.

    Itangazo rya Leta ya congo rivuga ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zahaye intwaro, amasasu n’imyambaro inyeshyamba za M23, bagaba ibitero bafatanyije 'n’ibyo byihebwe', muri Gicurasi, 2022 mu kigo cya Rumangabo.

    Congo ivuga ko mu bimenyetso bihari harimo amafoto y’abasirikare b’u Rwanda bari mu kigo cya M23, amashusho yafashwe n’indege itagira abapilote igaragaza umurongo wa bamwe mu basirikare binjira muri Congo, ndetse n’agaragaza ubufatanye bwabo na M23.

    Gusa Congo ntacyo yavuze ku bimenyetso bindi biri muri iyi raporo bivuga ko ingabo zayo zafatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu kugaba ibitero ku Rwanda.

    Guverinoma ya Congo ivuga ko iyi raporo y’impuguke za UN ishimangira ibindi byagaragajw ena raporo y’Umuryango Human Right Watch iheruka gusohoka ishinja u Rwanda gukorana na M23.

    Itangazo rigira riti 'Kubera ibyo bimenyetso u Rwanda nturugishoboye kunyoma ibirego, rukwiye kwemera icyaha n’uruhare rwarwo mu guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Congo-yasohoye-itangazo-kuri-Raporo-y-Ibanga-ishinja-u-Rwanda-kuyigabaho-ibitero-no-gufasha-M23

  • Rwanda : Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yahawe amahirwe yo kujya muri EALA #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda igiye guhindura uburyo bwo gutora Abadepite bahagarira igihugu mu nteko ishingamategeko y'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba  EALA,  kugirango amashyaka yose ahagarariwe mu nteko ishingamategeko  ihabwe amahirwe  yo guhagarirwa muri  EALA.

    Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi  yemewe mu Rwanda yagaragaje kunyurwa n'uyu mushinga w'itegeko .

    Kuri ubu inteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite yamaze kwemeza ishingiro ry' Umushinga w'itegeko rigenga itora ry'Abadepite bahagarira u Rwanda mu nteko y'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba EALA.  

    Bisa naho politiki yo gusangaranganya Ubutegetsi u Rwanda rwahisemo ariyo yasunikiye Guverinoma gutangiza umushinga w'itegeko ngenga rigenga itorwa ry'Abadepite bahagarira u Rwanda mu nteko ishingamategeko amategeko y'umuryango wa Afurika y'iburasizurazuba . Mu mishinga wiri tegeko ngenga  hagaragaramo ko amashyaka ahagariwe mu nteko ishingamategeko umutwe w'abadepite atanga abakandida batatu barimo umugore umwe hanyuma mubakandida Bose baturutse muri iyo mitwe ya Politiki hatorwemo Abadepite bazajya muri EALA.

    Itegeko risanzwe ryavugaga mu mazina amashyaka agomba gutanga abakandida batorwamo abadepite bahagarira u Rwanda muri EALA ,bityo ibi Guverinoma ikaba yarasanze bikomeje gutya byaba ari ukwima amahirwe andi mashyaka ahagarirwe mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda.

      Uku niko Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi JMV yabisobanuriye inteko rusanga y'abadepite.

    Ati 'Ingingo y'itegeko twari dufite yavugaga imitwe ya  politiki iri muri parliament ikavuga amazina twabonaga ko hari abandi bihita byima uburenganzira bwabo kuko itego rya mbere ryavugaga RPF nabo bafatinyije na PSD na PL ariko ubu mu mutwe w'abadepite dufite imitwe ya politiki yiyongeremo.'

    Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi asa nayasamiye hejuru uyu mushinga w'itegeko ngenga kuko ngo nayo agiye kubona amahirwe yo guhagarirwa muri EALA . Depite Frank HABINEZA ayobora ishyaka Green Party naho Depite Mukabunani Christine ayobora ishyaka

    PS IMBERAKURI

    Depite Frank  ati ' Uko biteganyijwe muri iri tegeko biri umwe ubyifuza uzatanga abakandida batatu ariko harimo n'umugore ubwo n'abandi bose bazatange ariko hatarwemo batandatu bazaba batsinze abandi urumva ko amahirwe arafunguye kuri twese ni ukuvuga ngo njyewe ndawishimiye cyane.'

    Depite Mukabunani ati ' Icyo mvuga ni uko nta miziro dufite ni ishyaka ryujuje ibisabwa  kugirango ribe ryatanga umukandida warihagararia.'

    Kurundi ruhande

    Umushinga Itegeko ngenga rigenga rivuga ko umudepite  uhagarira u Rwanda muri EALA agomba kuba yarangije ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza . Ni ingingo yateye impungenge zimwe mu ntumwa za rubanda kuko ubusanzwe kujya muri EALA bidasaba amashuri no kuba kuba umudepite mu Rwanda  nabyo bidasaba  amashuri .

    Umwe mubadepite ati ' Mubukuri umudepite we mu Rwanda ntabwo asabwa bachelor cg equivalency ndetse na EAC treaty nta n'ubwo yabisabye nkaba ngirango numve imvu y'iyi nyongera.'

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko amateka y'u Rwanda ayrio yatumye biba ngombwa ko umudepite adasabwa amashuri ari ko igihe kigeze ibyo bigahidnuka.

    Ati ' Abari muri iki gihugu murabyibuka turi munziba cyuho kugirango ubone umuntu weize amashuri yisumbuye na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi benshi bari barishwe kuburyo ntabwo byabaga byoroshye kubona n'umuntu ufite amashuri yisumbuye ariko uko ugenda uzamuka uyu munsi kubona uwize kaminuza biroroshye kubona uwize masters birorosnye kuburyo hari competition zigenda zizana ayo mashuri.'

    Nyuma yo kunyurwa nibisobanuro bya Guverinoma kubikubiye mu mushinga w'itegeko rigenga itora ry'Abadepite bahagarira u Rwanda muri EALA , inteko rusange yabadepite bemeje ishingiro ryayo .

    Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yasabye abadepite kwihutisha itorwa ry'ri tegeko kuko ngo amatora yabagize inteko ishingamategeko ya EALA yegejereje.

    The post Rwanda : Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yahawe amahirwe yo kujya muri EALA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/08/05/rwanda-amashyaka-atavuga-rumwe-nubutegetsi-yahawe-amahirwe-yo-kujya-muri-eala/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-amashyaka-atavuga-rumwe-nubutegetsi-yahawe-amahirwe-yo-kujya-muri-eala