
Blog
-
Ibisigo no kwandika indirimbo ni inganzo yanganje maze intera guhanga – Umusizi Rumaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Junior Rumaga avuga ko guhanga ibisigo ndetse no kwandika indirimbo ari inganzo yamuganje imutera gukomeza gusigasira umuco nyarwanda. Mu kiganiro (…) -
Juno nawe yemeje ko abahanzi barambiwe agasuzuguro k'abigize abakomisiyoneri muri muzika #rwanda #RwOT
Ibi abitangaje nyuma y'ubutumwa bukuraho urujijo ku mpamvu umuhanzi Kenny Sol atagaragaye ku rubyiniro rw'igitaramo The Ben aherutse kuririmbamo muri BK ARENA i Kigali.
Mu ibarurwa Kenny Sol ku Cyumweru yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko nk'umuhanzi wakoze ubutaruhuka ngo agere ku rwego ariho, yashenguwe no kuba bagisuzugurwa ntibahabwe agaciro k'imirimo bakora ko 'yasanze ari umwanya wo kuvuga ibibazo abahanzi bakizamuka bahura nabyo.'
Yagaragaje ko 'ubunyamwuga bucye mu myidagaduro mu Rwanda' ari imwe mu mpamvu ituma bahora inyuma ndetse no kumva ko abategura ibitaramo bakomeye kurusha abahanzi.

Uyu muhanzi yavuze ko abategura ibitaramo babakoresha mu nyungu zabo bwitebabyise ubufasha, abibutsa ko abahanzi bashora byinshi bakora indirimbo ko badakwiriye 'kubashakiraho amaramuko biyuzuriza imifuka yabo.'
Ati 'Ndabwira abafana banjye ko nari nageze muri BK Arena, bityo ntawagakwiye kuvuga ko Kenny Sol ntagaragaye mu gitaramo. Ndavuga ibi kuko abahanzi bagiye bafatwa nk'abadafite ikinyabupfura, badakorera ku gihe n'ibindi, ibyo bikwiye guhinduka. Kenshi abantu batumira abahanzi nibo bafite ikibazo ubwabo.'
Kenny Sol yunzemo ati 'Ijoro ryashize ryanyeretse nanone ko abategura ibitaramo bakoresha abahanzi mu nyungu zabo bwite, East Gold 2022 gute mwakitega gucuruza amashusho yanjye mutanyishyuye? Mukeka ko ndi umwana? Nkeka ko mwbeshya.'
Uyu muhanzi yagaragaje ko kutaririmba kwe kwaturutse ku bwumvikane bucye bwabaye hagati ye n'abateguye kiriya gitaramo banze kumwishyura amafaranga bumvikanye. Bagerageje no 'Kugwatiriza telefone ngendanwa nk'ikimenyetso cyo kwizerana ababera ibamba !'
Juno Kizigenza nawe yagaragaje ko hari abigize aba Komisiyoneri b'abahanzi bagamije indamu zabo ariko ntibite kumvune abahanzi baba bahuye nazo.
Uyu muhanzi yagaragaje ko abo ba komisiyoneri iyo ushatse guharanira uburenganzira bwawe 'bakugira ishyamba' bagamije kukwangisha abantu.
Ati 'Iyo muri kuvugana baba bigize abana beza , bakubeshyako bagiye kuguha opportunities (amahirwe) ukeneye, ubundi wamara gusinya contract cyangwa ku munsi wa event bigira nkaho batakuzi, hanyuma iyo ushatse guharanira uburenganzira bwawe bagenda babeshya ko usuzugura, wiyemera kubakuzamuye.'
Yakomeje agira ati 'Kandi benshi muri bo ninabo bitambika hagati y'umuhanzi n'ibigo bitera inkunga cyangwa ibya leta, bigize abakomisiyoneri b'abahanzi bakabeshya ko abahanzi bose ari abasinzi kandi ko aribo bonyine bazi kuduhandlinga.'

Yeruye ko hari impamvu zatumye areka gukora bimwe mu bitaramo bibera mu Rwanda ndetse bamwe mu babitegura bakamufungira inzira, yizera ko igihe kizagera akitegurira ibye.Avuga ko abo bigize abakomisiyoneri b'abahanzi bateye imbere ku giti cyabo mu gihe abahanzi babanjirije abagezweho muri iyi minsi bashaje bazi ko inganzo nta mafaranga itanga ahubwo 'basaruye ama depression (kwiheba) gusa abandi barambiwe agasuzuguro bigira muzindi business (ubushabitsi)'
Juno Kizigenza yavuze ko 'Iyo uhemukiye umuhanzi uba uhemukiye, imiryango ibayeho kuberako yakoze ndetse binaca intege generations zizakurikira kuko twese mu ntangiriro tuba turebera kubatubanjirije.'
Yibukije ko badasaba ibya mirenge ko bifuza ko hajya habaho kubahiriza amasezerano yasinywe n'impande zombi.
Asaba abahanzi gushyira hamwe bagasenyera umugozi umwe bakirya bakimara ndetse bagashaka abanyamategeko bazajya babafasha 'gukurikirana iyubahirizwa ry' amasezereno tugirana n'aba bacommissionaire.'
Uyu muhanzi avuga ko barambiwe agasuzuguro kandi ko impinduka zigorana biyemeje guharanira uburenganzira bwabo.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abiganjemo abo mu gisata cy'imyidagaduro bakomeje gutanga ibitekerezo basaba Leta gushyiraho umurongo urengera inyungu z'umuhanzi. -
Musanze: Bifuza kubakirwa ibiro by’Umurenge n’Utugari bisimbura ibishaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bifuza kubakirwa ibiro by’Umurenge n’iby’Utugari bishyashya, cyangwa inyubako bisanzwe bikoreramo (…)
-
Jennifer Lopez na Ben Affleck ntabwo babana mu nzu kandi baheruka gushyingiranwa #rwanda #RwOT
Nyuma y'ibyumweru hafi bibiri by'ubuzima bw'ubuki, abafana benshi barabaza bati: Umubano wa Jennifer Lopez na Ben Affleck umeze ute nyuma y'ubukwe bwabo? Birasa nk'aho ukomeje gukomera nubwo batandukanye.
Umwe mu bantu ba hafi babo yatangarije Hollywood Life ku ya 5 Kanama 2022, ko bishimiye cyane kubaho batabana mu nzu imwe [batandukanye].
Uwatanze amakuru yagize ati: “Ikintu kimwe gitumye umubano wabo wihariye cyane ni uko bazi kurusha abandi bose ibikenewe mu byo bakora”. Mu by'ukuri bizera ko kumara umwanya batari kumwe bituma bakundana cyane kandi biratunganye kuko iyo batari kumwe, baba binjiza amafaranga menshi cyane.N'ukunguka kuri buri ruhande.
Bahora bavugana,boherezanya ubutumwa bugufi, bavugana kuri Video, ndetse bakanohererezanya amajwi kenshi. Kandi umwanya bamara hagati yabo batari kumwe utuma kongeraguhura kuba umwihariko cyane. JLo akunda kwiyumvamo ko umugabo we azaba ahari kubwe uko byagenda kose. '
Andi mutangamakuru yatangarije icyo kinyamakuru ko babonana cyane kandi ko bategereza igihe gikwiriye. Ati: “Basobanukiwe neza ko hari igihe bashobora kuba batari kumwe.Ni ikintu bombi bemeye kandi baganiraho igihe kirekire, rero nta gishya gihari. N'ukuri, gutandukana vuba nyuma y'ubukwe bwabo ntabwo ari byiza. Ariko bazi ko bafite ubuzima bwabo bwose imbere yabo kandi bakunda buri munota w'urugendo. '
Aba bombi bashyingiranwe kuwa 16 Nyakanga uyu mwaka mu birori bikomeye byabereye Las Vegas.
-
Cuba: Umwe yapfuye, 121 barakomereka bazize ikigega cya Peteroli cyahiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, kubera inkongi y’umuriro ikomeye yafashe ikigega cya peteroli nyuma yo gukubitwa n’inkuba, Perezida wa Cuba Miguel (…)
-
Kamonyi: Besheje umuhigo bahize basuye Umulindi w’Intwari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage b’Umurenge wa Nyamiyaga barishimira kwesa umuhigo bahize wo kwigurira imodoka y’umutekano n’isuku, nk’isomo bigiye ku Mulindi w’Intwari, ahari Ingoro (…)
-
Dore imirimo 8 idasanzwe ariko ihemba neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ese iyo ubyutse ugiye ku kazi buri gitondo wumva wishimye? Wumva se ufite amatsiko y’icyo umunsi mushya utangiye uguhishiye, ukumva ufite amashyushyu yo (…)
-
Abacuruzi bitwaza izamuka ry'ibikomoka kuri Peteroli bakazamura ibiciro  bihanijwe #rwanda #RwOT
Ibiciro bishya by'ibikomoka kuri petrole byatangiye gukurikizwa mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2022, bigaragaza ko litiro ya lisansi ari 1609 Frw ivuye kuri 1460 Frw, naho litiro ya mazutu yo yashyizwe kuri 1,607 Frw ivuye kuri 1,503 Frw.
Ibi bije nyuma y'amezi abiri, bisimbura ibyari byashyizweho nabyo byari byari byazamutse.
Iri zamuka rikomeje kwibazwaho n'abaturage ko rishobora kujyana n'izamuka ry'ibiciro ku isoko, bagasaba leta kugira icyo ikora kuko kuzamuka byabateza inzara.
Ati 'Niba Essance yazamutse n'ibiribwa birazamuka kubera ko niyo ikora ingendo kugira ngo bitugereho. Â Ibintu byakomeje kandi none n'umushara nturimo kwiyongera.'
Kugeza ubu hari abaturage batangiye kugenda n'amaguru cyane cyane abatega moto, bitewe n'abazitwara barimo kuzamura ibiciro.
Aba bacuruzi muri za butiki n'abigisha gutwara ibinyabiziga, ngo nta kabuza bagomba kuzamura ibiciro kuko essence yazamutse.
Impuguke mu bukungu Dr. Bihira Canisius agaragaza ko nta kabuza ibiciro ku isoko bishobora kuzamuka, bigatuma abaturage barya rimwe ku munsi.
Dr. Bihira abona ko nta gikozwe ubukungu bw'igihugu bwamanuka.
Aragira ati 'Nk'abantu bakuze baryaga wenda nk'amasahani abiri aragabanya akarya isahani imwe, icyo gihe ya mafaranga yasohoraga ku kwezi nayo aragabanuka nubwo ibiciro byiyongeye ariko n'amafaranga yakoreshaga aragabanuka. Urugamba rw'ibiciro rudutsinze ubukungu bw'igihugu cyacu bwagwa, mwabonye muri Zimbabwe aho umuntu yajyanaga guhaha ingorofani y'amafaranga, abajura bakiba ingorofani kuruta amafaranga.'
Minisiteri y' Ubucuruzi n'Inganda iravuga ko iri zamuka ry'ibikomoka kuri peterole ntaho rigomba guhurira n'izamuka ry'ibiciro ku masoko, kubera ko Leta y'u Rwanda yashyizemo nkunganire y'amafaranga agomba guhangana nabyo.
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Dr. Ngabitsinza Jean Chrysostome, araburira abacuruzi kutibeshya ngo bazamure ibiciro bitwaje izamuka rya Essance .
Aragira ati 'Nukuvuga ko izamuka rya Essance na peteroli ryagiye riba leta iba yashyizemo amafaranga, kugira ngo igabanye umuzigo w'umuntu ushobora kuba yagombaga gukoresha ibyo bicuruzwa kugira ngo ibiciro bidatumbagira cyane. Abacuruzi iyo babikoze ku giti cyabo turabahana rwose, kandi ako ni akazi kacu tuzakorera abaturage ku buryo uraza kubikora mu buryo yishakiye biraza kumugora.'
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda igaragaza ko irimo gukurikiranira hafi ibiciro ku masoko, ku buryo ariyo izagena ibiciro bishya mu gihe bizaba bibaye ngombwa.
Kugeza ubu leta y'u Rwanda igaragaza ko yatanze nkunganire ya Miliyari 10 z'amafaranga y' u Rwanda, yo guhangana n'itumbagira ry'ibiciro bya Essance na Mazutu kuri iyi nshuro.
Iri zamuka ry'ibikomoka kuri peteroli rikomeje guterwa n'intambara iri kubera mu burayi hagati y'ibihugu bibiri Ukraine n'Uburusiya.
Ntambara Garleon
The post Abacuruzi bitwaza izamuka ry'ibikomoka kuri Peteroli bakazamura ibiciro  bihanijwe appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Ukemuye amakimbirane mu miryango uba urwanyije n’ibindi bibazo – Min Nyirahabimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, avuga ko iyo ibibazo by’amakimbirane mu (…)
-
Umunyamabanga wa leta y'Amerika yatangiye uruzinduko muri Afurika-Aragera i Kigali kuwa Gatatu #rwanda #RwOT
Umunyamabanga wa leta y'Amerika Antony Blinken yaraye ageze muri Afurika y'epfo, mu ntangiriro y'uruzinduko rwe mu bihugu bitatu byo muri Afurika rugamije guhangana n'ibikorwa by'Uburusiya byo kongera ijambo bufite kuri uyu mugabane.
Mu kwezi gushize, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya Sergei Lavrov yasuye ibihugu bine byo muri Afurika – Misiri, Ethiopia, Uganda na Repubulika ya Congo.
Afurika y'epfo yakomeje kudafata uruhande mu ntambara yo muri Ukraine, yanga gukurikiza ubusabe bw'ibihugu byo mu burengerazuba (Amerika n'Uburayi) bwo kwamagana Uburusiya.
Avuye i Pretoria mu murwa mukuru w'Afurika y'epfo, uyu mukuru w'ububanyi n'amahanga bw'Amerika arerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho azava ku wa gatatu yerekeza mu Rwanda.
Ubushyamirane hagati y'ibi bihugu by'ibituranyi bwariyongereye mu mezi ya vuba aha ashize, bushingiye ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Mu cyumweru gishize, itsinda ry'inzobere za ONU ryavuze ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z'u Rwanda zarwanye hamwe n'inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro, nkuko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru AFP na Reuters bishingiye kuri raporo y'ibanga.
Leta y'u Rwanda yatangaje ko itasubiza kuri iyo raporo itarasohoka kandi itaremezwa irushinja gufasha umutwe wa M23, naho leta ya Congo ivuga ko ishyigikiye iyo raporo “yahawe akanama k'umutekano ka ONU”.
I Kinshasa, mu byo Blinken azaganira n'abategetsi baho harimo ubucuruzi n'ishoramari, “n'umuhate wo kugeza ku mahoro uburasirazuba” bw'iki gihugu “n'akarere k'ibiyaga bigari muri rusange”.
I Kigali, ibiro bya Blinken bivuga ko “azibanda ku ruhare leta y'u Rwanda yagira mu guhosha amakimbirane n'ubugizi bwa nabi ubu biri mu burasirazuba bwa DRC”, nkuko itangazo ry'ibiro bye ribivuga.
Mu Rwanda kandi, Antony Blinken azavuga ku bibazo by'uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n'ubutegetsi, no “gufunga mu buryo butari bwo uwemerewe kuba muri Amerika Paul Rusesabagina”.
Minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'inteko ishingamategeko y'Amerika byemeza ko Rusesabagina “yafunzwe mu buryo butari bwo” n'u Rwanda.
Leta y'u Rwanda ivuga ko uruzinduko rwa Blinken mu Rwanda ari andi mahirwe yo gusobanura ko ifatwa n'ifungwa rya Rusesabagina byari bikurikije amategeko.
Uru ni uruzinduko rwa kabiri rwa Blinken ku mugabane w'Afurika, kuva yagera kuri uyu mwanya w'umunyamabanga wa leta y'Amerika mu kwezi kwa mbere mu 2021.
Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2021, yasuye Nigeria, Sénégal na Kenya.
BBC