Blog

  • Urubyiruko rwashishikarijwe kwicarana n'abakuze bagasasa inzobe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022, ni bwo uyu muryango wahurije hamwe urubyiruko n'abakuze barenga 100, mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko.

    Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, Christiane Rulinda, yavuze ko guhuza urubyiruko n'abasheshe akanguhe ari bumwe mu buryo bashyizeho, mu kunoza umubano w'urubyiruko n'abafata ibyemezo hagamijwe ubwumvikane n'ubufatanye hagati yabo.

    Imibare igaragaza ko Afurika ari yo ifite icyuho kinini hagati y'ibisekuru mu myaka 40 ishize. Ni mu gihe 40% by'abatuye Afurika bari munsi y'imyaka 15, ndetse mu Rwanda, 71% bari munsi y'imyaka 30.

    Rulinda yavuze ko ibiganiro n'uru rubyiruko n'abakuze, birufasha kumvwa n'abafata ibyemezo ku rwego rw'igihugu.

    Yakomeje ati “Ndizera ko koroshya ibiganiro hagati y'ibyiciro byombi bizazamura imyifatire, aho ibibazo bigaragara nk'amahirwe, aho kwibanda ku ngaruka mbi zishobora kuvuka.”

    Ni mu gihe ngo muri iyi minsi hagaragara cyane ivangura n'imyumvire idahwitse mu bisekuru bitandukanye.

    Ibyo ngo biba inzitizi ku ruhare bagira muri sosiyete, kandi ahanini bigaterwa no kutamenya ukuri ku bijyanye n'imibereho y'ibindi byiciro.

    Yakomeje ati “Guteza imbere imikoranire isanzwe hagati y'abantu batanganya imyaka bishobora gufasha mu kugabanya imyumvire idahwitse, kuzamura imyumvire itandukanya abantu mu byiciro hagendewe ku myaka n'ibibazo bahuriyeho.”

    Rulinda avuga ko kwimakaza ubu bufatanye birimo inyungu kuri sosiyete.

    Yakomeje ati “Guteza imbere ubufatanye bw'ibisekuruza byaba igisubizo ku bibazo bimwe duhura na byo muri sosiyete, mu gukoresha neza ibyo twese dushobora gutanga hatagendewe ku myaka yacu, kandi bikagira inyungu mu bukungu n'imibereho myiza kuri bose.”

    Ibi biganiro ngo bituma habaho ubwumvane hagati y'ibyiciro byombi, abakuru bagakura amasomo ku bibazo urubyiruko ruhura nabyo, abato nabo bakigira ku ntambwe z'abababanjirije.

    Rulinda yakomeje ati “Ni muri urwo rwego, amajwi y'urubyiruko, cyane cyane abakobwa bakiri bato, agomba kumvwa n'ibitekerezo byabo bikinjizwa mu bikorwa bya politiki.”

    Elie Mugabowishema washize Umuryango Nsindagiza Organization mu 2014, yavuze ko mu guhangana kw'ibisekuru, yasanze Isi yita cyane ku bakiri bato, ntihe umwanya abakuze kandi bose ariho bagana.

    Yavuze ko buri cyiciro gikwiye kuba gitekereza ku kindi.

    Ati “Abakiri bato bakeneye kwita ku bageze mu zabukuru, kugira ngo bafashe abageze mu za bukuru batanze imbaraga zabo, batanze ubushobozi bwabo, kugira ngo tube tugeze aho turi uyu munsi.”

    Yavuze ko binyuze mu mbaraga bashyize hamwe, bishimira ko hamaze gushyirwaho politiki y'igihugu y'abageze mu zabukuru, yemejwe muri Gicurasi 2021.

    Mu ngingo enye ziyigize, ngo hateganyijwemo ubusabane bw'abakiri bato n'abageze mu za bukuru, kandi ngo ni ikintu gikomeye.

    Yavuze ko bakomeje n'ubukangurambaga kugira ngo hasinywe amasezerano Nyafurika y'inyongera y'abageze mu zabukuru, ari na ko basaba Umuryango w'Abibumbye gushyiraho amasezerano mpuzamahanga y'abageze mu zabukuru.

    Marthe Mukantwari wabaye umwarimu igihe kirekire, yavuze ko hakenewe ko ababyeyi bongera imishyikirano n'abana babo, ari nacyo gutuma bashobora kubabwira ibyo batekereza.

    Ni ibintu muri iki gihe ngo bitacyoroha, kubera ko ubuzima busigaye bugoye, ari ukuzinduka abantu bajya gushakisha, ugasanga “umwana ahita aba umukozi wo mu rugo, nyina akajya gushaka imibereho.”

    Ibyo ngo bituma abana batagihuza umuco, ababyeyi bamwe ntibabatoze indangagaciro.

    Icyakora ngo hari urubyiruko usanga rurangaye, rushukwa cyane n'ibyo rubona mu ikoranabuhanga, rimwe na rimwe rukabikoresha nabi.

    Yashimye iki gitekerezo cyo gushyira hamwe abakuru n'abato ngo barusheho kuganira, “kugira ngo turebe ko hari icyo twakosora amazi atararenga inkombe.”

    Mu gihe hatabayeho ibiganiro bihagije, ngo usanga habaho kwigagaza haba ku ruhande rw'ababyeyi cyangwa rw'abana.

    Umukozi muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Alfred Karekezi, yasabye ko imiryango irushaho gufatanya mu kunga ubumwe, kandi abana ntibahezwe mu biganiro bijyanye nayo.

    Yakanguriye ababyeyi guha abana umwanya uhagije ngo baganire kandi bakita ku kumenya ibyo abana bareba ku ikoranabuhanga, kuko ari bimwe mu bishobora kubayobya.

    Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, Christiane Rulinda, yavuze ko guhuza urubyiruko n'abasheshe akanguhe ari uburyo bwo kunoza umubano w'urubyiruko n'abafata ibyemezo

    Marthe Mukantwari yasabye ababyeyi kwita ku kuganiriza abana babo

    Elie Mugabowishema washinze Umuryango Nsindagiza Organization, yasabye ko urubyiruko rurushaho gufasha abakuze

    Urubyiruko n’abakuze bunguranye ibitekerezo mu matsinda

    Iki kiganiro cyabaye umwanya wo gushyikirana ku rubyiruko n’abakuru

    Ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu

    Umukozi muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Alfred Karekezi, yasabye ko imiryango irushaho gufatanya mu kunga ubumwe, kandi abana ntibahezwe mu biganiro bijyanye na yo

    Abitabiriye ibi biganiro beretswe umukino wiswe “Urunana rw'Abato n'Abakuru turukomereho”

    Urubyiruko rwagaragaje ko kujya inama n’abakuze ari ingenzi, aho kuba hakora amabwiriza ahabwa abana gusa

    Uru rubyiruko n’abakuze bagize umwanya wo kuganirira mu matsinda ku ngingo zireba impande zombi

    Iki kiganiro cyahurije hamwe abarenga 100


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwashishikarijwe-kwicarana-n-abakuze-bagasasa-inzobe

  • Lionel Messi yabuze mu bahatanira Ballon d'Or bwa mbere kuva 2005 #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru France Football cyatangaje abakinnyi 30 bahatanira Ballon d'or mu mwaka wa 22 mu bagabo,abagore,abatoza n'abana, aho umukinnyi mwiza ku isi agomba gutangazwa mu birori bizaba mu Kwakira.

    Lionel Messi watwaye Ballon d'or iheruka yabuze ku rutonde rw'abakinnyi 30 bazakurwamo uzayihabwa uyu mwaka nyuma yo kutitwara neza muri PSG.

    Bwa 1 mu myaka 17 Messi yabuze mu bakinnyi 30 beza batorwamo uwa mbere ku isi.

    Umukinnyi bamaze igihe kinini bahanganye, Cristiano Ronaldo yabonetse ku rutonde ariko kizigenza Neymar Jr nawe ntiyabashije kwinjiramo.

    Kuva muri 2005,Lionel Messi ntiyigeze abura kuri uru rutonde ariko kuri iyi nshuro atanze Cristiano Ronaldo utararuburaho kuva icyo gihe.

    Karim Benzema wa Real Madrid niwe ufite amahirwe menshi cyane yo kwegukana iki gihembo nyuma yo gufasha Real Madrid gutwara La Liga na Champions League mu mwaka w'imikino ushize.Abo bahanganye baza hafi ni Kevin De Bruyne, Sadio Mane na Kylian Mbappe.

    Lionel Messi yegukanye Ballon d'Or ya karindwi muri 2021 ariko uyu munya Argentine yahuye n'ibihe bitoroshye muri Paris Saint-Germain yagezemo mu mpeshyi ishize byatumye atigaragaza.

    Ikipe ya Liverpool ifitemo abakinnyi 6 inganya na Real Madrid zahuriye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

    Abakinnyi 30 batoranyijwe:

    1.Erling Haaland (Manchester City)
    2.Dusan Vlahovic (Juventus)
    3.Joao Cancelo (Manchester City)
    4.Kylian Mbappe (PSG)
    5.Virgil van Dijk (Liverpool)
    6.Sebastian Haller (Borussia Dortmund)
    7.Cristiano Ronaldo (Manchester United)
    8.Antonio Rudiger (Real Madrid)
    9.Kevin De Bruyne (Manchester City)
    10.Luka Modric (Real Madrid)
    11.Mike Maignan (AC Milan)
    12.Harry Kane (Tottenham)
    13.Darwin Núñez (Liverpool)
    14.Phil Foden (Man City)
    15.Sadio Mané (Bayern)
    16.Riyad Mahrez (Man City)
    17.Casemiro (Real Madrid)
    18.Heung-Min Son (Tottenham)
    19.Fabinho (Liverpool)
    20.Karim Benzema (Real Madrid)
    21.Trent Alexander-Arnold (Liverpool)
    22.Vinicius JR (Real Madrid)
    23.Bernardo Silva (Man City)
    24.Luis Díaz (Liverpool)
    25.Robert Lewandowski (Barcelona)
    26.Thibaut Courtois (Real Madrid)
    27.Rafael Leão (AC Milan)
    28.Christopher Nkunku (RB Leipzig)
    29.Mohamed Salah (Liverpool)
    30.Joshua Kimmich (Bayern)

    Ibyo Benzema uhabwa amahirwe menshi yakoze muri 2021/2022:

    Imikino:56
    Ibitego: 50
    Imipira ivamo ibitego :16

    Yatwaye:

    LaLiga
    Supercopa
    Nations League
    Champions League
    UCL Player of the Season
    UCL Golden Boot
    Pichichi Trophy

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yabuze-mu-bahatanira-ballon-d-or-ku-nshuro-ya-mbere-kuva-2005

  • DR Congo: Abarwanyi ba Mai Mai bishe abapolisi 2 banatwika inzu z'abaturage #rwanda #RwOT

    Abarwanyi b'imitwe yitwaje intwaro ya Maimai de Baraka mu burasirazuba bwa Congo bishe aba polisi 2 b'igihugu, nyuma yo gufunga bariyeri ku kiraro cya Ngote.

    Iyi mitwe yongeye gusubira mu bikorwa by'ubusahuzi yari yashyize intwaro hasi nyuma y'amasezerano ya Nairobi.

    Aba baje kongera gusubira mu mashyamba, bavuga ko inzara yenda Kubica kuko igihugu cyabo cya RDC kitubahirije ibyari bikubiye mu masezerano yatumye bemera kwifatanya n'ingabo za Leta FARDC.

    Mai mai yafuze ikiraro cyo mucyaro cya DGDA I Ngote muri BUTEMBO, bica abapolisi babiri ndetse banatwika imodoka zabo.

    Ubu bwicanyi bwakomereje no ku bikorwa remezo na bimwe mu bikoresho by'abasirikare ba DR congo FARDC , aho imodoka z'iki gisirikare nazo zatwitswe.

    Kugeza ubu iyi mitwe yitwaje intwaro muri Congo yafunze inzira ihuza uduce twa Butembo na Beni, ubu ziri kugenzurwa n'abo barwanyi.

    Amasezerano ya Nairobi asaba imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo kuzishyira hasi ntayandi mananiza abayeho maze bakajya mu biganiro na leta ya Kinshasa.

    Ubwo uyu mwanzuro wafatwaga , imitwe igera kuri 30 yahise ibyubahiriza. Gusa baza gusubira mu mashyamba kubera ko leta yabo itubahirije ku gihe ibyo basezeranye.

    Bakoresheje imbuga nkoranyambaga, M23 yatanze impuruza ku myitwarire ya bagenzi babo ibangamiye abaturage , byafashwe nko gutanga abagabo no kugaragaza ko batandukanye kucyo barwanira muri Congo.

    🚨URGENT!

    BUTEMBO: Situation confuse à la barrière Ngote – entrepôts DGDA. Deux policiers tués par Groupe armé Maimai de Baraka de la communauté Nande. Deux véhicules de la FARDC incendiés. Pour l’instant, pas de circulation Butembo -Beni. Des arbres sont jetés dans la route. pic.twitter.com/scxRBEKbQT

    — Goma24 (@goma24news) August 12, 2022

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-abapilisi-2-bishwe-n-abarwanyi-ba-mai-mai-banatwitse-inzu-z-abaturage

  • Kubumba amavaze byabahinduriye ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasigajwe inyuma n’amateka bibumbiye muri Koperative 'Abakomezamwuga’, bakorera mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, bavuga ko umwuga wo kubumba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kubumba-amavaze-byabahinduriye-ubuzima

  • Ian Kagame mu basoje amasomo ya gisirikare mu Bwongereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, yasoje amasomo mu bya gisirikari, amushyira ku rwego rwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ian-kagame-mu-basoje-amasomo-ya-gisirikare-mu-bwongereza

  • Kenya: Umudepite ushinjwa kwica umuntu yishyikirije polisi #rwanda #RwOT

    Umudepite wo muri Kenya wari umaze iminsi ahigwa aregwa kurasa akica umuntu ku biro by'itora, yishyikirije polisi.

    Didmas Barasa yari amaze iminsi itatu yihishe kuva yaregwa kurasa akica umurwanashyaka ukomeye w'uwo bari bahanganye mu matora mu ntara ya Bungoma mu burengerazuba bwa Kenya.

    Mu gihe yarimo guhigwa, byatangajwe ko ari we watsinze amatora, yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ashimira abamutoye.

    Ababibonye bavuga ko Didmas Barasa, umudepite w'agace kitwa Kimilili, yarashe uwo mugabo mu mutwe nyuma y'ubushyamirane ku biro by'itora mu ntara ya Bungoma.

    Polisi yatangiye guhiga uyu mudepite wahataniraga manda ya kabiri mu matora y'uyu mwaka. Yari yahawe amasaha 24 yo kwishyikiriza abarimo gukora iperereza kuri urwo rupfu.

    Kuwa kane, umunyamategeko we yatangaje ko basabye ko azahita arekurwa by'agatganyo mu gihe bari bategereje ifatwa rye.

    Didmas Barasa ntabwo ari mushya mu nkuru nk'izi. Umwaka ushize, yarafunzwe aregwa gukubita umunyamuziki wo muri aka gace.

    Mbere yabaye umusirikare.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-umudepite-ushinjwa-kwica-umuntu-yishyikirije-polisi