Blog

  • Kamonyi-Rukoma: Umwana w'umukobwa w'imyaka 14 yishe mugenzi we wUmuhungu amuteye icyuma #rwanda #RwOT

    Ahagana ku I saa moya n'iminota mirongo itatu(19h30) zo mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Rubare, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, umwana w'Umukobwa w'imyaka 14 y'amavuko yateye icyuma mugenzi we w'Umuhungu w'imyaka 16 y'amavuko aramwica. Bari bafitanye isano ya hafi mu miryango yabo.

    Amwe mu makuru abaturage bahaye intyoza.com kandi akaba anemezwa n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma ni ay'uko ubu bwicanyi kuri aba bana bwabayeho ariko imvano y'icyateye uko kwicana itazwi.

    Bamwe muri aba baturage, bavuga ko uyu mwana w'Umukobwa yavuze ko uyu nyakwigendera bahuye mu muhanda aramusunika, gushyamirana bitangira ubwo. Aba bombi binavugwa ko bafitanye amasano ya hafi( Se wabo).

    Akimutera icyuma mu rwano, bamwe mu baturage batabaye ndetse baratabaza bajyana uwatewe icyuma kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Remera Rukoma ariko birangira apfuye. Ni mu gihe ukekwa yahise afatwa ashyikirizwa Polisi na RIB sitasiyo ya Rukoma.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Innocent Mandera yabwiye intyoza.com ko nk'ubuyobozi iki kibazo bakimenye ndetse ko inzego zitandukanye zirimo iz'Ibanze ndetse n'Abaturage bageze ahabereye ubu bwicanyi.

    Gitifu Mandera, avuga ko nk'Ubuyobozi bihanganisha abo mu muryango wabuze umwana. Asaba abaturage by'Umwihariko Ababyeyi n'abafite Abana mu nshingano kwita ku burere buboneye bw'abana. Avuga kandi ko kuri uyu wa kabiri abaturage bahura n'Ubuyobozi mu Nteko y'Abaturage bakaganira.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/02/kamonyi-rukoma-umwana-wumukobwa-wimyaka-14-yishe-mugenzi-we-wumuhungu-amuteye-icyuma/

  • Perezida Kagame yavuze ko yumva ububabare bw'impunzi kuko na we yabaye mu nkambi imyaka 24 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, ubwo yari mu Nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food System Forum) yabereye i Dakar muri Sénégal.

    Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe abwira urubyiruko rwo mu Rwanda kutirukira guhungira ibibazo bafite mu mahanga, ahubwo ko bagomba kuguma mu gihugu bagafatanya kubishakira ibisubizo, kuko aho bajya na ho babihasanga.

    Ati “Nkababwira nti nshobora gutega ko mu gihe gito, aho mugiye bazaba babirukana babasubiza aho mwaturutse, aho hari mu myaka 15 ishize…ndavuga ibi mbibutsa ko hari ibibazo ahantu aho ari ho hose, muri Afurika, mu Rwanda, hari ibibazo, ibyo ntibishidikanywaho, ariko dukwiye guhangana n'ibyo bibazo, ariko dukwiye kwibanda ku guhangana n'ibibazo byacu aho kubihunga.”

    “Rero rubyiruko, ubutumwa bwanjye kuri mwe ni ukubabwira ngo ntiduhunge ibibazo, kuko n'aho muhungiye muzahasanga ibibazo, bishobora no kuba ari byo byinshi, by'umwihariko igihe bagusubije iwanyu…Mumenye ko hari ibibazo, mugerageze mutsindwe, ariko ntimunanirwe kugerageza.”

    Uwari uyoboye ikiganiro yamubajije niba kuba aburira urubyiruko ko bashobora kwirukira mu bihugu by'amahanga ejo bakazabirukana babasubiza iwabo, ari yo mpamvu u Rwanda rwahisemo kujya rwakira impunzi n'abasaba ubuhungiro bo mu bihugu bitandukanye, Perezida Kagame amusubiza ko impamvu itandukanye n'iyo.

    Yagize ati “Hashize igihe dutangiye kubakira…Twatangiye kwakira abantu bo muri Libya, iyo gahunda turacyayikomeje kugeza n'uyu munsi. Abantu bo mu bice bitandukanye byo ku mugabane by'umwihariko, dukorana IOM na HCR, bakabazana mu Rwanda, abashaka gusubira iwabo bagasubira iwabo, abafite ahandi bashaka kujya hemewe bakagenda, hanyuma kandi abandi badashaka kugenda cyangwa badafite aho bajya tubatuza mu gihugu cyacu.”

    Yongeyeho ati “Ni gahunda twashyizeho kandi binavuye ku masomo twize nk'igihugu, twize amasomo menshi, by'umwihariko njyewe mubona hano, nabaye impunzi imyaka 24, mba mu nkambi y'impunzi, rero numva ubwo bubabare, bituma niba tubasha kugira na gito twafasha abantu bazenguruka hirya no hino badafite aho bajya, mu bushobozi bwacu buke, tugomba kugira icyo dukora.”

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda, AU na HCR byashyize umukono ku masezerano yo kwakira impunzi n'abasaba ubuhungiro, bagacumbikirwa i Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y'ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw'uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z'Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha ubuhungiro n'amahoro ariko ntizibigereho.

    Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, ntibashobore kuhabonera ubwisanzure n'amahoro bakeneye, ndetse abenshi muri bo bakananirwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk'uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.

    Imibare yo kugeza ku wa 22 Mata 2025 ubwo hakirwaga icyiciro cya 21 cyari kigizwe n'abagera kuri 137 yagaragazaga ko u Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi n'abimukira 2623.

    Muri abo abagera kuri 2140 bamaze kwakirwa mu bindi bihugu, birimo Suède yakiriye 255, Canada yakiriye 656 na Norvège yakiriye 225.

    Hari kandi u Bufaransa bwakiriye 194, Finlande yakiriye 236, u Buholandi bwakiriye abantu 52, u Bubiligi bwakiriye 72, Amerika yakiriye 318 n'u Budage bwakiriye 132.

    Benshi muri izi mpunzi ni zikomoka mu bihugu nka Eritrea, Sudani, Somalia, Ethiopia na Sudani y'Epfo, n'ubwo hari n'abandi bake baturuka mu bindi bihugu bya Afrika y'Uburengerazuba bahafashirijwe.

    Imibare igaragaza ko kugeza ku wa 22 Mata 2025, u Rwanda rwari rufite impunzi n'abimukira baturutse muri Libya bangana na 555 bo mu bihugu nka Eritrea, Ethiopia Sudani y'Epfo, Somalia, Sudani, Mali na Cote d'Ivoire.

    Ubuzima bwabo bukurikiranwa umunsi ku munsi na Leta y'u Rwanda binyuze muri Ministeri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) na HCR, ku bufatanye n'abaterankunga barimo Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi na Denmark.

    Amasezerano na Amerika

    Muri Kanama 2025 kandi u Rwanda rwakiriye abimukira barindwi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nka bimwe mu bikubiye mu masezerano ibihugu byombi biherutse gusinyana.

    Binyuze mu biganiro by'impande zombi, u Rwanda rushobora kuzongera umubare w'abimukira rwakira, bakarenga 250.

    Aba bimukira ntabwo bazaguma mu Rwanda mu gihe batabyifuza, ahubwo bashobora no kwerekeza mu bindi bihugu.

    Nta mwimukira u Rwanda ruzakira afite igihano agomba kurangiza muri Amerika, kuko ibihugu byombi bidafitanye amasezerano yemerera imfungwa zakatiwe mu gihugu kimwe, kurangiriza igihano mu kindi gihugu.

    Abazakirwa ni abarangije ibihano byabo, abadafite ibyaha bakurikiranyweho ndetse n'abatarakoze ibyaha byo guhohotera abana.

    U Rwanda rufite uburenganzira bwo kwemeza buri mwimukira wasabiwe kuzanwa mu Rwanda.

    Abemejwe bazajya bahabwa amahugurwa y'umurimo, serivisi z'ubuzima ndetse n'aho kuba kugira ngo batangire ubuzima bwabo mu Rwanda, banagire amahirwe yo kugira uruhare mu rugendo rw'iterambere rw'igihugu.

    Ikindi ni uko Amerika izagenera inkunga u Rwanda, nubwo ibijyanye n'ingano yayo cyangwa indi miterere yayo bitagarutsweho.

    Perezida Kagame yavuze ko yumva ububare bw’impunzi kuko na we yabaye mu nkambi imyaka 24

    Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, ubwo yari mu Nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food System Forum) yabereye i Dakar muri Sénégal


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ko-yumva-ububare-bw-impunzi-kuko-na-we-yabaye-mu-nkambi

  • Rusizi: Neretse ari kubaka 'Pariki' y'amatungo abana n'abantu – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga avuga ko ugeze kuri 32,7% ateganya ko uzaba warangiye bitarenze imyaka itanu, akaba amaze amezi umunani awushyira mu bikorwa.

    Iyo ugeze kuri uyu musozi wa Ntenyi Neretse yavukiyeho, uhasanga ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bikorwa mu buryo bugezweho.

    Afite ibiraro birimo imbeba za kizungu abenshi bazi nka sumbirigi, hakaba igice kirimo inkwavu, n'igice kigenewe ubworozi bw'inkoko zaba iza Kinyarwanda n'iza kizungu ndetse hakaba n'ubworozi bw'ingurube.

    Kuri uyu musozi hari igice kigenewe ubworozi bw'inka, intama, n'ihene, ifarashi, indogobe, imbwa, amapusi n'injangwe.

    Neretse Jean asanzwe afite ikigo 'Mwarimu Neretse Group Ltd' gikora ubucuruzi bw'imbaho ari na cyo kiri gushyira mu bikorwa uyu mushinga w'ubuhinzi n'ubworozi bugamije gukora Pariki y'amatungo abana n'abantu.

    Mu kiganiro na IGIHE, Neretse Jean usanzwe ari umwarimu w'ikoranabuhanga n'imibare muri gahunda ya Cambridge yavuze ko icyamuteye gukora pariki y'inyamaswa zibana n'abantu ari uko yakuze akunda ubworozi akaba abona hari amatungo ashobora kuzimira mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya.

    Ati 'Nakuze nkunda korora cyane, ariko ku bwo kujya mu mashuri nkagaruka nsanga izo nari mfite zaragize ibibazo. Maze gukura nasanze ngomba gushyira imbaraga mu buhinzi n'ubworozi, zaba imbaraga z'amafaranga, imbaraga z'ubumenyi n'amahirwe igihugu kiduha nkayabyaza umusaruro'.

    Mwarimu Neretse ateganya ko iyi pariki y'amatungo abana n'abantu izagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n'ubushakashatsi ndetse ikanaba imfashanyigisho ku banyeshuri kuko hari igihe bakenera kwiga aya matungo, imibereho yayo, amajwi yayo n'ibindi biyerekeyeho bakabura aho bayasanga ari kumwe.

    Iyi pariki izaba irimo sumbirigi 5000 zizifashishwa mu kurwanya imirire mibi n'igwingira kuko yamenye ko zikungahaye ku ntungamibiri zirwanya igwingira ry'abana.

    Ati 'Abantu benshi barazirengagiza kubera kutazimenya, ariko menye intungamubiri zifite nafashe icyemezo cyo kuzorora'.

    Uyu mushoramari ateganya kuzorora inkwavu 1000, ingurube 600, kuri ubu afite inka 20 ariko arateganya kurongera zikaba 50, ihene zikaba 200, intama 20.

    Abarenga 40 bahawe akazi

    Umushinga wo kubaka Pariki y'inyamaswa zibana n'abantu ukoresha abakozi barenga 40 buri munsi barimo abakora mu mirimo y'ubuhinzi, irimo guhinga, kuvomerera, kubagara n'ibindi, abakora mu bwubatsi ndetse n'abakora imirimo y'ubworozi bw'amatungo.

    Iyi mirimo ifasha abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo kubona ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), ubwiteganyirize bw'igihe kirekire (Ejo Heza) n'ibindi birimo amahugurwa kuko bareba uko ubuhinzi n'ubworozi bikorwa kinyamwuga.

    Nzamwita Martin, ni umukozi ushinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu murimo yo gukora iyi pariki y'inyamaswa zibana n'abantu. Ni akazi yatangiye muri Gashyantare 2025 nyuma y'aho yari amaze igihe nta kazi agira.

    Ati 'Ni njye ushinzwe abakozi bo mu buhinzi ejobundi twakoranye inama tubibutsa ko bagomba gutanga mituelle de sante. Navuguruye inzu yanjye, umugore abayeho neza, ugeze iwanjye wabona impinduka'.

    Nzamwita avuga ko iyi gahunda yo gukora pariki y'inyamaswa zibana n'abantu iri kubahindura imyumvire nk'abaturage no kubafasha gutekereza byagutse.

    Umushinga wo gukora iyi Pariki y'inyamaswa zibana n'abantu biteganyijwe ko uzarangira utwaye arenga miliyoni 300Frw zirimo miliyoni 100Frw zizakoreshwa mu buhinzi kugira ngo inyamaswa zirisha zitazabura icyo zirya.

    Mwarimu Neretse Jean wo mu Karere ka Rusizi ari gukora Pariki y’inyamaswa zibana n’abantu

    Iyi pariki izaba irimo inkwavu 1000

    Ikiraro cy’ingurube kiri kubakwa muri iyi pariki kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ingurube 600

    Iki kiraro kizaba kirimo igice kigenewe sumbirigi, ikigenewe inkoko n’ikigenewe inkwavu

    Iyi pariki izaba irimo sumbirigi zirenga 5000

    Mu karere ka Rusizi umushinga wo gukora Pariki y’inyamaswa zibana n’abantu wahaze akazi abarenga 40

    Mwarimu Neretse avuga ko imbogamizi ahuranayo mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga ari uko hari abaturage banga kugurisha bikaba ngombwa ko abagurira ahandi akabaguranira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-neretse-ari-kubaka-pariki-y-amatungo-abana-n-abantu

  • Kamonyi: Umukobwa w'imyaka 14 yateye icyuma umuhungu w'imyaka 16 arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu masaha ya saa moya z'ijoro ku 31 Kanama 2025, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye, mu Mudugudu wa Rubare, aho abo bana babiri bashyamiranye, nyuma uwatewe icyuma akajyanwa kwa muganga akaza kuba ari naho apfira.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko uyu mwana watewe icyuma yahise ajyanwa kwa muganga ariko ahita apfirayo.

    Ati ''Nyuma y'ayo mahano, uwatewe icyuma yahise yihutanwa ku Kigo Nderabuzima cya Remera Rukoma, ariko ahita apfa, naho ucyekwaho kwica undi mwana we afungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Rukoma, mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana.''

    CIP Kamanzi yakomeje yibutsa abaturage kwirinda urugomo, anasaba by'umwihariko ababyeyi gukomeza kwigisha abana indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, bigisha abana umuco w'ubworoherane mu muryango no mu baturanyi.

    Iki cyaha cyabereye mu Karere ka Kamonyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umukobwa-w-imyaka-14-yateye-icyuma-umuhungu-w-imyaka-16-arapfa

  • Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yatsinze Vipers SC yo muri Uganda ibitego 4—1.

    Muri uyu mukino waranzwe no kwitabirwa, harimo kandi na Jean Fidèle Uwayezu, wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, washimishije abafana b'iyi kipe cyane.

    Usibye mu bitabiriye uyu mukino hanze y'ikibuga, ni umukino waranzwe no kwigaragaza k'umukinnyi mushya w'Umurundi, Ndikumana Asman, watsinze ibitego bibiri mu mukino we wa mbere.

    Vipers SC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 2 w'umukino binyuze ku mukinnyi wayo usatira ariwe Moses Waiswa.

    Ikupe ya Rayon Sports izzwi nka Gikundiro, yagarutse neza mu mukino kugeza ubwo yatsinze ibitego 4 kuri kimwe.

    Ni ibitego byatsinzwe na Rutahizamu mushya Yves Habimana wavuye mu ikipe ya Rutsiro FC, Tambwe Gloire na Asman Ndikumana bombi bakomoka mur Burundi.

    Uyu mukino ukaba usigiye ikipe ya Rayon Sports isura y'uko izaba imeze mu mwaka utaha w'imikino wa 2025-2026 cyane cyane imikino mpuzamahanga.

    The post Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yanyagiye-vipers-sc-ibitego-4-1-ndikumana-asman-yigaragaza-ku-mukino-we-wa-mbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yanyagiye-vipers-sc-ibitego-4-1-ndikumana-asman-yigaragaza-ku-mukino-we-wa-mbere

  • Amateka yacu ni twe tugomba kuyabungabunga nk'Abanyarwanda-Minisitiri Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nzeri 2025 ubwo Ikigo gitanga serivisi z'Ikoranabuhanga cya Liquid Intelligent Technologies, cyashyikirizaga MINUBUMWE arenga miliyoni 130 Frw muri gahunda y'ubufatanye bwo kubungabunga amateka ya Jenoside.

    Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko kubungabunga amateka bifasha mu kurwanya ikinyoma gikomeza gukwirakwizwa n'abashaka kuyagoreka.

    Ati 'Amateka yacu ni twe tugomba kuyabungabunga nk'Abanyarwanda. Ni twe tugomba kuyarinda, kuyamenyekanisha cyane ko muri iki gihe kubera imbuga nkoranyambaga n'ikoranabuhanga, abayagoreka, abayangiza bafite uburyo bubafasha kandi nk'uko bivugwa buriya ikinyoma uko gisubiwemo kenshi ntikibura icyo gisiga.'

    Yakomeje agaragaza ko ari inshingano z'abakuru gusigira urubyiruko umurage mwiza, yemeza ko bifasha mu guhangana n'ikinyoma cy'abashaka kugoreka amateka nkana no kwigisha abatayazi.

    Ati 'Gushyira amateka mu nzibutso no kwigisha amateka y'ukuri bifite akamaro ko guhangana n'icyo kinyoma no kwigisha abatayazi. Ni byo turiho ubu ariko ntituzabaho iteka, iminsi izagera tugende hasigara abatarabaye muri aya amateka nyirizina. Igihe tugihari rero ni twe dufite inshingano kugira ngo dusigire ayo mateka abazavuka n'abari kuvuka ubu.'

    Yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka kugira ngo inzibutso za Jenoside enye zishyirwe mu murage w'Isi wa UNESCO kandi byerekana agaciro Isi yahaye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Kugira ngo UNESCO nk'urwego rw'Umuryango w'Abibumbye rushinzwe umuco, ubushakashatsi n'uburezi rwemere kwandika site iyi ni yi ruyishyira mu murage w'Isi, ni uko hasuzumwa hakemezwa ko iyo site ifite agaciro mpuzamahanga kadasanzwe kigisha Isi yose. Kuba rero natwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zemezwa nk'izifite agaciro mpuzamahanga kadasanzwe, Isi ikemera kuzirinda. Murumva ko ari twe dukwiye gufata iya mbere mu kuzirinda no kubigaragaza.'

    Dr. Bizimana kandi yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kubungabunga inzibutso kuko zibitse amateka kandi u Rwanda ruyazirikana.

    Yavuze ko muri iyo gahunda yo kubungabunga amateka ubufatanye bushobora no kwagurirwa mu kubika ubuhamya bw'abarokotse Jenoside na bamwe mu bayirokotse basigaye babohoka bakavuga ibyo bakoze.

    Ati 'Ntabwo turagera ku rwego rwo gufata ubuhamya uko bikwiye. Hari abantu bagenda babufata bakabukoresha muri filimi n'ahandi, abo twagira uko tubafasha kugira ngo ubwo buhamya bafata bugere ku bantu benshi. Ubuhamya bumaze no kugera ku rwego rwiza kuko no mu bakoze Jenoside hari abavuga ibyo bakoze, bitivugirwa gusa n'abayikorewe. Icyo ni ikintu cyiza gifasha mu kurwanya ipfobya n'ihakana ryayo, mu gihe abahamijwe ibyaha bagaruka bakabisobanura.'

    Liquid Intelligent Technologies ifatanyije na Imbuto Foundation bifite ubufatanye bugamije gukora ibikorwa bibungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yiyemeje kuzatanga agera kuri miliyoni 1$ mu myaka 10.

    Muri ibyo bikorwa harimo gushyira imbaraga mu kwigisha amateka abakiri bato binyuze muri gahunda zinyuranye nka Igihango cy'Urungano ndetse no kubungabunga amateka ku nzibutso binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga mu gufata neza ibimenyetso n'amateka inzibutso zibitse.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yashimye ubwo bufatanye n'umusaruro bukomeje gutanga mu kwigisha abato amateka no kuyabugangunga, guhangana n'abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.

    Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko bazakomeza gufatanya na MINUBUMWE muri urwo rugendo, anasaba inzego zitandukanye z'abikorera kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga no gusigasira amateka.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko Abanyarwanda bafite inshingano zo kubungabunga amateka igihugu cyanyuzemo

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie

    Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko bazakomeza gufatanya na MINUBUMWE muri urwo rugendo

    Abamyarwanda bagaragarijwe ko kubungabunga amateka ari inshingano

    Liquid Intelligent Technologies ikomeje gushyigikira MINUBUMWE mu kubungabunga amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amateka-yacu-ni-twe-tugomba-kuyabungabunga-nk-abanyarwanda-minisitiri-dr

  • Asman Ndimumana yemeje! Rayon Sports yanyagiriye Vipers FC i Nyamirambo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino we wa mbere muri Rayon Sports, umukinnyi w’Umurundi, Asman Ndimumana yatsindiye iyi kipe ibitego 2 byayifashije gutsinda Vipers FC 4-1.

    Wari umukino wa gicuti Mpuzamahanga Rayon Sports yari yakiriyemo Vipers FC yo muri Uganda.

    Ntabwo Rayon Sports yakinnye imikino myinshi ya gicuti yitegura umwaka w’imikino wa 2025-26 kuko nyuma ya Rayon Sports yabaye tariki ya 15 Kanama itsindwa na Yanga 3-1, nta wundi mukino yari yagakinnye.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium saa 18h00′, mu minota ya mbere y’umukino, ku munota wa 2, Moses Walusimbi ku makosa y’ubwugarizi bwa Rayon yatsindiye Vipers FC igitego cya mbere yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Drissa Kouayate na we aba yakoze ibirenze.

    Iki gitego cyaje kwishyurwa na Habimana Yves ku munota wa 35 ku mupira Emery Bayisenge yahaye Jesus na we ahita awuhindura imbere y’izamu.

    Ku munota wa 45, Tambwe Gloire yatsindiye Rayon igitego cya kabiri amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-1.

    Mu gice cya kabiri cy’umukino, Ndimumana Asman wari winjiye mu kibuga asimbura yatsindiye Rayon Sports ibitego 2 maze umukino urangira ari 4-1.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11752

  • Abahungu batsinze kurusha abakobwa: Amanota y'abarangije ayisumbuye yatangajwe – #rwanda #RwOT

    Ni amanota yatangajwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, aho Minisiteri yagaragaje ko muri rusange umusaruro wavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu byiciro byose ari mwiza.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko impamvu aya manota atangajwe mu gihe abandi banyeshuri bataratangira ari ukugira ngo abatsinzwe bazasubiramo bazatangirane n'abandi, ndetse n'abatsinze batazatakaza umwaka batarajya muri kaminuza.

    Ati 'Ubundi aya manota yajyaga atangazwa nko mu kwezi kwa 11 cyangwa ukwa 12, ibyo rero bigatuma hari abana basibiye batabasha gutangirana n'abandi, cyangwa se abana batsinze batashoboye gutangirana n'abandi muri kaminuza.'

    'Impamvu dutangaza amanota uyu munsi mbere yuko n'amashuri atangira, bizafasha abanyeshuri, ari abatsinze bakajya muri za kaminuza kugira ngo be guta umwaka, cyangwa se ari n'abatashoboye gutsinda bakaba basubiramo icyon gihe na bo baba bafite umwanya uhagije kugira ngo bashobore gutangirana n'abandi amasomo.'

    Mu banyeshuri bigaga uburezi rusange, hiyandikishije 61.942 hakora 61.737; muri bo abatsinze ni 83,8%.

    Mu bigaga Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro abakoze ikizamini cya Leta ni 36.141 hatsinda 35.393 bahwanye na 98%.

    Mu banyeshuri bigaga amasomo mbonezamwuga 8.222 ni bo biyandikishije, hakora 8.201, muri bo abatsinze ni 89,8%.

    Abanyeshuri 438 bigaga Ubuforomo bose baratsinze, mu gihe 3.829 bigaga muri TTC abatarabashije kugira 50% asabwa ari barindwi gusa, na ho abigaga icungamutungo (accountant) 3.916 muri bo abatsinzwe ni 825.

    Uko abanyeshuri batsinze ukurikije amasomo bigaga, ni uko mu 41.182 bigaga siyansi, abatsinze ni 81,45%; abigaga ubumenyamuntu 10.091 hatsinze 90,78%; na ho mu bigaga indimi 10.410 hatsinze 86,1%.

    Muri uyu muhango, abanyeshuri bahize abandi mu byiciro bitandukanye bashimiwe bahabwa ibihembo.

    Umunyeshuri wabaye uwa mbere mu bigaga Siyansi yabaye Arengerwe Merci Alliance wigaga muri Cornerstone Leadership Academy i Rwamagana, yagize 96,06%; mu bigaga ubumenyamuntu, uwabaye uwa mbere ni Kagemana Jean Lambert wigaga muri ES Cyabingo muri Gakenke, yagize 95,73%; ni mu gihe mu bize indimi uwabaye uwa mbere ari Mugisha Abayo Jennifer wigaga muri College du Christ-roi i Nyanza wagize 93,49%.

    Uturere twarushije utundi gutsindisha, harimo Kayonza yatsindishije ku rugero rwa 96,9%, Kirehe 95,6%, Rulindo 94,9%, Ngoma yatsindishije ku rugero rwa 93,8%, naho Nyamasheke yatsindishije kuri 93,6%.

    Uturere twaje inyuma mu gutsindisha, turangajwe imbere na Kamonyi yatsindishije kuri 85%, Nyarugenge yatsindishije kuri 87,1%, Gatsibo, Rutsiro na Karongo, zatsindishije kuri kuri 88,6%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahungu-batsinze-kurusha-abakobwa-amanota-y-abarangije-ayisumbuye-yatangajwe

  • Dukwiye kuva mu kuvuga gusa tugakora – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu Nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food System Forum) yabereye i Dakar muri Sénégal, ku wa 1 Nzeri 2025.

    Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite ikibazo cy'ubuhinzi bwiganjemo ubuciriritse bukwiye kuvugururwa bukajyanishwa n'igihe.

    Ati 'Hari ubuhinzi buciriritse bwiganje ahantu henshi tugomba kunoza bukajya ku rwego rurambye. Hari n'ibindi bibazo bikomeye bitugiraho ingaruka, birimo imihindagurikire y'ibihe.'

    Yagaragaje ko ibi bibazo byiyongeraho n'iby'ishoramari rikiri rike muri uru rwego ariko binyuze mu bufatanye n'ibigo bitandukanye birimo n'ibigega mpuzamahanga, u Rwanda rwabashije gutangiza amavugurura mu buhinzi.

    Ati 'Ibibazo byo kubona ishoramari, iby'abashoramari bihura byose. Ibyo twakoze mu gihugu cyacu bishingiye ku bufatanye dufitanye n'abantu batandukanye, ibihugu byo ku Isi, abikorera kugira ngo dushobore kureshya ishoramari.'

    Yatanze urugero rw'ubufatanye u Rwanda na IFC bwatumye hongerwa imbaraga mu buhinzi buteye imbere bihereye ku bahinzi bato bo hirya no hino mu gihugu.

    Ati 'Turavuga n'ibibazo dukwiye gukemura binyuze mu guhindura imyumvire y'abaturage bacu. Icya mbere tweza bike, n'ibyo bike bikoherezwa hanze ngo bitunganywe, ibikozwe bikatugarukira akenshi bihenze.'

    'Impinduka zikwiye gutangirira ku guhindura imyumvire n'imikorere y'abaturage bacu, tukibaza tuti 'muri Afurika ni iki tudafite? Ni iki tutazi?' Tuzi ibyo dufite, tuzi icyo gukora, tuzi uko byakorwa, hari icyo kuba hari ibintu byinshi yaba ubutaka, abakozi, ubumenyi bwo gukora ibintu bitanduka.'

    Yavuze ko amavugurura yakozwe mu Rwanda yashingiye kuri ibyo, hiyongeraho uruhare rw'ikigega Ireme Invest gifatanya n'ibigo bitandukanye ku Isi gufasha abashaka kwinjira mu buhinzi bubungabunga ibidukikije bakabona ishoramari.

    Ikigega Ireme Invest cyatangiye mu 2022 muri COP27 gitangirana arenga miliyoni 100$ agamije gushyigikira abahinzi ngo barusheho gukora ubuhinzi buteye imbere kandi burambye.

    Yavuze ko urubyiruko ari rwo zingiro ry'ibikorwa by'ibihugu byose bityo rukwiye guhaguruka rugakora, Guverinoma zikabona aho zihera zibashyigikira

    Ati 'Icyo nabwira urubyiruko ni uko ari rwo ibikorwa bya Guverinoma nyinshi byubakiyeho nk'uko bimeze mu gihugu cyacu, ariko hakwiye kuba hari ubushake bubarimo, atari ukwiyicarira hariya mugategereza ko ikibazo kibaho ngo hazaze abagufasha. Mugomba gukora uruhare rwanyu tukazana ubufasha bw'ibindi bigo harimo n'ubwa Leta mugafatanya imishinga yanyu igatera imbere kurusha uko mwabikoze. Urubyiruko rugomba kugira intego rukurikira, muri urwo rugendo ubundi bufasha burahari, haba imbere cyangwa hanze ariko Guverinoma iba ibizi ko urubyiruko ari imbaraga zizakomeza guteza imbere igihugu.'

    Dukwiye kuva mu magambo tukajya mu bikorwa

    Perezida Kagame yavuze ko mu nama nyinshi ziba ku Mugabane wa Afurika, hari byinshi byiza bivugirwamo ariko kuzabona umusaruro bikaba ingorabahizi.

    Ati 'Dukwiye kuva mu kuvuga gusa tukajya mu gukora, hanyuma tukabona umusaruro, hanyuma akaba ari wo dusuzuma. Kandi ibi biratureba twese.'

    Yashimangiye ko urubyiruko rugize umubare munini w'abatuye Umugabane wa Afurika, na rwo rugomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo rufite.

    Ati 'Ni inshingano ya za Guverinoma kuko ni cyo zibereyeho ariko ni n'iya buri wese muri twe harimo n'urubyiruko uyu munsi rusaba byinshi ariko mugomba gukora cyane, mukagira uruhare mu gutanga ibisubizo by'ibyo mukeneye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), Amb. Gatete Claver yavuze ko umutungo ukomeye wa Afurika ari abaturage bayo by'umwihariko urubyiruko.

    Ati 'Mu 20250, umwe mu bantu batatu b'urubyiruko azaba ari Umunyafurika. Baramutse bahawe ubutaka, ikoranabuhanga, ubushobozi bw'amafaranga n'isoko, bahaza Afurika n'Isi.'

    Amb Gatete yavuze ko Afurika ikeneye gushyira mu bikorwa politiki zishyirwaho zikabyara umusaruro.

    Ati 'Gushyira mu bikorwa aho kugaragaza ubushake gusa bizahaza abaturage bacu. Icya kabiri tugomba gushaka ubushobozi buturuka imbere mu gihugu n'ishoramari ry'abikorera kugira ngo tugabanye ibiribwa dutumiza hanze. Kongera ibitanga imisoro, kwimakaza ikoranabuhanga mu bikorwa by'ubukungu no guhashya ibikorwa binyuranye n'amategeko mu bucuruzi, kuvugurura ibitangwaho amafaranga no gukoresha neza ubwizigame n'amafaranga yoherezwa n'ababa mu mahanga, byadushoboza gukora impinduka.'

    Imibare igaragaza ko abaturage ba Afurika barenga miliyoni 400 bari hagati y'imyaka 15 na 35.

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bagomba guhaguruka bagakora aho guhugira mu kuvuga gusa

    Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudahunga ibibazo kuko n’aho bahungira bazabisangayo

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rugomba guhaguruka rugakora aho gutegereza abazarukemurira ibibazo

    Perezida Kagame yasabye abantu bose kuva mu byo kuvuga bagakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dukwiye-kuva-mu-kuvuga-gusa-tugakora-perezida-kagame

  • Avipro Rwanda yatangije iduka 'Iziwacu' rizagurishwamo inkoko zujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Iduka Iziwacu ryafunguwe ku wa 30 Kanama 2025, mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

    Ubuyobozi bwa Avipro Rwanda buvuga ko bugamije guteza imbere umuco wo guhanga imirimo binyuze mu gucuruza inyama z'nkoko zujuje ubuziranenge, bigacuruzwa binyuze mu mu maduka ya Iziwacu.

    Aya maduka aho azaba ari hose mu gihugu azaba afitwemo imigabane n'Abanyarwanda kandi ari bo bayacunga hagamijwe guteza imbere ubucuruzi budaheza, bufasha buri wese kubona inko inkoko n'ibizikomokaho byjuje ubuziranenge no guteza imbere umuco wo kwikorera.

    Umuyobozi wa Avipro Rwanda, Toochukwu Chido, yavuze ko uyu mushinga ari intambwe ikomeye mu gushyigikira urugendo rwo kwihangira imirimo mu Rwanda.

    Ati 'Uyu mushinga uduteye ishema kuko ushyigikiye ubucuruzi bushingiye ku kwihangira imirimo, kandi uhamya ko Abanyarwanda bagerwaho n'inkoko nziza, zisukuye kandi zujuje ubuziranenge.'

    Yavuze ko aya maduka yubakiye nkingi enye zirimo isuku n'isukura, ubuziranenge, gutanga serivisi nziza no kuba hafi y'abakiliya.

    Yunzemo ko izina 'Iziwacu bisobanura 'iby'iwacu' mu Kinyarwanda. Bigaragaza ishema dufite mu kubaka imikorere aho amaduka aba ari ay'Abanyarwanda, akayoborwa n'Abanyarwanda, kandi inkoko zigurishwa zikaba zikomoka hano mu Rwanda.'

    Chido yahamije ko Avipro Rwanda izafungura andi maduka umunani ya muri Kigali bitarenze muri Kamena 2026, akazagera no mu bindi bice by'igihugu mu gihe kizaza.

    Avipro Rwanda ikorera ibikorwa by'ubworozi bw'inkoko n'ubucuruzi bw'ibizikomokaho, igafatanya n'abahinzi bo muri aka Karere aho ikura 75% by'inkoko mu Karere ka Bugesera, bituma byongerera ubushobozi abahinzi n'aborozi kandi bigateza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ubworozi bw'inkoko mu Rwanda.

    Avipro Rwanda ni ishami rya Avipro Mauritius, izwi cyane mu bworozi bw'inkoko no kuzikwirakwiza hirya no hino.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/avipro-rwanda-yatangije-iduka-iziwacu-rizagurishwamo-inkoko-zujuje-ubuziranenge