
Blog
-
Amajyaruguru: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bubakiye imiryango 184 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Imiryango itishoboye yo mu turere tugize Intara y’Amajyarugu imaze kubakirwa inzu 184 ndetse yorozwa inka, ihabwa n’ibikoresho bitandukanye. Abahawe izi nzu (…) -
#COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,928 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, mu bipimo 1,928 (…)
-
Kamonyi: Umugabo yaburiwe irengero nyuma yo gukekwaho kwica umugore we amuteye ibyuma #rwanda #RwOT
Yitwa Turikumana Mathias, umugabo wo mukigero cy'imyaka 40 y'amavuko. Arakekwaho kwica akoresheje icyuma, umugore we witwa Niyigena Francine uri mu kugero cy'imyaka 35 y'amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Ikibanza, Akagari ka Gihira, umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi. Ukekwa, yahise aburirwa irengero kuva mu ijoro ryo ku wa 18 Nzeri 2022 ahagana I saa tanu bikiba.
Amakuru agera ku intyoza.com atangwa n'abaturage, ni uko uyu muryango wari umaze igihe ubana mu makimbirane, bakaba kandi bari bamaze igihe batabana kuko uyu mugabo yabaga mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Yari amaze igihe atagera mu rugo.
Uyu Nyakwigendera, abaturage bavuga ko hari hashize igihe kigera ku kwezi acumbikiwe mu rugo na Mukankwiro Peruth, aho umugabo we nyuma y'igihe ataba mu rugo yaje kuri uyu wa mbere, umugore akamwakira nk'ubona ko umugabo agarutse mu rugo ariko mu kanya katarambiranye batangira gucyocyorana, umugabo aramukubita ndetse bigera ubwo amutera icyuma, ibyaje kuviramo urupfu uyu mubyeyi.
Umwana w'aba bombi w'imyaka 10 y'amavuko( Twirinze gutangaza amazina), yatangaje ko Se na Nyina babanje kurwana, hanyuma Se agatera Nyina icyuma ku ijosi, aramwica ahita anahunga agenda atwaye n'icyuma yateye Mama we.
Mushimiyimana Rosine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gihira yemereye umunyamakuru wa intyoza.com ko ibyo byabaye. Ko Uyu nyakwigendera bakeka ko yishwe n'uyu wari umugabo we wahise atoroka.
Avuga uburyo babonye umurambo wa Nyakwigendera, yagize ati' Njyewe nkurikije uko namubonye, ni icyuma yamuteye. Yamuteye ibyuma mu mutwe, ku Ijosiâ¦, niho nabonye bahise batubuza kongera ku mureba'.
Nyakwigendera, avuka mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Mwendo. Ni mu gihe uyu mugabo we ukekwaho ku mwica, avuka mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Muyunzwe. Kugera twandika iyi nkuru, nta makuru y'uko uyu mugabo yaba yafashwe.
intyoza
-
Musanze: Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwiyemeje kunyomoza abasebya Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Icyiciro cya kabiri cy’urubyiruko 385 rwibumbiye mu Muryango wa FPR Inkotanyi, rwasoje amasomo yiswe 'Irerero’ ruhamya ko rutazigera rwihanganira abasebya (…)
-
Umuhanzi Precious yashyinguwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious uherutse kwitaba Imana, yasezeweho bwa nyuma tariki ya 19 Nzeri 2022. Mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, mu rugo rwe (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-precious-yashyinguwe
-
Impinduka mu gitaramo cya Vestine na Dorcas k… – #rwanda #RwOT
Aba bakobwa bamamaye mu ndirimbo zirimo 'Papa', bari baherutse gutangaza ko ku wa 18 Ukuboza 2022, ari bwo bazakora iki gitaramo cyabo cya mbere kizaranga urugendo rwabo mu muziki.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, inzu ireberera inyugu z'abahanzi ya M. Irene Entertainment ari nayo ifasha Vestine na Dorcas, yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ivuga ko iki gitaramo kizaba ku wa 24 Ukuboza 2022 kubera 'gahunda y'ingengabihe y'amashuri yatangajwe na Minisiteri y'Uburezi ku wa 9 Nzeri 2022.’
Umunyamakuru Murindahabi Irénée ufasha aba bakobwa mu muziki, yabwiye InyaRwanda ko itariki ya mbere batangaje yari kuzahurira n'igihe abanyeshuri bazaba bakiri ku ishuri, kandi abahanzi nabo ubwabo ni abanyeshuri.
Yavuze ati “Harimo impamvu y'uko twatangaje itariki [Y'igitaramo] hatarasohoka ingengabihe y'amashuri. Twari twatangaje tariki 18 Ukuboza 2022 kandi kuri izo tariki abanyeshuri bazaba bakiri ku ishuri, kandi abahanzi ubwabo ni abanyeshuri. Biragoye gukora igitaramo abandi bari ku ishuri nabo bari ku ishuri. Ni uko tugishyize [Igitaramo] ku itariki 24 Ukuboza, kuko bazataha tariki 23 Ukuboza 2022.'
Murindahabi yavuze ko nta mbogamizi zizabaho mu kuba Vestine na Dorcas bakwitegura iki gitaramo, kuko muri ibi biruhuko by'ishuri bakomeje imyiteguro y'iki gitaramo bazakora mu Ukuboza 2022. Ati 'Ikiruhuko cyose bakimaze muri 'repetition'.'
Ni cyo gitaramo cya mbere aba bakobwa bagiye gukora kuva mu myaka ibiri ishize binjiye mu muziki. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Iri tsinda ryamamaye mu gihe gito binyuze mu ndirimbo bakoze zirimo nka 'Nahawe ijambo' bitiriye album ya mbere bazanamurika muri iki gitaramo, 'Adonai', 'Si Bayali', 'Ibuye' n'izindi zitandukanye.Â
![]()
Vestine na Dorcas batangaje ko igitaramo cyabo kizaba ku wa 24 Ukuboza 2022 muri Camp KigaliÂ
![]()
Vestine na Dorcas bavuze ko igitaramo cyabo bacyise 'Nahawe Ijambo' ari nayo ndirimbo bitiriye album yabo ya mbere
![]()
Imyaka ibiri ishize, Vestine na Dorcas binjiye mu muziki w'indirimbo zihimbaza ImanaÂ
![]()
Vestine na Dorcas bavuze ko bitewe n'ishuri bahisemo guhindura itariki y'iki gitaramo
VESTINE NA DORCAS BAHERUTSE KURIRIMBA MU GITERANE GIKOMEYE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NAHAWE IJAMBO’ YA VESTINE NA DORCAS
-
Bitewe n'umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z'Ukwakira 2022 #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwasubitse inteko rusange yariteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu bitewe n'umuganda usoza ukwezi uzaba uhari bayimuraho icyumweru kimwe imbere.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yasohotse inyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw'iyi kipe y'urucaca, iyi kipe yamenyesheje abanyamuryango bayo ko izaba ku itariki ya 1 Ukwakira 2022.

Mu rwandiko, ubuyobozi bwagize buti'Dushyingiye ku bitekerezo bya benshi mu banyamuryango ba KIYOVU SPORTS
ASSOCIATION, Ubuyobozi bubamenyesheje ko inteko rusange yari iteganyijwe taliki ya24/09/2022 yimuriwe taliki ya 01/10/2022 saa tatu za mu gitondo kuri hotel Igitego I remera;Ibyari ku murongo w'ibyigwa ntibihindutse.'

Muri iyo baruwa yasinywe na Mvukiyehe Juvénal bagize bati 'Abanyamuryango bose bemerewe kwitabira inteko rusange baba barishyuye cyangwa batarishyura umusanzu wabo, Dukomeje kubashimira ku bufatanye bwiza bukomeje kuturanga.'
Inteko rusange yimuriwe tariki 1 Ukwakira 2022, ariko abazayitabira bagomba kuba baramaze kwishyura byibuze amafaranga y'umunyamuryango wa Kiyovu Sports Association 50,000 RWF bisabwa buri mezi atandantu cyangwa yarishyuye yose 200,000 RWF.
The post Bitewe n'umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z'Ukwakira 2022 appeared first on RUSHYASHYA.
-
ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESERA #rwanda #RwOT
UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA IMITUNGO YA MUKABERA Anne Marie KU NSHURO YA KABIRI IGIZWE N'INZU IFITE UPI:5/07/04/04/01/3336 IHEREREYE MU MUDUGUDU WA BIGAGA ,AKAGALI KA BUSHENYI, UMURENGE WA MAREBA,AKARERE KA BUGESERA NDETSE N'INZU IFITE UPI:5/07/04/01/2140 IHEREREYE MU MUDUGUDU WA MAREBA, AKAGALI KA BUSHENYI, UMURENGE WA MAREBA, AKARERE KA BUGESERA.
IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 21/09/2022 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H:00) KUGEZA TARIKI YA 28/09/2022 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H:OO).
WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008

-
Sauti Sol izasusurutsa All Star game irasesekara i Kigali kuri uyu wa kane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Itsinda ry’abaririmbyi ryo muri Kenya, Sauti Sol, ritegerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane mu gitaramo kizabera muri BK Arena, kizabanzirizwa n’imikino ya (…)
-
Kamonyi: Abanyamuryango ba RPF biyemeje ko abana bose bafatira ifunguro ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abanyamurayngo ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi biyemeje ko umwaka w’amashuri 2022-2023, abana bose bagomba gufatira amafunguro ku mashuri, mu rwego (…)



