
Blog
-
Bakora 'tapis’ mu dutambaro dusigazwa n’abadozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Itsinda ry’abakobwa umunani bari basanzwe bakora umurimo wo gutaka amasaro, biyemeje no gukora tapis mu dutambaro dusigazwa n’abadozi. Claudine (…) -
Nzaba uwa kabiri nabuze igikombe – Casa Mbungo uhamya ko gutwara Confederation bishoboka #rwanda #RwOT
Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André yavuze ko umwaka utaha w’imikino wa 2022-23 icyo ashaka ari igikombe cya shampiyona ari yo ntego afite, indi myanya azayahitanira ari uko yabuze igikombe.
Yabivuze mu muhango wabaye uyu munsi ku wa Gatanu wo kwerekana abakinnyi bashya iyi kipe yaguze ndetse n’abandi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino.
Casa Mbungo yavuze ko atari mu makipe ahatanira kuza mu myanya 4 ya mbere ahubwo we icyo ahatanira ari igikombe ibindi bizaza nyuma.
Ati “Singiye kubabeshya muri shampiyona sinshaka kuza muri 4 za mbere, tuzaba muri 4 za mbere kuko twananiwe gutwara igikombe, tuzaba aba kabiri kuko twananiwe gutwara igikombe, tuzaba aba 3 kuko twaniwe gutwara igikombe, tuzaba aba 4 kuko twananiwe gutwara igikombe, tuzaba aba 6 kuko twananiwe gutwara igikombe, ni kimwe no mu gikombe cy’Amahoro, cyo ni icyacu biramenyerewe kugitwara n’uyu mwaka ni icyacu.”
Yanavuze ko no gutwara igikombe cya Confederation Cup bishoboka cyane abantu bateguye neza.
Ati “hari abumva ko gutwara Confederation Cup bidashoboka, ariko birashoboka abantu bateguye neza.”
Mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, AS Kigali mu ijonjora ry’ibanze yatomboye ikipe ya ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti.
Muri shampiyona umwaka w’imikino wa 2022-23, AS Kigali izayitangira ikina na Etincelles FC.
Casa Mbungo Andre avuga ko no gutwara Confederation Cup bishoboka -
Gisagara: Bakomeje gushaka impano mu mukino wa Volleyball #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu ntangiriyo za Kanama uyu mwaka, nibwo Akarere ka Gisagara ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), batangije gahunda yo (…)
-
Apôtre Gitwaza yakomoje ku bigamba gukunda Afurika imiryango yabo iba i Burayi – #rwanda #RwOT
Ni impaka zikunze kugibwa na benshi ndetse ibinyamakuru bikazandikaho bigaruka ku buryo abayobozi ba Afurika n'abakomeye kuri uyu mugabane, usanga abana babo biga mu mashuri yo mu bihugu by'i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa imiryango yabo ariho ituye.
N'ubwo biba bimeze gutyo ariko abo bayobozi bo usanga bavuga ko muri Afurika cyangwa muri ibyo bihugu byabo harimo ibikenerwa byose biboneka muri ibyo bihugu byateye imbere.
Apôtre Dr Gitwaza uyobora Umuryango Authentic Word Ministries utegura ibiterane byiswe Afurika Haguruka, bigamije gushishikariza Abanyafurika kugira imyumvire n'imitekerereze yo kwigira, avuga ko hari impamvu nyinshi zituma abana b'abakomeye muri Afurika bajya guhaha ubumenyi i Burayi.
Yavuze ko abakoloni bahaye ubwigenge Afurika ariko hagira inzego zitageramo ubwo bwigenge zirimo ubukungu ndetse n'uburezi. Kuri we ngo Ubwigenge Afurika yahawe ni politiki gusa.
Aha yifashishije urugero ku bashyizeho amashuri ariko atazagira icyo amarira abayiga kubera ibyigishwagamo bitatezaga imbere Afurika, ahubwo usanga bigisha ibijyanye n'u Burayi.
Ati 'Ubundi nyuma y'uko Abanyafurika bavuze ngo bakeneye Ubwigenge, Abakoloni barabibonye ko aba bantu batangiye kuturwanya buhoro buhoro, igihe kizagera baturwanye tubure aho tujya, reka tubahe Ubwigenge Politiki, ariko atari Ubwigenge bw'Ubukungu n'Ubwigenge bw'Uburezi.'
Yakomeje agira ati 'Tugende ariko naza gukenera amazi ashyira mu gacupa, atugarukeho, ati mwanyereka uko agacupa gakorwa? Icyo gihe tugaruke tutaje kubakoloniza ahubwo tuje kubaha agacupa bashyiramo amazi, igihe cyose bakomeze badushake. Bashyiraho amashuri adashobora guteza Umunyafurika imbere.'
Apôtre Gitwaza avuga ko muri ayo mashuri wasangaga Abanyafurika bagishwa amateka yo ku Mugabane w' u Burayi kurusha uko biga ayabo, ibi bikaba barabikoze kugira ngo Abanyafurika bajye bahora babakeneye.
Yitanzeho urugero ati 'Nkatwe wenda twize mbere, nk'ababaye hakurya aha Congo nkanjye ntitwari tuzi ko habayeho umwami Rudahigwa, Musinga cyangwa ba Yuhi. Ni ibintu umuntu yumva ubu mu mateka. Ariko umbajije Napoléon namukubwira na metero yari afite n'ifarasi yicaragaho.'
Yakomeje agira ati 'Abakoloni ibyo bakoze ntibadushyiriyeho amashuri atuma twiga guhimba imirimo ahubwo atuma ducunga ibyabo nk'icungamutungo. Gucunga umutungo w'umukire, babigishije gucunga iby'abandi aho kubigisha uko bahimba ibyabo.'
Avuga ko nyuma Abanyafurika baje kumenya ko abana babo bagiye kwiga mu bihugu by'amahanga byakoronije Afurika bamenya mu byo bahishwe byo kubateza imbere.
Apôtre Dr Gitwaza yashimangiye ko abakora ibyo atari uko baba banze Afurika ko ahubwo baba bashaka ko abana babo bazasangiza Abanyafurika ibanga ryo guhimba imirimo.
Ati 'Uyu rero nagaruka ntabwo azagaruka aje gucunga amafaranga yawe ahubwo azakwereka uko bavumbura.'
Yasobanuye ko atari uko baba basuzuguye amashuri y'Afurika ko ahubwo ari uko ireme ry'uburezi Afurika itanga bitari ku rwego rwo guhanga.
Kugeza umubare w'Abanyafurika bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry'umurimo ku Mugabane w' u Burayi na Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse banakora mu bigo bikomeye kw'Isi mu nzego zitandukanye umaze kwiyongera ugereranije n'imyaka yashize.
Apôtre Dr Gitwaza yashimangiye ko abahoreza abana babo kwiga mu mahanga atari uko baba banze Afurika -
Icyamamare Lewis Hamilton yasuye ingagi mu Rwanda #rwanda #RwOT
Lewis Hamilton ukinira Mercedes muri Formula 1, uri kugirira ibihuruko muri Afurika, yasangije abamukurikira amafoto ye ari mu Rwanda aho yasuye pariki y'Igihugu y'Ibirunga.
Hamilton, umwongereza w'imyaka 37,ari mu biruhuko. Nyuma yo gusura Namibia mu cyumweru gishize, yavuze ko yakurikijeho mu Rwanda.
Lewis Hamilton abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko yishimiye cyane kubona ingagi zo mu Birunga azegereye, ikintu atazigera yibagirwa.
Yashimiye abakora ibishoboka byose bakita kuri izi ngagi, ashimira n'u Rwanda (ubutumwa yaje kubukuraho nyuma).
Ku kubona ingagi, yagize ati: 'Byari birenze ubwenge. Zari zituje kandi ari nziza, kuzegera ni ibintu bitangaje nyuzemo ntazibagirwa.'
Ku rutonde rwa F1 rw'uko abatwara imodoka bakurikirana mu 2022, Hamilton ni uwa 6.
Hamilton amaze gutwara shampiyona y'Isi ya Formula 1 inshuro zirindwi, ibintu byatumye ahabwa ishimwe n'Umwamikazi w'u Bwomgereza, Elizabeth II mu kumushimira guhesha ishema igihugu.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/icyamamare-lewis-hamilton-yasuye-ingagi-mu-rwanda
-
Gatsibo: Koperative yatangiye guha abanyamuryango amafaranga y’izabukuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’umuceri 'COPRORIZ Ntende’ bageze mu zabukuru barenga 360, batangiye guhabwa amafaranga y’izabukuru abafasha mu (…)
-
StarTimes igiye gukomeza gufasha urubyiruko rurererwa muri SOS Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
StarTimes, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho, yagiranye amasezerano y’imikoranire n’umuryango SOS Rwanda wita ku bana n’urubyiruko badafite (…)
-
Yakuyemo inkweto ararambya – Ibihe bya nyuma by’umunyamakuru w’imikino Shyaka Claver umaze imyaka 12 yitabye Imana #rwanda #RwOT
Imyaka 12 irashize inkuru y’incamugongo itashye mu muryango mugari wa siporo mu Rwanda cyane mu itangazamakuru ubwo uwari umunyamakuru wa siporo ukunzwe na benshi ndetse benshi mu banyamakuru bafatiraho icyitegererezo, Shyaka Claver yitabaga Imana mu buryo butunguranye.
Uyu munyamakuru wari ukunzwe na benshi wakoreraga Radio10, yitabye Imana ahagana Saa Tanu za mu gitondo(11:00′) zo ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2010.
Shyaka Claver afatwa nk’imwe mu nkingi z’ibiganiro bya siporo mu Rwanda dore ko uburyo bwinshi bukoreshwa bw’ibiganiro mu maradiyo ari ubwo yahanze, ni na we mu munyamakuru wakoze ibiganiro bya siporo bwa mbere ku maradiyo y’igenga.
Imyaka 12 irashize Shyaka Claver yitabye ImanaIbihe bya nyuma bya Shyaka Claver
Nk’uko muri 2014, Didace Niyifasha, Umuyobozi wa Radio Inkoramutima umwe mu bakoranaga na Shyaka Claver, yavuze ko byari bigoranye kumenya ko Shyaka Claver agiye kwitaba Imana kuko uwo munsi yari avuye mu ncamake za mu gitondo.
Yagize ati' Hari mu gitondo amaze gukora incamake z’amakuru ya mu gitondo, yicara muri News Room (Inzu itegurirwamo amakuru), nyuma aza kuvuga ko yumva atameze neza, ko yumva afite umunaniro, agakeka ko ari uko yaraye aryamye nabi. Yahise akuramo inkweto, yicara hasi ararambya, nyuma aza kuvuga ko yumva mu gatuza hamurya. Kuva ubwo yatangiye kuremba, bamujyana kwa Nyirinkwaya ibitaro bya La Croix du Sud, apfira mu marembo.'
Yakomeje avuga ko Shyaka Claver yari afite imishinga myinshi irimo gukorera ibiganiro mu baturage, kujya bakora ibiganiro bya siporo bicukumbuye nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Super Sports, RFI zibikora cyane ko yatabarutse nyuma y’iminsi mike avuye muri Afurika y’Epfo mu gikombe cy’Isi.
Ni umuntu warangwaga no kubana neza n’abandiShyaka Claver ni we munyamakuru wazanye gahunda yo gukora ibiganiro bya siporo buri munsi, ni mu gihe hari hamenyerewe Urubuga rw’Imikino rwa Radio Rwanda rwo ku wa Gatandatu. Ni na we munyamakuru wa mbere wabashije kuba yakora ikiganiro cya siporo ari wenyine isaha yose, ikiganiro cye cya siiporo kuri Radio10 cyatangiraga saa 12h-13h.
Shyaka Clever yavukiye ahitwa Musana mu Karere ka Luweero muri Uganda tariki ya 23 Ukwakira 1978. Ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.
Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umurezi mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma akaza gukomereza muri Alliance High School.
Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka w’2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda.
Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.
Na we yajyaga anyuzamo agaconga ruhago(aho ni mu ikipe y’abanyamakuru ba siporo), hajyaga haba n’umukino wo kumwibuka -
Mukankiko yongeye kwifatira mu gahanga ubutegetsi bwa Padiri Nahimana #rwanda #RwOT
Nyuma yo kwanga kujya muri Guverinoma ye nshya aho yari yahawe umwanya w’umugenzuzi mukuru, Mukankiko yongeye kwibutsa Padiri Nahima Thomas ko agomba kureka ubujura n’uburiganya ngo kuko akomeje kwigira Perezida w’Abanyarwanda baba mu buhungiro kandi ntawamutoye.
Mukankiko kandi avuga ko Nahimana ari umunyagitugu bityo ko adakwiriye kwigira Perezida ku ngufu ahubwo ko niba impunzi zikeneye Perezida wazo zigomba kwihitiramo.
Yagize ati 'Twanze abajura, rubanda izihitiramo. Nta Butegetsi bw’igitugu dushaka.'
Ibi yabivuze ubwo wa muhanuzi wa Padiri Nahimana Thomas yanengaga Mukankiko na Kazigaba Andre ngo kuko bateye utwatsi imyanya bahawe muri guverinoma ye nshya yise 'Guverinoma y’igihugu kiryoshye Ijuru rishya’ ndetse ngo bakanamuharabika bavuga ko ari Perezida wishyizeho kandi ko nta tegeko Leta ye Igenderaho.
Kazigaba Andre akunda kunenga Padiri Nahimana kwiyoberanya mu gutanga ibitekerezo, ubujura n’uburiganya, guhangana no kwibasira abatumva ibintu kimwe nawe. Mukankiko na we akamugaya ibisa neza neza nk’ibyo.
Uyu muhanuzi yarangije avuga ko Kazigaba na Mukankiko Imana yabahamagaye bakanangira imitima yabo banga kwifatanya na Padiri Nahima bityo ko izahamagara abandi ngo kuko abanyarwanda baba mu buhungiro ari benshi.
Nubwo bimeze gutyo ariko hari ababona ko uyu mugabo wiyise umuhanuzi w’Imana ari igikoresho cya Padiri Nahima agamije kwisingiza no kuriganya abanyarwanda baba muri Opozisyo utwabo nkuko byashimangiwe na Mukankiko Sylvie na Andre Kazigaba.
Mukankiko yahoze ari muri Guverinoma ya Nahimana Thomas avuga ko ikorera mu buhungiro ariko nyuma aza kuyivamo amaze kubona ko ntakindi Padiri Nahima agamije kitari uburiganya n’ubujura. Ubu bakaba basigaye bahanganiye ku mbuga nkoranyambaga.
-
APR FC na AS Kigali zizakinira imikino Nyafurika i Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya APR FC na AS Kigali zizasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika, CAF Champions League na CAF Confederation Cup, zizajya zakirira imikino yazo kuri (…)