Blog

  • Wari wambaye neza nukuri! Mama Cyangwe! – Imyambarire ya Anita Pendo mu gitaramo cya The Ben yashimishije abafana be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo umushyushyarugamba Anita Pendo ari kumwe n'abandi bashyushyarugamba barimo MC Tino na Lucky Nzeyimana bayoboye igitaramo kiswe Rwanda Rebirth Celebration byari cyatumiwemo Umuhanzi The Ben cyabereye muri BK Arena. Nyuma yuko iki gitaramo kirangiye, Anita Pendo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze imwe mu mafoto ye yafatiwe muri iki gitaramo igaragaza imyambarire ye.

    Nyuma yuko iyi foto ya Anita Pendo igiye hanze, bamwe mu bafana bame bayibonye bavuze ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/wari-wambaye-neza-nukuri-mama-cyangwe-imyambarire-ya-anita-pendo-mu-gitaramo-cya-the-ben-yashimishije-abafana-be/

  • Urubyiriko rw’abasore n’inkumi bagaragaye mu rusengero bikubanaho abantu barumirwa(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bumiwe babonye amashusho atangaje y'urubyiruko rw'abasore n'inkumi babyinaga mu rusengero nk'abari mu kabyiniro.

    Nkuko bigaragara aba basore n'inkumi barimo guhimbaza Imana ariko babyina bikubanaho basunda nk'abari mu gitaramo gisanzwe.

    Source : https://yegob.rw/urubyiriko-rwabasore-ninkumi-bagaragaye-mu-rusengero-bikubanaho-abantu-barumirwavideo/

  • Bamuhaga ingurane ya telefoni! Kenny Sol yavu… – #rwanda #RwOT

    Yasohoye iyi baruwa mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, nyuma y’ibyiriwe bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko yimwe inzoga ya ‘Hennesy’ kandi byari mu masezerano, bituma ataririmba.

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko Kenny Sol yemeranyije n’abateguye iki gitaramo Miliyoni 2 Frw kugira ngo aririmbe. Cyo kimwe n’abandi basezeranyijwe ko amafaranga bazayahabwa ku munsi w’igitaramo.

    Uyu muhanzi yageze kuri BK Arena asaba ko amafaranga ayahabwa, bamubwira ko bagiye kumuha sheki azabikuza mu gihe cy’iminsi 10 ategereza ko bayimuha araheba. Bamubwiraga ko ugomba gusinya kuri sheki adahari.

    Mu bandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo, harimo uwahawe ibihumbi 230 Frw, undi ahabwa ibihumbi 300 Frw, ubundi babona kuririmba. Kontaro yabo ivuga ko buri umwe agomba kwishyurwa Miliyoni 1 Frw.

    Mu itangazo yageneye itangazamakuru, Kenny Sol yavuze ko yanditse iyi baruwa umutima we uremerewe nk’umuhanzi wiriye akimara kugira ngo abe ageze aho ari uyu munsi.

    Avuga ko yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kugira ngo agaruke kuri bimwe bisubiza inyuma umuziki w’u Rwanda.

    Yatangiye avuga ko ibikorwa by’ubunyamwuga bucye biri mu myidagaduro, ari kimwe mu bituma uru rwego rudatera imbere. We avuga ko ari virus.

    Uyu muhanzi yavuze ko mu Rwanda ari ‘ho honyine utegura igitaramo yumva ko ari hejuru y’umuhanzi’. Avuga ko biteye isoni kubona utegura igitaramo agutumira kuririmba ‘nk’aho ari impuhwe akugiriye’.

    Ati “Muribeshya. Ntabwo mubidukorera ku bw’impuhwe. Ku rundi ruhande mukeneye abahanzi muri business zanyu.”

    Kenny avuga ko abahanzi barara ijoro n’amanywa bakora indirimbo, rimwe na rimwe bakabura ayo gukora amashusho yazo n’amafaranga yo kuzimenyekanisha.

    Avuga ko hari abirengagiza ibi bagakoresha abahanzi mu nyungu zabo no kuzuza imifuko yabo.

    Ati “Ntabwo mbavuga amazina ariko muriyizi.” Yatanze urugero avuga ko tariki 25 Kamena 2021 yaririmbye mu gitaramo cyateguwe na Intore Entertainment ‘kuva icyo gihe sindishyurwa amafaranga yose’. Ati “Ubu bibaye amezi abiri.”

    Yabajije abashinzwe gahunda ya Visit Rwanda mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) niba bazi ibi. Hari amakuru avuga ko abahanzi baririmbye muri Chop Life nta n’umwe urishyurwa.

    Uyu muhanzi yibajije kandi niba abategura ibitaramo n’abafatanyabikorwa bazi neza ibijyanye no kwita ku muhanzi mu gitaramo.

    Yavuze ko atayobewe ko kuvuga ukuri bimuzanira abanzi (umwanzi) ariko hari byinshi biramira mu gihe kizaza. Yavuze ko intego ye ari ugukorera umuziki abakunzi be atari ugushimisha ‘abantu batubaha akazi nkora’.

    Kenny avuga ko ibi atari isomo yisangije kuko n’abandi bahanzi bagenzi be bibabaho. Avuga ko igihe ari iki cy’uko bashyira hamwe mu gutuma abategura ibitaramo bumva neza agaciro kabo harimo no gushyiraho imirongo ngenderwaho.

    Avuga ko umuhanzi adakwiye gukoresha ijwi rye gusa aririmba ahubwo no guhindura sosiyete. Ati “Twese dukwiye kumva ko turi abanegihugu.”

    Uyu muhanzi yavuze ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022 yari muri BK Arena yiteguye kuririmbira abakunzi be.

    Avuga ko nta muntu ukwiye kumubeshyera ko atigeze agaragara muri iki gitaramo ‘kuko mu bihe bitandukanye abahanzi bafashwe nk’abatagira ikinyabupfura’ kenshi batitabira ibitaramo ku gihe cyagenwe.

    We avuga ko rimwe na rimwe abategura ibitaramo ari bo bateze ibibazo. Yavuze ko yatengushywe n’uburyo umunyamakuru wa B&B FM, David Bayingana yitwaye imbere ye ubwo yamusabaga kujya ku rubyiniro akamubwira ati “Turirimbe cyangwa tubireke.”

    Avuga ko Bayingana yagerageje kubwira umujyanama we [wa Kenny Sol] ngo amwinginge ajye ku rubyiniro ingwate ibe telephone ye [Ya Bayingana] azayimusubize nibamara kumwishyura.

    Kenny uzwi mu ndirimbo zirimo 'Say my name' avuga ko ibi byose byabaye ubwo bagerageza kubwira abateguye iki gitaramo kubahiriza ibyari mu masezerano.

    Yavuze ko ijoro ryashize ryamuhaye ishusho ngari y’uko abategura ibitaramo bagamije kunyuzuza imitsi y’abahanzi.

    Mu ibaruwa yahaye Hashtag yise #turambiweagasuzuguro, yavuzemo ko yayanditse kugira ngo The Ben nk’umuhanzi arebereraho amenye ukuri kw’ibyabaye. Abwira abafana be kutizera ibyo babona byose cyangwa basoma.” 

    Kenny Sol yatangaje ko ataririmbye mu gitaramo The Ben yatumiwemo kubera ko ibyari mu masezerano bitubahirijwe 

    Kenny Sol yavuze ko amezi abaye abiri amafaranga yakoreye mu gitaramo 'Chop Life' cyateguwe na Intore Entertainment na emPawa Africa ya Mr Eazi atarayahabwa 

    Kenny yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abahanzi bavuge ijwi rimwe, bamagane abategura ibi bitaramo banyunyuza imitsi yabo bakabatumira bababifata nk'impuhwe 

    Kenny Sol yavuze azi neza ko kuba avuze ibi bimuzanira abanzi, ariko bizaramira ejo hazaza 

    Uyu muhanzi yasoje itangazo rye avuga ko abahazi barambiwe gusuzugurwa n'abategura ibitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119794/bamuhaga-ingurane-ya-telefoni-kenny-sol-yavuye-imuzi-impamvu-ataririmbye-kwa-the-ben-ahish-119794.html

  • Jordan Mushambokazi yagaragaye agirana ibihe byiza n’imfura ye(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2018,yagaragaye agirana ibihe byiza n'umwana we w'imfura.

    Mu mashusho amafoto yashyize kuri Instagram yagaragaje ko yagize icyumweru kiza ari kumwe n'umwana we.

    Source : https://yegob.rw/jordan-mushambokazi-yagaragaye-agirana-ibihe-byiza-nimfura-yeamafoto/

  • Manchester United yatangiye nabi cyane shampiyona,City yongera gukanga abakeba #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yatangiye umwaka w'imikino nabi nkuko yashoje ushize kuko yasanzwe ku kibuga cyayo ikahatsindirwa ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa mbere wa Premier League.City yo yatsinze Westham ibitego 2-0.

    Ibitego 2 bya Pascal Gross mu gice cya mbere byatumye abafana ba United bari mu rugo batahana agahinda kuko bifuzaga cyane kubona ikipe yabo itangira neza nyuma yo gusoza nabi shampiyona ishize.

    United yagowe cyane n'uyu mukino n'iyi kipe ya Graham Potter yayisubiriye nyuma y'aho mu mwaka w'imikino yayitsinze ibitego 4-0 kuri stade Amex muri Gicurasi uyu mwaka byatumye Brighton irangiza ku mwanya wa cyenda muri Premier League bandika amateka mashya.

    Brighton yafunguye amazamu ku munota wa 30 ku gitego cyatsinzwe na Pascal Gross ku mupira mwiza yahawe na Danny Welbeck hanyuma bidatinze kuwa 39,uyu Gross ashyiramo icya kabiri.

    Nubwo igice cya kabiri cyaranzwe no kwinjira mu kibuga kwa Cristiano Ronaldo wari wabanje hanze,United ntiyashoboye kwishyura ibi bitego byombi bya Brighton.

    Nubwo muri iki gice Brighton yaruhijwe cyane na United yihagazeho itsindwa igitego kimwe nacyo cyitsinzwe n'umukinnyi wayo Alexis Mac Allister ku munota wa 68 nyuma y'uko umunyezamu Robert Sanchez akuyemo umupira agashaka kuwusohora hanze ariko kubera igitutu cya Harry Maguire awtera mu rushundura.

    United yakoze ibishoboka byose ngo yishyure ariko ba rutahizamu bayo barimo Rashford,Bruno Fernandes bari hasi ntibagira icyo bakora.

    Umutoza mushya,Erik Ten Hag yananiwe kugarura mu bihe byiza United ndetse biragaragara ko bizamugora muri uyu mwaka w'imikino kubera urwego ruri hasi rw'abakinnyi be.

    Uburwayi bwa United buri guhera kuri nimero 6 kuza inyuma hose cyane ko ubwugarizi bwayo bwo bwari hasi cyane.

    Kuwa 13 Kanama ikipe ya Brentford izakira Manchester Utd ndetse benshi bategereje kureba uko iyi kipe y'ibigwi izitwara.

    Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Manchester City yatwaye shampiyona ubushize yatsinze Westham ibitego 2 byose byatsinzwe na kizigenza Erling Haaland.

    Igitego cya mbere Haaland yagitsinze ku munota wa 36 kuri penaliti yakorewe n'umunyezamu Areola wamuteze hanyuma ku munota wa 65 atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na De Bruyne.





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yatangiye-nabi-cyane-shampiyona-city-yongera-gukinga-abakeba

  • Volcano yongerewe mu bigo bizajya bitwara abagenzi muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RURA yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, mu rwego rwo kunganira imodoka nke zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri Kigali.

    Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali hakoraga ibigo bitatu byahawe isoko muri 2013, birimo icya KBS, RFTC na Royal Express.

    Iyi sosiyete ya Volcano yahawe gutwara abagenzi mu byerekezo bikurikira:

    Remera gare- mu Mujyi ufite nimero 101
    Remera gare- SEZ (i Masoro mu nganda) ufite nimero 120
    Remera gare- Bwerankori ufite nimero 109
    Remera gare- Nyabugogo via Kacyiru ufite nimera 105
    Remera gare- Busanza ufite nimero 115
    Rubilizi- Nyabugogo ufite nimero 134

    Volcano yari isanzwe ikora ingendo zijya mu ntara cyane cyane iy'amajyepfo mu turere nka Muhanga, Nyanza na Huye. Biteganyijwe ko iyi gahunda nshya y'ingendo iratangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere.

    RURA ifashe iki cyemezo mu gihe abatuye Umujyi wa Kigali bamaze igihe kinini bagaragaza ko batanyurwa na gahunda yo gutwara abantu muri uyu mujyi, aho benshi bamara igihe kinini ku mirongo bikabaviramo gukererwa muri gahunda baba bagiyemo.

    Ni ikibazo Umujyi wa Kigali wagaragaje ko giterwa n'uko imodoka zitwara abantu zisigaye ari nke cyane ugereranyije n'uko iyi gahunda yatangiye zingana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/volcano-yongerewe-mu-bigo-bizajya-bitwara-abagenzi-muri-kigali

  • Volcano Express igiye kuza gutanga umusada mu gutwara abagenzi I Kigali #rwanda #RwOT

    Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ingendo rusange muri Kigali, ikigo cya Volcano Express cyongerewe mu byari bisanzwe bifite inshingano zo gutwara abagenzi muri uyu mujyi.

    Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RURA yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, mu rwego rwo kunganira imodoka nke zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri Kigali.

    Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali hakoraga ibigo bitatu byahawe isoko muri 2013, birimo icya KBS, RFTC na Royal Express.

    Iyi sosiyete ya Volcano yahawe gutwara abagenzi mu byerekezo bikurikira:

    Remera gare- mu Mujyi ufite nimero 101
    Remera gare- SEZ (i Masoro mu nganda) ufite nimero 120
    Remera gare- Bwerankori ufite nimero 109
    Remera gare- Nyabugogo via Kacyiru ufite nimera 105
    Remera gare- Busanza ufite nimero 115
    Rubilizi- Nyabugogo ufite nimero 134

    Volcano yari isanzwe ikora ingendo zijya mu ntara cyane cyane iy'amajyepfo mu turere nka Muhanga, Nyanza na Huye. Biteganyijwe ko iyi gahunda nshya y'ingendo iratangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere.

    RURA ifashe iki cyemezo mu gihe abatuye Umujyi wa Kigali bamaze igihe kinini bagaragaza ko batanyurwa na gahunda yo gutwara abantu muri uyu mujyi, aho benshi bamara igihe kinini ku mirongo bikabaviramo gukererwa muri gahunda baba bagiyemo.

    Ni ikibazo Umujyi wa Kigali wagaragaje ko giterwa n'uko imodoka zitwara abantu zisigaye ari nke cyane ugereranyije n'uko iyi gahunda yatangiye zingana.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/volcano-express-igiye-kuza-gutanga-umusada-mu-gutwara-abagenzi-i-kigali

  • Kurya amandazi, kubura imodoka ibakura ku kib… – #rwanda #RwOT

    Ni inshuro ya Kabiri Rwamagana City igiye gukina icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ikaba inshuro ya mbere kuva mu 2016 ubwo bamanukaga mu cyiciro cya kabiri.

    Cyera bavugaga ko umuntu ava mu cyaro ariko cyo kitamuvamo, none ni byo biri kuba kuri Rwamagana City yavuye mu cyiciro cya kabiri ariko yo kikaba cyaranze kuyivamo dore ko ikomeje kugenda biguru ntege ndetse bihangayikishije abaturage bo muri aka karere bari bishimiye kongera kubona ikipe yabo.

    Rwamagana City yazamukanye na Sunrise FC ariko ibintu bikomeje kuyibera ibindi bindi

    Kuri uyu wa 6 ni bwo Rwamagana City yakinnye umukino wa mbere wa gicuti aho yahuraga na Police FC kuri sitade y’Akarere ka Ngoma, Police FC iyitsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Usengimana Danny, Onesme ndetse na Dominique Ndayishimiye.

    Usibye kwerekana ishusho y’uko ikipe ihagaze mu kibuga, uyu mukino wanerekanye uko ikipe ya Rwamagana City ihagaze no mu mikoro kuko kugira ngo ive i Rwamagana igere i Ngoma no kuva i Ngoma isubira i Rwamagana byabaye induru.

    Abakinnyi ubwo bari imbere ya sitade y’Akarere ka Ngoma bateraga urwenya bavuga ko nibyanga bitegera amagare akabageza i Rwamagana 

    Iyi kipe isanzwe iterwa inkunga n’Akarere ka Rwamagana yagarutse muri Rwamagana mu byiciro kuko batwawe n’imodoka 2 ntoya za twegerane (Hiace) wagira ngo ni ikigo cy’amashuri abanza kigiye gukina n’ikindi kigo.

    Ubwo umukino warangiraga za modoka zabazanye zari zitahiye biba ngombwa ko ubuyobozi bw’ikipe butangira bundi bushya gushaka twegerane zisubizayo abakinnyi.

    Muri ako kanya imodoka zirimo gushakishwa, nk’abakinnyi bari bavuye mu kibuga aho guhabwa imbuto n’andi mafunguro agenewe umukinnyi, aba basore biganjemo abari mu igerageza bakugiriye mu mandazi baririra sinakubwira.

    Abakinnyi ubwo bari bategereje umwanzuro w’imodoka bahise bigira guhaha amandazi 

    Ubuyobozi bwaje kubona twegerane imwe itwara abakinnyi bamwe abandi basigara aho, nka nyuma y’isaha haza indi twegerane nayo itwara abari basigaye, ubwo byari bimaze kuba mu ma saa 18:15 pm.

    Ntabwo ari iki kibazo gusa kigaragaza ko Rwamagana City ishobora kuzaruhanya, kuko n’abatoza bashya bazanye bayobowe na Ruremesha Emmanuel babujije ikipe amahwemo.

    Ngizi imodoka karundura ziri gutwara Rwamagana City ku mikino itandukanye. Aha bari bamaze gusesekara kuri sitade ya Ngoma

    Rwamagana City ikizamuka mu cyiciro cya mbere yahise ihindura abatoza, Sammy wari uyizamuye mu cyiciro cya mbere baramusezerera bazana Ruremesha Emmanuel ndetse na Lomami Marcel wahoze muri Rayon Sports.

    Lomami uhetse agakapu k’ubururu “Natoje amakipe menshi aha ho ndahagwa”

    Aba batoza bahageze, Rwamagana City hari abakinnyi yongereye amasezerano ndetse harimo abayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Ruremesha akihagera yaje yerekana ko aba bakinnyi ikipe yaguze badashoboye ndetse ko we yifitiye abakinnyi yakuye hanze ari bo basinya abo yari ahasanze bagasezererwa.

    Ibi byateje imvururu kugera ubwo Akarere gatanga amafaranga yo gufasha ikipe hagombaya no kuzamo amafaranga yo kwishyura abakinnyi baguzwe ariko Ruremesha Emmanuel akabyanga avuga ko ahubwo basezererwa.

    Ayo mafaranga yageze mu biganza bya Rwamagana City mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko na n’ubu nta mukinnyi urahabwa amafaranga gusa abatoza bo barayabonye nk’uko amakuru inyaRwanda yahawe abihamya.

    Amakuru ava i Rwamagana avuga ko imyitozo Ruremesha Emmanuel amaze iminsi akoresha irimo abakinnyi bagera kuri 40 ariko hafi 30 ari abanyamahanga yizaniye. 

    Rwamagana City ifite amahirwe yo kwakirira kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma wakwibaza niba nitangirana aka kavuyo n’imiyoborere idafite icyo yitayeho izatera kabiri mu cyiciro cya mbere.

    Ruremesha Emmanuel ubu ni we uri gutoza Rwamagana City 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119764/kurya-amandazi-kubura-imodoka-ibakura-ku-kibuga-ibimenyetso-bigaragaza-ko-rwamagana-city-i-119764.html

  • Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byongeye kuzamu… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Litiro ya lisansi yagurwaga 1460 Frw yageze ku 1609 Frw, mu gihe Litiro ya Mazutu yo yashyizwe ku 1607 Frw ivuye ku 1503 Frw yari isanzwe igura. 

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest yatangarije RBA ko Guverinoma yatanze nkunganire ya miliyari 10 Frw kugira ngo ibiciro bitazamuka bikabije.

    Dr. Nsabimana yanavuze ko ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bitagomba kuzamuka.

    Lisansi na Mazutu bigeze kuri ibi biciro, mu gihe mbere ya tariki 3 Mata Lisansi yagurwaga 1256 naho Mazutu ikagura 1201 kuri Litiro, byahindutseho muri Mata ndetse nyuma bikomeza kwiyongera kugeza uko bihagaze ubu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119783/ibiciro-bya-lisansi-na-mazutu-byongeye-kuzamuka-119783.html

  • Iby’Abasirikare b’u Rwanda bagabye ibitero muri Congo, Umukoro wahawe Kinshasa ku Mubano wayo na Kigali #rwanda #RwOT

    Kuva mu minsi ishize, hakomeje kugarukwa kuri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye igomba gushyikirizwa akanama gashinzwe umutekano. Ntabwo iratangazwa ku mugaragaro, ariko ibyitwa ko biyikubiyemo bikomeje kujya hanze rwihishwa.

    Ubwo yaganiraga na RFI, Dr Biruta yavuze ko u Rwanda ruzavuga neza kuri iyi raporo umunsi izaba yamuritswe.

    Yavuze ko yumvise ko u Rwanda rwashinjwe ko rwohereje muri RDC abasirikare bo gufasha M23, guhera mu Ugushyingo 2021. Runashinjwa ko rwabahaye inkunga y’ibikoresho.

    Minisitiri Biruta yavuze ko mu gihe izi mpuguke zaba zarabonye gusa abasirikare b’u Rwanda ntizibone abarwanyi ba FDLR, raporo ntivuge ku mikoranire ya FDLR n’Ingabo za FARDC, “hagomba kuba hari ikibazo.”

    Ni cyo kimwe no kuba drones zakoreshejwe mu kubona abasirikare b’u Rwanda zitarabonye ibisasu byarashwe mu Rwanda biturutse muri Congo ku wa 19 Werurwe, ku wa 3 Gicurasi no ku wa 10 Kamena.

    Iyo raporo kandi ngo ntiyagarutse ku mvugo z’urwango zakomeje gukwirakwizwa n’abayobozi muri Guverinoma, imiryango itari iya leta n’abaturage ba Congo.

    Minisitiri Biruta yavuze ko FDLR ari ishingiro ry’ikibazo nk’icy’umutwe wa M23, kubera uburyo yakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ni umutwe ngo wakomeje kwibasira ibice bimwe by’abaturage ba Congo, bigatuma hagenda havuka indi mitwe yo kwirwanaho.

    Yakomeje ati 'Mu burasirazuba bwa RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 130, itsinda ry’inzobere ryitaye gusa ku mutwe umwe, bagakora ibishoboka byose ngo bawuhuze n’u Rwanda, bagatekereza ko bavumbuye ikintu kinini.'

    'Ikintu kinini cyashoboraga kugaragazwa ni ukubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo ya Jenoside. Ni nk’umuganga ujya kuvura ibimenyetso atitaye ku bitera indwara.'

    Iyo raporo ivuga ko bamwe mu basirikare ba Congo n’indi mitwe yitwaje intwaro bafatanyije kurwanya M23, ndetse ko ingabo za Leta zabahaye intwaro.

    Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwamaganye kuva mu ntangiriro imikoranire ya FARDC na FDLR, kandi ko hari ibimenyetso izo mpuguke zitabona, kimwe na MONUSCO mu myaka 20 ihamaze.

    Nyamara ngo ibindi byose bakora bigamije gushyirishamo u Rwanda.

    Yakomeje ati “Turasaba ko umuryango mpuzamahanga na Guverinoma ya Congo bakurikirana ikibazo cya FDLR n’indi mitwe ihungabanya umutekano w’akarere. Iyi mitwe yose ifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, igamije kurangiza umugambi wa Jenoside batarangije gushyirwa mu bikorwa, iduteye impungenge.”

    “Igihe icyo kibazo kitarakemurwa, umuryango mpuzamahanga na Guverinoma ya Congo bidashaka guhagurukira icyo kibazo, umubano w’u Rwanda na RDC uzakomeza kubangamirwa.“

    Minisitiri Biruta yavuze ko imishyikiraho hagati y’ibi bihugu ikomeje, aho u Rwanda rusaba RDC gushakira umuti ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro irimo na M23, byasinyanye amasezerano mu 2013 ariko atarigeze ashyirwamu bikorwa.

    Congo yavogereye ubusugire bw’u Rwanda

    Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, aheruka gushinja u Rwanda kubangamira ubusugire bwa RDC, ndetse ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kurufatira ibihano.

    Minisitiri Biruta yavuze ko ihame ry’ubusugire bw’igihugu na RDC riyireba, kuko iyo imitwe nka FARDC yifatanyije na FDLR itera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, ibyo nabyo ari ukuvogera ubusugire bw’igihugu.

    Yakomeje ati “Hari ibitero byakomeje kugabwa mu Rwanda biturutse ku butaka bwa Congo, kandi habayeho abarwanyi ba FDLR bakoranye na FARDC binjiye mu Rwanda mu Ugushyingo 2021, ni cyo gitero giheruka kandi cyishe abaturage b’u Rwanda. Ni ukuvogera ubusugire bw’u Rwanda, kandi ni ikibazo ku mutekano w’igihugu cyacu. Ibyo byose bigomba guhagurukirwa.”

    Minisitiri Biruta yasabye RDC gufatira imyanzuro FDLR

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iby-Abasirikare-b-u-Rwanda-bagabye-ibitero-muri-Congo-Umukoro-wahawe-Kinshasa-ku-Mubano-wayo-na-Kigali