Blog

  • Arsenal iraye ku mwanya wa mbere nyuma yo gut… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza umwaka w’imikino 2022/23. Arsenal yinjiye muri uyu mukino ari yo kipe imaze gukoresha amafaranga menshi mu kugura abakinnyi mu Bwongereza.

    Crystal Palace yari ibaye ikipe ya mbere igiye kwakira umukino muri iyi shampiyona yitezweho byinshi nyuma yaho amakipe akoresheje amafaranga menshi ashaka abakinnyi.

    Arsenal yari yakinnye (4-3-3), yakoresheje: Ramsdale White, Saliba, Gabriel, Saka Partey, Xhaka, Zinchenko, Odegaard, Gabriel Jesus na Martinelli.

    Ku munota wa 20 gusa Martinelli yahise afungura amazamu ku ruhande rwa Arsenal ndetse igice cya mbere kirangira Arsenal iyoboye umukino. 

    Abakinnyi Crystal Palace yabanje mu kibuga: Guaita, Clyne, Andersen, Guehi, Mitchell, Doucoure (Milivojevic 75), Schlupp (Hughes 86), Ayew, Eze (Ebiowei 86), Zaha na Edouard (Mateta 58).

    Mu gice cya kabiri Arsenal yabonye igitego cya kabiri nyuma yaho Saka yazamukanye umupira ashaka kuwuha abakinnyi bari muri penaliti gusa Guehi birangira agonze umupira ahita yitsinda.

    Umukino warangiye Arsenal ifite ibitego 2 ku busa bwa Crystal Palace ndetse ihita yegukana amanota 3 atuma irara ku mwanya wa mbere.

    Arsenal yatangiye umwaka mu byishimo

    Saka ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119733/arsenal-iraye-ku-mwanya-wa-mbere-nyuma-yo-gutsinda-crystal-palace-0-2-amafoto-119733.html

  • AS Kigali yatsinze Gasogi mu mukino wa Gicuti… – #rwanda #RwOT

    Amakipe yombi yakinnye uyu mukino mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira ku wa 19 Kanama 2022. By’umwihariko kuri AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, iri kwitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na APR FC ku Cyumweru gitaha.

    Iyi kipe y’umutoza Cassa Mbungo André ni yo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye ku mupira watewe na Man Ykre, ukuwemo n’umunyezamu Cuzuzo Gaël, Tuyisenge Jacques ananirwa kuwushyira mu izamu. Gasogi United yasatiriye mu minota yakurikiyeho ishaka igitego ariko igorwa n’ubwugarizi bwa AS Kigali n’umunyezamu Ntwari Fiacre.

    Habura iminota mike ngo igice cya mbere kirangire, AS Kigali yabonye umupira uteretse watewe na Niyonzima Haruna, ku bw’amahirwe macye ye ushyirwa muri koruneri na Cuzuzo.

    Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga:

    Ntwali Fiacre, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Dusingizimana Gilbert, Laurence Juma, Niyonzima Haruna, Niyonzima Olivier seif, Tuyisenge Jacques, Man Ykre na Moïse Nyarugabo.

    Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka umunani ku ruhande rwa AS Kigali, Bishira Latif wambaye igitambaro, Nyarugabo Moïse na Man Ykre aba ari bo bagaruka.Ku ruhande rwa Gasogi United, umutoza Adel Ahmed yakoze impinduka ebyiri; Niyitegeka Idrissa na Mwiseneza Kevin bajyamo mu kibuga.

    Byasabye gutegereza umunota wa 52, AS Kigali ifungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Akayezu Jean Bosco ku mupira wari uvuye iburyo. Ahagana mu minota ya 70, Gasogi United yabonye uburyo bwo kwishyura ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim, Niyongira Danny ashyizeho umutwe ujya hanze.

    Akayezu Jean Bosco watsinze igitego

    Ni ko byagenze kandi no ku munota wa nyuma ubwo Nanbur Gabriel Nannim yananirwaga guteresha umutwe umupira wari uvuye iburyo. 

    AS Kigali yaherukaga gutsinda Vision FC igitego 1-0, izasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Rayon Sports mu wundi mukino wa gicuti.

    Abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga:

    Cuzuzo Aime Gaël, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Kwizera Aimable, Habimana Hussein, Bugingo Hakim,Kaneza Augustin, Mugisha Joseph, Malipangou, Rugangazi  Prosper, Niyongira Dany na Mugisha Nelson.

    Umutoza mushya wa Gasogi United, Adel

    Haruna Niyonzima Kapiteni wa As Kigali 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119727/as-kigali-yatsinze-gasogi-mu-mukino-wa-gicuti-amafoto-119727.html

  • Ikipe ya Rayon Sports ihondaguye Musanze Fc yari yateze iza gukina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports itsibuye ikipe ya Musanze Fc yari yaje kuyisura kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku itara.

    Kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Musanze Fc mu mukino wa gicuti ufite intego yo kwitegura imikino ya shampiyona iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

    Ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda uyu mukino aho yatsinze igitego bibiri ku busa bwa Musanze Fc. Ibi bitego byatsinzwe na Musa Esenu Simba na Prince Rudasingwa.

    Ikipe ya Rayon Sports ikaba iri no kwitegura undi mukino wa gicuti uzayihuza na As Kigali ku cyumweru tariki ya 7 Kanama 2022.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ihondaguye-musanze-fc-yari-yateze-iza-gukina/

  • Umusore agiye gushyingiranwa na murumuna w'umukunzi we wapfuye habura iminsi mike ngo bakore ubukwe #rwanda #RwOT

    Umunya Nigeria, Sufiyanu Abubakar Salihu ari hafi kurongora Fatima Ibrahim Kani, murumuna w'umukunzi we Rukaiya Ibrahim Kani umaze iminsi mike apfuye.

    Nk'uko amakuru abitangaza, Sufiyanu na Rukaiya bagombaga gushyingirwa ku ya 12 Kanama 2022 muri Leta ya Bauchi mu majyaruguru ya Nigeriya ariko apfa ku wa gatatu Nyakanga 27.

    Ku ya 28 Nyakanga, Sufiyanu yifashishije urubuga rwa Twitter kugira ngo atangaze urupfu rwa Rukaiya wari hafi kumubera umugore.

    Hagati aho, Fatima yaririye mukuru we wapfuye mu butumwa yashyize hanze nyuma y'umunsi umwe apfuye, yandika ati: 'Mu by'ukuri, ubuzima n'ubw'igihe gito kandi urupfu ni iherezo utakwirinda byanze bikunze. Nabuze undi mukuru wanjye Ruqayya Ibrahim Kani , ubukwe bwe bwagombaga kuba mu byumweru bibiri ariko ubu yagiye burundu. Nyamuneka musengere mushiki wanjye.”

    Aba bombi mu marira yabo baje kwihuza birangira biyemeje kurushinga ku munsi n'ubundi ubu bukwe bwagombaga kuberaho.

    Musaza w'aba bakobwa 2, Aliyu Ibrahim Kani, yerekeje kuri Facebook ku wa gatatu Kanama atangaza ko ubukwe bugomba kuba nkuko bwari buteganyijwe hagati ya Sufiyanu na mushiki we Fatima uzasimbura nyakwigendera. Yasangiye abantu kandi ubutumire aho Rukaiyat yasimbuwe na Fatima.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-agiye-gushyingiranwa-na-murumuna-w-umukunzi-we-wapfuye-habura-iminsi

  • Green Party yanenze umuyobozi wa RGB inasaba u Rwanda kugura amasasu y'ibipapuro #rwanda #RwOT

    Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rivuga ko abashinzwe umutekano w'u Rwanda bakwiriye guhagarika kurasa abagizi ba nabi mu cyico ahubwo ko leta y'u Rwanda yagura amasasu akoze mu bipapuro yafasha mu gukomeretsa abakekwaho ibyaha aho kubica.

    Dr Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party yabwiye Abanyamakurukuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022 ko mu byo bari biyemeje nk'ishyaka ubwo biyamamazaga ku mwanya w'Umukuru w'igihugu harimo gusaba Leta y'u Rwanda kugura amasasu y'ibipapuro kugira ngo bihagarike abicwa barashwe bakekwaho ibyaha.

    Yagize ati “Twasabye y'uko inzego z'Umutekano zajya zihangana ntizirase mu cyico [abakekwaho ibyaha] bakagura amasasu menshi cyane y'ibipapuro.Iryo sasu rirababaza cyane ndetse urirashwe agwa hasi kuko yikanga ko ari isasu rizima arashwe ariko ntabwo upfa.

    Iyo aguye hasi icyo ushaka uba wakigezeho nk'ushinzwe umutekano.Ntabwo umuntu yamenya ko bamurashe isasu ry'igipapuro kuko ahita agwa hasi ntashobora guhaguruka uba wamufashe.”

    Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko ryababajwe cyane n'imvugo y'Umuyobozi Mukuru wa Dr.Usta Kayitesi yaraye avugiye mu nama yateguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Inama ngishwanama y'Inararibonye wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n'Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda.

    Yagize ati “Dr.Usta Kayitesi ushinzwe ikigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere,ashinzwe kwandika imitwe ya politiki,akavuga ko atumva impamvu hari amashyaka atavuga rumwe na politiki ni ikintu twamaganye nk'ishyaka rikora politiki idasenya.Icyo tumusaba nuko yakwivuguruza ntazasubiremo amagambo nkayo.

    Dr Habineza yavuze ko uyu muyobozi nasubiramo ayo makosa akwiriye gusabwa kwegura kuko abo mu yandi mashyaka bamufata nka Pasiteri,Padiri cyangwa Imam utagomba kugira aho abogamiye muri politiki ndetse ko imyumvire ye yasubiza igihugu inyuma.

    Green Party kandi yabwiye Itangazamakuru ko ibyo gufunga umuntu by'agateganyo akamara imyaka muri gereza ataraburanishwa ngo amenye ko ari umwere cyangwa ahamwa n'ibyah bikwiriye gucika.

    Iri shyaka rivuga ko rirwanya imitwe ya politiki ikoresha intwaro ryavuze ko leta y'u Rwanda ikwiriye gufunga ibigo bya leta binyuzwamo imfungwa by'agateganyo [transit] kuko ngo hari ababivamo baramugaye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/green-party-yasabye-u-rwanda-kugura-amasasu-y-ibikinisho-mu-kwirinda-kwica-abo

  • Imbaga y'abanye Goma yitabiriye gushyingura abaguye mu myigaragambyo #rwanda #RwOT

    Abarenga 5000 nibo bitabiriye umuhango wo gushyingura bagenzi babo biciwe mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO.

    Iki gikorwa cyo guherekeza abaturage baguye mu myigaragambyo cyabereye I Goma mu mu burasirazuba bwa Republika ya demokrasi ya Congo, aho abashyinguwe babarirwa muri cumi(10).

    Abantu barenga 5000 nibo bitabiriye uwo muhango wo gushyingurira rimwe abo bantu, wabereye ku kibuga cy'umupira cya Goma.

    Uyu muhango ubaye nyuma y'iminsi ine habaye uwundi wo kwibuka abakozi ba ONU baguye muri iyo myigaragambyo

    Imyigaragambyo yadutse i Goma mu cyumweru gishize kubera uburakari bw'abanyagihugu bavuga ko abasirikare ba ONU bo muri MONUSCO bananiwe kubakingira ibitero by'inyeshamba.

    Muri uyu muhango , abayoboye amadini basabye amahoro n'ubutabera mu kwibuka abaguye mu myigaragambyo yo kwamagana ONU i Goma.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/imbaga-y-abanye-goma-yitabiriye-gushyingura-abaguye-mu-myigaragambyo

  • RIB yahagurukiye abakomeje kwiyitirira Buravan basaba abantu amafaranga yo kwivuza #rwanda #RwOT

    Mu birego RIB yakiriye, harimo iby'abantu bamaze kuyatanga nyuma bakaza gutahura ko ibyo babwiwe atari ukuri.

    RIB ivuga ko ibyaha nk'ibi bikunze kugaragara iyo hari umuntu uzwi wagize ikibazo runaka ku buryo ba rusahuriramunduru bahita bafatirana abantu mu marangamutima yabo bakabatwara amafaranga.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abantu kugira amakenga mbere yo batanga amafaranga.

    Ati ' Gufasha si bibi ariko ni byiza ko umuntu yajya abanza kugenzura akamenya ko uwo agiye gufasha ari we koko. Abantu bakwiriye kwirinda gukoreshwa n'amarangamutima kuko nibwo buryo abashuka abandi bakoresha.”

    Yasabye niba hari abandi bantu batwawe amafaranga, ko bakwegera RIB bagatanga amakuru abo bantu bagakurikiranwa.

    Yakomeje agira ati 'RIB irihanangiriza abo bantu biyitirira amazina y'abandi kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko. Ni icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro w'abantu akenshi usanga giherekejwe n'ikindi cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Uzafatwa azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.'

    Umwe mu bantu bo mu muryango wa Yvan Buravan, yabwiye IGIHE ko nta bikorwa byo gukusanya amafaranga yo kumuvuza bakoze cyane ko n'umwanzuro wo kujya kumuvuriza hanze wafashwe ku munota wa nyuma.

    Ati “Ntabwo byigeze bibaho [gukusanya inkunga] cyane ko n'icyemezo cyo guhita ajya hanze kwivuza cyabaye mu kanya gato, na we ubwe ntabwo yari kuri telefoni ku buryo yabikora. Nta bihari. Ntabwo twigeze dusaba inkunga.”

    “Ubutumwa twatanga ni uko abantu bajya baba maso, ibintu biba byose hari inzira binyuramo. Gusa ntitwabura gushimira abantu badushyigikiye, hari abatwegereye ubwabo, Yvan hari ubutumwa yatanze abashimira, ashimira Guverinoma n'abandi bose harimo n'abakomeje kumusengera. Ariko abo basaba inkunga ntabwo tubazi.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rib-yahagurukiye-abakomeje-kwiyitirira-buravan-basaba-abantu-amafaranga-yo

  • Se akorera Guverinoma yAmerika, amurusha imy… – #rwanda #RwOT

    Malia Obama bikomeje kwemezwa ko yabonye umukunzi mushya! 

    Uyu musore usa nk’aho adasanzwe mu maso ya benshi amaze gufotorwa mu gihe cy'icyumweru kimwe ahantu hanyuranye ari kumwe n'imfura ya Perezida Obama, Malia Obama usanzwe ari umwe mu bahanga mu gutunganya filime.

    Uyu musore witwa Dawit Eklund nk’uko bigaragara ku mbuga ze nkoranyambaga kandi bikanashimangirwa n'ibinyamakuru bitandukanye, avuka mu murwa mukuru w'igihugu cya Ethiopia, Addis Ababa, ariko na none Washington Post ikemeza ko Dawit yanabaye mu bihugu bitandukanye birimo Bangladesh, Egypt, Kenya na Sudan.

    Kujya gutura kwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatewe n'imirimo ababyeyi be bakoreraga iki gihugu. Ikinyamakuru cya Daily Mail cyatangaje ko se ari umwe mu bakozi bo mu nzego zo hejuru z'Amerika, nyina we akaba ari umunya-Ethiopia.

    Nk’uko bigaragara kandi ku mbuga nkoranyambaga z'uyu musore, ni uko yaminuje mu masomo y'Ububanyi n'Amahanga muri Kaminuza ya George Washington. Yagaragaje kandi ko hari amasomo yafatiye muri Addis Ababa ajyanye n’ibyo tuvuze haruguru.

    Kugeza ubu, Dawit yinjiye mu bijyanye no gutunganya filime ndetse akaba n’umwe mu bashinze inzu izitunganya ikanareberera inyungu abakinnyi bazo yitwa '1432R'. Ikinyamakuru cya Washington Post cyagaragaraje ko Dawit ari mu bahanga mu kubyina kuko azi imbyino z'imico inyuranye zikoreshwa n'ibihugu binyuranye ku isi kandi akamenya kuzihuza bikabyara ikintu gitangaje cyane.

    Kugeza ubu ntabwo haramenyekana neza igihe Malia Obama na Dawit baba baratangiriye gukundana kuko n'iminsi ishize batangiye kugaragara agatoki ku kandi ari micye aho bagaragaye bwa mbere kuwa 26 Nyakanga 2022 no kuwa 02 Kanama 2022.

    Na none kandi bongeye kugaragara mu masaha macye ashize yo kuwa 04 Kanama 2022 bavuye mu nzu ndangamateka y'ubugeni ya Los Angeles basobekeranije amaboko nk'inyoni ebyiri ziri mu rukundo ndetse akamwenyu ari kose.

    Muri Mata 2022 ubwo Michelle Obama yavugaga ku bakobwa be Malia na Sacha Obama mu kiganiro yagiranye na Ellen De Generes, yavuze ko yishimira kuba abakobwa be bose bari mu rukundo kandi ukabona ko bakundana n'abasore bafite intego binyuranye n’uko mbere babaga babeshyabeshya ko bakundana n'udusoresore.

    Hagati ya Dawit na Malia Obama harimo ikinyuranye kitari gito cy'imyaka igera ku 9 aho umusore afite 33 naho umukobwa akagira 24 aherutse kuzuza kuwa 04 Nyakanga 2022.

    Mu buzima bwa Malia Obama mu bihe bya Kaminuza byari bizwi ko akundana na Rory Farquharson bamenyanye mu 2017 ndetse mu bihe by'umwaduko wa COVID19 uyu musore yamaze igihe kitari gito abana n’abo mu muryango wa Perezida Barak Obama nk’uko byahamijwe muri Episode yasohotse mu Ukuboza 2020 ya 'The Bill Simmons Podcast'.

    Ibyishimo ni byose ku mfura ya Perezida Obama na Producer Dawit Eklund bivugwa ko bari mu rukundo

    Ntibagisigana aho umwe aciye n’undi aba ahari ndetse n’imyambarire bakomeje kujyanisha

    Bwa mbere ubwo aba bombi bagaragaraga mu ruhame

    Akanyamuneza ni kose kuri Malia Obama

    Kuva mu mwaka wa 2017 Rory ni we wari uzwi nk’umukunzi wa Malia Obama

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119700/se-akorera-guverinoma-yamerika-amurusha-imyaka-9-sobanukirwa-dawit-eklund-bivugwa-ko-yamaz-119700.html

  • AS Kigali yatsinze Gasogi United (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego cya Akayezu Jean Bosco cyafashije AS Kigali gutsinda Gasogi United 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

    Amakipe yombi yakinnye uyu mukino mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira ku wa 19 Kanama 2022.

    By’umwihariko kuri AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, iri kwitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na APR FC ku Cyumweru gitaha.

    Iyi kipe y’umutoza Cassa Mbungo André ni yo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye ku mupira watewe na Man Ykre, ukuwemo n’umunyezamu Cuzuzo Gaël, Tuyisenge Jacques ananirwa kuwushyira mu izamu.

    Gasogi United yasatiriye mu minota yakurikiyeho ishaka igitego ariko igorwa n’ubwugarizi bwa AS Kigali n’umunyezamu Ntwari Fiacre.

    Habura iminota mike ngo igice cya mbere kirangire, AS Kigali yabonye umupira uteretse watewe na Niyonzima Haruna, ku bw’amahirwe make ye ushyirwa muri koruneri na Cuzuzo.

    Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka umunani ku ruhande rwa AS Kigali, Bishira Latif wambaye igitambaro, Nyarugabo Moïse na Man Ykre aba ari bo bagaruka.

    Ku ruhande rwa Gasogi United, umutoza Adel Ahmed yakoze impinduka ebyiri; Niyitegeka Idrissa na Mwiseneza Kevin bajyamo mu kibuga.

    Byasabye gutegereza umunota wa 52, AS Kigali ifungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Akayezu Jean Bosco ku mupira wari uvuye iburyo.

    Ahagana mu minota ya 70, Gasogi United yabonye uburyo bwo kwishyura ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim, Niyongira Danny ashyizeho umutwe ujya hanze.

    Ni ko byagenze kandi no ku munota wa nyuma ubwo Nanbur Gabriel Nannim yananirwaga guteresha umutwe umupira wari uvuye iburyo.

    AS Kigali yaherukaga gutsinda Vision FC igitego 1-0, izasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Rayon Sports mu wundi mukino wa gicuti.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    AS Kigali: Ntwali Fiacre, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Dusingizimana Gilbert, Laurence Juma, Niyonzima Haruna, Niyonzima Olivier seif, Tuyisenge Jacques, Man Ykre na Moïse Nyarugabo.

    Gasogi United: Cuzuzo Aime Gaël, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Kwizera Aimable, Habimana Hussein, Bugingo Hakim
    Kaneza Augustin, Mugisha Joseph, Malipangou, Rugangazi Prosper, Niyongira Dany na Mugisha Nelson.

    11 ba AS Kigali babanjemo

    11 ba Gasogi United bari babanjemo

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Malipangu wa Gasogi United yirukankana umupira

    Gael akuramo umupira wa Kalisa Rashid

    Kapiteni wa AS Kigali, Haruna Niyonzima ashaka uburyo acenga

    Akayezu Jean Bosco watsinze igitego cya AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsinze-gasogi-united-amafoto