Blog

  • Edouce Softman agiye gukora ubukwe na Rwiriri… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022 nibwo Edouce yasohoye impapuro z'ubutumire (invitation), avuga ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 3 Ukuboza 2022.

    Ni nyuma y'iminsi hafi 24 ishize uyu muhanzi afashe icyemezo cyo kwambika impeta Rwiririza, mu birori byabereye muri imwe muri hoteli iri hafi y'ikiyaga cya Kivu ku Gisenyi, mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba.

    Ubwo yambikaga impeta umukunzi we, Edouce yavuze ko abonye umugore w'ubuzima bwe bwose. Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka 'Akandi ku mutima', 'Oxygen', 'My love' n'izindi.

    Ku wa 28 Kanama 2022, Rwiririza Delice yanditse kuri konti ye ya Instagram [Ni wo munsi yambikiweho impeta], avuga ko yabwiye 'Yego' umukunzi we w'ubuziraherezo. 

    Yungamo ati 'Ndagukunda cyane mukunzi. Sinjya ntekereza ubuzima tutari kumwe. Ndagukunda byimazeyo.'

    Rwiririza yitabiriye Miss Rwanda 2020 ahagarariye Intara y'Iburengerazuba, abasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy'abakobwa 20 bagiye mu mwiherero.

    Uyu mukobwa aherutse gusoza amasomo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga (UTB), aho yize ibijyanye na 'Airport Operation'.

    Aherutse no gusoza amasomo muri 'Hospitality Management, Sales and Marketing (Kuva 2019 kugeza 2021)’ yize mu ishuri Excellent Talent Pool.





    Ku wa 28 Kanama 2022 nibwo Edouce yateye ivi yambika impeta Rwiririza

    Edouce Softman yatangaje amatariki y'ubukwe n'umukunzi we Rwiririza    

    Rwiririza Delice yitabiriye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda 2020


    Ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, nibwo Edouce azakora ubukwe na Rwiririza   

    Rwiririza aherutse gusoza amasomo muri Excellent Talent Pool






    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIWOWE’ YA EDOUCE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121184/edouce-softman-agiye-gukora-ubukwe-na-rwiririza-delice-witabiriye-miss-rwanda-121184.html

  • Makanyaga agiye kwizihiza imyaka 50 amaze mu buhanzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Makanyaga Abdoul yatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2022 azizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze ari umuhanzi. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/makanyaga-agiye-kwizihiza-imyaka-50-amaze-mu-buhanzi

  • Jenerali uvugwaho gushaka guhirika Tshisekedi ku butegetsi arashinjwa no kwica abagore 6 b’Abanyamulenge #rwanda #RwOT

    Santos Mufashi ,Umuyobozi wa Sosiyete Sivili i Minembwe , avuga ko ubwo Lt Gen Yav Irung wayoboraga akarere ka gatatu muri FARDC ari umwicanyi ruharwa.

    Akomeza avuga ko tariii ta 31 Kamena 2021 ubwo yari yasuye agace ka Minembwe agamije kureba uko umutekano wabo uhagaze nyuma y’ibitero Abanyamulenge bagabweho n’aba-Mai Mai, abasirikare bamurinda bishe abagore 5 b’Abanyamulengehbari bavuye nabo bavuye gusenga, byose bibera mu maso ye nyamara ntihagira icyo abikorwaho.

    Bagendeye kuri ibi, Sosiyete sivili basabye ko ibirego byo kwica aba bantu bavuka i Minembwe n’ibibazo byose Abanyamulenge bahura nabyo muri rusange bikwiriye kwiyongera ku byaha aregwa maze agakanirwa urumukwiye.

    Ku munsi w’Ejo kuwa 20 Nzeri 2022, nibwo hamenyekanye ko Lt Gen Yav Philemon Irung uyobora Akarere ka 3 mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yafunzwe akurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bukomeye bugamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

    Binakekwa ko bimwe mubyahereweho akekwa ari ibiganiro bivugwa ko yagiranye na Komanda wa M23, Gen Sultan Makenga bitazwi neza icyo byari bigamije.

    Akarere (Region Miltaire) ka Gatatu muri FARDC Lt Gen Irunga yayoboraga , gahuza ingabo zikorera mu ntara 4 zo mu burasirazuba, bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arizo, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Maniema na Ituri.

    Lieutenant-General Philémon Yav Irung, umuyobozi w’akarere ka gatatu ka FARDC ndetse n’ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC, yatawe muri yombi akekwaho ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi.

    Uyu mu Jenerali uri mu bakomeye mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo amaze iminsi ibiri afungiwe muri Gereza nkuru ya Makala i Kinshasa.

    Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 19 Nzeri 2022 nibwo yatawe muri yombi, akekwaho ubugambanyi n’umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

    Ubugambanyi ngo yabukoranye na kimwe mu gihangange cyo hanze y’igihugu mu mugambi wo kwirukana ku butegetsi Perezida Tshisekedi.

    Lt Gen YAV kandi akekwaho urupfu rwa Brig Gen Ghislain Tshinkobo Mulamba wishwe n’uburozi. Ni dosiye yafungishije abasirikare bakomeye muri FARDC.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Jenerali-uvugwaho-gushaka-guhirika-Tshisekedi-ku-butegetsi-arashinjwa-no-kwica-abagore-6-b-Abanyamulenge

  • Sandra Teta akomeje kuryoherwa n'ubuzima i Kigali(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amezi macye Sandra Teta ageze mu Rwanda akomeje kugaragaza ko yishimiye kandi anyuzwe no kuba ar mu Rwamubyaye.

    Sandra Teta yaje mu Rwanda nyuma y'iminsi mike abo mu muryango we inshuti nabandi bamutabariza aho byavugwaga ko akubitwa n'umugabo we Weasel kuburyo byashoboraga gutuma ahasiga ubuzima.

    Ibi byamenyekanye nyuma y'amafoto n'amashusho byagaragaye Sandra Teta afite ibikomere ku mubiri wose ndetse amakuru avuga ko ari ibintu bihoraho mu gihe ari kumwe n'umugabo we.

    Nyuma yuko Sandra w'abana babiri akomeje gutabarizwa umuryango we wafashe umwanzuro ujya kumuzana ndetse amakuru avuga ko yazanye n'abana be bose.

    Sandra Teta nta kintu yigeze avuga ku byamukorewe ndetse no kuba yageze mu Rwanda gusa mu minsi itatu ishize akomeje kugaragaza ko yishimiye ubuzima arimo mu Rwanda ndetse ni umwe mu bitabiriye umukino wa Patriots BBC na REG BBC.

    Andi mashusho amugaragaza yishimye ari kumwe n'inshuti ye Sherry Uwase barimo babyina bigaragara ko Teta amaze kugarukana umunezero.

    Imwe mu mafotoya Sandra ya vuba ari mu Rwanda

    Ifoto yagaraje Sandra Teta yakubiswe na Weasel babyaranye abana babiri

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sandra-teta-akomeje-kuryoherwa-n-ubuzima-i-kigali-amafoto

  • Kamonyi: Ibyakabaye ifumbire y'imborera yunganira imvaruganda bigirwa umwanda-Guverineri Kayitesi #rwanda #RwOT

    Mu gishanga cya Ruboroga gihuriweho n'Imirenge itatu ariyo; Mugina, Rugalika na Nyamiyaga kuri uyu wa 20 Nzeri 2022 hatangirijwe igihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2022-2023. Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yabwiye abahinzi ko ifumbire mvaruganda yonyine itavanzwe n'imborera ntacyo bimara. Yabasabye kwita ku kuzivanga niba basha umusaruro. Yavuze ko nta Munyarwanda utazi gukora ifumbire y'imborera, ko ikibazo ari uko usanga ibyakayikoze bihindurwa umwanda.

    Mu butumwa Guverineri Kayitesi Alice yahaye abahinzi ubwo yakomozaga ku ikoreshwa ry'ifumbire y'imvaruganda ikwiye kuvangwa n'imborera hagamijwe kubona umusaruro ukwiye, yagize ati' Uyu munsi dushaka gukoresha ifumbire mvaruganda gusa kandi imvaruganda gusa itavanze n'imborera ntacyo bimara'.

    Abayobozi bifatanije n'Abahinzi mu gishanga cya ruboroga, batangiza igihembwe cy'ihinga.

    Yakomeje ati' Gukora imborera nta Munyarwanda n'umwe utabizi, ni ibisigazwa by'ibyo dukoresha mu ngo, ariko akenshi usanga tubijugunya bikagenda bikaba umwanda, bikanateza isuku nke kandi nyamara byari kutubera umusaruro mwiza. Nta Munyarwanda n'umwe utazi gucukura ingarani, ibyobo bibiri. Ntabwo bisaba yuko Goronome aguhagarara hejuru, ntabwo bisaba yuko Sedo aguhagarara hejuru na Gitifu ngo nyabuneka cukura ingarani'.

    Guverineri Kayitesi yongeyeho ati' Bahinzi kandi beza bavuze, bajyanama b'Ubuhinzi mudufashe twigishe Abanyarwanda uburyo bwo kwikorera ifumbire kandi bahereye ku bisigazwa by'ibyo bakoresheje mu ngo zabo. Bizadukemurira ibibazo bibiri;  Umwanda wo kwirirwa tumenaa.. hirya no hino, ariko kandi impamvu nyamukuru ikomeye tubonemo ifumbire kandi nziza yo kunganira imvaruganda dukoresha'.

    Guverineri Kayitesi, nyuma yo gutangiza igihembwe cy'ihinga, yasabye abahinzi kwita ku gukora ifumbire y'imborera bakayivanga n'imvaruganda ngo kuko aribwo bibyara umusaruro ukwiye.

    Mu butumwa bwe kandi, Guverineri Kayitesi yagarutse ku kurwanya isuri mu mirima, asaba buri wese kwibuka ko gushyira imbaraga mu kurwanya isuri aho atuye, aho akorera aribyo bizafasha gukora ubuhinzi bw'igihe kirambye, butangijwe n'ibiza biturutse ku isuri ku bwo kunanirwa kuyirwanya. Yavuze ko nta murima w'ikibuga cy'umupira ubaho, ko bibaye bityo imvura ikagwa yagenda isakumye byose umuhinzi agahomba ibyo yahinze imusozi, bikanakomeza bikajya no kwangiza ibihinze mu gishanga.

    Abahinzi mu gishanga cya Ruboroga, bagiriwe inama basabwa kwima amatwi abababeshya ko gucukura imirwanyasuri bimara ubutaka, babwirwa ko ibyo ari ikinyoma, ko ahubwo iyo imvura ije igasanga nta gitangira ayo mazi, atwara bwa butaka bwose bwiza bikarangira. Bibukijwe ko iyo bacukuye imirwanyasuri, amazi aza akajyamo n'iyo imvura yacika ya mazi agakomeza kugenda anyengera mu butaka bigatuma ibihingwa bimera neza.

    Bamwe mu bahinzi bahawe amasomo, bahembwe ibikoresho bizabafasha mu buhinzi. Gusa, hari amakuru tugikurikirana y'ibibazo bivugwa na bamwe mu bahinzi ko hari umugambi wo kubyimwa kandi barahuguranywe n'abandi. Hari guhimbwa impamvu nsobanura mpamvu.
    Umuyobozi wa Good neighbors mu Rwanda ari nabo batunganya igishanga cya Ruboroga bakanaba hafi aba bahinzi, yabasabye kurushaho gushyira imbaraga mu byo bakora. 

    Abahinzi bagenerwa imashini zivomerera imyaka, ariko kenshi ngo zerekanwa haje abashyitsi.
    Bimwe mu bikoresho byahembwe abahinzi bahuguwe. Muri 400, aberekanywe ni 20.
    Abahinzi bari bitabiriye itangizwa ry'igihembwe cy'ihinga.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2022/09/21/kamonyi-ibyakabaye-ifumbire-yimborera-yunganira-imvaruganda-bigirwa-umwanda-guverineri-kayitesi/

  • Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, imbere y'inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye ku nshuro ya 77 yarunze ibibazo bye ku Rwanda aho yavuzeko rwamuteye rwihishe inyuma ya M23. Ibi ntawe byatangaje kuko byari byitezwe urebye ibibazo Perezida wa Kongo ari guhura nabyo mu gihe manda ye iri kurangira.

    Kuva Tshisekedi yagera ku butegetsi, nta mutwe numwe witwaje intwaro yigeze atsinda habe na ADF nubwo yahawe umusada na Uganda. Icyo gihe kandi ajya ku butegetsi ntabwo M23 yari yakubuye intwaro. Ahubwo ikivugwa ni uko Tshisekedi yagiranye amasezerano y'ibanga na M23 ko izamufasha gukora Brigade Speciale igizwe na Batayo ebyiri za M23, Batayo ebyiri z'abasirikari ba Jean Pierre Bemba na batayo ya FARDC ikaba ifite ubutumwa budasanzwe bwo kwigizayo imitwe yitwaje intwaro.

    M23 yavuye muri Uganda icumbika muri Kongo ku mupaka itegereje ko amasezerano yubahirizwa, aho kubahirizwa ingabo za Kongo zagabye igitero kuri M23 nuko indege zabo zirahanurwa. Tshisekedi yigaranzura M23 kubera kumvira politiki y'imbere mu gihugu.

    Tshisekedi ahora yikanga Coup D'Etat dore ko no ku munsi w'ejo Lt Gen Philemon Yav yatawe muri yombi ashinjwa Coup d'Etat ni nyuma ya Francois Beya wabaye umukuru w'inzego z 'ubutasi. Tshisekedi agomba gushaka uwo yegekaho ibibazo bye kandi agaragaze ko igihugu cye kiri mu ntambara bityo amatora ayasubike.

    Tugarutse ku matora, kuva mu mwaka wa 2005, amatora yashobotse kubera MONUSCO kuko niyo yatwara ibikoresho mu gihugu cyose, ariko ubu urabona ko bashaka kwirukana MONUSCO bivuga ko badashaka amatora.

    Tshisekedi rero kwifata mu ijambo ry'iminota 39 akavuga u Rwanda iminota hafi 20, bigaragara ko hari icyo muri we ari guhunga. Mu bindi Tshisekedi yise FDLR abatavuga rumwe na Leta yirengagije ko ari umutwe ugizwe nabasize bahekuye u Rwanda kandi yongeraho ko itakibaho. Uku kuvugira uyu mutwe ni uko Raporo y'Itsinda ry'Impuguke za LONI zatangaje ko FDLR ifasha FARDC kurwanya umutwe wa M23.

    Mu bindi bibazo Tshisekedi ari guhunga yasize muri Kongo harimo amarozi kurwego rwo hejuru rwa gisirikari aho Col Augustin Kahombo Rambo wari muri Batayo ya 34 yatawe muri yombi ashinjwa kuroga Brig Gen Ghslain Tshinkobo wapfuye tariki 16 Kanama 2022.

    Ibi nibyiyongera ku bindi bibazo bya politiki aho usanga abanyekongo bafite uwo bumva nka Perezida kurusha Tshisekedi akaba abona atazatsinda amatora, bityo kwegeka ibibazo bya Kongo ku Rwanda byatuma amara kabiri noneho agasunika amatora atizeye gutsinda.

    The post Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-tshisekedi-yegetse-ibibazo-bye-byose-ku-rwanda-arashaka-gusunika-amatora/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-tshisekedi-yegetse-ibibazo-bye-byose-ku-rwanda-arashaka-gusunika-amatora

  • Icyo Bamporiki yasubije ku myaka 20 y’igifungo na miliyoni 200 yasabiwe n’Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Bamporiki Edouard ibyaha byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite no gutanga ihazabu ya miliyoni 200, uyu mugabo yavuze ko cyaba ari igihano gihanitse asaba Urukiko kubisuzumana ubushishozi.

    Uyu munsi nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije mu mizi urubanza Ubushinjacyaha buregamo Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, ibyaha bya ruswa.

    Bamporiki yisanze imbere y’Ubutabera nyuma y’uko Gatera Norbert ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya inzoga, yandikiye Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na n’uyu mugabo amutoteza amusaba ruswa cyangwa ngo afungishe ibikorwa bye birimo uruganda rukora za Gin n’ubusitani buzwi nka Romantic Garden buherereye ku Gisozi.

    Yavuze ko kandi uruganda rwe rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera amakuru yatanzwe na Bamporiki ko rutujuje ibisabwa.

    Yigiriye inama yo gushaka Bamporiki ngo amufashe kuba rwafungurwa, icyo gihe ngo amubaza amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa.

    Bemeranyije guhurira kuri Grande Legacy Hotel, Bamporiki amwizeza ko amuhuza na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, akamufasha gufungura urwo ruganda.

    Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Norbert ari kumwe n’inshuti ye, bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru ariko bakaba bari babimenyesheje RIB.

    Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ya amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ‘Reception’.

    Ubwo bari bicaye kuri iyo hotel ari bane, bakomeje gusangira kugeza nka Saa Sita n’Iminota 24 z’Ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2022.

    Icyo gihe ngo basohotse, kubera ko Gatera yari yatanze amakuru ku Bagenzacyaha, bahise babafatira muri parikingi, amafaranga amwe asangwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi mu ya Bamporiki, mu gihe andi yari ari kuri Reception.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera, yamwatse indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.

    Bwasobanuye ko kuba Bamporiki amaze kubona ko Gatera atamuhaye indonke ya miliyoni 10 Frw, yihutiye gutanga amakuru kwa Visi Meya Mpabwanamaguru, ahita ajya gufunga rwa ruganda.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko yitwaje ububasha afite, Gatera amaze kwemera kumuha amafaranga, Bamporiki yahamagaye Visi Meya Mpabwanamaguru ngo aze bahure na Gatera, amufungurire uruganda.

    Ikindi kimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho, ngo ubwo Bamporiki yabazwaga mu Bushinjacyaha, yivugiye ko ari we watanze amakuru kuri urwo ruganda.

    Ikindi ngo yizezaga Gatera ko amuhaye ayo mafaranga, uruganda rwe rwafungurwa ubundi agakora akiteza imbere, na we akajya agira ikintu abonaho.

    Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, Umushinjacyaha yasobanuye ko ubwo umugore wa Gatera yari yatawe muri yombi, Bamporiki yamusabye miliyoni 10Frw, kugira ngo amufunguze.

    Ni ibintu Ubushinjacyaha buvuga ko ba Bamporiki ubwe yabyiyemereye ubwo yabazwaga.

    Mu kwiregura, Bamporiki yatangiye asaba imbabazi Umuryango Nyarwanda wose, ko akimara kubona ko ibyo yakoze bishobora kuba bigize icyaha, yihutiye gusobanura uko byagenze ndetse asaba imbabazi.

    Yabwiye Urukiko ko aje imbere yarwo asaba imbabazi, ariko ko nk’uko ahawe umwanya, agomba kubanza gusobanura uko byagenze.

    Bamporiki yavuze ko Mpabwanamaguru yagiye kumureba amubwira ko hari amakuru Umujyi wa Kigali wamenye ko afite uruganda afatanyije na Gatera Norbert, rurimo guteza ikibazo abaturage.

    Icyo gihe ngo yamusubije ko urwo ruganda ari urwa Gatera. Ayo ngo niyo makuru yamuhaye, bitandukanye no kuba yarasabaga ko urwo ruganda rufungwa.

    Nyuma urwo ruganda rwaje gufungwa, Gatera ngo ajya kwa Bamporiki amubwira ko uruganda rwe rwafunzwe, kandi ko Mpabwanamaguru ashobora kumufasha rugafungurwa.

    Icyo gihe ngo Bamporiki yahamagaye Mpabwanamaguru amubwira ko afite uruganda rw’inshuti ye rwafunzwe, undi amubwira ko atari we warufunze, ahubwo byakozwe n’Umuyobozi w’Umujyi.

    Ati “Ndi imbere y’urukiko ndababwiza ukuri kose gushoboka uko byagenze nta na kimwe nciye ku ruhande.”

    Bamporiki ngo yaje kugira inama Gatera ko yamuhuza na Mpabwanamaguru bakivuganira, ari nako byaje kugenda tariki 4 Gicurasi 2022.

    Bamporiki ngo yari yahamagaye Mpabwanamaguru amubwira ko bashobora guhura bakarebana umupira, ari nabwo bajyaga kuri Grande Legacy Hotel.

    Ahageze ngo yamubwiye ko ari kumwe n’inshuti ye Gatera, ndetse ko ari we nyiri rwa ruganda rwafunzwe.
    Yavuze ko icyo yemera akagisabira imbabazi, ari uko bamubwiye ko bazanye amafaranga, akababwira ko bayashyira kuri Reception.

    Mpabwanamaguru ngo bamugejejeho icyifuzo cyo gufungura urwo ruganda arabatsembera, ababwira ko bidashoboka kuko aho rwakoreraga ku Gisozi hatagenewe inganda, abasaba kurujyana i Masoro mu cyanya zahariwe.

    Bamporiki avuga ko birangiye, uko ari bane bakomeje kureba umupira banasangira icyo kunywa, bagiye gutaha basanga Abagenzacyaha babategerereje hanze.

    Bamporiki yabwiye Urukiko ko amafaranga yazanywe na Gatera n’inshuti ye, atari ayo bari bamuzaniye, ahubwo bari bamubwiye ko hari inzoga bateguriye Mpabwanamaguru.

    Ya mafaranga ngo bayagabanyijwemo ibyiciro, miliyoni 2 Frw zijyanwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi ashyirwa kuri Reception kugira ngo aze gukoreshwa mu kwishyura ibyo banyoye, nk’uko Bamporii abivuga.

    Asoza, yavuze ko mu cyubahiro agomba Abacamanza, icyo agomba Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda, atigeze agambanira Gatera ngo uruganda rwe rufungwe.

    Yashimangiye ko nta bubasha afite bwo gufungisha cyangwa gufunguza urwo ruganda, cyane ko Umumyi wa Kigali ufite ubuyobozi, n’ikimenyimenyi umunsi yafatwaga, bwakeye uruganda rufungurwa.

    Icyo gufunguza umugore wa Gatera, Bamporiki yavuze ko icyo yakoze ari ubuvugizi, atari ubutegetsi cyangwa kubwiriza abantu icyo bakora.

    Icyo gihe ngo yahamagaye kuri RIB ababaza niba uwo mugore bamufite, bamusobanurira icyo yakoze, nyuma ararekurwa.

    Bamporiki yari yunganiwe na ba Me Evode Kayitana na Me Habyarimana Jean Baptiste.

    Me Habyarimana yavuze ko mu buryo bw’amategeko, uwo yunganira nta cyaha yakoze kuko nta bimenyetso bigaragaza ko yasabye cyangwa yakiriye indonke.

    Ubushinjacyaha bwanzuye busaba Urukiko kwemeza ko icyaha cyo gusaba no kwakira indonke gihama Bamporiki, hamwe n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko yananishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro eshanu indonke yatse. Ni ukuvuga ko ari miliyoni 20 Frw gukuba inshuro eshanu, zikaba miliyoni 100 Frw.

    Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, bwasabye ko yahanishwa imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 100 Frw.

    Mu guhuza ibihano, Ubushinjacyaha bwasabye ko muri rusange yahanishwa igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu miliyoni 200 Frw.

    Bamporiki yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bihano asabiwe, avuga ko ari igihano gihanitse cyane, ndetse aramutse agihawe nta kintu yaba akimariye u Rwanda. Asaba Urukiko kuzabisuzumana ubushobozi, rukamuha imbabazi.

    Me Habyarimana yasabye ko Urukiko ruramutse rusanze ahamwa n’icyaha rwamugabanyiriza igihano ntikirenge imyaka itanu, kandi isubitse. Aho ni mu gihe urukiko rwazasesengura rugasanga hari indonke Bamporiki yakiriye.

    Umucamanza yanzuye ko umwanzuro w’Urukiko uzasomwa ku wa 30 Nzeri 2022, saa munani.

    Bamporiki yavuze ko imyaka 20 yasabiwe yaba ari myinshi

    SRC: Igihe

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/icyo-bamporiki-yasubije-ku-myaka-20-y-igifungo-na-miliyoni-200-yasabiwe-n-ubushinjacyaha

  • Minisitiri Gatabazi muri Dosiye ya Bamporiki : Uko OPERATION yakozwe ibyari ubucuti bikarangirira muri RIB #rwanda #RwOT

    Nta munyamakuru wabashije kumenya igihe Bamporiki yagereye ku rukiko, ntawarabutswe imodoka yamuzanye n’uko yaje, kuko guhera saa moya n’igice z’igitondo yari mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Bigaragara ko yazindutse iya rubika n’ubwo urubanza rwagombaga gutangira saa mbiri zuzuye.

    Bamporiki Edouard yitabye urukiko atambaye amapingu, ndetse bigaragara ko yidegembya kuko yanagaragaye avugira kuri telefone ye akajya anayandikiraho yisanzuye nta nkomyi.

    Bitandukanye n’ubushize ubwo yitabaga adafite umwunganira, uyu munsi bwo Bamporiki yitabye urukiko yunganiwe n’Abanyamategeko babiri, barimo Me Evode Kayitana utari uri mu rukiko wamwunganiye akoresheje ikoranabuhanga rya ‘Skype’ mu gihe Me Habyarimana Jean Baptiste we bari bari kumwe mu rukiko.

    Bamporiki yabwiye urukiko ko aburana yemera icyaha ariko umwe mu bamwunganira Me Habyarimana Jean Baptiste azamura inzitizi avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha.

    Ubushinjacyaha bwahise busaba urukiko ko iyo nzitizi rwayitesha agaciro kuko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

    Urukiko rwafashe umwanya utarambiranye wo kwiherera ngo rufate umwanzuro ku nzitizi y’iburanisha yazamuwe n’abunganira uregwa, maze rwanzura ko nta shingiro ifite kuko uru rukiko rufite ubwo bubasha, maze urubanza byanzurwa ko rukomeza.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure ibyaha bibiri burega Bamporiki.
    Ubushinjacyaha bwavuze ko Gatera Norbert ufite Company yitwa “Norbert Business Group” ikora inzoga zizwi nka Gin akaba ari nawe nyiri Romantic Garden, yari inshuti ya Bamporiki by’igihe kirekire.

    Ngo uruganda rukora inzoga rwa Norbert rwaje gufungwa kuko rwubatswe binyuranyije n’amategeko.

    Gatera Norbert yandikiye Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB arumenyesha ko ari gutotezwa na Bamporiki amusaba ruswa kandi ko yishinganishije ngo mu gihe yaba afungiwe ubucuruzi hazabe hazwi ikibyihishe inyuma.

    Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Bamporiki, Gatera n’undi witwa Shema ufatanyije business na Norbert, bahuriye muri imwe muri hotel z’i Kigali, icyo gihe Gatera Norbert akaba yari yitwaje Miliyoni 5 z’avance muri Miliyoni 10 yari yatswe na Bamporiki.

    Bamporiki, Visi Meya w’Umujyi wa Kigali bwana Merard Mpabwanamaguru, Gatera na Shema ngo bahuriye muri iyo hotel, Bamporiki yakira ayo mafaranga ayajyana kuri ‘reception’ y’iyo hotel yakirwa na ‘Receptionist’ witwa Muhire Martin.

    Bamporiki yahise ategeka ko ayo mafaranga abarwa anategeka ko Miliyoni 2 ajyanwa mu modoka ya Visi Meya Merard andi akajyanwa mu modoka ya Bamporiki. Kubera ko umushoramari Gatera yari yatanze amakuru mbere kuri RIB, Bamporiki yahise afatirwa muri parking y’iyo hotel.

    Mu rukiko kandi hagaragajwe ko mu 2021 nabwo Bamporiki yagize uruhare mu ifungurwa ry’umugore wa Gatera Norbert agahabwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 10 nk’ishimwe ryo gufunguza umugore w’uwo mushoramari.

    Bamporiki yahawe umwanya ngo yiregure, maze atangira asaba imbabazi. Bamporiki yasabye imbabazi Urukiko, azisaba Umukuru w’Igihugu n’umuryango w’Abanyarwanda muri rusange. Yavuze ko umubano we n’umushoramari Gatera Norbert waranzwe n’amafaranga kuva 2005 kugeza ubwo gutandunya amafaranga ye n’aya Gatera byagorana.

    Ubushinjacyaha busabye urukiko kwitondera ubwiregure bw’uregwa nk’umuntu usanzwe afite impano yo kuba umusizi.

    Abari mu cyumba cy’iburanisha babaye nk’abakubiswe n’inkuba ubwo batangiraga kumva ‘Dossier’ ya Bamporiki ijemo Mayor w’umujyi wa Kigali na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney.

    Mu birori Gatabazi na Bamporiki bari batumiwemo n’inshuti bahuriyeho na Gatera, ngo hari undi mushoramari wari ufite business nk’iya Gatera kandi byegeranye, uwo mushoramari muri ibyo birori ngo yari arimo yinginga Minisitiri Gatabazi ngo amukorere ubuvuguzi ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo ntafungirwe kandi ngo Minisitiri Gatabazi yemeye ubwo buvugizi.

    Mu kwiregura Bamporiki yabwiye Urukiko ko Miliyoni 5 zatanzwe na Gatera, miliyoni 2 koko zajyanwe mu modoka ya Visi Meya, ariko miliyoni 3 zo zasigaye kuri ‘reception’ ya hotel kugira ngo bajye bayanywera.

    Bamporiki yabwiye Urukiko ko kugeza ubwo yafatwaga azi neza ko Visi Mayor Merard atari azi ko mu modoka ye Bamporiki yoherejemo Miliyoni 2.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Bamporiki Edouard ibyaha byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, agahanishwa gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.

    Bamporiki yahise abwira urukiko ko ibihano asabiwe bitatuma agira icyo amarira igihugu cyangwa icyo we yimarira ; akomeza gutakamba asaba imbabazi.

    Me Habyarimana wunganira Bamporiki yasabye urukiko ko ibihano umukiliya we yasabiwe byasubikwa. Umucamanza yahise apfundikira iburanisha, yanzura ko Urubanza rukazasomwa tariki 30 Nzeri 2022 saa munani z’amanywa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Minisitiri-Gatabazi-muri-Dosiye-ya-Bamporiki-Uko-OPERATION-yakozwe-ibyari-ubucuti-bikarangirira-muri-RIB

  • Kayonza:Urubyiruko rw'abakorerabushake rwavuganye n'itangazamakuru rwarirukanwe #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange hari abakorerabushake bahagaritswe kubera gutanga amakuru bavuga ko  batagihabwa amafaranga abafasha bari baramenyerejwe,umuyobozi w'akarere avuga ko umunyamakuru uvuga ko abantu batari abakozi birukanwe nta bunyamwuga afite

    Hari abakorerabushake  abazwi nka youth volunteers mu murenge wa Mukarange mukarere ka Kayonza bahagaritswe ibyumweru bibiri ku myanya yabo bazira kuvugana n'itangazamakuru .

    Mu cyumweru gishize nyuma yaho itangazamakuru rya Flash rikoze inkuru ivuga ko urubyiruko rw'abakorerabushake rwishwe n'inzara kuko batagihabwa amafaranga yitwaga ay'agasabune ,nyuma yo gutanga ayo makuru ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza bwahise bukoresha  inama y'igitaraganya ngo hamenyekane uwahamagaye umunyamakuru muri uru rubyiruko amaze kumenyeka bategetse ko bahamagaraga uwo munyamakuru bavuge bivuguruza babyanze bahita birukanwa igitaraganya.

    Baganiriye n'itangazamakuru rya Flash bavuga uko byagenze

    Umwe yagize ati''Twaje mu kazi bigeze saa tanu ,abayobozi baraza ku murenge baravuga ngo iryo tangazamakuru ribanze rize muvuguruze ibyo mwavuze.''

    Mugenzi we ati''Twebwe batubajije uwamuhamagaye uramuvuga turisobanura,baratubwira ngo duhamagare itangazamakuru ko ibyo twavuze tubavuguruzeatari byo.''

    Uru rubyiruko rwasabye kwivuguruza kubyo rwabwiye umunyamakuru wa Flash banze barabirukana

    Undi yunzemo ati''Byarangiye batwatse amajire,kuko iyo umuntu akubwiye ngo umutima w'imbabazi nuza nibwo azaguhamagara aba akwirukanye.''

    Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Bwana Nyemazi John Bosco aravuga ko batirukanwe kuko n'ubundi ari abakorerabushake aho yagize ati''Ndagira ngo mujye muba abanyamwuga,iyo umuntu yakubwiye ngo yirukanwe mu kazi bisobanura iki?,ubundi umukorerabushake yirukanwa mu kazi gute?

    Jean Bosco NYEMAZI uyobora akarere ka Kayonza avuga ko umunyamakuru umubaza abakorerabushake birukanwe nta bunyamwuga afite

    Nubwo umuyobozi w'akarere ka Kayonza ahakana ko uru rubyiruko rwirukanwe  Umuyobozi w'uru rubyiruko rw'abakorerabushake mu murenge wa Mukarange Mugabo Baptitse yemeje ihagarikwa ry'uru rubyiruko .

    Yagize ati''Nkanjye nk'umuyobozi w'urwego Bakoze ikosa ryo kuvugira uru rwego atari abavugizi kandi nkanjye nk'umuvugizi mpari twabahanishije igihano cy'ibyumweru bibiri.''

    Uru rubyiruko rurazira ko mu cyumweru gishize rwavugishije Flash fm rugaragaza ko rutakirya saa sita kuko rumaze amezi 4 rutagenerwa amafaranga ibihumbi 24 yiswe agasabune rwahabwaga buri kwezi.

    CLAUDE KALINDA

    The post Kayonza:Urubyiruko rw'abakorerabushake rwavuganye n'itangazamakuru rwarirukanwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/09/21/kayonzaurubyiruko-rwabakorerabushake-rwavuganye-nitangazamakuru-rwarirukanwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayonzaurubyiruko-rwabakorerabushake-rwavuganye-nitangazamakuru-rwarirukanwe