Blog

  • Perezida Tshisekedi yabwiye UN ko u Rwanda rwabateye n'imbogamizi ikomeye bafite #rwanda #RwOT

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inteko Rusange ya 77 ya UN,Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yashimangiye ko igihugu cye cyatewe n'u Rwanda rwitwikiriye umutaka wa M23.

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 ubwo hatangizwaga iyi Nteko Rusange ya Loni iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriwe n'Abakuru b'Ibihugu binyuranye.

    Perezida Tshisekedi yavuze ko Igihugu cye 'cyatewe n'ikindi cy'igituranyi ari cyo cy'u Rwanda ngo kitwaje umutwe wa M23.'

    Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko ibibazo by'umutekano mucye byugarije Abanyekongo, bikwiye kujya ku Rwanda.

    Yaboneyeho kandi gusaba ko raporo y'Impuguke z'Umuryango w'Abibumbye yashinje u Rwanda gufasha M23, ko yashyikirizwa akanama gashinzwe amahoro n'umutekano ku Isi, mu buryo bweruye, ubundi ngo abagize uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, bakirengera ingaruka zabyo.

    Tshisekedi yavuze kandi ko mu rugamba FARDC irimo kurwana na M23 bakomeje guhura n'imbogamizi zo kutabona intwaro kubera ibihano byafatiwe iki Gihugu.

    Nyamara kuva uyu mutwe wakubura imirwano, wakunze kuvuga kenshi ko nta bufasha uhabwa n'ikindi Gihugu nkuko bakomeje kubigereka ku Rwanda.

    Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma ubwo yahakanaga ubufasha bavugwaho guhabwa n'u Rwanda, yagize ati 'Habe n'urushinge rwo kudoda imyenda baduha.'

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda na we witabiriye iyi Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, arayigezaho ijambo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-tshisekedi-yabwiye-un-ko-u-rwanda-rwabateye-n-imbogamizi-ikomeye

  • Umuhanzi Danny NANONE afunzwe akurikiranweho gukubita umugore we #rwanda #RwOT

    Umuraperi Ntakirutimana Danny uzwi nka Danny Nanone yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w'imyaka 30 biturutse ku makimbirane bagiranye.

    Amakuru y'itabwa muri yombi ry'uyu muhanzi Ikinyamakuru IGIHE yayahamirijwe na Dr. Murangira B. Thierry Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB. Yagize ati: 'Nibyo koko, aracyekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w'imyaka 30'.

    Amakuru avuga ko uyu mugore Danny Nanone akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ari uwo babyaranye, bari banaherutse gushyamirana mu 2016 ubwo nanone byaviragamo uyu muhanzi gutabwa muri yombi.

    Danny Nanone yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri 2022; afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha Danny Nanone akurikiranyweho aramutse agihamijwe n'Urukiko yahanwa n'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu ry'amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yibukije abaturarwanda kugira ubworoherane. Yavuze ko RIB itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk'iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bitewe n'uko hari ibyo atumvikanyeho n'undi, anibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n'amategeko kandi ko ubikoze wese azashyikirizwa Ubutabera.

    Danny nanone yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ijanisha yasohoye mu mwaka wa 2011 ,Njye ndarapa ,Incuti nyancuti ari kumwe na Butera Knowless

    FLASH REPORTER

    The post Umuhanzi Danny NANONE afunzwe akurikiranweho gukubita umugore we appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/09/21/umuhanzi-danny-nanone-afunzwe-akurikiranweho-gukubita-umugore-we/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-danny-nanone-afunzwe-akurikiranweho-gukubita-umugore-we

  • RIB yataye muri yombi Umuyobozi ushinjwa gutwika inzu y’umuturage bivugwa ko yateze iminsi #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu mu Mudugudu w’Akamayange mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange. Umuturage watwikiwe inzu akaba yitwa Niyonsaba Bosco w’imyaka 42 ufite umugore n’abana batanu.

    Niyonsaba watwikiwe inzu yavuze ko ahagana saa sita z’ijoro ari bwo ngo iwe ahantu yakodeshaga haje abantu barakomanga ababaza abo aribo banga kwivuga, hashize akanya ngo bahise bakubita idirishya bamena Lisansi mu nzu ubundi ngo baratwika.

    Ati 'Nahise mbyuka nsanga umuriro watangiye gukwirakwira, mena idirishya ndatabaza abaturanyi baraza bamfasha gukuramo umugore n’abana banjye batanu ariko ibindi bikoresho byose twari dutunze byahiriyemo.'

    Uyu muturage yavuze ko uwo akeka ari Umukuru w’Umudugudu ngo kuko ariwe kuwa Mbere wamubwiye ko akwiriye kumuvira mu Mudugudu bitaraba nabi ngo natahava ku neza ngo azahava bamujyana mu irimbi.

    Ati 'Ndasaba Leta indenganure kuko aho nabaga nakodeshaga, Mudugudu aranshinja ubujura ariko ntiyerekana abo nibye niwe nkeka kuko yari amaze iminsi angendaho.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yavuze ko inzego z’umutekano ziri gukora iperereza ahamya ko Umukuru w’Umudugudu yahise atabwa muri yombi.

    Ati 'Mudugudu kuri ubu yatawe muri yombi kuko uwatwikiwe yavuze ko Mudugudu yamugendagaho gusa twabikurikiranye dusanga uwo muturage ntafite imyitwarire myiza, aho yavuye naho yahavuye yirukanwe, gusa iperereza riri gukorwa n’inzego z’umutekano.'

    Gitifu Kabandana yavuze ko ubundi buri muturage yagakwiye kwimuka afite icyangombwa kiranga imico n’imyifatire asaba abaturage ko mu gihe bagiranye ikibazo n’abayobozi bakwiriye kwegera urwego rwisumbuyeho rukabafasha kugikemura.

    Yavuze ko kandi bidakwiriye kuba abantu bashaka gutwikira undi muturage ngo ni uko batifuza ko aturana nabo, ahamya ko uwo iperereza rizagaragaza azabihanirwa.

    Uyu muyobozi w’Umudugudu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe iperereza rigikomeje.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-Umuyobozi-ushinjwa-gutwika-inzu-y-umuturage-bivugwa-ko-yateze-iminsi

  • Agatereranzamba muri RSSB : Umushinga wagombaga gutwara Miliyoni 800 Frw birangira utwaye Miliyari 10 Frw #rwanda #RwOT

    Hari imishinga igaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka wa 2020/2021, igaragaza ko urwego rw’igihugu rushinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda rukora amakosa mu gucunga ingengo y’imari yagenewe kubaka imishinga imwe n’imwe,iyo bagarukaho n’umushinga wo kubaka Akagera Game Lodge yagombaga gutwara amafaranga miliyoni 800 ariko birangira utwaye miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Abadepite ariko kandi banagaragaza ko nta nyigo ikorerwa zimwe mu nyubako nk’iyi Akagera Game Lodge yubatswe igamije guteza imbere ubukerarugendo.

    Rugemanshuro Regis Umuyobozi mukuru wa RSSB avuga ko impamvu yo kongera amafaranga yari yateganyijwe kubaka uyu mushinga yiyongereye kubera ibyayigendagaho kandi ko ubu imyubakire yayo ikurikiranwa.

    Yagize ati” mu cyerekezo cy’igihugu byabaye ngobwa ko umushinga wongera gusubirwamo ukigwa byaranakozwe na raporo zirahari ugahabwa bije nshyashya, dufite impapuro zerekana uko buri faranga ryose risohotse rijya gukoreshwa mu Akagera rikoreshwa”

    Indi nkuru bifitanye isano

    Imishinga igaragazwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta harimo iyatangiye muri 2014 indi itangira muri 2016 nyuma iza kudindira ,usibye uw’Akagera Game Lodge uvugwaho kudindira harimo n’inyubako zubatse i Batsinda mu mujyi wa Kigali nazo zadindiye mu myubakire kandi RSSB ariyo ibifite mu nshingano.

    Muri iyi raporo kandi mu bigo 33 RSSB yashoyemo imari ibigo bitanu byonyine nibyo igaragariza inyungu yabyo ,abadepite bakavuga ko batewe impungenge n’uko imicungire y’iyi mishinga ikomeza kudindira kandi RSSB itagaragaza ingengo y’imari iyigendaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Agatereranzamba-muri-RSSB-Umushinga-wagombaga-gutwara-Miliyoni-800-Frw-birangira-utwaye-Miliyari-10-Frw

  • U Rwanda rwongeye gushinjwa’ Gutera’ DR Congo, Tshisekedi ashimangira ibimenyetso bya UN #rwanda #RwOT

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York ku kicaro gikuru cy’uyu muryango kuri uyu wa 20 Nzeri 2022, Tshisekedi yavuze ko igihugu gituranyi cye cyateye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu mutwe wa M23.

    Tshisekedi avuga ko ibikorwa by’u Rwanda mu guhungabanya umutekano w’igihugu cye, bikorwa mu gicucu cy’umutwe wa M23.

    Kubwa Perezida Tshisekedi, ngo 'u Rwanda rukwiye kubazwa ingaruka z’akaga abaturage ba RD Congo cyane cyane abatuye Uburasirazuba bakomeje gucamo.'

    Tshiskedi yavuze ko ibimenyetso byose bigaragaza ko u Rwanda ari nyirabayazana w’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo bikubiye muri Raporo yakozwe n’Impuguke za UN ikanashyikirizwa akanama gashinzwe umutekano ku Isi, bityo bigomba kuba ikizibiti gituma u Rwanda rugomba kwirengera ingaruka z’ibyago rwateje abaturage ba RD Congo.

    Perezida Tshisekedi yashoje ijambo rye avuga ko abaturage ba RD Congo by’umwihariko inzego z’umutekano zikomeje gukora iyo bwabaga ngo zihangane n’umwanzi , ndetse kuri we ngo asanga aho bigeze bitanga icyizere ko Uburasirazuba bwa RD Congo bugiye gusubizwa umutekano no gushyira iherezo ku karengane n’urugomo

    Yanongeyeho ko hakenewe gushyira igitutu ku Rwanda mu rwego rwo guca intege ibikorwa byarwo byo gutera inkunga umutwe wa M23.

    Perezida Tshisekedi yaboneyeho kandi gusaba UN gukuraho ibihano yafatiye igihugu cye byo kukibuza kugura intwaro, kuko ngo bizagifasha kwirwanaho muri iyi misi cyugarijwe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda.

    Tariki ya 30 Kamena 2022 nibwo abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, bavuguruye ibihano byafatiwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo n’uko itemerewe kugira uwo iguraho intwaro.

    Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya 2641 yatorewe ikemeza ko kiriya gihugu kitemerewe kugura intwaro.Ibi bihano byafatiwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi harimo kubuza bamwe mu bayobozi bayo gutembera aho bashatse hose ndetse hari n’imwe mu mitungo yabo igomba gufatirwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rwongeye-gushinjwa-Gutera-DR-Congo-Tshisekedi-ashimangira-ibimenyetso-bya-UN

  • IMPURUZA ku biciro bikomeje gutumbagira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu ibiryo Abanyarwanda benshi bahuriraho nk’ibishyimbo, umutsima w’ibigori, umuceri, imyumbati, ibijumba n’ibitoke ikiguzi cyabyo cyagiye kikuba kabiri, cyangwa gatatu hamwe na hamwe.

    Ingero zimwe ni nkaho ikiro k’ibishyimbo cyavuye ku mafaranga 400, 500 ubu kikaba kigura amafaranga 1,000, 1,200 hamwe na hamwe. Umuceri usanga ugura hagati y’amafaranga 1,400 na 1,600, ibirayi byatungaga benshi i kilo cyavuye ku mafaranga 200, 300 ubu kigeze kuri 500 na 600 hamwe na hamwe.

    Igiteye inkeke ni uko usanga ibi biciro byazamutse mu mujyi no mu cyaro byarahageze. Abaturage bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bagaragaza ko hari benshi batakirya kabiri ku munsi.

    Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ntikiboneka mu mujyi wa Kigali gusa, kuko n’ahazwi nk’ikigega cy’imyaka uyu munsi na ho bararira. Mu karere ka Musanze na Rubavu uturere tuzwi kweza ibirayi, abaturage baho babwiye Ijwi ry’Amerika ko ikiribwa cy’ibirayi cyari kibafatiye runini, basigaye batakibasha kukigurira.

    Iki kibazo gisa nk’ikiri mu gihugu hose, ni cyo gituma abaturage basaba Leta kureba uko yakiga ho, igiciro k’ibiribwa kikagabanuka. Abayobozi banyuranye bagiye basobanura zimwe mu mpamvu zatumye ibiciro bizamuka, bagaragaza ko ikibazo cy’izamuka rya lisansi na mazutu kiza imbere mu byatumye ibiciro bizamuka ku masoko.

    Imibare iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yagaragaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi gushize kwa munani 2022. Iyi mibare igaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 15.9 ku ijana ugereranyije n’ukwezi kwa munani umwaka ushize, mu gihe mu byaro ryiyongereye ku kigero cya 23.6 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize.

    Ivomo:VOA

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/IMPURUZA-ku-biciro-bikomeje-gutumbagira-mu-Rwanda

  • MU MAFOTO – Ibyaranze urugendo rwa ba Nyampin… – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’isi mu kwizihiza icyumweru cyahariwe kwita ku kirere ‘Climate Week NYC’ aho mu Rwanda iyi gahunda yiswe ‘Mother Earth Needs us’ bishatse kuvuga ko isi ikeneye abayitaho ngo igire ikirere cyiza. 

    Ahagana i Saa Sita z’amanywa itsinda riyobowe na Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye usanzwe ategura amarushanwa ya Nyampinga w’ibidukikije, nibwo ryageze i Karongi mu Murenge wa Bwishyura, ahubatse ingoro ndangamurage y’ibidukikije, ari nayo yonyine iri muri Africa.

    Ba Nyampinga basobanuriwe buri kimwe mu bigize iyi ngoro, mbere yo kwerekeza ku kirwa cya Mbabara kiri mu kiyaga cya Kivu, aho berekeje hifashishijwe amato matoya, bagafatanya n’ubuyobozi ndetse n’abaturage gutera ibiti biyinga 300 ku musozi, hagamijwe kurwanya isuri mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

    Ba Nyampinga bahuriye muri uru ruzinduko, bagiye bitabira amarushanwa atandukanye y’ubwiza ariko kandi bose bahurira muri ‘Miss Earth Rwanda’. Mu biganiro, bose bahurije ku kuba gusura Ingoro y’Ibidukikije no gutera ibiti byari mu nshingano n’imishinga yabo, na mbere y’uko bitabira amarushanwa y'ubwiza.

    Miss Gretta

    Miss Denyse

    Miss Vanessa

    Batemberejwe Igice cy’imiti Gakondo mu Ngoro Ndangamurage y'Ibidukikije


    Miss Gretta mu byishimo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Bwana Ayabagabo Faustin

    Uwimanimpaye Cyiza Marie Clemence

    Dushimimana Frank uyobora Ingoro y’Ibidukikije aganiriza abashyitsi

    Basohoka mu Ngoro berekeza ku mazi

    Miss Vanessa bamwambika umwambaro w'ubwirinzi bwo mu mazi

    Ingabo zifasha ba Nyampinga kwerekeza ku kirwa

    Mu rugendo rugana ku kirwa cya Mbabara, ahatewe ibiti



    Miss Gretta yuhira igiti yari amaze gutera

    Ba Nyampinga basoje gutera ibiti, ibyishimo ari byose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121161/mu-mafoto-ibyaranze-urugendo-rwa-ba-nyampinga-mu-ngoro-yibidukikije-no-ku-kirwa-121161.html

  • Somalia: Ingabo za Leta zirukanye Al shaban m… – #rwanda #RwOT

    Brigadiier General, Odawa Yusufu, umugaba w’Ingabo za Somalia, kuri uyu wa Kabiri yasuye intara ya Hiran ari nayo Baaco iherereyemo avuga ko Ingabo za Leta zirukanye intagondwa Bivugwa ko zigendera ku mahame y’idini ya Isiramu.

    Guverineri w’intara ya Hiran, Ali Jeyte Osman, aganira n’ijwi ry’Amerika ku murongo wa Telefoni yavuze  ko Al Shaban itakibarizwa mu gace gato ariko gafite akamaro cyane kuko uyu mutwe wagafataga nk’urukiko rwabo, ndetse Ali shaban ikaba yakiraga imisoro n’amahoro muri aka gace.

    Televiziyo y’igihugu cya Somalia SNTV yatangaje ko  kuwa kabiri tariki ya 20 Nzeri 2022, umujyi wa Booco wari umaze imijyi 13 mu maboko y’intagondwa zawirukanwemo n’Ingabo z’igihugu.

    Mu minsi ibiri ishize, bivugwa ko Ingabo za Leta zirukanye intagondwa mu midugudu ya garisiyani, Booco Nur Fanah n’utundi duce twinshi. Guverinoma ya Somalia iherutse gutangaza ko yamaze kwigarurira uduce 30  mu ntambara yabaye mu kwezi gushize..”

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121160/somalia-ingabo-za-leta-zirukanye-al-shaban-mu-mujyi-imaranye-imyaka-irenga-10-121160.html

  • Ba Nyampinga bafatanyije nabaturage basuye I… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 19 Nzeri 2022, Miss Iwacu Gretta, Miss Kankindi Vanessa na Miss Umugwaneza Denyse basuye Akarere ka Karongi, berekwa ibyiza bigize Inzu Ndangamurage y’Ibidukikije iherereye mu Murenge wa Bwishyura, banafatanya n’abahatuye gutera ibiti ku kirwa cya Mbabara mu kiyaga cya Kivu.

    Mu masaha ya mbere ya Saa Sita, aba abakobwa bazengurutse ibice bigize Inzu Ndangamurage y’Ibidukikije, basobanurirwa byinshi ku mutungo kamere w’u Rwanda, Imiti Gakondo, Ingufu (Energy), uburyo bwo kwirinda ingaruka zo kwangirika kw’ikirere n’ibindi byinshi bigaragara muri iyi ngoro.

    Nyuma yo gusura ingoro y’ibidukikije, ba Nyampinga berekeje ku kirwa cya Mbabara gifite ubuso bwa Hegitari 31, bahatera ibiti biyinga 300 bafatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge, ubuyobozi bw’Ingoro y’Ibidukikije ndetse n’abaturage.

    Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye utegura amarushanwa ya Nyampinga w’Ibidukikije, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’isi mu kwizihiza icyumweru cyahariwe kwita ku kirere ‘Climate Week NYC’ aho mu Rwanda iyi gahunda yiswe ‘Mother Earth Needs us’ bishatse kuvuga ko isi ikeneye abayitaho ngo igire ikirere cyiza.

    Yasobanuye ko kujya gutangiriza ‘Climate week NYC' i Karongi byari amahitamo ya mbere, kuko hari Ingoro Ndangamurage yihariye y’Ibidukikije.

    Yagize ati “i Karongi hari Inzu Ndangamurage y’Ibidukikije yihariye, niyo yonyine iri muri Africa. Kuba dufite iyi ngoro ndangamurage ni amahirwe tutagomba gupfusha ubusa. Twaje kuyisura kugira ngo tumenye byinshi kandi twabihuje n’ibikorwa (by’icyumweru cy’ikirere).”

    Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye wateguye iki gikorwa afatanyije n'ubuyobozi bw'Ingoro y'Ibidukikije iri i Karongi

    Nyampinga Umugwaneza Denyse yavuze ko yanejejwe n’uruzinduko kuko ibikorwa byarwo bihuye n’umushinga we, ati “Uyu munsi nishimiye cyane kuba naje gutera igiti kuko n’ubundi umushinga wanjye wari uwo gutera ibiti, ni nk’aho ndi gukora ibyo nakabaye narakoze.”

    Nyampinga Iwacu Gretta yagize ati “Igikorwa cy’uyu munsi cyanshimishije kuko cyujuje zimwe mu nshingano ku bahatanye mu marushanwa ya Nyampinga w’Ibidukikije, twese byari mu nshingano zacu kuko imishinga yacu yari ijyanye no kubungabunga ibidukikije. Byanshimishije kuba twaje gutera ibiti kuko ni iby’agaciro kandi bifitiye Sosiyete akamaro muri rusange.”

    Miss Gretta

    Miss Kankindi Vanessa we yagize ati “Muri iyi nzu ndangamurage twahigiye Ibintu byinshi kandi dutera ibiti, mu rwego rwo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije. Aha twahungukiye byinshi tutari tuzi kandi twabyishimiye cyane.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yavuze ko bishimiye urugendo rwa ba Nyampinga baje kwifatanya kurengera ibidukikije, anashimangira ko ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha Akarere ka Karongi gatatse ibyiza.

    Yagize ati “Ni igikorwa twakiriye neza kandi cyadushimishije, kubona ba Nyampinga bafashe amasaha arenga ane bakaza mu karere ka Karongi by’umwihariko mu Murenge wacu wa Bwishyura, ni igikorwa cyadushimishije, n’ikibigaragaza mwabonye ko twafatanyije n’abaturage.’

    “Ni igikorwa kinejeje kuko biragura, uretse no gutera igiti mu rwego rwo kumenyekanisha ibidukikije hari no kumenyekanisha Akarere kacu muri rusange.”

    Bwana Ayabagabo, ES w’umurenge wa Bwishyura

    Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage y’Ibidukikije, Dushimimana Frank yashimiye ubufatanye bwabaye hagati y’urwego rutegura amarushanwa ya Nyampinga w’Ibidukikije n’Ingoro y’Umurage w’Ibidukikije kuko gusura iyi ngoro no gutera ibiti ari igikorwa cyiza, cyashyizwe mu bikorwa ku bufatanye bw’impande zombi.

    Frank yashimangiye ko Iyi ngoro ari ingirikamaro ku bantu bose, ati “Dushishikariza abantu bose gusura iyi ngoro kuko ni ahantu heza ho kwiga ukanumvira uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije. Ni ingoro y’abanyarwanda bose muri rusange.”

    Ingoro y’Ibidukikije iherereye mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu ni iy’umwihariko w’u Rwanda kuko muri Africa nta handi ibarizwa. Ni imwe muri Esheshatu zibarizwa mu Rwanda, aho ibitse byinshi ku busobanuro bw’amateka y’isi, ibidukikije muri rusange ndetse no ku mutungo kamere w’u Rwanda.

    Akarere ka Karongi ni kamwe mu dukora ku kiyaga cya Kivu ndetse tukagira ibyanya by’ubukerarugendo byinshi ku buryo habera abahagenda by’umwihariko abaharuhukira. Aka karere kandi kabarizwamo Hoteli 14 zo ku rwego rwo hejuru zakira abashyitsi, baba abava mu bice bitandukanye by'u Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Dushimimana Frank, umuyobozi w’Ingoro y’Ibidukikije

    Mu mazi berekeza ku kirwa

    Miss Vanessa atera igiti

    Miss Umugwaneza Denyse

    Executif w'umurenge wa Bwishyura atera igiti 

    Bafite bimwe mu biti bagiye gutera

    Bamwe mu baturage bifatanyije na ba Nyampinga gutera ibiti ku kirwa cya Mbabara 

    Bifatanyije na ba Nyampinga kurengera ibidukikije

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121159/ba-nyampinga-bafatanyije-nabaturage-basuye-ingoro-yibidukikije-banatera-ibiti-ku-kirwa-121159.html