Blog

  • Akari ku mutima w'abazatuzwa mu mudugudu w'icyitegererezo wa Rurembo – #rwanda #RwOT

    Uyu mudugudu w'icyerekezo wa Rurembo byatangajwe ko uzatwa miliyoni 3,4$ ugatwara hegitari 8, ukaba uzatuzwamo imiryango 510 ituye mu nkengero za pariki y'ibirungu, ahateganyijwe umushinga wo kwagura pariki.

    Bamwe mu baturage bazawutuzwamo batangaje ko bashimira ubuyobozi bw'igihugu budahwema gutekereza ku mibereho myiza y'abaturage, aho batekereje ko bakwiye kubakirwa umudugudu w'icyitegererezo.

    Umwe mu baturage yagize ati 'Inyungu tuzakuramo ya mbere, ni uko tuzatuzwa ahantu heza kandi tukabona uburyo bwo guhinga, tukabona umusaruro uhagije, binyuze mu mahugurwa twahawe.'

    Bakomeje bashimangira ko bigishijwe guhinga ku butaka buto kandi bakabona umusaruro ushimishije, bagatangaza ko batangiye kubona umusaruro mwiza.

    Ikigo gihinga indabo, imboga n'imbuto, gikoresha ikoranabuhanga giherereye aho uyu mudugudu uzubakwa kikaba kiri k'ubuso bwa meterokare 1.250.

    Uyu mudugudu uzubakwamo inzu zubatse mu buryo bwo kurengera ibidukikije zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y'Izuba n'uburyo bwo gusukura no kongera gukoresha amazi.

    Uretse inzu zo guturamo, uzaba ugizwe n'ibindi bice bitatu birimo icy'ubuhinzi, icy'ubworozi n'icyubukerarugendo, aho buri gice cyitezweho kubyazwamo amafaranga kandi hanarengerwa ibidukikije.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Ndabamenye Telesphore, yasabye abaturage kubyaza umusaruro imishinga iteganyijwe muri uyu mudugudu.

    Imiryango 510 ituye mu nkengero za pariki y’Ibirunga bishimiye ko bazimurirwa mu mudugudu mwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-w-abazatuzwa-mu-mudugudu-w-icyitegererezo-wa-rurembo

  • Rubavu: Umushinga wo kubaka inzu z'abasenyewe n'ibiza uzasozwa mu Ukuboza – #rwanda #RwOT

    Ibi biza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023 byibasiye Intara z'Amajyaruguru, Uburengerazuba n'Amajyepfo, bihitana abantu 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zisenyuka burundu.

    By'umwihariko mu Karere ka Rubavu zigera ku 1.564, zirimo 855 zasenyutse burundu.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Ngonga Aristarque, yatangaje ko ku bufatanye n'Akarere bari gushyira imbaraga mu gushaka uko ibikoresho biboneka vuba.

    Yagize ati 'Ku bikoresho bituruka hirya no hino, birimo amatafari n'ibindi turi gukora uko dushoboye ngo biboneke, ibitaboneka muri Rubavu bikaba byatumizwa ahandi.'

    Yakomeje ashimangira ko kugira ngo umushinga wihute hakenewe abakozi benshi babasha gukora ibintu byinshi mu gihe gito, ndetse abaturage batinze kwimurwa bazabone aho batura.

    MINEMA ku bufatanye n'Akarere ka Rubavu byatangajwe ko bemeranyije kurebera hamwe imbogamizi zihari, n'ibikwiye kwihutishwa kugira ngo intego bihaye yo kurangiza kubaka mu Ukuboza igerweho.

    Ngoga yashimangiye ko bafite icyizere cy'uko mu mezi ane asigaye ngo umushinga urangire ibikorwa biteganyijwe bizaba byarangiye ukurikije ingamba Akarere gafite.

    Muri rusange, uyu mushinga uteganya kubakira abagera kuri 870 batinze kubona aho kuba, inzu zo mu buryo bw'enye muri imwe (4-in-1), kugira ngo bihutishe ibikorwa byo gutuza neza iyi miryango.

    Muri Nyakanga 2025, Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yashyize ibuye ry'ifatizo ahari kubakwa inzu z'imiryango 870 yo mu Karere ka Rubavu yasenywe n'ibiza, aho uyu uzatwara asaga miliyari 10 Frw.

    Mu Karere ka Rubavu, Umugezi wa Sebeya wangije inzu 1.564

    Mu Karere ka Rubavu, ibi biza byasize inzu 855 zisenyutse burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umushinga-wo-kubaka-inzu-z-abasenyewe-n-ibiza-uzasozwa-mu-ukuboza

  • Bugesera: Hatangijwe uburyo bwo kurwanya malaria hifashishijwe 'drones' – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo bwatangijwe ku wa 29 Kanama 2025, mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera. Ni nyuma yo kubona ko bwatanze umusaruro i Kigali kuva mu 2020 bwatangira gukoreshwa.

    Bugesera ni kamwe mu turere twagize abarwayi benshi ba malaria kuko kari ku mwanya wa gatatu n'abagera ku 6,386 nyuma ya Gasabo na Kicukiro two muri Kigali, mu gihe muri Nyakanga honyine uyu mwaka mu Rwanda abarwaye malaria barenga ibihumbi 90.

    Malaria nyinshi mu Bugesera iterwa ahanini no kuba hari ibishanga byinshi imibu yororokeramo ari yo mpamvu hazajya hifashishwa drones zibiteremo umuti.

    Harerimana Innocent utuye mu Murenge wa Ruhuha yavuze ko ubwo buryo bushya bw'ikoranabuhanga babwitezeho guhashya malaria idahwema kubibasira.

    Ati 'Malaria yari yaraturembeje cyane kubera ko twari dutuye hafi yo mu bishanga kandi akenshi usanga imibu ari ho ituruka. Leta yaradufashije irahatwimura dukomeza gukoresha uburyo busanzwe bwo kwirinda iyi ndwara ariko irakomeza ikaba nyinshi. Niyo mpamvu mbona ko ubu buryo bushya bugiye kudufasha kuyirwanya kuko buziyongera ku bwari busanzwe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko malaria ari imwe mu ndwara za mbere zitwara ubuzima bw'abatuye akarere ayoboye ndetse ko nta ko batagize ngo bahangane na yo gusa bakaba biteze umusanzu ufatika ku gukoresha na drones.

    Ati 'Hari uburyo twari dusanzwe twirindamo malaria ariko hagiye kwiyongeraho ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rya drones muri urwo rugamba dusanzwe turimo. Icyo bije guhindura mu by'ukuri ni [ukwicira imibu mu bishanga] kuko iyo duteye umuti wo kuyica mu nzu usanga iba yaramaze gukura ivuye aho yororokeye igatangira gutera malaria.”

    Umuyobozi w'Agashami gashinzwe kurwanya Imibu ikwirakwiza malariya muri RBC, Dr. Hakizimana Emmanuel, yavuze ko mu Murenge wa Ruhuha hasanzwe hitabwaho byihariye mu kurwanya malaria ariko ko kongeramo ikoreshwa rya drones ari indi ntambwe.

    Ati 'Twakoreye ubushakashatsi hano mu 2015 dusanga imibu yororokera mu bishanga by'imiceri ariko ikanororokera no mu ngo cyane cyane ahantu hose hareka amazi gusa icyo gihe wasangaga abatera iriya miti muri ibyo bishanga badashobora kuyihakwiza hose. Izi 'drones' zizajya zigera ahantu hose haba mu mvura haba ku zuba noneho dushobore no gutera umuti ahantu hanini.'

    Dr. Hakizimana yakomeje avuga ko gukoresha 'drones' mu gutera umuti wica imibu bizakuraho imbogamizi zo kutagera aho imibu yororokera neza kuko ari mu bishanga hamwe bigora abatera umuti kwinjiramo cyangwa kubona ibikoresho byabugenewe byo kujyayo bambaye.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya malaria muri Charis UAS, Kamali Karenzi Paul, yavuze ko uwo mushinga uzakorerwa mu mirenge ine y'i Bugesera.

    Ati 'Uyu mushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya malaria uzakorerwa mu mirenge ine yo mu Bugesera ariko tugiye guhera muri Ruhuha aho tuzatera imiti irwanya malaria kuri hegitari zirenga 93 mu bishanga bihingwamo umuceri.'

    Yongeyeho ko gukoresha drones bizakemura byinshi cyane cyane kugeza umuti ahantu abantu batageraga ndetse no gukoresha igihe gito kubera kuko ubusanzwe ahantu umuntu yateraga umuti umunsi wose bizajya bitwara drone igihe cy'iminota icumi gusa.

    RBC igaragaza ko kuva mu 2024 kugeza muri Gashyantare 2025, abarwaye malaria bageraga ku 657,365 mu gihugu hose.

    Indege nto zitagira abapilote zizajya zifashishwa mu guhashya malaria

    Mbere yo kwifashisha drones mu gutera imiti mu gishanga habanza gushyirwamo umuti

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ambassade y’u Budage, Sylvia Heer yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya malaria hifashishjwe ikoranabuhanga

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya imibu ikwirakwiza malaria muri RBC, Dr. Hakizimana Emmanuel, yavuze ko mu Murenge wa Ruhuha hasanzwe hitabwaho byihariye mu kurwanya iyi ndwara

    Mayor wa Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko Malaria ari imwe mu ndwara za mbere zitwara ubuzima bw'abatuye akarere ayoboye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Uwamugira Marthe yagaragaje ko izi drones zizagira akamaro gakomeye mu kurandura malaria yari yarabaye nyinshi muri uyu murenge kubera ibishanga birimo bihingwamo umuceri

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Charis UAS, Teddy Segore, yagaragaje ko ubu buryo bugiye gufasha kurandura malaria muri Bugesera kubera ko drones zibasha gutera umuti ahantu hose

    Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Bugesera, Niyongabo Jacques, yasabye ko bakwiriye gukomeza kwirinda malaria nubwo haje ubundi buryo bushyashya bwo kuyihashya

    Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya malaria muri Charis UAS, Kamali Karenzi Paul, yavuze ko aho umuntu ashobora gutera umuti mu gihe cy'umunsi wose izi drones zo zizajya zibikora mu minota icumi gusa

    Indege nto zitagira abapilote zizajya zifashishwa mu guhashya malaria

    I Ruhuha ahatangirijwe igikorwa cyo gutera imiti yo kurwanya malaria


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hatangijwe-uburyo-bwo-kurwanya-malaria-hifashishijwe-drones

  • Visi perezida wa FERWAFA yagizwe Umunyamabanga asimbura Camarade #rwanda #RwOT

    Inama ya mbere ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yagize Mugisha Richard usanzwe ari visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike Umunyabanga mukuru w’Agateganyo.

    Uyu munsi nibwo habaye amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA aho Shema Fabrice yatorewe kuyobora iri shyirahamwe mu myaka 4 iri imbere.

    Inama ya mbere ya Komite Nyobozi yemeje ko Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade adakomeza kuba umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, ni inshingano yagiyemo muri Kanama 2023.

    Yemeje ko Mugisha Richard wongeye kugaruka muri Komite Nyobozi na none ari Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike aba Umunyamabanga mukuru w’Agateganyo.

    Yanafashe umwanzuro ko Haki

    Camarade ntakiri umunyamabanga wa FERWAFA

    zimana Louis akomeza kuyobora Komisiyo y’abasifuzi. Uyu mwanya ntabwo wo utorerwa ushyirwaho na Komite Nyobozi imaze gutorwa.

    Mugisha Richard yagize umunyamabanga mukuru w’Agateganyo wa FERWAFA

    Camarade ntakiri umunyamabanga wa FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11742

  • Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy'Imyaka ine iri imbere #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Kanama 2025 nibwo Ngoga Shema Fabrice yatrorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe cy'Imyaka ine iri imbere.

    Ni igikorwa cyabere muri Kigali Serena Hotel  aho cyitabiriwe n'Abanyamuryango ba FERWAFA bagizwe nabo mu kiciro cya mbere mu bagabo n'abagore ndetse no mu bindi byiciro bitandukanye.

    Muri aya matora, Perezida mushya wa FERWAFA akaba yatowe ku bwiganze bw'Amajwi 51 kuri 53 yabitabiriye amatora.

    Shema wari usanzwe ari umuyobozi wa AS  Kigali na Komite ye baje gusimbura abari basanzwe muri izi nshingano mu gihe cy'imyaka ibiri irangiye yari iyobowe na Alphonse Munyantwari.

    Komite nshya ya FERWAFA mu gihe cy'imyaka ine iri imbere:

    — Perezida: Shema Fabrice

    — Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n'Imari: Gasarabwe Claudine

    — Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike: Mugisha Richard

    — Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry

    — Komiseri ushinzwe Umupira w'Amaguru w'Abagore: Nikita Gicanda Vervelde

    — Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa: Niyitanga Désiré

    — Komiseri ushinzwe Tekinike n'Iterambere ry'Umupira w'Amaguru: Kanamugire Fidèle

    — Komiseri ushinzwe Amategeko n'Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise

    — Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo: Dr. Gatsinzi Herbert.

    — Komiseri ushinzwe Imisifurire: Hakizimana Louis.

    The post Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy'Imyaka ine iri imbere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shema-ngoga-fabrice-yatorewe-kuyobora-ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda-ferwafa-mu-gihe-cyimyaka-ine-iri-imbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shema-ngoga-fabrice-yatorewe-kuyobora-ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda-ferwafa-mu-gihe-cyimyaka-ine-iri-imbere

  • Bidatunguranye Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shema Ngoga Fabrice wari umukandida rukumbi ku mwanya w’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ni we watorewe kuriyobora mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere aho yatsinze n’amajwi 51 muri 53 bari bemerewe gutora.

    Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Rugera Jean Claude mbere y’amatora yabasobanuriye ko hari uburyo bubiri byakorwamo kuko utorwa ari umwe, kumanika bemeza ko bamutoye ndetse no kujya mu bwihugiko.

    Abanyamuryango benshi bagaragaje ko hakoreshwa uburyo bw’amakarita ya “YES” cyangwa “NO” mu gutora Perezida mushya wa FERWAFA. Abanyamuryango 52 muri 53 bitabiriye ni bo babitoreye.

    Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025 mu cyumba cy’Inama cya Serena Hotel.

    Akaba asimbuye kuri uyu mwanya Munyantwali Alphose wari watorewe kuyobora FERWAFA muri Kamena 2023 aje gusoza imyaka 2 yari yasigaye kuri manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier wari weguye kuri izi nshingano.

    Shema Ngoga Fabrice wari umukandida rukumbi yari ahanganye na Oya, benshi bari biteze kureba niba na we 'oya’ yamutsinda nk’uko byabaye muri 2017 ubwo Rwemarika Felecite na we yari umukandida rukumbi ariko agatsindwa na 'Oya’.

    We rero siko byaje kugenda kuko yaje gutsinda n’amajwi 51 Muri 53 bari bemerewe gutora, nta oya yabonetse uretse babiri bifashe.

    Bitandukanye n’uko byagenze mu 2023 aho buri wese yiyamamarizaga umwanya agiye kujyamo, mu matora ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu hatowe Perezida gusa kuko yatanze urutonde rw’abo bazakorana.

    Ubu buryo ni bwo bwakoreshwaga mbere nko ku gihe cya Nizeyimana Mugabo Olivier mu 2021 na Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène mu 2018.

    Izindi mpinduka zabaye ni uko Komite Nyobozi ya FERWAFA igizwe n’abantu 10 aho kuba 13. Ni nyuma y’uko Komisiyo ishinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga, Komisiyo Ishinzwe Umutekano ku Mikino na Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu zose zakuweho zikagira ahandi zimurirwa.

    Iyi Nteko rusange ikaba yari irimo Davis Ndayisenga waje uhagarariye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.

    Komite Nyobozi ya FERWAFA igizwe igizwe;

    Perezida wa FERWAFA: Shema Ngoga Fabrice
    Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari: Gasarabwe Claudine
    Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibijyanye na Tekiniki: Mugisha Richard
    Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry
    Komiseri ushinzwe Amarushanwa: Niyitanga Desire
    Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere rya Ruhago: Kanamugire Fidele
    Komiseri ushinzwe ibijyanye n’Amategeko n’Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise
    Komiseri ushinzwe Ubuvuzi: Dr Gatsinzi Hubert
    Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore: Nikita Gicanda Velverde

    Aba bakaba bagomba kwiyongeraho Komiseri ushinzwe imisifurire akaba uwa 10, we ntabwo atorwa ashyirwaho nyuma.

    Mu ijambo rye, Shema Fabrice watorewe kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere, yashimiye abanyamuryango ku cyizere bamugiriye hamwe n’abo bazakorana, avuga ko batazabatenguha.

    Yanatumye uwaje uhagarariye Minisiteri ya Siporo ko yumvise havugwa imikoranire itari myiza hagati ya FERWAFA na MINISPORTS rero ko akeneye imikoranire myiza.

    Perezida mushya wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice

    Nikita Gicanda uzaba ari visi perezida wa mbere na Kanamugire Fidèle uzaba ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru

    Nshuti Thierry uzaba ari Komiseri ushinzwe imari

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee

    Chairman wa APR FC, Afande Deo Rusanganwa yari ahari

    Komite Olempike na yo yari ihagarariwe

    Iyo bamaraga gutangaza buri raporo bayemezaga

    Abanyamuryango ba FERWAFA bitabiriye Inteko Rusange

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11736

  • Igisubizo gitangaje cya Miss Mutesi Jolly abajijwe ku rukundo rwe na Lugumi #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolly yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe ku rukundo rwe n’umuherwe ukomoka muri Tanzania, Saidi Lugumi.

    Mu minsi ishinze nibwo haje amakuru y’uko Miss Mutesi Jolly ari mu munyenga w’urukundo na Lugumi, umuherwe ucuruza imbunda ukomoka muri Tanzania.

    Ubwo yari yitabiriye ibirori bya ‘Listening party’ byo kumvisha abantu Album ‘Vibranium’ Nel Ngabo na Platini byaraye bibaye ku wa 29 Kanama 2025, itangazamakuru ryamuboneyeho rimubaza ku rukundo rwe na Lugumi.

    Ubwo yari abajijwe iki kibazo yaryumyeho ahubwo ahita agira ati “mureke twumve ‘Vibranium’, muyicuruze, muyamamaze nicyo gikorwa kiri hano.”

    Yavuze ko ibivugwa byose ntacyo bimutwara kuko yamaze kwisonanukirwa azi uwo ari we ibindi byose abibona bihita.

    Muri ibi birori bya ‘Listening party’ yatanze Miliyoni 10Rwf, mu rwego rwo gushyigikira album ‘Vibranium’ ya Nel Ngabo na Platini P.

    Miss Mutesi Jolly yabajijwe ku rukundo rwe na Lugumi araruca ararumira

    Saidi Lugumi amaze iminsi avugwa mu rukundo na Miss Mutesi Jolly

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11739

  • Amatora ya FERWAFA aratanga icyizere cy'ubuyobozi bushya #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riraba rihanzwe amaso na benshi, kuko ari bwo hateganyijwe Inteko Rusange Isanzwe ihurirana n'amatora y'abayobozi bashya ba Komite Nyobozi. Aya matora ari kubera muri Serena Hotel i Kigali, akazagena ejo hazaza h'uyu muryango ukuriye ku mupira w'amaguru mu gihugu.

    Byitezwe ko iyi nteko iritabirwa n'abahagarariye amakipe y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri, abanyamuryango b'indi miryango ifitanye isano na ruhago, ndetse n'abatumirwa batandukanye barimo n'inzego z'ubuyobozi bw'umuryango mpuzamahanga w'umupira w'amaguru (FIFA) n'uw'Afurika (CAF).

    Abakandida bashaka kwicara ku ntebe y'ubuyobozi bwa FERWAFA barimo abaherutse gutangaza imigabo n'imigambi yabo imbere y'abanyamuryango, aho bahigiye kwegereza umupira w'amaguru urubyiruko, kongera ubushobozi bw'ikoranabuhanga, kurushaho guteza imbere amarushanwa y'abagore no gushyira imbaraga mu kubaka ibibuga by'umupira hirya no hino mu gihugu.

    Ubuyobozi bushya buzatorwa butegerejweho byinshi, cyane cyane mu gihe umupira w'u Rwanda ukomeje gushaka uko wimakaza iterambere mu buryo bw'imikorere, imiyoborere, no kongera ireme ry'abakinnyi.

    Abakunzi b'umupira w'amaguru baravuga ko aya matora ari amahirwe mashya yo guhindura byinshi byari byarasubitswe mbere, bakavuga ko 'umupira ari ubumwe' bityo abayobozi bashya bagomba kuzubaka ikizere n'ubufatanye.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu rero, byitezwe ko FERWAFA iraba imaze kubona abayobozi bashya bayiyobora mu myaka iri imbere, mu gihe amaso y'abakunzi ba ruhago yose ari ku matora.

    Source : https://kasukumedia.com/amatora-ya-ferwafa-aratanga-icyizere-cyubuyobozi-bushya/

  • Chairman wa APR FC yavuze kuri Jangwani na Super Manager #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko Mugisha Frank [Jangwani] akiri umuvugizi w’abafana ba APR FC nta muntu wigeze amusimbura.

    Ibi yabitangarije Ikinyamakuru ISIMBI, ni nyuma y’ibyavuzwe ko ko yasimbujwe Super Manager igihe Jangwani yari afunzwe.

    Chairman Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko Jangwani akiri umuvugizi w’abafana kuko atigeze asimbuzwa.

    Ati “cyane rwose, ntimwabonye ko yanafunguwe, nibyo nababwiraga Ubutabera burigenga twagombaga kwihangana kandi mwarabibonye byarangiye neza, Jangwani aracyari umuvugizi, ikindi ntabwo umuvugizi w’abafana ishyirwaho n’ubuyobozi bwa APR FC, abafana baratora rero nta matora yigeze aba.”

    Yavuze ko Super Manager ari umufana wa APR FC kandi bamwemera, yari yifashishijwe nka ‘Influencer’.

    Ati “Super Manager ni Influencer kandi irushanwa twarimo hari ba ‘Influencers’ benshi sinzi impamvu ari we mwavuze gusa, twari dukeneye abantu bakangurira abantu bakaza kandi Super Manager ni umufana wacu kandi turamwemera.”

    Yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe yaba ko n’ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose ngo izatange umusaruro.

    Chairman wa APR FC yavuze ko Jangwani akiri umuvugizi w’abafana

    Jangwani yari amaze iminsi afunzwe

    Chairman wa APR FC yavuze ko Super Manager atari umuvugizi w’abafana ahubwo ari umukunzi wa yo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11741

  • Chelsea vuba aha irasinyisha Facundo Buonanotte #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea ibiganiro bigeze kure na Brighton & Hove Albion kugira ngo isinyishe umukinnyi ukomoka muri Argentine, Facundo Buonanotte. Uyu musore w'imyaka 19 ukina hagati, amaze kugaragara nk'impano ikomeye mu mupira w'i Burayi, ndetse amakipe menshi yamushyize ku rutonde rw'abo yifuza.

    Nk'uko amakuru ava mu Bwongereza abivuga, Chelsea ni imwe mu makipe akomeje gusatira uyu mukinnyi, nyuma yo kubona ko ashobora kuba igisubizo mu gihe kiri imbere.

    Si Chelsea gusa iri kumwifuza, kuko amakipe akomeye yo mu Bwongereza atatangajwe amazina ndetse n'ikipe yo mu Budage, Borussia Dortmund, bose bamaze kwinjira mu biganiro na Brighton.

    Buonanotte yageze muri Brighton avuye muri Rosario Central muri Argentine, aho yahise yerekana ubuhanga budasanzwe mu gukina hagati, by'umwihariko mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse gutsinda ibitego ubwe.

    Uyu musore kandi amaze no guhamagarwa mu ikipe y'igihugu ya Argentine, bigaragaza uburyo ari umukinnyi ufite ejo hazaza heza, doreko akiri muto.

    Chelsea, mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikipe iri kubaka mu buryo bushya, yifuza ko uyu musore yakongerwamo kugira ngo afashe mu guhuza umukino hagati no gutanga umusaruro mu mikino myinshi iri mbere. Ibiganiro biracyakomeje, ariko birashoboka ko vuba aha hazatangazwa icyemezo cya nyuma cyuko yagura.

    Chelsea vuba aha irasinyisha Facundo Buonanotte
    Ikipe ya Chelsea ibiganiro bigeze kure na Brighton & Hove Albion kugira ngo isinyishe umukinnyi ukomoka muri Argentine, Facundo Buonanotte
    Si Chelsea gusa iri kumwifuza, kuko amakipe akomeye yo mu Bwongereza akomeje kumwifuza

    Source : https://kasukumedia.com/chelsea-vuba-aha-irasinyisha-facundo-buonanotte/