Blog

  • Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda ryabonye abayobozi bashya – #rwanda #RwOT

    Ni amatora yabaye kuri uyu wa 29 Kanama 2025 mu Nama Rusange ya ARJ, yigiwemo ingingo zitandukanye zo guteza imbere iri shyirahamwe.

    Abatowe barimo Dan Ngabonziza ukorera Kigali Today watorewe kuba Perezida. Uwamariya Brigitte uri mu bayobozi ba Radio Huguka atorwa nka Visi Perezida wa mbere.

    Nibakwe Edith ukorera RadioTV10 yatowe nka Visi Perezida wa kabiri mu gihe Ufitinema Remy Maurice ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru yatorewe kuba umunyamabanga wa ARJ.

    Nyirahavugimana Cecile usanzwe ari umuyobozi wa Radio Umucyo yatorewe kuba umubitsi wa ARJ mu gihe abagenzuzi ari Mutuyeyezu Oswald ukorera RadioTV 10, Hatangimana Ange Eric ukora Umuseke na Umurerwa Emma Marie uyobora Iriba News batorewe kuba.

    Idukunda Kayihura Emma Sabine wa IGIHE yatorewe kuba umuyobozi w'Akanama nkemurampaka, akazafatanya na Didas Niyifasha ukorera Radio Inkoramutima ndetse na Nadine Umuhoza uyobora The Bridge Magazine.

    Perezida wa ARJ mushya, Dan Ngabonziza, yavuze ko we na komite ye bazaharanira guteza imbere imibereho y'amakuru kugira ngo bakore umwuga wabo neza batekanye.

    Ati 'Ikindi tuzaharanira ni ukubaka umuryango w'abanyamakuru ube umuryango uhamye ufite inzego zikora neza kugira ngo ejo n'ejobundi uzabashe gukura.'

    Ngabonziza yavuze ko mu byo bazaharanira harimo no gushaka inkunga kugira ngo bakomeze kubaka ubushobozi bw'abanyamakuru 'kuko ari yo nkingi ya mwamba ituma bakora neza itangazamakuru ry'umwuga.'

    Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Scovia Mutesi, yashimiye komite icyuye igihe, agaragaza ko imirimo bakora itwara umwanya munini kuko rimwe na rimwe abantu baba basabwa gusiga akazi kabo ka buri munsi kugira ngo buzuze inshingano.

    Mutesi yasabye abatowe kuzuza inshingano arakomeza ati 'Muzakore cyane kugira ngo mugaragagarize icyizere ababatoye ari na ko muteza imbere abanyamakuru kugira ngo itangazamakuru ry'umwuga ritere imbere. Ikitari cyiza muzagisibe, icyiza muzacyigane munasumbureho.'

    Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda rimaze imyaka 30 rikora. Abatowe bazamara imyaka itatu.

    Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda ryabonye abayobozi bashya

    Abanyamuryango ba ARJ bitabiriye amatora

    Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia ashimira Visi Perezida wa Mbere wa ARJ

    Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia ashimira Dan Ngabonziza watorewe kuba Perezida wa ARJ


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishyirahamwe-ry-abanyamakuru-mu-rwanda-ryabonye-abayobozi-bashya

  • Tuyisenge Arsene yavuze urwibutso afite kuri Rayon Sports, kuba hari icyo ashinja APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda usatira anyuze ku mpande, Tuyisenge Arsene yavuze ko atazibagirwa ibihe byo gutwara igikombe cy’Amahoro muri Rayon Sports, ni mu gihe nubwo ntacyo abona atahaye APR FC gusa ngo nta n’icyo yayihaye.

    Uyu mukinnyi watijwe AS Kigali yabigarutseho mu kiganiro yahaye ISIMBI kigaruka ku buzima bwe bw’imyaka 3 muri aya makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda.

    Yavuze ko atiyimvishaga ko ashobora gukinira ikipe nka Rayon Sports. Ati 'numvaga bidashoboka uretse kwa Kundi uba wumva ibyo abantu bavuga hanze, ukavuga uti kubera iki ariko ndavuga nti byose ni Imana bigomba gucamo neza.'

    Yemeza ko atahiriwe n’umwaka we wa mbere kuko kubona umwanya wo gukina byari bigoye ariko umwaka we wa Kabiri nibwo byakunze abona umwanya wo gukina anitwara neza.

    Yavuze ko ikintu atazibagirwa mu myaka yamaze muri Rayon Sports ari ibihe byo gutwara Igikombe cy’Amahoro (2023) no kuba barasohotse mu Mikino Nyafurika.

    Ati 'kuba twarabashije gutwara igikombe cy’Amahoro tukabasha no gusohoka mu mikino Nyafurika navuga ko ari ibihe byiza twagize nubwo tutageze kure hashoboka ntabwo ari twe tutabishakaga.'

    Yakomeje avuga ko kuba ikipe ya APR FC yaramwifuje byari ishema rikomeye kuko nta mukinnyi uba utarota gukinira aya makipe abiri akomeye mu Rwanda.

    Ati 'byari ishema kuri njye kubera ko gukinira ayo makipe abiri akomeye mu Rwanda navuga ko nta mukinnyi uba utabyifuza mu Rwanda, byari ishema kandi numva ko ngomba kujyayo nkakora.'

    Yavuze ko kuba atarabashije gusoza amasezerano ye muri APR FC ahubwo agahita atizwa muri AS Kigali nta kibazo kuri we kuko ikipe iri mu bihe by’impinduka.

    Ati 'kuri njye nta kibazo kuko ikipe iri mu bihe byo guhindura kandi navuga ko ntacyo nyishinja kuko hari ibyo yamfashije mu buzima bwanjye navuga ngo yanjyejejeho, nayifuriza ibyiza ubu njye ndi ahandi niho ngomba gushyira umutima.'

    Kuba yumva hari nk’ideni afitiye APR FC, yagize ati 'ntabwo navuga ngo ntacyo ntatanze cyangwa hari icyo natanze ariko hari ibihari umuntu atakwirengagiza kereka ushaka kwigiza nkana, hari ibihari hari n’ibindi byari bikiza ni uko umwanya wo gukina wabaye muto kandi ukaba utamenya aho bipfira gusa umutoza agira amahitamo ye ni icyo navuga nta kindi kibyihishe inyuma.'

    Kuba yibona yongeye gukinira aya makipe nka APR FC na Rayon Sports, yavuze ko ari ibintu bishoboka cyane.

    Tuyisenge Arsene yinjiye muri Rayon Sports 2022 avuye muri Espoir FC ayisinyira imyaka 2 yarangiye muri 2024 ubwo yerekezaga muri APR FC nayo ayisinyira imyaka 2 gusa ayikinira umwaka umwe ikaba yarahise imutiza muri AS Kigali.

    Tuyisenge Arsene ntabwo azibagirwa ibihe byo gutwara igikombe cy’Amahoro muri Rayon Sports

    Tuyisenge Arsene yavuze ko ntacyo ashinja APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11733

  • Impano z'abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025 #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri 2025, umujyi wa Kigali, urakira abakinnyi bakiri bato bazaturuka mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, aho baza baje gukina irushanwa rya FIBA U16 AfroBasket 2025.

    Ni uguhera ku itariki ya 2 kugeza 14 Nzeri,ni itushanwa rihuriza hamwe impano nshya, mu mukino wa Basketball.

    Muri iri rushanwa, amakipe 12 y'abahungu niyo azaba ari guhatanira igikombe cya Afurika, arimo: Angola, Cameroun, Côte d'Ivoire, Misiri, Guinea, Liberia, Mali, Maroc, Rwanda, Sierra Leone, Tunisia na Uganda.

    Ku rundi ruhande, irushanwa ry'abakobwa rya U16 rizahuza amakipe 11, arimo, Angola, Cameroun, Côte d'Ivoire, Misiri, Guinea, Kenya, Mali, Maroc, Rwanda, Tanzania na Tunisia.

    The post Impano z'abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/impano-zabakiri-bato-bavuye-mu-bihugu-14-bya-afurika-barahurira-mu-rwanda-mu-mikino-ya-fiba-u16-afrobasket-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impano-zabakiri-bato-bavuye-mu-bihugu-14-bya-afurika-barahurira-mu-rwanda-mu-mikino-ya-fiba-u16-afrobasket-2025

  • Hatangijwe umushinga ugize gahunda yo kwagura Pariki y'Ibirunga – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga ni agace k'icyiciro cya mbere cyo kwagura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, kizatwara asaga miliyoni 50$.

    Muri iki cyiciro hazakorwamo ibikorwa byinshi birimo no kubaka umudugudu mushya w'icyitegererezo, Smart Green Village, uzatuzwamo imiryano 510 ituye ahazagurirwa Pariki y'Igihugu y'Ibirunga.

    Kinigi Horticulture Hub ni igice gito kigize uyu mudugudu, uzuzura utwaye miliyoni 3,4$.

    Pariki y'Igihugu y'Ibirunga iri mu Majyaruguru y'u Burengerazuba bw'u Rwanda ni yo ibonekamo ingagi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi. Iri ku buso bwa hegitari 16.000.

    Uyu mudugudu uzubakwa ku buso bwa hegityari 50, uzubakwamo inzu zubatse mu buryo bwo kurengera ibidukikije zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y'Izuba n'uburyo bwo gusukura no kongera gukoresha amazi.

    Uretse inzu zo guturamo, uzaba ugizwe n'ibindi bice bitatu birimo icy'ubuhinzi, icy'ubworozi n'icyubukerarugendo, aho buri gice cyitezweho kubyazwamo amafaranga kandi hanarengerwa ibidukikije.

    Ahari Kinigi Horticulture Hub, ni mu gice cy'ubuhinzi kirimo inzu zo guhingwamo za 'Green Houses', uburyo bwo guhinga hatifashishijwe ubutaka, ububiko bukonjesha n'uburyo bwo gutunganya umusaruro n'ibindi.

    Ku ikubitiro hahise hahingwamo puwavuro, inyanya na cocombre kubera ko ari ibihingwa bifite isoko ryagutse kandi byunguka. Biteganyijwe ko bizajya byinjiza miliyoni 45 Frw buri mwaka, mu gihe ikiguzi cyo kuhitaho ari miliyoni 11 Frw.

    Iki cyanya kizajya gicungwa n'abaturage ubwabo binyuze mu ishyirahamwe ryabo rya 'Volcano Community Association'. Abaturage 211 bamaze guhugurwa mu buhinzi bugezweho, imicungire y'imishinga y'ubuhinzi bugamije ubucuruzi n'ubuziranenge bw'ibiribwa.

    Muri uyu mudugudu hazaba hari ikindi gice cy'ubworozi kizagira ibikorwaremezo by'ubworozi bw'inkoko, intama n'ingurube.

    Hazaba hari igice cy'ubukerarugendo kirimo ibikorwa bishingiye ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, ubukorikori n'umuco.

    Muri rusange mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ubwisanzure buke ingagi zifite, Pariki y'Igihugu y'Ibirunga izongerwaho hegitari 3.740 bingana na 23% by'ubuso ifite ubu.

    Umushinga mugari wo kuyagura uzakorwa mu byiciro bizagenda bishyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka iri hagati yi 10 na 15 ukazarangira wose muri rusange ushowemo miliyoni 230 z'Amadorari ya Amerika, harimo azatangwa na Leta y'u Rwanda, abafatanyabikorwa bayo, inguzanyo ndetse n'impano.

    Iterambere ry'ubukerarugendo, iterambere ry'abaturage…

    Ubwo hatahwaga Kinigi Horticulture Hub, kuri uyu wa 29 Kanama 2025, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko uyu mushinga mugari wo kwimura abaturage n'inkunga ibagenerwa byerekana isano iri hagati y'ubukerarugendo mu Rwanda n'iterambere ry'abaturage.

    Ati 'Intego ni uguteza imbere imibereho, guhanga imirimo no guteza imebre urubyiruko n'abagore. Iyo ubukerarugendo buzamutse n'iterambere ry'abaturage na ryo ririyongera.'

    Muri uwo mujyo, RDB, yageneye Akarere ka Musanze inkunga ya miliyoni 600,4 Frw, aka Nyabihu gahabwa 600,4 Frw, aka Burera gahabwa 450,3 Frw mu gihe Akarere ka Rubavu kagenewe 150,1 Frw yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage baturiye Pariki y'Igihugu y'Ibirunga.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko uyu mushinga ari intangiriro y'icyiciro cya mbere cyo kwagura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga.

    Ati 'Uyu mushinga ni ikimenyetso cy'uko umushinga wo kwagura pariki watangiye. Uyu mushinga uzatanga ibisubizo kuri bimwe mu bibazo bisanzwe bibangamira abaturage cyane muri aka gace, harimo icyendera ry'ubutaka buhingwa kubera ubwiyongere bw'abaturage, ibibazo biterwa n'inyamanswa zonera abaturage n'ibindi.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga mu bikorwa by'ubuhinzi ari gahunda ngari ya Leta, bityo ari intambwe ikomeye kuba abo mu Kinigi babitangiye.

    Ati 'Ni ibisubizo bikomeye kandi birambye bizatuma dukomeza kubona umusaruro. Tuzakomeza no guteza imbere ikoreshwa ry'imbuto n'ifumbire, bijyane no gukomeza kuhira. Ubu buhinzi bujyana n'amasoko, bityo isoko ry'aha nirimara guhaga, tuzajya mu zindi ntara no hanze y'imipaka y'u Rwanda.'

    Kuva gahunda yo gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo yatangira mu myaka 20 ishize, 10% by'umusaruro wayo byagiye bishyirwa mu mishinga y'abaturage baturiye pariki z'igihugu.

    RDB igaragaza ko kugeza ubu imishinga ifite agaciro ka miliyari 18 Frw irimo amashuri, inzu zo guturamo, amavuriro, ubuhinzi n'ubworozi n'ibikorwa byo kugabanya amakimbirane hagati y'abatu n'inyamanswa, yazanye impinduka mu mibereho y'abaturage.

    Gahunda yo gusaranganya izi nyungu ikomeje kwaguka. Mu mwaka wa 2025 hashyizwe mu bikorwa imishinga 83 y'abaturage ifite agaciro k'arenga miliyari 4 Frw mu turere 14 tw'u Rwanda. Mu mwaka wa 2025-2026 iyi nkunga biteganyijwe ko izarenga miliyari 5 Frw.

    Uyu ni umusaruro wamaze kuboneka muri Kinigi Horticulture Hub

    Jean-Guy Afrika yasuye Kinigi Horticulture Hub yahinzwemo ibihingwa bitandukanye

    Ku ikubitiro muri Kinigi Horticulture Hub hahinzwemo ibirimo inyanya

    Nyirambonigaba Colette na Felicien Maniriho bagaragaje ko banyotewe n'uyu mudugudu ugiye kububakirwa

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko uyu mushinga ari intangiriro y'icyiciro cya mbere cyo kwagura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi, Ndabamenye Telesphore, yavuze ko uyu mushinga ujyanye na gahunda ya Leta mu buteza imbere ubuhinzi

    Igikorwa cyo gutangiza umushinga w'ubuhinzi bw'indabo, imboga n'imbuto bwifashishije ikoranabuhanga, Kinigi Horticulture Hub, cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Jean-Guy Afrika, yavuze ko inkunga igenerwa abaturage yerekana isano iri hagati y'ubukerarugendo mu Rwanda n'iterambere ry'abaturage

    Akarere ka Musanze kagenewe asaga miliyoni 600 Frw yavuye mu bikorwa by’ubukerarugendo

    Akarere ka Nyabihu na ko kangewe inkunga yavuye ku nyungu y’ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga

    Burera yagenewe arenga miliyoni 450 Frw

    Akarere ka Rubavu kahawe asanga miliyoni 150 Frw

    Hafashwe ifoto y’urwibutso

    Mu Karere ka Musanze hamuritse ku mugaragaro umushinga w'ubuhinzi bw'indabo, imboga n'imbuto bwifashishije ikoranabuhanga uri ku buso bwa metero kare 1.250

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-umushinga-ugize-igice-cya-mbere-cya-gahunda-yo-kwagura-pariki-y

  • Gisagara: Abakorera uruganda rwa Nyiramugengeri binjiza miliyoni 60 Frw ku kwezi – #rwanda #RwOT

    Uruganda rutanga amashanyarazi aturutse kuri Nyiramugengeri rwitwa Hakan Peat Plant ruherereye mu Murenge wa Mamba ho mu Karere ka Gisagara rukaba rwaratangiye gutanga amashanyarazi kuva mu 2021.

    Nubwo abakozi bagabanyutse, ariko ntibagiye bose kuko rwakomeje imirimo yo gutunganya amashanyarazi, ibyahaye akazi abasaga 800 baruturiye biganjemo abacukura nyiramugengeri n'abandi bakora indi mirimo mu ruganda.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko uru ruganda rwashyize imbaraga mu gushyigikira iterambere ry'akarere muri byinshi birimo guhanga akazi ku baruturiye, gutera inkunga ikipe ya Gisagara Volleyball Club n'ibindi.

    Ati 'Uruganda rukoresha abaturage bageze kuri 800 barimo abacukura nyiramugengeri n'abandi bakora mu ruganda. Aba bose bahembwa agera kuri miliyoni 60 Frw ku kwezi. Ubu tubabona no mu gufasha ikipe ya Volleyball ya Gisagara, aho bagiye batanga inkunga ifatika. Babaye abafatanyabikorwa b'akarere mu buryo bwagutse.''

    Rutaburingoga yakomeje avuga ko byanongereye urujya n'uruza muri ako gace, byongera icyashara cy'abakodeshwa inzu, byongera ubucuruzi n'akazi ko gutwara abantu n'ibintu biherekeza.

    Mu bindi bishimwa harimo inzu 40 zahubatswe bikozwe n'uruganda, gufasha abatishoboye baturiye uruganda no gufasha mu iterambere ry'amashuri ahaturiye.

    Uruganda rwubatse ahantu hatubutse binatuma rukoresha abantu benshi

    Uruganda rwa nyiramugengeri rukorwamo n’abakozi 800 b’i Gisagara bahembwa miliyoni 60 Frw ku kwezi

    Kubera imirimo myinshi ikorerwa kuri uru ruganda, bituma runakenera abakozi benshi

    Ahacukurwa nyiramugengeri naho haba hakeneye abakozi batubutse n’ubwo bunganirwa n’imashini

    Mu nkengero z’uruganda rwa nyiramugengeri rwa Mamba i Gisagara havutse isantere ifatwa nk’iterambere

    Abakozi bakorera uruganda rwa nyiramugengeri i Mamba, bishimira ko rubafasha kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-akamaro-k-uruganda-rwa-nyiramugengeri-rwinjiriza-abarukorera-miliyoni

  • Byamurenze! Amarangamatima ya G Tuff nyuma yo kwerekwa urukundo muri Gen Z #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya uri mu bagezweho muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga, G Tuff yishimiye bikomeye uburyo yaraye yitwaye mu iseka rusange rizwi nka Gen-Z Comedy.

    Ibi byaraye bibaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 28 Kanama 2025 muri Camp Kigali, uyu munyarwenya yari yatumiwemo.

    G-Tuff akaba yeretswe urukundo rudasanzwe n’abari bitabiriye iki gitaramo aho yavuye ku rubyiniro batabishaka.

    Nyuma y’iki gitaramo G-Tuff akaba yavuze ko uburyo byagenze byamurenze atari byo yakekaga, akaba yashimiye Imana yabimufashijemo.

    Ati “Ni ibintu bintunguye mu buzima bwanjye, ukuntu mbibonye uko numvaga biri bugende n’uko bigenze harimo itandukaniro cyane, birantunguye hano muri Gen-Z tuba twaje guseka, tubatwaje gushaka ibyishimo rero iyo uje ugakotora (ugaseba) ni ibintu biba bibabaje cyane ariko ndashimira Imana cyane.”

    Yakomeje avuga ko mbere yo kuza ku rubyiniro (stage) ari mu rwambariro yagize ubwoba bwinshi satani yamuteye bituma ahita asenga.

    Ati “Ndibuka ndi mu rwambariro hajemo akantu k’akoba, satani arambwira ngo urahiye, yambwiye ngo urahiye, nahise mpaguruka ndahagarara ndasenga.”

    G-Tuff ni umwe mu banyarwenya bagezweho muri ino minsi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube binyuze mu biganiro akora.

    G Tuff yari yatumiwe muri Gen Z Comedy

    G Tuff yatanze ibyishimo

    Yishimiye uko yakiriwe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11731

  • Ukuri ku mafoto ya Bull Dogg, Jay C na Jacky bambaye imyenda y’abihayimana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuraperi Jay C yavuze ko amafoto ye ari kumwe na mugenzi we, Bull Dogg bambaye imyenda y’abihayimana ikiyihishe inyuma ari indirimbo bakoranye bise ‘Oh Dieu’.

    Mu gitindo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025 nibwo umuraperi Jay C yatunguranye ashyira hanze amafoto ye n’umuraperi Bull Dogg ndetse na Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga bambaye imyenda y’Abihayimana.

    Ni amafoto yatangiye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kuko ari ibintu bidasanzwe bibaza inkomoko ya yo.

    Bull Dogg na Jay C bakaba bagaragaye bambaye nk’abapadiri ni mu gihe Jacky we aba yambaye nk’abamasera (Ma Soeur).

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Jay C yavuze ko ari amafoto yavuye mu mashusho y’indirimbo ‘Oh Dieu’ bitegura gushyira hanze yakoranye na Bull Dogg.

    Ati “nta kindi ni indirimbo twitegura gushyira hanze, ni indirimbo yitwa ‘Oh Dieu’, igitekerezo cyo kwambara gutya ni uko twasanze bigendanye n’ubutumwa buri mu ndirimbo.”

    Iyi ndirimbo ya ‘Oh Dieu’ Jay C Ambassador ikaba izajya hanze mu cyumweru gitaha.

    Jay C na Bull Dogg batunguranye bashyira hanze amafoto bambaye nk’abapadiri

    Indirimbo ‘Oh Dieu’ izasohoka bambaye gutya

    Jacky azaba ari muri iyi ndirimbo

    Bull Dogg na Jacky

    Ni amafoto yavugishije benshi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11732

  • Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uzziel Niyongira ari mu Nteko rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore iri kubera ku Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 29 Kanama 2025, abwiye Abagore ko nubwo mu cyivugo cyabo(Mutimawurugo) harimo ko batazatesha Agaciro uwakabasubije, n'Abagabo ngo niko biri kuko nabo ntako bagiraga, bakagize kubera Perezida Paul Kagame.

    Visi Meya Uzziel, ahereye ku cyivugo cya Mutimawurugo kigira kiti' Ndi Mutima w'Urugo, Ndi Nyampinga, Ndi Umugore Ubereye u Rwanda, Si Nzatesha Agaciro Uwakansubije', yabwiye Abagore ati' Ese mugira ngo natwe nk'Abagabo hari agaciro twari dufite!? Natwe tugakesha uwakadusubije, Perezida Paul Kagame. Buriya tuba twakomeje kuvuga ngo Abagore mwasubijwe Agaciro, Abagabo se twe twari dufite akahe?'.

    Yakomeje ababwira ati' Abagore muri Imbaraga zikomeye, tuzajya dukomeza no kubivuga kenshi n'uwabyumvaga buhoro abyumve cyane!, muri urwego rufatika kandi guha agaciro Umugore ni ukugaha Umuryango. Gushyigikira Umugore ni ugushyigikira Umuryango, ni ugushyigikira iterambere ry'Igihugu kuko ntabwo twabasha kubaka iki Gihugu uruhare rw'Umugore rutabonetse'.

    Yabwiye Abagore ko ibyo bakora, icyo bashyizeho imbaraga z'Umutima n'Umubiri bagikora kandi neza. Yagize ati' Byaragaragaye ko Abagore bafite Impano nyinshi n'imbaraga nyinshi, ahubwo twebwe icyo tugomba gukora ni ugukomeza kubongerera imbaraga no kubaba hafi tugafatanya mu bikorwa bya buri munsi kuko imbaraga zo murazifite n'ibyo gukora birahari'.

    Yakomeje yibutsa Abagore ko bagomba gukora ibikorwa byose biganisha ku mpinduka nziza z'Ubuzima bw'Umugore. Ati' Turifuza ko ibikorwa byose turi gutekereza tuzakora ari ubungubu ndetse n'ibizaza bigomba kugaragaza impinduka mu mibereho myiza y'Abagore, mu iterambere ryabo kuko Umugore hari aho avuye n'aho ageze ariko kandi ntabwo turagera aho dushaka uko bikwiye. Hari ibimaze gukemuka ariko kandi haracyari n'inzitizi tugomba gukomeza gufatanya tukazivana imbere y'Umugore bityo agakomeza gukora agatera imbere'.

    Muri iyi Nteko rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore, abayitabiriye baraganira ku ruhare rw'Umugore mu iterambere rye bwite, Umuryango n'Igihugu muri rusange, ariko kandi n'inzitizi ahura nazo n'uko zakurwaho. Ni mu Nsanganyamatsiko igira iti' Duteze Imbere Umugore, Dufatanya mu kurwanya icyabangamira iterambere rye'.

    Muri iyi Nteko, Abagore bamuritse ibijyanye n'Ubuhinzi bakora.

     

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/29/kamonyi-perezida-kagame-ntabwo-yahaye-umugore-ijambo-gusa-yanarihaye-abagabo-kuko-ntaryo-twagiraga-visi-meya-uzziel/

  • Impamvu izamuka ry'ibiciro by'ikawa ari inyungu ku Banyarwanda – #rwanda #RwOT

    Nubwo umusaruro w'ikawa mu Rwanda wagabanyutseho 13,4% ugera kuri toni 17.037,6 mu 2023/2024 binatuma iyoherejwe mu mahanga igabanyukaho 17.9% igera kuri toni 16.478,5, ntibyayibujije iki gihingwa kwinjiriza u Rwanda miliyoni 78,71$.

    Ayo mafaranga kugira ngo yinjire biterwa n'ibintu byinshi birimo ibiciro biri ku masoko mpuzamahanga.

    Izamuka ryabyo ni ryo rigira inyungu ku bihugu nk'u Rwanda kuko inyungu yabyo igera no ku bahinzi bo mu cyaro mu duce dutanga umusaruro mwinshi w'ikawa mu Rwanda.

    Ibiciro by'ikawa ku isoko mpuzamahanga ahanini bigenwa n'umusaruro uturuka muri Brésil na Vietnam kuko ari byo bihugu bigira umusaruro mwinshi w'ikawa ku Isi.

    Nka Brésil buri mwaka isarura udufuka miliyoni 66. Ni yo ya mbere ku Isi. Mu gihe Vietnam ya kabiri yo ibarirwa udufuka miliyoni 30 buri mwaka. Uwo musaruro w'ibyo bihugu byombi ungana na 57% by'umusaruro wose w'ikawa ku Isi.

    Ibi bihugu iyo umusaruro wabyo wabaye mwinshi ibiciro ku isoko biragabanuka, waba muke ibiciro bikazamuka, ibyo ku bihugu bitanga umusaruro muke aba ari amahirwe kuko umusaruro wabyo na wo ubonerwa isoko.

    Ibi biri no mu byo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi, NAEB, kigenderaho kigena igiciro cy'ikawa, hakiyongeraho agaciro k'Idolari rya Amerika mu Rwanda.

    Muri Mutarama 2025 igiciro fatizo cya kawa mu Rwanda NAEB yakijeje kuri 600Frw, kivuye kuri 480Frw ku kilo

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abahinzi batunganya bakanohereza ikawa mu mahanga, CEPAR, Oreste Baragahorana, yabwiye The New Times ko kimwe mu bituma umusaruro muri ibyo bihugu ugabunuka ari imihandugurikire y'ikirere.

    Yavuze ko nko mu minsi ishize muri Brésil na Vietnam umusaruro wagabanutse kubera imyuzure bigatuma abahinzi baho bizirika ku ikawa yabo, bakayitangira ku 6$ cyangwa 7$ ku kilo, bityo n'abo mu Rwanda bagiye kubona isoko.

    Ati 'Ubu twiteguye ko inyungu uyu mwaka iziyongera bitewe n'izamuka ry'ibiciro n'ingano ikenewe ku isoko, byose tubikesha ikirere cyiza dufite iwacu.'

    Imyuzure yabaye muri Brésil no muri Vietnam yagabanyije umusaruro ungana n'imifuka ibihumbi 500 ku musaruro w'imifuka miliyoni 174,9 yari iteganyijwe mu 2024/2025.

    Icyakora iyi mibare igaragaza ko mu mwaka wa 2025/2025 umusaruro uzongera ukiyongera ukagera ku mifuka 178.7.

    Abahinzi b’ikawa mu Karere ka Gicumbi bari mu bungukirwa n’iki gihingwa mu buryo bwuzuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-izamuka-ry-ibiciro-by-ikawa-ari-inyungu-ku-banyarwanda

  • Gatsibo: Impinduka mu mibereho y'abarenga ibihumbi 40 bari bamaze imyaka 17 bafashwa na World Vision Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, ubwo mu Murenge wa Kiramuruzi hasorezwaga umushinga w'iterambere wa Kiramuruzi, washyizwe mu bikorwa na World Vision Rwanda kuva mu 2008 kugeza mu 2025.

    Binyuze muri uyu mushinga, World Vision Rwanda yafashije abaturage 40,028 gutera imbere, inafasha abana 13,633. Mu byo aba baturage bafashijwe harimo guhabwa amazi meza, gufashwa kwikura mu bukene, kurwanya imirire mibi n'ibindi byinshi.

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bishimira ko mu myaka 17 bari bamaze mu Murenge wa Kiramuruzi, bahakoze ibikorwa byinshi bihindura imibereho n'iterambere rirambye by'abaturage baho.

    Ati 'Intego dufite nka World Vision ni ukugeza ubufasha ku bana n'imiryango itishoboye kugira ngo yikure mu bukene. Iyi ni gahunda y'Imana ni nayo izana abafatanyabikorwa kugira ngo bafashe abaturage muri urwo rugendo rwo gukura mu bukene abaturage, turishimira rero ibyo twakoze hano Kiramuruzi.''

    Pauline Okumu yakomeje ashimira World Vision y'u Buyapani na Leta y'u Rwanda kuko aribo baterankunga bakuru bari bafite muri iyi myaka 17 bafasha abaturage ba Kiramuruzi. Yijeje ko ibikorwa bya World Vision Rwanda bizakomeza muri aka Karere ariko ko bagiye kubyimurira mu yindi mirenge nka Muhura, Kageyo na Remera kugira ngo n'aho bafashe abaturage baho.

    Mukabihoyiki Afisa ufite abana bane, yatanze ubuhamya bw'uburyo World Vision Rwanda yasanze aba mu nzu yashyirwagamo imitiba. Batangiye kumwigisha binyuze muri gahunda 'Hinduka wigire' aho banahabwaga ibihumbi 15 Frw bikabafasha kwiteza imbere, aya mafaranga yayaguzemo ihene, iza kuvamo inka.

    Ati ''Nitwaga wa mugore wo mu nzuki ariko ubu nahindutse umugore wo mu gipangu kubera ubufasha bampaye, bampaye amahugurwa menshi banashyira mu matsinda mbasha kwigira. Ubu uyu munsi mba mu nzu ikoropwa ndi rwiyemezamirimo ugaburira ibigo bitanu.''

    Bugingo Boniface utuye mu Mudugudu w'Akarambo mu Kagari k'Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko amahugurwa yahawe na World Vision Rwanda ariyo yamufashije kwiteza imbere binyuze mu guhinga imboga.

    Ati 'Natangiye mpinga numva ntacyo byamfasha, natangiye mpinga intoryi mbona nkuyemo agafuka, ejo nakuramo akandi amafaranga akamfasha kwizigamira mu itsinda, naje kugabana ngera aho ngura inka y'ibihumbi 600 Frw mbikesha World Vision, ubu meze neza mbasha kwishyurira abana amashuri mbikesha ubuhinzi bw'imboga.''

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Gakenke, Nzabakurana Innocent, yavuze ko World Vision, yabubakiye ivuriro ry'ibanze rya Nyabisindu, rifasha abaturage 15,496.

    Ati 'Abo baturage bakoraga ibilometero birenze 15 baza kwivuza ku kigo nderabuzima cya Gakenke, ni ibintu byiza rero tubashimira. Icya kabiri bakoze, batwubakiye ubukarabiro bwiza, banadufasha kuduhugurira abajyanama b'ubuzima 216, ubu babahuguye kumbijyanye no gupima abana bari munsi y'imyaka itanu ku buryo bamenya ko bari mu mirire mibi.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa we yashimiye ubuyobozi bwa World Vision Rwanda ku bikorwa byiza bakoreye abaturage ba Kiramuruzi mu myaka 17, avuga ko ibikorwa bakoze byunganiye ibya Leta mu guhindura ubuzima n'iterambere ry'abaturage.

    Guverineri Rubingisa yasabye abaturage b'i Kiramuruzi gukoresha neza amahirwe bahawe na World Vision Rwanda, bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere imiryango yabo. Yijeje uyu mushinga ko ibyo bakoreye abaturage Leta izakomeza kubibungabunga ifatanyije nabo.

    World Vision Rwanda yashyikirije ibikorwa byose yakoze mu myaka 17 mu Karere ka Gatsibo kugira ngo kazakomeze kubikurikirana

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bishimira ko mu myaka 17 bari bamaze mu Murenge wa Kiramuruzi, bahakoze ibikorwa byinshi bihindura imibereho n'iterambere

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa we yashimiye ubuyobozi bwa World Vision Rwanda ku bikorwa byiza bakoreye abaturage ba Kiramuruzi mu myaka 17

    World Vision Rwanda yagize uruhare mu kwigisha ababyeyi uburyo bwo konsa abana

    Umwe mu baturage basigaye bikorera yatanze ubuhamya bw’ibyo yagezeho

    Umuturage yamuritse igitoki asigaye yeza kubera amahugurwa yahawe

    Abaturage bagaragarije ubuyobozi ibyiza bagezeho

    World Vision Rwanda yagize uruhare mu kwigisha abana

    World Vision Rwanda yatanze amatungo magufi

    Mukabihoyiki Afisa ufite abana bane, yatanze ubuhamya bw'uburyo World Vision Rwanda yasanze aba mu nzu yashyirwagamo imitiba

    Riderman yataramiye abitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-impinduka-mu-mibereho-y-abarenga-ibihumbi-40-bari-bamaze-imyaka-17-235331