
Blog
-
Sahabo Hakim wa Lille n’abandi bakinnyi bashya bageze mu Mavubi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu “AMAVUBI” bamaze kugera muri Maroc aho baje kwifatanya n’abandi mu mikino ibiri ya gicuti (…) -
Umwamikazi Elizabeth yatabarijwe muri St Geor… – #rwanda #RwOT
Yatabarijwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 mu muhango witabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye ku Isi. Aruhukiye muri Windsor.Â
Ni umuhango ubaye nyuma y’iminsi 11 atabarutse aho yari arwariye muri Scotland mu gace ka Aberdeenshire mu nyubako ya Balmoral. Wayobowe n’Umuyobozi w’Itorero Angilikani ku Isi, Justin Welby.
Umubiri wa Queen Elizabeth wakuwe mu nyubako ya Balmoral, werekezwa muri Edinburgh mbere y’uko ugezwa mu Ngoro y'u Bwami bw'u Bwongereza bwa Buckingham ukaza kujyanwa mu nyubako ya Westminster.
Isengesho rya nyuma ryo kumusabira ryabereye mu Kiliziya ya Westminster Abbey aho yavanwe ajya gutabarizwa muri Chapel ya St George iri muri Windsor.
Ni igikorwa cyahagurukije ibikomerezwa bitandukanye cyane cyane muri politike bagiye kumuherekeza nka Perezida wa Amerika, Joe Biden, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, n’abandi.
Uyu muhango wakurikiwe kandi na za miliyoni z’abaturage bari ku mihanda muri London n’abandi bari bawukurikiye binyuze mu ikoranabuhanga.
Icyanya Umwamikazi aruhukiyemo gisanzwe kiruhukiyemo Abami barimo George III, IV, V ndetse n’umugabo we Prince Phillip.
Umwamikazi Elizabeth II aruhukiye muri St George![]()
Umwami Charles III ntiyari yorohewe no guherekeza bwa nyuma umubyeyi we![]()
![]()
Ubwo umubiri w’Umwamikazi wari ugiye kururutswa![]()
![]()
Meghan Markel n’umugabo we Prince Harry bari mu baherekeje Elizabeth II![]()
Ni Abami benshi baruhukiye muri St George -
Gisle Precious witabye Imana agasiga uruhinj… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 ni bwo Gisele yashyinguwe mu Karere ka Rubavu. Mu masaha ya mu gitondo, umubiri we wavanwe ku bitaro bya Gisenyi ujyanwa muri ADEPR Paroise ya Gisenyi ahabereye umuhango wo kumusezeraho.
Saa munani zuzuye z’amanywa ni bwo umubiri we wajyanwe ku irimbi rya Rugerero. Imvura idasanzwe yaguye mu duce tumwe na tumwe tw’Akarere ka Rubavu, yatumye bamwe batinda kugera ku irimbi rya Rugerero, umuhango wo kumushyingura urangwa n’imvura idasanzwe.
Uretse, kubura amagambo kw’abitabiriye uyu muhango wo gushyingura Gisele Precious kubera agahinda abasigiye, umwe mu bagize uyu muryango yikanze, yitura hasi ahita acyurwa. Gisele Precious yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bitatu yibarutse imfura ye yavukiye amezi arindwi.
![]()
Umugabo wa Gisele Precious, Niyonkuru Innocent, ashyingura umugore we
![]()
![]()
![]()
![]()
Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Gisele Precious
IMANA IMWAKIRE MU BAYO
-
Muhanga: Bahagaritse Cyamunara y’inzu ya miliyoni 16Frw yagombaga kwishyurwamo 68.000Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga hamwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bahagaritse burundu cyamunara yari yatangajwe ngo hagurishwe inzu ya miliyoni (…)
-
2 of the most trending types of eyeglasses in 2022 #rwanda #RwOT
Trendy/trending glasses for men and women 2022.2 of the most [â¦]
The post 2 of the most trending types of eyeglasses in 2022 appeared first on UGWIRE.
-
Muhanga: RIB n'Ubuyobozi bw'Akarere bagaruje inzu y'umuturage yari igiye gutezwa cyamunara #rwanda #RwOT
Umuturage witwa Murekasenge Denise, utuye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagali ka Mubuga, Umudugudu wa Mapfundo ari mu byishimo nyuma yo guhabwa ihumure n'ubuyobozi ko inzu ye yarigiye gutezwa cyamunara itakibaye. Yari agiye kwangara azira ibihumbi 68 yarasigayemo uwo yabereye umupangayi mbere y'uko yubakirwa inzu n'umwana we ubu wiga muri Canada.
Urwego rw'Igihugu rw' Ubugenzacyaha-RIB, bwatangije ukwezi kwahariwe serivisi zitangwa n'uru rwego mu baturage, aho byanahuriranye n'Ukwezi kwa Nzeli gusanzwe ari ukw'Imiyoborere myiza y'Abaturage mu karere ka Muhanga, aho abayobozi begera abaturage bakumva ibibazo byabo ndetse bimwe bigakemurirwa mu ruhame.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n'Umuyobozi muri RIB, Modeste Mbabazi bakemuye mu ruhame ikibazo cy'umuturage witwa Murekasenge Denise warugiye guterezwa cyumunara kubera amafaranga ibihumbi mirongo itandatu n'umunani (68000 frw) asigayemo uwo yakodeshaga ho mbere yuko yubakirwa inzu n'umwana we wiga ubuganga mu gihugu cya Canada.

Inzu y'uyu muturage yari igiye gutezwa cyamunara ku rubanza avuga ko ataburanye. Uyu muturage ati' Bayobozi ndabatakambiye kuko ngiye gutwarwa umutungo wanjye navunikiye ku maherere. Hari abashaka kuntereza cyamunara kandi bakambwira ko naburanye urubanza, ntaburanye mu buzima bwanjye. Rwose ndimo ideni uwo narincumbitseho mbere, ariko namuhaye asaga ibihumbi 45, musigaramo amafaranga agera ku bihumbi 68 nibyo bigiye kuntereza cyamunara'.
Akomeza avuga ko abizi neza ko arimo ideni, agasaba ko atakwangazwa we n'abana 8 yabyaye kuko nta handi yabajyana. Yagize ati' Ntabwo nifashije, ariko se ibihumbi 68 bitume mbura n'aho nabaga kuko batandeka ngo nyashake nyabahe, bo kunyirukana n'abana banjye ngo twangare! ndabajyana hehe?'.

Kayitare Jacqueline/Mayor Muhanga. Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yibukije abaturage ko bakwiye kujya birinda ibyatuma baterezwa ibyabo bivuye ku manza bishoramo nyuma bakaba umutwaro ku buyobozi, anabibutsa ko igihe bagiranye ikibazo na bagenzi babo bajya babanza kwiyambaza abahuza bakabagira inama.
Yagize ati' Ntabwo twifuza abaturage bahora mu bibazo bitandukanye, rimwe na rimwe bituma bishora mu bibazo kuko iyo bagiye mu nkiko ntacyo twebwe dushobora guhinduraho kuko ubwabo biba byabananiye. Twifuza ko bo ubwabo bajya babanza gushaka ababagira inama, twebwe tukaza byarabananiye tukabagira inama bakiyunga batagombye kujya mu manza'.
Umugenzuzi muri RIB, Mbabazi Modeste yibukije abaturage ko badakwiye guheranwa n'ibibazo, ko bakwiye kujya babivuga bigakemurwa ndetse ibidakemuwe bigashyikirizwa inzego bireba kugirango zibifateho umwanzuro. Yabibukije kandi ko nabo ubwabo bashobora kugira abajyanama babafasha.

Modeste Mbabazi/RIB. Akomeza yemeza ko RIB, ifite inshingano zo kubumva ariko abibutsa ko bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza, bityo bikababera umusingi mwiza wo kwanga akarengane na Ruswa kuko nta cyiza, ahubwo itera akarengane kuri bamwe. Yabashishikarije kujya batanga amakuru kugirango ibibazo bikemuke mu maguru mashya.
Ubu bukangurambaga, bwakorewe mu karere ka Muhanga burakomereza mu karere ka Nyanza ndetse na Huye, aho baha rugari abaturage bakabaza ibibazo bibugarije. Benshi muri aba baturage, bemeza ko hari ibibazo byinshi usanga byarabuze ibisubizo, aho akenshi unasanga inzego z'Ibanze ziba zibizi ariko zikavuga ko biri mu nzira yo gukemuka.
Ubu bukangurambaga bwa RIB, bufite insanganyamatiko igira iti' Guhabwa serivisi inoze ni uburenganzira, Turwanye Ruswa n'Akarengane'.

Abaturage bari bitabiriye, bishimira ko bafashwa gukemura ibibazo baba bamaranye igihe. 

Hari imodoka nini zirimo ibiro bigendanwa, harimo abagenzacyaha bakira abaturage ntawumva ikibazo cy'undi. Akimana Jean de Dieu
-
China: Imodoka yatwaye abaturage mu kato ka C… – #rwanda #RwOT
Ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri, imodoka yo mu bwoko bwa bisi yari itwaye abaturage bajyanwe mu kato ka Covid-19, yakoreye impanuka mu nzira nyabagendwa yo mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Guizhou mu Bushinwa, 27 bahasiga ubuzima, abandi 20 barakomereka.Â
Amakuru dukesha BBC avuga ko aka gace ka Guizhou kapfushije abantu babiri gusa bazize icyorezo cya Covid-19 mu myaka itatu cyimaze. Iyi mpanuka rero yateye umujinya inavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, banegura itegeko ryashyizweho muri Beijing rya “Zero-Covid”.
Iri tegeko ryashyize uduce twinshi two muri iki gihugu muri Guma mu Rugo, abandi bashyirwa mu kato kandi nyamara hatagaragara ubwandu bwinshi. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku cyumweru.
![]()
Mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihugu cyu Bushinwa, imodoka zitwara abagenzi ntabwo zemerewe kugenda mu muhanda hagati y’isaha ya 02:00 na 05:00, nyamara iyi mpanuka yabaye ku isaha ya 02:40 nyuma y’uko iyi bisi ihagurutse nyuma ya saa sita z’ijoro, byerekana ko yari yarenze ku mabwiriza.Â
Umukobwa umwe watangaje ko ari umwana w’umugore waguye muri iyi mpanuka, yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko adashobora kwakira urupfu rw’umubyeyi we. Yagize ati “Mama wanjye yagumye mu rugo ukwezi kose, nta hantu na hamwe yagiye, usibye kujya kwipimisha PCR, ariko yahise ajyanwa mu kato none arapfuye”.Â
![]()
Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje gusobanura uburyo budashimishije bajyanwamo mu kato, nko gushyirwa muri bisi imwe ibajyana ari benshi, batabasha kurambura amaguru mu gihe cy’amasaha 12, ntibahabwe icyo kurya, ntibemererwe kujya mu bwiherero cyangwa gufungura amadirishya kugeza bageze kuri hoteri bari bugemo mu kato.
Abandi bakomeza bandika bati ” Ese ibi byose bizarangira ryari”. Mu gihe isi yose iri kugerageza kubana n’icyorezo cya covid-19, u Bushinwa bwo bukomeje gushyira imbere guhangana na covid-19 kurusha ibindi byose.Â
Nko muri Beijing abaturage barenga miriyoni 21, basabwa gukoresha isuzuma rya covid-19 rya PCR buri minsi itatu, kugirango babashe kwemererwa kwinjira mu nyubako rusanjye n’amaduka. Â
-
Rutsiro: Kugaburira Inka indyo yuzuye byabateje imbere #rwanda #RwOT
Abafashamwumvire bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko umukamo w'inka zabo wiyongereye nyuma yo gusobanurirwa ko inka nayo ari kimwe n'umuntu ikenera indyo yuzuye.Muri 2017 nibwo abafashamyumvire batangiye guhugurwa n'umushinga RDDP wo guteza imbere umukamo mu Rwanda, ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'umuryango mpuzamahanga wita ku bworozi HEIFER International.
Aborozi batoranyijwe bigishijwe ko inka igomba kuba ahantu hafite isuku kandi ikagaburirwa iryo yuzuye igizwe n'ibyubaka umubiriri, ibirinda indwara n'ibitera imbaraga.Uwimana Celestin wo mu murenge wa Ruhango avuga yavuze ko mbere yakamaga litiro 3 ariko ubu akaba asigaye akama litiro 15.Ati 'Twasanze inka nayo ari nk'umuntu ikenera indyo yuzuye, twaragaburaga gusa tukabona inka ihaze, twakama ntitubone umukamo ushimishije ariko ntitumenye ikibazo gihari'.
Mukandori Eliane wo mu murenge wa Mushubati avuga ko mbere inka ze zarishaga ku musozi zataha akaziha imitumba akumva ko bihagije.Ati 'Ubu nateye ubwatsi bw'amoko yose, amakawa yanjye aho ari hose nateyemo kariyandara. Mbere nakama litiro eshanu ku nka imwe ubu ku nka imwe nkama litiro 10'.Umuhuzabikorwa w'umushinga RDDP mu karere ka Rutsiro, Munyaneza Jean Marie Noël avuga ko iyo inka iriye urubigo n'ibigorigori iba iriye ibitera imbaraga, yarya desmodium na mukuna ikabonamo vitamini.
Abafashamyumvire 48 bigishijwe ko inka igomba kuba heza kandi ikagaburirwa indyo yuzuye Abafashamyumvire bigishijwe ko kugira ngo inka ikamwe igomba kuba yanyoye amazi menshi, banigishwa ko kugira ngo inka inywe amazi igomba kuba ryariye ubwatsi bwumye cyangwa bwumutse buyitera icyaka.Mu myaka 5 HEIFER International imaze guha abaturage bo mu karere ka Rutsiro inka zirenga 500 ndetse yanafatanyije na RDDP kwigisha abarozi kubaka ibiraro bya kijyambere mu rwego rwo kurinda inka indwara zikomoka ku mwanda by'umwihariko indwara y'ifumbi.Umukozi wa HEIFER International mu karere ka Rutsiro, Mutarambirwa Emmanuel yavuze ko muri aka karere hagaragaraga ikibazo cy'amata apfa kubera ifumbi.Ati 'Kubera ko abenshi nta biraro bya kijyambere bari bafite, wasangaga bakorera ifumbire mu kiraro inka ikirirwa ihagaze ku ifumbire ikanayiryamaho, bigatuma irwara ifumbi. Iyo amata arimo ifumbi akagera ku ikusanyirizo barayajugunya'.Habinshuti Felicien, umuyobozi w'ishami ry'ubutegetsi mu karere ka Rutsiro yasabye abafashamyumvire bahuguwe gusangiza ubumenyi abandi borozi, kugira ngo umukamo wiyongere, ufashe akarere kurwanya imirire mibi.Ati 'Abafashamyumvire turabasaba kudufasha mu bukangurambaga, bwo kwigisha bagenzi babo gufata neza amatungo bafite, kuko iyo amatungo afashwe neza, umukamo uriyongera, wakwiyongera ukadufasha mu mirire myiza'.Â
Mu karere ka Rutsiro hahuguwe abafashamyumvire 48 bigisha bagenzi babo binyuze mu matsinda 145 y'aborozi. Aya matsinda arimo aborozi barenga 1400.Ku mpuzandengo Umunyarwanda anywa litiro 72 z'amata ku mwaka, intego n'ukongera umukamo ku buryo umunyarwanda azajya anywa litiro 140 ku mwaka.The post Rutsiro: Kugaburira Inka indyo yuzuye byabateje imbere appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/09/19/rutsiro-kugaburira-inka-indyo-yuzuye-byabateje-imbere/
-
Manchester United yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gutsinda Sheriff #rwanda #RwOT
Abakinnyi n'abakozi ba Manchester United bahuye n'akaga nyuma yo kurya ibiribwa bakeka ko byari byanduye nyuma yo gutsinda ikipe ya Sheriff yo muri Moldova mu mikino ya Europa League.
Iyi kipe nyuma yo gutsinda FC Sheriff ibitego 2-0 kuwa kane w'icyumweru gishize,yahise ifata indege yayo bwite.
Ariko abagize ikipe batangiye kumva bamerewe nabi ku wa gatanu.
Amakuru avuga ko abantu 12 bagize iyi kipe bahuye n'ingaruka.
Iyi kipe iri gukora iperereza ngo irebe niba ari ibiryo iryo tsinda ryariye bari muri kiriya gihugu cyangwa mu ndege bari mu nzira bataha.
Ku wa gatanu, abakinnyi bake basibye imyitozo kubera iyo mpamvu ariko bbagarutse mu myitozo kuwa Gatandatu,nubwo hatabuze abasiba.
Abagizweho ingaruka n'ibyo biryo ntibarabasha kujya kwifatanya n'ibihugu byabo.
Ntabwo biramenyekana niba ibi byari gutuma iyi kipe isiba umukino yari kwakiramo Leeds United gusa wasubitswe kubera impamvu z'umutekano.
-
APR FC yahannye abakinnyi 5 #rwanda #RwOT
Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC yahannye abakinnyi ba yo batanu aho yabohereje gukorera imyitozo mu ikipe ya kabiri ya yo ari yo Intare FC.
Aba bakinnyi bose uko ari batanu boherejwe gukorera imyitozo mu Intare FC, amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI bivugwa ko boherejwe gukorerayo bitewe n’ikibazo cy’imyitwarire yaba mu kibuga ndetse no hanze ya cyo.
Abo bakinnyi ni Nsanzimfura Keddy, Byiringiro Lague, Nizeyimana Djuma, Ishimwe Anicet na Nsengiyumva Parfait.
Aba bakinnyi bose icyo bahuriyeho ni uko bamaze igihe batitwara neza mu kibuga kuko benshi batakibona umwanya wo gukina, gusa ibi bikaba bijyana n’imyitwarire ya bo yo hanze y’ikibuga ari na yo ubuyobozi bwa APR FC bwananiwe kwihanganira bahitamo kubohereza gukorera imyitozo mu Intare FC kugira ngo banitekerezeho.
Ishimwe Anicet yoherejwe gukorera imyitozo mu Intare FC
Nizeyimana Djuma na we yarahanwe
Parfait kuva yagera muri APR FC kubona umwanya wo gukina byaranze, na we ari mu bahanwe
Nsanzimfura Keddy ni we woherejweyo mbere y’abandi
Byiringiro Lague bivugwa ko nyuma yo kuba bidahagaze neza mu kibuga no hanze yacyo ntabwo bimezeSource : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yahannye-abakinnyi-5
Umwamikazi Elizabeth II aruhukiye muri St George
Umwami Charles III ntiyari yorohewe no guherekeza bwa nyuma umubyeyi we

Ubwo umubiri w’Umwamikazi wari ugiye kururutswa

Meghan Markel n’umugabo we Prince Harry bari mu baherekeje Elizabeth II
Ni Abami benshi baruhukiye muri St George





