Blog

  • Hagiye gushyirwaho politiki igenga imikoreshereze y'igitabo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byitezwe ko mu 2026 hazaba hashyizweho politiki igenga imyandikire n'imikoreshereze y'igitabo mu Rwanda.

    Iyi politiki imaze igihe itegerejwe, izafasha gushyiraho amabwiriza asobanutse ku banditsi, abacapa ndetse n'abashinzwe kugeza ibitabo ku isoko, haharanirwa ubunyamwuga muri uru rwego.

    Umushinga wo gutegura iyi politiki watangijwe mu 2013, n'icyari Rwanda Library Services muri Kigali Public Library.

    Waje kudindizwa no guhindagurika kw'inzego zari zifite aho zihuriye na wo, no guhinduka kw'inshingano muri Minisiteri y'Umuco na Siporo na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi n'izindi nzego zifitanye isano n'umuco.

    Muri Gahunda ya Guverinoma y'Imyaka Itanu [NST2], umushinga wo gutegura politiki y'igitabo mu Rwanda wahawe umwihariko, nk'igice kigize amategeko agenga uruganda rw'ibitabo mu Rwanda. Ni gahunda iri mu nshingano za Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE].

    Ubu ibiganiro birakomeje hagati y'inzego zinyuranye zirimo Inteko y'Umuco, MINUBUMWE n'izindi, mu murongo wo gutegura iyi politiki.

    Umuyobozi ushinzwe Serivisi mu Isomero ry'Igihugu, Claude Nizeyimana, yasobanuye ko umuco wo guhererekanya ubumenyi mu mvugo [oral tradition] mu Rwanda, uri mu byagize uruhare mu gutinza gushyiraho politiki zita ku gusoma no kwandika.

    Ati 'Nubwo uyu muco wo guhererekanya ubumenyi mu magambo gusa na wo ufite inyungu nyinshi, wanagize ingaruka ku iterambere ry'ubumenyi bwo gusoma no kwandika.'

    Yongeyeho ko gutegura iyi politiki byakunze kugorana bitewe no guhindagurika kw'inzego zimwe, ariko ko ubu gahunda igeze kure.

    Ati 'Turimo gukora uko dushoboye ngo twandike politiki, kandi turifuza ko izarangira bitarenze umwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026. Izamurikwa ku mugaragaro mu gihe gikwiye.'

    Nizeyimana yavuze ko iyi politiki nshya izateza imbere umuco w'ubusizi n'ubuvanganzo, hagashyirwaho amategeko arengera uburenganzira bw'abanditsi, ndetse inoroshye ishoramari mu by'ibitabo.

    Nk'uko yabigarutseho, iyi politiki izafasha kongera uburyo bwo kugeza ibitabo ku Banyarwanda hose, hashyirweho gahunda z'amahugurwa y'abakora mu ruganda rw'ibitabo no kubaka uburyo burambye bwo gutuma uru rwego rukora neza.

    Nizeyimana yongeyeho ko gushyiraho urwego rw'ubuyobozi mu ruganda rw'igitabo, ari ngombwa kuko 'ibitabo bifite akamaro gakomeye mu kubungabunga amateka, umuco n'umurage by'igihugu cyacu k'ubw'abo mu gihe kizaza. Binagira uruhare rukomeye mu burezi bw'ibihe byose no mu kwiyubaka k'umuntu ku giti cye.'

    Iyi politiki iri gutegurwa mu gihe uruganda rw'ibitabo muri Afurika rudahagaze neza ku rwego mpuzamahanga. Uyu mugabane ugize 5,4% gusa by'inyungu ziva mu gucapa no gucuruza ibitabo ku Isi.

    Winjiza ibitabo byinshi ugereranyije n'ibyo wohereza hanze.

    Mu 2023 gusa, Umugabane wa Afurika watumije hanze yawo ibitabo bifite agaciro ka miliyoni 597$ wohereza ibifite agaciro ka miliyoni 81$ gusa.

    Nubwo bimeze bityo, haracyari amahirwe nk'uko bigaragazwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n'umuco, UNESCO.

    UNESCO igaragaza ko uruganda rw'ibitabo muri Afurika rushobora kwinjiza agera kuri miliyari 18,5$, mu gihe hakorwa impinduka zikomeye cyane cyane mu cyiciro cy'ibitabo byifashishwa mu burezi, kuko ari cyo cyihariye 70% by'isoko ryose ku Isi.

    Afurika yagaragarijwe ko ikwiye gushyira imbaraga mu bitabo byifashishwa mu burezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gushyirwaho-politiki-igenga-imikoreshereze-y-igitabo-mu-rwanda

  • Hashyizweho iteka rinoza isuzumangaruka ku mishinga minini y'ibidukikije no ku baturage – #rwanda #RwOT

    Iri teka ryashyizweho na Minisiteri y'Ibidukikije ku wa 19 Kanama 2025, rikuraho iryo muri 2019 ryarebaga gusa ku ngaruka z'ibidukikije ntiryite ku mibereho y'abaturage.

    Iteka rishya risaba ko hazajya hakorwa isuzuma ku mishinga irimo, inyubako zo guturamo, iz'ubucuruzi, iz'imyidagaduro, ahakorerwa siporo, insengero n'amashuri.

    Izo nyubako ni izishobora kwakira abantu barenga 500, izifite ubuso bwa meterokare 1.500, inyubako zo guturamo zigomba kuba zifite amagorofa ane kuzamura mu gihe izo gukoreramo zo ari izifite amagorofa atatu kuzamura.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo muri Minisiteri y'Ibidukikije ushinzwe kurengera ibidukikije n'ibijyanye no guhangana n'ihindagurika ry'ibihe, Thadée Twagirimana, yabwiye The New Times ko impamvu yo gushyiraho iteka rishya ari uko iryari risanzweho ryarimo icyuho.

    Yagize ati 'Mu iteka ryari risanzweho ntabwo hari harimo igice cyo kwibanda ku ruhande rw'imibereho y'abaturage, nta n'amabwiriza yari ahari asobanutse ku bumenyi n'ubushobozi by'umugenzuzi w'ibidukikije, ikindi ibyari biri kumugereka byasabaga kunozwa.'

    Twagirimana yakomeje avuga ko mu byanogejwe harimo kuba isuzuma ry'ingaruka z'imishinga ku bidukikije no ku mibereho y'abaturage, bizajya bikorwa n'amashyirahamwe yabiherewe uburenganzira, mu gihe umuntu uzajya abikora ku gite cye yemerewe gukora isuzuma rigereranyije.

    Ibindi byanogejwe muri iri teka ni ibyari biri ku mugereka birimo isesengura ku buringanire, imikorere n'imibereho y'abakozi, kwimura abaturage n'uburyo bwo gukemura ibibazo abaturage bageza ku buyobozi.

    Twagirimana avuga ko iteka rishya rizafasha mu iterambere rirambye, birinde ibidukikije binarengere abantu kuko hazajya hamenyekana ibyago bishobora kubabaho hakiri kare.

    Iri teka kandi rizagabanya imbogamizi zajyaga zibaho mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga, bikazatuma abaturage bagira icyizere, bemere imishinga kandi bayishyigikire.

    Mu bindi iri teka rizacyemura, hari ukugabanya ibihombo byaturukaga ku ngaruka z'ibidukikije, mu gihe hatabanje gukora isizuma ryimbitse. Ikindi bizafasha mu gukurura abashoramari b'imbere mu gihugu no hanze yacyo.

    Akimanizanye Victoire , Umuyobozi Mukuru wa Global Development Consult and Supply Ltd, yabwiye The New Times ko yishimiye iri teka rishya avuga ko ari ingenzi cyane no kwita ku ruhande rw'imibereho y'abaturage.

    Ati 'Ni ingenzi cyane gusuzuma uburyo imishinga igira ingaruka ku muryango nyarwanda, kumva ibitekerezo by'abaturage bifasha gukumira amakimbirane y'ubutaka bikarema ubwumvikane.'

    Yakomeje avuga ko ikindi yishimiye muri iri teka ari uburyo bwo kwimura abaturage, kuko ari ingenzi mu igenamigambi ry'imishinga y'iki gihe, mu rwego rwo gukumira amakimbirane ashobora kuvuka hagati y'abafite ubutaka n'abashyira mu bikorwa imishinga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-itegeko-risuzuma-ingaruka-z-imishinga-minini-ku-bidukikije-no-ku

  • Inka yahawe yabyaye izindi 10: Uko 'Girinka' yahinduye ubuzima bwa Nyamigabo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n' Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA). Nyamigabo Daniel yavuze ko umukamo yakuye kuri izo nka yawugurishaga akabona amafaranga yo kugura isambu, nyuma yiga amategeko y'umuhanda abona 'permis' anigurira moto.

    Ati ''Aho mariye kubona Girinka, yampaye umukamo noneho ntangira kugura isambu harimo aho naguze miliyoni 1 Frw n'ahandi mperuka kugura […] isambu ya miliyoni 2.3 Frw. Narahahinze nkuramo toni n'ibilo 700 by'ibigori. Nyuma naje gushyiramo ibishyimbo nkuramo imifuka itanu.''

    ''Maze kwiga amategeko y'umuhanda nkabona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, ni bwo nafashe amafaranga make nari mfite yakomokaga kuri 'Girinka', nifashisha na SACCO ndangije nguramo ipikipiki.''

    Ibyo guhindurirwa ubuzima na gahunda ya 'Girinka' ni ubuhamya Nyamigabo Daniel ahuriyeho na Mukakibibi Mariya na we wo mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, wahawe inka muri 2009 none ikaba imaze kubyara izindi icyenda zamufashije kuvugurura ubuhinzi bwe.

    Ati ''Nezaga ibilo bibiri by'ibishyimbo muri uwo murima, singire umwumbati nkuramo, ariko ubu nkuramo imyumbati nkakuramo ibishyimbo, igitoki cyabaga ari amabere abiri yonyine rukumbi. Ubundi aho mariye gufumbira rero, hari n'igihe nacyejeje kigaterurwa n'abagabo batatu.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye Wungirije Ushinzwe Iterambere n'Ubukungu, Kamana André, yabwiye RBA ko gahunda ya 'Girinka' yazamuye imibereho y'abatuye muri aka karere ndetse ko n'abo iyi gahunda itarageraho bashonje bahishiwe kuko bazahabwa inka.

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yatangaje ko mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2025/2026 gahunda ya Girinka izakomeza, aho biteganyijwe ko izakoreshwamo nibura miliyari 1 Frw muri uwo mwaka gusa.

    Gahunda ya 'Girinka Munyarwanda', yatangijwe mu 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'imirire mibi no guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza mu Banyawanda.

    Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, kigaragaza ko kuva mu 2006 ubwo hatangizwaga iyi gahunda kugeza ku wa 31 Werurwe 2024, abaturage bo hirya no hino mu gihugu bari bamaze guhabwa inka 452.451 z'umukamo z'ubwoko butandukanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inka-yahawe-yabyaye-izindi-10-uko-girinka-yahinduye-ubuzima-bwa-nyamigabo

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Ukekwaho ubugizi bwa nabi yarashwe arapfa #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2025 mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nkingo hafi y'ahazwi nko mu Kibuza harasiwe umugizi wa nabi wari ukurikiranye umuturage(Umugore) amaze kumwambura isakoshi yamufatiyeho icyuma ashaka no kumugirira nabi araswa n'inzego zishinzwe umutekano arapfa.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage batuye aho uyu ukekwaho ubugizi bwa nabi yarasiwe ni uko bumvise urusaku rw'isasu bagiye kureba basanga ni umugabo basanzwe bazi mu bikorwa bibi uryamye hasi yapfuye afite icyuma kirekire muntoki.

    Umwe muri aba baturage yabwiye intyoza.com ati' Ntuye hano mu Kibuza. Numvise isasu ndi kumwe na mugenzi wanjye tugenda duhuruye ngo turebe ibibaye dusanga ni uzwi kwizina rya Dushime'.

    Akomeza ati' Ni umuntu dusanzwe tubona tutazi ibyo akora ariko twajyaga twumva bamuvuga ko ari mu bantu b'abajura bajya batega abantu baba bari kuri Moto no mu Modoka cyangwa se bagenda n'amaguru akabambura ubundi bamwe akanabagirira nabi we na bagenzi be tutazi. Rero twahageze dusanga agaramye hasi yapfuye'.

    Muri aka gace, ku wa 29 Kanama 2025 ahagana ku i saa kumi n'ebyiri z'Umugoroba, abagizi ba nabi bahategeye umunyamakuru wa intyoza.com ari kumwe n'uwa RBA bava mu kazi babakinguriraho imodoka, baragundagurana ariko birangira abajura birutse aho bamaze kuzamuka umukingo uri hafi n'ikorosi rihari ugana ku masuka batangira gutera amabuye iyo mudoka yarimo abo banyamakuru.

    Aha hantu, ni agace abagizi ba nabi bari bamaze kwigarurira nyuma y'uko ahandi bategeraga urenze Akarere ugana ku masuka hafi n'urusengero rw'Abadivantisiti hashyizweho amatara umwijima ugahunga.

    Uyu ukekwaho ubugizi bwa nabi warashwe, ni umwe muri benshi batega abantu baba abari mu nzira n'amaguru, mu Modoka no kuri Moto bakabambura ibintu bitandukanye mu bice bya Rugobagoba, Musambira Runda n'ahandi hakunze kuvugwa n'abaturage muri Kamonyi. Uyu warashwe nkuko twabivuze hejuru yari amaze kwambura umugore ndetse ashaka kumutema kuko barwaniraga isakoshi yari afite.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/01/kamonyi-gacurabwenge-ukekwaho-ubugizi-bwa-nabi-yarashwe-arapfa/

  • Banki ya Kigali yungutse miliyari 52,2 Frw, ishimangira uruhare rwayo mu iterambere ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyerekana izamuka ry'uruhare rw'iyi banki mu iterambere ry'u Rwanda binyuze mu guteza imbere abahinzi, ibigo bito n'ibiciriritse ndetse no kwagura iterambere ry'u Rwanda muri rusange.

    Mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, Banki ya Kigali yongereye inguzanyo yatanze, ziyongeraho miliyari 231 Frw, zigera kuri miliyari 1,754 Frw. Amafaranga abitswa n'abakiliya b'iyi banki yazamutseho miliyari ibihumbi 2,6 Frw mu gihe abakiliya bayo biyongereyeho 7,9%, ibishimangira uburyo Abanyarwanda bakomeje kubona Banki ya Kigali nka banki yo kwizerwa.

    Ku rundi ruhande, mu nguzanyo zatanzwe n'iyi banki, izigera kuri miliyari 238 Frw zahawe ibigo bito n'ibiciriritse, inyongera ya 15% ugereranyije n'umwaka ushize, bigira uruhare mu kwaguka kw'ibyo bigo, guhanga imirimo no kugera ku masoko mashya.

    Inguzanyo zigera kuri miliyari 313 Frw nazo zahawe abantu ku giti cyabo, inyongera ya 13% ugereranyije n'umwaka ushize. Izi zafashije abantu gukomeza amasomo yabo, kubaka no kugura inzu ndetse no kwiteza imbere no kwikenura muri rusange.

    Inguzanyo za miliyari 95 Frw zahawe abahinzi n'aborozi, aho ari inyongera ya 50% ugereranyije n'umwaka ushize. Izi nguzanyo zafashije abahinzi kurushaho kongera umusaruro, kugura ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu buhinzi, kugera ku masoko mashya n'ibindi, aho byose hamwe bigira uruhare mu kwihaza mu biribwa kw'Abanyarwanda.

    Inguzanyo zahawe urwego rw'ubuhinzi ni zo ziyongereye ku muvuduko uri hejuru ugereranyije n'inguzanyo zahawe izindi nzego.

    Ku bijyanye n'inguzanyo zihabwa ibigo binini, zageze kuri miliyari 1,105 Frw, aho ziyongereyeho 14% ugereranyije n'umwaka ushize.

    Hagati, Ishami rishya rya Banki ya Kigali rishinzwe Ibigo binini n'imiryango itari iya leta, rimaze gutanga umusaruro kuko ryoroheje uburyo ibyo bigo bihabwamo serivisi muri rusange, bigira uruhare mu kongera amafaranga abitswa ndetse n'inyungu ituruka mu kuvunja amafaranga y'u Rwanda n'amadevize.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze “iyi mibare ivuga igice kimwe cya Banki ya Kigali. Ikidushimisha ni ingaruka ziri inyuma y'iyi mibare aho abafite amaduka bashobora kongera ibyo bacuruza, umuhinzi akagura umusaruro we, umunyeshuri agakomeza amashuri. Ibyo ni wo musaruro w'ukuri w'iyi mibare. Intego yacu ni ugukomeza kubaka banki izamukana n'iterambere ry'u Rwanda.”

    Mu mezi atandatu ya mbere kandi, Banki ya Kigali yashyize imbaraga mu ikoranabuhanga, ishyira hanze BK QUICK+ na BK Pay.

    BK QUICK+ ni uburyo bwa mbere bw'ikoranabuhanga bushobora gufasha abakiliya kubona inguzanyo ya miliyoni 50 Frw nta ngwate, binyuze muri porogaramu ya BK Mobile App cyangwa se uburyo bwo kubona serivisi za banki hifashishijwe internet buzwi nka 'Internet Banking'.

    Hagati aho, BK Pay ni uburyo bushya bwo kwishyurana bufasha abakiliya n'abacuruzi kuhereza no kwakira amafaranga mu buryo bworoshye, amafaranga yabo akava, akanahita ajya kuri konti zabo muri Banki ya Kigali nta kindi kiguzi bisabye.

    Ku rundi ruhande, BK Foundation ishyirwamo 1% by'inyungu iyi banki ibona mbere yo kwishyura imisoro. Aya mafaranga ashyirwa mu bikorwa byo guteza imbere imishinga itandukanye igamije kuzamura imibereho y'Abanyarwanda. Iyo mishinga iba iri mu nzego zirimo uburezi, guhanga udushya ndetse no kurengera ibidukikije.

    Binyuze muri BK Foundation, abanyeshuri batandukanye bahawe buruse zo kwiga mu bigo by'ubumenyingiro ndetse n'ibijyanye n'ubuzima.

    Hatangijwe kandi gahunda yo guhugura ibigo bito n'ibiciriritse bigera kuri 130, aho hashyizweho gahunda y'imyaka itanu izafasha urubyiruko n'abagore bagera ku bihumbi umunani.

    Abagera kuri 600 nabo bahawe amahugurwa ajyanye no kwihangira imiromo ndetse no kwizigamira, mu gihe bafunguje konti zigera kuri 500 nshya.

    Ku rwego rwa BK Group, iki kigo cyabonye inyungu ya miliyari 51,9 Frw mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, inyongera ya 8,6%.

    Umuyobozi Mukuru wa Bk Group, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko “Twatewe ishema n'uburyo twitwaye neza mu gihembwe cya mbere cya 2025 mu bigo byacu byose, byatewe no gukoresha ubushishozi ndetse no gushyira imbaraga mu kuzamura umusaruro mu buryo burambye.”

    Yakomeje avuga ko izamuka ry'ubukungu bw'u Rwanda, ryageze kuri 7,8% mu gihembwe cya mbere, rituma habaho izamuka ry'inyuzanyo zikenerwa, bikajyana no kurushaho gushaka ibisubizo mu bijyanye n'ishoramari.

    Yanaboneyeho kuvuga ko bazakomeza kuzamura umusaruro wabo muri uyu mwaka.

    Umuyobozi Mukuru wa Bk Group, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko bafite intego yo gukomeza kwitwara neza muri uyu mwaka

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko barajwe ishinga no kurushaho gufasha abakiliya babo

    Banki ya Kigali yungutse miliyari 52,2 Frw, bishimangira uruhare rwayo mu iterambere ry'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yungutse-miliyari-52-2-frw-bishimangira-uruhare-rwayo-mu

  • Liquid Intelligent Technologies yatanze miliyoni 130 Frw azifashishwa mu kubungabunga inzibutso – #rwanda #RwOT

    Liquid Intelligent Technologies ifatanyije na Imbuto Foundation bifite ubufatanye bugamije gukora ibikorwa bibungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri ibyo bikorwa harimo gushyira imbaraga mu kwigisha amateka abakiri bato binyuze muri gahunda zinyuranye nka Igihango cy'Urungano ndetse no kubungabunga amateka ku nzibutso binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga mu gufata neza ibimenyetso n'amateka inzibutso zibitse.

    Ni ubufatanye bumaze imyaka ine bushyirwa mu bikorwa aho Liquid Intelligent Technologies yiyemeje kuzatanga agera kuri miliyoni 1$ muri iyo gahunda mu gihe cy'imyaka 10.

    Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko gusigasira amateka mu buryo bw'ikoranabuhanga bikorwa mu rwego rwo guharanira ko abato barushaho kuyamenya n'abatayazi bakagira ibibafasha gusobanukirwa.

    Ati 'Impamvu ni ukugira ngo tuzajye duhora tubyibuka, cyane cyane urubyiruko. Twese turagenda dusaza. Ejo se ayo mateka adashimangiwe, atubakiwe, adashyizwe ahantu hagaragara, kugira ngo n'u Rwanda rw'ejo, n'abanyamahanga babimenye ngo ya mvugo ntibizongere noneho izahoreho.'

    Yagaragaje ko bishimiye umusaruro ukomeje kugaragara binyuze muri ubwo bufatanye cyane ko kuri ubu inzibutso enye z'u Rwanda zashyizwe mu murage w'Isi na UNESCO.

    Yanavuze ko bazakomeza gufatanya na MINUBUMWE muri urwo rugendo, anasaba inzego zitandukanye z'abikorera kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga no gusigasira amateka.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yashimangiye ko kubungabunga amateka bifite akamaro.

    Ati 'Iki gikorwa tumaze igihe dukorana na Liquid Intelligent Technologies na Imbuto Foundation gifite akamaro kuko amateka yacu ni twe tugomba kuyabungabunga nk'Abanyarwanda. Ni twe tugomba kuyarinda, kuyamenyekanisha cyane ko muri iki gihe kubera imbuga nkoranyambaga n'ikoranabuhanga, abayagoreka, abayangiza bafite uburyo bubafasha kandi nk'uko bivugwa buriya ikinyoma uko gisubiwemo kenshi ntikibura icyo gisiga.'

    Yakomeje agaragaza ko ari inshingano z'abakuru gusigira urubyiruko umurage mwiza.

    Ati 'Ni twe dufite inshingano yo gusigira umurage mwiza abato n'abazadukomokaho. Iki gikorwa dukora dufatanyije ni kimwe mu bituma aya mateka yacu azahora yibukwa uko ari ni nayo mpamvu mu ngamba twafashe harimo no gukora ibishoboka ngo dushyire amateka ku nzibutso yuzuye. Biragoye ariko biranashoboka. Ni ukuvuga kugaragaza ibimenyetso uko bishoboka, abashobora kuhasura bakajya babyibona…'

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yashimye ubwo bufatanye n'umusaruro bukomeje gutanga mu kwigisha abato amateka no kuyabugangunga.

    Kuri ubu urwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera rwamaze gutunganywa mu buryo bugezweho.

    Biteganyijwe ko hagiye gukurikiraho gutunganya urwibutso rwa Nyange rubumbatiye amateka akomeye ya Jenoside yo muri ako gace aho biteganyijwe ko imirimo izarangira muri Kamena 2025 rugatwara agera kuri miliyoni 100 Frw.

    Liquid Intelligent Technologies yatanze miliyoni 130 Frw

    Liquid Intelligent Technologies yiyemeje gukomeza gufasha mu kubungabunga amateka

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yashimangiye ko kubungabunga amateka bifite akamaro

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yashimye ubwo bufatanye n'umusaruro bukomeje gutanga mu kwigisha abato amateka

    Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko gusigasira amateka mu buryo bw'ikoranabuhanga bikorwa mu rwego rwo guharanira ko abato barushaho kuyamenya

    Hagaragajwe intambwe imaze guterwa

    Abakozi ba Liquid Intelligent Technologies bakurikiye ubwo hatangazwaga ibimaze kugerwaho

    Amafoto: Munyemana Isaac na Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/liquid-intelligent-technologies-yatanze-miliyoni-130-frw-azifashishwa-mu

  • Ngoma: Hemejwe indishyi ya miliyoni 114,8 Frw yo kwishyura abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe mu nama idasanzwe yabaye ku wa 30 Kanama 2025, yanagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibikubiye muri gahunda y'imyaka itanu y'iterambere ry'Akarere ka Ngoma [2024—2029].

    Iyi ngurane izahabwa abaturage bagizweho ingaruka n'imishinga ine yo kubaka imihanda irimo umushinga wo kubaka uwa Ngoma—Ramiro n'uwa Kibaya—Rukira—Nasho. Iyi mishinga igenzurwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi [RTDA].

    Hari kandi indishyi izahabwa abagizweho ingaruka n'iyubakwa ry'umuhanda wa Nyaruvumu—Gahushyi—Gituku n'uwa Vundika—Vivante, iri mu nshingano z'Akarere.

    Abaturage begereye umuhanda wa Ngoma—Ramiro bazahabwa miliyoni 26,9 Frw.

    Abaturiye umuhanda wa Nyaruvumu—Gahushyi—Gituku bazahabwa arenga miliyoni 54 Frw, mu gihe abandi bazasaranganywa miliyoni 32,5 Frw.

    Abaturage batanu bagizweho ingaruka n'umuhanda wa Vundika—Vivante bazahabwa arengaho gato miliyoni 1 Frw, mu gihe abandi babiri begereye umuhanda wa Kibaya—Rukira—Nasho bazahabwa 241.759 Frw.

    The NewTimes yatangaje ko Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yavuze ko ibibazo by'indishyi z'abaturage bizajya bihora biri ku murongo w'ibyigwa.

    Ati 'Twafashe umwanzuro ko buri nama izajya igira ingingo yihariye yerekeye imitungo y'abaturage kugira ngo ibyemezo bijye bifatwa mu buryo bweruye. Uyu munsi twemeje indishyi z'abaturage bagizweho ingaruka n'umuhanda wa Nyaruvumu—Gahushyi—Gituku.'

    Nubwo bimeze bityo, hari abaturage bagaragaje ko bamaze igihe kinini bategereje guhabwa amafaranga basezeranyijwe ariko amaso agahera mu kirere.

    Umwe yagize ati 'Twatangiye gutanga ibyangombwa byacu mu ntangiriro za 2023, ariko amafaranga ntaraza. Duhora tujya kureba kuri za SACCO cyangwa muri banki ariko ntituyabona. Turasaba inzego zibishinzwe ko zabyihutisha.'

    Undi ati 'Muri Kamena nasabwe kenshi gutanga ibyangombwa by'ubutaka, indangamuntu n'agatabo ka SACCO. Narabyubahirije ariko amafaranga ntaraza. Hari abaturanyi bayahawe umwaka ushize, ariko njye ndacyategereje.'

    Gutinda kwishyura abaturage indishyi y'ibyangiritse bigaragara henshi, aho nko muri Gicurasi, Komisiyo y'Ingengo y'imari n'Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje dosiye 102 zitarishyurwa zifite agaciro ka miliyoni 48,3 Frw mu mishinga itandukanye.

    Muri zo, 74 zifitanye isano n'imishinga yo kubaka imihanda ya Kagitumba—Kayonza—Rusumo na Kibaya—Rukira—Nasho ifitwe mu nshingano na RTDA.

    Perezida w'iyi Komisiyo, Depite Uwamariya Odette, yanatangaje ko abaturage 133 bo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera bakiri mu gihirahiro, bategereje miliyoni 225 Frw z'indishyi z'ibyangijwe n'imyuzure ubwo hubakwaga ikiraro cya Kanyonyomba n'umuhanda wa Ngoma—Ramiro mu 2023.

    Umuhanda wa kaburimbo wa Ngoma—Ramiro ufite ibilometero 52, wari uteganyijwe kurangira mu Ukwakira 2024, ku ngengo y'imari ya miliyari 64 Frw.

    Umuhanda wa kaburimbo wa Ngoma—Ramiro wari uteganyijwe kurangira mu Ukwakira 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-hemejwe-indishyi-ya-miliyoni-114-8-frw-yo-kwishyura-abaturage

  • U Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite imiyoborere myiza muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Iki cyegeranyo cyakozwe ku bihugu bisaga 120 ku Isi birimo 28 byo muri Afurika, aho u Rwanda n'u Budage byaje ku mwanya wa 59 ku Isi bigakurikirwa na Botswana ku mwanya wa 61, Maroc ku wa 75 na Afurika y'Epfo ku wa 77.

    Abasesenguzi mu by'imiyoborere bavuga ko umutekano usesuye u Rwanda rufite, uri mu bituma ruza ku isonga nk'uko byashimangiwe n'umwe muri bo, Nteziryayo Richard.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Nteziryayo yagize ati 'Twarabibonye mu bihe bya Jenoside, tubibona no mu bihe bishize ku gihugu cy'abaturanyi, uko byagenze twarabibonye, ni ibintu by'indashyikirwa.'

    Kimwe mu byashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri harimo kuba rufite ubuyobozi bwiza bureba kure, kugira ubuyobozi bufite icyerekezo no kujyana n'impinduka z'ibihe.

    Abaturage batandukanye bavuze ko ibyavuye muri iki cyegeranyo bidahabanye n'ukuri bitewe n'uko Leta ifatanya na bo binyuze muri gahunda zirimo n'iz'inteko rusange y'abaturage.

    Impuguke mu by'amategeko, Jean Bosco Mutiganda, yasobanuye ko umusaruro w'imiyoborere myiza mu nzego zose z'igihugu, u Rwanda ruwukesha iyi ntambwe nziza rwateye.

    Ati “Igihugu cyatangiye kigomba gutanga ubutabera, kunga Abanyarwanda, kubacungira umutekano, kuzamura ubukungu n'uburezi. Rero ibyo bituma mbona ko u Rwanda rwakabaye urwa mbere ku Isi.'

    Ibihugu biza ku isonga ku rwego rw'Isi mu kugira imiyoborere myiza byashyizwe ku rutonde ni Singapore yabimburiye ibindi, igakurikirwa na Denmark, Norvège, Finlande, Suède, u Busuwisi n'ibindi.

    Byatangajwe ko mu myaka itanu ibihugu bisaga 45 ari byo byazamutse ku Isi mu gihe ibigera kuri 57 byasubiye inyuma mu rwego rw'imiyoborere.

    U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu bifite imiyoborere myiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ku-mwanya-wa-kabiri-mu-bihugu-bifite-imiyoborere-myiza-muri-afurika

  • Butera Knowless yifurije umugabo we Clement isabukuru amwibutsa uburyo ari uw’ingenzi mu buzima bwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless yifurije umugabo we Ishimwe Clement isabukuru nziza amwibutsa ko ari Urutare rw’Umuryango we.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe Instagram, aho yagize ati “Uyu munsi umuntu udasanzwe akaba ikiremwa gihebuje yavutse. Ni we rukumbi nshobora kwita inshuti magara y’ibihe byose mu nshuti mfite. Ni we rutare rw’umuryango wacu kandi ni we ubasha kumba iruhande mu ngorane zose.”

    “Ni we mukozi w’umurava nzi, akunda kwita ku bandi, ni umunyabwenge kandi arasobanutse. Buri munsi tuzi umurava wawe, impano yawe n’ukuntu uhora witaye ku byo ukora.”

    Yakomeje agira ati “Uyu munsi rero, ikintu kimwe njyewe n’abakobwa bawe twakora, ni ugushimira Imana. Tukayishimira ubuzima bwawe, imbaraga zawe n’umugisha wo kuba tugufite. Uyu mwaka mushya ukuzanire ibyishimo bidashira, ubuzima butazima, ubutsinzi budashira n’amahoro ahorana nawe. Njyewe n’abakobwa bawe turagukunda kurusha uko amagambo yabisobanura, kurusha yewe n’uko ubuzima ubwabwo bwabigaragaza.”

    Clement na Knowless bamaze imyaka 9 bahisemo inzira yo kubana akaramata, bakaba bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa.

    Knowless yifurije isabukuru nziza umugabo we Clement

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11751

  • Amarangamutima y’Umunyamakuru wa RBA, Paul Rutikanga nyuma yo gukora ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Paul Rutikanga, yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo gukora ubukwe n’umukunzi we Uwera Caroline.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025 nibwo Paul Rutikanga yakoze ubukwe na Uwera Caroline.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye Imana yatumye ibirori bye na Caroline bigenda neza.

    Ati “Umugisha urenze amagambo. Imana ishimwe na buri umwe wese watumye umunsi wacu uba uw’agatangaza.”

    Ni ibirori byabaye nyuma y’aho aba bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 26 Kanama 2025.

    Muri Gicurasi nibwo Rutikanga yambitse impeta Uwera amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera.

    Rutikanga yamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’Igihugu asoma amakuru mu Kinyarwanda cyane cyane aya nimugoroba.

    Mu 2016, yakoreraga Cloud TV ahava ajya gukora kuri TV10 ari naho yavuye muri Werurwe 2017 ajya gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

    Tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yagizwe Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa muri RBA.

    Uwera Caroline yamaze gukora ubukwe na Paul Rutikanga

    Byari ibirori bibereye ijisho

    Yashimiye Imana yatumye ibirori byabo bigenda neza

    Rutikanga ni umunyamakuru wa RBA

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11748